Blog

  • Hatangijwe Umushinga wiswe 'AGUKA' uzafasha guhanga imirimo ibihumbi 100 ku rubyiruko (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    AGUKA yatangijwe ku wa 10 Gicurasi 2023, ikazamara imyaka ine, izarangira hatewe inkunga imishinga 5320, aho izatwara agera muri miliyari 8 Frw.

    Umuhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, uw'Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, uw'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, Ambasaderi w'Umuryango wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra.

    Witabiriwe kandi n'Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, uwa MTN Rwanda, Mapula Bodibe n'abandi.

    Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, yagaragaje ko mu ihererekanyabubasha, mu byo babwiwe kwitaho ngo uyu mushinga wabimburiye ibindi, bijyanye n'ibiwitezweho n'abo uzafasha mu buryo buziguye n'ubutaziguye.

    Yagize ati 'Ni umushinga munini ariko ukeneye igitekerezo ahanini. Urubyiruko rurasabwa kuzana ibitekerezo byabo byiza noneho abafatanyabikorwa bawo bose bagatanga umusanzu mu kubyagura no kubitera inkunga. Mushake ibyo mukora mushoboye kandi mubikore neza natwe tuzabafasha.'

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko kuri ubu bitaye ku nkingi eshatu z'ingenzi birimo gushaka imirimo ku rubyiruko, rugafashwa kwidagadura no kwimakaza imyitwarire myiza kuko ari yo ituma umuntu akora umurimo akawunoza.

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko kugira ibitekerezo ndetse n'aho kubishyirira mu bikorwa bidahagije ahubwo hakenewe no kubyagura bikagirira abantu benshi akamaro, ari yo mpamvu AGUKA yatekerejweho.

    Yagaragaje ko iki ari ikimenyetso cyiza cy'uko inzego zitandukanye zikorera mu gihugu zishobora gufatanya mu guteza imbere urubyiruko. Yifashishije Bibiliya yerekana ko icyo bakeneweho ari ukubyaza umusaruro inkunga bazahabwa kugira ngo imbuto zizere mu gihugu hose.

    Ambasaderi Uyarra yavuze ko AGUKA izagirwamo uruhare n'ibigo bikora imirimo itandukanye byaba ibyo mu gihugu na mpuzamahanga kugira ngo habashe guhangwa imirimo myinshi, igitekerezo bagize bashaka guha imbaraga iyi gahunda ya YouthConnekt.

    Ati 'Niba ufite igitekerezo utarashyira mu bikorwa cyangwa ukaba ufite umushinga watangiye ariko ukeneye ko wagurwa, AGUKA yatangijwe ku bwawe, tuzabatera inkunga muri uru rugendo rwo kwiyubaka.'

    Umuyobozi wa UNDP mu Rwanda, Maxwell Gomera, yashingiye ku rubyiruko bafashije mu minsi ishize ubu rukaba rwaraguye ibikorwa byarwo no muri Afurika mu bijyanye n'ikoranabuhanga, yerekana ko urubyiruko rufite ibitekerezo byahindura sosiyete rugomba gushyigikirwa rukagera mu nzozi zarwo.

    Ati 'Ni yo mpamvu turi hano. Twiyemeje guteza imbere urubyiruko, tukabafasha kubona ibikoresho na bo bakajya kugaragaza itandukaniro mu miryango yabo. AGUKA izafasha kugera kuri iyo ntego no guhindura Isi ikaba nziza.''

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, yashimiye abatangije AGUKA, yerekana ko iri mu murongo na bo bihaye wo gufasha urubyiruko muri gahunda zitandukanye, zirimo ubugeni, ubuhinzi n'izindi hagamijwe kubaka ejo hazaza kuko ari rwo rugize umubare munini w'Abanyarwanda.

    Yerekanye ko gahunda ya ArtRwanda-Ubuhanzi imaze guhanga imirimo 400 ku rubyiruko, imirimo kuri ubu imaze kubyara hafi miliyoni zirenga 150 Frw mu myaka ibiri imaze itangijwe.

    Yerekanye kandi ko bakomeje guteza imbere urubyiruko no mu zindi nzego zirimo ubuhinzi aho bafaranyije na MINIYOUTH, UNDP, MINAGRI, FAO n'abandi batangije Irushanwa 'Imali Agri-Business Challenge' igamije gutera inkunga no gushishikariza urubyiruko kujya mu buhinzi n'ubworozi, aho ku ikubitiro bazafasha imishinga 15 buri umwe ugahabwa igishoro miliyoni 10 Frw.

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation yagaragaje ko ArtRwanda-Ubuhanzi imaze gutanga imirimo ku rubyiruko rusaga 400

    Umuhango wo gutangiza ‘AGUKA’ wahuriranye n’amarushanwa yo gushaka rwiyemezamirimo wahize abandi aho yagombaga guhembwa miliyoni 25 Frw

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yasabye urubyiruko ruzafashwa na ‘AGUKA’ kuzayifashisha bagura imishinga yabo uko bishoboka

    Ambasaderi w'Umuryango wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko ‘AGUKA’ bazayifatanyamo n’ibigo bitandukanye bizagira uruhare mu kongerera urubyiruko ubumenyi

    Minisitiri Dr Abdallah Utumatwishima yavuze ko agihabwa inshingano ya ‘AGUKA’ ari wo mushinga yakirijwe mu guteza imbere urubyiruko

    Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, akurikiye ubutumwa bwatangiwe mu muhango wo gutangiza ‘AGUKA’

    Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima, yavuze ko barangamiye inkingi eshatu zirimo guhanga imirimo, imikino n’imyidagaduro n’imyitwarire myiza

    Mbere yo gutangiza ‘AGUKA’, ubuyobozi bwabanje ahari kubera imurikagurisha aho urubyiruko rwamurikaga ibikorwa bitandukanye

    Abayobozi batandukanye bifatanyije n’urubyiruko 500 mu gutangiza Gahunda ya AGUKA yashyiriweho guteza imbere urubyiruko

    Mu byamurikwaga byeretswe abayobozi harimo n’inkweto zakozwe n’Abanyarwanda

    Abanyarwanda bageze kure bihangira imirimo mu bikorwa bitandukanye

    Amafoto: Dukundane Ildebrand


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-umushinga-wiswe-aguka-uzafasha-guhanga-imirimo-ibihumbi-100-ku

  • Kigali Serena Hotel yashyizwe ku rwego rwo hejuru mu kwita ku isuku – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyo muri Kenya cyabitangaje nyuma y'igenzura cyakoze ku mikorere y'iyi hoteli aho cyarebye ku isuku mu buryo butandukanye haba ku nyubako, ibikoresho ariko by'umwihariko bashyize imbaraga nyinshi ku mafunguro ategurirwa muri Serena Hotel.

    Ku mafunguro harebwe uburyo ategurwamo, atekwamo kugeza ageze ku mukiliya niba aba yujuje isuku isabwa, iki kigo kandi cyageze no ku bagemurira iyi hoteli amafunguro bakareba niba ibyo babagemurira byujuje ubuziranenge.

    Nyuma yo gukora ubugenzuzi no gupima amafunguro muri laboratwari, SGS yahaye Serena Hotel amanota ari ku kigero cya 92% bisobanuye ko mu bijyanye n'isuku iri ku rwego rwo hejuru.

    Umuyobozi wa Serena Hotels mu Rwanda, Daniel Sambai, yavuze ko bakora iki gikorwa kabiri mu mwaka ndetse bakoranye n'iki kigo cyo muri Kenya kugira ngo barebe urwego bagezeho.

    Yagize ati 'Iyo udakoze ubugenzuzi ntabwo umenya ngo iterambere ryawe rihagaze rite, ni yo mpamvu nk'ikigo twicara tukareba ngo turi gukora dute? Dufite ibigo bitandukanye bikora ubugenzuzi nka RDB na RSB ariko twashakaga kuzamura urwego ngo turebe isuku yacu ihagaze gute.'

    'Iki ni ikintu gikomeye kuri hoteli uba ugomba kumenya neza ngo amafunguro utanga asukuye bingana gute, abakiliya bawe ni bayafata nta ngaruka aza guteza ku buzima bwabo. Uko ukomeza kubigenzura ni ko urwego ruzamuka.'

    Yakomeje avuga banejejwe cyane n'ikigero bagezeho mu bijyanye n'isuku kuko iteka bahora bashishikajwe no gutanga serivisi zinoze ku bakiliya babo.

    Ati 'Kuri ubu tunejejwe cyane n'urwego turiho twashyizwe ku mwanya mwiza nyuma y'isuzumwa ryakozwe na SGS ku bijyanye n'isuku. Banejejwe cyane n'aho isuku yacu igeze nyuma yo kugenzura impande zitandukanye.'

    Umukozi ushinzwe Ubugenzuzi bw'Amafunguro muri SGS Kenya, Mungai Grace, yavuze ko bamaze igihe bakorana n'iyi hoteli banezezwa no kubona igenda izamura urwego.

    Ati 'SGS yafashije Serena Hotel mu bijyanye n'ubuziranenge bw'amafunguro no kubaha amahugurwa atandukanye. Ubu turishimye kuba dukorana na bo bakaba barateye intambwe ndende mu guha abakiliya babo amafunguro yujuje ubuziranenge.'

    Serena Hotels ifite amashami abiri mu Rwanda arimo Kigali Serana Hotel na Lake Kivu Serena Hotel iherereye mu Karere ka Rubavu, izi zombi zitanga serivisi zitandukanye mu kwakira abantu zo ku rwego rwo hejuru.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-serena-hotel-yashyizwe-ku-rwego-rwo-hejuru-mu-kwita-ku-isuku

  • Rusaza nk’umuvinyo! Rutahizamu Byiringiro Lague yateye imitoma itomoye umugore we nyuma yo kuba ukubiri kubera inshingano – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umunyarwanda ukina muri Sweden, Byiringiro Lague yateye imitoma umugore we Kelia bamaze imyaka itandatu bakundana, amubwira ko amukunda cyane anamushimira kuba yaraje mu buzima bwe.

    Byiringiro Lague abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ahanyura ubutumwa bumara amasaha 24 (Instagram story), yashyizeho ifoto ari kumwe n'umufasha we Kelia ayiherekesha indirimbo ya Yvan Buravan yitwa 'Malaika' amubwira ko amukunda cyane.

    Ati 'Imyaka 6 irashize nkundana na kelia, ndagushimira cyane kuba waraje mubizima bwanjye ukambera umugore wanjye
    nibyagaciro kandi nzahora mbizirikana,
    uri umugore mwiza cyane ndagukunda cyane kuburyo ntafite uburyo nabivugamo Imana izakumpere ijuru nibyo nkwifurije ndagukunda MAMA ISLA
    LKI14.'

    Source : https://yegob.rw/rusaza-nkumuvinyo-rutahizamu-byiringiro-lague-yateye-imitoma-itomoye-umugore-we-nyuma-yo-kuba-ukubiri-kubera-inshingano/

  • Bose bari kurira ayo kwarika: Muri Kiyovu Sports na Apr Fc hari kurangwa amarira y’umubabaro adasanzwe (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abafana b'ikipe ya KIYOVU SPORTS bari mu gahinda ngo umusifuzi ntiyigeze ababanira, aba bavuga ko umusifuzi yabimaga amakosa.

    Iyo wikojeje muri APR FC nabo amarira barayarusha Kiyovu, aha bavuga ko umusifuzi wabasifuriye yari yatumwe.

    Izi mpaka zose zaturutse ku mukino wa 1/2 mu gikombe cy'amahoro warangiye Kiyovu Sports inganya igitego kimwe kuri kimwe na Apr Fc.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/bose-bari-kurira-ayo-kwarika-muri-kiyovu-sports-na-apr-fc-hari-kurangwa-amarira-yumubabaro-adasanzwe-videwo/

  • Yasabiwe gusibwa! Indirimbo 'Intare batinya' yasubiwemo na Marina arikumwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwamaganira kure indirimbo 'Intare batinya' yasubiwemo n'abahanzi Yvan Muziki na Marina, babashinja gukoresha amashusho y'Umukuru w'Igihugu mu ndirimbo idasanzwe imugarukaho.

    Indirimbo imaze gusohoka abayamganiye kure baravuga ko bakoresheje amashusho ya Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n'inkuru ivugwa mu ndirimbo kuko 'Intare batinya' ari indirimbo yahimbwe na Kamaliza ayihimbiye umukunzi we Captain Kayitare Vedaste waguye ku rugamba.

    Yvan Muziki we avuga ko iyi ndirimbo ari impano bageneye Umukuru w'Igihugu nk'ishimwe ku bikorwa bye bya buri munsi.

    Uwabimburiye abandi mu kunenga amashusho y'iyi ndirimbo ni Dady De Maximo Mwicira Mitali uvuga ko hari aho aba banyamuziki batandukiriye bagakora amakosa bitewe no kutamenya amateka y'uwo bahimbiye iyi ndirimbo.

    Ati 'Ibintu bakoze ntabwo ari byo, Perezida [H.E] bakoresheje amashusho ye aracyariho ntawe yasize. Kuririmba ngo abo yasize bose bamufatiye iry'iburyo usibye n'ubukunguzi ni ukudasobanukirwa ibyo uririmba, byo kuririmba gusa uticaye ngo wumve buri jambo yewe ngo unacukumbure imyandikire icyo yavugaga.'

    'Ntawe usubiramo igihangano ngo agihindure hahinduka gato nk'injyana n'amajwi kandi nabwo biba bifitiwe uburenganzira, nkeka ko babufite, ariko ntukuraho uwayihimbiwe ngo umusimbuze undi.'

    'Byakorwa mu gitaramo abantu bashima umuntu w'ibikorwa bitangaje, abantu bamwizihira byo nta kibazo ariko mu buhanzi ntuyikora muri studio ngo unakore amashusho uyihindura uko yahimbwe n'uwayihimbiwe. Ni amakosa, ibi si byo.'

    Mu bitekerezo uyu munyamideli akaba yatanze yunganiwe n'abandi bakomeje kwibaza ukuntu mu ikipe yose yakoze kuri iyi indirimbo nta n'umwe wabashije kumenya ikosa ryakozwe.

    TWUNGURANE IBITEKEREZO KU NDIRIMBO INTARE BATINYA YASUBIWEMO N'ABAHANZI MUZIKI YVAN NA MARINA.

    Uko mbibona, si Ihame ni igitekerezo:

    Ibintu bakoze ntabwo aribyo, H.E bakoresheje images ze aracyariho ntawe yasize, kuririmba ngo abo yasize bose bamufatiye iry'iburyo usibye… pic.twitter.com/iE21Witrto

    — Dady de Maximo Mwicira-Mitali 🇷🇼 🏳 (@DadydeMaximo) May 9, 2023

    Abatanze ibitekerezo kuri iyi ndirimbo basaba abahanzi kujya bitondera imyandikire hakabaho no guhugurana kugira ngo birinde ko hakorwa amakosa mu gihe bagiye gusubiramo indirimbo cyangwa se hari ibyo bagiye guhanga.

    Uwitwa Hirwa Marcel we yagize ati 'Iyi ndirimbo ni iya Kamaliza, yahimbye ku bw'urukundo yakundaga Late Cpt Vedaste Kayitare (Intare batinya), uyumva neza yumvamo n'ibihe bagiranye amwibutsa. Muri make rero, yerekeye Cpt Kayitare, Bishobotse aba bayisubiyemo bakosora.'

    Kugeza ubu hari abatumva ukuntu abanyamuziki nk'aba batabanje kugisha inama abahanzi bakuru kuri bo nka Massamba Intore dore ko bigeze no gukorana indirimbo 'Urugo ruhire'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/yasabiwe-gusibwa-indirimbo-intare-batinya-yasubiwemo-na-marina-arikumwe-yvan

  • Abatuye mu manegeka ya Kimisagara barasaba leta ubufasha – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bamwe mu batuye umujyi wa Kigali mu bice bigaragara ko byashyira ubuzima bwabo mu kaga (Amanegeka) batangiye kwimuka nyuma yo kubona ko inzu bari batuyemo zatangiye kugaragaza ibimenyetso byo gusenyuka kubera imvura, ahandi hakaba hatangiye kumanuka itaka n'imicanga ku buryo bemeza ko igihe icyaricyo cyose bishobora gutwikira inzu zabo.

    Muri aba barikwimuka harimo n'abakodeshaga. Hari abatangiye kugana inzego z'ibanze ngo zibafashe kubona uburyo bwo kwimuka.

    Nko mu Murenge wa Kimisagara habaruwe inzu 37 zubatse ahantu hakabije kuba habi kuburyo benezo nabo basanga bari mu kaga .

    Inzego z'ibanze mu Mirenge zirimo kwakira aba baturage bavuga ko bakeneye ubufasha bwo kwimuka cyane cyane abakodesha ngo kuko bagaragaza ko bari baramaze kwishyura ubukode. Kuri ubu bari gukorerwa ubuvugizi ngo harebwe ko bahabwa ibyo bakeneye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/abatuye-mu-manegeka-ya-kimisagara-barasaba-leta-ubufasha

  • Uko agahida katumye Omah Lay agashaka kuyambura ubuzima – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye muri Nigeria, Omah Lay yavuze uburyo yafashwe n'agahinda gakabije akageraho ashaka no kwiyambura ubuzima.

    Uyu muhanzi watangiye kwamamara mu 2020, yavuze ko album ya mbere yise 'Boy Alone' yamuritse muri Nyakanga 2022, zimwe mu ndirimbo ziyigize zavuye ku bitekerezo yagize arwaye kwiheba n'agahinda gakabije.

    Omah Lay w'imyaka 25 yavuze ko uyu mushinga yahurijeho abahanzi barimo Justin Bieber na Tay Iwar, washibutse ku bubabare yagize igihe yari atangiye kugera ku bwamamare.

    Ati 'Nari hafi yo kwiyahura, ni ukuri byari byandenze […] Ariko natekereje ko ngomba gukomeza kubaho kugira ngo mfashe abantu kuva ahantu nka hariya. Bisaba umuntu ukomeye kuba yajya muri biriya bihe akaba yakwandika indirimbo.'

    Uyu muhanzi nubwo atatangaje icyamuteye ibi bibazo, yavuze ko kuba mu bihe by'umwijima byamufashije gukora umuziki ukwiye kuri buri wese.

    Bamwe mu bumvise iyi album ya Omah lay, batangiye kumwita umuhanzi wa “Afro-Depression.”

    'Soso' imwe mu ndirimbo za Omah Lay

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/uko-agahida-katumye-omah-lay-agashaka-kuyambura-ubuzima

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi wa World Vision USA – #rwanda #RwOT

    Edgar Sandoval Sr ari mu bikorwa byo gusura imishinga World Vision yateye inkunga n'impinduka yagize ku baturage hirya no hino mu gihugu.

    Mu 2018, World Vision yari yagiranye ibiganiro na Guverinoma y'u Rwanda maze uyu muryango wiyemeza gushyigikira gahunda yo kugeza amazi meza ku baturage bose bitarenze mu mwaka wa 2024 nk'uko biteganyijwe muri Gahunda y'Igihugu y'Iterambere ry'Imyaka irindwi, NST1.

    Kugeza ubu abaturage bagera kuri miliyoni imwe mu turere 15 tw'igihugu ni bo bamaze kugezwaho amazi meza kikaba ari kimwe mu byo World Vision yishimira nk'uko Edgar Sandoval Sr. yabivuze.

    Ati 'Ibiganiro byacu byibanze ku kwagura ubufatanye World Vision ifitanye n'u Rwanda. Mu byo twishimira twagezeho harimo ko abantu bagera kuri miliyoni imwe bamaze kugezwaho amazi meza. Birashimishije kubona ibyakozwe mu myaka ishize biturutse ku kuba u Rwanda rugendera ku ntego.'

    'Icyo nabonye ni uko habayeho kwiha intego zifatika kandi zikagerwaho. Nabonye ubuzima bw'abaturage barimo n'abana bwarahindutse mu buryo bufatika. Mbere benshi bajyaga kuvoma kure bigatuma bakora ingendo ndende, bagakererwa kujya ku ishuri nyuma y'aho begerejwe amazi meza bashobora kugera ku ishuri ku gihe. Ubwo buhamya narabuhawe.'

    By'umwihariko mu Karere ka Gicumbi, ingo 95.030 zimaze kugezwamo amazi meza na World Vision mu mushinga watwaye miliyari zisaga ebyiri z'amafaranga y'u Rwanda, uruhare rw'Akarere rukaba rugera kuri 40%.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, Prof. Nshuti Manasseh, yashimye ibikorwa bya World Vision avuga ko u Rwanda ruzakomeza gufatanya na wo.

    Ati 'World Vision yimuye icyicaro cyayo ku rwego rw'Akarere kivanwa i Nairobi muri Kenya gishyirwa mu Rwanda. Bashyize icyicaro cyabo hano kugira ngo dukorane nk'igihugu n'Akarere kose. Ubufatanye bwacu ni burebure mu rugendo rwo kuvana abaturage bacu mu bukene.'

    Mu Rwanda World Vision itanga inkunga mu nzego zirimo uburezi, ubuvuzi no gufasha abaturage kwivana mu bukene. Guverinoma ishima ibikorwa by'uyu muryango nk'uko Prof. Nshuti yakomeje abivuga.

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakira Umuyobozi Mukuru wa World Vision USA, Edgar Sandoval Sr

    Ibiganiro byahuje impande zombi bigamije kurushaho kwagura imikoranire y’u Rwanda na World Vision

    Abitabiriye ibiganiro ku mpande zombi bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yagiranye-ibiganiro-n-umuyobozi-wa-world-vision

  • Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Malta yasuye Urwibutso rwa Kigali, asaba ko imvugo zibiba urwango zamaganwa – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr. Borg yabitangaje ubwo yasuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi kuri uyu wa 10 Gicurasi 2023, mu ruzinduko rw'iminsi ibiri ari kugirira mu Rwanda.

    Yasobanuriwe uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe n'ubutegetsi bwigishije ingengabitekerezo y'amacakubiri n'urwango kugeza habaye Jenoside yatwaye ubuzima bw'Abatutsi barenga miliyoni mu minsi ijana.

    Minisitiri Dr. Borg yavuze ko yababajwe n'uburyo Abatutsi bishwe ariko anaterwa ishema n'uburyo habayeho kongera kwiyubaka nyuma ya Jenoside.

    Ati 'Nashenguwe no kumva uburyo abantu babuze abavandimwe, ababyeyi, inshuti, biteye agahinda. Natunguwe n'uburyo abantu bongeye kwiyubaka nyuma ya Jenoside.'

    Yongeyeho ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiriye kubera amahanga impamvu yo kwamagana umuntu wese ubiba urwango n'amacakubiri.

    Ati 'Ndizera ko aba bantu bishwe babera Isi imbarutso yo kwiyemeza ko ibi tutazongera kubibona ukundi, ariko icyo tugomba gukora ni uko tutagomba kwemerera uwo ari we wese gukwirakwiza imvugo zibiba urwango, amacakubiri n'akarengane.'

    Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'Abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yavuze ko 'ubugome umuntu agirira mugenzi we ntibugomba kongera kubaho. Nimucyo twimakaze amahoro n'iterambere.'

    Yavuze ko mu masomo bigira ku mateka nk'aya ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari yo Malta yahereyeho ishyira imbere umuco w'amahoro n'ibiganiro no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi barenga ibihumbi 250 biciwe mu bice bitandukanye by'Umujyi wa Kigali.

    Minisitiri Dr. Borg yasabye ibihugu byose kwimakaza umuco w'amahoro n'iterambere.

    Biteganyijwe ko ku wa 11 Gicurasi 2023, Minisitiri Dr Ian Borg, agirana ibiganiro na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Dr. Vincent Biruta.

    Umubano hagati y'u Rwanda na Malta uhagaze neza ndetse ibihugu byombi biherutse gusinyana amasezerano y'imikoranire mu gusangira ikirere n'ibindi bikorwa byinshi bigaragaza ubufatanye bifitanye.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, u Burayi n'Ubucuruzi wa Malta, Dr. Ian Borg, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, u Burayi n'Ubucuruzi wa Malta, Dr. Ian Borg, yasobanuriwe uko umugambi wa Jenoside wacuzwe, ukanashyirwa mu bikorwa

    Yanditse mu gitabo cy'abashyitsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, yavuze ko ubugome umuntu akorera mugenzi we budakwiye kongera kubaho ukundi

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, u Burayi n'Ubucuruzi wa Malta, Dr. Ian Borg, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ku Rwibutso rwa Kigali

    Dr. Ian Borg yavuze ko ntawe ukwiye guha urwaho abakwirakwiza imbwirwaruhame zihembera urwango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ububanyi-n-amahanga-wa-malta-yasuye-urwibutso-rwa-kigali-asaba-ko

  • Se ni Apotre! Umunyarwandakazi Jemimah w’imya… – #rwanda #RwOT

    Se ni umunyarwanda witwa Apostle Kyambadde Eric Ngoboka, naho nyine ni umunya-Uganda-kazi witwa Ayinebyona Doreen. Rinic yabonye izuba tariki 23.09.2011, ibisobanuye ko afite imyaka 12 y’amavuko. Yavukiye i Makindye mri Kampala mu bitaro bya Nsambya Hospital.

    Ni umukristo, umuramyi, umubyinnyi, umucuranzi wa gitari akaba n’umuhanzikazi umaze kwegukana ibikombe binyuranye muri Uganda. Yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza muri Gombe Junior School. Umuziki yawutangiriye muri ‘Sunday school’.

    Amaze kugaragara kuri stage zikomeye i Kampala aho twavugamo igitaramo yahuriyemo na Adda wo muri Nigeria. Yakoranye indirimbo na Levixone bise “Lift Him High”, ikaba yarakunzwe cyane ndetse igaragaza ko ari umuhanzikazi wo kwitega muri Gospel mu Karere kose.

    Rinic Jemimah utuye muri Kampala hamwe n’umuryango we, afite ubwenegihgu bw’u Rwanda na cyane ko Se ari umunyarwanda. Mu rugendo rwe rw’umuziki, amaze gukora indirimbo 8 zikozwe mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

    Jemimah amaze kwibikaho ibikombe byinshi ku myaka ye 12

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Ev. Fred Kalisa ufitanye isano ya hafi na Rinic Jemimah, yavuze ko ababyeyi b’uyu mwana bifuza kumubona ageza ubutumwa bwiza mu mpande zose z’Isi aririmba kandi ibihangano bye bigakiza abantu.

    Jemimah nubwo akiri muto, ariko afite intumbero ikomeye nk’uko ababyeyi be babitangaza. Uyu mwana w’umukobwa ufite impano itangaje yifuza “Kubona indirimbo ze zigera ku Isi hose abantu bakamenya Kristo ndetse bagahemburwa nawe”.

    Rinic ufatira icyitegererezo ku muhanzikazi Adda wo muri Nigeria ndetse na Levixone wo muri Uganda, amaze gutwara ibihembo bitari bicye kandi bikomeye ku rwego rw’Igihugu. Igihembo gikomeye yegukanye ni icy’umuhanzi w’umwaka muri Uganda mu bakiri bato.

    Rinic ni we wkiriye Adda ku kibuga cy’indege cya Entebbe

    Ibihembo yatwaye harimo Royal Gospel Music Award mu cyiciro cya “Junior category of the year 2022”, Katika Music Award mu cyiciro cya “New Upcoming Artist of the Year”, High School Award, na Hiskool Award mu cyiciro cya “Country's New Generation Award”.

    Yegukanye kandi igikombe mu bihembo bihabwa urubyiruko mu irushanwa ryitwa Famous Teens Award aho yahize abandi mu cyiciro cya “Next Big Thing Category”. Muri Viga Awards naho yahize abandi bose aba umuhanzi muto w’umwaka mu 2022 (Young Artist of the year 2022).

    Rinic Jemimah ntarabasha gukora igitaramo cye bwite ariko aratumirwa mu bitaramo by’abandi bahanzi bakomeye i Kampala. Ni we watoranyijwe kwakira Adda ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege agiye gutaramira i Kampala. Biteganyijwe muri uku kwezi kwa Gicurasi, Jemimah azaza mu Rwanda.

    Jemimah ku myaka ye 12 yegukanye igikombe cy’umuhanzi w’umwaka mu bakiri bato mu irushanwa rya Viga Awards 2022

    Rinic ubwo yegukanaga igikombe cya Royal Gospel Music Award

    Atumirwa mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye

    Rinic yegukanye ibikombe birimo na Katika Music Award nk’umuhanzikazi mushya w’umwaka

    Jemimah abitse igikombe cy’umuhanzi wahize abandi bose mu biga mu mashuri yisumbuye

    REBA INDIRIMBO “KEEP ON MOVING” YA RINIC JEMIMAH

    REBA IKIGANIRO RINIC JEMIMAH YAGIRANYE NA ALLAN CRUZ

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129194/se-ni-apotre-umunyarwandakazi-jemimah-wimyaka-12-wabaye-umuhanzi-muto-wumwaka-muri-uganda–129194.html