Blog

  • Gicumbi: Ingo zirenga ibihumbi 95 zimaze kugezwaho amazi meza ku bufatanye na World Vision – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko bavomaga kure kandi bakavoma amazi mabi mu gishanga, aho bakoreshaga hagati y'isaha n'igice n'amasaha abiri. Imvura iyo iguye amazi bavoma ahinduka ibiziba.

    Umuryango Mpuzamahanga wa Gikirisitu, World Vision, ufatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n'Isukura (WASAC), kuri uyu wa Kabiri bashyikirije abaturage bo mu Murenge wa Kageyo, amavomo bubakiwe.

    Abaturage bo mu Murenge wa Kageyo bavuga ko baruhutse ingendo bakoraga bajya kuvoma mu mibande amazi mabi.

    Twagirayezu Jean Damascène avuga ko baruhutse kumanuka imisozi no kugenda amasaha y'igicuku bajya kuvoma mu tubande kuko bagendaga bikanga umutekano muke bagirira mu mashyamba banyuragamo bajya gushaka amazi.

    Ati 'Ikibazo cyo kubona amazi meza turashima ko cyamaze gukemuka nta wuzongera kutuvugaho umwanda. Nta zindi mpungenge zo kugenda amasaha twikanga amajoro tujya gushaka amazi, nta n'indwara zikomoka ku nzoka zizongera kugaragara mu bana bacu.”

    Mu 2019 abatuye imirenge y'Akarere ka Gicumbi bari bafite amazi meza ku kigero cya 9% aho bakoraga ingendo zirenze ibilometero bajya gushaka amazi meza, kuri ubu bageze ku kigero cya 95% aho bajya kuvoma ahatarengeje metero 500.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo baba begerejwe.

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision, Edgar Sandoval, yashimye ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda zo kwegereza abaturage amazi meza, yizeza ko umuryango ayobora uzashyigikira igihugu muri iki cyerekezo.

    Ati 'Tuzasohoza amasezerano yo kugeza ku baturage amazi meza bagera kuri miliyoni mu Rwanda, nifuje kuba hano ngo ndebe ibyagezweho ndetse n'ingaruka nziza byagize ku baturage. U Rwanda rwerekana ko iterambere rishoboka iyo abantu bakoreye hamwe kabone n'iyo haba hari imbogamizi.'

    Yashimye imikoranire n'ubufatanye bwa World Vision na Leta y'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye abafatanyabikorwa, World Vision Rwanda, bubatse amavuriro y'ibanze mu Mirenge ya Nyankenke, Kageyo na Rutare, amarerero y'icyitegererezo ndetse no kubaka ubushobozi mu nzego z'ubuzima.

    Ingo 95.030 zo mu Karere ka Gicumbi zimaze kugezwamo amazi meza na World Vision, mu mushinga watwaye miliyari zisaga 2 Frw aho Akarere ka Gicumbi katanzemo 40% angana na miliyari isaga 1 Frw.

    Uyu muryango umaze kugeza amazi meza ku baturage miliyoni mu turere 15 tw'igihugu.

    Amazi yashyikirijwe abaturage azatuma batongera gukora ingendo ndende

    Ingo zirenga ibihumbi 95 zimaze kugezwaho amazi meza ku bufatanye na World Vision

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision, Edgar Sandoval, yashimye ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda zo kwegereza abaturage amazi meza

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-ingo-zirenga-ibihumbi-95-zimaze-kugezwaho-amazi-meza-ku-bufatanye-na

  • Perezida Kagame yakiriye intumwa za mugenzi we wa Djibouti, Omar Guelleh – #rwanda #RwOT

    Iri tsinda riri mu Rwanda ryitabiriye Inama ya mbere ya Komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi yashyizweho ngo ikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano yasinywe mu nzego zitandukanye.

    Ayo masezerano arimo ajyanye n'ibikorwa by'ingendo zo mu kirere hagati y'ibihugu byombi, iterambere n'umutekano w'ishoramari, ubufatanye mu ikoranabuhanga, gukuriraho abadipolomate ikiguzi cya visa n'abafite pasiporo za serivisi hamwe n'ajyanye no gushyiraho komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi.

    Muri iyo nama yabaye kuri uyu wa 10 Gicurasi, hasinywe amasezerano yiyongera ku yari asanzwe mu nzego zirimo ubuhinzi, ubukerarugendo n'amahugurwa mu bya dipolomasi.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Djibouti uyoboye izi ntumwa, Mahmoudi Ali Youssouf, yashyikirije Perezida Kagame indamutso ya mugenzi we wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh.

    Ibiganiro byabo byibanze ku mutekano mu Karere k'Ihembe rya Afurika ndetse barebera hamwe imiterere y'ubufatanye bw'ibihugu byombi mu nzego zifitiye inyungu abaturage babyo by'umwihariko ubucuruzi.

    Mu nama ya Komisiyo zihuriweho n'ibihugu byombi, Mahmoudi yavuze ko Djibouti n'u Rwanda ari ibihugu bisangiye icyerekezo cyo kwimakaza umutekano n'ituze mu turere biherereyemo.

    Buri gihugu cyahaye ikindi ubutaka bwo gukoreraho ishoramari ndetse mu nama yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu byemeranyijwe kwihutisha gahunda zo kububyaza umusaruro.

    Perezida Kagame yakiriye Intumwa za mugenzi we wa Djibouti ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mahmoudi Ali Youssouf


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-za-mugenzi-we-wa-djibouti-omar-guelleh

  • Mbega Rayon y’ingome! Ikipe ya Rayon Sports yatumye umukecuru wa mbere ukunda ruhago atahana agahinda ku maso (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana ba Mukura Fc barimo umukecuru Mukanemeye Madeleine basetse Rayon Sports bakimara kuyitsinda bibiri birangira ibigaritse ibyishyuye ibaha inyongezo y'ikindi kimwe batahana.

    Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Huye warangiye ari Mukura Fc 2-3 Rayon Sports.

    Wari umukino wa 1/2 mu gikombe cy'amahoro Rayon Sports yaje gucyura umubyizi ikababaza umukecuru wihebeye Mukura.

    Source : https://yegob.rw/mbega-rayon-yingome-ikipe-ya-rayon-sports-yatumye-umukecuru-wa-mbere-ukunda-ruhago-atahana-agahinda-ku-maso-amafoto/

  • “Ufite umukondo ushotorana pe” Aline Sano yavugishije abakoresha imbuga nkoranyambaga yifashishije amafoto ye umukondo wose uri hanze – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ufite umukondo ushotorana pe' Aline Sano yavugishije abakoresha imbuga nkoranyambaga yifashishije amafoto ye umukondo wose uri hanze

    Aline Sano ari mu bahanzikazi bari kwitwara neza yongeye gushotora bamwe mu bamukurikirana kumbuga nkoranyambaga ze ubwo yashyiragaho amafoto akavugisha benshi.

    Muri aya mafoto Alyn Sano aba yambaye agapira kumukara benshi bazi nka mukondo out.

    Source : https://yegob.rw/ufite-umukondo-ushotorana-pe-aline-sano-yavugishije-abakoresha-imbuga-nkoranyambaga-yifashishije-amafoto-ye-umukondo-wose-uri-hanze/

  • Hafi kuyisenye: Abakunzi ba Rayon Sports batitije sitade ya Mukura induru ziravuga (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kuva inyuma bakishyura ikipe ya Mukura ibitego bibiri bakarenzaho icya gatatu cy'intsinzi cyatumye abakunzi bayo babyina ka mucerenge kubera kubona intsinzi bari banyotewe.

    Amashusho y'abakunzi ba Rayon Sports bari kuri sitade ya karere ka Huye aho bari bamaze kugarikira ikipe ya Mukura ku kibuga cyayo yagaragaje ko bari bishimiye uko ikipe yabo yitwaye kugira ngo yishyure ibitego bibiri maze ikarenzeho n'igitego cyabahesheje intsinzi.

    Source : https://yegob.rw/hafi-kuyisenye-abakunzi-ba-rayon-sports-batitije-sitade-ya-mukura-induru-ziravuga-video/

  • Dore imitoma iri mu magambo y’icyongereza ushobora kubwira umukunzi wawe ikamukora ahantu ku buryo atakwifuza kujya ahandi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore imitoma iri mu magambo y'icyongereza ushobora kubwira umukunzi wawe ikamukora ahantu ku buryo atakwifuza kujya ahandi.

    Here are some English phrases you can say to your partner that will make her/him not want to go anywhere else.

     

    1.You are the love of my life, and I can't imagine being without you even for a day. I miss you so much; all I can think about are our moments together; being with you was the best sensation I've ever experienced. I love you, honey.

    2.You are the most significant person in my world, and I am incredibly grateful and pleased to have you. I adore you more than anything, and I cannot help but think about you.

    3.You are the one who has shown me life's true meaning; I love you, honey. I can't stop loving you; whenever I think of you, I get emotional.

    5. Only in you have I discovered the actual purpose of my existence, and I am unable to survive without you.

    6. I am privileged to have you as my lover, and I can't stop thinking about you, my dear. I fell in love with the best man in the entire world.

    7. You are the most amazing person I have ever met, and I am eternally grateful to God for bringing you into my life. I adore you, honey.

    8.You are the sweetest man I have ever met, and thinking about you makes me cry. I believe that you are the only person I can count on regardless of the situation, and I adore you, honey.

    9.Honey, I am so lucky and happy for you, and I will continue to love you till the very end.

    10. My dear, having you in my life has been my greatest accomplishment. I appreciate all that you have done for me, and I adore you.

     

    Source : https://yegob.rw/dore-imitoma-iri-mu-magambo-yicyongereza-ushobora-kubwira-umukunzi-wawe-ikamukora-ahantu-ku-buryo-atakwifuza-kujya-ahandi/

  • U Rwanda na Djibouti byemeranyijwe kwihutisha gahunda zo kubyaza umusaruro ubutaka byahanye – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rufite hegitari zigera kuri 60 z'ubutaka rwahawe na Djibouti uhereye mu 2013 na ho Djibouti ikagira ubwo yahawe n'u Rwanda mu gice cyagenewe inganda, mu 2016 ubwo Perezida Ismaïl Omar Guelleh yarugiriragamo uruzinduko.

    Mu nama ya Komisiyo ihuriweho n'ibihugu byombi yo ku rwego rw'abaminisitiri, yateranye bwa mbere i Kigali kuri uyu wa 10 Gicurasi, ikibazo cy'ubwo butaka kugeza ubu butaratangira kubyazwa umusaruro kiri mu byaganiriweho.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko ababishinzwe bagiye basura ubwo butaka ku mpande zombi hakaba hagiye kwihutishwa inyigo zijyanye n'ishoramari rizabukorerwaho.

    Ati 'U Rwanda koko rufite ubutaka bwahawe na Djibouti na yo ikagira ubwo yahawe n'u Rwanda. Icyo twumvikanyeho muri iyi nama ni uko hakorwa inyigo zikarangira vuba kugira ngo bubashe gukorerwaho ishoramari nk'uko byari biteganyijwe.'

    Mu ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri Djibouti muri Mata 2017, ibihugu byombi byasinye amasezerano arimo ajyanye n'ibikorwa by'ingendo zo mu kirere, iterambere n'umutekano w'ishoramari, ubufatanye mu ikoranabuhanga, gukuriraho abadipolomate ikiguzi cya visa ndetse n'abafite pasiporo za serivisi hamwe n'ajyanye no gushyiraho komisiyo ihuriweho.

    Ayo masezerano yari atarashyirwa mu bikorwa kubera imbogamizi zatewe na Covid-19 nk'uko Dr Biruta yabisobanuye.

    Iyi komisiyo ihuriweho yateranye ku nshuro yayo ya mbere ni yo yahawe inshingano n'abakuru b'ibihugu byombi ngo ikurikirane ishyirwa mu bikorwa ry'ayo masezerano yose.

    Muri iyi nama hanasinywe amasezerano mashya arimo ay'ubufatanye mu by'amahugurwa yo ku rwego rw'abadipolomate, mu buhinzi no guteza imbere ubukerarugendo.

    Dr Biruta yasobanuye ko impande zombi zanemeranyijwe ko ingendo z'indege hagati y'ibihugu byombi zikenewe kugira ngo mu gihe cya vuba bizashoboke guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi n'ubuhahirane buhuriweho.

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rwishimira intambwe umubano warwo na Djibouti ugezeho haba hagati y'ibihugu byombi no ku rwego mpuzamahanga kandi ko rwiteguye kurushaho kuwubumbatira.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Djibouti, Mahamoud Ali Youssouf, yavuze ko politiki y'Ububanyi n'Amahanga y'iki gihugu ishingiye ku kureshya ishoramari n'ubucuruzi ku buryo kiganwa n'abaturutse impande zose z'Isi ndetse hubatswe ibikorwaremezo by'ingenzi muri urwo rwego.

    Yavuze ko hifuzwa ko Djibouti yaba izingiro ry'ubucuruzi n'ibikorwa by'ikoranabuhanga ndetse ko itagamije guhaza isoko ry'ibihugu bituranyi gusa ahubwo ari irya Afurika muri rusange.

    Yongeyeho ko Djibouti n'u Rwanda ari ibihugu bisangiye icyerekezo cyo kwimakaza umutekano n'ituze mu turere biherereyemo nubwo hatabura imbogamizi zishingiye ku mutekano muke mu turere biherereyemo.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda ruzakora ibishoboka ngo amasezerano rwagiranye na Djibouti ashyirwe mu bikorwa

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Djibouti, Mahamoud Ali Youssouf, yavuze ko igihugu cye gisangiye icyerekezo n’u Rwanda cyo kwimakaza umutekano n’ituze mu turere biherereyemo

    Iyi nama ni iya mbere yahuje Komisiyo ihuriweho hagati ya Djibouti n’u Rwanda ikaba igamije gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo ibihugu byombi byemeranyijweho

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi na mugenzi we wa Djibouti bashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu byo guteza imbere ubukerarugendo

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Mpuzamahanga, Dr Vincent Biruta, ku ruhande rw’u Rwanda (ibumoso) na mugenzi we wa Djibouti, Mahamoud Ali Youssouf, bahererekanya inyandiko z’amasezerano

    Abitabiriye Inama ya Mbere ya Komisiyo ihuriweho yo ku rwego rw’Abaminisitiri hagati ya Djibouti n’u Rwanda

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-djibouti-byemeranyijwe-kwihutisha-gahunda-zo-kubyaza-umusaruro

  • Perezida João Lourenço na Kagame bakomeje kudanangira umubano w'ibihugu byombi – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yahisemo izina ryo ku rwego rwo hejuru kuri uyu mwanya w'ingenzi cyane, hagamijwe gukaza umurego mu mubano w'ibihugu byombi cyane mu rwego rw'umutekano.

    Ambasaderi mushya w'u Rwanda i Luanda, Gen Maj Karamba, yakoze inshingano zikomeye mu Gisirikare cy'u Rwanda zirimo no kuba Umugaba w'Ingabo zirwanira mu Kirere. Asimbuye kuri uyu mwanya Wellars Gasamagera, uherutse gutorerwa kuba Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango FPR-Inkotanyi.

    Gen Charles Karamba azaba afite inshingano zo guteza imbere umubano w'u Rwanda na Angola ushingiye ku nzego zitandukanye. Ize azazitangira nyuma yo kwemeza bidasubirwaho amasezerano ibihugu byombi byagiranye mu bijyanye no guhererekanya no kunganira abanyabyaha.

    Muri aya masezerano y'ubufatanye yemerera ibihugu byombi gufatanya mu gukumira ibyaha, gukora iperereza, gukurikirana ndetse no mu gushinja ibyaha mu manza zitandukanye.

    Aya masezerano yemerera kohereza abantu bakatiwe igifungo kirenze imyaka ibiri, bisabwe n'ubuyobozi bwa kimwe mu bihugu byombi. Yasinyiwe i Kigali na Minisitiri w'Ubutabera wa Angola, Francisco Queiroz na mugenzi we w'u Rwanda, Dr Emmanuel Ugirashebuja.

    Aya masezerano afite icyo avuze kinini ku Rwanda. Arafungura inzira yo gukomeza gukurikirana abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Amasezerano nk'aya u Rwanda rwayagiranye n'ibindi bihugu nka Mozambique, Uganda, Maroc, Kenya.

    Hari ibindi bihugu kandi rwayaganiriyeho na byo nka Centrafrique, Zambie na Congo.

    Umubano w'u Rwanda na Angola mu by'umutekano ni ikintu gikomeye mu mubano w'ibihugu byombi nyuma y'uwo mu rwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'imigenderanire aho ibihugu byombi byakuriranyeho visa ku baturage babyo.

    Mu 2018 Kompanyi itwara abantu n'ibintu mu ndege ya Angola, 'TAAG Angola Airlines', yahawe uburenganzira buyemerera gutangira gukorera ingendo ku bibuga by'indege by'u Rwanda no kuba yahafata abagenzi ikabajyana mu bindi bihugu.

    Kuva yajya ku butegetsi mu 2017, Perezida Lourenço, yagiranye amasezerano menshi n'u Rwanda, arimo n'ay'ubufatanye mu by'umutekano n'ubutwererane.

    Mu bijyanye na dipolomasi, mu 2019 Angola yashyizeho Ambasaderi wa mbere mu Rwanda, Eduardo Filomeno Bárber Leiro Octávio, wahoze akuriye ubutasi.

    Angola ni igihugu gifite ijambo ku Mugabane wa Afurika kuko ari umuhuza w'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu kibazo cy'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) irushinja gufasha Umutwe wa M23, nubwo rudahwema kubihakana.

    U Rwanda na Angola bifitanye umubano mu by'ubucuruzi ndetse impande zombi zikomeje gushaka uko yashyirwa mu bikorwa aho habaye inama ebyiri zigahuza Ikigo gishinzwe Ishoramari muri Angola cyitwa 'Agência de Investimento Privado e Promoção das Exportações de Angola (AIPEX) n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) muri Gicurasi 2021 i Kigali, indi ibera ku ikoranabuhanga mu Ukwakira 2020.

    Perezida João Lourenço na Paul Kagame bakomeje gushimangira umubano mwiza w’ibihugu bayoboye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-joao-lourenco-na-kagame-bakomeje-kudanangira-umubano-w-ibihugu-byombi

  • Indabo zamuhinduriye ubuzima: Uko Uwacu yifashishije Instagram mu kugera ku nzozi ze (Video) – #rwanda #RwOT

    Buri wese winjiye muri gahunda yo guhinga cyangwa gucuruza indabo, aba afite umwihariko we mu rwego rwo kwigarurira isoko no gukundisha abakiliya be ibyo akora.

    Imibare itangazwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry'Ibikomoka ku Buhinzi n'Ubworozi, NAEB, yerekana ko ibijyanye n'indabo, imbuto n'imboga bikomeje gutanga umusaruro kuko nko mu 2022 byinjije miliyari 28.79 Frw avuye kuri miliyari 28.7 Frw yabonetse mu 2020/2021.

    Iyi mibare kandi igaragaza ko ubucuruzi bw'indabo bwazamutse cyane ku kigero cya 58.78% mu 2022.

    Abashoramari batandukanye bakomeje kugaragaza umwihariko mu guteza imbere ubu bucuruzi. Aha ni ho Uwacu Sandrine yahereye yinjira mu gutunganya indabo z'umwimerere zishobora kumara hafi umwaka zitangiritse.

    Mu 2019 ni bwo Uwacu yagize igitekerezo cyo kuba yatangira gukora ishoramari mu gutunganya indabo, cyane ko byari ibintu akunda cyane nubwo nta bumenyi yari afite kuri uwo murimo ariko akomeza guhatana ndetse aza gushinga ikigo yise S.U Bouquet.

    Nk'umuntu utari ufite amikoro yatangiye akorera imirimo yo kwamamaza no kumenyekanisha ibyo akora kuri internet yifashishije urubuga rwa Instagram kugeza mu 2020 agize icyicaro cyo gukoreramo ibikorwa bye ku Kicukiro ahazwi nka Sonatubes.

    Uwacu Sandrine atunganya indabo z'umwimerere zishobora kumara hafi umwaka zitangiritse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/indabo-zamuhinduriye-ubuzima-uko-uwacu-yifashishije-instagram-mu-kugera-ku