Blog

  • Abo akorana nabo baramwemera: Umunyamakuru Jean Cloude Kwizigira yabwiwe amagambo akomeye na mugenzi we bakorana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunsi umuntu yavutseho n'ingenzi mu buzima bwa muntu kuko umwibutsa byinshi kuri we akaba ari nayo mpamvu ababishoboye bawizihiza ku rwego rwo hejuru.

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Kwizigira Jean Cloude uyu munsi tariki 02 Gicurasi 2023 nibwo yagize isabukuru y'amavuko maze abantu benshi batandukanye bakomeye bamwifuriza isabukuru nziza y'amavuko mu buryo bitandukanye dore ko hari nabagiye bamwohereza aga fanta kuri telefone ngendanwa.

    Nkurunziza Emmanuel wamamaye cyane ku izina rya Ruvayanga yatangaje amagambo akomeye ku isabukuru ya Kwizigira aho yamushimiye cyane byimazeyo avuga ko ari mfura.

    Dore amagambo umunyamakuru Nkurunziza Emmanuel yatangaje ku isabukuru y'amavuko ya Kwizigira:

    Source : https://yegob.rw/abo-akorana-nabo-baramwemera-umunyamakuru-jean-cloude-kwizigira-yabwiwe-amagambo-akomeye-na-mugenzi-we-bakorana/

  • Muri iyi minsi twihagazeho nk’inyama: Abaturage barwaniye udukingirizo bakeka ko twabashiriraho bagataha amara masa  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi twihagazeho nk'inyama: Abaturage barwaniye udukingirizo bakeka ko twabashiriraho bagataha amara masa.

    Abaturage bo Murenge wa Sake, Akarere ka Ngoma batanguranwe udukingirizo RBC itanga, ni mu gikorwa cy'Ubukangurambaga bugamije guhindura imyumvire ku cyorezo cya SIDA, harimo no guha udukingirizo abaturage badukeneye.

    Abiganjemo Urubyiruko rw'abahungu, abakobwa, abagabo n'abagore batonze umurongo, abandi banga kuwubahiriza bagahatana bashaka kutwambura abakozi ba RBC.

    Uru rubyiruko ruvuga ko muri iyi Santeri hakunze kuboneka abakora umwuga w'uburaya, benshi bamwe babura udukingirizo bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Muri uyu Murenge wa Sake RBC yatanze amapaki arenga ibihumbi 10 y'udukingirizo, ibyiciro by'imyaka yose byitabiriye ubukangurambaga.

    Source : https://yegob.rw/muri-iyi-minsi-twihagazeho-nkinyama-abaturage-barwaniye-udukingirizo-bakeka-ko-twabashiriraho-bagataha-amara-masa/

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n'abashinzwe gukurikiranira hafi iby'umutekano muri Sahel – #rwanda #RwOT

    Uru rwego rwashyizweho mu Nteko Rusange ya 77 y'Umuryango w'Abibumbye muri Nzeri 2022, ruhabwa inshingano zirimo gusesengura imiterere y'ibibazo by'umutekano mu Karere ka Sahel no gushyiraho ingamba zatuma byitabwaho n'umuryango mpuzamahanga ndetse hagashakwa ibisubizo bizatuma akarere gatekana n'iterambere ryako rigasagamba.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 2 Gicurasi, binyuze kuri Twitter, buvuga ko ibiganiro byabo byibanze ku gushaka umuti w'ibibazo by'umutekano muri ako karere n'ibibangamiye iterambere ryako.

    Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Maurtania muri Werurwe umwaka ushize, yasuye Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry'ibihugu bihuriye mu Karere ka G5 Sahel [Collège de Défense du G5 Sahel].

    Gusura ishuri rya G5 Sahel ntibyapfuye kwizana gutyo gusa ahubwo bifitanye isano ya hafi n'u Rwanda kuko mu 2018 rwatanze miliyoni imwe y'amadolari ya Amerika yo gufasha uwo mutwe kurwanya iterabwoba.

    G5 Sahel ni urwego rwa gisirikare ruhuriwemo n'ibihugu bitanu byo mu Burengerazuba bwa Afurika birimo Burkina Faso, Tchad, Mali, Mauritania na Niger. Rumaze imyaka umunani rushinzwe kuko rwatangiye ku mugaragaro ku wa 16 Gashyantare 2014.

    Sahel ni agace kari hagati y'Ubutayu bwa Sahara mu Majyaruguru ya Sudani, gakora ku Nyanja ya Atlantique n'Itukura. Umutekano muke muri Libye mu 2011, muri Mali mu 2012 n'intagondwa za Boko Haram, byasembuye cyane ibibazo by'umutekano muke byarangwaga mu Karere ka Sahel.

    Uyu mutwe umaze kujyaho, wemejwe n'Akanama ka Afurika Yunze Ubumwe gashinzwe Umutekano nyuma umwanzuro uwushyiraho ushimangirwa n'Akanama ka Loni gashinzwe umutekano muri Nyakanga 2017.

    Perezida Kagame yakiriye Muhamadou Issoufou n’itsinda ayoboye rivuye muri Sahel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagiranye-ibiganiro-n-abashinzwe-gukurikiranira-hafi-iby

  • Lionel Messi mu mazi abira #rwanda #RwOT

    Ibinyamakuru bitandukanye i Burayi biravuga ko Lionel Messi umubano we na Paris Saint-Germain ushobora kuzamo agatotsi nyuma y’uko asibye imyitozo akigira muri Saudi Arabia.

    Abakinnyi ba PSG bari basezeranyijwe akaruhuko k’iminsi 2 mu gihe bari gutsinda umukino wo ku Cyumweru bahuyemo na Lorient.

    Iyi kipe yaje gutsindwa 3-1 bituma akaruhuko ko ku wa Mbere no ku wa Kabiri bari batanze ubuyobozi bugakuramo bategeka ko abakinnyi bakora imyitozo ku wa Mbere (ejo hashize) bakaruhuka ku wa Kabiri.

    Abakinnyi ba PSG batunguwe no kubona rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira iyi kipe, Lionel Messi atayitabiriye ahubwo yajyanye n’umuryango we muri Saudi Arabia.

    Ni muri gahunda y’amasezerano yasinye yo kuba Ambasaderi w’Ubukerarugendo bwa Saudi Arabia.

    Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko Messi nyuma yo kubona ko bashyizeho imyitozo kandi yari yateguye urugendo yasabye uruhushya umuyobozi w’ikipe, Luis Campos ndetse n’umutoza Christophe Galtier ariko ntibarumuha.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi yaje kubona uruhushya aruhawe n’ubuyobozi bukuru bw’iyi kipe bwayiguze ari bo banya-Qatar.

    Minisitiri w’Ubukerarugendo muri Saudi Arabia, Ahmed Al Khateeb ejo yemeje ko uyu mukinnyi yari muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yavuze ko yishimiye kwakira Messi n’umuryango muri iki gihugu.

    Bibaye nyuma y’uko bivuzwe ko Messi yananiwe kumvikana na PSG ku kuba yakongera amasezerano ndetse ko ubwo uyu mwaka w’imikino uzaba urangiye bazahita batandukana.

    Lionel Messi yagiye muri Saudi Arabia birakaza abarimo abatoza

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lionel-messi-mu-mazi-abira

  • Miliyari 1,2 Frw zitangwa buri mwaka mu kuvuza abakomerekeye mu mpanuka zo mu kazi – #rwanda #RwOT

    Impanuka zibera mu kazi hari abo zihitana abandi zikabasigira ubumuga, ndetse hamwe usanga abakoresha bataraha agaciro ibyo kumenyekanisha izo mpanuka kuri RSSB.

    Imibare y'iki kigo igaragaza ko abakomerekeye mu kazi bagenda bagabanuka kuko mu mwaka wa 2018/2019 bari 1505, mu mwaka wa 2019/2020 bagera ku 1446 mu gihe mu 2020/2021 impanuka zo mu kazi zakomerekeyemo abantu 1131.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kugoboka abahuye n'ibyago bikomoka mu kazi muri RSSB Louis Cyubahiro, yabwiye RBA ko iyo umukozi yagiriye impanuka mu kazi baba bafite inshingano zo kumuvuza ingaruka yakuye ku mpanuka yakoze.

    Ati 'Iyo umukozi yagize iyo mpanuka, iyo dusanze koko ari impanuka y'akazi, dufite inshingano yo kumuvuza ingaruka yagize muri ya mpanuka yakoze. Cyangwa se mu gihe aba atagishoboye kugira icyo yinjiza bigaragara yuko iyo mpanuka yamusigiye ubumuga, ubwo amategeko ateganya uko byaba bimeze kose hari icyo tumugoboka.”

    “Ni yo mpamvu rero ari byiza ko umukozi, umukoresha ari byiza kumenyekanisha impanuka ku rwego rw'Ubwiteganyirize bw'Abakozi mu Rwanda utitaye no kuvuga ngo ni impanuka nini cyangwa se ntoya kuko impanuka zose ziba kimwe ishobora gutangira ari ntoya ariko bikazarangira hari ubumuga bunini iguteye.'

    RSSB ivuga ko buri mwaka isohora amafaranga asaga miliyari 1,2 ajya mu kuvuza abakomerekeye mu kazi ndetse no kugoboka imiryango iba yaburiye ababo muri izo mpanuka.

    Umuyobozi ushinzwe imiyoborere y'Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo Patrick Kananga yatangaje ko igihugu gishyize imbaraga mu gutuma impanuka zibera mu kazi zigabanuka, ingamba zikava mu mategeko zigashyirirwa mu bikorwa aho akazi gakorerwa.

    Ati 'Impanuka ziraba tukabona ko hari ibyo tutarakora kugira ngo tuzikumire nk'uko byakabaye bikorwa, tukareba y'uko bitaguma mu mategeko, bitaguma muri politiki, ahubwo biza kujya mu bikorwa kandi ababishyira mu bikorwa ni aho akazi gakorerwa. Aho rero niho twavuga ko dukwiriye gukomeza gushyiramo ingufu kugira ngo ibyashyizweho n'igihugu bijye mu bikorwa.'

    Inteko Rusange y'Umuryango Mpuzamahanga wita ku murimo ILO, yateranye muri Kamena 2022, yemeje ko hashyirwaho amahame abiri y'umutekano n'ubuzima agizwe n'ingingo ya 155 imaze gusinywa n'ibihugu 76, na ho ingingo ya 187 imaze gusinywa n'ibihugu 59 hakaba hari ibihugu 39 bimaze kuyasinya yombi harimo n'u Rwanda.

    Imibare ya ILO igaragaza ko hirya no hino ku Isi abarenga miliyoni ebyiri n'ibihumbi 300 bapfa bazize impanuka cyangwa indwara zakomotse mu kazi buri mwaka, bivuze ko buri munsi hapfa abagera ku bihumbi bitandatu.

    Impanuka zibera mu kazi ku mwaka zibarirwa muri miliyoni 340, abo zigiraho ingaruka bo ni miliyoni 160.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/miliyari-1-2-zitangwa-buri-mwaka-mu-kuvuza-abakomerekeye-mu-mpanuka-zo-mu-kazi

  • Elvis Tuyishime yagaragarije Isi uko u Rwanda rwabashije gucubya ibyaha by'icuruzwa ry'abantu – #rwanda #RwOT

    Tuyishime yabitangarije mu nama y'Umuryango Best Diplomats, imaze iminsi ine iri kubera i Bangkok muri Thailand.

    Best Diplomats ni Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ugamije gutegura abadipolomate b'ejo hazaza. Ni urubuga urubyiruko ruhuriramo rukungurana ibitekerezo ku bisubizo byafasha gukemura ibibazo bikomeye byugarije isi.

    Inama zitegurwa n'uyu muryango zigamije gutyaza urubyiruko ruzavamo abadipolomate b'ejo hazaza, rukagira ubumenyi burufasha guhangana n'ibibazo bitandukanye isi igenda ihura nabyo.

    Kuri iyi nshuro, insanganyamatsiko yavugaga ku ruhare rw'abadipolomate, urubyiruko by'umwihariko mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu hirya ni hino ku isi.

    Buri wese mu rubyiruko rusaga 70 rwitabiriye ruhagarariye ibihugu bitandukanye, yahawe umwanya ngo agaragaze ibitekerezo bye n'icyo igihugu cye kiri gukora mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu.

    Tuyishime wari uhagarariye u Rwanda, yavuze ko Guverinoma yashyize ingufu mu guhangana n'icuruzwa ry'abantu binyuze mu ngamba zitandukanye yagiye ifata, mu myaka isaga icumi ishize.

    Yagaragaje amategeko atandukanye yashyizweho nk'irigamije gukumira icuruzwa ry'abantu rikanagena ibihano kuri icyo cyaha, ryashyizweho mu 2018.

    Ati 'Inteko Ishinga amategeko umutwe w'abadepite yakoze inama mu 2016, yiyemeza kongera imbaraga mu guhangana n'ubu bucuruzi. Bashishikarije ababyeyi n'abarezi kongera imbaraga mu burezi bw'abana bashingiye ku ndangagaciro z'umuco nyarwanda. Inteko kandi yasabye ko hakorwa ubukangurambaga kuri iki kibazo binyuze mu Mugoroba w'ababyeyi.'

    Buri mwaka binyuze mu Bushinjacyaha bukuru, u Rwanda rushyira hanze imibare y'abafatiwe mu byaha by'icuruzwa ry'abantu bashyikirijwe inkiko ndetse n'umubare w'abatabawe bagiye gucuruzwa.

    Raporo ku icuruzwa ry'abantu yakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya ibyaha n'ibiyobyabwenge (UNODC), yagaragaje ko mu Rwanda hagati ya 2018 na 2022, mu nkiko hagejejwe dosiye 88 zijyanye n'icuruzwa ry'abantu, ziregwamo abantu 114, barimo abagore 58 n'abagabo 56. Dosiye 35 nizo zashyikirijwe inkiko, ziregwamo abantu 41.

    Tuyishime avuga ko hejuru y'amategeko ahana icyaha cyo gucuruza abantu ndetse n'ubukangurambaga, abashinzwe umutekano n'abakora ku mipaka bahabwa amahugurwa ahoraho agamije kongera ubumenyi bwabo mu gutahura abakora ibyaha by'ubucuruzi bw'abantu ndetse n'abashobora kubishorwamo, ubufatanye n'umuryango mpuzamahanga ndetse no guhanga imirimo.

    Muri iyi nama ya Best Diplomats hasabwe ubufatanye bw'ibihugu kuko icyaha cy'icuruzwa ry'abantu ari ndengamipaka, Leta zisabwa kongera gahunda zo guhanga imirimo kuko akenshi urubyiruko ari rwo rucuruzwa, rwizezwa amahirwe n'ubuzima bwiza batabasha kubona mu bihugu byabo.

    Inama yitabiriwe n'ibihugu 70, iba inshuro eshanu buri mwaka. Uku kwezi yatangiye tariki 28 Mata isozwa kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023.

    Itaha izabera Istanbul muri Turikiya, indi ibere muri New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Tuyishime yavuze ko mu myaka icumi ishize u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu guhangana n’icuruzwa ry’abantu

    Urubyiruko rusaga 70 rwo mu bihugu bitandukanye nirwo rwitabiriye iyi nama

    Tuyishime yagaragaje ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu guhangana n’icuruzwa ry’abantu

    Inama za Best Diplomats zigamije kungura urubyiruko ubumenyi mu bijyanye no guhangana n’ibibazo byugarije isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/elvis-tuyishime-yagaragarije-isi-uko-u-rwanda-rwabashije-gucubya-ibyaha-by