Blog

  • Muhanga: Musenyeri Mbonyintege yasabye abakozi gushyira umutima ku kazi kuruta terefone #rwanda #RwOT

    Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Samaragide Mbonyintege( yamaze kujya mu kiruhuko cy'izabukuru) yasabye abakozi bakora mu bigo bishamikiye kuri iyi Diyoseze ko bakwiye gutekereza cyane ku kazi bakora bakirinda gutekereza umushahara cyane, bakirinda ibirangaza birimo Terefone kuko yangiza akazi bigatuma umusaruro batanga ushobora kuba nkene. Yabigarutseho kuri uyu wa 01 Gicurasi 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'umurimo muri Diyoseze ya Kabgayi, ahahurijwe ibigo biyishamikiyeho birimo n'ibikora ubucuruzi.

    Musenyeri Samaragide yagize ati' Nibyo muri abakozi!, niyo mwaba mukora imirimo iciriritse ariko turabasaba ko mwagira umuhate mu byo mukora. Mukwiye kwirinda ibyatuma mudatanga umusaruro ukwiye kuko ikoranabuhanga riri muri Telefoni zigendanwa zishobora gutuma mutagera ku ntego zanyu mu gutanga umusaruro ukwiye'.

    Akomeza asaba abakozi ko badakwiye gutekereza cyane ku mushahara, ahubwo ko bakwiye gukora cyane, bityo ibijyanye n'umushahara bikazakorwaho ari uko babanje gutanga ibyo basabwa byose mu kazi.

    Mwizere Jean Eudes, umukozi wa Kaminuza Gatorika ya Kabgayi (ICK) yagize ati' Umurimo mwiza uhesha nyirawo icyubahiro iyo wakozwe neza kandi ukagera ku ntego zawe. Mu myaka maze nkorana na Diyosezi ya Kabgayi nta mukozi nigeze numva avuga ko ibyo akora bitamuteje imbere, ariko yaba imishahara ndetse n'ibijyana nawo nta gihe buri wese atabitekereza. Twizeye ko n'ikibazo cyavuka kivuye ku mishahara mito cyakemurwa'.

    Uwihoreye Pascasie, avuga ko umurimo ukozwe neza uteza imbere abawukora n'imiryango yabo aho kuba bya bindi byo gukora usa n'uwikiza umukoresha. Ashimangira ko iyo wakoze neza ubona igihembo nyacyo.

    Akomeza avuga ko Umurimo ukozwe neza utuma uwukoze abona amafaranga akiteza imbere kandi n'ikigo akorera kigatera imbere, bitari bimwe byo ku wukora usa n'uwikiza aka ya mvugo igira iti; 'umbeshya ko umpemba na njye nkakubeshya ko nakoze'.

    Munyankindi Theogene yabwiye umunyamakuru ko bidakwiye guhugira mu matelefoni kuko iyo uyigiyeho bituma akazi kawe utagakora neza, bityo n'umusaruro ukaba nkene. Avuga ko imikorere nk'iyo yatuma umukoresha akwirukana. Akomeza asaba ko urebye aho ibihe bigeze, ukareba hanze ku isoko, asanga umushahara ukwiye kongerwa bikajyanishwa n'ibihe kuko hari abakozi bagihembwa amafaranga macye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko umurimo wose uteza imbere uwukora. Asaba abakozi bakora mu bigo bya Diyoseze gukorera ku ntego. Yemeza ko Diyosezi Kabgayi igira uruhare mu iterambere ry'abatuye muri uyu mujyi umunsi ku munsi kandi uruhare rwayo rukaba rugaragarira abahagenda urebye ibikorwa biri muri uyu mujyi.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/03/muhanga-musenyeri-mbonyintege-yasabye-abakozi-gushyira-umutima-ku-kazi-kuruta-terefone/

  • Aston villa munzira zo gutera gapapu Barcelona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Aston Villa irashaka kuzana Mateu Alemany akaba ari umugabo ukomoka mu Gihugu cya Espagne ngo aze afashe umutoza Unai Emery kubaka ikipe ya Aston villa muburyo burabye Kandi ngo ibe ikipe ifite imishinga ifatika.
    Mateu Alemany wanyuze mu makipe nka Vallecia y'iwabo muri Espagne yanyuzemo nk'umuyobozi mukuru 'General director' ,anyura no muri Real Mallorca, nayo y'iwabo muri Espagne nku mukuru wayo' president' ubu ari kubarinzwa mw'ikipe ya Barcelona yagezemo muri 2021 kugeza magingo aya, nk'umuyobozi ushinzwe imishinga ya siporo' director of sports'.
    Gusa amakuru avuga ko ashobora kuva muri iyi kipe ya Barcelona muri uyu mwaka muri Kamena 2023 agahita yerekeza muri Aston villa akaza kuba umuyobozi ushinzwe imishinga yibijyanye na siporo 'Director of sports'.

    Source : https://yegob.rw/aston-villa-munzira-zo-gutera-gapapu-barcelona/

  • Frank Lampard akomeje kwandika amateka amugayisha. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Opta ivuga ko umutoza wa Chelsea Frank Lampard ariwe mutoza utsinzwe imikino 10 mu mateka ya shampiyona iyo ariyo yose, mu mateka ya shampiyona ya bongereza 'premier league' kuva muri 2005 Mick McCarthy atoza Sunderland mu kwezi ku kuboza kugeza ubu byari bitarongera kuba.
    Uyu mutoza Frank Lampard yageze muri Chelsea avuye muri Everton nyuma yuko iy'ikipi ya Chelsea yari imaze kwirukana umutoza wayo Graham Stephen Potter imuhora umusaruro mucyo ariko bikomeje kuba ibyubusa kuri iy'ikipe yo mu mujyi wi London.
    Muri irijoro ryakeye ikipe ya Chelsea FC yongeye gusebera imbere y'ikipe ya Arsenal baturuka mu mujyi umwe dore ko Arsenal yatsinze Chelsea ibitego 3 kuri 1. Byatsinze na M. Ødegaard 18′, 31′, Ndetse G. Jesus 34′, Kuruhande rwa Chelsea watsindiwe na Madueke 65′
    Ibi bisize ARSENAL ku mwanya wa mbere na manota 78 ikurikirwa na Man City itaracyina umukino wayo, ifite ni ikirarane ikagira amanota 76 , Chelsea ubu irabarizwa ku mwanya wa 12 n'amanota 39

    Source : https://yegob.rw/frank-lampard-akomeje-kwandika-amateka-amugayisha/

  • Iyihuse yabyaye igihumye! Ubukwe bwa Platin P na Olivia bwatunguye abantu benshi kubera hutihuti bwakoranywe (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platin yasezeranye na Ingabire Olivia mu mategeko muri Werurwe 2021.

    Icyo gihe bakora ubukwe, abo bombi ntabari bigeze bavugwa cyane mu rukundo.

    Platin yarongoye Olivia abantu bari baziko amaze mu rukundo n'umukobwa w'ikizungerezi witwa Diane.

    Gutandukana kwa Platin na Diane ntibyavuzwe cyane ahubwo byazibishijwe n'ubukwe bwabaye hutihuti.

    Icyihutishije ubwo bukwe ni uko umugore wa Platin P yari amaze kugira inda nkuru kandi bakaba batarashakaga ko abyarira iwe.

    Kuri ubu urugo rwa Platin na Olivia ruravugwaho gusenyuka.

    VIDEWO

     

    Source : https://yegob.rw/iyihuse-yabyaye-igihumye-ubukwe-bwa-platin-p-na-olivia-bwatunguye-abantu-benshi-kubera-hutihuti-bwakoranywe-videwo/

  • Burundi: Umunyamakuru wabaye mu Rwanda yongey… – #rwanda #RwOT

    Muri Mutarama 2023, Umunyamakuru Irangabiye yari yakatiwe imyaka 10 ariko ntiyanyurwa n’umwanzura w’urukiko rwamukatiye ajurira mu Rukiko rw’Ubujurire.

    Nubwo imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International na Human Rights Watch yasabye Leta kurekura, Irangabiye yakomeje kugaragaza ko urukiko rukwiye kumuhanaguraho ibyaha rumushinja ariko ubwo hatangazwaga icyemezo cy’urukiko, umucamanza mu Rukiko rw’Ubujurire yemeje ko igifungo cy’imyaka 10 yakatiwe ko kidahindutse.

    Irangabiye Floriane, ibyaha ashinjwa bivugwa ko yabikoreye kuri Radiyo Igicaniro ikorera mu buhungiro. Ashinjwa guhungabanya umutekano w’Igihugu no gukorana n’imitwe irwanya Leta. 

    Uwo mubyeyi w’abana babiri nyuma yo gukatirwa n’urukiko rw’ubujurire, asigaranye amahirwe yo kugeza ubujurire bwe mu Rukiko rw’Ikirenga igihe rwakemeza ko ahamwe n’ibyaha amahirwe yo kurekurwa kwe yaturuka ky mbabazi z’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi.

    Irangabiye niwe munyamakuru rukumbi mu Burundi ufunzwe nyuma y’uko abafunzwe bose barekuwe.

    Inkomoko: VOA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128839/burundi-umunyamakuru-wabaye-mu-rwanda-yongeye-gukatirwa-igifungo-cyimyaka-10-128839.html

  • Abacururiza mu isoko rya Kimironko basobanuye… – #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bacururiza muri iri soko, bashimye Leta y'u Rwanda yabatekereje ikabashyiriraho ibiciro bigabanije kuri bimwe mu biribwa birimo umuceri. ifu y'ibigori izwi nka kawunga, n'ibirayi.

    Nyirigira Fiston akaba umucuruzi ucuruza umuceri, kawunga n'ibindi biribwa mu buryo bwo kuranguza no kugurisha bamwe batwara bicye bicye, yavuze ko batangiye gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo gukoresha ibiciro bivuguruwe, ariko imbogamizi nini ikaboneka ku miceri ituruka mu bihugu byo hanze y'u Rwanda.

    Yagize ati 'Ibiciro twatangiye kubyubahiriza ariko biracyagoranye ku bijyanye n'ibiciro by'umuceri uturuka mu bihugu byo hanze'.

    Fisto yavuze ko imwe muri iyo miceri harimo umuceri uturuka Thailand, uturuka Pakisitani, uturuka mu Buhinde (regular), umuceri benshi bazi nk'umutanzaniya n'iyindi'.

    Uyu musore avuga ko umuceri uri kugurishwa cyane ari umuceri uhingwa mu Rwanda urimo Gikonko, Kigori, Lacky n'iyindi.

    Mukandamage Venansiya ucuruza ibirayi, yavuze ko benshi bahagaritse gucuruza ibirayi byabo kuko igiciro basabwa kubicuruzaho kiri hasi y'icyo baranguyeho, bityo bakaba babona bakikijwe n'igihombo gusa mu bucuruzi bwabo.

    Avuga ko nubwo Leta yafashije abaturage kugura ku giciro cyo hasi, bo bibagoye cyane kuko nta nyungu babona. Avuga ko ikibazo kinini kiri mu ku bahinzi kuko ari bo batuma bamenya uko bagurisha.

    Mukandamage we avuga ko uretse kuba bimwe mu biribwa byaragabanutse mu biciro, hari ibindi byazamutse bidasanzwe birimo imyumbati isigaye igura 1000 Frw ku kiro, igitoki kiri kugura 450 Frw ku kiro ndetse n'isukari yazamutse bikabije.

    Yagize ati 'Niba naranguye ikiro cya kinigi kuri 400 Frw i Musanze, nkabitegera imodoka, nkishyura abakarani, nkishyura imifuka yo kubishyiramo bizagera i Kigali byahenze, kandi umukiriya araza abaza ibiciro bya Leta wowe ubure uko ucuruza.

    Aba bacuruzi bahurije ku mbogamizi bahura na zo kuko bavuga ko Leta ishyiraho ibi biciro yabatunguye bikaba bimwe mu biri kubahombya.

    Bakomeza bavuga ko umusoro bemerewe gusubizwa ku bari baraguze byinshi bafite inyemezabwishyu ya EBM, batawusubijwe ndetse batazi n’aho bawubariza.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Jean Chrysostome Ngabitsinze, ubwo yari yasuye amwe mu maguriro yagaragaje ko bamwe batubahiriza ibiciro bishya byashyizweho, bazafatirwa ibihano kuko babwiwe ko bagomba kubahiriza ibi biciro bishya by'ibiribwa bigishyirwaho.

    Ni mu gihe Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko abacuruzi bari bararanguye ibi biribwa byinshi bagahabwa inyemezabwishyu ya EBM bazasubizwa umusoro ku nyungu (VAT) batanze.


    Fisto umwe mu baranguza muri iri soko avuga ko batangiye kubikoresha ariko bari guhomba, bakaba basaba Leta kubafasha


    Benshi mu bacuruzi bagowe no gucuruza umuceri uva hanze kuko bari gukorera mu gihombo

    Bavuga ko Kawunga yo nta gihombo bafite kuko inyinshi ikorerwa mu Rwanda


    Abacuruza ibirayi bo bavuga ko uretse no kuba bibahenda babirangura, n’ibihari bidahagije ku isoko


    Isoko rya Kimironko rihuriramo imbaga y’abantu ariko benshi intero n’inyikirizo ni ibiciro bibabangamiye


    Batangaje ko igitoki cyazamutse bidasanzwe nacyo basaba ko cyagabanurwa

    Uwitwa Emmanuel yavuze ko imyumbati yageze ku 1000F ikiro, ibyo nabyo bikabatera ubwoba

    Bavuga ko nubwo ibiciro byagabanuwe kuri bimwe, ahubwo bakwiye no kureba ku bindi biribwa

    Iri soko rya Kimironko rihuriramo abacuruzi benshi ariko kuri iyi nshuro abaguzi benshi bari kubura ibiribwa nk’umuceri kuko bimwe bitari kurangurwa

    KANDA HANO UREBE IBIRIBWA BICURUZWA MU ISOKO RYA KIMIRONKO

    AMAFOTO: SERGE NGABO

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128831/abacururiza-mu-isoko-rya-kimironko-basobanuye-impamvu-bigoye-gukurikiza-ibiciro-bishya-byi-128831.html

  • Paris Saint-Germain yahagaritse Lionel Messi – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi w’imyaka 35 yakoze ibi nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe na FC Lorient ibitego 3-1 ku Cyumweru, yafashe urugendo yerekeza muri Saudi Arabia kandi adasabye uruhushya umutoza we Christopher Galtier arangije asiba n’imyitozo yo ku munsi w’ejo. 

    Mu minsi yashize byagiye bivugwa cyane ko uyu mukinnyi ashobora kujya gukina muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Hilal ikamuha amafaranga akubye 2 aya Cristiano Ronaldo, ariko nubwo ku munsi w’ejo yerekeje muri iki gihugu ntabwo ari cyo cyari kimujyane.

    Nk’uko ikinyamakuru Goal kibitangaza, Lionel Messi yari agiye muri Saudi Arabia kubera ko yamamaza ubukerarugendo bwo muri iki gihugu.

    Yasinyanye amasezerano na “Visit Saudi Arabia”, ikigo gifite inshingano zo guteza imbere ubukerarugendo muri Saudi Arabia.

    Ku cyumweru nijoro Lionel Messi yashyize ubutumwa kuri Instagram ye bwamamariza ubukerarugendo bwo muri Saudi Arabia. Yanditseho ati “Ninde wari waratekereje ko muri Saudi Arabia hari ibimera byinshi? Nkunda gusura ahantu ntari niteze igihe cyose mbishoboye”.

    Paris Saint-Germain yafatiye ibihano Lionel Messi byo kumuhagarika ibyumweru 2 ndetse bakamuca n’amafaranga, gusa ntabwo iyi kipe irabitangaza mu buryo bweruye.

    Ibi bibaye mu gihe uyu mukinnyi ari mu minsi ye ya nyuma muri iyi kipe bitewe n’uko amasezerano ye agiye kurangira kandi bikaba bivugwa ko atazayongera.

    Lionel Messi yamaze guhagarikwa na Paris Saint-Germain ibyumweru 2 adakina 

    Messi ntabanye neza na PSG muri iyi minsi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/128841/paris-saint-germain-yahagaritse-lionel-messi-128841.html

  • Wasanga ari kipe yawe: Umupfumu yavuze ikipe izegukuna igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda naho kizatagirwa(video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Igikombe cya shampiyona y'u Rwanda uyu mwaka w'imikino rwabuze gica kugeza magingo aya nta kipe irakigaraho ijambo kuko ikipe eshatu za mbere zose zigifite ijambo kuri iki gikombe cya shampiyona y'u Rwanda.

    Umufana w'ikipe ya Sunrise FC yo mu karere ka Nyagatare yemeje ko ikipe izegukuna igikombe cya shampiyona y'u Rwanda iri hagati ya Kiyovu Sports n'ikipe ya Rayon Sports ngo izi kipe uko ari ebyiri nizo zigomba kwishakamo izegukana igikombe cya shampiyona y'u Rwanda kandi ngo kizatagirwa kuri sitade ya karere ka Nyagatare yitwa Gorogota nk'uko uyu mufana yabyemeje.

    Na we iyumvire ibyo uyu mufana yatangaje ku ikipe izegukuna igikombe cya shampiyona y'u Rwanda:

    Source : https://yegob.rw/umupfumu-avuze-ikipe-izegukuna-igikombe-cya-shampiyona-yu-rwandavideo/

  • Ngiyi Impamvu simusiga itumye Lionel Messi ajya mu kangaratete  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Lionel Messi umubano we na Paris Saint-Germain ushobora kuzamo agatotsi nyuma y'uko asibye imyitozo akigira muri Saudi Arabia.

    Abakinnyi ba PSG bari basezeranyijwe akaruhuko k'iminsi 2 mu gihe bari gutsinda umukino wo ku Cyumweru bahuyemo na Lorient.

    Iyi kipe yaje gutsindwa 3-1 bituma akaruhuko ko ku wa Mbere no ku wa Kabiri bari batanze ubuyobozi bugakuramo bategeka ko abakinnyi bakora imyitozo ku wa Mbere (ejo hashize) bakaruhuka ku wa Kabiri.

    Abakinnyi ba PSG batunguwe no kubona rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira iyi kipe, Lionel Messi atayitabiriye ahubwo yajyanye n'umuryango we muri Saudi Arabia.

    Ni muri gahunda y'amasezerano yasinye yo kuba Ambasaderi w'Ubukerarugendo bwa Saudi Arabia.

    Ikinyamakuru Daily Mail cyanditse ko Messi nyuma yo kubona ko bashyizeho imyitozo kandi yari yateguye urugendo yasabye uruhushya umuyobozi w'ikipe, Luis Campos ndetse n'umutoza Christophe Galtier ariko ntibarumuha.

    Bivugwa ko uyu mukinnyi yaje kubona uruhushya aruhawe n'ubuyobozi bukuru bw'iyi kipe bwayiguze ari bo banya-Qatar.

    Gusa n'ubwo byagenze gutyo bamwe mu bayobozi bikipe nti bishimiye ibi dore ko bashatse no kumufatira ibihano.

    Source : https://yegob.rw/ngiyi-impamvu-simusiga-itumye-lionel-messi-ajya-mu-kangaratete/