Blog

  • Ishuri ry’isuka: Japhet Mazimpaka na we yamaze gufata icyemezo cyo kuza mu muziki nyarwanda (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru akaba n'umunyarwenya ukomeye cyane hano mu Rwanda Japhet Mazimpaka yatangaje ko agiye kwerekeza mu muziki nyuma y'uko abonye ko hari ibitari kugenda neza agomba gukosora.

    Japhet Mazimpaka uzwiho cyane gutembagaza imbaga y'abantu yatangaje ko agiye gushinga ishuri ry'umuziki ryitwa ku isuka ngo impamvu nyamukuru yabimuteye n'uko ishuri ryari rikomeye ry'igisha umuziki mu Rwanda ku nyundo abona byanze ngo rero na we yahisemo gusinga ishuri ryitwa ku isuka.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram ya Japhet Mazimpaka niho aya n'amagambo yayatangarije ari gucuraga intingiri gusa mu by'ukuri ntago yarakomeje ahubwo yatebyaga nk'ibisanzwe.

    Dore amashusho ya Japhet ari gucuranga intingiri avuga ko agiye gushinga ishuri ry'umuziki ryitwa ku isuka:

    Source : https://yegob.rw/ishuri-ryisuka-japhet-mazimpaka-na-we-yamaze-gufata-icyemezo-cyo-kuza-mu-muzikivideo/

  • Tanasha Donna gutura mu gihugu cye biramurambiye agiye ku kivamo burundu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideli n'umuhanzikazi Tanasha Donna, yatangaje ko adashobora gukomeza gutura muri Kenya bityo akaba agiye kuva muri iki gihugu byihuse n'umuryango bakajya gushakira ahandi.

    Mu byamamare byose bituye muri iki gihugu aje mu bambere bafashe uyu mwanzuro wo kuva muri iki gihugu burundu.

    Mu mpamvu yatangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zitumye yanzura kuva burundu muri iki gihugu, harimo akavuyo n'umutekano mucye ukomeje kujya mbere.

    Bityo aboneraho kubwira abakunzi be muri iki gihugu ko agiye gupakira ibikapu bye n'umuryango we bakigendera burundu inzira zikigerwa.

    Tanasha ati: 'Turi mu bihe biteye ubwoba mu kuri dusanzwe dufite iterambere ariko kuva umwaka wa 2023 watangira buri munsi haba ikintu kibi kitari kiteguye. Ese Kenya ibi ni iki?'

    Kugeza ubu nta muntu n'umwe uzi neza igihugu uyu mugore agiye kwimukiramo.

    Nk'uko yabisobanuye yavuze ko umwaka wa 2023 kuri Kenya ari umwaka udasanzwe kuko ukomeje kubamo ibintu bibi kandi bidafite ubusobanuro aho abantu bicana.

    Source : https://yegob.rw/tanasha-donna-gutura-mu-gihugu-cye-biramurambiye-agiye-ku-kivamo-burundu/

  • Nari umumotari ni ngewe watwaraga Nyaxo, Mitsutsu yanyuze mu nzira y’uzuyemo amahwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nari umumotari ni ngewe watwaraga Nyaxo, Mitsutsu yanyuze mu nzira y'uzuyemo amahwa.

    Umunyarwenya wabigize umwuga umaze no kubaka izina nka Mitsutsu yasangije abakunzi be urugendo yantuzemo kugira ngo agere aho ageze ubu, yanzuze mu nzira zigoye gusa ntiyacika intege.

    Mu kiganiro yagiranye Na Terevisiyo y'urwanda yavuze ko ajya kugira iki gitekerezo yagikuye kuri Nyaxo kuko ni we wari umu motari we.

    Mu kwegera Nyaxo yamubwiye ko ibintu byo gukina Comedy yabishobora, Nyaxo nawe amuha umwanya kugira ngo arebe niba koko afite ubwo bushobozi n'impano yo kuba yakina Comedy.

    Icyo gihe Nyaxo yakoranaga n'uwitwa Amuzosi ari naho uyu Nyaxo yubakiye izina rye afatanyije na Mitsutsu.

    Kuri ubu Mitsutsu ari mu banyarwenya bagezweho kubera uburyo akora mo urwenya rwe ibitanenyerewe hano mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/nari-umumotari-ni-ngewe-watwaraga-nyaxo-mitsutsu-yanyuze-mu-nzira-yuzuyemo-amahwa/

  • Inkomoko y’urumuri rwamuritswe Mykhailo Mudryk mu maso ubwo yageraga Emirates – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mykhailo Mudryk yamuritswe mu maso urumuri rw'icyatsi runzwi nka'LASER' ibi bivungwa ko byatewe nuko uyu musore mbere yuko yerekeza muri Chelsea mw'Isoko ryo muri Mutarama uy'umwaka yabanje kuvungwa kuzerekeza muri Arsenal bikarangira bitabaye.

    Abafana ba Arsenal bigatuma bari bamwiteguye ubwo yageraga ku cyibuga Ikipe ya Arsenal yakiriraho imikino Emirates kunshuro ye yambere kuva yagera muri Chelsea abafana ba Arsenal bamumuritse Urumuri ngo bamwibutse ko yababeshye kuza kubakinira ariko bikarangira ataje.

    Uyu munya Ukraine Mykhailo Mudryk nubwo yaje Ikipe ya Chelsea imurwanira na Arsenal gusa biragaragara ko ntacyo ari gufasha Ikipe ya Chelsea cyihariye Kuko ikomeje kujya ahabi.

    Kuko ubu Ikipe ya Chelsea ifite amanota 39 gusa nyuma yimikino 33 kugeza ubu, Arsenal, yicaye ku mwanya wa mbere muri shampiyona y'Abongereza 'premier league' ifite amanota 78 bivuze ko ikubye Chelsea inshuro ebyiri.

    Source : https://yegob.rw/inkomoko-yurumuri-rwamuritswe-mykhailo-mudryk-mu-maso-ubwo-yageraga-emirates/

  • Umuhanzi Platin yageneye ubutumwa abakunzi be abasaba ikintu kimwe gusa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nemeye Platin ukomeje ibikorwa bye by'ubuhanzi, yatanze ubutumwa ku bakunzi b'ibihangano bye ndetse abasaba ikintu kimwe gusa.

    Uyu muhanzi uri kwifashishwa n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC mu bikorwa byo gushishikariza abaturage batuye mu bice bitandukanye by'u Rwanda uko bakirinda SIDA, yasabye abakunzi be ko bakomeza kureba ibihangano bye.

    Platin abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati 'Web ya mbere wakuraho indirimbo zitandukanye ni www.eastflix.tv. Challenges zanyu turazikomeza vuba cyane.'

    Source : https://yegob.rw/umuhanzi-platin-yageneye-ubutumwa-abakunzi-be-abasaba-ikintu-kimwe-gusa/

  • Update: Ibyumweru 2 birashize abantu 6 bagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro i Huye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibyumweru bibiri birashize, abantu batandatu, barimo abanyeshuri batatu, bagwiriwe n'ikirombe cyo mu Karere ka Huye, ariko kugeza ubu nta numwe urakundwa munsi y'itaka.

    Abaturage bavuga ko abo bantu uko ari batandatu bakoraga muri iki kirombe bitemewe n'amategeko, ndetse kandi ubuyobozi buvuga ko butari buziko ko hari imirimo yo gucukura amabuye muri aka gace.

    Ibi byabaye ku ya 19 Mata mu murenge wa Kinazi, mu karere ka Huye. Ibi byanatumye bamwe mu bayobozi batabwa muri yombi, bakurikiranweho iby'iki kibazo.

    Source : https://yegob.rw/update-ibyumweru-2-birashize-abantu-6-bagwiriwe-nikirombe-cyamabuye-yagaciro-i-huye/

  • U Rwanda na Czech byasinye amasezerano akuraho gusoresha kabiri abaturage babyo – #rwanda #RwOT

    Muri aya masezerano yasinyiwe i Kigali, u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta; Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana mu gihe Czech yari ihagarariwe na Minisitiri w'Intebe wungirije akaba na Minisitiri w'Umutekano, Vít Rakušan uri mu ruzinduko mu Rwanda.

    Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda, buvuga ko aya masezerano azateza imbere ishoramari n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byombi.

    Amasezerano akuraho gusoresha kabiri abaturage b'ibihugu bibiri, aba arimo ibyo ibihugu byemeranyije mu gusoresha abashoramari babiturukamo ariko bafite imishinga y'ishoramari cyangwa ubucuruzi ndetse n'indi mirimo ibinjiriza.

    Bivuze ko ibihugu byemeranya aho umuturage wabyo agomba gusora ku nyungu yabonye, niba ari mu gihugu yashoyemo imari cyangwa icyo akomokamo. Ibyo bivanaho imbogamizi zo kuba yasora kabiri, bikamugusha mu gihombo.

    Minisitiri Vít Rakušan ari mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi rugamije gutsura umubano w'ibihugu byombi.

    Czech ni igihugu kiri mu Muryango w'Ubumwe bw'u Burayi gikungahaye ku nganda zikomeye nk'iz'imodoka n'ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Gifite umwihariko wo kugira uburezi n'ubuvuzu buteye imbere, ibiciro biringaniye ugereranyije no mu bindi bice by'u Burayi, umutekano n'ibindi.

    Byitezwe ko aya masezerano azafasha abanyarwanda bashoye imari muri Czech ndetse n’abaturage ba Czech bashoye imari mu Rwanda

    Dr Biruta na Vít Rakušan ubwo bari bamaze gusinya amasezerano

    Impande zombi ziyemeje guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-czech-byasinye-amasezerano-akuraho-gusoresha-kabiri-abaturage-babyo

  • Abantu 55 bishwe n'imvura yibasiye Intara y'Iburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko, yabwiye IGIHE ibikorwa by'ubutabazi biri gukorwa kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n'inzu.

    Ati 'Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana, ubwo ntubaze abakomeretse, abagwiriwe n'inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.'

    Imvura yaguye mu ntara yose, gusa mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ntabwo haravugwa ibibazo byihariye, ariko ahandi hose abahatuye bagize ibibazo bikomeye.

    Habitegeko ati 'Hamwe yaguye hakiri kare cyane nko mu masaha ya Saa kumi n'ebyiri yari yatangiye kugwa, igwa ijoro ryose ku buryo yabaye nyinshi cyane, ubutaka burasoma kandi nyine yari imaze iminsi igwa.'

    'Iyaguye iri joro ahantu hose, imihanda yafunze, za Sebeya zuzuye ndetse n'abantu bagwirwa n'inzu, imiringoti yuzuye noneho amazi akwira hose asanga abantu mu nzu, ntabwo ari ibintu byoroshye ariko inzego z'ibanze, iz'umutekano ndetse na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi turi gukorana kugira ngo turebe uko abantu bagenda batabarwa.'

    Nko mu Murenge wa Bwishyura, imvura yaraye iguye yatumye urugo rw'umuturage umwe rugwirwa n'umukingo, mu bantu umunani bari baryamye muri iyo nzu, batatu bahita bitaba Imana. Abandi batapfuye ubu bari mu bitaro, bararembye.

    Muri uwo murenge ahazwi nka Bupfune, hari umuryango inzu yawo yaguye ariko babiri babasha gusohoka, umwana w'imyaka itanu we aheramo ku buryo n'ubu bakigerageza gushaka uko bamukuramo.

    Mu tundi duce nka Gatare na Nyagisozi muri Rubengera, hari urugo inzu yaguye, ihitana abana babiri mu Mudugudu wa Nyarugenge .

    Ikigo gishinzwe ubumenyi bw'ikirere mu Rwanda, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko Gicurasi 2023 izarangwa n'imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200, ikazaba iri hejuru y'imvura isanzwe igwa muri uko kwezi, mu bice byinshi by'Igihugu.

    Igice cya mbere giteganyijwe imvura iri hejuru y'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho igice cya kabiri nicya gatatu biteganyijwemo imvura nk'isanzwe igwa muri ibyo bice bw'ukwezi kwa Gicuurasi.

    Imvura iri hagati ya milimetero 175 na 200 iteganyijwe mu gice cy'Amajyaruguru y'uburengerazuba bw'Igihugu no mu gice gito cy'Akarere ka Nyamasheke.

    Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 175 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru, uretse mu karere ka Gicumbi no mu majyepfo y'uturere twa Rulindo na Gakenke hateganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

    Imvura nke ugereranyije n'izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 75, ikaba iteganyijwe mu bice by'amajyaruguru nibyo hagati mu karere ka Nyagatare ndetse no mu majyepfo y'uturere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera.

    Ibice bisigaye by'Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 75 na 150.

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA iherutse gutangaza ko kuva muri Mutarama kugeza kuwa 20 Mata 2023, ibiza byatwaye ubuzima bw'abantu 60 bisenya inzu zirenga 1205 ndetse byangiza hegitari z'imyaka mu gihugu hose zigera ku bihumbi bibiri.

    Muri aya mezi ane abantu 158 barakomeretse, amashuri 44 arasenyuka, imihanda 12 irangirika. Ibiraro 91 ni byo byangijwe n'imvura mu gihugu hose.

    Imibare igaragaza ko ku mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 200 z'amafaranga y'u Rwanda kubera ibiza.

    Muri Werurwe na Mata, mu ntara y'Iburengerazuba babarura inzu 224 zasenywe n'ibiza, umubare munini ukaba ugaragara mu karere ka Rusizi aho hasenyutse inzu 123. Imyaka yangiritse yari ihinze kuri hegitari 175.

    Mu myaka itanu ishize, Intara y'Amajyaruguru yibasiwe n'ibiza inshuro zirenga 1500. Ibyo biza byishe abantu 201, bisenya inzu zirenga ibihumbi 5000, hegitari zisaga 3000 zatwawe n'umwuzure, inka zisaga ijana n'amatungo magufi arenga ibihumbi 4000 birapfa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-55-bishwe-n-imvura-yibasiye-intara-y-iburengerazuba