Blog

  • Cyateje imvururu: Na we ihere ijisho amashusho agaragaza neza igitego gikomeje guteza impaka cya APR FC yatsinze ikipe ya Kiyovu Sports (amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya APR FC mu mikino wayihuzaga n'ikipe ya Kiyovu Sports muri 1/2 mu mikino y'igikombe cy'Amahoro yaje gutsindamo igitego cya kabiri ariko umusifuzi aracyaga bikaba byateje impaka zo ku rwego rwo hejuru.

    APR FC yabanje igitego hakiri kare cyane cyatsinzwe n'umukinnyi uri kwitwara neza cyane Kwitonda Alain Bacca ku munota wa 23 w'umukino cyaje kwishyurwa ku munota wa 73 na Mugiraneza Frouduard maze ikipe ya APR FC nk'ikipe yari maze kwishyurwa igitego yahise ishyiramo imbaraga ngo ishake igitego cya kabiri maze ikibonye umusifuzi aracyaga.

    Na we ihere ijisho amashusho y'igitego cya APR FC cyanzwe gikomeje guteza impaka:

    Source : https://yegob.rw/nyamara-bashobora-kuba-bayibye-na-we-ihere-ijisho-amashusho-agaragaza-neza-igitego-gikomeje-guteza-impaka-cya-apr-fc-yatsinze-ikipe-ya-kiyovu-sports-amashusho/

  • Inkende yatawe muri yombi yambikwa n’amapingu nyuma yamahano yakoreye ku nzu y’umuturage – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkende yatawe muri yombi yambikwa n'amapingu nyuma yamahano yakoreye ku nzu y'umuturage

    Mu mashusho yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza inkende yari iri hejuru y'inzu ifite umujinya ari gusakambura amategura iyanaga hasi ari nako ameneka.

    Nyuma yiki gikorwa iyi nkende yakoze bivugwa ko yahise ifatwa nuwarindaga iyo nzu akayishyikiriza Polisi yo muri Uganda mu gace ka Busoga ari nabwo iyi nkende yahitaga yambikwa amapingu.

    Icyatumye iyo nkende igira uburakari bukabuje bwatumye isakambura iyo nzu, nticyamenyekanye, ariko haracyekwa ko ngo yari ishonje.

    Reba video hasi inked iri kumenagura amategura

    Source : https://yegob.rw/inkende-yatawe-muri-yombi-yambikwa-namapingu-nyuma-yamahano-yakoreye-ku-nzu-yumuturage/

  • Jya wiririmbira n’ubundi nta heza h’isi, Miss Iradukunda Elsa wa Prince Kid yagaragaye ari gusubiramo indirimbo mu buryo budasanzwe (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jya wiririmbira n'ubundi nta heza h'isi, Miss Iradukunda Elsa yagaragaye ari kuririmba mu buryo budasanzwe.

    Mu ndirimbo zitandukanye n'ahantu hatandukanye, Elsa yagaragaye ari gusubiramo indirimbo z'abahanzi.

    Ni amashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye aho yashimishije abatari bake bayabonye.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/jya-wiririmbira-nubundi-nta-heza-hisi-miss-iradukunda-elsa-wa-prince-kid-yagaragaye-ari-gusubiramo-indirimbo-mu-buryo-budasanzwe-videwo/

  • Va mu kigare n’amarangamutima ya gihuriga! UEFA imaze gusobanura ukuntu VAR itanze igitego cya Manchester City kandi umupira wari wabanje kurenga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ishirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Buraya, UEFA ryemeye ikosa ko umupira Bernardo Silva yagaruye mu kibuga wari warenze ariko rinatanga ibisobanuro birambuye ko n'ubundi igitego kigomba kugumaho.

    UEFA yemeye amakosa yabaye ku mupira warenze ariko umukino ukaza gukomeza batarenguye.

    Nk'uko bitangazwa na EUROSPORT na ESPN, UEFA ivuga ko impamvu VAR atakoreshejwe  ari uko ubwo Silva yagaruraga umupira mu kibuga wahishe ufatwa n'ikipe ya Real Madrid ibintu byahise bifatwa nk'aho ugaruwe mu kibuga bundi bushya.

    Kuba Real Madrid yari yongeye gufata umupira nyuma y'aho Bernardo awugaruye, byahise bifatwa nk'aho batangiye gukina bushya. Ibyo bivuze ko ibyabaye nyuma y'ibyo byose byateshejwe agaciro.

    Iyo Silva akomeza kugumana umupira Real Madrid itari yawaka maze bagatsinda, igitego cyari kwangwa.

    Ariko kuba REAL MADRID yabanje kuwubaka, ikawukoraho, ikawukina , biriya byose byabaye nyuma harimo n'igitego byateshejwe agaciro.

    Source : https://yegob.rw/va-mu-kigare-namarangamutima-ya-gihuriga-uefa-imaze-gusobanura-ukuntu-var-itanze-igitego-cya-manchester-city-kandi-umupira-wari-wabanje-kurenga/

  • “Ingingo imurengera ubu arayifite” Umufana wa Rayon Sports yabwije ukuri Haringingo – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino ikipe ya Rayon Sports yatsinze bigoranye Mukura VS ibitego 3-2, umwe mu bafana b'iyi kipe, babwiye umutoza Haringingo Francis ko afite ingingo imurengera kubera yatsinze, iyo adatsinda ntacyo bari kuvuga.

    Ni nyuma y'uko iyi kipe ya Rayon Sports yari yatsinzwe na Mukura VS ibitego 2 ku busa mu gice cya mbere, gusa Rayon Sports mu gice cya kabiri yaje yishyura maze nayo birayihira kugeza ubwo yatsindaga igitego cya 3 gishimangira insinzi.

    Source : https://yegob.rw/ingingo-imurengera-ubu-arayifite-umufana-wa-rayon-sports-yabwije-ukuri-haringingo-videwo/

  • Ku myaka ye 6 n’ubundi yaratwikaga, ifoto ya Miss Muheto Divine akiri akana yashimishije abayibonye(reba ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku myaka ye 6 n'ubundi yaratwikaga, ifoto ya Miss Muheto Divine akiri akana yashimishije abayibonye(reba ifoto)

    Nshuti Muheto Divine Nyampinga w'u Rwanda ugezweho hagaragaye ifoto ye akiri umwana muto uri mu kigero cy'imyaka 5-7.

     

    Source : https://yegob.rw/ku-myaka-ye-6-nubundi-yaratwikaga-ifoto-ya-miss-muheto-divine-akiri-akana-yashimishije-abayibonyereba-ifoto/

  • Baba badafite kirengera? Intabaza kuri ba rwiyemezamirimo batinda kwishyurwa na Leta – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye ku wa Gatatu, tariki 10 Gicurasi 2023, ubwo hagarukwaga ku ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari y'uyu mwaka ndetse n'ibyo Minecofin n'ibigo biyishamikiyeho biteganya gukora mu 2023/24 aho bizakoresha miliyari 62,9 Frw.

    Mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibiteganyijwe mu ngengo y'imari izarangira ku wa 30 Kamena 2023, Minecofin igeze kuri 80% mu gihe Ikigo gishinzwe Imitangire y'Amasoko ya Leta kiri kuri 54%.

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Prof Munyaneza Omar, yasabye ko Minecofin n'ibigo biyishamikiyeho byihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'ibiteganywa n'ingengo y'imari.

    Ati 'Twabagiriye inama ko bagombye kuba intangarugero […] ibyo bemeye ko bagiye gushyiramo imbaraga kandi banagaragaza ingamba kandi hari n'imishinga izatangira muri iki gihembwe kandi bazagerageza kuyihutisha.'

    Minecofin yo yagaragaje ko hari ibikorwa n'imishinga yarangiye ndetse amafaranga akaba ahari ariko abakoze ibyo bikorwa bakaba baratinze kwishyuza.

    Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Depite Prof Omar Munyaneza

    Ba rwiyemezamirimo batabarijwe

    Urugaga rw'Abikorera mu Rwanda [PSF] rwagaragaje ko hari ba rwiyemezamirimo baberewemo amadeni na Leta kandi bibashyira mu bibazo cyane.

    Ni ibibazo birimo kutabasha kwishyura, rimwe na rimwe hakumvikana inkuru z'uko rwiyemezamirimo yambuye abo yakoreshaga, akananirwa kwishyura imyenda ya banki cyangwa akaba yafunga ibikorwa bye kubera guhombywa n'abamuhaye isoko.

    Umunyamategeko wa PSF, Muhizi Alain Didier, yagaragaje ko mu mitegurire y'ingengo hakwiye gushyirwamo ikijyanye no kwishyura ba rwiyemezamirimo baba bakoze amasoko atangwa na Leta.

    Ati 'Kuva aho mwadutumiriye twabonye muri rusange ko ingengo y'imari izagabanuka kandi hari impamvu zumvikana. Ariko ku ruhande rwacu nabwo twagize impungenge zo kuvuga duti ese ababerewemo imyenda bizagenda bite.'

    'Cyangwa se hari gufatwa izihe ngamba kugira ngo ibi byo kubererwamo imyenda bibe byagerageza guhagarara cyangwa kugabanuka kuko bibashyira mu bibazo byinshi cyane.'
    Ba rwiyemezamirimo si shyashya?

    Minecofin yakiriwe n'Inteko Ishinga Amategeko mu gihe mu minsi yashize hakiriwe Uturere n'Umujyi wa Kigali, aho iki kibazo cyagarutsweho.

    Bitandukanye n'ibyagaragajwe na PSF hari uturere turimo Huye, Karongi n'Umujyi wa Kigali twagaragaje ko ba rwiyemezamirimo barangije imirimo ndetse ingengo y'imari ihari ariko ntibishyuze.

    Depite Prof Munyaneza ati 'Ubundi inzego tumaze iminsi duhura, bajyaga batugaragariza ko ba rwiyemezamirimo batinda kwishyurwa, ariko ubu noneho twabonye ibitandukanye. Baratugaragariza ko ahubwo ubu barangiza ibikorwa ntibishyuze? Icyo cyaba ari cyo? Mutubwire niba mukizi.'

    Yakomeje ati 'Uturere twinshi twatugaragarije ko dufite amafaranga kuri konti zabo yo kwishyura ba rwiyemezamirimo ahubwo batinze kubona ababishyuza, none ahubwo amafaranga arashyirwa kuri konti ntatangwe, cyo mwaba mukizi.'

    Muhizi wa PSF yavuze ko nyuma yo kumva icyo kibazo mu minsi yashize bagerageje kuvugisha ba rwiyemezamirimo bababwira ko bitari ukuri.

    Ati 'Ku ruhande rwabo batubwira ko baba batanze inyandiko zishyuza [Invoices] ahubwo ugasanga hari nk'ikindi kintu bamusabye gitandukanye n'icyo yasabwe mbere. Hari ikintu bajya batubwira ko usanga ari nko kunanizwa.'

    Yakomeje ati 'Batubwiye ko bishyuza kuko iyo batishyuze hari izindi mbogamizi uhura na zo. Hari imbogamizi, ugasanga hari ikindi kintu kijemo nyuma utari warasabwe, ariko bakatubwira bati twe turamutse dutinze kwishyuza twagira ibibazo, nta watinda kwishyuza.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yagaragaje ko icyo kibazo ari ngombwa ko kivugutirwa umuti urambye.

    Ati 'Ni ikibazo dukwiye gusuzuma, tugerageza ubundi mu igenamigambi ry'ibigo bya Leta cyangwa uturere kugira ngo umuntu ntatange isoko adafite ingengo y'imari.'

    'Hari igihe hashobora kubaho kunyuranya, ufite ingengo y'imari wenda ntiboneke ku gihe ariko tugerageza kugabanya iminsi tumara dufite amafaranga ya rwiyemezamirimo. Uwarangije akazi, akakarangiza neza ku biryo iyo igihe cyo kumwishyura kigeze yishyurwa.'

    Tusabe yavuze ko ari ikintu bagiye kwitaho ku buryo nta rwiyemezamirimo uzajya ahomba kubera gutinda kwishyurwa na Leta.

    Ati 'Byaba ari ibintu bibabaje niba hari aho ashobora kugera aho afunga ibikorwa bye cyangwa banki zikamutereza cyamunara kandi tumufitiye amafaranga. Twumva rero ari ibintu twafatanya na PSF tugakomeza kubinoza.'

    'Turaza kubishyiraho iherezo ariko na bo baduhe […] ibyo biyemeje babikore ku gihe, baduhe akazi kanoze natwe ibyo tubagomba tubibahere ku gihe.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minecofin ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yijeje ko Leta igiye gushakira umuti urambye ikibazo cya ba rwiyemezamirimo batinda kwishyurwa

    Abaturage ni bo baharenganira

    Abasesengura ibijyanye n'ubukungu bagaragaza ko ubukererwe mu kwishyura bigira ingaruka ku baturage baba abakoreye rwiyemezamirimo n'abo icyo gikorwa cyagombaga kugirira akamaro muri rusange.

    Depite Prof Munyaneza avuga ko izindi ngaruka zikomeye bigira ni izo kuba nk'iyo ari akarere katatanze ayo mafaranga ngo bayishyure uwo rwiyemezamirimo, batabasha kujya gusaba andi yo gukora ibindi bikorwa muri Minecofin.

    Ati 'Icyo gihe iyo bagiye gusaba Minecofin amafaranga yo gukora ibindi bikorwa irayabima ikababwira ko bafite andi mafaranga kuri konti zabo.'

    Yakomeje agira ati 'Birumvikana iyo iyabimye na bya bikorwa bindi bikurikiyeho noneho byo byanakozwe neza bigomba kwishyurwa, ntibibona amafaranga abyishyura kandi noneho byaratewe na cya kindi kimwe cyatumye batishyura.'

    Yagaragaje ko muri rusange abagirwaho ingaruka no kuba rwiyemezamirimo atarishyuwe ari benshi ku buryo usanga birenga wa wundi wamukoreye bikagera no ku gihugu muri rusange.

    Ati 'Bizagira ingaruka no ku bindi bikorwa bisanzwe byagombaga gukorerwa abaturage kuko noneho cya kindi ntibacyishyuye babura n'amafaranga yo kwishyura ibindi.'

    'Ubwo bivuze ngo turimo gushaka guhana urwego ariko mu by'ukuri ibyo bakoraga ari iby'abaturage. Icyo ni cyo kinakomeye twanabonyemo ku buryo bafite ibindi bikorwa bashaka kwishyura ntibibonerwe ingengo y'imari kuko hari andi mafaranga bafite kuri konti zabo.'

    Ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abaturage cyakunze kugarukwaho n'inzego nkuru z'igihugu ndetse n'Urwego rw'Umuvunyi muri rusange aho igihurizwaho ari uko hajya hubahirizwa itegeko ry'imitangire y'amasoko ya Leta.

    Rigena ko uwatsindiye isoko mbere yo kwishyurwa amafaranga ajyanye n'imirimo yakoze, agomba kugaragariza urwego rwatanze isoko ko nta mwenda abereyemo abakozi yakoresheje.

    Mu gihe urwego rwa Leta cyangwa ikigo cyigenga kitabikoze, kikishyura rwiyemezamirimo utahembye abakozi, urwo rwego ruzajya rwirengera kwishyura imishahara y'abo bakozi.

    Itegeko rigenga amasoko ya Leta rinateganya ibihano kuri rwiyemezamirimo utishyuye abaturage kuko ashobora guhezwa kuyapiganira amasoko mu gihe cy'imyaka irindwi.

    Ni kenshi abaturage bubaka ibikorwaremezo ariko bakazajya kwishyurwa nta nkuru yo kubarwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/baba-badafite-kirengera-intabaza-kuri-ba-rwiyemezamirimo-batinda-kwishyurwa-na

  • Inyito 'igitsina gore cyangwa gabo' mu Itegeko Nshinga ryateje impaka mu Badepite – #rwanda #RwOT

    Babigaragaje ku wa Gatatu, tariki 10 Gicurasi 2023, ubwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite yagezwagaho raporo y'Inama y'Abaperezida yasuzumye umushinga w'ivurura ry'Itegeko Nshinga mbere yo gutora ingingo ziwugize.

    Depite Mukabalisa Germaine yagaragaje ko mu ngingo zigize Itegeko Nshinga risabirwa kwemezwa nk'irivuguruye, hashobora kuzazamo urujijo rushingiye ku gusobanura neza Abanyarwanda b'igitsina gore cyangwa ab'igitsina gabo.

    Yavuze ko muri iki gihe hirya no hino ku Isi hari impaka zishingiye ku kuba hari abagabo basigaye bagaragaza ko biyumva nk'abagore ndetse n'abagore biyumva nk'igitsina gabo.

    Ati 'Yaba umugabo ati niyumva nk'umugore atagendeye uko yavutse cyangwa umugore akiyumva nk'umugabo. Ubu rero mu Itegeko Nshinga 'ingingo' yavugaga ko ari uw'igitsina gabo cyangwa gore ntayo ikirimo.'

    Yakomeje agira ati 'Ibyo rero byaba byaratekerejweho ko bizagenda bite cyane cyane ko u Rwanda ruri ku Isi, ibiberaho tuba tubibona, urwo rujijo rwaba rwaratekerejweho ko ruzavanwaho rute?'

    Ni ibintu ariko atumva kimwe na Depite Rwaka Pierre Claver wavuze ko mu Itegeko Nshinga hakwiye kugumamo ibijyanye n'igitsina gore cyangwa gabo.

    Yagize ati 'Mu by'ukuri njye nari nshyigikiye ko hagumamo igitsina gore cyangwa igitsina gabo […] ni byo nari nshyigikiye.'

    Yakomeje agira ati 'Kubera ko ni byo nari ndi kuganira n'abandi bagenzi banjye mbabwira ko 'agakobwa' kanjye ka bucura atari akagore, ni igitsina gore ariko si umugore rwose.'

    Visi Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Depite Mukabagwiza Edda, yavuze ko baba ari abo biyumva ukundi gutandukanye n'uko bavutse, bitababuza kwiyumva mu bagabo cyangwa abagore.

    Ati 'Ingingo ya 10 y'amahame remezo, amagambo yakoreshejwe ni abagore n'abagabo. Twashatse rero guhuza kuko no mu Isi, ni abagore n'abagabo nibyo byiciro abantu bibonamo.'

    'Tugasanga iyi ngingo rero igera ku byiciro by'abantu bari kuvugwa muri iyi ngingo, kwita cyane ku burenganzira bwa bose. Baba ari abakobwa bibona mu bagore baba ari abahungu nabo bibona muri ba bagabo, ni ko dukwiye kubyumva kuko no mu masezerano mpuzamahanga tugenda dushyiraho umukono niko bigaragara.'

    Ivugururwa ry'Itegeko Nshinga ni umushinga watangijwe na Perezida wa Repubulika hagamijwe guhuza amatora y'Abadepite n'ay'Umukuru w'Igihugu.

    Depite Rwaka ashyigikiye ko mu Itegeko Nshinga hagumamo inyito ‘igitsina gore cyangwa igitsina gabo’

    Depite Mukabalisa Germaine yavuze ko kuri ubu hari abasigaye biyumva nk’igitsina gabo kandi ari abagore

    Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Ushinzwe Amategeko no kugenzura Ibikorwa bya Guverinoma, Depite Mukabagwiza Edda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyito-igitsina-gore-cyangwa-gabo-mu-itegeko-nshinga-ryateje-impaka-mu-badepite

  • Abadepite bumijwe n'uko kuvugurura inyubako ikoreramo RRA byahagaritswe haratanzwe akayabo – #rwanda #RwOT

    Mu 2018 ni bwo hatangiye umushinga wo kuvugurura iyi nyubako ikoreramo RRA, Urwego rw'Ubugenzuzi Bukuru bw'Imari ya Leta [OAG] ndetse na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora [NEC].

    Inyigo yari yakozwe icyo gihe yagaragaje ko umushinga wose wagombaga gutwara arenga miliyari 3 Frw [3.399.229,250 Frw], ukaba waragombaga kumara imyaka ine [2018-2024].

    Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022/23, hateganyijwe gukoreshwa miliyoni 508,9 Frw gusa, Minecofin igaragaza ko kugeza ku wa 30 Mata 2023, hari hamaze gukoreshwa miliyoni 220,5 Frw.

    Mu gitondo cyo ku wa Gatatu, tariki 10 Gicurasi 2023, abayobozi ba Minecofin bitabye Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.

    Bagiranye ibiganiro byagarutse ku gipimo cy'ikoreshwa ry'ingengo y'imari yo muri uyu mwaka, ibikorwa byari biteganyijwe aho bigeze n'amafaranga ateganyijwe kuzakoreshwa mu 2023/24.

    Mu byagarutsweho nk'ibyari biteganyijwe muri uyu mwaka w'ingengo y'imari harimo iyi nyubako kuri ubu itakirimo kubakwa kandi yakabaye izarangira mu 2024.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ingengo y'Imari muri Minecofin, Rehema Namutebi, yavuze ko kugeza ubu umushinga wahagaritswe ari umaze kugera ku kigero cya 43%.

    Ku rundi ruhande ariko, Namutebi yavuze ko mu Ukuboza 2022, Minisiteri y'Ibikorwaremezo yategetse ko ibikorwa bihagarikwa hakongera gukorwa inyigo isobanutse.

    Ati 'Amasezerano yo gukomeza kuvugurura iyi nyubako yarahagaritswe kubera ko umwaka ushize, Mininfra yasabye ko hakorwa izindi nyingo zimbitse kugira ngo inzu isanwe neza.'

    Inyubako ikoreramo RRA n’ibindi bigo ishobora kuzasenywa ikongera ikubakwa bundi bushya

    Abadepite bumiwe

    Depite Munyangeyo Théogène yavuze ko ibikorwa byo kuvugurura iyi nyubako bimaze igihe bitangiye ariko bitumvikana impamvu byahagaritswe.

    Ati 'Ukabona inzu imaze imyaka itanu irenga, igenda isanwa none tugejeje mu mwaka wa nyuma bati ayo mafaranga mumaze gusohora imyaka yose nimuhagarikire aho ngaho noneho tugiye gutangira inyigo.'

    Yakomeje ati 'Ni bo bantu tugomba kugenderaho bakagira inama ibindi bigo na za minisiteri, inyigo ubundi ni yo ibanza. Ubwo bagiye gukora inyigo nyuma y'igihe kingana iki? Cya kintu cyo kurondereza, gukoresha neza bike dufite, nta kigaragara rwose.'

    Depite Munyangeyo yavuze ko ibi bigo ari byo byagakwiye guhora bikora neza kugira ngo n'abandi barebereho.

    Depite Munyangeyo Théogène ntiyumva ukuntu Minecofin yagira ibibazo mu mikoreshereze y’imari ya Leta kandi ari yo ishinzwe kugira inama ibindi bigo ku buryo ibya rubanda bikoreshwa

    Depite Bakundufite Christine yavuze ko mu igenzura ryakozwe n'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, iki kibazo cyagarutsweho ariko kugeza ubu hakaba hataraboneka umuti.

    Ati 'Bakora igenzura n'ubundi twasanze mu bibazo bari bafite, harimo ko aba bantu badafite aho bakorera hagaragara, ni hato ugereranyije n'abakozi bakoreramo.

    'Natangaje ko bashyizemo miliyari 1,8 Frw none bakoresheje miliyoni 509 Frw ngo hanyuma barabihagaritse. Mu by'ukuri kumva iyi nteruro ari Minecofin iri kubitubwira ntibyumvikana neza mu matwi, aya mafaranga miliyoni 509 Frw, ntitwabura kuvuga ko […] nko ku bwanjye yagombye kuba atari ngombwa.''

    Depite Bakundufite yavuze ko bitumvikana uburyo Minecofin ifite mu nshingano ingengo y'imari ariyo ikora ibikorwa byo kuyisesagura.

    Ati 'Cyane ko Minecofin ntabwo ariyo yasohora amafaranga ngo itubwire ngo twageze hagati turabihagarika, ari byo twavugaga ngo uwashyizeho miliyari 1,8 Frw yari agendeye kuki? Iyi nyigo se izarangira ryari kugira ngo ibi bibazo birangire?'

    Minecofin yisobanuye

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko ibyagaragajwe n'inyigo ya mbere byahindutse kubera ko hari ibindi bijyanye no kwangirika gukabije kw'iyi nyubako byabonetse nyuma yayo.

    Ati 'Navuga ko inyigo yakozwe ariko icyo gihe ikorwa yagaragazaga ko tugiye gukora gusana byoroheje, twarabitangiye, ingengo y'imari igenda iboneka mu bice. Uwo twahaye akazi, uko yagendaga akora imirimo yo gusana haje kugaragara ko inyubako yari yarangiritse bikabije.''

    Kuri ubu ngo Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imyubakire [gikorera munsi ya Mininfra] cyatangiye gushaka ibigo bifite abahanga mu gukora inyigo z'inyubako kugira ngo harebwe ko yakorerwa inshya.

    Ati 'Aho tugeze ni uko RHA […] barimo gukorana kugira ngo badukorere inyigo yimbitse, ariko nabwo irakorwa nande? Mu bushobozi bwo kugenda twiyubaka, turimo gukorana na Mininfra barimo gushaka ibigo bifite ubushobozi buhanitse gukora inyingo zashoboka mu gusana iriya nyubako yose, bitabujije ko dushobora no kuyishyira hasi, bitewe n'ibyo inyigo izagaragaza […] muduhe umwanya dukore ibintu biramba.'

    Minisitiri Tusabe yavuze ko mu byo babonye nyuma yo gukora inyigo ya mbere ari uko umutingito wo mu 2017, wayihungabanyije.

    Akomeza ati “Ni ikibazo gikomeye ariko icyo numva twaratinze ariko tugiye kubona igisubizo kirambye. Mutwihanganire tubanze dukore iyo nyigo.'

    Yavuze ko hamaze kuboneka aho abakozi ba RRA bazaba bimukiye ahubwo igisigaye ari ukumenya aho abandi bazimukira ku buryo mu gihe cya vuba n'inyigo izaba yamaze kuboneka.

    Ati 'Bitarenze ukwezi kwa Gatandatu aba bantu bagomba kuzaba bimutse bavuye hariya, iyo nyigo icyo izagaragaza cyose ntabwo abo bantu baguma hariya.'

    Ingengo y'imari iteganyijwe kwifashishwa muri uyu mushinga ishobora kuzahinduka ikiyongera cyangwa ikagabanuka bitewe n'ibizagaragazwa n'inyigo nshya.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi Ushinzwe Imari ya Leta, Tusabe Richard, yavuze ko ibyagaragajwe n'inyigo ya mbere byahindutse kubera ko hari ibijyanye no kwangirika byabonetse nyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-bumijwe-n-uko-kuvugurura-inyubako-ikoreramo-rra-byahagaritswe