Blog

  • Ibintu byahinduye isura: Umugore yabuze umugabo umubyinisha maze ahitamo kubyinana n’igipupe(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe tumenyereye kubona abagore babyinana n'abagabo cyangwa se abasore kuko aribyo abantu benshi bemeza ko biba bijyanye kandi bibereye ijisho gusa hagaragaye amashusho y'umugore wabyinishije igipupe.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram y'uwitwa @diane-kidoti yagaragaje umugore wari wishimanye n'igipupe aricyo bari kubyinana mu buryo buhambaye ndetse wagira ngo n'umugoba bari kuryana umuziki.

    Na we ihere ijisho amashusho y'umugore wabyinishije igipupe:

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byahinduye-isura-umugore-yabuze-umugabo-umubyinisha-maze-ahitamo-kubyinana-nigipupevideo/

  • Dore impamvu nyamukuru ugomba kunywa amazi arimo indimu cyangwa umutobe wayo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Indimu ni urubuto rwiza cyane rusanzwe rukoreshwa nk'umuti uvura inkorora n'izindi ndwara zicirirtse, gusa abenshi ntago baziko iyo bariye indimu cyangwa bakanywa umutobe wayo baba bivura ibindi birwara bikomeye cyane.

    Iyo ni nayo mpamvu ugomba kunywa umutobe w'indimu cyangwa ukajya uyivanga n'amazi ugiye kunywa kuko igufasha muri ibi bikurikira.

    .. Indimu igufasha mu kugabanya no kwirinda umuvuduko w'amaraso

    .. Indimu ituma umutima ukora neza kuko yongera ubudahangarwa bwawo.

    .. Indimu ifasha mu igogora ry'ibiryo mu nda, ndetse niyo wariye ugahaga cyane ukumva wabangamiwe, ukoresha indimu kugirango ubyimbuke.

    .. Indimu kandi ituma amaraso atembera neza mu mubiri.

    .. Indimu igufasha mu kugabanya ibiro utagombye kwiyiriza.

    Muri make indimu ifasha umubiri wacu ibintu byinshi, ni nayo mpamvu byibuza umuntu yakagombye kurya indimu eshatu mu cyumweru.

     

    Source : https://yegob.rw/dore-impamvu-nyamukuru-ugomba-kunywa-amazi-arimo-indimu-cyangwa-umutobe-wayo/

  • KBS yifatanyije n'Abanyakenya batuye mu Rwanda mu muganda banatanga inkunga ya mituweli – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki 30 Mata 2023, mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Kagugu.

    Umuganda wakozwe hakurwaho ibihuru byari hafi y'umuhanda, gusibura utuyira nyabagendwa twasibamye n'ibindi.

    Umukozi wa KBS wari uhagarariye iki gikorwa, Habanabakize Emmanuel, aganira na IGIHE yavuze ko nka sosiyete ikorana n'abaturage mu bikorwa byabo bya buri munsi, kwifatanya na bo mu muganda ari uburyo bwiza bwo gushyira itafari ku mubano uri hagati yabo kugira ngo umugambi wo guteza imbere igihugu urusheho kugenda neza.

    Ati 'Twakoze umuganda usanzwe nk'uko ugenwa n'igihugu cyacu ariko habayeho no kumenyana n'abo dukorana kuko tubaha serivise zo kubatwara. Usanga rimwe na rimwe badukeneye bityo dukwiye guhora twifatanya n'abo mu bikorwa byabo bitandukanye.'

    Ku ruhande rw'Abanyakenya batuye mu Rwanda bari bitariye iki gikorwa bari kumwe na Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundai Githiora, bashimiye ikaze bahawe muri iki gikorwa ndetse n'umubano mwiza n'ubuhahirane bukomeje kugaragara hagati yabo n'abanyarwanda.

    Abanyakenya batanze inkunga ingana na miliyoni 2 Frw yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abaturage 500 batuye mu Murenge wa Kinyinya no kwishyurira abanyeshuri 500 bo mu mashuri abanza.

    Uwari uhagarariye Abanyakenya batuye mu Rwanda, Boniface Nzioki Mutua, yavuze ko igikorwa cyo kwifatanya n'Abanyarwanda mu muganda ndetse no gutanga inkunga ari ishimwe batanze ku bw'umubano mwiza uri hagati y'ibihugu byombi.

    Yagize ati 'Turashaka kugera mu duce dutandukanye two mu Mujyi wa Kigali, nk'Abanyakenya dushima ikaze twahawe mu Rwanda tunatanga ubufasha bwose dushoboye kubona.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyabahaye ubufasha bwose bari bakeneye bityo rero gutanga inkunga ari ukwitura uwabagiriye neza no gukomeza umubano uri hagati yabo.

    Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundai Githiora, aganira na IGIHE, yavuze ko umubano w'abaturage b'u Rwanda na Kenya wahoze ari mwiza kuva kera ndetse igikorwa nk'iki ari ibishimangira ibimaze kugerwaho.

    Ati 'Ubusanzwe ibikorwa tubona aba ari guverinoma ku yindi ariko iki ni hagati y'abaturage kandi bituma umubano w'abo ukomera kurushaho. Ni byiza kandi turabishima, iyo abaturage bahuje biba byiza ku bihugu byombi.'

    Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yavuze ko inkunga bahawe yo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza ku baturage 500 no kwishyurira abanyeshuri amafaranga y'ishuri, bizafasha mu gukemura ikibazo cy'abaturage bari bagifite ibyo kibazo.

    Yagize ati 'Mu bwisungane mu kwivuza ni ho dufite abantu benshi ubona bakeneye guhabwa ubufasha, rero biraza kudufasha kuzamura ubwisungane dore ko turi muri ya mezi y'ubukangurambaga, kugira ngo tuzajye mu mwaka w'ingengo y'imari y'umwaka utaha bimeze neza.'

    Yakomeje avuga ko abo bazaheraho bafashwa mu bwisungane mu kwivuza no kwishyurira abanyeshuri, ari abagaragaje ko bafite ubushobozi buke.

    Ababyeyi b’Abanyakenya bazanye n’abana babo mu muganda

    Umukozi wa KBS, Habanabakize, akora umuganda n’abaturage

    Ambasaderi Philip Mundai Githiora yishimiye gukorera umuganda mu Murenge wa Kinyinya atuyemo

    Ambasaderi wa Kenya mu Rwanda, Philip Mundai Githiora, (iburyo) n’Abanyakenya bari mu muganda rusange

    KBS yifatanyije n’Abanyakenya mu muganda banatanga inkunga yo kwishyura mituweli

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Gasabo, Mudaheranwa Regis, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kinyinya mu gukora umuganda

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yasabye abaturage gukomeza gutanga umusanzu mu guteza imbere Umurenge wa Kinyinya

    Abanyakenya batanze miliyoni 2 Frw zo kwishyurira abaturage mituweli

    Umuyobozi Mukuru wari uhagarariye Abanyakenya batuye mu Rwanda, Boniface Nzioki Mutua, yashimye uko Abanyarwanda bakomeje kubabanira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kbs-yifatanyije-n-abanyakenya-batuye-mu-rwanda-mu-muganda-banatanga-inkunga-ya

  • Musanze: Ubuyobozi bwahinduye umuvuno wo kurwanya igwingira mu bana – #rwanda #RwOT

    Mu guhangana n'iki kibazo, ubuyobozi bw'Akarere bwahinduye umuvuno, bukoranya abafatanyabikorwa hatangizwa gahunda yiswe 'Inkoko ebyiri mu muryango, igwingira hasi'.

    Iyi gahunda igamije kurwanya igwingira binyuze mu koroza inkoko imiryango iri mu bukene, kugira ngo ibashe kubonera abana ibiryo bifite intungamubiri, by'umwihariko amagi.

    Mu gukomeza gushyigikira iyi gahunda, Ishyirahamwe ry'Abaturiye Pariki y'Ibirunga (SACOLA), risanzwe rigira ibikorwa bihindura imibereho y'abaturiye iyi Pariki; ryatanze inkoko 700 ku baturage batishoboye 350 bo mu Mirenge ya Kinigi na Nyange.

    Nsengiyumva Pierre Célestin uyobora iri Shyirahamwe yabwiye IGIHE ko muri iyi gahunda baje gufatanya n'akarere mu kugabanya imibare y'abari mu mirire mibi ndetse n'abagwingira.

    Ntamukunzi Emmanuel ufite umwana w'imyaka itandatu wahuye n'ikibazo cy'igwingira yabwiye IGIHE ko izi nkoko zizamufasha kumuvana muri iki kibazo.

    Ati 'Izi nkoko zije kurinda abana banjye igwingira. Hari umwana mfite w'imyaka itandatu ariko agaragara nk'ufite imyaka ine kubera igwingira. Izi nkoko zije kumfasha gukemura iki kibazo.'

    Mukarukundo Dorothée yabyaye abana b'impanga. Avuga ko kubera kutabona intungamubiri umwana umwe yari yaratangiye kugaragaza imirire mibi.

    Ati 'Nabyaye abana babiri b'impanga ariko gato yari atangiye kugaragaza ikibazo cy'igwingira, kuba bampaye inkoko ndumva ikibazo kirakemuka. Kugira ngo mbone amashereka ahaza abana babiri byari ikibazo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier, yatangaje ko kuba aka karere gafite abana benshi bagwingiye bibabaje ari yo mpamvu nk'abayobozi badakwiriye kuryama ngo basinzire iki kibazo kigihari.

    Ati 'Twaje gusanga urugo rufite inkoko ebyiri zitera, mu by'ukuri rutagerwaho n'igwingira cyangwa imirire mibi. Twarasesenguye dusanga ingo zishobora kubona intungamubiri zikomoka ku matungo ari nke cyane, ari nabyo bituma igwingira n'imirire mibi bigihari.'

    Abana 45% mu Karere ka Musanze bari munsi y'imyaka itanu bafite igwingira. Mu gihe umubyeyi utwite yaba abonye igi rimwe buri munsi mu gihe cy'amezi icyenda bimufasha kubyara umwana utagwingiye.

    Igikorwa cyo gutanga inkoko cyiyongereye kuri gahunda yatangijwe mbere yo gufasha abagore batwite n'abonsa bari mu bukene, aho umwe ahabwa ibihumbi 10 Frw buri kwezi, agategekwa kugura inkoko ebyiri zitera amagi, gutera ibiti by'imbuto ziribwa ndetse no kunoza isuku.

    Iyi gahunda yiswe “Nutrition Sensitive Direct Support” igiye kumara ibihembwe bibiri, imaze kugera ku basaga 6500 bamaze guhabwa asaga miliyoni 350 Frw.

    Abatishoboye bahawe inkoko batangaje ko zigiye kubafasha kunoza imirire

    Meya Ramuli yibukije abaturage ko amatungo bahawe atari ayo kugurisha

    Inkoko 700 zahawe imiryango 350


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ubuyobozi-bwahinduye-umuvuno-wo-kurwanya-igwingira-mu-bana

  • RIB yasobanuye zimwe mu nshingano zayo zahawe Polisi y'Igihugu – #rwanda #RwOT

    RIB yavuze ko iby'iri tegeko rishya rihindura iryo mu 2010, ryagenaga ububasha, inshingano, imitunganyirize n'imikorere bya Polisi y'u Rwanda.

    Minisiteri y'Umutekano yatangaje ko impamvu zo guhindura iryo tegeko zishingiye ku kuba iryari risanzwe ryagaragaramo imbogamizi cyane cyane kuva mu 2017 hamaze gushyirwaho Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB).

    Ni urwego rwahawe zimwe mu nshingano zari zisanzwe zifitwe na Polisi y'u Rwanda, ari na cyo cyatumye uyu mushinga w'itegeko utegurwa mu kunoza imikorere ya Polisi y'u Rwanda.

    Izo mbogamizi zirimo kutagira ububasha bwo gusaka ahakekwa ko hakorewe icyaha, kutagira ububasha bwo gufatira ibintu bimwe na bimwe bifitanye isano n'icyaha, kutagira ububasha bwo gukusanya ibimenyetso by'ibanze ahabereye icyaha no kutagira ububasha bwo kugenza ibyaha byo mu muhanda.

    Mu kiganiro RIB yagiranye n'Itangazamakuru ku wa Gatanu, tariki 28 Mata 2023, uru rwego rwasobanuye neza izo nshingano zari zisanzwe ari iz'ubugenzacyaha zahawe polisi izo ari zo.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yagize ati 'Inshingano bahaye polisi z'ubugenzacyaha ni inshingano zo kugenza ibyaha byerekeye impanuka zo mu muhanda. Ibi bitandukanye cyane n'ukuntu itangazamakuru rimwe na rimwe bagiye babitangaza bavuga ngo ni ukugenza ibyaha byakorewe mu muhanda.'

    Yakomeje avuga ko izindi nshingano Polisi yahawe ari izo gufata umuntu ukekwaho icyaha, ushakishwa cyangwa se uwacitse inzego z'umutekano ibyibwirije cyangwa ibisabwe n'urundi rwego ariko igakora raporo y'ifatwa rye ndetse ikayishyikiriza ubugenzacyaha mu gihe cy'amasaha 24.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yasobanuye ko polisi yahawe inshingano zo kugenza ibyaha by’impanuka zo mu muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasobanuye-zimwe-mu-nshingano-zayo-zahawe-polisi-y-igihugu

  • Umukinnyi w’Amavubi Rapfhael York yambitse im… – #rwanda #RwOT

    Rapfael York w’imyaka 24 wavukiye muri Sweden, yambitse impeta uyu mukobwa ejo nimugoroba. Yamusabye kumubera umugore nawe nta kuzuyaza arabyemera.

    Uyu mukobwa wemeye kuzaba Mama w’abana ba Rapfael York, nawe yavukiye muri Sweden kandi nawe aconga ruhago nk’uwabigize umwuga.

    Akina mu ikipe yitwa IK Uppsala Football ikina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Sweden. Yavutse taliki 18 Mata 1998, ubwo bivuze ko afite imyaka 25.

    Aba bombi bafashe umwanzuro wo kuzabana nyuma y’igihe kinini bibera mu munyenga w’urukundo. 

    Rapfael York afite nyina ukomoka mu Rwanda naho se agakomoka muri Angola. Nyina w’uyu mukinnyi nawe ejo yari ahari ubwo umuhungu we yateraga iyi ntambwe.

    Kugeza ubu uyu mukinnyi ukinira ikipe y’igihugi y’u Rwanda, Amavubi, afite ikibazo cy’imvune ndetse n’umukino ikipe ye ya Gefle IF iheruka gukina ntabwo yigeze agaragara mu kibuga.

    Rapfael York n’umukunzi we

    Rapfael York amaze kumwambika impeta 

    Umukunzi wa Rapfael York yambara nimero 7 mu kibuga

    Urukundo rwabo rugeze aharyoshye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128707/umukinnyi-wamavubi-rapfhael-york-yambitse-impeta-rombing-basangiye-umwuga-amafoto-128707.html

  • James na Daniella bateguye umugoroba udasanzw… – #rwanda #RwOT

    Ni umugoroba wahawe izina rya 'Gathering of 1000 Special Extended Worship'. Uzaba tariki ya 2 Kamena (6) 2023, ubere kuri Crown Hotel iherereye i Nyarutarama mu mujyi wa Kigali, guhera ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri (6:00) z'umugoroba.

    Gathering of 1000 Sepcial Extended Worship iri gutegurwa ku bufatanye na kompanyi itegura ibitaramo byo kuramya no guhimbaza Imana yitwa Besorah Events. Uyu mugoroba uzitabirwa gusa n’abantu 1000.

    Nk’uko bitangazwa n’abateguye uyu mugoroba udasanzwe wo kuramya Imana, intego nyamukuru “ni ukuririmba intsinzi yo gucungurwa kwacu no gutekereza cyane ku rukundo rw'Imana hamwe n'abantu 1000 bazaba bitabiriye iyi gahunda”.

    Ijambo ry'Imana mu butumwa bwiza nk'uko bwanditse na Matayo 18:20, riravuga riti: 'Kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye, nanjye mba ndi hagati yabo.'

    James Rugarama umwe mu bagize itsinda James & Daniella ryamamaye mu ndirimbo “Mpa Amavuta”, yabwiye inyaRwanda ati: 'Nta bindi bikorwa biteganyijwe usibye kuramya Imana mu ndirimbo z'ubutumwa bwiza bwo mu ijambo ryayo”. 

    “Ni umugoroba wo kuramya twese duhuje umutima.Ntabwo tuzaba turirimbira abantu ahubwo tuzaba duhuje umutima twese turirimbira mu Mwuka umwe, duhimbaza Umwami wacu waducunbuye.'  Aba baramyi banditse kuri Instagram bati “Imyaka yari ibaye myinshi, mureke dutarame”.

    Iki gitaramo bagiye gukora, ni icya kabiri kuva batangiye umuziki. Icya mbere bagikoreye muri Werurwe 2020, bagikorera muri BK Arena. Icyakora, hari ibindi binyuranye baririmbyemo yaba mu Rwanda, mu Burundi ndetse no mu bihugu binyuranye ku mugabane w’Uburayi.

    Bagiye gukora iki gitaramo mu gihe ibihangano byabo bikomeje gufasha benshi kubera uburyohe bw’amagambo baririmba ndetse n’umuziki w’umwimerere mu majwi anyura umutima. Bamaze ukwezi kumwe bakoze indirimbo y’uburyohe iri mu mudiho udasanzwe, iyo akaba ari “Barihe?”.

    James na Daniella barakunzwe cyane muri iyi minsi, hano bari bari i Burundi 

    Bamamaye mu ndirimbo “Mpa amavuta” ifatwa nk’iyabinjije byeruye mu kibuga cy’umuziki

    James na Daniella bateguje igitaramo kizitabirwa gusa n’abantu 1000

    REBA INDIRIMBO “BARIHE” YA JAMES & DANIELLA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128710/james-na-daniella-bateguye-umugoroba-udasanzwe-wo-kuramya-imana-hamwe-nabantu-1000-128710.html

  • Richest Pastors in Africa 2023 Forbes Top 10 #rwanda #RwOT

    Today, we have numerous individuals who have become rich through […]

    The post Richest Pastors in Africa 2023 Forbes Top 10 appeared first on UGWIRE.

    Source : https://ugwire.com/richest-pastors-africa/

  • Karongi: Hagiye gukorwa ubushakashatsi buzagaragaza imyirondoro y'Abatutsi bajugunywe mu Kivu – #rwanda #RwOT

    Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agaragaza ko imigezi, inzuzi n'ibiyaga ari zimwe mu ntwaro Interahamwe zifashishije mu mugambi wo kurimbura abatutsi.

    Muri Perefegitura ya Kibuye by'umwihariko mu cyahoze ari ishuri ry'ubuhinzi, ubworozi n'amashyamba, Ecole Agricole Forestière de Nyamishaba (EAFO Nyamishaba) ni hamwe mu hahungiye abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi, barahicirwa bajugunywa mu Kiyaga cya Kivu.

    Karenzi Bosco, avuga ko we na bagenzi be bari bahungiye mu ishuri rya EAFO Nyamishaba ryaje guhuzwa na ETO-Kibuye bikaba IPRC Karongi, tariki 15 Mata 1994 bagabweho igitero simusiga.

    Ati 'Mu nzu zose zigize iki kigo niho bagiye badukura batujyana ku nkombe bagatema basunikira mu Kivu. Abajyaga mu Kivu bakiri bazima abajandarume babarasiragamo, cyangwa Interahamwe zikabakurikiza ubwato zikabatemeramo'.

    Abarokotse uwo munsi, n'abarokotse ubwicanyi bwabereye kuri stade Gatwaro, kuri Home Saint Jean no ku Kiliya ya Saint Kibuye bahungiye ku Kirwa cya Nyamunini. Tariki 20 Mata 1994 Interahamwe, abasirikare n'abajandarume bagabye igitero kuri iki kirwa abari bahahugiye hafi ya bose baricwa n'ubwo bari babanje kwirwanaho bakoresheje amabuye.

    Ishuri ry'imyuga n'ubumenyingiro rya IPRC Karongi rimaze kubarura abagera 13 barimo abanyeshuri 11 n'abakozi babiri bakoreraga ETO Kibuye bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi. Amazina yabo yanditse ku kimenyetso cy'amateka ya Jenoside kiri muri IPRC Karongi.

    Kuri uyu wa 25 Mata 2023, abarezi n'abanyeshuri biga muri IPRC Karongi bifatanyije n'abarokokeye mu cyahoze ari EAFO Nyamishaba, n'abafite ababo bajugunywe mu kiyaga cya Kivu kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi.

    Umuyobozi Mukuru wa IPRC Karongi, Ingabire Dominique yavuze ko bishoboka ko hari abahoze ari abanyeshuri n'abarezi b'ibigo byahujwe bigahinduka IPRC Karongi bishwe muri Jenoside ariko n'ubu imyirondoro yabo ikaba itaramenyekana.

    Ati 'Muri ETO Kibuye twabaruye abagera kuri 70, abo twamenye amakuru yabo ni 13 barimo abarimu babiri, abandi nta makuru yabo tuzi. Muri EAFO Nyamishaba turacyakusanya amakuru ntabwo turamenya imibare. Tugiye gufatanya n'ubuyobozi bwite bwa Leta n'abaturage kugira ngo tubashe kumenya amakuru'.

    Perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yavuze ko abarokotse Jenoside ikintu cya mbere cyatuma baruhuka ari uko abayigizemo uruhare batarafatwa bafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

    Ati 'Ikindi, Abatutsi biciwe hano i Nyamishaba no ku nkengero z'i Kivu batazwi, ni umukoro tugiye guhuriraho nka IBUKA, akarere n'izindi nzego kugira ngo tubashe kumenya abatutsi batawe mu Kivu: Ni bande? Bari batuye he? Bakoraga iki? Ni ubushakashatsi dukwiye gushyiraho imbaraga kandi vuba'.

    Mu ishuri rya EAFO Nyamishaba niho ubuyobozi bubi bwatangirije ku mugaragaro Jenoside yakorewe abatutsi ku Kibuye mu rwego rwo gutinyura abari batinye kwica.

    Kunamira Abatutsi bajugunywe mu Kiyaga cya Kivu n’abashinguye mu rwibutso rwa Nyamishaba byabanjirijwe n’urugendo rwo kwibuka rwahereye mu mujyi wa Karongi rusorezwa ku Kiyaga cya Kivu

    Visi Meya Niragire na Perezida w’inama Njyanama ya Karongi, Dusingize bashyira indabo mu kiyaga mu kuzirikana Abatutsi bajugunywemo muri Jenoside

    Urubyiruko rwibukijwe ko rwagize amahirwe yo kubyirukira mu buyobozi bwiza, rusabwa kubibyaza umusaruro

    Karenzi yavuze ko hari Abatutsi benshi bishwe bakajugunywa mu kiyaga cya Kivu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-hagiye-gukorwa-ubushakashatsi-buzagaragaza-imyirondoro-y-abatutsi