Blog

  • Rwakunda wahoze ari umuyobozi muri Mininfra n'Umunyemari Rusizana bafungiwe i Mageragere – #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafunzwe muri dosiye yarimo abantu benshi y'isoko ry'inzu yaguzwe igahendesha Leta, aho yaguzwe 9.850.000.000 Frw nyamara Umugenagaciro yari yagaragaje ko ikwiriye kugurwa atarenze 7.600.000.000 Frw.

    Ni inzu Leta yagurishijwe n'umunyemari Rusizana Aloys, isigaye ikoreramo minisiteri zitandukanye iherereye ku Kacyiru imbere y'ahahoze ari Umubano Hotel.

    Mu 2021 Urukiko rwahamije Caleb Rwamuganza wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi; Serubibi Eric wayoboraga Rwanda Housing Authority (RHA) na Kabera Godefroy ibyaha byo gukoresha nabi umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta binyuranyije n'amategeko no kugira akagambane n'upiganira isoko rya Leta, bakatirwa gufungwa imyaka itandatu.

    Rwakunda Christian, Rusizana Aloys na Munyabugingo Bonaventure bareganwaga bo bagizwe abere, bituma Ubushinjacyaha bujurira.

    Rwakunda na Rusizana na bo baje guhamwa n'ibyaha mu Urukiko Rukuru, bitabaza Urukiko rw'Ubujurire, ariko bakomeza kuburana bari hanze.

    Ku wa 5 Gicurasi 2023 urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Rwakunda, Serubibi na Rusizana Aloys butari mu bubasha bwarwo, bivuze ko imyanzuro y'Urukiko Rukuru yagombaga gukurikizwa uko yakabaye.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ku wa 5 Gicurasi 2023, Gereza ya Mageragere yakiriye Rwakunda Christian n'Umunyemari Rusizana Aloys kugira ngo barangize igifungo cy'imyaka itandatu bakatiwe.

    Ku wa 31 Werurwe 2021, Urukiko Rukuru rwa Gasabo rwahamije Rwakunda ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso ku cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko utubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n'iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry'amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo hamwe n'icyaha cyo kugira akagambane n'upiganirwa isoko rya Leta.

    Mugenzi we Rwamuganza Caleb we yahamwe n'ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, kuba icyitso mu cyaha cyo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n'iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry'amasoko ya Leta bigateza Leta igihombo, hamwe n'icyaha cyo kugira akagambane n'upiganirwa isoko rya Leta.

    Ni mu gihe Serubibi Eric we yahamwe n'ibyaha byo kukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro, gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n'amategeko utubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta n'iryo gukorera mu mucyo mu itangwa ry'amasoko ya Leta bikayiteza igihombo, hamwe n'icyaha cyo kugira akagambane n'upiganirwa isoko rya Leta.

    Umunyemari Rusizana Aloys icyo gihe byemejwe ko ahamwa n'ibyaha byo kuba icyitso ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro ndetse n'icyaha cyo kuba icyitso ku cyaha cyo kugira akagambane n'upiganirwa isoko rya Leta.

    Rwakunda, Rwamuganza na Serubibi Eric bahanishijwe igifungo cy'imyaka itandatu n'ihazabu ya miliyoni 3 Frw kuri buri wese.

    Basabwe kandi gusubiza 1.804.727.200 Frw agashyirwa mu isanduku ya Leta. Aya mafaranga bagombaga kuyagabana mu buryo bungana.

    Rwakunda Christian wahoze ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo aafungiwe muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwakunda-christian-wahoze-ari-umuyobozi-muri-mininfra-n-umunyemari-rusizana

  • Rayon Sports itsinze Mukura VS, APR FC igwa miswi na Kiyovu SC mu mikino ya 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu nibwo hakinwe imikino ibanza ya kimwe cya kabiri cy'igikombe cy'amahoro 2023, Rayon Sports yatsinze Mukura VS naho APR FC inganya na Kiyovu SC.

    Mu mukino ubanza wabereye muri Sitade ya Huye, ikipe ya Mukura ikahatsindirwa ibitego 2-3 bityo itakaza umukino ubanza aho igomba gutegereza umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa Gatandatu w'iki cyumweru.

    Mukura niyo yatangiye neza uyu mukino aho ku munota wa mbere Kamanzi Achlaf yafunguye amazamu ya Rayon Sports, iyi kipe yongeyemo icya kabiri cyatsinzwe na Mukokotya Robert kuri Penaliti ubwo hari ku munota wa 31 w'umukino.

    Igice cya mbere cy'uyu mukino kihariwe na Mukura Victory Sport bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2-0 bwa Rayon Sports.

    Amakipe yombi avuye ku ruhuka, Gikundiro niyo yihariye iki gice kuko yakibonyemo ibitego bitatu bituma itahukana itsinzi iyi kuye hanze.

    Ubwo hari ku munota wa 49 nibwo rutahizamu Luvumbu Nzinga Héritier yayiboneye igitego gifungura, umukino ugeze ku munota wa 81 nibwo Jockiam Ojera yatsinze icya kabiri mu gihe icyatanze itsinzi cyatainzwe na Léandre Onana.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 nibwo hategerejwe umukino wo kwishyura uzabera kuri Kigali Pele Stadium guhera ku isaha ya saa cyenda.

    Ku rundi ruhande mu karere ka Bugesera haberaga umukino ubanza nawe wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro, Ikipe ya APR FC yari yakiriye uyu mukino warangiye inganyije na Kiyovu SC igitego kimwe kuri kimwe.

    Ku ruhande rwa APR FC yatsindiwe na Kwitonda Alain Bacca mu gihe icyo kwishyura cyatsinzwe na Mugiraneza Froduard.

    Biteganyijwe ko umukino wo kwishyura uzakinwa ku cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023 ukazabera kuri Kigali Pele Stadium.

    The post Rayon Sports itsinze Mukura VS, APR FC igwa miswi na Kiyovu SC mu mikino ya 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-itsinze-mukura-vs-apr-fc-igwa-miswi-na-kiyovu-sc-mu-mikino-ya-1-2-cyigikombe-cyamahoro/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-itsinze-mukura-vs-apr-fc-igwa-miswi-na-kiyovu-sc-mu-mikino-ya-1-2-cyigikombe-cyamahoro

  • RDC: Jonas Tshiombela wo muri NSCC yatse leta ibisobanuro ku mpamvu y'ingabo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na Actu30.cd, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 9 Gicurasi 2023, umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile Nshya ya Congo (NSCC), Jonas Tshiombela, yahamagariye Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gusobanura neza inshingano z'ingabo za SADCbyemejwe kuwa Mbere ko zigiye koherezwa mu burasirazuba bw'igihugu .

    “Ubu kuva Umukuru w'igihugu ahindukiriye SADC, turizera ko yakuye isomo kuri EAC no ku bisubizo byitezweku ngabo zose ziza ku butaka bwacu. Ese isomo ryarizwe? Nibimara kuhagera, manda izaba ibyo bemeranijweho cyangwa izaba ikindi kintu? Ibyo byose, nta makuru tubifiteho, gusa, dukomeje kugira amakenga kandi turabona ko hari ingabo nshya ziyongera ku zisanzwe,” ibi ni ibyatangajwe na Jonas Tshiombela.

    Mbere yo kongeraho ati: “Turashaka ko manda yayo (SADC) isobanurwa mbere y'uko bagera ku butaka bwa Congo. Abari basanzwe, guhuza gahunda zabo z'akazi, uburyo bateganya kwishyira hamwe kugira ngo amahoro agaruke? Ibyo bigomba kumenyekana. Niba atari uko bimeze, abadafite gahunda yo kugira uruhare mu ngufu ingabo zacu zikoresha, nibazinge imizigo batahe, abafite gahunda yo kugira uruhare muri izo ngufu, bashobora kubaha imipaka yacu. “

    Umuhuzabikorwa wa NSCC yavuze ko nubwo hashyizweho ingabo z'akarere, FARDC ikomeje kuba ingufu zonyine zishobora kurangiza ikibazo cy'umutekano mucye mu burasirazuba bw'igihugu.

    Ku wa Mbere ushize nibwo abakuru b'ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango w'ubukungu w'ibihugu bya Afurika y'amajyepfo (SADC) bemeje, mu nama yateraniye I Windhoek muri Namibia, kohereza ingabo zo muri ibi bihugu mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufasha kurwanya imitwe yitwaje intwaro, ariko cyane cyane uwa M23.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/rdc-jonas-tshiombela-wo-muri-nscc-yatse-leta-ibisobanuro-ku-mpamvu-y-ingabo-za

  • Ikizere Mukoghotya yahaye Mukura VS kiraje amasinde, APF FC na Kiyovu sport (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT


    Undi mukino wabaye, n'uwahuzaga Mukuru VS na Rayon sport , aho iyi Rayon Sports iturutse inyuma, itsinda Mukura VS ibitego 3-2 mu mukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro waberaga kuri Stade ya Huye.

    Rutahizamu w'Umunya-Uganda ukinira Mukura Victory Sports, Robert Mukoghotya, yari yemereye abafana b'ikipe ye ko ari bubatsindire Rayon Sports akayisezerera mu mukino ubanza wa ½ cy'Igikombe cy'Amahoro cya 2023.

    Mu butumwa bw'amashusho bwakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, uyu rutahizamu yabajijwe n'Umunyamakuru Twizerimana Héritier ushinzwe Itangazamakuru muri Mukura VS uko biteguye umukino wa Rayon Sports nyuma y'imyitozo ya mu gitondo bakoreye kuri Stade ya Huye ari na yo izakira uyu mukino.

    Birangiye rero ikiere uyu rutahizamu yahaye abafana ba Mukura Victory Sport kiraje amasindi kuko birangiye Mukura VS 2-3 Rayon Sports

    Umukino wo kwishyura uzabera kuri Kigali Pele Stadium ku wa Gatandatu, tariki ya 13 Gicurasi 2023.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikizere-mukoghotya-yahaye-mukura-vs-kiraje-amasinde-apf-fc-na-kiyovu-sport

  • Emeran Noam wa Manchester United yaremye abanyarwanda agatima #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko bivuzwe ko ibiganiro bigeze kure na Noam Emeran ukinira Manchester United y’abatarengeje imyaka 21 ngo aze gukinira u Rwanda, yagarageje ko atewe ishema no kwitwa umunyarwanda.

    Uyu mukinnyi ushobora kugira amahirwe akaba yazamurwa mu ikipe nkuru, amakuru avuga ibiganiro bigeze kure ndetse bigenze neza mu kwezi gutaha n’umukino wa Mozambique mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika yazawukina.

    Noam ntabwo yigeze yifuza kuba yagira icyo avuga, gusa kuri iyi nshuro yaciye amarenga ko u Rwanda arutekerezaho.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yashyizeho amafoto atandukanye ari mu ikipe ya Manchester United, umwe mu bavuze kuri ubu butumwa ni umunya-Sweden bakinana muri iyi kipe, Anthony Elanga.

    Yashyizeho ibendera ry’u Rwanda n’amaso ndetse n’ikiganza gifunze, nko kumubwira ati “ndakubona munyarwanda we!”

    Noam na we yahise amusubiza akoresheje ibiganza bifunze.

    Noam Emeran avuka kuri nyina w’Umunyarwandakazi ndetse na se Emeran Fritz Nkusi wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi.

    Noam Emeran amahirwe menshi ni uko azakinira u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/emeran-noam-wa-manchester-united-yaremye-abanyarwanda-agatima

  • Imvura igiye gutanga agahenge – #rwanda #RwOT

    Imvura yaguye mu minsi icumi ya mbere y'uku kwezi yari nyinshi cyane kuko yageze kuri milimetero 182.6 hashingiwe ku bipimo byafatiwe ku bupimiro bwa Mushubati mu Karere ka Rutsiro, iteza ibiza byahitanye abantu 131, inzu zigera mu 6400 zirasenyuka, n'ibindi byinshi.

    Meteo Rwanda ivuga ko kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20 Gicurasi, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 10 na 80.

    Ikomeza kiti “Imvura iteganyijwe kugabanuka cyane ugereranyije n'imvura yaguye mu gice cya mbere gishize mu gihugu hose. Ingano y'imvura iteganyijwe izaba iri ku kigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa mu gihugu.”

    Ikigero cy'impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gice kiri hagati ya milimetero 10 na 70.
    Iminsi iteganyijwemo imvura izaba iri hagati y'iminsi ibiri n'iminsi ine henshi mu gihugu.

    Meteo Rwanda yakomeje iti “Imvura iteganyijwe izaturuka ku isangano ry'imiyaga riherereye mu gice cya ruguru cy'Isi.”

    Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 niyo nyinshi iteganyijwe mu bice by'Uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Musanze na Burera.

    Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe mu bice bisigaye by'Intara y'Uburengerazuba niy'Amajyaruguru uretse mu majyepfo y'Uturere twa Gicumbi na Rulindo; iteganyijwe kandi mu karere ka Nyaruguru no mu burengerazuba bw'Uturere twa Nyamagabe na Huye.

    Imvura iri munsi ya milimetero 20 niyo nke iteganyijwe mu bice byinshi by'Uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza, Kirehe ndetse no mu majyepfo y'Uturere twa Ngoma, na Bugesera. Ahandi hose hasigaye mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 20 na 40.

    Igaruka ku ngaruka zitezwe, yakomeje iti “Ingaruka ziterwa n'imvura iringaniye ndetse n'imvura igwa iminsi yikurikiranya muri iki gice, imyuzure ahantu hegereye imigezi no mu bishanga cyangwa hafi y'imigezi ahakorerwa ubuhinzi n'ubworozi, ahantu hahanamye hatarwanyije isuri n'izindi mpanuka ziterwa n'imirabyo n'inkuba zishobora kugaragara ahantu hatandukanye mu gihugu.”

    “Meteo Rwanda iragira inama abanyarwanda n'inzego bireba gukomeza ingamba zo gukumira no kwirinda ibiza.”

    Mu gice cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi 2023, hateganyijwe ko ubushyuhe bwinshi buzaba buri hagati ya dogere Selisiyusi 18 na 28 mu Rwanda.

    Mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Bugesera, mu burengerazuba bw'Uturere twa Gasabo na Ngoma, mu burasirazuba bw'Uturere twa Nyagatare, Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara no mu kibaya cya Bugarama hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 26 na 28.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-ko-imvura-igiye-gutanga-agahenge

  • Abakozi babiri ba REG bafatiwe mu cyuho bakira ruswa – #rwanda #RwOT

    Bafashwe ku wa 9 Gicurasi 2023. Barimo Umuyobozi wungirije wa REG, ishami rya Rulindo, n'umutekinisiye kuri iryo shami.

    RIB yakomeje iti “Bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indoke, aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwakira 400,000 Frw kugirango batange serivisi umukiliya yemerewe n'amategeko.”

    Abakekwa bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Akagari ka Kiyovu mu Mudugudu w'Inyarurembo. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Umuvugizi wa RIB Dr Murangira Thierry, yavuze ko RIB “itazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha nk'iki cyo gusaba cyangwa kwakira ruswa yitwaje umurimo akora, inakangurira abantu kucyirinda kuko ari icyaha gihanwa n'amategeko.”

    Yakomeje ati “RIB irashimira ko hari abantu bamwe bamaze kumva ko ruswa atari nziza batanga amakuru.”

    Icyaha cyo gusaba, kwakira, cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Abakozi babiri ba REG muri Rulindo bafunzwe bakekwaho kwakira ruswa

    Aba bakozi babiri ba REG bafungiwe muri Nyarugenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-babiri-ba-reg-bafatiwe-mu-cyuho-bakira-ruswa

  • Heineken yakumbuje abakunzi bayo umukino wa nyuma wa UEFA Champions League – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye kuri Chillax Lounge ku wa 9 Gicurasi 2023 aho ubuyobozi bwa Bralirwa bwasangiye n'abakiliya ibinyobwa bya Heineken byaba ibisembuye n'ibidasembuye.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'abafatanyabikorwa b'uru ruganda, barimo abakunzi ba ruhago bari bakoranye ngo bashyigikire amakipe bakunda, basoma kuri Heineken.

    Igitego cya Real Madrid kikijyamo nibwo amarangamutima ya benshi yazamutse, gitsinzwe na Vinícius Jr ku munota wa 36, cyishyurwa na Kevin De Bruyne ku munota wa 67.

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Bralirwa Martine Gatabazi, yavuze ko iki gikorwa cyakiriwe neza, ndetse ko abakiliya bahishiwe byinshi by'umwihariko ku mukino wa nyuma w'iri rushanwa.

    Yagize ati “Igikorwa cyabaye kandi cyagenze neza. Izi twazita nk'intangiriro ku birimo gutegurwa bizaba ku mukino wa nyuma. Twumva ko uzaba ukomeye, akaba ariyo mpamvu natwe imyiteguro twayitangiye kare.”

    Gatabazi yongeyeho ko biri no mu rwego rwo gushishikariza abakunzi ba Bralirwa kunywa ibinyobwa byayo byose banibanda kuri “Heineken 0.0” kuko idasindisha.

    Ikinyobwa cya Heineken gifite inkomoko mu Buholandi, ariko Bralirwa yahawe uburenganzira bwo kuyengera mu Rwanda. Heineken ni yo muterankunga mukuru wa UEFA Champions League.

    Iri rushanwa rirakomeza no kuri uyu wa Gatatu, hakina AC Milan na Inter Milan, zombi zo mu Butaliyani.

    Ibinyobwa bya Heineken biboneka bisembuye cyangwa bidasembuye

    Abakunzi ba Heineken basangiye iki kinyobwa bareba imikino ya UEFA Champions League


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/heineken-yakumbuje-abakunzi-bayo-umukino-wa-nyuma-wa-uefa-champions-league

  • Ibi nibyo bitegereje abashaka kuzuza ibifu byabo binyuze mu nzira mbi, Abakozi 2 ba REG batawe muri yombi nyuma y’amafara ya Ruswa bakiriye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibi nibyo bitegereje abashaka kuzuza ibifu byabo binyuze mu nzira mbi, Abakozi 2 ba REG batawe muri yombi nyuma y'amafara ya Ruswa bakiriye

    Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abakozi babiri ba Sosiyete y'igihugu ishinzwe ingufu (REG) mu Karere ka Rulindo, bakekwako kwakira ruswa.

    Bafashwe ku wa 9 Gicurasi 2023. Barimo Umuyobozi wungirije wa REG, ishami rya Rulindo, n'umutekinisiye kuri iryo shami.

    RIB yakomeje iti 'Bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indoke, aho bafatiwe mu cyuho bamaze kwakira 400,000 Frw kugirango batange serivisi umukiliya yemerewe n'amategeko.'

    Abakekwa bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyarugenge, Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

    Icyaha cyo gusaba, kwakira, cyangwa gutanga indonke gihanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Abafatiwe mu cyuho

    Source : https://yegob.rw/ibi-nibyo-bitegereje-abashaka-kuzuza-ibifu-byabo-binyuze-mu-nzira-mbi-abakozi-2-ba-reg-batawe-muri-yombi-nyuma-yamafara-ya-ruswa-bakiriye/

  • Uyu musifuzi bazamwongerere umushara! Abantu bakomeje kuvugishwa n’umukinnyi wa Apr wigize umuzamu wa Kiyovu umusifuzi akamuvumbura – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musifuzi bazamwongerere umushara! Abantu bakomeje kuvugishwa n'umukinnyi wa Apr wigize umuzamu wa Kiyovu umusifuzi akamuvumbura.

    Mu mukino waberaga mu karere ka Bugesera, wahuzaga ikipe ya Apr Fc na Kiyovu Sport, ukaza kurangira amakipe yose aguye miswi 1:1, habereyemo agashya ko kurarira bidasanzwe.

    Ni ukurarira kwakozwe n'umukinnyi w'ikipe ya Apr Fc ubwo iyi kipe ya Apr Fc yaribonye kufura, umukinnyi umwe yavuye mu bandi ajya kurarira, araryoherwa ashiduka yageze mu izamu ari inyuma ya garidiye.

    Gusa nubwo yari yaciye mu rihumye abandi bose, umusifuzi yamuciye iryera imigambi ye yose arayipfubya.

    Source : https://yegob.rw/uyu-musifuzi-bazamwongerere-umushara-abantu-bakomeje-kuvugishwa-numukinnyi-wa-apr-wigize-umuzamu-wa-kiyovu-umusifuzi-akamuvumbura/