Umugore wo mu gihugu cy'u Bushinwa aherutse kugaragara akubita imashini ishinzwe guha ikaza abarwayi baba bagiye ku bitaro bya Xuzhou Medical University Hospital biherereye mu ntara ya Jiangsu mu burengerazuba bw'iki gihugu.
Mu makuru yatanzwe n'ibitaro avuga ko icyateye uyu mugore kumenagura iyi mashini muntu izwi nka robot kitaramenyekana gusa ibitaro byanatangaje ko byasanze uyu mugore afite uburwayi bwo mu mutwe ibi byabaye tariki 23 Mata 2023 ubwo aya mashusho yakwirakwizwaga ku mbuga nkoranyambaga.
Iki nyamakuru Jiangxi Morning Newes gitangaza ko abakozi bi bitaro bya Xuzhou Medical University Hospital bagerageje gushaka kubuza uwo mugore ariko bikaba iby'ubusa kuko ngo yakoraga icyo gikorwa avuga amagambo mabi cyane.
1. Umuhanzikazi Aline Gahongayire, tariki 1 Nzeri 2013, ni bwo yasabwe anakobwa na Gahima Gabriel gusa tariki 28 Ugushyingo 2017 ni bwo bombi batandukanye byemewe n'amategeko.
2. Umunyamakuru David Bayingana yakoze ubukwe n'umurundikazi Teriteka Kezie, kuwa 25 Gicurasi 2013, maze nyuma y'amazi 3 baza kwibaruka umwana utaravuzweho rumwe, kuko yasaga nk'umumetisi bityo Bayingana amushigikanyaho ko yaba ari uwe, biba intandaro yo gutandukana kwabo.
3. Lionel Sentore na Munezero Aline uzwi nka Bijoux bakoze ubukwe muri Mutarama 2022, nyuma y'amezi atageze kuri 5 hahita hatangira kuvugwa ko batandukanye, cyane ko n'umwana Bijou aherutse kwibaruka atari uwa Sentore.
4. Umuhanzi Safi Madiba na Niyonizera Judith nabo bakoze ubukwe ku itariki ya 01 Ukwakira 2017 mu buryo butunguranye, gusa mu ntangiriro y'umwaka wa 2020 nibwo byavuzwe ko batakibana, none gatanya yemewe bayihawe muri 2023.
5. Umuhanzi Nemeye Platin na Ingabire Olivia, bo basezeranye imbere y'Imana tariki 27 Werurwe 2021, gusa kuri ubu biravugwa ko batakibana ngo kubera ko umugore yaje mu rugo atwite inda y'undi musore utari Platin.
Ikipe ya Arsenal yari maze iminsi itameze neza mu kibuga kuko yari maze imikino igera kuri ine yose itabasha kubona amanota atatu yaje gutura umujinya ikipe ya Chelsea nayo iri mu bihe bibi cyane dore ko yari maze imikino igera 9 yose yumva amanota 3 mu matangazo.
Ku mukino wahuje aya makipe yombi tariki 02 Gicurasi 2023 ukabera ku kibuga cya Arsenal Emirates Stadium i saa tatu z'ijoro wari umukino wishiraniro ku makipe yombi kuko yose amanota atatu yarakenewe ku mpande zombi gusa ngo burya ababurana ari babiri umwe abayigiza nkana.
Arsenal yaherukaga gutsindwa n'ikipe ya Manchester City ibitego 4-1 yaje yariye karungu maze itsinda ikipe ya Chelsea ibitego 3-1 buryo buyoroheye cyane kuko byose byabonetse mu gice cya mbere cy'umukibo.
Abakinnyi batsindiye ikipe ya Arsenal ni Martin Odegaard ku mupira mwiza cyane yarahawe na Granit Xhaka akaba yatsinze ibitego bibiri muri uyu mukino ku mipira yahawe n'ubundi na Granit Xhaka igitego cya gatatu cyatsinzwe na rutahizamu Grabiel Jesus naho igitego kimwe rukumbi cya Chelsea cyatsinzwe na Nani Madueke ku mupira mwiza cyane yarahawe na Mateo Kovacic bizakurangira utyo.
Ikipe ya Arsenal yahise yitiza umwanya wa mbere n'amanota 78 mu gihe ikipe ya Chelsea ibyayo bikomeje kwanga kuko yibereye ku mwanya wa 12 n'amanota 39.
Nyuma yo kubyara impanga ze, Beyonce yahisemo gukurikiza gahunda y'imirire yatumye atakaza ibiro 20, nyuma yo gupima ibiro birenga 100.
Iyo ndyo ya Beyonce, ishingiye kuri gahunda yo kurya ibikomoka ku bimera byose mu minsi 22, hamwe n'ibindi biryo bitandukanye bikomoka ku mboga.
Beyonce yashyize aya makuru ahagaragara agira ati: 'Kugira ngo ngere ku ntego yanjye, ndimo kugendera kure ikitwa umugati, nta karbasi, nta sukari, nta mata, nta nyama, nta mafi, nta nzoga, kandi nshonje!'
Hagati aho, inzobere mu by'imirire, Daniel O'Shaughnessy, yatangarije elnacional.cat ko iyi ndyo ishobora guteza akaga kubera ko ituzuye. Avuga ko ituzuye, kuko ngo itanga karori 1400 ku mubiri w'uyifata, igipimo gito ugeranyije na kirori imibiri y'abantu benshi iba ikeneye.
Abahanga mu byimirire baburiye bamwe mu bifuza gukoresha ubu buryo bwa Beyoncé ahubwo bakagana abaganga.
Umuyobozi mu muryango uharanira inyungu z'abarokotse Jenoside mu Rwanda-Ibuka ku rwego rw'Igihugu, Kabandana Callixte arasaba ko hashyirwaho icyumba cy'umukara cyafungirwamo amazina y'interahamwe n'abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Ahamya ko aya yajya yerekwa abakiri bato ndetse n'abandi basura inzibutso bakamenya umwihariko wa Jenoside yakorewe abatutsi mu gace runaka n'abayikoze.
Uyu muyobozi, ibi yabigarutseho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko mu gice cy'amayaga ahahoze ari muri Komine Ntongwe, aho mu 1994 abatutsi bishwe bashutswe na Burugumesitiri Kagabo Charles wabijeje ko bagomba kujya kuri sous Perefegitura ya Ruhango bavuye kuri Komini Ntongwe, bakaza gutegwa igico mu gishanga cya Nyamukumba bakicwa n'Interahamwe ndetse n'Impunzi z'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda mu mwaka w'1993, aho baje kwica abatutsi mu mwaka w'1994 ndetse bamwe muri bo bakanotsa imitima y'abatutsi bakayirya.
Imibiri 40 y'abatutsi bishwe muri Jenoside niyo yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso.
Kabandana Ati' Hano mu Mayaga habaye ubwicanyi ndengakamere muri Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ababugizemo uruhare barakidegembya kuko bataraboneka. Twavuga nk'Interahamwe yitwa Nsabimana Jacques wari warateye intebe ku cyobo cyajugunywamo abatutsi ku Rutabo, wari warahawe izina bitewe n'intebe yicaragaho yiswe'Intebe ya Pilato'. Burugumesitiri Kagabo Charles ndetse n'abarundi bari hano barahunze iwabo barakidegembya ntabwo barafatwa. Turasaba ko hashyirwaho icyumba cyajya gifungirwamo amazina y'abakoze Jenoside, abagana urwibutso bakabona amateka n'imibiri ndetse hakabaho n'igice kigaragaza abakoze Jenoside yakorewe abatutsi hano mu Mayaga'.
Umuyobozi w'Umuryango w'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy'Amayaga(AGSF: Amayaga Genoside Survivors Fondation), Munyurangabo Evode avuga ko hari benshi mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu gice cy'Amayaga harimo abarundi bari impunzi bikigoranye kubaryoza ibyaha bakoze.
Yagize Ati' Turacyafite benshi mu bagize uruhare rugaragara mu kurimbura Abatutsi muri iki gice cy'amayaga harimo n'Impunzi z'Abarundi zari zarahungiye iwacu hano, hakiyongeraho uwari Burugumesitiri wayoboraga Komini Ntongwe, Kagabo Charles na Nsabimana witwaga Pilato wari ufite intebe ku cyobo cyajugunywagamo abatutsi nyuma yo kubica ahazwi nko ku Rutabo.
Yongeraho ko iki gice cy'icyumba cy'umukara gishyizwemo cyatuma abagize uruhare muri Jenoside batarafatwa bandikwa ahantu ndetse n'abahamijwe uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakagaragazwa, abato bakamenya neza uko Jenoside yateguye n'abayikoze bakicisha abo bari baturanye barabyariranye abana mu Butisimu, baranahanye Inka bakamirana amata.
Munyaneza Didace, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko nibaramuka bubatse urwibutso rugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mayaga, hakwiye no gushyirwamo igice kizagaragaza amazina y'interahamwe zishe abatutsi mu Mayaga, baba abahamijwe ibyaha n'abandi bagishakishwa, bityo abazajya bagana uru rwibutso ntibabone gusa amateka y'igice cy'uko abatutsi bishwe, ahubwo hakagaragazwa n'abagize uruhare mukubica.
Mushonganono Elisabeth, avuga ko amateka yo ku Mayaga akwiye kwigishwa abakiri bato bakamenya ubukana bwakoranywe Jenoside mu Rwanda. Ati' Nanjye ndemeza ko dukwiye kugira igice cyagaragaramo amazina y'abagize uruhare mu kwica abatutsi mu cyahoze ari Komini Ntongwe n'abandi bari bahungiye hano bavuye mu zindi Komini zari ziyikikije kuko twebwe turimo gukura ariko abakiri bato bamenya aya mateka yanyujijwemo abanyarwanda bazize urwango rwigishijwe igihe kirekire, rwanagejeje igihugu cyose muri Jenoside yatumye abatutsi basaga Miliyoni 1 bicwa'.
Abagize AGSF baracyasaba abazi amakuru y'ahajugunwe abatutsi nyuma yo kubica ko bakomeza kuyatanga ndetse kuri iyi nshuro ya 29 hibukwa abatutsi bishwe muri Jenoside hashyinguwe imibiri y'Abatutsi 40 harimo 10 yabonetse naho 30 yimuwe aho yari ishyinguye hatandukanye mu mirenge ya Kinazi na Ntongwe ijyanwa mu rwibutso rw'Akarere ka Ruhango rwa Kinazi ruherereye mu murenge wa Ntongwe.