Blog

  • DSTV yashyize igorora Abanyarwanda, imanura ibiciro by'ifatabuguzi – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda iyi sosiyete yatangije mu rwego rwo kugeza ku Banyarwanda bose imiyoboro ya DStv ku giciro kiri hasi, mu ntero igiri iti 'DStv ubu ni iya bose'.

    Muri ubwo buryo, hatanzwe ubwisanzure mu kugura ifatabuguzi bitewe n'ubushobozi bwa buri wese.

    Mu gihe ifatabuguzi rya 'DStv compact +' ryaguraga 60.500 Frw, ubu rizajya rigura 30.000 Frw, ndetse ubu ryahinduriwe izina ryitwa 'Ishema', mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda kuryisangamo.

    Ifatabuguzi rya DStv compact' ryahinduriwe izina ryitwa 'Inganji', ibiciro biragabanywa kuko ubusanzwe ryaguraga 31.000 Frw, ubu ryageze ku 20.000 Frw.

    Naho ifatabuguzi ryari rizwi nka 'DStv family' kuri ubu risigaye ryitwa Iwacu, ryaguraga 23.500 Frw none rigiye kujya riboneka ku 10.000 Frw gusa.

    Ku rundi ruhande, ifatabuguzi ryari rizwi nka 'DStv Access' kuri ubu rifite izina rya 'Isange', ryavuye ku 14.700 Frw rigera ku 5000 Frw.

    Ni mu gihe ifatabuguzi ryabonekagaho amasheni yose ya DStv rizwi nka 'Premium' ryo risa nkaho nta mpinduka ryagize yaba ku izina cyangwa ku mafaranga aho yavuye ku bihumbi 100.500 Frw ikagera ku 100.000 Frw.

    Ku wa Kabiri, tariki 2 Gicurasi 2023, abahagarariye DSTV mu Rwanda batangaje ko iyi gahunda ije gukuraho imyumvire ko umuyoboro wabo ari uw'abifashije gusa, aho guhera uyu munsi buri wese azajya abasha kuyitunga ku mafaranga make.

    Umuyobozi Mukuru uhagarariye Tele 10 Group mu Rwanda, Muhirwa Augustin, yavuze ko kugabanya ibiciro ari uburyo bwiza bwo gufasha Abanyarwanda kubona DStv mu buryo buboroheye kandi kuri bose, bakaryoherwa n'amashene atandukanye aboneka kuri dekoderi zayo.

    Yagize ati 'Ubundi aho tugeze buri Munyarwanda wese arasobanutse, buri Munyarwanda wese ni umusirimu. Ni yo mpamvu nka DStv twavuze ngo ubu ni iya bose. Nta Munyarwanda utagomba kuyitunga, ni na yo mpamvu twagabanyije ibiciro kugira ngo buri wese aze kuri DStv kuko ni uw'agaciro.'

    Yakomeje avuga ko buri fatabuguzi n'ibiciro byaryo bigiye bifite amashene y'ingenzi atandukanye, azabasha kuryohereza umukiliya wabo arimo ay'abana, umuziki, filime, imikino, amakuru n'ibindi.

    Muhirwa yavuze ko akarusho k'amashene ya DStv, ari uko abasha guhaza ibyifuzo by'abakiliya bayo bitewe n'indimi basobanukiwemo zirimo Ikinyarwanda, Igiswahili, Igifaransa n'Icyongereza.

    DStv ifite umwihariko wo kwerekana amashene menshi yo mu bihugu bitandukanye, aho dekoderi yayo itanga amahitamo kuri buri wese.

    Ku bakunzi b'imikino, ifite umwihariko w'amashene 22 yayo arimo ayerekana Basketball, Cricket, umupira w'amaguru n'ayandi, ikerekana n'imikino myinshi iri kubera icyarimwe nko mu gihe cya Shampiyona y'u Bwongereza (Premier League) n'iyindi.

    Edmond Marie Nkusi ushinzwe Imenyekanishabikorwa yagize ati “DStv ni imwe muri sosiyete zabanje mu Rwanda muri serivisi z'amashusho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga, kuko ihafite ibikorwa kuva mu 1997.”

    DStv ni yo sosiyete yatumye abaturarwanda babasha kumenya mu bwisanzure ibibera hirya no hino ndetse bakareba imikino ikomeye nk'Igikombe cy'Isi cy'umupira w'amaguru, UEFA Champions League, Europa League, Shampiyona y'u Bwongereza (Premier League), La Liga n'ibindi.

    Ubuyobozi bwa DStv bwagabanyije ibiciro, mu korohereza abakeneye kugura ifatabuguzi rijyanye n’amikoro yabo

    Igiciro cya DStv cyagabanyijwe kugira ngo buri muntu ajye abasha kuyigura bitewe n’uko yifite

    Buri muntu wese ashobora gutunga DStv guhera ku 5000 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dstv-yashyize-igorora-abanyarwanda-imanura-ibiciro-by-ifatabuguzi

  • RIB yerekanye moto 10 zibwe mu bice bitandukanye bya Kigali – #rwanda #RwOT

    Izo moto zerekanywe kuri uyu wa 3 Gicurasi 2023 kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo iherereye mu Murenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge.

    Gukurikirana izo moto zibwe byavuye ku birego by'ubujura bwa moto byatanzwe muri RIB, ihita itangira iperereza hanyuma mu matariki atandukanye kuva 26 – 27 Mata 2023, hafatwa abantu 11 bamaze kwiba moto 10.

    Abazibaga bazijyanaga i Muhanga, bakazishyira umukanishi uzwi nka Gashuhe wabanzaga kuzisenya agahinduranya n'ibimenyetso ku buryo umuntu atabasha kuyitahura mu muhanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-moto-10-zibwe-mu-bice-bitandukanye-bya-kigali

  • Bagiye kujya babica: Ababana bahuje ibitsina bo mu gihugu cya Uganda bafatiwe ibyemezo biteye ubwoba – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubutinganyi ni kimwe mu bintu bisa nkibitangiye gufata umuvuduko ku Isi mu bihugu bitandukanye n'ubwo muri Afurika hari abaturage benshi batariyumvisha aya mahano bikaba byaramaze ku menyerwa cyane ku mugabane w'i Burayi.

    Igihugu cya Uganda cyafashe umwanzuro wo gushyiraho amategeko akakaye cyane ku bantu batekereza ku ryamana bahuje ibitsina ndetse n'abatinganyi bose muri rusange.

    Uko amategeko amategeko inteko nshinga mategeko yashyizeho ateye:

    Ababana bakanakorana imibonano mpuzabitsina bahuje ibitsina bakaba babana n'ubwandu bw'agakoko gatera Sida abo bagomba kuzajya banyongwa mbese igihano cyabo ni icy'urupfu.

    Ku bantu bamamaza bakanakundisha cyangwa  bagashishikariza abantu kuryamana bahuje ibitsina bo igihano cyabo cyemejwe n'igifungo cy'imyaka 20 bari muri gereza gusa abaharanira uburenganzira bw'ikiremwa muntu bagaragaza ko ibi bizabangamira uburenganzira bw'ikiremwa muntu ndetse bikanavutse abaturage benshi ubuzima.

    Iritegeko igihe rizashyirirwaho umukono na Perezida Yoweli Kaguta Museveni nibwo rizatangira gushyirwa mubikorwa.

     

    Source : https://yegob.rw/bagiye-kujya-babica-abana-bahuje-ibitsina-bo-mu-gihugu-cya-uganda-bafatiwe-ibyemezo-biteye-ubwoba/

  • Muka Prince Kid ‘Miss Iradukunda Elsa’ imyitozo ayigeze kure – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa akomeje kugaragara arimo akora siporo ngororamubiri umunsi ku munsi.

    Uyu mukobwa wamaze gusezerana mu murenge na Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid, akunze kugaragara arimo kumushyigikira cyane mu manza, aho urukiko rwajuriye ku bitego ashijwa byo gusambanya bamwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda.

    Reba videwo aho hasi…

     

    Source : https://yegob.rw/muka-prince-kid-miss-iradukunda-elsa-imyitozo-ayigeze-kure-videwo/

  • Diamond Platnumz yababaje abakunzi be bari bamutegereje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi mpuzamahanga wo muri Tanzania, Diamond Platnumz, yatunguranye ku munota wa nyuma yanga gutaramira abari bamutegereje ari benshi mu gihugu cy'u Budage yari yamaze no gusesekaramo.

    Diamond yahagaritse uruhererekane rw'ibitaramo yari afite mu Budage ku munota wa nyuma kubera impamvu yavuze ko zitihanganirwa nk'uko yabitangaje.

    Diamond ati:'Turabyumva ko aya makuru ashobora kuba atari meza kuri mwe, mutwihangire ku bw'ibibazo uyu mwanzuro waba wabateje.'

    Akomeza agira ati: 'Turi kubiganiraho n'abadutumiye kugira ngo turebe ko iki kibazo cyakemuka byihuse kandi murakoze ku bwo kubasha kutwumva.'

    Amakuru ahari avuga ko impamvu ya mbere yateye Diamond kutabasha kugaragara ku rubyiniro harimo imigurishizwe itanoze y'amatike.

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-yababaje-abakunzi-be-bari-bamutegereje/

  • Nyuma yo kwandagaza umugabo we Victoria Beckham abagore bamushimiye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gushyira kuri Instagram umugabo we yambaye akenda k'imbere, Victoria Beckham abagore bamushimiye.

    Ejo ku wa kabiri, yari isabukuru y'amavuko y'imyaka 48 ya David Beckham, yohererejwe ubutumwa bwinshi bumwifuriza umunsi mwiza, harimo bumwe bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga n'umugore we Victoria Beckham.

    Uyu mugore, yashyizeho ifoto y'uwahoze ari umukinnyi w'umupira wamaguru, ariko ntabwo ari ifoto gusa. Yari ifoto yambaye akenda k'imbere gatose!

    Victoria Beckham bitunguranye, yashimiwe n'abantu benshi kuba yabasangije iyo foto

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-kwandagaza-umugabo-we-victoria-beckham-abagore-bamushimiye/

  • Umunsi umwe gusa: Imibare y’abahitanwe n’ibiza mu Rwanda ikomeje kwiyongera – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, mu bice bitandukanye by'u Rwanda haguye imvura yatwaye ubuzima bw'abantu benshi ndetse  yangiriza byinshi.

    Imibare y'abishwe n'ibiza mu Ntara y'Iburengerazuba n'iy'Amajyaruguru ikomeje kuzamuka. Abitabye Imana bamaze kuba 109. Barimo 95 b'Iburengerazuba na 14 bo mu Majyaruguru.

    Source : https://yegob.rw/umunsi-umwe-gusa-imibare-yabahitanwe-nibiza-mu-rwanda-ikomeje-kwiyongera-amafoto/

  • Inkuru y’akababaro; Imibare y’abahitanwe n’ibiza mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba ikomeje gutumbagira -AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imibare y'abahitanwe n'ibiza byibasiye intara y'Uburengerazuba n'Amajyaruguru ikomeje gutumbagira.

    Kugeza ubu ibiro by'intara y'Iburengerazuba biratangaza ko abarenga 109 barimo 95 bo muri iyi ntara na 14 bo mu Ntara y'Amajyaruguru bamaze gutakaza ubuzima.

    Imitungo ibarirwa agaciro ka miliyoni nyinshi,ibikorwaremezo bitandukanye byangiritse ku buryo ingendo zimwe na zimwe zamaze guhagarikwa.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yakababaro-imibare-yabahitanwe-nibiza-mu-ntara-yamajyaruguru-nuburengerazuba-ikomeje-gutumbagira-amafoto/

  • Abantu 95 bamaze kwicwa n'imvura yibasiye Intara y'Iburengerazuba – #rwanda #RwOT

    Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko, yabwiye IGIHE ibikorwa by'ubutabazi biri gukorwa kugira ngo hamenyekane abandi baba bagwiriwe n'inzu.

    Ati 'Yaguye ari nyinshi ijoro ryose ku buryo uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Karongi bagize ibibazo bikomeye cyane. Twabuze abaturage benshi cyane, imiryango ku buryo ubu twabaruraga 55 bitabye Imana, ubwo ntubaze abakomeretse, abagwiriwe n'inzu, ubu nibyo turimo kugira ngo turebe abakeneye ubutabazi.'

    Magingo aya, Guverineri Habitegeko atangaje ko abahitanywe n'ibiza bakomeje kwiyongera aho bageze kuri 95 kandi ibikorwa by'ubutabazi birakomeje.

    Ati “Aka kanya tuvugana kandi turacyakomeza gushakisha inzu ku nzu, ubu dufite 95 bamaze kwitaba Imana, barimo 14 b'i Karongi, 26 ba Rutsiro, Rubavu ni 18, Nyabihu ni 19 na Ngororero 18'.

    Imihanda myinshi yafunze ariko abaturage bari kugerageza kuyifungura ndetse hari n'ahari kwifashishwa imashini zakoraga imihanda mu gufungura iyafunzwe n'ibiza.

    Guverineri Habitegeko yasabye abaturage batuye ahantu hari gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhava.

    Imvura yaguye mu ntara yose, gusa mu turere twa Nyamasheke na Rusizi ntabwo haravugwa ibibazo byihariye, ariko ahandi hose abahatuye bagize ibibazo bikomeye.

    Habitegeko ati 'Hamwe yaguye hakiri kare cyane nko mu masaha ya Saa kumi n'ebyiri yari yatangiye kugwa, igwa ijoro ryose ku buryo yabaye nyinshi cyane, ubutaka burasoma kandi nyine yari imaze iminsi igwa.'

    'Iyaguye iri joro ahantu hose, imihanda yafunze, za Sebeya zuzuye ndetse n'abantu bagwirwa n'inzu, imiringoti yuzuye noneho amazi akwira hose asanga abantu mu nzu, ntabwo ari ibintu byoroshye ariko inzego z'ibanze, iz'umutekano ndetse na Minisiteri ishinzwe Ubutabazi turi gukorana kugira ngo turebe uko abantu bagenda batabarwa.'

    Nko mu Murenge wa Bwishyura, imvura yaraye iguye yatumye urugo rw'umuturage umwe rugwirwa n'umukingo, mu bantu umunani bari baryamye muri iyo nzu, batatu bahita bitaba Imana. Abandi batapfuye ubu bari mu bitaro, bararembye.

    Muri uwo murenge ahazwi nka Bupfune, hari umuryango inzu yawo yaguye ariko babiri babasha gusohoka, umwana w'imyaka itanu we aheramo ku buryo n'ubu bakigerageza gushaka uko bamukuramo.

    Mu tundi duce nka Gatare na Nyagisozi muri Rubengera, hari urugo inzu yaguye, ihitana abana babiri mu Mudugudu wa Nyarugenge .

    Ikigo gishinzwe ubumenyi bw'ikirere mu Rwanda, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko Gicurasi 2023 izarangwa n'imvura iri hagati ya milimetero 50 na 200, ikazaba iri hejuru y'imvura isanzwe igwa muri uko kwezi, mu bice byinshi by'Igihugu.

    Igice cya mbere giteganyijwe imvura iri hejuru y'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu, naho igice cya kabiri nicya gatatu biteganyijwemo imvura nk'isanzwe igwa muri ibyo bice bw'ukwezi kwa Gicurasi.

    Imvura iri hagati ya milimetero 175 na 200 iteganyijwe mu gice cy'Amajyaruguru y'uburengerazuba bw'Igihugu no mu gice gito cy'Akarere ka Nyamasheke.

    Imvura iri hagati ya milimetero 150 na 175 iteganyijwe ahasigaye mu Ntara y'Iburengerazuba n'Amajyaruguru, uretse mu karere ka Gicumbi no mu majyepfo y'uturere twa Rulindo na Gakenke hateganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150.

    Imvura nke ugereranyije n'izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 50 na 75, ikaba iteganyijwe mu bice by'amajyaruguru nibyo hagati mu karere ka Nyagatare ndetse no mu majyepfo y'uturere twa Kirehe, Ngoma na Bugesera.

    Ibice bisigaye by'Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 75 na 150.

    Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA iherutse gutangaza ko kuva muri Mutarama kugeza kuwa 20 Mata 2023, ibiza byatwaye ubuzima bw'abantu 60 bisenya inzu zirenga 1205 ndetse byangiza hegitari z'imyaka mu gihugu hose zigera ku bihumbi bibiri.

    Muri aya mezi ane abantu 158 barakomeretse, amashuri 44 arasenyuka, imihanda 12 irangirika. Ibiraro 91 ni byo byangijwe n'imvura mu gihugu hose.

    Imibare igaragaza ko ku mwaka u Rwanda ruhomba miliyari 200 z'amafaranga y'u Rwanda kubera ibiza.

    Muri Werurwe na Mata, mu ntara y'Iburengerazuba babarura inzu 224 zasenywe n'ibiza, umubare munini ukaba ugaragara mu karere ka Rusizi aho hasenyutse inzu 123. Imyaka yangiritse yari ihinze kuri hegitari 175.

    Mu myaka itanu ishize, Intara y'Amajyaruguru yibasiwe n'ibiza inshuro zirenga 1500. Ibyo biza byishe abantu 201, bisenya inzu zirenga ibihumbi 5000, hegitari zisaga 3000 zatwawe n'umwuzure, inka zisaga ijana n'amatungo magufi arenga ibihumbi 4000 birapfa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-95-bishwe-n-imvura-yibasiye-intara-y-iburengerazuba