Blog

  • Sitting Volleyball: Gasabo yegukanye igikombe… – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’icyumweru dusoje kuva ku wa 6 kugera ku cyumweru tariki 7 Gicurasi, mu nzu y’imikino y’akarere ka Gisagara haberaga imikino y’agace ka nyuma, ari nayo mikino isoza umwaka muri Sitting Volleyball.

    Amakipe agera kuri 17 niyo yari yitabiriye aka gace ka nyuma, harimo amakipe ane ya mbere mu bagabo yahataniraga igikombe, ayo makipe akaba ari, Gasabo, Gisagara, Musanze, ndetse na Rusizi. Mu bagore, amakipe yari ahataniye igikombe ni Musanze,  Bugesera, Gicumbi na Nyarugenge.

    Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe y’Akarere ka Gasabo, niyo yegukanye igikombe itsinze Gisagara amaseti 3-0 (26-24, 25-19,25-16). Ikipe y'Akarere ka Musanze ni yo yegukanye umwanya wa gatatu itsinze iya Rusizi amaseti 2-0 (25-19, 25-22).

    Mu bagore, Ikipe y’Akarere ka Bugesera niyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma ikipe y'Akarere ka Nyarugenge amaseti 3-0 (25-14, 25-22, 25-22). Umwanya wa gatatu wegukanywe na Gicumbi itsinze Musanze amaseti 2-1 (25-21, 17-25, 5-10).

    Gisagara mu bagabo niyo yari ifite igikombe giheruka, ariko kuri iyi nshuro yaje kucyamburwa imbere y’abafana bayo.

    Mu bagore, Bugesera yongeye kwerekana ko ari intahangarwa, nyuma yo kwegukana ibikombe bibiri byikurikiranya 

    Umwaka w’imikino kugira ngo urangire, ukininwa mu byiciro 4 ahantu hatandukanye, icyiciro cya nyuma bakaba bakiniye i Gisagara 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129046/sitting-volleyball-gasabo-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-icyambuye-gisagara-amafoto-129046.html

  • Hamenyekanye icyatumye Prince Harry asohoka m… – #rwanda #RwOT

    Ibirori byo kwimika ku mugaragaro Umwami Charles wa III w'u Bwongereza byabaye kuwa Gatandatu tariki 06/05/2023, gusa kugeza n’ubu biracyagarukwaho bitewe n'udushya twagaragayemo.

    Kimwe mu byavugishije benshi cyanatunguranye ni ukubona Prince Harry yicazwa inyuma y'umuryango we mu gihe byari byitezwe ko yicazwa imbere mu banyacyubahiro ahubwo akicazwa mu batumirwa basanzwe.

    Ikindi cyatunguranye kuri we ni uko yasohotse muri ibi birori birimbanije hashize amasaha 2 gusa. 

    Daily Express yatangaje ko Harry yasohotse muri ibi birori King Charles III agiye kwambikwa ikamba. 

    Bivuze ko atigeze abona igikorwa nyamukuru cyari cyateranije abayobozi bakomeye ku isi bahuriye mu ngoro ya Weinstein Abbey mu Bwongereza.

    Byabanje kuvugwa ko Prince Harry yasohotse muri ibi birori bitarangiye kuko yari yababajwe n'uko yasuzuguwe akicwazwa inyuma mu cyiciro cya gatatu yagakwiye kwicara imbere hamwe n'umuryango we.

    Daily Express yakomeje ivuga ko icyatumye Prince Harry asohoka nyuma y'amasaha abiri gusa ari uko yari agiye gufata indege ngo asubire muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari umuryango we kugira ngo afatanye nawo kwizihiza isabukuru y'imfura ye Archie dore ko ari nacyo cyatumye umugore we Meghan Markle atajya mu Bwongereza kuko yashakaga kwizihiza ibirori by'umuhungu wabo.

    Kuba itariki King Charles III yimitsweho yahuriranye n'isabukuru y'umwuzukuru we Archie, byatumye Harry wagombaga kugaragara muri ibi birori byombi, agabanya amasaha yo kuguma mu iyimikwa rya Se kugira ngo agere mu rugo rwe mbere y'uko Isabukuru y'umuhungu we irangira.

    The Independent UK yatangaje ko ibi Prince Harry yakoze ari ukwitanga gukomeye kuba yarabashije kujya mu Bwongereza agasubira no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu munsi umwe gusa kugira ngo abe hamwe n'umuryango we w’i Bwami hamwe n'umugore we Meghan Markle bafatanije kwizihiza isabukuru y'umuhungu wabo Archie wujuje imyaka 6.

    Ibi byakuyeho ibyari bikomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ko Prince Harry yasohotse mu birori bya Se bitarangiye kuko yari yicajwe inyuma.

    The Independent UK yavuze ko nubwo iyo ariyo mpamvu bidakuyeho ko Harry atasuzuguwe yangirwa kwambara imyenda y’i Bwami igaragaza icyubahiro cye ndetse akangirwa no kwicara imbere hagenewe abanyamuryango w'i Bwami.

     Ibi byatunguye benshi babonye Harry atakiriwe nk'uko byari byitezwe mu gihe Prince Andrew waciwe i Bwami kubera ibirego aregwa byo gufata ku ngufu, yarakiriwe neza ndetse akanambara imyambaro igaragaza icyubahiro cye kandi yari yarambuwe inshingano ze akanirukanwa i Bwami.

    Byakomeje kuvugwa ko impamvu Harry atakiriwe neza ari uko agifitanye ibibazo n'umuryango we utakimwiyumvamo nyuma yaho amennye amabanga yabo mu gitabo aherutse gusohora yise 'Spare'.

    Prince Harry yasohotse mu birori byo kwimika Umwami amazemo amasaha 2 gusa

    Byamenyekanye ko yasohotse muri ibi birori asubiye muri Amerika kwitabira Isabukuru y'imfura ye Archie

    Muri ibi birori Prince Harry yagaragaye atishimye

    Yicajwe inyuma y'umuryango we ntiyemererwa no kwambara imyambaro y'i Bwami

    Prince Harry yicajwe mu cyiciro cya 3 aho kwicazwa imbere mu muryango w’i Bwami


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129049/hamenyekanye-icyatumye-prince-harry-asohoka-mu-birori-byo-kwimika-umwami-nyuma-yo-kwicazwa-129049.html

  • Mu Buhinde: Umukobwa wihinduye umuhungu atwit… – #rwanda #RwOT

    Ziya Paval ufite imyaka 21, yavutse ari umuhungu ariko ubu yihinduye umukobwa. Undi babana witwa Zahad ufite imyaka 23, yavutse ari umukobwa nyuma aza kwihindura umuhungu.

    Bombi bahinduranyije imisemburo mu mibiri y’abo igihe bahinduraga uko bavutse, bakaba barabikoze kugira ngo bagerageze kureba uko bazibaruka umwana. 

    Ubwo bakiraga inkuru nziza ko basamye, bahise babitangaza ku mbuga nkoranyambaga, bagira bati: “Bwa nyuma na nyuma gutegereza bigize iherezo, ubu turitegura kwakira umunyamuryango mushya”.

    Uyu muryango w’aba bana bihinduranyije ibitsina, wasabye ibitaro ko Zahab (uwavutse ari umukobwa akihindura umuhungu) ariwe wazandikwa nka se w’umwana, naho Ziya (uwavutse ari umuhungu akihindura umugore) akaba nyina w’umwana. 

    Nkuko tubikesha Lime Light Media, mu kiganiro uyu Ziya yakoze, yavuze byinshi ku mwana bagiye kwakira nuko bamwiteguye nk’abantu bagiye kuba ababyeyi bwa mbere.

    Ati:”Ku nshuro ya gatatu yo kwipimisha, umwana yapimaga ibiro bitatu. Ibintu byiza cyane. Se w’umwana (Zahad) ndetse n’umwana bameze neza. Gusa ntiturabasha kumenya niba ari umukobwa cyangwa niba ari umuhungu”.

    Dr. C Sreekumar, umuganga uhagarariye ishami rya jinekoloji (department head of Gynecology) mu bitaro, yatanze amakuru meza ku bijyanye n’ivuka ry’umwana, akaba yaravuze ko umwana akomeje kumera neza.

    Yavuze kandi ko uwo muziranenge na Zahab bazashobora gusohoka mu bitaro nyuma yo kuruhuka bihagije no gutora akabaraga. 

    Ku bijyanye no kwandika ababyeyi b’umwana, Dr. Sreekumar, yavuze ko bazagisha inama inzobere muri ibyo ku bijyanye no “kugurana kw’ababyeyi (umugore akitirirwa se naho umugabo akitirirwa nyina w’umwana wavutse”.

    Nk’uko ikinyamakuru kimwe gikomeza kibivuga, Zahad yaba ari we mugore wa mbere wihinduye umugabo ugiye kubyara umwana muri iki gihugu cy’u Buhinde. 

    Ziya avuga ko zaba ari inzozi zabo zibaye impamo, aho we yifuzaga kuba mama w’umwana naho Zahad akifuza kuba papa w’umwana. 

    Yongeraho ko ubu umwana wabo agejeje amezi umunani mu nda ya Zahad kandi ko ari bwo bwa mbere bizaba bibaye, cyane ko ari bo ba mbere bihinduye ibitsina maze uwihinduye umugabo akabasha gutwita, ibibaye bwa mbere mu gihugu cy’u Buhinde.

    Bombi Ziya na Zahad bari baratereranywe n’imiryango yabo baza guhura muri ibyo bihe byari bibakomereye ku mpande zombi.

    Bombi baturuka mu miryango ya gikirisito itarabemereraga ibyo kwihindura ibitsina, ariko ubwo bamenyaga ko batwite, umuryango wa Zahad watangiye kumushyigikira ndetse wakira nuwo ari ari we.

    Uyu muryango ukaba waratangaje ko abandi bihinduye nka bo, bakomeje guha ikaze gutwita kw’abo babinyujije cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Src: Lime light Media

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129058/mu-buhinde-umukobwa-wihinduye-umuhungu-atwite-inda-yamezi-umunani-129058.html

  • Zizou yasobanuye album ya kabiri yahurijeho a… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi nyuma y'uko ku wa 6 Gicurasi 2023, ashyize hanze indirimbo ya mbere kuri iyi album yise 'Nkomeza' yaririmbwe na King James. 'Doxa' ni ijambo ryo mu kigereki (Greek) risobanura 'Glory' cyangwa se icyubahiro cy'Imana'.

    Zizou yabwiye InyaRwanda ko ubusobanura bw'iri jambo bwumvikanisha ubutumwa buzaba bukubiye mu ndirimbo zigize iyi album ye izaba iriho indirimbo 7.  Ni album avuga ko yihariye kuko igizwe n'ibice bibiri by'indirimbo banditse.

    Ati 'Indirimbo ziriho zigabanyijemo ibice bibiri; igice cya mbere n'icyo kuramya no guhimbaza Imana, igice cya kabiri n'indirimbo zikomeza abantu cyangwa se zibatera imbaraga zo gusingira ejo hazaza mu buzima bwa buri munsi.'

    Mu mashusho y'indirimbo ya mbere basohoye bise 'Komeza' hagaragaramo Producer Junior Multisystem wanyuze mu bihe bikomeye kubera uburwayi.

    Zizou avuga ko iyi ari imwe mu mpamvu yatumye bamwifashisha muri iyi ndirimbo mu kugaragaza ko Imana ibana nawe mu bihe bibi n'ibyiza.

    Akomeza ati 'Impamvu twifashishije Junior ni mu buryo bwo kugirango ubutumwa burusheho kumvikana. Kuko Junior mu by'ukuri ni umuvandimwe wacu, tuzi uburyo ubuzima yisanzemo, busaba gukomezwa n'Imana.'

    Zizou avuga ko bitewe n'indirimbo zigize iyi album yahisemo ko bazajya basohora indirimbo hanyuma bagaha abantu umwanya wo kuyumva igihe kugirango bumve neza ubutumwa buyigize.

    Ati 'Ni album igomba kujya isohoka buri ndirimbo iriho igahabwa umwanya wo gusobanurira abantu ubutumwa igamije, ntabwo ari uguhita isohoka yose.'

    Uyu mugabo wagize uruhare rukomeye mu guhuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo, avuga ko mu byumweru bibiri biri imbere azashyira hanze indi ndirimbo.

    Zizou avuga ko n'ubwo ari indirimbo 7 zigize iyi album, ariko izumvikanaho abahanzi bagera kuri 14 barimo na King James yahurije mu ndirimbo 'Komeza'. Ati 'Izaba ihuriyeho abandi bahanzi bagera kuri 14.' 

    Zizou avuga ko King James yabimburiye abandi bahanzi bazagaragara kuri iyi album 

    Zizou amaze iminsi yakiriye agakiza biri mu byatumye atekereza gukora iyi album y'indirimbo zihimbaza Imana 

    Zizou yavuze ko iyi album 'Doxa' izaba iriho indirimbo yakoranyeho n'abahanzi 14

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'KOMEZA'

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129063/zizou-yasobanuye-album-ya-kabiri-yahurijeho-abarimo-king-james-129063.html

  • abakinnyi b’abanyarwanda benshi bakina hanze yarwo basoje icyumweru mu gahinda #rwanda #RwOT

    Ntabwo impera z’icyumweru zagenze neza ku makipe menshi akinamo abanyarwanda hanze yarwo, amenshi yaratsinzwe andi aranganya.

    Mukunzi Yannick & Byiringiro Lague

    Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda 2, Yannick Mukunzi yasoje icyumweru itakaje umwanya wa 1 nyuma y’uko baraye batsinzwe na Vasalund 2-0.

    Uyu mukino wabaye ejo hashize tariki ya 7 Gicurasi 2023, Yannick Mukunzi yari yabanje mu kibuga. Byiringiro Lague we ikibuga akomeje kucyumva kuri Radio.

    Rafael York

    Gefle IF ya Rafael York mu cyiciro cya kabiri bikomeje kwanga, ku wa Gatandatu yatsinzwe na Västerås SK 3-0 yuzuza imikino 4 yikirikiranya muri shampiyona idatsinda.

    Ni umukino York yari yagarutse mu kibuga nyuma y’imvune yagize akaba yarakinnye iminota 62. Gefle ubu iri ku mwanya wa 10 n’amanota 7, Västerås SK ya mbere ifite 13.

    Mutsinzi Ange Jimmy

    Mutsinzi Ange Jimmy ejo yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FK Jerv yatsindwaga na Kongsvinger 2-1 mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Norway.

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 6, Ranheim ya mbere ifite 13.

    Bizimana Djihad

    KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Bizimana Djihad utarafashishijwe muri uyu mwaka w’imikino, iheruka mu kibuga tariki ya 6 Gicurasi 2023 batsinda Excelsior KRC Genk II 2-0. Iyi kipe yahise ifata umwanya wa 2 n’amanota 46, Lommel ya mbere ifite 48.

    Haruna Niyonzima

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima na Al Ta’awon muri Libya ntabwo byifashe neza kuko barebye nabi bashobora kumanuka mu cyiciro cya 2, ubu bari ku mwanya wa 8 n’amanota 14 mu makipe 10, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 25.

    Baheruka mu kibuga ku wa Gatandtu tariki ya 6 Gicursi 2023 banganya 1-1 na Al Ahli Benghazi , ni umukino Haruna Niyonzima yakinnye.

    Emery Bayisenge

    Gor Mahia yagumye ku mwanya wa mbere nyuma y’uko inganyije na Wazito ejo hashize 0-0 mu mukino w’umunsi wa 28, ni umukino myugariro Emery Bayisenge uheruka gusinyira iyi kipe yo muri Kenya atari muri 18.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Byasabye iminota y’inyongera kugira ngo ikipe ya Imanishimwe Emmanuel [Mangwende], FAR Rabat igumye iyoboye urutonde rwa shampiyona muri Maroc nyuma yo kunganya na Wydad AC 1-1.

    Ni umukino w’umunsi wa 24 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Maroc wabaye tariki ya 3 Gicurasi aho Wydad ari yo yari yakiriye FAR Rabat kuri Mohamed V Stadium. Ni umukino Mangwende yakinnye iminota yose

    Usengimana Faustin

    Myugariro Usengimana Faustin yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Al Qasim yanganyijemo na Al Najaf 0-0 muri shampiyona ya Iraq ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Iyi kipe ubu iri ku mwanya wa 17 mu makipe 20 n’amanota 24, Al Shorta ya mbere ifite 55.

    Rubanguka Steve

    Umunyarwanda, Rubanguka Steve ku wa Gatandatu yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya FC Zimbru muri Moldova yanganyijemo na Sheriff 0-0. FC Zimbru ya Rubanguka iri ku mwanya wa 3 n’amanota 11, Sheriff ya mbere ifite 18.

    Meddie Kagere

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Meddie Kagere ntabwo byagenze neza nyuma y’uko tariki ya 4 Gicurasi yatsinzwe na Yanga, yahise itakaza umwanya wa 3 muri shampiyona wafashwe na Azam. Igikombe cyo gisa n’icyamaze kubona nyiracyo, ni Yanga isabwa gutsinda umukino umwe muri itatu isigaye igahita yegukana igikombe..

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-b-abanyarwanda-benshi-bakina-hanze-yarwo-basoje-icyumweru-mu-gahinda