Blog

  • Kenya: Polisi yatumije Pasiteri wiyita Yesu w'i Tongare nyuma y'uwashutse (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Eliud Wekesa, uzwi cyane ku izina rya “Yesu w'i Tongaren (agace ko muri Kenya)”, ni umukuru w'idini ryitwa New Jerusalem, cyangwa Yeruzalemu Nshya, ugenekereje mu Kinyarwanda.

    Ku wa gatatu yitabye polisi yo mu karere ka Bungoma mu burengerazuba bwa Kenya, nyuma yuko yari yamutumije ku wa kabiri ngo imubaze ku nyigisho ze ziteye amakenga.

    Yatumye abayoboke b'idini rye bemera ko ari Yesu. Wekesa afite intumwa 12, zahawe iryo zina hagendewe ku bakomoka kuri Yakobo uvugwa muri Bibiliya.

    Ariko uyu muvugabutumwa avuga ko nta kintu na kimwe kibi yakoze cyatuma atabwa muri yombi, yongeraho ko icyo akora gusa ari ukwamamaza ivanjili, nkuko bivugwa n'ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu.

    Ibi bibaye mu gihe abakora iperereza mu karere ka Kilifi gakora ku nyanja y'Abahinde ko mu burasirazuba bwa Kenya, barimo gukurikirana indi dosiye y'umukuru w'idini.

    Abo bakora iperereza bavuze ko batahuye indi mirambo 21, bituma umubare w'abantu bose bamaze kumenyekana ko bapfuye ugera ku bantu 133.

    Pasiteri Paul Mackenzie, umukuru w'itorero Good News International Church rifite icyicaro mu karere ka Kilifi, ategereje kuburanishwa ku birego byo gushishikariza abayoboke be kwiyicisha inzara.

    Abandi bantu babarirwa mu magana batangajwe ko baburiwe irengero.

    Perezida wa Kenya William Ruto yashyizeho akanama ko gukora iperereza kuri izo mpfu.

    Ku wa mbere, polisi ikorera mu karere ka Kwale yatabaye abantu 200, barimo abana 50, ibakuye mu ishyamba, mu gicyekwa ko ari ugushimutwa gushingiye ku myemerere y'idini.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-polisi-yatumije-pasiteri-wiyita-yesu-w-i-tongare-nyuma-y-uwashutse

  • Kenya: Hadutse icyorezo kitazwi kimaze kwica 9 abandi 80 bajyanywe mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Inzego z'ibanze muri ako gace zavuze ko abantu 9 barimo abakuze 6 n'abana 3 bari hagati y'umwaka umwe n'itatu.

    Abanduye icyo cyorezo bagaragaza ibimenyetso byo kubabara umutwe, amaso agahinduka umuhondo n'ibindi bimenyetso bidasobanutse bigaragaza icyorezo gishya nk'uko inzego z'ibanze zakomeje kubivuga..

    Bamwe mu bamaze kwandura bagaragaje ko barwaye Marariya n'ibindi bimenyetso by'icyo cyorezo.

    Iyi ndwara nshya yadutse mu majyaruguru ya Kenya yagaragaye mu mezi 2 nyuma y'uko abashakashatsi mu buvuzi muri icyo gihugu cya Kenya bavumbuye umubu mushya udasanzwe mu duce twa Laisamis na Saku by'umwihariko muri Marsabit county ahavugwa iyi ndwara cyane.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-hadutse-icyorezo-kitazwi-kimaze-kwica-9-abandi-80-bajyanywe-mu-bitaro

  • RDC: Baracyashakisha abarenga 5000 baburiwe irengero mu biza (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku wa gatatu mu masaha ya mbere, abakorerabushake bakomeje gushakisha nk'uko umunyamakuru wa Ouragan.cd woherejwe aho avuga.

    Umubare w'abahitanywe n'ibiza byibasiye iki gice uragenda urushaho kwiyongera mu gihe imirambo 423 ari yo yabonetse, nk'uko sosiyete sivile ibivuga, ikongeraho ko kandi abantu 5.525 baburiwe irengero .

    Usibye iki kibazo, imiryango myinshi y'abazize ibiza n'abacitse ku icumu yatakaje byose. Bamwe babwiye Ouragan.cd, ko bakiriye ubufasha bucye buvuye ku bagira neza.

    Bati 'Kuva uwo munsi ntitwigeze turya. Tuba turebareba niba hari uwadufasha. Rimwe na rimwe duhabwa ifu nkeya, turanyura mu bihe bikomeye cyane, ntiturya, nta myenda dufite kandi nta n'uburaro dufite. Umudugudu wacu wose warasenyutse, nta kintu twakijije, twatakaje abantu n'imitungo. '

    Mugisho Joseph yabuze abantu cumi na babiri bo mu muryango we mu gihe cy'ibiza. Nta byiringiro by'ejo hazaza, uyu munyekongo muri iki gihe aba mu ishuri ariko iruhande rw'umugezi uhiga ubuzima bwe.

    Ati: 'Nabuze abantu cumi na babiri bo mu muryango wanjye, hasigaye batanu gusa. Ntabwo dufite inzu, twabonye ubuhungiro mu ishuri ryaho. Kubw'ibyago, ni abaturage hafi ya bose bahahungiye. Turi mu bihe bibi cyane ',

    Tugarutse ku mibare, umuyobozi wa Teritwari ya Kalehe, Zirimwabagabo Thomas, avuga ko imirambo 411 ari yo yabonetse kugeza ubu, akemeza ko guverinoma y'intara yatanze ubufasha bwa mbere ku bahuye n'ibiza nubwo bidahagije bitewe n'ibyo bakeneye.

    Ati 'Kugeza ejo, turi ku mirambo 411 yabonetse harimo 403 yashyinguwe, Turacyafite imirambo 9. Kuva ku Cyumweru, twapakuruye igice kinini cy'ibiribwa n'ibitari ibiribwa bigizwe n'ibishyimbo, amajerekani y'amavuta, n'amajerekani arimo ubusa yo kuvomesha amazi'.

    Ku wa Kabiri, itariki ya 9 Gicurasi, Guverinoma ya Congo yatanze ubufasha bwa mbere ku baturage bahuye n'ibibazo burimo ibiribwa n'ibindi bitari ibiribwa ndetse n'amafaranga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/rdc-baracyashakisha-abarenga-5000-baburiwe-irengero-mu-biza-by-imvura

  • Mu mafoto ihere ijisho ikimero cya Yolo The Queen wasazije umuhanzi (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hamaze iminsi yacicikana amakaru y'umubano wihariye w'umuhanzi umaze kubaka azina muri Afurika y'iburasirazuba Harmonize ,n'umunyarwandakazi Yolo The Queen ufite imiterere ikunzwe kwibazwaho n'abatari bacye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga .

    Haciyeho iminsi Harmonize agaragaza ko afitanye umubano udasanzwe na Yolo The Queen, inkumi y'ikimero ikunze kuvugisha abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

    Icyakora nubwo Harmonize akunze kugaragaza ko afitiye urukundo rudasanzwe Yolo The Queen, abakurikiranira hafi umuziki bo babibona nk'iturufu nshya uyu muhanzi yadukanye nk'izamufasha kwigwizaho abamukurikira mu Rwanda.

    Ababibona gutya babishingira ku buryo urukundo Harmonize akunda uyu mukobwa arushyuhiriza ku mbuga nkoranyambaga, aho byorohera buri wese kubona ko afite Umunyarwandakazi bakundana.

    Urugero rwa hafi ni aho mu ijoro ryo ku wa 7 Gicurasi 2023, Harmonize yatumiye Yolo The Queen kuri Instagram 'Live' ngo baganire ku rukundo rwabo.

    Ubwo bari Live kuri Instagram, Harmonize yavuze ko akunda cyane Yolo The Queen, ati “Impamvu mbizanye hano ni ukugira ngo buri wese amenye ko ngukunda cyane.”

    Ni ikiganiro uyu muhanzi yatereteragamo uyu mukobwa amusabira urukundo ku karubanda, ibyo bamwe bafashe nko gushaka kureshya amarangamutima y'abakunzi b'umuziki w'u Rwanda.

    Mu minsi ishize ni bwo Harmonize yatangiye kugaragaza ko afitanye ibanga ry'urukundo na Yolo The Queen ndetse akanyuzamo akanamutuma ku mubyeyi we ngo amushimire kuba yarabyaye umukobwa yishimira.

    Ni ubutumwa bw'urukundo uyu muhanzi akunze gutambutsa abinyujije ku karubanda bigatuma abakurikirana iby'umuziki babifata nk'urugamba Harmonize arimo rwo kwigarurira abafana i Kigali.

    Yolo The Queen yatangiye kuvugwa cyane muri 2020 ,ni nyuma y'uko yari amaze gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto hejuru nta kintu yambaye uretse udupfukamunwa yari yapfukishije amabere.

    Uyu mukobwa ufite ikibuno kinini gitangarirwa na benshi ariko gikurura abagabo kugeza naho umuhanzi Drake wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yigeze kugaragaza amaragamutima kuri we, aho byagiye bigaragara ko hari ubutumwa yagiye yandikirana na Yolo.

    Yolo ni umwe mu bakobwa bake b'abanyarwanda bigaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko bakunzwe n'ibyamamare ku Isi,nyuma ya ShaddyBoo na Kate Bashabe,nkuko nabo byagiye bigaragara ko bakundwa n'ibyamamare byiganjemo n'abakinnyi bo mu makipe y'umupira w'amaguru akomeye ku Isi.



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-mafoto-ihere-ijisho-ikimero-cya-yolo-the-queen-wasazije-umuhanzi-harmonize

  • Konti ya Instagram ya Miss Naomie yasibwe – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2020 yasibiwe konti ye ya Instagram yakurikirwaho n'abarenga ibihumbi bibiri.

    Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gicurasi 2023,nibwo Ishimwenamoie5- konti ikoreshwa na Miss Nishimwe Namomie itari kiri kugaragara kuri uru rubuga rwa Instagram ,aho uri kugerageza kuyishakisha bari kumubwira ko itakibaho.

    Amakuru dufite nuko hataramenyekana niba ariwe waba wikuriyeho urububa rwe cyagwa se rwibwe.


    Gusa bikekwa ko yaba yarukuyeho ubwe kugirango yitegure ubukwe neza, we na Michael Tesfay , n'ubwo aherutse guhakana aya makuru y'ubukwe bwe avuga ko ari igihuha.

    Byavugwaga ko Miss Naomie na Micheal bamaze igihe bategura ubukwe bwabo mu ibanga rikomeye cyane ndetse ko n'ubukwe bwabo buteganyijwe kuzaba mu Kuboza uyu mwaka wa 2023.

    Miss Naomie yahakanye aya makuru yivuye inyuma agira ati “Ngaho! Reka reka rwose ayo makuru siyo. “

    Inkuru y'urukundo rw'aba bombi yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru bitandukanye kuva muri Mata 2022.

    Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mubikorwa bitandukanye bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

    Muri Nzeri 2022 Miss Nishimwe Naomie yaherekeje umukunzi we muri Gabon aho bagiye kunoza ubufatanye bwa sosiyete ya 'Bizcotap' isanzwe ari iya Michael Tesfay na 'Be-space group' y'umugore witwa Angoang Grâce Manuella wo muri iki gihugu.

    Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n'ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

    Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.
    Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y'u Rwanda nk'uwimenyereza umwuga aho yakoze mu gihe cy'amezi ane.

    Muri Mata 2022 nyuma y'iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko afite umukunzi nibwo Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye bitandukanye.

    Uyu mukunzi wa Naomie avuga ko yagenze ibihungu byinshi , gusa nyuma yo kugera mu Rwanda mu 2018 yanyuzwe n'ibihe yahagiriye bituma afata umwanzuro wo kuhaguma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/konti-ya-instagram-ya-miss-naomie-yasibwe

  • Gakenke: Ikirombe gisanzwe gicukurwa cyahezemo umuntu,umunsi ubaye uwa 2 (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko iki kirombe gicukurwamo n'ikigo Ruli Mining Trade Ltd cyagwiriye abantu babiri kuri uyu wa Gatatu, ariko umwe aratabarwa, ahita ajyanwa kwa uganga.

    Mugenzi we witwa Habarurema w'imyaka 23 yahezemo, akomeje gushakishwa.

    Igikorwa cyo kumushakisha kuri uyu wa Gatatu cyitabiriwe n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney n'abayobozi b'inzego z'umutekano nka Polisi na RIB.

    Hakizimana yakomeje ati “Ni umuntu umwe wahezemo, ubu imirimo yo kumushakisha kuva ejo irakomeje, n'ubu niho turi, icyakora ntekereza ko tugereranyije aho tugeze n'uburebure bw'ikirombe uko bwareshyaga, nibwira ko dushobora kuba twenda kumugeraho.”

    Yavuze ko uwahise aboneka akajyanwa kwa muganga ameze neza, kuko yari yagize udukomere duto cyane mu maso.

    Iki kirombe ngo cyagushijwe n'imvura nyinshi yaguye ku wa Kabiri ndetse yamaze umwanya munini, maze kigwa ku wa Gatatu mu museso.

    Icyakora bijyanye n'imiterere yacyo, ubuyobozi bufite icyizere ko umwuka urimo, uretse amazi yaba yaragiyemo, ariko ngo kuyikinga birashoboka.

    Bitewe n'uko ari mu musozi hagati, ntabwo bishoboka ko hakwifashishwa imashini mu gushaka uyu muntu, harimo gukoreshwa amaboko.

    Mu birombe bigera muri 300 bibarurwa muri uyu murenge, 27 byabaye bihagaritswe by'agateganyo

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/gakenke-ikirombe-gisanzwe-gicukurwa-cyahezemo-umuntu-umunsi-ubaye-uwa-2

  • Abantu miliyoni bamaze kugezwaho amazi meza ku bufatanye na World Vision – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuga ko bavomaga kure kandi bakavoma amazi mabi mu gishanga, aho bakoreshaga hagati y'isaha n'igice n'amasaha abiri. Imvura iyo iguye amazi bavoma ahinduka ibiziba.

    Umuryango mpuzamahanga wa Gikristo, World Vision, ufatanyije n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe amazi, isuku n'isukura (WASAC), kuri uyu wa Kabiri bashyikirije abaturage bo mu Murenge wa Kageyo, amavomo bubakiwe.

    Aba baturage bavuga ko baruhutse ingendo bakoraga bajya kuvoma mu mibande amazi mabi.

    Twagirayezu Jean Damascène avuga ko baruhutse kumanuka imisozi no kugenda igicuku bajya kuvoma mu tubande, kuko bagendaga bikanga umutekano muke bagirira mu mashyamba banyuragamo bajya gushaka amazi.

    Ati “Ikibazo cyo kubona amazi meza turashima ko cyamaze gukemuka, ntawuzongera kutuvugaho umwanda. Nta zindi mpungenge zo kugenda amasaha twikanga amajoro tujya gushaka amazi, nta n'indwara zikomoka ku nzoka zizongera kugaragara mu bana bacu”.

    Mu 2019 abatuye imirenge y'Akarere ka Gicumbi bari bafite amazi meza ku kigero cya 9%, aho bakoraga ingendo zirenze iblometero bajya gushaka amazi meza. Kuri ubu bageze ku kigero cya 95% aho bavoma ahatarengeje metero 500.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa WASAC, Umuhumuza Gisèle, yasabye abaturage gufata neza ibikorwaremezo baba begerejwe.

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision muri Leta zunze ubumwe za Amerika , Edgar Sandoval, yashimye ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda zo kwegereza abaturage amazi meza, yizeza ko umuryango ayobora uzashyigikira igihugu muri iki cyerekezo.

    Ati “Dusohoza amasezerano yo kugeza ku baturage bagera kuri miliyoni amazi meza mu Rwanda, nifuje kuba hano ngo ndebe ibyagezweho ndetse n'ingaruka nziza byagize ku baturage… U Rwanda rwerekana ko iterambere rishoboka iyo abantu bakoreye hamwe, kabone n'iyo haba hari imbogamizi”.

    Yashimye imikoranire n'ubufatanye bwa World Vision na Leta y'u Rwanda.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel, yashimiye umufatanyabikorwa World Vision Rwanda wubatse amavuriro y'ibanze mu mirenge ya Nyankenke, Kageyo na Rutare, amarerero y'icyitegererezo ndetse no kubaka ubushobozi mu nzego z'ubuzima.

    Ingo 95,030 zo mu Karere ka Gicumbi zimaze kugezwamo amazi meza na World Vision, mu mushinga watwaye miliyari zisaga ebyiri, aho akarere ka Gicumbi katanzemo 40%, angana na miliyali isaga imwe.

    Uyu muryango ukaba umaze kugeza ku baturage miliyoni mu turere 15 tw'igihugu.

    Amazi yashyikirijwe abaturage azatuma batongera gukora ingendo ndende

    Ingo zirenga ibihumbi 95 zimaze kugezwaho amazi meza ku bufatanye na World Vision

    Umuyobozi Mukuru wa World Vision, Edgar Sandoval, yashimye ko u Rwanda rwashyize imbere gahunda zo kwegereza abaturage amazi meza

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-1-000-000-bamaze-kugezwaho-amazi-meza-ku-bufatanye-na-world-vision

  • Ibintu 6 bizakwereka ko umusore mukundana azavamo umugabo mwiza kandi uguhesheje ishema  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanga bavuga ko burya umusore mwiza atari ufite amafaranga cyangwa umwiza ku isura, ahubwo umusore mwiza ni umusore wiyubaha kandi uzi icyo gukora mu gihe cyanyacyo.

    Burya ikizakubwira ko umusore mu kundana azavamo umugabo mwiza, ni uko uwo musore aba yiyubaha, dore ibiranga umusore wiyubaha.

    1.Umusore wiyubaha ntiyirukanka mu bagore n'abakobwa: iyo mukundana ntajya agumya kugudika cyane n'abandi bagore ngo azane ibintu byo kuguca inyuma.

     

    2. Umusore wiyubaha ntanywa inzoga ngo asinde; singombwa buri gihe ngo ukunde umusore utanywa inzoga, niyo azinywa ntacyo bitwaye ariko akazinywera ku rugero kandi mu gihe cyanyacyo.

     

    3.Umusore uzavamo umugabo mu zima aba azi guhangira amafaranga: singombwa ngo abe agundira amafaranga, Oya!, ahubwo biterwa nuko ayakoresha ndetse n'uburyo ayatangamo, rero ugomba kureba umusore uzi gukoresha amafaranga neza kandi uzi kuyashaka.

    4. Umusore wiyubaha yubaha n'abandi, ntuzigire wemera gukomeza gukundana n'umusore ubona utajya w'ubaha bagenzi cyane cyane abana n'abagore, ntaba atabubaha nawe ntazakubaha.

    5. Umusore uzavamo umugabo ntajya avuga amagambo adakenewe, ntaba akunda kujya mu matiku ya hato na hato adakenewe.

    6. Umusore uzavamo umugabo mwiza iteka ryose ntatekereza ibijyanye no gusohoka cyangwa kuryamana, ahubwo ahora ashyira imbere ibyateza inyungu umubano wanyu ndetse n'urugo rwanyu.

    Source : https://yegob.rw/ibintu-6-bizakwereka-ko-umusore-mukundana-azavamo-umugabo-mwiza-kandi-uguhesheje-ishema/

  • Abajura bakomeje guhanga udushya muri uyu mwuga, na we iyumvire amayeri basigaye bakoresha ngo bibe abaturage utwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abajura bakomeje guhanga udushya muri uyu mwuga, na we iyumvire amayeri basigaye bakoresha ngo bibe abaturage utwabo

    Bamena amazi, Ibisambo byize amayeri mashya yo kujya kwiba mu ngo z'abantu mu ijoro.

    Abajura bakomeje guhanga udushya muri uyu mwuga dore ko bigeze aho bari kujya kwiba bagafungura amazi yo kuri robine maze ba nyiri rugo babyuka baje kuyafunga bakagwa mu gaco k'abajura.

    Mu miburo iri gutangwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, abantu bari gusabwa kutajya basohoka kuko abajura baba bari hafi aho.

    Source : https://yegob.rw/abajura-bakomeje-guhanga-udushya-muri-uyu-mwuga-na-we-iyumvire-amayeri-basigaye-bakoresha-ngo-bibe-abaturage-utwabo/

  • Umutoza wa APR FC yavuze ihurizo ritamworoheye afite #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Ben Moussa yavuze ko atorohewe n’imvune kuko ubu amaze kugira abakinnyi 5 bose babanza mu kibuga bavunitse.

    Uyu mutoza waraye unganyije na Kiyovu Sports muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro 1-1 mu mukino ubanza, yavuze ko n’ubwo benshi batashimishijwe n’umusaruro arimo atanga ariko na none imvune zitamubaniye.

    Amaze iminsi akina nta ba myugariro be 3 basanzwe babanza mu kibuga, Buregeya Prince wavunitse, Niyomugabo Claude we yarabazwe na Niyigena Clement warwaye Malaria.

    Ku mukino w’ejo akaba yaratakaje abandi bakinnyi babiri ibintu avuga ko bitoroshye kuri we.

    Ati “Nugarijwe n’imvune cyane, Ruboneka [Bosco] na Ishimwe Pierre bavunitse, basanga Niyigena Clement, Buregeya Prince ndetse na Niyomugabo Claude.'

    Ikindi kandi uyu mutoza yagaragaje kutishimira uburyo ingengabihe iteguwe kuko ngo abakinnyi barimo gukina imikino myinshi mu gihe gito cyane ko mu byumweru 2 bakinnyemo imikino 6, asaba FERWAFA kubihindura.

    Kiyovu Sports izongera gucakirana na APR FC ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2023 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy’Amahoro.

    Ben Moussa yavuze ko atorohewe n’imvune

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-wa-apr-fc-yavuze-ihurizo-ritamworoheye-afite