Blog

  • Umunyamakuru Cadman yatangije amarushanwa yo… – #rwanda #RwOT

    Million Wayz Entertainment yatangije amarushanwa yiswe 'Dreamers Talent Competition' azatoranya abafite impano ihebuje yo kuririmba bahize abandi. Aya marushanwa y'abanyempano azahera mu mujyi wa Kigali. 

    Ni amarushanwa umuyobozi w'iki kigo avuga ko agiye gufasha abahanzi bashya ndetse n'abafite impano yo guhanga no kuririmba kwigaragaza no gutera imbere mu buryo bw'ubushobozi. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Mc Cadman uzwi mu biganiro bitandukanye kuri Fine FM yavuze ko yatangije aya marushanwa mu rwego rwo gushyigikira impano nshya mu muziki nyarwanda. 

    Ati: 'Dreamers Talent Competition ni irushanwa twatekereje mu rwego rwo gushyigikira impano nshya mu muziki w'u Rwanda tukazishoboza mu buryo bwo kugeza ibihangano byabo kure ndetse no mu buryo bw'ubushobozi.' 

    Mc Cadman akomeza avuga ko aya marushanwa atazaba inshuro imwe ahubwo ko we n'ikipe ngari bafatanyije bazakomeza gushyigikira impano nshya no mu zindi ntara z'igihugu. 

    Kwiyandikisha ni amafaranga ibihumbi bitanu y’amanyarwanda (5,000 Frw) ukoresha code *182*8*1*737382# ukaba umwe mu banyamahiwe bazegukana ibihembo bishimishije. 

    Kwiyandikisha byaratangiye ku bari mu mujyi wa Kigali ni kuva tariki 23 Mata kugeza 27 Gicurasi 2023. Amatora azabera ku rubuga Noneho.events.com rwa inyaRwanda.com .

    Ubuyobozi bwa Million Wayz Entertainment kandi bwashyizeho umurongo abashaka ubusobanuro bashobora kwifashisha aho banyura kuri: +250798655288 cyangwa kuri E-mail: [email protected]

    Mc Cadman uzwi kuri Fine FM yatangije amarushanwa yo kuririmba yise “Dreamer Talent Competition” 

    Aya marushanwa azahera mu mujyi wa Kigali ku ntambwe ya mbere nyuma akomereze mu ntara z’indi z’igihugu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129078/umunyamakuru-cadman-yatangije-amarushanwa-yo-kuririmba-129078.html

  • Bahavu asigaranye amahirwe 5% yo guhabwa imod… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Ndoli Safaris, Uwihanganye Gaju Emile yabwiye InyaRwanda, ati 'Iyo utinze birapfa, kandi amahirwe aza rimwe mu buzima. Nakubwira ko asigaranye 5% by'amahirwe yo kuba yahabwa iyi modoka yatsindiye. Umuntu wagiye kuri shene ya Youtube akavuga biriya byose, urabona noneho dukoranye yaba ashyize umutima ku bikorwa byacu.'

    Uwihanganye Gaju Emile yavuze ko umukinnyi wa filime Benimana Ramadhan uzwi nka 'Bamenya' waje ku mwanya wa kabiri mu majwi mu bihembo bya Rwanda International Movie Awards, yemera gufata iyi modoka 'n'ubwo ibirango bya Ndoli Safaris twabishyira ku mapine y'imodoka yiteguye kuyifata.'

    Uyu muyobozi atangaje ibi mu gihe Bahavu aherutse kwifashisha umuyoboro we wa Youtube, agaragaza uburyo yarenganyijwe kuva yatsindira iyi modoka mu cyiciro 'People's Choice'.

    Filime ye 'Impanga' yanatwaye igikombe cya filime yahize izindi (Best Series), ndetse yegukanye igikombe cy'umwikinnyi mwiza w'umugore muri filime (Best Actress).

    Mu kiganiro yanyujije kuri Youtube, Bahavu yavuzemo uburyo hari umukinnyi wa filime mugenzi we wamubwiye ko iyi modoka atari we yari igenewe.

    Amubwira ko muri rusange kuba yaregukanye iyi modoka ari ibyago ku bategura Rwanda International Movie Awards.

    Avuga ati '…Umwe mu bo twari kumwe mu irushanwa yarambwiye ngo iyi modoka ntayo uzabona, ntabwo yabimbwiye mu buryo bw'urwango, yabaye nk'undya akara kuri gahunda yari ihari.'

    'Yarambwiye ati 'imodoka ni njye bashakaga kuyiha kuko nta yihari kandi njyewe bari kunsubiza ayanjye tukagira uko tugabana; kuba waratsinze irushanwa ni ibyago RIMA yagize.”

    Yavuze ko yatanze ikirego mu Urwego rw’ Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kandi yizeye ko azahabwa ubutabera.

    Ati 'Kugeza ubu RIB iracyabikurikirana. Nizeye ubutabera bwayo, kandi bizakemuka. Ndashaka kurenganurwa.'

    Bahavu yakomeje avuga ko 'mu masezerano nagiranye na RIMA nta hantu na hamwe handitse ko nzamamariza Ndoli Safaris.'

    Imiterere y'amasezerano Ndoli Safaris yagiranye na Ishusho Art

    Ku wa 1 Werurwe 2023, Ishusho Art itegura ibihembo bya Rwanda International Movie Awards ihagarariwe na Mucyo Jackson ndetse na Ndoli Safaris Company Ltd icuruza imodoka ikanazikodesha ihagarariwe na Uwihanganye Gaju Emile bagiranye amasezerano y'imikoranire.

    Ingingo ya gatatu y'amasezerano ivuga ko buri ruhande rugomba gufasha urundi kumenyekanisha ibikorwa, kandi ko bazafatanya mu gutegura no guteza imbere ibikorwa bya Ishusho Art Organization.

    Ingingo ya kane igaragaza impamvu y'aya masezerano: Bavuga ko Ishusho Art izakorana na Ndoli Safaris mu gutegura ibihembo Rwanda International Movie Awards.

    Ingingo ya gatanu bavuga ko Ishusho Art Organization izishyura Miliyoni 6,250,000 Frw kuri Miliyoni 12,500,000 Frw y'imodoka yo mu bwoko bwa KIA y'ibara ry'umukara Ndoli Safaris yemeye gutanga ku mukinnyi wa filime wahize abandi.

    Muri iyi ngingo banavuga ko aya mafaranga agomba gutangwa mbere y'uko imodoka ihabwa Ishusho Art ngo iyishyikirize uwayitsindiye.

    Agace ka kabiri k'ingingo ya gatanu kagaragaza ibijyanye n'ukuntu Ndoli Safari izamenyekanisha ibikorwa byabo.

    Ndoli Safaris isaba kumenyekanishwa mu bikorwa bya Rwanda International Movie Awards, yaba mu mashusho n'amafoto, kugaragaza ibirango byayo, ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi.

    Ndoli Safari inavuga ko imodoka izatanga ku mukinnyi wa filime wahize abandi igomba kuzaba iriho ibirango byayo mu gihe cy'amezi 12 (Ni ukuvuga umwaka umwe).

    Ingingo yatumye Bahavu adahita afata imodoka yatsindiye, ikubiye muri aka gace ko kwamamaza, aho Ndoli Safaris mu masezerano yashyizemo ko uzatsindira iyi modoka agomba kwamamaza Ndoli Safari nka 'Brand Ambassador wayo mu gihe cy'amezi 12.'


    Imodoka yakabaye yarashyizwe ku isoko

    Ku wa 24 Mata 2023, Umuyobozi wa Ishusho Art, Havugimana Mucyo Jackson yandikiye ubuyobozi bwa Ndoli Safaris abasaba kubahiriza ibikubiye mu masezerano bagatanga imodoka KIA K5 2012 kuri Usanase Bahavu Jannet wayitsindiye.

    Nyuma, ku wa 28 Mata 2023, ubuyobozi bwa Ndoli Safaris bwasubije iyi baruwa. Muri izi barurwa, INYARWANDA ifite kopi Uwihanganye Gaju Ndoli yavuze ko Ndoli Safari itigeze yanga gutanga imodoka, kuko igomba kubahiriza ibiri mu masezerano.

    Ati 'Mbandikiye mbamenyesha ko Ndoli Safaris Ltd itigeze ihakana inshingano zayo zo gutanga imodoka yatsindiwe mu marushanwa mwakoresheje nk'uko   bigaragara mu masezerano yo ku wa 01/03/2023 nayo yashyizeho umukono, akaba ari no muri urwo rwego koko nyuma yo gusoza iryo rushanwa tukamenyeshwa ko ugomba guhabwa imodoka ari BAHAVU Janette habaye inama yo gutegura itangwa ry'iyo modoka kuko nk'uko amasezerano twavuze haruguru abiteganya.'

    Uwatsindiye iyo modoka agomba kuyihabwa ifite ibirango bya NDOLI SAFARI LTD ndetse akaba agomba no kuba Brand Ambassador wa NDOLI SAFARIS LTD, ibyo rero koko bikaba byaraganiriweho n'impande zombi arizo mwe mwateguye irushanwa, uwaritsindiye ndetse n'ugomba gutanga iyo modoka.'

    Uyu muyobozi yavuze ko bakimara kumenya ko Usanase Bahavu Jannet ari we watsindiye modoka bateguye amasezerano akubiyemo ingingo z'ingezi agomba kubahiriza nka 'Brand Ambassador' wa Ndoli Safari.'

    Akomeza ati 'Mu rwego rero rwo kubahiriza amasezerano n'ibyavugiwe muri iyo nama, NDOLI SAFARIS LTD ikaba yaranateguye amasezerano akubiyemo ingingo z'ingenzi zigomba kuzagenga imikoranire yayo na Brand Ambassador wayo.'

    'Ayo masezerano mukaba mwarayamenyeshejwe binyuze kuri E- mail yanyu [email protected] ndetse n'uwatsinze iryo rushanwa arayamenyeshwa binyuze kuri E-mail ye [email protected], ibi rero bikaba bigaragaza ko NDOLI SAFARIS LTD yiteguye kubahiriza ayo masezerano mwasinyanye.' 

    Muri iyi baruwa, Uwihanganye Gaju Emile uyobora Ndoli Safari yatanze igihe cy'iminsi itanu cyo kuba ibibazo byakemutse imodoka igahabwa uwayitsindiye cyangwa se igashyirwa ku isoko. Ariko iminsi itanu yamaze kurenga, kuko iyi baruwa yanditswe ku wa 28 Mata 2023.

    Yagize ati 'Tukaba turangije tubibutsa ko nta bukererwe bugomba kubazwa NDOLI SAFARIS LTD kuko ibyo isabwa byubahirijwe imodoka ihari kandi yanashyizweho ibirango byayo ikibura ari ugushyira umukono ku masezerano agomba kugenga imikoranire y'uwatsindiye imodoka na NDOLI SAFARIS Ltd agomba kwamamariza.'

    'Tukaba tuboneyeho no kubasaba kuzana uwatsindiye iryo rushanwa mu gihe kitarenze iminsi 5 kugira ngo dushyire umukono kuri ayo masezerano anatware imodoka ye.'

    Nta masezerano Usanase Bahavu yigeze agirana na Ishusho Arts cyangwa se Ndoli Safaris ajyanye no guhabwa iyi modoka yatsindiye.

    Bitewe n’uko yari mu bakinnyi bahataniye ibihembo Rwanda International Movie Awards bitegurwa na Ishusho Arts, hubahirizwa amasezerano iki kigo cyagiranye na Ndoli Safaris kugirango ahabwe iyi modoka. 

    Agaragaza ko atari ko byagakwiye kuba bigenda, ngo ahabwe imodoka yatsindiye hanyuma anakora akazi ko kuba ‘Brand Ambassadors’ wa Ndoli Safaris. 

    Bahavu utegura filime 'Impanga' aherutse kuvuga birambuye ibibazo byatumye kugeza n'ubu atarahabwa imodoka yatsindiye 

    Iyo utinze birapfa- Umuyobozi wa Ndoli Safari, Uwihanganye Gaju Emile avuga ku mudoka Usanase Bahavu Jannet yatsindiye muri Rwanda International Movie Awards 

    Amasezerano Ishusho Art yagiranye na Ndoli Safari, ku wa 1 Werurwe 2023

     

    Ku wa 28 Mata 2023, Ndoli Safari yandikiye Ishusho Art itanga iminsi 5 yo kuba bamaze gufata imodoka 

    Ishusho Art Organization igomba kwishyura Miliyoni 6,250,000 Frw kuri Miliyoni 12,500,000 Frw z'agaciro k'iyi modoka




    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE BAHAVU ASOBANURA UKO BYAGENZE NYUMA YO GUTSINDIRA IMODOKA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129079/bahavu-asigaranye-amahirwe-5-yo-guhabwa-imodoka-inyandiko-zigaragaza-amasezerano-bagiye-ba-129079.html

  • Itangazo riturutse muri FERWAFA rigenewe buri mutoza wese ushinzwe kongera ingufu abakinnyi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Itangazo  rigenewe abatoza bashinzwe kongera ingufu abakinnyi bo mu makipe yo mu kiciro cya mbere mu bagabo ndetse n'abagore  (physical fitness coaches).

    Source : https://yegob.rw/itangazo-riturutse-muri-ferwafa-rigenewe-muri-mutoza-ushinzwe-kongera-ingufu-abakinnyi/

  • Ni mwe mu ndirimbo izaba ihenze cyane: Umuhanzi Ray Vanny yatangaje ibihugu bigera ku icyenda yakoreyemo indirimbo nshya agiye gusohora – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cy'Abaturanyi cya Tanzania yatangaje inkuru yatumye benshi bemeza ko indirimbo ye izaba ari mwe muzihenze cyane nyuma yo kuvuga ko yayikoreye mu bihugu 9 byose bitandukanye.

    Rayvanny uzwiho kugira indirimbo ziryoheye amatwi cyane ndetse akazikorana ubuhanga buhambaye yamaze gutangaza ibihugu 9 yafatiyemo amashusho y'indirimbo nshya akaba ari ndirimbo benshi bemeza ko ishobora kuzaba ihenze cyane.

    Dore ibihugu 9 umuhanzi Rayvanny yafatiyemo amashusho y'indirimbo ye nshya:

    Source : https://yegob.rw/ni-mwe-mu-ndirimbo-izaba-ihenze-cyane-umuhanzi-ray-vanny-yatangaje-ibihugu-bigera-ku-icyenda-yakoreyemo-indirimbo-nshya-agiye-gusohora/

  • Ruhango: Umukozi wo murugo yishe uwari nyirabuja we akora n’ibindi bintu bibi cyane  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ruhango: Umukozi wo murugo yishe uwari nyirabuja we akora n'ibindi bintu bibi cyane

    Mu Karere Ruhango umurenge wa Kabagari Umukozi wo mu rugo w'umusore uri mu Kigero cy'imyaka 20 aravugwaho kwica Nyirabuja akiba amafaranga arenga ibihumbi 260 n'imyenda ya Shebuja agahita atoroka.

    Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, uyu musore kuri ubu ari gushakishwa n'inzego z'umutekano.

    Source : https://yegob.rw/ruhango-umukozi-wo-murugo-yishe-uwari-nyirabuja-we-akora-nibindi-bintu-bibi-cyane/

  • Amasengesho ye azamukiza: Umunyamakuru Reagan yatangaje ibihembo bihambaye yahawe n’abakunzi ba Kiyovu Sports nyuma yo kubasengera bikaba amahire – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Rigaju Reagan ukorera radio na televiziyo by'igihugu yatangaje amakuru avuga uburyo yahembwe n'abakunzi b'ikipe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze.

    Reagan ubwo yari mu kiganiro urubuga rw'imikino kuri radio Rwanda yasengeye ikipe ya Kiyovu Sports ayisabira gutwara igikombe cya Shampiyona y'u Rwanda imaze imyaka myinshi cyane idakozaho imitwe y'intoki ibi abakunzi b'ikipe ya Kiyovu Sports barabimwituye ku munsi w'ejo ubwo bakuraga intsinzi mu karere ka Musanze.

    Kiyovu Sports nyuma yo gutsinda ikipe ya Musanze FC igitego kimwe ku busa abafana bayo bishimiye intsinzi ku buryo buhambaye maze bamwe bapfunyika akavagari k'amafaranga umunyamakuru Reagan Rigaju wabasengeye kugira ngo bagere kuri iyo ntsinzi yifuzwaga na buri mukunzi wa Kiyovu Sports.

    Ibi Reagan yabitangaje ubwo yari mu kiganiro urubuga rw'imikino kuri radio Rwanda ari kumwe na bagenzi be aribo Rigoga Ruth hamwe na Kwizigira Jean Cloude.

    Source : https://yegob.rw/amasengesho-ye-azamukiza-umunyamakuru-reagan-yatangaje-ibihembo-bihambaye-yahawe-nabakunzi-ba-kiyovu-sports-nyuma-yo-kubasengera-bikaba-amahire/

  • Abafana ba Rayon Sports babuze uko bagira maze bahimba indirimbo ibasubizamo imbaraga nyuma yo kwandagazwa na Gorilla FC – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na na Gorilla FC, bikaze kurangira Gorilla FC itsinze Rayon Sports iyirusha cyane ibitego 3-1, abafana b'iyi kipe bahimbye indirimbo ibasubizamo imbaraga.

    Ni indirimbo irimo amagambo agira ati 'Tuzatsindwa ariko dutsindwe turi Series, tuzakubitwa ariko dukubitwe turi Series.'

    Reba videwo aho hasi

    Source : https://yegob.rw/abafana-ba-rayon-sports-babuze-uko-bagira-maze-bahimba-indirimbo-ibasubizamo-imbaraga-nyuma-yo-kwandagazwa-na-gorilla-fc-videwo/

  • Ni irihe banga Miss Muyango ari gukoresha ruri gutuma umugabo we yitwara neza? Umunyezamu wa Kiyovu Sports Kimenyi Yves yitwaye neza imbere y’umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya Kiyovu Sports banyuzwe bikomeye cyane n'uburyo umuzamu w'ikipe yabo Kimenyi Yves yitwaye neza mu mukino iyi kipe yatsinzemo Musanze FC iyisanze mu Majyaruguru.

    Muri uyu mukino, Kimenyi Yves, yitwaye neza doreko ari nawe watowe nk'umukinnyi mwiza w'umukino, byatumye abafana ba Kiyovu Sports bibaza ibanga Miss Uwase Muyango ari gukoresha rigatuma uyu mugabo we Yves ari kwitwara neza mu mikino 2 ishize.

    Uyu mukino kandi wari witabiriwe n'umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer, bishora no kuba amahirwe kuri Kimenyi Yves akaba yabona umwanya mu ikipe y'igihugu Amavubi.

    Source : https://yegob.rw/ni-irihe-banga-miss-muyango-ari-gukoresha-ruri-gutuma-umugabo-we-yitwara-neza-umunyezamu-wa-kiyovu-sports-kimenyi-yves-yitwaye-neza-imbere-yumutoza-wikipe-yigihugu-amavubi/

  • Abaturiye Umugezi wa Sebeya bagiye kwimurwa – #rwanda #RwOT

    Umugezi wa Sebeya ukora ku Mirenge ya Kanama, Rugerero na Nyundo mu Karere ka Rubavu, aho mu bihe bitandukanye imvura yagiye igwa ukuzura amazi n'ibikorwaremezo n'ibindi.

    Isuri n'imyuzure bituruka mu misozi yo mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Rutsiro na Rubavu, ni yo yisuka mu Mugezi wa Sebeya ukangiza byinshi.

    Ibiheruka ni ibyo ku wa 2-3 Gicurasi 2023, aho byahitanye abarenga 130. Byanangije kandi ibikorwaremezo bifite agaciro k'asaga miliyari 130 Frw.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Mininfra, Abimana Fidèle, yavuze ko ibi biza byasenye inyubako z'abaturage cyane cyane hafi y'umugenzi wa Sebeya.

    Avuga ko kuri ubu hari gukorwa ibarura kugira ngo higwe uburyo abaturage bakwimurwa bagatuzwa ahandi hantu.

    Ati 'Hariya hantu byagaragaye ko ari ahantu ibiza byonona cyane hakaba harimo kwigwa uburyo abaturage batuzwa ahandi hantu.'

    Abimana yavuze ko mu birimo gutekerezwa harimo kuba aba baturage bashobora gutuzwa mu Mudugudu w'Icyitegererezo wa Muhira mu Murenge wa Rugerero muri Rubavu.

    Biteganyijwe ko mu kwezi kumwe uyu mudugudu uzaba wamaze gutunganywa.

    Ibindi byangiritse biturutse kuri ibi biza biherutse kwibasira Uburengerazuba n'Amajyaruguru kandi harimo Uruganda rw'Amazi rwa Gihira, ruha amazi abaturage b'i Rubavu. Ahandi habaye ikibazo cy'amazi ni urwo muri Rutsiro kuko rwarengewe n'isuri.

    Abimana yavuze ko mu rwego rw'ibikorwaremezo kandi imihanda yari yagiye isenyuka ariko kuri ubu ibikorwa byo kuyisana kugira ngo yongere ibe nyabagendwa, bisa n'ibigiye kurangira.

    Ati 'Ahasigaye ikibazo gikomeye ni imihanda yo mu turere, ariko nayo turi kugerageza kureba uko byakemuka cyane cyane ahakorera urubyiruko rudufasha […] wasangaga gukuramo amasuri bibagora.'

    Imihanda minini 14 ni yo yari yangijwe n'ibiza ariko hafi ya yose yamaze kuba nyabagendwa, ndetse inganda z'amazi umunani zari zangiritse, muri zo esheshatu zimaze gusanwa.

    Umugezi wa Sebeya waruzuye urenga imbibi zawo, uyoboka mu ngo z'abaturage n'inzu z'ubucuruzi

    Umudugudu w’Icyitegererezo wa Muhira ni wo uzimurirwamo abaturiye Umugezi wa Sebeya

    Umudugudu uzatuzwamo abagizweho ingaruka n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaturiye-umugezi-wa-sebeya-bagiye-kwimurwa

  • Inganzo Ngari bagiye muri Zimbabwe gufasha Ja… – #rwanda #RwOT

    Iri torero ryahagarutse mu Rwanda ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Gicurasi 2023, ryerekeza muri iki gihugu.

    Ubutumire bahawe na Jah Prayzah bugaragaza ko bagombaga kugera muri Zimbabwe, kuri uyu wa 8 Gicurasi 2023 kugira ngo batangire imyiteguro izarangira ku wa 11 Gicurasi 2023, ikurikirwe n’igitaramo bazakora ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023.

    Ubu butumire kandi bunagaragaza amazina y’ababyinnyi bagizwe n’abasore n’inkumi 13 berekeje muri iki gihugu.

    Umuyobozi w’iri torero, Nahimana Serge wajyanye n’ababyinnyi, yabwiye InyaRwanda ko Jah Prayzah yanyuzwe n’imbyino n’indirimbo by’umuco w’u Rwanda bagaragaza yiyemeza kubatumira muri iki gitaramo cyo kumurika album ye.

    Ati 'Ni umuhanzi ukomeye cyane muri Zimbabwe, akaba yarifuje kuzakorana n''Inganzo Ngari mu gitaramo cye. Yaradukunze cyane yiyemeza ko twamufasha muri iki gitaramo nyuma yo kunyurwa n'imbyino n'indirimbo by'umuco w'u Rwanda.'

    Iri torero rizwi cyane mu mbyino z'umuco gakondo, rigiye muri Zimbabwe mu gihe baherutse gutangaza igitaramo bazakora ku wa 4 Kanama 2023 kizaba gishingiye ku mukino-shusho bise: Ruganzu II Ndori “Abundura u Rwanda'.

    Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali kigamije 'gukumbuza abakunzi b'amateka y’igihugu cyacu, abakunzi b’injyana gakondo n’umuco nyarwanda ndetse n’abakunzi b’itorero Inganzo ngari muri rusanze ko bazataramana bigatinda.'

    Iki gitaramo kizaba ku munsi w’Umuganura, umwe mu minsi mikuru u Rwanda rwizihiza aho abanyarwanda bishimiraga umwero w’ibihingwa bitandukanye, bagasangira mu rwego rw’ubumwe n’ubusabane kandi bagahiga kongera umusaruro.

    Muri uyu mukino bazaba bishimira ibyiza igihugu cyigezeho nyuma y’amahano yagwiriye u Rwanda ubu rukaba rukataje mu iterambere, imibereho myiza, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’imiyoborere myiza.

    Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy’u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006. 

    Rigizwe n’abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n’abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw’umuco w'u Rwanda mu mbyino n’indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Mukudzeyi Mukombe uzwi nka Jah Prayzah watumiye Inganzo Ngari aheruka i Kigali ubwo yari kumwe na Patoranking baririmba mu nama nyafurika y'Urubyiruko izwi nka “Youth Connekt Africa Summit, yabaye mu Ukwakira 2022.

    Jah Prayzah mu itangazamakuru n'abandi bakunze kumwita 'Musoja'. Uyu mugabo yavutse ku wa 4 Nyakanga 1987, yujuje imyaka 35 y’amavuko. Yavukiye ahitwa Uzumba Maramba Pfungwe muri Zimbabwe. Yarushinze na Rufaro Chiworeso.

    Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Dangerous’ na ‘Dzamutsana’ yo mu 2018, ‘Hokoyo’ n’izindi. 

    Ibinyamakuru byo muri Zimbabwe bivuga ko Jah azamurika album ebyiri, mu gitaramo kizaba ku wa 12 mu Mujyi wa Harare, ikindi kizaba ku wa 13 Gicurasi 2023 mu Mujyi wa Bulawayo.

    Inganzo Ngari berekeje mu Mujyi wa Harare mu gihugu cya Zimbabwe gufasha Jay kumurika album ye 

    Inganzo Ngari bagaragaza ko bishimiye ubutumire bahawe na Jah nyuma yo guhurira i Kigali 

    Bamwe mu bakobwa bo mu Itorero Inganzi Ngari bagiye muri Zimbabwe 

    Jah Prayzah [Ubanza iburyo] asanzwe ari umwe mu bahanzi bakomeye muri Zimbabwe, aheruka i Kigali mu Nama yahuje urubyiruko- Aha yari kumwe na Patoranking n'Itorero ry'Igihugu, Urukerereza

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TICHENEKE’ YA JAH PRAYZAH

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129056/inganzo-ngari-bagiye-muri-zimbabwe-gufasha-jah-prayzah-kumurika-album-amafoto-129056.html