Blog

  • Léandre Onana ni uwo gutangwaho ibya Mirenge kugira ngo akinire Amavubi? #rwanda #RwOT

    Zimwe mu nkuru zigezweho zirebana n’ikipe y’igihugu Amavubi, ni uko umunya-Cameroun ukinira Rayon Sports, Léandre Onana Willy Essomba arimo kuganirizwa ngo abe yakwemera gukinira u Rwanda.

    Ibi si bishya kuko ibihugu byinshi iyo bibonye umukinnyi wabifasha, iyo yemeye bamuha ubwenegihugu agakinira icyo gihugu.

    Si na bishya ku Rwanda hari benshi bagiye babuhabwa baza gufasha u Rwanda mu bihe bitandukanye, uyu muco bawucitseho 2014 ubwo u Rwanda rwahanwaga nyuma y’uko bigaragaye ko Daddy Birori wakiniraga u Rwanda yari afite andi mazina asanzwe akiniraho. Byatumye n’abari barabuhawe muri ubwo buryo babwamburwa.

    Byongeye kugaruka umwaka ushize ubwo ku ikubitiro uwabuhawe ari umunya-Côte d’Ivoire, Gerard Bi Goua Gohou.

    Ubu inkuru igezweho ni uko na Léandre Onana ubu arimo kuganirizwa ngo yemere gukinira Amavubi, ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu, Carlos Alós Ferrer yarabyemeje.

    Si ibiganiro bishya kuko bimaze igihe kuva mu mwaka ushize nibwo uyu mukinnyi yegerewe gusa bikomeza gutinzwa n’ibyo yifuza.

    Ni umukinnyi wifuza ko kugira ngo yemere gukinira u Rwanda agomba guhabwa miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda ndetse n’ababyeyi be bakagurirwa inzu nziza muri Cameroun.

    Ni umukinnyi w’umuhanga usatira anyuze ku mpande cyangwa akaba yanakina inyuma ya ba rutahizamu, gusa na none ubwo buhanga bwe wakibaza niba ari ubwo gutangwaho ako kayabo.

    Ni umukinnyi w’umuhanga ariko na none ni umukinnyi ukunda kuvunika ubusa, mu myaka 2 amaze muri Rayon Sports igihe kinini yakimaze mu mvune, aho yari imukeneye ni gake yamubonye ku buryo kwizera ko Amavubi azamubona igihe cyose bigoye.

    Gukinira ikipe y’igihugu ubundi ntibyagasabye ko wishyurwa, yego birumvikana kuba ari u Rwanda rumukeneye kandi atari umunyarwanda hari motivation agomba guhabwa ariko na none wakibaza niba yakageze ku byo twavuze haruguru.

    Guhabwa uyu murengera w’amafaranga bishobora kuzana umwuka mubi mu ikipe y’igihugu cyane ku bakinnyi b’abanyarwanda bo bahamagarwa bakitabira nta n’igiceri bahawe, ni mu gihe n’uwo bazanye nta kinini aje guhindura cyangwa abarusha ahubwo urebye neza ushobora gusanga ari ku nyungu za bamwe.

    Si umukinnyi u Rwanda rurwanira n’ibindi bihugu. Biramutse bibaye ko wenda yifuzwa n’ibindi bihugu, bitewe n’impano wagenekereza ukabyumva ko ari ukugira ngo batamutwara ariko ni umukinnyi utanifuzwa n’igihugu cye cya Cameroun.

    Kuba agejeje imyaka 23 igihugu cye kitamutekerezaho ndetse nta n’ikindi kiramushaka, na we byakamuteye ipfunwe akumva ko akwiye koroshya akishimira ko hari igihugu cyamutekerejeho na we ntagorane akemera gukinira Amavubi.

    Onana aravugwa mu Mavubi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/leandre-onana-ni-uwo-gutangwaho-ibya-mirenge-kugira-ngo-akinire-amavubi

  • 'Hakenewe ubufatanye bw'amahanga mu kurwanya Kanseri y'Inkondo y'Umura'Madamu Jeannette Kagame yasabye #rwanda #RwOT

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko hari intambwe ishimishije u Rwanda rumaze gutera mu kurwanya Kanseri y'Inkondo y'Umura, ariko yibutsa ko kugira ngo Isi yose ibashe guhashya iyi ndwara burundu, ari urugamba rusaba ubufatanye.

    Ni ingingo Madamu Jeannette Kagame yagarutseho ku wa 5 Gicurasi, ubwo yagezaga ijambo ku badamu b'Abakuru b'Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, bitabiriye umuhango wo kwimika Umwami w'u Bwongereza, Charles III.

    Yagaragaje ko imwe mu ngingo zaganiriweho n'abashakanye n'Abakuru b'Ibihugu bitabiriye inama ya CHOGM yateraniye mu Rwanda mu mwaka ushize, ari ijyanye na Kanseri y'Inkondo y'Umura, yemeza ko n'uyu munsi ikiri ikibazo gihangayikishije Isi.

    Ati 'Imwe mu ngingo z'ingenzi zaganiriweho ni ubuzima bw'abagore, by'umwihariko kanseri y'Inkondo y'Umura. Uyu munsi dukwiriye kongera gusuzuma inzira turimo ku bijyanye n'iyi ngingo.'

    Madamu Jeannette Kagame yakomeje agaragaza ko abantu batahirije umugozi umwe batananirwa guhashya iyi ndwara, cyane ko amateka agaragaza ko nta cyigeze kinanira abafatanyije.

    Ati 'Mu bihe by'amateka atandukanye imbaraga zo gushyira hamwe zagiye zerekana ko zidasanzwe, zigomba kongera gutsinda. Ukudashyira hamwe mu rwego rw'ubuzima ku Isi ndetse no mu banyamuryango ba Commonwealth guhinyuza imyumvire dusangiye nk'ibihugu yo gutahiriza umugozi umwe.'

    'Ni gute tuzabwira abadukomokaho ko iki kibazo cyo kudashyira hamwe twananiwe kugihashya, mu gihe twese dusangiye indangagaciro z'umuryango wa Commonwealth zigamije guhindura imibereho y'abaturage bacu.'

    Yagaragaje ko nubwo Kanseri y'Inkondo y'Umura ari indwara ikomeje guhangayikisha Isi, u Rwanda hari intambwe rumaze gutera mu kuyihashya.

    Ati 'Kuva mu 2011 hatangizwa gahunda y'igihugu yo gukingira Kanseri y'Inkondo y'Umura, twabonye igera kuri 90% by'abaturage bacu babarizwa mu cyiciro cy'abangavu. Imyaka itanu ishize na yo yasize abagore 30% barebwa n'iyi gahunda basuzumwe kanseri y'inkondo y'Umura.'

    Ati 'Gahunda zo kuvura iyi kanseri mu gihe itaragera ku rwego rukabije zegerejwe abaturage, bituma abagore 92% babasha kubonera ubuvuzi ku bigo nderabuzima.'

    Madamu Jeannette Kagame yakomeje agaragaza ko kimwe mu byafashije u Rwanda kuba rugeze ku rwego rwiza mu kurwanya Kanseri y'Inkondo y'Umura ari ugushyira abagore mu nzego zifata ibyemezo kuko ari bo bazi neza ibibazo bibugarije.

    Yasabye abari muri iyi nama kugira icyo bakora kugira ngo barwanye Kanseri y'Inkondo y'Umura ndetse abibutsa ko bitadasaba kuba ari abagiraneza babigize babyihebeye Cyangwa bafite ubutunzi buhambaye.

    Ati 'Gukora ubuvugizi no kwagura ibikorwa by'ubukangurambaga bihujwe n'ubushake bwo kugira ibiganiro by'ingenzi nk'ibi bishobora kuba umusemburo ukomeye w'impinduka.'

    Kanseri y'Inkondo y'Umura ni uburwayi buterwa n'imikurire irengeje urugero kandi ntagenzurwa y'uturemangingo two ku nkondo y'umura.

    Hari ubwoko bwinshi bunyuranye bwa Kanseri y'Inkondo y'Umura ariko ububoneka cyane bufata buhereye ahasanzwe hahurira igice cy'inkondo y'umura kivubura amatembabuzi ari na cyo gifatanye n'umura n'igice cy'inkondo y'umura kirebana n'inda ibyara.

    Iyi ndwara iterwa n'agakoko ka virusi yitwa Human Papilloma (HPV) mu Cyongereza.

    Mu Rwanda kimwe no mu Karere ka Afurika y'Iburasiraza, ku bagore ibihumbi 100, abagera kuri 52 bafatwa na kanseri y'inkondo y'umura buri mwaka, ibintu biteye inkeke cyane mu gihe nta gikozwe ngo iyi ndwara ifatirwe ingamba zihamye.

    Muri uyu mwaka, Minisiteri y'Ubuzima ishishikariza Abanyarwanda gufatanya mu kurandura Kanseri y'Inkondo y'Umura hibandwa ku gukingiza virusi iyitera abakobwa bafite munsi y'imyaka 12.

    Abanyarwanda kandi bashishikarizwa kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko buri mwaka habarurwa abarenga ibihumbi umunani barwaye Kanseri aho abasaga ibihumbi bitandatu ibahitana.

    Muri izo kanseri zose iy'ibere n'iy'inkondo y'umura ziza imbere mu guhitana abantu benshi. Ni mu gihe ariko Kanseri y'Inkondo y'Umura yakwirindwa.

    The post 'Hakenewe ubufatanye bw'amahanga mu kurwanya Kanseri y'Inkondo y'Umura'Madamu Jeannette Kagame yasabye appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/08/hakenewe-ubufatanye-bwamahanga-mu-kurwanya-kanseri-yinkondo-yumuramadamu-jeannette-kagame-yasabye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=hakenewe-ubufatanye-bwamahanga-mu-kurwanya-kanseri-yinkondo-yumuramadamu-jeannette-kagame-yasabye

  • Hizihijwe umunsi Mpuzamahanga w'Ababyaza, UNFPA yizeza ikigo cy'ikoranabuhanga mpahabumenyi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye  ryita ku baturage mu Rwanda, UNFPA, Kwabena Asante-Ntiamoah avuga ko umuryango ahagarariye ushishikajwe no gushaka icyatuma ibibazo bigaragara mu rwego rw'ababyaza bijyanye n'impfu z'abana n'Ababyeyi bihagarara burundu. Nyuma yo gusanga uru rwego(rw'ababyaza) rukwiye kugira ubushobozi bufatika kandi bwubatse neza, biyemeje kububakira ikigo cy'ikoranabuhanga mpahabumenyi kizajya gifasha ababyaza kongera ubumenyi bwabo aho bari hose.

    Iyi nkuru nziza ku babyaza, bayibwiwe n'uyu muyobozi ubwo kuri uyu wa 05 Gicurasi 2023 hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyaza. Yagize ati' Uyu muryango mpagarariye mu Rwanda, ushishikajwe no kuzamura imibereho y'abaturage ndetse twamaze no gutegura uburyo bufatika bwo gufasha abiga ububyaza ndetse n'ibigo nderabuzima tubiha ibikoresho'.

    Umuyobozi wa UNFPA Rwanda.

    Akomeza avuga ko ibyo byose byatewe nuko bamenye ibibazo byugarije uru rwego. Ati' Igikurikiyeho rero nuko tugiye kububakira ikigo cy'Ikoranabuhanga mpahabwenge cy'Icyitegererezo kizajya gifasha ababyaza kwihugura no guhaha ubumenyi burenze kubwo basanzwe bafite hagamijwe gukomeza gutanga serivisi nziza kurushaho'.

    Avuga kandi ko ubusanzwe basanzwe bafasha abakora mu buvuzi gukomeza amasomo yabo mu byiciro bya Gatatu bya Kaminuza(Masters) ndetse n'icya kane (PHD) kandi ko bizanakomeza mu neza y'ababyeyi basaba serivisi zo kubyara no kuringaniza imbyaro.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Ababyaza mu Rwanda-(RAM, Rwanda Association of Midwives), Murekezi Josephine yibukije ababyaza ko bakorera Igihugu, abasaba gukomeza kubungabunga ubuzima bw'Umubyeyi n'umwana hagamijwe gukuraho ibibazo byose bikibangamira urwego rw'ububyaza mu Rwanda no kubishakira umuti urambye. Ahamya kandi ko biteze byinshi kuri iki kigo bazubakirwa na UNFPA.

    Bamwe mubitabiriye uyu munsi.

    Yagize Ati' Babyaza bagenzi banjye, nimwe mufite ubuzima bw'ababyeyi babagana ndetse hakiyongeraho n'abana batwite. Turabasaba ko mukomeza kugira uruhare mu gukuraho imbogamizi zose ababyeyi bagira mu gihe cyo kubyara kandi ingorane namwe mugira zirazwi, inzego bireba zizabishakira umuti urambye kuko bibaraje ishinga mu kubikuraho hagamijwe kurinda ubuzima bwiza bw'ababyeyi bahabwa serivisi'. Abibutsa kandi ko bahishiwe byinshi kuko iki kigo kigiye kubakwa kizajya gihugura abanyamuryango ndetse kinatange ubumenyi ku bandi bazajya babishaka'.

    Bamurange Drothy, Umubyaza ubimazemo imyaka 25 yagize ati' Twatangiye dufasha ababyaza ba kera bitaga ababyaza ba Gihanga kandi twafashije benshi mu babyeyi bagiye batugana. Gusa nubwo dufite ibibazo bikibangamiye ababyaza ariko barahugurwa, bakigishwa kuko mbere ntabwo bigaga kuko hari amashuri 2 yonyine harimo irya Rwamagana na Kabgayi. Ubumenyi bwabo ntabwo bwari buhangije ariko ubu biragaragara ko bamaze kugera kuri byinshi bakagira ubumenyi budacagase'.

    Yongeyeho iki kigo bagiye kubakirwa kizajya kibafasha kwiyungura ubwenge kandi bizeye ko bazabasha kugira aho bava bakagira naho bazagera. Ashimangira ko bizeye ko ejo hazaza hazaba haruta ejo bavuye kuko siho bifuzaga kuba bari.

    Umuyobozi Mukuru wa HDI, Dr Aphrodice Kagaba avuga ko ababyaza bavuze ikintu gikomeye mu gihugu, ariko ko bakwiye gukomeza gutanga serivisi nziza kubabagana. Yongeraho ko mu myaka 15 ishize abatangiye uyu mwuga benshi babyigaga hanze y'Igihugu kandi n'abahari bakaba batari baba benshi ku buryo baba bageze ku kigero cyifuzwa..

    Akomeza yemeza ko uko amashuri azagenda yiyongera, bizera ko umubare w'Ababyaza uzagenda wiyongera. Yakomoje kandi ku kigo cy'ikoranabuhanga Mpahabwenge kizagira uruhare mu kuzamura ubumenyi bw'abazakigana, baba bakoresheje ikoranabuhanga cyangwa bakaza kuhigira.

    Umujyanamana wa Minisitiri w'Ubuzima waruhagarariye Minisitiri, Dr Theophile Dushime avuga ko mu Rwanda hakiri ababyaza bacye ariko ko iki kibazo cyatangiye gushakirwa igisubizo. Yemeza ko iki kigo cy'ikoranabuhanga mpahabwenge kizafasha kuzamura ubumenyi bw'ababyaza mu Rwanda. Yongeraho ko abafatanyabikorwa ba Minisiteri hari ibyo bazagenda bafashamo kugirango hakurweho ingorane zikibangamiye ababyaza n'abandi bashaka gukomeza inzira yo kwinjira mu mwuga.

    Uyu munsi Mpuzamahanga wizihijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Gicurasi 2023, wizihijwe ku nshuro ya 12 mu Rwanda. Wizihijwe mu gihe mu Rwanda habarurwa ababyaza bagera ku bihumbi 2500 ariko abamaze kwinjira mu rugaga rw'ababyaza baracyari mbarwa kuko batanagera kuri 500.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/08/hizihijwe-umunsi-mpuzamahanga-wababyaza-unfpa-yizeza-ikigo-cyikoranabuhanga-mpahabumenyi/

  • Inzara iravuza ubuhuha: Menya ibihugu 10 byugarijwe n’inzara ku Isi harimo na Argentina n’ibindi bihugu byibikomerezwa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku Isi hari ibihugu byugarijwe n'inzara mu gihe hari aho abandi bamena ibyo kurya.

    Dore ibihugu 10 byugarijwe n'inzara ku Isi:

    1. Lebanon 352%

    2. Venezuela 158%

    3. Argentina 110%

    4. Zimbabwe 102%

    5. Turkey 53.92%

    6. Pakistan 48%

    7. Polanda 24%

    8. Czechia 23.5%

    9. German 21.2%

    10. Sweden 19%

    Ibi nibyo bihugu byugarijwe n'inzara kurusha ibindi byose ku Isi.

    Source : https://yegob.rw/inzara-iravuza-ubuhuha-menya-ibihugu-10-byugarijwe-ninzara-harimo-nibikomeye/

  • Ufite ibyiza arabirata: Alliah Cool yashyize hanze amashusho agaragaza mu gatuza he hagari – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuherwekazi Isimbi Alliance wamamaye nka Alliah Cool yashyize hanze amashusho agaragaza amabere ye.

    Ni amashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, yagaragaye yamambaye ishati gusa ibipesu byo hejuru bidafunze ku buryo ibyo mu gakanzu byagaragaraga.

    Reba videwo aho hasi

    Source : https://yegob.rw/ufite-ibyiza-arabirata-alliah-cool-yashyize-hanze-amashusho-agaragaza-mu-gatuza-he-hagari-videwo/

  • Rayon Sports yabonye rubi, APR na Kiyovu bakomeza urugamba! Ibyaranze umunsi wa 28 muri shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuva ku munsi wo kuwa Gatandatu kugeza ku Cyumweru, mu masitade atandukanye mu Rwanda yaberaga imikino y'umunsi wa 28 ya shampiyona y'ikiciro cya mbere.
    Ni umunsi wari utegerejwe cyane kubera intambara y'amakipe arwanira igikombe ndetse n'intambara y'amakipe adashaka ku manuka kuko uretse Espoir FC yamaze kumanuka izindi ziracyakotana.

    Imikino yakinwe ku wa Gatandatu:

    -Marines FC yatsinze Bugesera FC igitego kimwe ku busa , cyatsinzwe na Mbonyumwami Thaiba.

    -Rwamagana City yanganyije na Police FC ubusa ku busa.

    -Mukura VSL itsinda Etincelles FC, ibitego bitatu kuri kimwe. Mukura yatsindiwe na Robert Mukogotya na Ngirimana Alexis mu gihe Entinecelles yatsindiwe na Niyonsenga Ibrahim.

    -Rutsiro FC itsinda kimweSunrise FC cyatsinzwe na Bugingo Samson.

    -AS Kigali yatsinze Gasogi United ibitego bibiri kuri kimwe. ASKigali yatsindiwe na Manzi Thierry na Rucogoza Eliasa mu gihe Ngono Guy ariwe watsindiye Gasogi United.

    Imikino yakinwe ku Cyumweru yari iy'amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona:

    Abasore ba KIYOVU Sports bavuye i Musanze bememye

    -Kiyovu Sports yari yerekeje kuri sitade Ubworoherane guhangana na Musanze VS. Kiyovu Sports yaje ku hikura kigabo ku gitego kimwe cyatwinzwe na Nshimirimana Ismael (Pitchou), bituma Urucacaca rukomeza kuyobora urutonde.

    Abasore ba Gorilla FC batoroheye Rayon Sports

    — Rayon Sports yapfukamishijwe na Gorilla;Ku Cyumweru kandi ikipe ya Rayon Sports kuri Kigali Pelé Stadium yari yakiriye Gorilla FC. Birangira, Rayon Sports itsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe. Ibitego bya Gorilla byatsinzwe na Iradukunda Simeon watsinze bibiri na Twizeramana Onesime mu gihe impozamarira ya Rayon Sports yayitsindiwe na Musa Essenu.

    -APR FC yari yakiriye Espoir FC yarangije ku manuka mu cyiciro cya kabiri. APR FC yaje kwitwara neza itsinda ibitego bibiri kuri kimwe bituma ihita ifata umwanya wa kabiri ku rutonde rw'agateganyo. APR FC yatsindiwe na Yannick Bizimana na Kwitonda Allain, mu gihe Espoir yo yatsindiwe na Joseph Janjali.

    Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ku munsi wa 28:
    1. Kiyovu Sports 60
    2. APR FC 57
    3. Rayon Sports 55

    Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

    Imwe mu mikino iteganyijwe ku munsi wa 29:
    Sunrise vs Kiyovu Sports
    APR FC vs Rwamagana
    Rayon Sports vs Marines

    Source : https://yegob.rw/rayon-sports-yabonye-rubi-apr-na-kiyovu-bakomeza-urugamba-ibyaranze-umunsi-wa-28-muri-shampiyona/

  • “Nta mugore utwaye, utwaye ibandi” Abagabo baririmbiye mugenzi wabo indirimbo imwangisha umugore we mu bukwe bwe (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi bamenyereye ko umuntu wakoresheje ibirori by'ubukwe bamuririmbira indirimbo nziza zuje amagambo yo kumushimisha gusa hari abagabo bagaragaye baririmbira mugenzi wabo indirimbo imwangisha umugore we.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram y'umukinnyi wa filime nyarwanda uzwi cyane ku izina rya Samusure yagaragaje abagabo baririmbiraga mugenzi wabo indirimbo itangaje ku buryo uramutse uri umugabo udafite umutima ukomeye wahita wangira umugore wawe aho.

    Iyumvire indirimbo itangaje abagabo baririmbiye mugenzi wabo basebya umugore we:

    Source : https://yegob.rw/nta-mugore-utwaye-utwaye-ibandi-abagabo-baririmbiye-mugenzi-wabo-indirimbo-imwangisha-umugore-we-mu-bukwe-bwe-video/