Blog

  • “Uzatsindishe urukundo” Umunyarwenya Japhet Mazimpaka yasabye Anita Pendo ikintu gikomeye kandi gisekeje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yasabye umushyushya rugamba Anita Pendo kuzamusindisha urukundo kugira ngo yongere yumve uko gusinda bimera.

    Japhet Mazimpaka yongeye gutembagaza umushyushya rugamba Anita Pendo ubwo yamusabaga kuzamusindisha urukundo ibi Japhet yabibwiye Pendo ubwo bari mu kiganiro kuri radio magic fm baganira maze Japhet yibaza uburyo aramutse asinze byaba bimeze maze Anita amubwira ko yaba afite amagambo menshi ari nabwo yahise asaba Anita kuzamusindisha urukundo.

    Umunyarwenya Japhet Mazimpaka ntannywa agasembuye ndetse na mugenzi we Anita Pendo n'ubwo bahorana ibyishimo byinshi bituma benshi bacyeka ko baba bafata ibinyobwa bisindisha.

    Source : https://yegob.rw/uzatsindishe-urukundo-umunyarwenya-japhet-mazimpaka-yasabye-anita-pendo-ikintu-gikomeye-kandi-gisekeje/

  • Abandi 330 biyongereye ku bandi bamaze guhitwanwa n’imyuzure yibasiye DR Congo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imvura yaguye tariki 4 Gicurasi 2023, igwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byatangajwe ko yateje imyuzure ndetse n'inkangu bihitana abagera kuri 400.

    Ku munsi wo kuwa Gatanu nibwo hari hatangajwe ko hamaze kumenyekana ko 70 aribo bari bahitanwe n'iyi myuzure, gusa kuri ubu hiyongereyeho abandi 330.

    Byibura imirambo 394 ni yo imaze gutahurwa y'abahitanwe n'iyi myuzure yibasiye tumwe mu duce two muri teritwari ya Kalehe gusa hakaba hakiri imirambo ikiri mu kiyaga cya Kivu.

    Ubu biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere aribwo haraba umuhango wo kunamira abishwe n'ibyo biza nk'uko byatangajwe na guverinoma y'iki gihugu.

    Source : https://yegob.rw/abandi-330-biyongereye-ku-bandi-bamaze-guhitwanwa-nimyuzure-yibasiye-dr-congo/

  • Liverpool yabyungukiyemo: Ikipe ya Manchester United yongeye gusuzugurika ku buryo buteye isoni yongera amahirwe ikipe ya Liverpool – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester United yaraye igaritswe n'ikipe ya West Ham yongera guha amahirwe ikipe ya Liverpool yo kuza mu myanya ine ya mbere.

    Mu ijoro rya cyeye nibwo ikipe ya Manchester United yaraye itsindiwe igitego kimwe ku busa n'ikipe ya West Ham kuri sitade yayo ya London Stadium maze byongerera ikipe ya Liverpool amahirwe yo kuba yazakina irushanwa rya Uaefa Champions League kuko amanota yarari hagati yizi kipe zombi cyagabanunyutse.

    West Ham yatsindiwe igitego na Said Benrahima gusa n'ubwo ikipe ya Manchester United yatsinzwe ntabwo byayikuye ku mwanya wa 4 n'amanota 65 aho ikipe ya West Ham yaraye ibagaritse iri ku mwanya wa 15 n'amanota 37.

    Source : https://yegob.rw/liverpool-yabyungukiyemo-ikipe-ya-manchester-united-yongeye-gusuzugurika-ku-buryo-buteye-isoni-yongera-amahirwe-ikipe-ya-liverpool/

  • Uraberewe nk’umunyarwandakazi: Rosine Bazongere uzwi muri filime City Maid yagaragaye akenyeye umukenyero nawe ubwe aritakagiza – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyarwandakazi Rosine Bazongere umaze kuba ikimenyabose muri filime nyarwanda, ya City Maid yagaragaye akenyeye nk'umunyarwandakazi.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Rosine yasangije abamukurikira amafoto ye yakenyeye, maze aherekezaho amagambo agira ati 'Umunyarwandakazi, Umwamikazi Marayika wa Yozefu.'

    Source : https://yegob.rw/uraberewe-nkumunyarwandakazi-rosine-bazongere-uzwi-muri-filime-city-maid-yagaragaye-akenyeye-umukenyero-nawe-ubwe-aritakagiza-amafoto/

  • Abantu 400 bahitanwe n'ibiza muri Kalehe ya RDC #rwanda #RwOT

    Umubare w'abamaze kwicwa n'imyuzure n'inkangu byatewe n'imvura idasanzwe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umaze kugera ku bakabakaba 400.

    Nibura imirambo 394 ni yo imaze gutahurwa nyuma y'icyumweru iyo myuzure yibasiye tumwe mu duce two muri teritwari ya Kalehe nk'uko byatangajwe n'inzego z'ibanze.

    Imvura idasanzwe yaguye muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo ku wa Kane, ni yo yeteje imigezi kuzura, bituma habaho inkangu mu duce twa Bushushu na Nyamukubi.

    Umuyobozi muri Teritwari ya Kalehe, Thomas Bakenga yabwiye Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa, AFP kuri iki Cyumweru ko imirambo y'abantu 390 ari yo imaze kuboneka.

    Yavuze ko 142 yabonetse ahitwa Bushushu,132 i Nyamukubi naho 120 ikaba yarakuwe mu Kiyaga cya Kivu hafi y'Ikirwa cya Idjwi.

    Ati 'Kuva ku wa Kane tugenda tubona imirambo buri munota.'

    Yavuze ko ubuyobozi bw'Intara bwohereje ubwato burimo ibishyimbo, ifu n'ibirindi biribwa, amahema n'imiti byo gufashisha abagizweho ingaruka n'ibi biza kuko muri utwo duce inzu nyinshi zasenyutse, imyaka y'abaturage ikangirika.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere ari umunsi wo kunamira abishwe n'ibyo biza nk'uko byatangajwe na guverinoma.

    Ibiza byo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byabayeho nyuma y'iminsi ibiri bihitanye ubuzima bw'abantu 131 mu Rwanda.

    Kuri iki Cyumweru, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye, Antonio Guterres, yunamiye abahitanywe na byo mu Rwanda no muri RDC mu ruzinduko yagiriye i Burundi aho yavuze ko iki ari ikindi kimenyetso cy'uko ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe zikomeje kwiyongera ku bihugu bitigeze bigira uruhare mu bikorwa byongera ubushyuhe ku isi.

    The post Abantu 400 bahitanwe n'ibiza muri Kalehe ya RDC appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/08/abantu-400-bahitanwe-nibiza-muri-kalehe-ya-rdc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abantu-400-bahitanwe-nibiza-muri-kalehe-ya-rdc

  • Ikigo cyo mu Bwongereza cyatanze icyizere cy'amabuye ya lithium mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Lithium ni rimwe mu mabuye y'agaciro ari gushakishwa muri ibi bihe kubera akamaro kayo mu ikorwa rya batiri zifashishwa mu kubika umuriro w'amashanyarazi haba mu modoka zikoresha amashanyarazi, telefone n'ibindi.

    Luke Rogers ushinzwe ibikorwa muri Aterian PLC yatangaje ko babonye ibimenyetso byinshi, byerekana ko mu Rwanda hashobora kuba hari lithium.

    Ni nyuma y'uko mu 2018 Guverinoma y'u Rwanda ihamagariye abashakashatsi mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kureba niba amabuye ya lithium yaba aboneka.

    Luke Rogers yavuze ko uduce dukekwamo lithium mu Rwanda harimo Rwamagana, Huye na Muhanga, nkuko The NewTimes yabitangaje.

    Ati 'Hari raporo duherutse kubona yemeza ko ubutaka twasuzumye bwerekana ko munsi hari amahirwe menshi yo kubona lithium. Birasaba ubushakashatsi. Iyo hari ibinyabutabire runaka uri kubona ku bwinshi ahantu hamwe, ni ikimenyetso cy'uko munsi haba harimo lithium.'

    Biteganyijwe ko Isi izakomeza gukenera lithium nyinshi mu myaka iri imbere, aho byitezwe ko mu 2025 hazaba hakenerwa toni miliyoni 1,5, zikagera kuri toni miliyoni 3 mu 2030, zivuye kuri toni 540.000 zabonetse mu 2021.

    Lithium ni rimwe mu mabuye y'agaciro ari gushakishwa muri ibi bihe kubera akamaro kayo mu ikorwa rya batiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cyo-mu-bwongereza-cyatanze-icyizere-cy-amabuye-ya-lithium-mu-rwanda

  • Mu Rwanda hatangiye amahugurwa y'Ingabo za EAC zitabara aho rukomeye – #rwanda #RwOT

    Ni amahugurwa agamije kwiga uburyo bwo kugarura amahoro mu bice birimo umutekano muke (Integrated Peace Operations Course) yatangiye ku nshuro yayo ya 13 kuri uyu wa 07 Gicurasi 2023 akazamara iminsi itanu ari kubera i Kigali.

    Yateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda, binyuze mu kigo cy'Igihugu cy'Amahoro, Rwanda Peace Academy n'Ubunyamabaganga bw'Umutwe w'Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye (Eastern Africa Standby Force: EASF).

    Kuri iyi nshuro aya mahugurwa yitabiriwe n'abantu 33 barimo abayobozi mu ngabo, abapolisi n'abasivili bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda u Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia na Uganda.

    Agamije kongerera ubumenyi abo muri izo nzego ku bijyanye n'ingamba bafata mu gihe baba bahurijwe hamwe mu butumwa bwo kugarura amahoro mu gice runaka.

    Brig Gen Ngiruwonsanga yagaragaje ko yishimiye kuba inzego za gisirikare, polisi n'abasivili bateraniye hamwe bari kwiga uko bahangana n'ibibazo by'umutekano muke ushobora kuba mu gice runaka bafatanyije.

    Ati 'Aya masomo azagira uruhare mu kongera ubushobozi bwo gutegura no gukorera hamwe tutibagiwe guhanahana amakuru ku bashobora koherezwa mu butumwa bw'amahoro.'

    Yakomeje avuga ko abagiye guhabwa ayo masomo azarangira kandi bafite ubushobozi bwo gufata ingamba zihuriweho mu kugarura amahoro ku rwego rwo hejuru ku buryo bazaba bagomba kuzuza inshingano zabo mu butumwa barimo neza.

    Umugaba w'Ingabo za EASF, Col Ibrahim Mohamed, yagize ati 'Ingabo za EASF zihora ziteguye gutabara aho rukomeye. Nk'ubu abayobozi hafi ya bose bahawe ayo masomo bari kuyifashisha mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Somalia. Ubu turi kubigisha guhora biteguye mu gihe haba ikibazo bagakenerwa bajya gutabara.'

    Umuyobozi muri Polisi y'u Burundi, Colonel de Police Bahufise Terence, yavuze ibihugu byose bisanzwe gifite uko bitangamo ayo masomo ariko ubu, 'buri gihugu kizatanga ubunararibonye bwacyo'.

    Ntabwo abusanya n'Umuyoyobozi ushinzwe ibikorwa mu Nkeragutabara mu Ntara y'Amajyepfo, Major Alex Tumwine, wavuze ko amasomo nk'aya aba ari ingirakamaro kuko abantu bo mu bihugu bitandukanye baramutse badahugurijwe hamwe byagorana kugarura amahoro mu buryo bworoshye.

    Uyu muyobozi wagiye muri ubu butumwa mu bihugu bitandukanye birimo Sudani mu Ntara ya Darfour na Sudani y'Epfo, yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kwiga uburyo bwo guhana amakuru kuko 'itumanaho ari cyo kibazo cya mbere abari mu butumwa bagira ku buryo iyo gikemutse bifasha gukora ibyo ushinzwe mu gihe gikwiriye.'

    EASF yashinzwe mu 2002.

    Aya mahugurwa yateguwe ku bifatanye n'Ingabo za Finlande zibarizwa mu kigo gishinzwe gutanga amasomo yo kugarura amahoro (Finnish Defence Forces International Centre: FINCENT), ari nacyo kiri gutanga aya masomo.

    Umuyobozi wa FINCENT, Lt Col Niclas Von Bonsdorff, yavuze ko mu myaka 13 bahaye ingabo za EASF ubumenyi mu kugarura amahoro bijyanye n'imirongo migari ya Loni.

    Brig Gen Jean Baptiste Ngiruwonsanga yagaragaje ko ingabo zishobora kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro hamwe zigomba no gutorezwa hamwe

    Umuyobozi wa FINCENT, Lt Col Niclas Von Bonsdorff, yavuze ko bazakomeza gufasha EASF kugira ngo nayo itange umusanzu wo kugarura amahoro mu Isi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hatangiye-amahugurwa-y-ingabo-za-eac-zitabara-aho-rukomeye

  • Amadini yashimiwe uruhare yagize mu gutabara abibasiwe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri iki Cyumweru ku wa 7 Gicurasi 2023, ubwo yitabiraga umuhango wo gusoza amarushanwa mpuzamahanga yo gusoma no gufata mu mutwe igitabo gitagatifu Quran.

    Minisitiri Musabyimana yashimiye abanyamadini n'amatorero uruhare bagira mu mibereho y'Abanyarwanda by'umwihariko ubutabazi batanze muri iki gihe cy'ibiza.

    Ati 'Amadini n'amatorero yose akorera mu gihugu cyacu nk'abafatanyabikorwa ba guverinoma yacu arasabwa gukomeza kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye, zigamije guteza imbere imibereho myiza y'Abanyarwanda.'

    'By'umwihariko tuboneyeho gushima uruhare rw'amadini n'amatorero mu bikorwa by'ubutabazi tumaze iminsi dukorera abaturage bagezweho n'ibiza mu Majyaruguru n'Uburengerazuba bw'igihugu cyacu.'

    Mu bikorwa amadini yakoze, usibye gutabara, harimo no gutanga ahantu abibasiwe n'ibiza bashobora gucumbikirwa by'agateganyo nko mu nsengero n'ahandi.

    Abantu 131 nibo bibasiwe n'ibiza byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu gihugu ku wa 2 – 3 Gicurasi 2023.

    Amadini yashimiwe uruhare yagize mu gufasha abagizweho ingaruka n’ibiza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amadini-yashimiwe-uruhare-yagize-mu-gutabara-abibasiwe-n-ibiza

  • Ubutumwa bwa Hadji kuri Gorilla FC mbere yo guhura na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Mbere y’umukino benshi bafataga nk’ikinamoco bumva ko Rayon Sports igomba gutsinda Gorilla FC, ikibazo ahubwo cyari ukumenya ngo ibitego ni bingahe? Inkuba yaje gukubita muri Kigali Péle Stadium maze abakunzi ba Gikundiro bataha bifashe mapfubyi.

    Byose byashingirwaga ku buryo perezida wa Gorilla FC, Hadji Yusuf Mudaheranwa ari umukunzi wa Rayon Sports ndetse ko atayima amanota aho iyakeneye cyane ko yashakaga kuguma mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona.

    Gusa abarebye uyu mukino babonye ibitandukanye n’ibyo bakekaga kuko Gorilla yaraye iyitsinze 3-1 inayikura mu rugamba rw’igikombe cya shampiyona.

    Ni ibintu byanatunguye benshi barimo n’abakunzi b’iyi kipe bibaza ibyo Hadji abakoreye.

    Gatera Moussa utoza Gorilla FC, yavuze ko mbere y’uyu mukino perezida wa Gorilla FC, Hadji Mudaheranwa yari yabasabye kwirinda amagambo ubundi bo bagakora ibyo basanzwe bakora.

    Ati “Ni ibisanzwe, ubutumwa yaduhaye ni nk’ubwo yaduhaga, gusa icyo yambwiye mureke gukurikira amgambo nubundi nimwe mubivuga abanyamakuru sinzi aho mubikura, ariko njye twaraganiriye arambwira ngo mubyihorere mukine nk’uko musanzwe mukina, nibwo butumwa yaduhaye kandi twagerageje gukina kandi byanakunze.”

    Gutakaza uyu mukino byatumye Rayon Sports isa niva mu rugamba rw’igikombe kuko mu gihe hasigaye imikino 2 iri ku mwanya wa 3 n’amanota 55, Kiyovu Sports ya mbere ifite 60 APR FC ikagira 57.

    Hadji yasabye abakinnyi be kwirinda amagambo bagakina ibyo basanzwe bakina

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ubutumwa-bwa-hadji-kuri-gorilla-fc-mbere-yo-guhura-na-rayon-sports