Blog

  • Umwana ahora ari umwana koko: Ikipe ya Rayon Sports itanze isomo rya ruhago ikipe ya Mukura VSL – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriwe n'ikipe yo mu karere ka Huye mu ntara y'amajyepfo y'igihugu cy'u Rwanda umukino wari wavuzweho byinshi mbere y'uko utangira abakunzi b'amakipe yombi basizoye bashaka intsinzi.

    Ikipe ya Mukura VSL nk'ikipe yari murugo yatangiye neza cyane kuko ariyo yabanje gutsinda ibitego bigera kuri bibiri kubusa kuburyo abakunzi ba Murera bitangiye kwiheba ku rwego rwo hejuru bacyeka ko bashobora kuba bagiye kubonera iby'imbwa yaboneye ku mugezi i Huye.

    Gusa ntabwo ariko byagenze kuko abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports baje kwanga guseba bakihesha icyubahiro ku rwego rwo hejuru nyuma yo kunyagirwa ibitego bigera kuri bibiri byose badakoramo.

    Abakinnyi batsindiye ikipe ya Mukura VSL ni Kamanzi Achraf ku munota wa 1 w'umukino icya kabiri cyatsinzwe na Mukokotya Robert ku munota 31 w'umukino kuri Penalty n'aho Ikipe ya Rayon Sports yakoreye ibyapfura mbi Ikipe ya Mukura VSL yatsindiwe na Luvumbu ku munota wa 49 na Ojera

    Source : https://yegob.rw/umwana-ahora-ari-umwana-koko-ikipe-ya-rayon-sports-itanze-isomo-rya-ruhago-ikipe-ya-mukura-vsl/

  • Umugabo yicishije ishoka umuvandimwe we bapfa ubutaka – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugabo w'imyaka 32 wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo, akurikiranweho kwica umuvandimwe we akoresheje ishoka, nyuma yo kumutanga kugura isambu ya mushiki wabo ngo bari bumvikanye ko bazafatanya kuyigura, bakayihingamo.

    Uyu mugabo yishe umuvandimwe we mu ijoro rishyira kuwa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2023 mu Mudugudu wa Bugarama mu Kagari ka Gituza mu Murenge Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

    Amakuru avuga ko aba bavandimwe babiri b'inkurikirane bari bafite umurima wa mushiki wabo bashakaga kugura bafatanyije, umwe aca inyuma mugenzi we arawishyura, undi ngo agira umujinya amwicisha ishoka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kageyo, Nayigizente Gilbert yatangarije igihe ducyesha iyi nkuru ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi n'inzego z'umutekano nyuma yo kwica umuvandimwe we.

    Yagize ati “Bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, hari ahantu hari ubutaka bwa mushiki wabo bashakaga kugura bafatanyije, umwe ahagura mbere rero batabyumvikanye baza guhura baratongana hanyuma umwe yica mugenzi we akoresheje ishoka yamukubise mu mutwe. Inzego rero zirimo RIB natwe twagezeyo barapima, ubundi uwakoze ikosa ahita atabwa muri yombi.”

    Gitifu Nayigizente yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, ugize ikibazo akitabaza ubuyobozi aho kujya kwihanira ngo kuko byamuviramo gukora ibyaha, yibukije abaturage ko hari inzego z'ibanze zibegereye kandi ziteguye kubafasha mu bibazo byose bahura nabyo birimo n'akarengane ku muntu waba wumva ko afite ikibazo.

    Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe hagikorwa iperereza na dosiye ye ngo byoherezwe mu bushinjacyaha.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/umugabo-yicishije-ishoka-umuvandimwe-we-bapfa-ubutaka

  • Ubutunzi bwinshi sibwo butereta! Dore amayeri 5 umusore wese yakoresha (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe tuzi ko umusore wese agira agaciro imbere y'inkumi igihe afite uko ahagaze mu bukungu. Umusore wambara neza, ufite imodoka nziza n'ibindi bigaragaza ko hari urwego ariho rufatika bituma abasha guhindukiza benshi mu bakobwa, kubareshya bikamworohera.

    N'ubwo ariko amafaranga n'ubutunzi bigira uruhare runini mu gutuma umusore abasha kugaragara neza imbere y'inkumi, abakobwa bashobora gushiturwa n'indi mico / imyitwarire y'umusore bidasabye ko agira amafaranga menshi cyangwa ubutunzi buhambaye:

    1.Kuba uwo uriwe

    Mu kinyarwanda baca umugani ngo umusore utiraririye ntarongora inkumi. Ariko kwirarira ukigira uwo utariwe nabyo abakobwa ntibabikunda. Kwigira uwo utariwe, kwiyitirira icyo utaricyo biri mu biri gutuma abasore bagayika muri iyi minsi. Kwigira icyo utari cyo sibyo bizatuma umukobwa agukunda.

    Ba uwo uriwe. Niwirarira ukamubeshya nyuma akakuvumbura muzakomeza gukundana? Kuba uwo uri we byatuma hari uwabigukundira. Umuntu ugukunze ntacyo agukurikiyeho urukundo rwanyu ruramba. Kwibwira ko uzashituza abakobwa ibintu byaguhira igihe gito ariko se nibishira muzaba mukivuga rumwe? N'ubwo abakobwa benshi bakururwa n'ubutunzi bw'abasore ariko hari abashyira mu gaciro kandi bategenzwa na twinshi. Mwene abo nibo bavamo ba mutima w'urugo.

    2.Kwiyizera

    Kwiyizera nayo ni indi turufu ukwiriye kwitwaza mu kureshya abakobwa mu gihe nta butunzi buhambaye urabona. Kuba ntacyo urageraho ntibisobanuye ko udakwiriye gukunda cyangwa gukundwa. Kuba konti yawe ntakiriho ntibigukuraho igikundiro. Kwiyizera ni indangamuntu y'abagabo.

    Nutiyizera ninde uzagushyiramo icyo cyizere? Utegereje kuzigirira icyizere cyo kwegera inkumi ugatereta ari uko wujuje umuturirwa? Nutabigeraho uzasaza utarongoye, utabyaye? Iyo si imyumvire ikwiriye kuranga umuntu w'umusore ufite icyerekezo. Tinyuka wimenyereze kuganiriza abakobwa nibiba ngombwa ube wasaba urukundo.

    3. Igaragaze

    Kubasha gukuza impano ikurimo bituma ugaragara. Impano abantu bagira ni nyinshi. Kumenya kuganiriza abantu ukaba wabasetsa ukabasusurutsa (abakobwa-abagore babikunda kubi), kumenya kuririmba neza, kumenya gukina imikino inyuranye n'izindi zinyuranye. Impano ni imwe mu bintu byatuma abakobwa bagukunda nubwo waba nta mafaranga ufite . Uretse no kuba impano wifitemo yagufasha kugira igikundiro, yanagufasha kugira aho uva n'aho ugera ugatera imbere mu bukungu.

    4.Kuba umunyabwenge

    Abakobwa bakunda abasore n'abagabo b'abanyabwenge. Niba ufite ubwenge nayo ni impano kandi yagufasha kugira igikundiro imbere y'abakobwa, ukaba wabonamo uwo muzibanira ubuzima musigaje ku isi. Gutereta ahanini benshi mu basore babifiteho imyumvire itariyo. Urukundo nyarukundo ntirureba kuba utunze cyangwa ufite ibya Mirenge ku Ntenyo. Umusore wibwira ko azakunda ndetse agakundwa namara kugira amafaranga n'ubutunzi aribeshya.

    5.Muhe Urukundo nyarwo

    N'ubwo abenshi baziko abakobwa bakunda amafaranga cyane kurusha ibindi nyamara ahubwo bakunda umusore ubaha urukundo nyarwo nta buryarya. Niba uri umusore udafite ubushobozi bw'amafaranga ugomba gutereta umukobwa kuko umukunda. Wimutereta kuko ushaka ko muryamana gusa ahubwo mwereke urukundo nyakuri maze nawe azaba uwawe wese.

    IVOMO:.elcrema.com

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ubutunzi-bwinshi-sibwo-butereta-dore-amayeri-5-umusore-wese-yakoresha-akabona-71265

  • Nyamasheke: Ibyo wamenya ku mwigimbakirwa wiswe Darfur kubera urugomo – #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Nyamasheke mu Ntara y'Iburengerazuba hari agace k'ubutaka kinjira mu mazi y'ikiyaga cya Kivu, kitwa 'Darfur'. Abumvise iryo zina bose bibaza impamvu aho hantu hitwa Darfur, kuko ubusanzwe ari imwe mu ntara zigize Sudani.

    Umwigimbakirwa wiswe Darfur, uherereye murenge wa Kagano, Akagari ka Shara, ukaba ugizwe n'imidugudu ya Kaduha, Kamina na Ntumba. Ni agace gatuwe n'abaturage batunzwe ahanini n'uburobyi n'ubuhinzi, aho mu bihingwa bahinga higanjemo ibigori, soya, ibishyimbo na kawa.

    Akarere ka Nyamasheke gafatwa nk'igicumbi cya kawa mu Rwanda, kuko ari ko karere gafite ibiti byinshi bya kawa, kakagira inganda zitunganya umusaruro wayo zigera kuri 60.

    Amateka ya kawa mu Rwanda nayo agaragaza ko iki gihingwa kigera mu Rwanda kivuye muri Ethiopia mu myaka 120, ishize cyabanje guhingwa muri aka karere.

    Mu myaka ya za 1970 na 1980, aga gace ko ku Ishara gakora ku Kiyaga cya Kivu kagize umusaruro mwinshi wa kawa abahatuye barijuta.

    Kaberege Viateur wahavukiye akanahakurira, yabwiye IGIHE ko icyo gihe kubera amafaranga menshi abaturage bakura mu gihingwa cya kawa, banywaga bagasinda bakarwana ariko bakagira umwihariko wo kutajya mu buyobozi kurega.

    Ati “Bwaracyaga tugateranira mu isantere tukareba uwasagariye undi, tukamuhana, hakaba abagurisha ibipimo bya kawa, ababigwatiriza, abandi bakagurisha amashyamba kugira ngo babone amande. Iyo mirwano yahahoraga niyo yatumaga abantu bavuga ngo hano hahora intambara nk'iza Darfur ya Sudani”.

    Kuva mu 1950, Intara ya Darfur iherereye mu majyepfo ashyira Iburengerazuba bw'Igihugu cya Sudan yakomeje kuba isibaniro ry'intambara zirimo iya mbere ya gisivile yabaye kuva mu 1955-1972, n'intambara ya kabiri ya gisivile yabaye kuva 1983-2005.

    Iyi mirwano yarakomeje kugeza igihe igice cy'amajyepfo ya Sudani gihawe ubwigenge havuka igihugu gishya cya Sudani y'Epfo. Izi ntambara nizo ab'i Nyamasheke bahuje n'urugomo rwa buri munsi rwaberaga muri aka gace kabo, bati “Aha hantu hahora intambara nk'izo muri Darfur”.

    Kaberege avuga ko muri za 1980 icyateye umurengwe abo ku Ishara ari uko Leta yongeje igiciro cya kawa, ikilo cya kawa yumye kiva ku mafaranga 60 Frw kigera ku 120 Frw.

    Uko imyaka yagiye ishira, umurengwe w'amafaranga ya kawa wagiye ugabanuka kuko abahinzi bayo bagiye babona ko ayo mafaranga hari ibindi bayakoresha bitari ukuyashora mu businzi n'urugomo.

    Ati “Ntabwo abezaga ikawa bose barwana, ahubwo hari abo inzoga zari zarigaruriye yayinywa akumva agomba gukubita mugenzi we. Ndetse hakaba n'uvuga ngo ndagukubita sha ejo nzazisoroma'.

    Kaberege avuga ko uko urogomo rugenda rugabanuka, izina Darfur rigenda rihinduka, ati 'Ubu dusigaye tuhita ku Mwiza'.

    Ibyo uko urugomo rw'i Darfur rwagabanutse binemezwa na Kubwimana Jean wabwiye IGIHE ko na nyuma Jenoside yakorewe abatutsi urugomo rw'i Darfur rwakomeje, ndetse ngo habaga n'amabandi yamburaga abaturage akoresheje imbunda akajya no kwiba imiraga y'abarobyi bo muri Congo.

    Ati “Icyo gihe nta muyobozi washoboraga kuhaza wenyine. Nyuma amabandi ane yaje kuraswa andi ane arahunga. Iryo zina Darfur tugenda turihindura kuko urugomo rwacitse, ubu ni ku Mwiza”.

    Magingo aya abatuye i Darfur ya Nyamasheke bavuga ko nta muntu ukwiye gutinya kuhasura, kuko nta rugomo rukihaba, nta n'ubujura, bakavuga ko bihabaye byaba ari ibisanzwe nk'uko n'ahandi hose byahaba.

    Umwigimbakirwa wiswe Darfur uherereye mu karere ka Nyamasheke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-ibyo-wamenya-ku-mwigimbakirwa-wiswe-darfur-kubera-urugomo

  • Gatsibo: Umugabo yicishije umuvandimwe we ishoka amuziza isambu – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yishe umuvandimwe we mu ijoro rishyira kuwa Kabiri tariki 8 Gicurasi 2023 mu Mudugudu wa Bugarama mu Kagari ka Gituza mu Murenge Kageyo mu Karere ka Gatsibo.

    Amakuru avuga ko aba bavandimwe babiri b'inkurikirane bari bafite umurima wa mushiki wabo bashakaga kugura bafatanyije, umwe aca inyuma mugenzi we arawishyura, undi ngo agira umujinya amwicisha ishoka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kageyo, Nayigizente Gilbert, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yahise atabwa muri yombi n'inzego z'umutekano nyuma yo kwica umuvandimwe we.

    Yagize ati “Bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo, hari ahantu hari ubutaka bwa mushiki wabo bashakaga kugura bafatanyije, umwe ahagura mbere rero batabyumvikanye baza guhura baratongana hanyuma umwe yica mugenzi we akoresheje ishoka yamukubise mu mutwe. Inzego rero zirimo RIB natwe twagezeyo barapima, ubundi uwakoze ikosa ahita atabwa muri yombi.”

    Gitifu Nayigizente yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, ugize ikibazo akitabaza ubuyobozi aho kujya kwihanira ngo kuko byamuviramo gukora ibyaha, yibukije abaturage ko hari inzego z'ibanze zibegereye kandi ziteguye kubafasha mu bibazo byose bahura nabyo birimo n'akarengane ku muntu waba wumva ko afite ikibazo.

    Kuri ubu uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kabarore mu gihe hagikorwa iperereza na dosiye ye ngo byoherezwe mu bushinjacyaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-umugabo-yicishije-umuvandimwe-we-ishoka-amuziza-isambu

  • Impumeko y'abasenyewe n'ibiza bacumbikiwe mu mashuri n'insengero – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko inzu zabo zisenywe n'ibiza byo ku itariki 2-3 Gicurasi 2023 byibasiye Intara y'Iburengerazuba, iy'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo bigahita abagera ku 131, inzu zigera ku 6392 zigasenyuka, imihanda 14 ikangirika, inganda z'amazi umunani n'inganda 12 z'amashanyarazi zigahagarara gukora, n'ibyumba bisaga 50 by'amashuri bigasenyuka.

    Ibi biza bikimara kuba, inzego z'ubuyobozi bwite bwa Leta, abanyamadini, n'inzego z'umutekano zihutiye gutabara abaguweho n'inzu bituma hari abatabarwa bakiri bazima.

    Nyiramana Delphine w'imyaka 43, yazindutse mu cya kare ajya mu kazi bigeze 5:30 za mu gitondo abona telefoni imuhamagaye imubaza niba akiri muzima. Aha yari ataramenya ko abana batatu barimo uw'imyaka 18, 16 n'uw'7 baguweho n'ibikuta by'inzu.

    Imvura yari yaraye igwa, ariko uyu mubyeyi yari yavuye mu rugo inzu itaragwa. Yahise ahamagara ubuyobozi n'abaturage bihutira kujya gutabara, ku bw'amahirwe abana be bose bakuwe munsi y'inkuta bagihumeka.

    Umuryango wa Nyiramana ni umwe mu miryango irenga 2000 icumbikiwe kuri site 16 zo mu karere ka Karongi zatujwemo by'agateganyo abasenyewe n'ibiza.

    Ati “Leta yatweretse ko idufite ku mutima nkurikije uko batwitayeho, nasanze ishyira umuturage ku isonga. Baraducumbikiye abana banjye bariga nk'ibisanzwe. Nta nzara itwica banatubwiye ko bazatwubakira ntidusubire ahaduteje akaga”.

    Uturere turimo Nyabihu, Rubavu, Rutsiro, Karongi na Ngororero two mu Ntara y'Iburengerazuba turi mu twibasiwe cyane n'ibiza ku buryo hari inzu zasenyutse burundu izindi zisenyuka ku rwego rw'uko ntawakongera kuzibamo.

    Mukadoma Veronise wo mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro, umwe mu bana be bane yiteguraga gushyingira yahitanywe n'ibiza, nyuma y'uko inzu imuguye hejuru.

    Uyu mukecuru, ni umwe mu barenga 2129 bakuwe mu manegeka bacumbishirizwa ahadashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Yabwiye IGIHE ati “Njyewe ikintu nashishikariza abaturage n'abo bavandimwe banjye hari abasigayeyo, ndagira ngo buri muntu wese azamuke ave mu manegeka. Amanegeka ni ikintu kibi dore aho bidusize”.

    Ikigo cy'igihugu cy'ubumenyi bw'ikirere giherutse gutangaza ko imvura yaguye mu murenge wa Mushubati w'akarere Rutsiro tariki 2-3 Gicurasi 2023 ariyo mvura nyinshi ya mbere ibayeho mu mateka y'u Rwanda nyuma y'iyaguye mu karere ka Muhanga umwaka ushize wa 2022.

    Ibi biza bikimara kuba, Guverinoma y'u Rwanda yihutiye gutabara abaturage, bashakirwa inzu zo kubamo zitashyira ubuzima bwabo mu kaga, itanga ibihumbi 100 by'impozamarira kuri buri muntu wahitanywe n'ibiza, ababirokotse bahabwa ibiribwa, ibiryamirwa, ibikoresho by'isuku n'ibikoresho byo mu gikoni.

    Nyiramana ashimira ubuyobozi n’abaturage bamutabaye bwangu bigatuma abana be batatu bakurwa munsi y’inkuta ari bazima

    Meya wa Rutsiro, Murekatete yasuye abakomerekejwe n’ibiza arabihanganisha

    Bagenerwa n’ibiribwa

    Abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bahawe iby’ibanze nkenerwa

    Abana bakomeje kwitabwaho nk’uko bisanzwe mu kurwanya igwingira

    Ubwo guverinoma yagezaga ibiribwa n’ibikoresho mu karere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impumeko-y-abasenyewe-n-ibiza-bacumbikiwe-mu-mashuri-n-insengero

  • APR FC yaguye miswi na Kiyovu Sports mu mukino wajemo imvururu, Rayon Sports ikora ibitangaza #rwanda #RwOT

    Uyu munsi igikombe cy’Amahoro cyari cyakomeje hakinwa imikino ya 1/2 APR FC yari yakiriye Kiyovu Sports mu gihe Rayon Sports yari yasuye Mukura VS.

    Umukino wa APR FC na Kiyovu Sports waje kurangira ari 1-1, ni umukino kandi wagaragayemo imvururu nyinshi cyane.

    APR FC yaje kubona igitego cya mbere hakiri kare ku munota wa 23 cyatsinzwe na Kwitonda Alain Bacca ku mupira yari ahawe na Nshuti Innocent.

    Iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakomeje gushaka igitego cya kabiri cy’umutekano ariko biragorana kugeza aho Kiyovu Sports itari yicaye yaje kukishyura.

    Ku munota wa 73 nibwo Kiyovu Sports yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Mugiraneza Frodauard, ni nyuma ya counter-attack ikomeye Kiyovu Sports yari ikoze.

    Uyu mukino waje kuvukamo imvururu ku munota wa 89 ubwo Ishimwe Christian yateraga koruneri, abakinnyi ba Kiyovu Sports bakayikuramo maze Kwitonda Alain Bacca agatera ishoti rikomeye rikaboneza mu izamu maze umusifuzi wa mbere w’igitambaro, Didier agahita amanika ko habayemo kurarira kuko yawuteye Yunusu yaraririye kandi umupira wamunyuzeho.

    Ibi ntabwo abakinnyi ba APR FC babyumvise bahise birundira ku musifuzi, ndetse n’umutoza Ben Moussa aza kubakuraho ariko na we ubona atishimiye icyemezo umusifuzi yafashe.

    Ni imvururu zakomeje na nyuma y’uyu mukino warangiye ari 1-1, aho ku ruhande rwa APR FC babazaga uyu musifuzi impamvu yacyanze.

    Ku rundi ruhande Rayon Sports yari yasuye Mukura VS aho yakoreye ibisa n’ibitangaza.

    Ku munota wa mbere w’umukino, Kamanzi Ashraf yatsindiye Mukura igitego cya mbere, Robert Mukoghotya ashyiramo icya kabiri ku munota wa 31 kuri penaliti.

    Rayon Sports yaje kwishyura ibi bitego byose ishyiramo n’icy’intsinzi. Luvumbu yafunguye amazamu ku munota wa 49, Ojera Joackiam ashyiramo icya 2 ku munota wa 79 ni mu Onana Léandre yashyizemo icya 3 ku munota wa 2 w’inyongera.

    Imikino yo kwishyura iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 aho Rayon Sports izakira Mukura, n’aho ku Cyumweru, Kiyovu Sports ikakira APR FC.

    Kiyovu Sports yanganyije na APR FC mu mukino utari woroshye

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yaguye-miswi-na-kiyovu-sports-mu-mukino-wajemo-imvururu-rayon-sports-ikora-ibitangaza

  • Heineken yafashije abakunzi bayo kureba umuki… – #rwanda #RwOT

    Byari mu mukino wa 1/2 cya Champions League, umukino wahuje ikipe ya Real Madrid yari yakiriye Manchester City yo mu Bwongereza. Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, akazisobanura bwa nyuma, mu mukino wo kwishyura. 

    Bralirwa yari yahisemo kwifatanya n’abakiriya bayo mu gusangira ikinyobwa cya Heineken gisanzwe gitera inkunga iyi mikino ya Champions League, igikorwa cyabereye Chillax Lounge i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali.

    Gatabazi Martine, ushinzwe iyamamazabikorwa muri Bralirwa yabwiye InyaRwanda ko bishimira kuba Heineken ari umuterankunga w’irushanwa rikuru nka Heineken. 

    Yagize ati “Nk’uko mubizi, Heineken ni umuterankunga w’imikino ya Champions League. Uyu munsi rero twari twahisemo iki gikorwa, kugira ngo twinjize abakiriya bacu mu mikino ya 1/2 ndetse iganisha ku mukino wa nyuma nawo twitezemo byinshi”.

    Martine avuga ko abakunzi b’ikinyobwa cya Heineken yaba igisembuye, n’ikidasembuye, bahishiwe byinshi, by’umwihariko ku mukino wa nyuma w’iyi mikino uteganyijwe tariki 10 Kamena uyu mwaka


    Bralirwa yemeza ko itewe ishema no kuba u Rwanda ruri mu bihugu bibasha gukora ikinyobwa cya Heineken kandi cyujuje ubuziranenge

    Mu gice cya mbere, abantu begeranye baraganira bungurana ibitekerezo 

    Abakunzi ba Real Madrid na Man City batashye batikiranuye 




    Ku mukino wa nyuma, nabwo bizaba ari ibicika kuri Heineken itera inkunga UCL 


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129179/heineken-yafashije-abakunzi-bayo-kureba-umukino-wahuje-real-madrid-na-man-city-amafoto-129179.html

  • Mu mukino w’umujinya mwinshi, APR FC yanganyi… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, nibwo kuri Sitade y'Akarere ka Bugesera, habereye umukino w'ishiraniro wahuzaga Kiyovu Sports ndetse na APF FC, ni umukino ubanza wa ½ mu gikombe cy'amahoro.

    Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yageze muri iki cyiciro isezereye Marine FC n'aho Kiyovu Sport yasezereye ikipe yo mu Ntara y’Iburasirazuba ya Rwamagana City.

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga ni: Pierre, Fitina, Ynussu, Dieudonne, Christianm Bonheur, Bosco, Gilbert, Nshuti, Alain na Yannick.

    Abakinnyi 11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga ni: Kimenyi Yves, Serumbogo Ally, Iracyadukunda Eric, Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Thierry, Mugiraneza Froduard, Iradukunda Bertrand, Nshimiyimana Ismail, Sskisambu Erisa, Bigirimana Abedin na Bizimana Amissi.

    UKO UMUKINO WAGENZE MURI RUSANGE:

    Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1

    90+2′ Serumbogo Ally yaguye mu rubuga rw’amahina ashaka penariti ariko umusifuzi yanga kuyitanga.

    90+1′ Abakinnyi ba APR bari barakaye bari gukinira nabi aba Kiyovu Sport

    Umukino wongeweho iminota 4′.

    86′ Allain-Baca yatsinze igitego cya 2 cya APR FC ariko umusifuzi asifura kurarira bituma abatoza ba APR FC bashaka gukubita umusifuzi wo ku ruhande.

    84′ Bigirimana Abedi yari ashatse gutsinda igitego cy’umutwe ariko umusifuzi asifura kurarira.

    83′ Kimenyi Yves akoze akazi akuramo umupira wari utewe na Bizimana Yannick akoresheje umutwe.

    82′ Kiyovu Sport yaribonye kufura nziza ariko Nordien ayitera nabi umuzamu ahita ayifatira.

    80′ Abakinnyi ba Kiyovu Sport nibo bafite umupira bari gukina bahererekanya gake gake ubona nta kibazo bafite.

    73′ Ishimwe Pier birangiye byanze asimbuwe na Alexander umuzamu usanzwe ari uwa kabiri.

    72′ Nyuma yo gutsindwa igitego umuzamu wa APR FC ahise aryama mu kibuga ari kwitabwaho n’abaganga.

    70′ Mu rubuga rw’amahina rwa APR FC habereyemo akavuyo abakinnyi ba Kiyovu Sport bashaka igitego birangira bakibonye gitsinzwe na Mugiraneza Froduard.

    66′ Abakinnyi ba APR FC barakaye ntabwo bari kwishimira ibyemezo by’umusifuzi none bivireyemo Nshuti Innocent kubona ikarita y’umuhondo.

    63′ Iracyadukunda Eric wa Kiyovu Sport yateranye umupira n’ukuguru kwa Innocent bituma ahita aryama hasi abatoza ba APR FC batangira kurakara baburana n’abasifuzi

    60′ Ruboneka byanze burundu ahise asimburwa na Blaise.

    58′ Ruboneka yagize ikibazo cy’imvune aryama mu kibuga ndetse birangira anasohotse ari kwitabwaho n’abaganga.

    56′ Fred Muhozi yakoreweho kufura ihita iterwa na Nordien ariko Ishimwe Pier yongera kwigaragaza ayikuramo neza.

    54′ Abasore ba APR FC bari gusatira cyane bashaka igitego cya 3.

    53′ Nshuti Innocent yaratsinze igitego cy’umutwe, ni ku mupira yari ahawe na Ombolenga ariko ku bw’amahirwe macye unyura hejuru y’izamu.

    46′ Igice cya kabiri gitangiye Kiyovu Sport ikora impinduka mu kibuga havamo Sskisambu  Elisa hinjiramo Muhozi Fred.

    Igice cya mbere cyarangiye APR FC ikiyoboye n’igitego 1-0

    45+1′ Nordien akaraze kufura nziza ariko Pier yongera gukora akazi gakomeye ayikuramo.

    Igice cya mbere cyongeweho iminota 2.

    44′ Abasore ba Kiyovu Sport baracyasatira bashaka igitego cyo kwishyura.

    41′ Imvura yakamdje ku Kibuga abafana batangiye kuva bari bari hadatwikiriye.

    40′ Umuzamu wa APR FC yaryamye hasi yitabwaho n’abaganga.

    39′ Abakinnyi ba Kiyovu Sport bakije umuriro imbere y’izamu rya APR FC bashakaga igitego cyo kwishyura gusa ba myugariro ba APR FC bari kwirwanaho barenza imipira.

    36′ Nordien yaragerageje gucenga yinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC ariko Bonheur amutereka hasi umusifuzi atanga kufura.

    31′ Kimenyi Yves ufatira Kiyovu Sport arigukora akazi gakomeye agongana n’abakinnyi ba rutahizamu ba APR FC.

    29′ Kiyovu Sports yabonye koroneri iterwa na Nordien ariko Ombolenga ahita atabara.

    27′ Mugisha Gilbert wa APR FC aryamye hasi kubera ikibazo cy’imvune

    24′ Nyuma yo kubona igitego abasore ba APR FC ingufu bari bari gukoresha zikubye 2

    22′ Alin-Bacca atsinze igitego cya 1 cya APR FC ku mupira yarahawe na Nshuti Innocent

    20′ Bonheur wa APR FC yaratunguye Kimenyi arekura  ishoti riremereye ariko ntibyamukundira neza rinyura hejuru.

    18′ Abakinnyi ba APR FC barimo Innocent na Mugisha Gilbert bari kubona imipira imbere y’izamu rya Kiyovu Sport ariko bagahita bayitakaza.

    13’Fitina Ombolenga wa APR FC yazongaga abakinnyi ba Kiyovu Sport cyane agerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina ngo ashake igitego.

    10′ Abafana ba APR FC bateruye sitade bari gufana cyane.

    7′ Elisa SSKASIMBU yakoreweho kufura, Nordien ayitera neza ariko Ishimwe Pier ufatira APR FC ahita atabara.

    5′ Sbakinnyi ba Kiyovu Sport nibo bari bafite umupira bari guhererekanya bari mu kibuga hagati.

    2′ Serumbogo Ally wa Kiyovu Sport yari atunguye umuzamu ariko umupira unyura hejuru.

    1′ Abakinnyi ba APR FC nibo batangije umupira ariko bakagerageza uburyo bwa mbere umusifuzi ahise asifura kurarira.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129185/live-apr-fc-yakiriye-kiyovu-sport-mu-mukino-wa-12-wigikombe-cyamahoro-129185.html

  • Rayon Sports yigaranzuye Mukura ikorera amate… – #rwanda #RwOT

    Mukura niyo yabanje ibitego 2 mu gice cya mbere, mu gihe mu gice cya kabiri Rayon Sports yaje kwishyura ibi bitego ndetse iterekamo n’igitego cya 3. Wari umukino ubanza wa 1/2 cy’igikombe cy’amahoro 2023, umukino wo kwishyura uzaba ku cyumweru cya tariki 14 Gicurasi 2023.

    UKO UMUKINO WAHUJE RAYON SPORTS NA MUKURU WAGENZE MURI RUSANGE

    90+3″ umukino wahuzaga ikipe ya Mukura na Rayon Sports, warangiye Rayon Sports itsinze Mukura ibitego 3-2.

    90″ Umusifuzi yongeyeho iminota 3.

    88″ Rayon Sports yakoze impinduka, Ojela ava mu kibuga hinjira Ndekwe Felix.

    Rayon Sports bigendanye n’impinduka yakoze, yarushaga umupira Mukura.

    82″ Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri.

    Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Ojera wateye umupira ari mu nguni, abakinnyi ba Mukura bakoraho uruhukira mu izamu.

    75″ Rayon Sports yakoze impinduka, Luvumbu ava mu kibuga, hinjira Iraguha Hadji.

    72″ Mukura yakoze impinduka Mahoro Fidere ajya mu kibuga, Kamanzi arasohoka.

    Umukino ufite imbaraga zo hejuru, ikipe imwe yavaga ku izamu ijya ku rindi.

    62″ Kufura ya Rayon Sports.

    Rayon Sports yabonye kufura yatewe na Luvumbu ariko umupira urwa mu rukuta.

    60″ Mukura yongeye kugaruka mu mukino, aho yashakaga igitego cy’umutekano by’umwihariko ku bakinnyi nka Kamanzi wari wagoye iyi kipe.

    57″ Onana yahawe ikarita y’umuhondo kubera akaduruvayo yateje ubwo yashakaga gukubita Habamahoro Vicent.

    49″ Igitego cya mbere cya Rayon Sports.

    Rayon Sports yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Luvumbu ku mupira yahawe na Kanamugire mu kibuga hagati, Luvumbu areba uko umunyezamu Sebwato ahagaze, arekura umupira muremure uruhukira mu izamu.

    45″ Rayon Sports yakoze impinduka za mbere Nkurunziza ava mu kibuga, hinjira Mucyo Didier Junior.

    45″ Igice cya kabiri cyari gitangiye, amakipe yombi agaruka mu kibuga.

    45+3″ Igice cya mbere kirarangiye.

    45″ Umusifuzi yongeyeho iminota 3.

    31′ Igitego cya Mukura: Mukura yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Roberts Mukoghotya kuri penariti ateye neza.

    29′ Penariti ya Mukura: Mukura yabonye Penariti ku mupira ukozwe na Ndizeye Samuel.

    20'Iradukunda yahawe ikarita y’umuhondo kubera kwigwisha.

    10″ Mukura irimo guhererekanya neza, cyane cyane mu bakinnyi b’imbere barimo Mico Justin, Iradukunda ndetse na Kamanzi.

    Kamanzi watsinze igitego, ahoberana n’umutoza

    05″ Rayon Sports ibonye uburyo bw’igitego umupira utewe na Esenu ariko uca ku ruhande rw’izamu.

    01″ Igitego cya mbere cya Mukura

    Mukura Victory Sports yatsinze igitego cya mbere ku munota wa mbere, igitego cyatsinzwe na Kamanzi Ashraf.

    15:04″ Umukino uratangiye

    Umukino watangijwe n’ikipe ya Rayon Sports ku mupira watanzwe na Luvumbu.

    15:00″ Umukino ntabwo uratangira Umusifuzi ariko aritegereza abakinnyi umwe kuri umwe.

    14:58′ Amakipe yombi yafashe ifoto.

    14:55″ Abakinnyi ku mpande zombi binjiye mu kibuga.

    14:50″ Abakinnyi bari kwitegura kwinjira mu kibuga.

    Ni umukino wabereye rimwe n’umukino wa APR FC igiye kwakiramo Kiyovu Sports, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023.

    Mukura na Rayon Sports ziherutse guhurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu 2018, Mukura Victory Sports itsinda Rayon Sports kuri Penariti.

    Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga barimo: Sebwato Nicholas, Ngendahimana Alex, Habamahoro Vincent, Kayumba Soter, Kubwimana Cedric, Kamanzi Ashraf, Ntarindwa Aimable, Mukoghotya Robert, Elie Tatou, Mico Justin ndetse na Hakizimana Zubel.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga ni Hakizimana Adolphe, Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Ganijuru Ishimwe Elie ndetse na Nkurunziza.

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze uyu mukino

    AMAFOTO: Ngabo Serge-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129186/livemukura-yakiriye-rayon-sports-mu-mukino-wa-12-uri-kubera-i-huye-129186.html