Blog

  • Nabo bagiye bucece? Intashyo ni nyinshi kuri bamwe mu bakinnyi basa n’ababuriwe irengero (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Kera habayeho itsinda ryitwaga “Dream Boys”, hari indirimbo bakoranye na nyakwigendera Jay Polly bise “Mumutashye”. Bamwe mu bakunzi ba ruhago nabo baratashya abakinnyi barimo Sugira Ernest bibaza niba batararetse ruhago bucece.

    Nta cyumweru kirashira ubwo narimo nitemberera mu mihanda ya Nyamirambo, nyura ku bagabo ubona ko bakuze bibereye ku biganiro bisukika.

    Ngiye kumva numva umwe arateruye abaza mugenzi we ati “ese nta makuru ya ka gasore katumye abantu barara mu mihanda bambaye amaswime (essuie main)?”

    Undi yahise amusubiza ati “mba nkuroga naba nkubeshye. ” Yunzemo ati “aramutse abaye yararetse umupira nababara. “

    Bakomeje kumuganiraho bituma nanjye mfata umwanya mbitekerezeho nsanga uyu musore w’imyaka 32 afite amateka akomeye, ariko nza gusanga atari we wenyine ahubwo hari n’abandi bashobora kuba barabuze mu buryo bwa Sugira.

    Ikibitera benshi kubyibazaho ni uko abakinnyi benshi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafite umuco wo guhagarika badasezeye.

    Sugira Ernest

    Ni rutahizamu w’umunyarwanda, ubu nta kipe afite aheruka gutandukana n’ikipe ya Al Wahda yo muri Syria.

    Yatanze ibyishimo ku banyarwanda ubwo yitabazwaga mu ikipe y’igihugu, igitego yatsinze Togo muri CHAN 2021, cyakuye abanyarwanda muri Guma mu Rugo bidasabye inama y’abaminisitiri.

    Ni umukinnyi mu ikipe ye bishobora kwanga ariko yagera mu ikipe y’igihugu akaba undi, reka abanyarwanda bamubaririze yabahaye ibyishimo, CHAN 2 Amavubi aheruka kwitabira ni we watanze iyo tike.

    Uyu musore benshi bakeka ko yaba yararetse ruhago dore amaze amezi arenga 6 ari mu Rwanda nta kipe.

    Gusa amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu mukinnyi ni uko arimo gukora ibishoboka byose ngo asubire gukina hanze y’u Rwanda, amakuru aramwerekeza mu Barabu.

    Nirisarike Salomon

    Igihe nk’iki umwaka ushize, myugariro Nirisarike Salomon yari umwe mu nkingi za mwamba mu ikipe y’igihugu, gusa ubu na we abantu baratumaho umuhisi n’umugenzi bibaza aho ari.

    Amaze umwaka nta kipe afite nyuma yo gutandukana na FC Urartu yo muri Armenia.

    Uyu mukinnyi yagiye abona amakipe atandukanye arayabenga kuko atari ku rwego yifuza.

    Gusa andi makuru avuga ko yahisemo gufata akaruhuko gato cyane ko hari ibikorwa by’ubwubatsi yarimo akurikirana mu Bubiligi ndetse n’inzu yubakishaga yamaze kuzura, ubu mu mwaka w’imikino utaha azagaruka mu kibuga.

    Rugwiro Herve

    Rugwiro Herve ni izina rizwi cyane muri ruhago y’u Rwanda ryari ku gasongero mu myaka 3 ishize.

    Uyu mukinnyi wakiniye APR FC, Rayon Sports na AS Kigali amaze umwaka urenga adakandagira mu kibuga.

    Yasezerewe na AS Kigali mu mpera z’umwaka ushize hari nyuma y’ubwumvikane buke no kwitana ba mwana aho yashinjaga iyi kipe kwanga kumuvuza imvune y’umutsi wo mu itako yagize.

    Herve nta kipe afite ndetse yanayobotse inzira yo kwiga ubutoza aho aherutse kubona License D, ashobora kuba agiye guhindura umwuga.

    Sekamana Maxime

    Sekama Maxime yatandukanye na Rayon Sports mbere y’umwaka w’imikino wa 2022-23. Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande nta yindi kipe yahise abona.

    Bisa nk’aho ruhago yayihagaritse aho amakuru avuga ko ari mu nzira zo gusanga umugore we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni nyuma y’uko basezeranye imbere y’amategeko mu mpera z’umwaka ushize.

    Biteganyijwe ko kandi muri uyu mwaka we na Tessy bagomba gukora ubukwe.

    Iradukunda Eric Radu

    Ni myugariro wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo AS Kigali, Rayon Sports na Police FC.

    Mu myaka 3 ishize yari umwe mu bakinnyi beza ku mwanya we wo ku ruhande rw’iburyo wugarira. Mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2022-23 utangira yatandukanye na Police FC.

    Nta muntu uzi agakuru ke, gusa bivugwa ko ubu ahugiye mu bucuruzi bw’ibikoresho by’ubwubatsi.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nabo-bagiye-bucece-intashyo-ni-nyinshi-kuri-bamwe-mu-bakinnyi-basa-n-ababuriwe-irengero-amafoto

  • Iburengerazuba: Abantu 95 bishwe n’imvura – #rwanda #RwOT

    Nk’uko Umuyobozi w’iyi ntara y’uburengerazuba, François Habitegeko yabyutse abitangariza Radio Rwanda, iyi mvura yaguye ijoro ryose yibasira cyane uturere twa Karongi, Rubavu, Nyabihu, Ngorero na Rutsiro.

    Yatangaje kandi ko bari gutanga ubutabazi bw’ibanze ku baturage, naho abamaze kubarurwa ko bitabye Imana ni 95.

    Amashusho mato ari gucaracara ku mbuga nkoranyambaga, yerekana uko ibintu bimeze muri iyi Ntara y’Iburengerazuba, imihanda yarengewe, imivu iri gutemba ndetse n’ibiti byagiye birimbuka bikagwa mu muhanda.

    Ibi bibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo Ikigo gishinzwe ubumenyi bw'ikirere mu Rwanda, Meteo Rwanda, gitangaje ko muri uku kwezi kwa Gicurasi hateganyijwe imvura nyinshi isanzwe igwa muri uku kwezi.

    Imibare y’agateganyo y’abahitanwe n’ibiza ikomeje kuzamuka. Kugeza ubu abamaze kumenyekana bishwe n’iyi mvura ni 104 barimo 90 bo mu Ntara y’Iburengerazuba na 14 bo mu Ntara y’Amajyaruguru. Byatangajwe n’ubuyobozi bw’izi ntara.

    Imvura yaguye mu ijoro ryacyeye yishwe abantu bagera kuri 69

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128845/iburengerazuba-abantu-55-bishwe-nimvura-128845.html

  • Ngoma: RBC yakoze ubukangurambaga bwo kurwany… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe hakomeje kugaragara umubare munini w’ubwandu bwa HIV/SIDA mu rubyiruko, ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) kimaze iminsi mu bukangurambaga buzenguruka u Rwanda aho giha inama urubyiruko z’uko barwanya iki cyorezo ndetse bakanahabwa ubwirinzi burimo n’udukingirizo.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 02/05/2023 ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyakoreye ubukangurambaga mu murenge wa Sake, mu karere ka Ngoma mu ntara y’Uburasirazuba, aho cyegereye urubyiruko rwaho rugahabwa inyigisho zibafasha kumenya aho HIV/SIDA yandurira n’uburyo bakoresha bakayirwanya bivuye inyuma bakagabanya umubare w’urubyiruko ukomeje kwiyongera.

    Urubyiruko rwo muri Sake rwari ruteraniye muri iki gikorwa rwibukijwe inzira zinyuranye HIV/SIDA yanduriramo zirimo imibonano mpuzabitsina idakingiye, gukoresha ibikoresho bikata birimo nk’urwembe,imikasi,tondezi byakoreshejwe n’umuntu ubana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

    Rwibukijwe kandi ko kwirinda iki cyorezo ari inshingano zabo kandi ko bashobora kucyirinda mu buryo butandukanye kandi bworoshye. Mu nama bahawe zo kwirinda harimo nko kwifata, gukoresha udukingirizo igihe kwifata byanze hamwe no kujya bipimisha uko bahagaze mu buryo bukwiriye.

    Ni muri urwo rwego ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyahise giha udukingirizo urubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga rwibutswa ko utu dukingirizo atari utwo kubika gusa ahubwo ko ari utwo kwifashisha bikingira HIV/SIDA igihe kwifata byabananiye.

    Ndagijimana Theoneste umwe mu rubyiruko rwitabiriye ubu bukangurambaga yatangarije InyaRwanda ko bishimiye iki gikorwa. 

    Yagize ati: ”Nk’urubyiruko twishimye ko RBC iba yadutekerejeho ikadusanga hano iwacu ikatwigisha. Twungukiyemo byinshi kandi twanahawe udukingirizo mu buryo bworoshye kuko inaha kutubona biragoye kuko naho baducuruza usanga bamwe muritwe dutinya kujyayo”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngoma, Ndaruhutse Jean de Dieu, yatangarije InyaRwanda ko muri uyu murenge bafite umubare munini w’ababana n’ubwandu ndetse biganjemo urubyiruko. Kugeza ubu abantu 568 bo mu murenge wa Sake banduye iki cyorezo barimo n’urubyiruko.

    Ndaruhutse Jean De Dieu yagize ati: ”Dufite umubare munini w’urubyiruko rubana n’ubwandu bwa gakoko gatera SIDA. Akenshi ibi bituruka ku kuba bamwe mu rubyiruko barishoye mu buraya, ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zituma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye”.

    Uyu muyobozi uhamya ko impamvu nyamukuru ibyihishe inyuma ari urubyiruko rwanze gukura amaboko mu mifuka ngo rukore, yakomeje agira ati: ”Bamwe mu rubyiruko banze kugana umurimo n’iyo mpamvu birirwa mu ngeso mbi. 

    Bafite icyo bakora ntibabona umwanya w’ibyo bibangiriza ubuzima. Niyo mpamvu turushishikariza gukora kuko akazi karahari nko kubaka isoko,ibigo nderabuzima, imihanda n’ibindi bizabafasha kuva mu bishuko”.

    Ndugutse Bikorimana umukozi wa SFH Rwanda, ushinzwe urubyiruko ikiba umufatanya bikorwa wa RBC muri gahunda n’urugamba rwo kurwanya icyorezo cya SIDA, yakanguriye urubyiruko kwirinda iki cyorezo, by’umwihariko anarwibutsa ko rugomba kwisiramuza kuko bitanga 64% by’amahirwe yo kutandura HIV/SIDA.

    Ubu bukangurambaga bwasigiye isomo urubyiruko rwa Sake, bwari buyobowe n’abashyushya rugamba barimo MC Buryohe na Miss Muyango ba televiziyo Isibo aho bashyuhije urubyiruko bakanarwibutsa ibijyanye no kurwanya HIV/SIDA. Umuhanzi Platini uru mu bakomeye mu Rwanda nawe yasusurukije urubyiruko anaruha udukingirizo tuzabafasha kwirinda iki cyorezo.

    Urubyiruko rwo muri Sake rwahawe ubukangurambaga mu kurwanya icyorezo cya HIV/SIDA

    Urubyiruko rwanahawe ibitabo mfasha nyigisho ku kurwanya HIV/SIDA

    Ndungutse Jean de Dieu umuyobozi w'umurenge wa Sake yitabiriye iki gikorwa



    • Umuhanzi Platini yasusurukije urubyiruko rwitabiriye ubukangurambaga

    • Mc Buryohe na Miss Muyango nibo bari abashyushya rugamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128842/ngoma-rbc-yakoze-ubukangurambaga-bwo-kurwanya-hivsida-mu-rubyiruko-128842.html

  • Mungire inama ariko Nti muntere amabuye narakosheje gusa ndaremerewe pee – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mungire inama ariko Nti muntere amabuye narakosheje gusa ndaremerewe pee.

    Umugabo wari wubatse afite umugore umukunda aragisha inama nyuma yo kuryamana n'umukozi wo murugo wabo bakaryamanira mu nzu y'umupangayi wabo.

    Uwagishije inama yatangiye agira ati:'Mwaramutse Ntimuntere amabuye, narakosheje ariko ndaremerewe pe. Mfite amazu nkodesha, imwe mu mazu nkodesha irimo umusore uhamaze imyaka 2.

    Turahuza rero, turacudika, tukajya dusangira nagacupa rimwe na rimwe, namufataga nka petit free pe. Kera kabaye naje kugira irari ry'umukozi uturerera abana biba ngombwa ko antiza inzu ngo ngire uko nigenza.

    Kuva icyo gihe uyu musore yarampindukanve, asigave ansuzugura, mwumve ngo hashize amezi 6 ibyo bibaye. Gusa yanze kwishyura inzu kandi ntacyo nabona mbwira madamu lyo musabye kumvira munzu arambwira ngo nayivamo azahita abibwira umugore wanjye.

    Ndabyemera narakosheie ariko, se ibi bizakomeza kugeza ryari? Nimungire inama Y'icyo nakora kuko abibwiye madame byansenyera kandi n'abana babura umukobwa wabareze kuva bakiri bato kandi baramukunda.

    Ndibaza niba nafata iyambere nkicaza umudamu wange nkabimubwira byose uko byagenze cyangwa mungire inama y'icyo nakora murakoze.

    Source : https://yegob.rw/mungire-inama-ariko-nti-muntere-amabuye-narakosheje-gusa-ndaremerewe-pee/

  • ‘Nuko turareba turangije turumirwa daa’ Ifoto y’umunyamakuru David Mugaragu yatumye abantu bitakarije icyizere kigaruka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu buzima umuntu wese akurana inzozi zibyo ashaka kuzageraho n'ubwo atariko twese duhirwa n'ubuzima gusa hari abahirwa ndetse bagahinduka bitewe n'uburyo Imana iba yarabateye iteka bakabasha gukabya inzozi zabo mbese muri make ubuzima bukagenda uko babyifuzaga.

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda David Mugaragu ukorera radio na Televiziyo y'igihugu yatangaje benshi ubwo yashyiraga ifoto ye ku rubuga rwa Instagram igaragagaza uko yari ameze atangira akazi mbese ubona ko yahindutse cyane ugereranyije iyo foto n'uburyo ameze ubu bigaragaza ko nta muntu ukwiriye kwiheba ahubwo icyusabwa n'ugukora cyane ubundi Imana igaha imigisha imirimo werekejeho amaboko.

    Abakurikirina David Mugaragu uzwiho ubuhanga mugusesengura amakuru y'imikino akaba ari umunyamakuru ukomeye cyane wa radio na televiziyo by'igihugu mu biganiro byerekeye siporo muri rusange.

    David Mugaragu yatumye abantu bacika ururondogoro ubwo babonaga ifoto yuyu munyamakuru maze bagenda batangaza akabari ku mutima bitewe n'uburyo babibonaga.

    Dore bimwe mubyo bagiye batangaza kubera iyo foto:

    Source : https://yegob.rw/nuko-turareba-turangije-turumirwa-daa-ifoto-yumunyamakuru-david-mugaragu-yatumye-abari-barutajarije-icyizere-kigaruka-bitewe-nuburyo-yari-ameze-mbere/

  • Ikirori batarimo ntakiba cyabaye: Reba amafoto y’abakobwa b’ibuzungerezi bagize Kigali Protocol imaze kubaka izina hano mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abakobwa ryitwa Kigali Protocol bagezweho mu Rwanda rimaze kubaka izina mu kuyobora (Protocol) abitabiriye ibirori cyangwase ibitaramo byose bikomeye.

    Aba bakobwa ubu bari kwitegura gukora ikirori cyo kwizihiza imyaka 5 bamaze bakora doreko bamaze no kurenga imbibi z'u Rwanda kuko ubu bafunguye ishami muri Poland.

    Source : https://yegob.rw/ikirori-batarimo-ntakiba-cyabaye-reba-amafoto-yabakobwa-bibuzungerezi-bagize-kigali-protocol-imaze-kubaka-izina-hano-mu-rwanda/

  • Ibyuya byinshi nti bikwiye kukubaho akarande: Dore umuti ubivura n’ibyo ukwiye gutandukana n’abyo bigutera kubira cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyuya byinshi nti bikwiye kukubaho akarande: Dore umuti ubivura n'ibyo ukwiye gutandukana n'abyo bigutera kubira cyane

    Imiti yo kubira ibyuya bikabije ikoreshwa mu kuvura  iyi ndwara , twayishyira mu byiciro 2:

    Iyo ushobora gukoresha ubwawe Iyo wandikirwa na muganga, Gusa tugiye kurebera hamwe iyo wakoresha ubwawe.

    Imiti yo kubira ibyuya bikabije wakoresha ubwawe

    Mu rwego rwo kwirinda kubira ibyuya bikabije hari ibyo ushobora gukora ubwawe, mbere na mbere usabwe kwirinda ibi bikurikira:

    Inzoga

    Ikawa

    Ahantu hari ubushyuhe cyane

    Ibinti bishyushye cyane (ibiryo cg ibinyobwa)

    Ushobora gukoresha antiperspirants: iyi ikaba imibavu ikoreshwa mu kwaha, mu ntoki no mu birenge. Iyi mibavu itandukanye na parfum, deodorant, cg ibindi bihumuza (kuko byo ntibihagarika kubira ibyuya). Antiperspirants zigaragaramo aluminium (10% cg 20%), akamaro ka aluminiyumu hano ni ugufunga utwenge duto duturukamo ibyuya, ku bantu bafite iki kibazo.

    Antiperspirant zitandukanye, ushoboza gusoma ku gacupa ukareba niba itandukanye na deodorant

    Antiperspirant ikoreshwa ite?

    Ziboneka muri pharmacie cg amaduka acuruza amavuta ahenshi (gusa aha ureba neza niba atari deodorant kuko twavuze ko bitandukanye). Uko ikoreshwa;

    Mbere yo kuyitera (mu kwaha cg munsi y'ibirenge) banza wihanagure wumuke neza

    Ni byiza kuyikoresha mbere yuko ujya kuryama, iminsi 7 cg 5, hanyuma inshuro 1 cg 2 mu cyumweru gikurikira (bitewe nuko ubona ibyuya bigabanuka).

    Kubera ko izi produit zibamo ibinyabutabire, bishobora gutuma wumva uburibwe cg uburyaryate rimwe na rimwe ku ruhu, kwitera byinshi si byiza kimwe no kubyitera igihe kirekire.

    Source : https://yegob.rw/ibyuya-byinshi-nti-bikwiye-kukubaho-akarande-dore-umuti-ubivura-nibyo-ukwiye-gutandukana-nabyo-bigutera-kubira-cyane/