
Blog
-
Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika. #rwanda #RwOT
Ibaruwa yashyizweho umukono na Musenyeri Christian NOURRICHARD wa Diyosezi ya Évreux mu Bufaransa, ikaba yaragiye ahagaragara kuri uyu wa kabiri tariki 02/05/2023, iragaragaza ko Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yirukanye burundu Padiri Wenceslas Munyeshyaka mu basaseridoti ba Kiliziya Gatolika n'abashobora kuba bo.
Wenceslas Munyeshyaka yabarurwaga mu basaserdoti ba Arikiyediyozesi ya Kigali, ariko akaba yakoreraga muri Diyosezi ya Évreux, aho yahungiye amaze kugira uruhere muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Munyeshyaka ntiyemerewe gutanga ukarisitiya cyangwa amasakaramentu, kandi iki cyemezo cya Papa Francis ntikijuririrwa.
Iyi baruwa ntiyerura ngo ivuge icyo Wenceslas Munyeshyaka yazize, gusa abayobozi be bamuregaga gushaka abagore no kubyarana nabo , ibintu bifatwa nka sakirirego muri Kiliziya Gatolika. Inkiko Gacaca zahamije
Wenceslas Munyeshyaka kwica Abatutsi no gusambanya abagore ku ngufu, cyane cyane abari bahungiye muri Paruwasi ya Sainte Famille yari abereye Padiri Mukuru.Igitangaje, ni uko kugeza ubu yaba Kiliziya Gatolika, bwaba n'ubucamanza bw'Ubufaransa, birengagije ibimenyetso bihamya icyaha Wenceslas Munyeshyaka.
The post Papa Francis yirukanye burundu Ruharwa Wenceslas Munyeshya mu basaserdoti ba Kiliziya Gatolika. appeared first on RUSHYASHYA.
-
Imitungo irakora ishyano: Umugore wa Dani Alves ashishikajwe na gatanya aho guhangayikira umugabo uri muburoko – YEGOB #rwanda #RwOT
Abantu benshi ku Isi bamaze iminsi bumva inkuru zitari nziza z'abagore n'abagabo batandukana ariko ugasanga imitungo niyo bashyize imbere cyane kurusha ibindi bintu byose.
Umugore w'umukinnyi wabaye igihangage ku Isi bitewe na makipe akomeye atandukanye yagiye akinira harimo ikipe ya FC Barcelona yabereye myugariro ukomeye cyane akaba yarakiniye n'ikipe y'igihugu ya Brazil Dani Alves yaje guhura n'ibyago arafungwa gusa kuba afunze umugore we ntacyo bimubwiye kuko ashaka ko bagurisha imitungo ye bakagana n'ubwo ari muri gereza.
Umugore wa Dani Alves abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram yavuze ko ikintu ashyize imbere cyane ari ugutandukana n'umugabo we kandi kuri we yibona nk'umugore mwiza kandi wigenga uzi icyo ashaka yongeraho ko ari umunyabwenge ibi yabivuze ubwo hari amakuru avuga ko inshuti za Dani Alves zahatiye Joan Sanz kuva munzu bari batuyemo.
Dani Alves yafunzwe yafunzwe mu mpera z'umwaka wa 2022 akekwaho gufata ku ngufu umugore mu kabyiniro gaherereye mu mujyi wa Barcelona.
-
Ibihano bikakaye biramuteganyirijwe: Pasiteri washutse abaturage bikarangira babuze ubuzima yagejejwe mu rukiko – YEGOB #rwanda #RwOT
Abantu benshi basigaye bakunda aba Pasiteri bakora ibitangaza ndetse bamwe bagashukwa ibintu bihabaye bishobora no gutwara ubuzima bwabo bitewe n'imyizerere baba bashyizwemo nabo Pasiteri.
Mu gihugu cya Kenya hari inkuru imaze iminsi ivugwayo mu binyamakuru bikomeye bitandukanye hano muri Afurika y'abaturage b'abakirisitu 109 bapfuye bashutswe n'umupasiteri witwa Paul Nthenge Mackenzie ngo biyicishe inzara kugira ngo bazuhure na Yesu vuba.
Ubu Pasiteri Paul Nthenge Mackenzie yagejejwe rwo muri Kenya aho akurikiranyweho ibyaha bikomeye by'iterbwoba.
-
Soleil nyuma yo gutangaza ko agiye kongera kugaragara muri filime ya Bamenya, akomeje kugaragara mu isura nshya – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT
Uwase Delphine wamamaye nka Soleil muri Filime y'uruhererekane ya Bamenya, nyuma yo gutangaza ko agiye kongera kugaruka muri filime ya Bamenya, akomeje gutungurana mu mafoto atandukanye agaragaza ikimero cye.
Ni amafoto ari gusangiza abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, abamenyesha ko yagarukanye imbaduko, ati ' Ubushake butera ubushobozi. Soleil yagarutse.'

Soleil na Kanimba ukina ari umugabo we muri filime ya Bamenya





