
Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/hagiye-kwimurwa-abaturiye-umugezi-wa-sebeya
Umuhanzi Harmonize uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yatangaje ko afite gahunda yo kwimukira mu Rwanda kubera urukundo afitiye Yolo The Queen.
Uyu muhanzi umaze iminsi agaragaza urukundo akunda uno mukobwa w'ikimero gikurura benshi, yavuze ko amwifuza bikomeye kandi ko amurutira abakobwa bose yahuye nabo.
Abinyujije kuri Instagram uyu muhanzi yarengejeho ko yiteguye kugura inzu mu Rwanda kuko Yolo The Queen amaze gutuma yiyumva nk'umunyarwanda wuzuye.
Ati'Iyo ufite amafaranga n'ubwamamare, iyi si iba igoye cyane, ntabwo umenya umuntu w'indyarya n'utari indyarya. Maze imyaka ine mvugana na Phiona [Yolo] yarahabaye nanjye narahabaye.'
Yakomeje agira ati 'Ndashaka kukwereka ko ndi umugabo wa nyawe, nkukunda bimvuye ku mutima Yolo The Queen undutira buri mukobwa wese twahuye mu buzima bwanjye.'
'Utuma niyumva nk'umunyarwanda, ngiye kugura inzu yanjye ya mbere i Kigali kugira ngo ngerageze nkwegere '
Harmonize niba atari amaco yo gushaka igikundiro mu Rwanda,Harmonize akomeje gutomagiza umunyarwandakazi, Yolo The Queen aho yavuze ko ubu yumva agiye kugura inzu mu Rwanda kugira ngo baturane.
Mu mshusho aba bombi y’ikiganiro bagiranye kuri Instagram, Harmonize yeruye abwira uyu mukobwa uvugisha abatari bake kubera imiterere y’umubiri we ko ari we wenyine akunda.
Ati:'Imyaka 3 niba 4 turi niba ntibeshye, ndashaka kuvugira kuri iki kiganiro cy’imbona nkubona kuri Instagram ko ari wowe mukobwa nkunda.”
'Ndagukunda cyane, nahoze ndeba ijambo nakubwira ritandukanye n’ubundi birangira nsanze ntaryaruta ndagukunda, nkubona mu buryo butandukanye, nkubona nk’umukobwa w’akataraboneka kandi nkunda.'
Yolo The Queen yashimiye uyu musore wari umaze kugaragaza amarangamutima ye kuri we, aho yagize ati “urakoze cyane”.
Ibi kandi bikabya byiyongera kuri post Harmonize yashyize kuri Instagram avuga ko agiye kugura inzu ye ya mbere i Kigali kugira ngo arebe ko yakwegera uyu mukobwa.
Ubwo aheruka mu Rwanda, Harmonize yavuze ko yifuza kuzashaka umunyarwandakazi ari nabwo yavuze ko yifuza guhura na nyina wa Yolo The Queen.
Ibi ariko na none hari ababifashe mu rwego rwo gutwika kugira ngo Harmonize umuziki we ukomeze ukundwe mu Rwanda.
Ari n’aho bikekwa ko yaba yishyuye uyu munyarwandakazi ngo abimfashemo kuko ubusanzwe adakunda gukora ibi biganiro bya live kuri Instagram.
Iki gitarambo mbaturamugabo kitabiriye n'abantu benshi cyabaye mu ijoro rya cyeye ubwo hizihizwaga iyimikwa ry'Umwami Charles wa III, wasimbuye Umwamikazi Elizabeth wa II watanze muri Nzeri ya 2022.
Iki gitaramo cyabereye ku kibuga kinini kiri imbere y'ingoro ya Windsor Castle iherereye mu gace ka Berkshire mu Bwongereza.Â
Umuhanzikazi Tiwa Savage ukunze kwitita 'African Bad Gal' yataramiye abitabiriye iki gitaramo abaha ibyishimo abinyujije mu ndirimbo za zakunzwe.Â
Indirimbo ya mbere yaririmbye akigera ku rubyiniro ni 'Keys to the Kingdom' yakoranye na Beyoncé ikanasohoka kuri album y'iki cyamamarekazi yise 'The Lion King' ari nayo yakoreshejwe muri filime ya Beyoncé yise 'Black Is King'.
Tiwa Savage wari wambaye ikanzu ibereye ijisho, yakomeje asusurutsa abantu mu ndirimbo zirimo nka 'All Over You' na 'No Way' zakanyujijeho mu minsi ishize.
Uyu muhanzikazi kandi yagaragaje ko yishimiye kuba yaririmbye muri iki gitaramo, ashyira amashusho kuri instagram ye maze yandikaho ati: 'Umunsi mwe nzabwira umuhungu wanjye ko uyu ari Tiwa Savage'.
Muri iki gitaramo cyanyuze kuri televiziyo mpuzamahanga ya BBC, Tiwa Savage yagihuriyemo n'ibyamamare birimo Katy Perry hamwe na Lionel Ritchie.

Tiwa Savage yaririmbye mu gitaramo kizihiza iyimikwa ry'Umwami w'u Bwongereza King Charles III


Ibyishimo byari byose kuri Tiwa Savage waririmbye mu gitaramo cy'amateka

Tiwa yahereye ku ndirimbo 'Keys To The Kingdom' yakoranye n'icyamamarekazi BeyoncéÂ

Yakomereje ku ndirimbo ze zakunzwe zirimo nka 'All Over'
Tiwa Savage yanyuzwe no kuririmba muri iki gitaramoÂ