Blog

  • Menya impamvu yatumye Luvumbu agira umujinya w’umuranduranzuzi maze akawutura icupa ry’amazi – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS, umukinnyi wo hagati muri Rayon Sports, Héritier Luvumbu Nzinga yagaragaye arimo akubita umugeri icupa ry'amazi kubera umujinya w'umuranduranzuzi yari afite.

    Uyu musore ukomoka muri Congo yateye  umugeri icupa ry'amazi kubera umujinya yatewe no gusimbuzwa atabishaka ku munota wa 75 kandi ariwe wari wafashije kwishyura igitego cya mbere cyo ku munota wa 49 kubera ko Mukura VS yari babanje kubatinda ibitego 2.

    Wari umukino ubanza wa 1/2 cy'Igikombe cy'Amahoro, ikipe ye yatsinzemo Mukura Victory Sports ibitego 3-2 ku wa Gatatu.

    Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-yatumye-luvumbu-agira-umujinya-wumuranduranzuzi-maze-akawutura-icupa-ryamazi-amafoto/

  • Imiryango ituye mu manegeka mu Mujyi wa Kigali yatangiye gukodesherezwa – #rwanda #RwOT

    Ku wa 3 Gicurasi 2023 nibwo humvikanye inkuru ibabaje y'abanyarwanda 131 bahitanwe n'ibiza byibasiye Intara zitandukanye z'igihugu, hangirika n'ibikorwaremezo byinshi.

    Byatumye hafatwa ingamba zitandukanye zirimo gusuzuma ahandi hose hashobora kuba hatuye abantu, nyamara hashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Mu igenzura Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buri gukora, bwatangaje ko bumaze kubona imiryango 5812 ituye mu manegeka, harimo 2332 yahakodeshaga.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yavuze ko bagikomeje kureba abagituye mu manegeka no kubakangurira kwimuka, kuko batifuza ko hari umuntu wahitanwa n'ibiza.

    Ati “Icyo turimo gukora ubu ni uguha ubukode bw'ukwezi kumwe abakodeshaga mu manegeka bagashaka ahandi heza, abari banyiri amazu tukabaha ubukode bw'amezi atatu kugira ngo habeho gukiza amagara yabo.”

    “Dukomeje kandi ubugenzuzi buhoraho tureba abantu batuye ahari ubuhaname bwa 50% bakaba bakwimurwa mu gihe bigaragara ko bahubatse badakurikije imiterere y'aho hantu, tunareba abaturiye za ruhurura ziteje akaga n'abatuye mu mbago z'ibishanga.”

    Imiryango 361 ni yo imaze kwimurwa muri ubu bukangurambaga bugikomeje.

    Ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru cyo ku wa 17 Mata 2023, Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Imiturire n'Ibikorwaremezo, Dr Mpabwanamaguru Merard yatangaje ko nibura imiryango ibihumbi 27 ituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwayo mu kaga, ibizwi nk'amanegeka. Iyo miryango ituye mu mirenge 35 igize umujyi.

    Umujyi wa Kigali kandi usaba abaturage kwirinda kumena imyanda muri za ruhurura kuko byangiza ibidukikije bikanagira ingaruka ku bikorwa remezo.

    Uduce tugaragaramo amanegeka twatangiye guhabwa umwihariko

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa yatangaje ko bari guha ubukode imiryango ituye ahantu hashyira ubuzima bwabo mu kaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-ituye-mu-manegeka-mu-mujyi-wa-kigali-yatangiye-gukodesherezwa

  • Gakenke: Umunsi ubaye uwa kabiri umuturage aheze mu kirombe – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruli, Hakizimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko iki kirombe gicukurwamo n'ikigo Ruli Mining Trade Ltd cyagwiriye abantu babiri kuri uyu wa Gatatu, ariko umwe aratabarwa, ahita ajyanwa kwa uganga.

    Mugenzi we witwa Habarurema w'imyaka 23 yahezemo, akomeje gushakishwa.

    Igikorwa cyo kumushakisha kuri uyu wa Gatatu cyitabiriwe n'abayobozi barimo Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umuyobozi w'Akarere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney n'abayobozi b'inzego z'umutekano nka Polisi na RIB.

    Hakizimana yakomeje ati “Ni umuntu umwe wahezemo, ubu imirimo yo kumushakisha kuva ejo irakomeje, n'ubu niho turi, icyakora ntekereza ko tugereranyije aho tugeze n'uburebure bw'ikirombe uko bwareshyaga, nibwira ko dushobora kuba twenda kumugeraho.”

    Yavuze ko uwahise aboneka akajyanwa kwa muganga ameze neza, kuko yari yagize udukomere duto cyane mu maso.

    Iki kirombe ngo cyagushijwe n'imvura nyinshi yaguye ku wa Kabiri ndetse yamaze umwanya munini, maze kigwa ku wa Gatatu mu museso.

    Icyakora bijyanye n'imiterere yacyo, ubuyobozi bufite icyizere ko umwuka urimo, uretse amazi yaba yaragiyemo, ariko ngo kuyikinga birashoboka.

    Bitewe n'uko ari mu musozi hagati, ntabwo bishoboka ko hakwifashishwa imashini mu gushaka uyu muntu, harimo gukoreshwa amaboko.

    Hakizimana yakomeje ati “Intengu yafunze inyuma, ariko hari icyizere ko uretse amazi yagiyemo, nitugira amahirwe wenda turasanga agihumeka.”

    Nyuma y'iyi mpanuka, ubuyobozi bw'Umurenge wa Ruli n'Akarere ka Gakenke bwahise bukora igenzura no ku bindi birombe, harebwa niba nta byangijwe n'imvura bishobora guteza impanuka.

    Mu birombe bigera muri 300 bibarurwa muri uyu murenge, 27 byabaye bihagaritswe by'agateganyo.

    Abaturage bakomeje gushakisha mugenzi wabo waheze mu kirombe

    Guverineri Nyirarugero (inyuma – iburyo)yifatanyije n’abandi bayobozi mu gikorwa cyo gushakisha uyu muturage

    Iki gikorwa cyatumye indi mirimo y’ubucukuzi ihagarikwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakenke-umunsi-ubaye-uwa-kabiri-umuturage-aheze-mu-kirombe

  • Ibyihariye kuri UTAB, kaminuza iza imbere mu burezi mu zigenga – #rwanda #RwOT

    Ni intego y'icyerekezo 2050 aho u Rwanda ruzayigeraho binyuze mu kubaka ubushobozi bw'Abanyarwanda bakiga amasomo akenewe kugira ngo bagire akamaro ku isoko ry'umurimo.

    Raporo ngarukamwaka izwi nka Education Statistical Yearbook 2021, yagaragaje ko mu mwaka wa 2016/2017 mu Rwanda habarizwaga amashuri makuru na Kaminuza 54 ariko hasigaye 38 gusa kubera hari ayafunzwe.

    Uwo ni umubare utari muke ushobora gufasha igihugu mu iterambere binyuze mu gushyira mu bikorwa ibiva mu bushakashatsi n'amasomo kuko abahanga bagaragaza ko umuntu wageze muri kaminuza yungukira igihugu 17 % ugereranyije n'ibiba byaramutanzweho.

    Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'ubugeni ya Byumba, ikorera mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru, UTAB ibinyujije mu mashami yayo yiyemeje kugaragaza uruhare rwayo mu kugera kuri iyo ntego binyuze mu masomo batanga aho yibanda ku bikorwa (practices) kurusha amagambo (theories).

    Ni amasomo iki kaminuza ifite n'ishami mu Karere ka Gatsibo (UTAB DOLF Kiramuruzi), abarizwa mu mashami atatu ari yo ishami ry'Inderabarezi (Faculty of Education); iry'Ubuhinzi n'Ubworozi no Kubungabunga Ibidukikije n'ingufu zisubira (Faculty of Agriculture, Environement Management and Renewable Energy); n'iry'Ubumenyi mu Mbonezamibanire, Icungamutungo, Ibaruramari n'Iterambere (Faculty of Social Sciences, Management and Development Studies).

    UTAB kandi izwi mu kugira Icyiciro ntangarugero gifasha abatarize iby'Inderabarezi kubona amasomo ajyanye n'ubwarimu, kizwi nka 'Post Graduate Dipoma in Education, PGDE.

    Kuri ubu niyo ifite abanyeshuri benshi mu zigenga zibarirwa mu Rwanda, kuko bagera ku bihumbi 11, umubare uzamuka umunsi ku wundi, nyuma y'imyaka 17 ibonye izuba aho yari yaratangiranye n'abanyeshuri 300.

    Umuyobozi Mukuru wa UTAB, Padiri Dr Gilbert Munana, avuga uwo ari umusaruro uva mu mbaraga zishyirwa mu burezi bufite ireme batanga, ibishimangirwa n'uko bigisha hashyizwe imbere ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Ubwo yari mu imurikabikorwa ryateguwe n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na Kaminuza mu RwandaHEC, riri guhuza Kaminuza n'Amashuri Makuru yose yo mu Rwanda, na kaminuza yabo yitabiriye yavuze ko banyeshuri barangije iwabo hafi ya bose babona akazi.

    Ati “Nko mu Burezi, ibizamini REB itanga baza mu ba mbere. Nta wavuye iwacu ujya ubura akazi muri urwo cyangwa yarize iwacu ibijyanye n'ingufu zisubira.”

    Mu buryo bwo kubyaza umusaruro ibiva mu masomo biga, kuri ubu bari gukora ubushakashatsi bw'ifumbire y'imborera yihariye, aho baafata amaganga n'amase by'inka bikavangwa n'ivu ndetse na bimwe mu byatsi babanza kunyuza muri laboratwari, bagakora ifumbire itangiza ibidukikije.

    Ni ubushakashatsi baherutse guhemberwa n'Ikigo Nyarwanda cy'Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda, NIRDA ku rwego rw'igihugu.

    Ngo ni ibikorwa bakora mu buryo bwo guteza imbere ubuhinzi mu Rwanda hazamurwa umusaruro mbumbe wabwo ukava ku 30%.

    Babikora kandi mu buryo bwo kwimakaza ubuhinzi bw'umwimerere budakoresha ifumbire n'imiti byo mu nganda ishobora kwangiza ibidukikije, bagakoresha bituruka ku bindi bimera cyangwa amatungo.

    Padiri Dr Munana ati “Akarusho twumva twashyira imbere ni uko ubushakashatsi bwacu bwose igihe burangiye tuzajya tubujyana mu baturage ngo nabo tubigishe uburyo ibintu bikorwa nk'uburyo bwo gutanga umusanzu wacu mu buhinzi n'ubworozi.”

    Batoza abanyeshuri babo kuba abashakashatsi hakiri kare, aho bakorana n'abarimu babo bakageza ubwo na bo bagira ibyo bivumburira cyane ko ngo bageze kure ubushakashatsi ku muti wica udukoko two mu myaka uvuye ku bimera, ubushakashatsi bafatanya n'abo muri Kaminuza y'u Rwanda.

    Ibyo byose bijyana no gutubura imbuto y'ingano n'ibirayi, ibifasha kubonera abaturage imbuto zujuje ubuziranenge zishobora guhingwa ku butaka bunini. Ni ibikorwa bakorera kuri hegitari 15 aho basaruraho toni zishobora kugera kuri 40 z'ibirayi cyangwa ingano.

    Si mu buhinzi gusa kuko iyi kaminuza abaturage bayituriye bayiboneyeho umugisha binyuze muri gahunda UTAB yihaye yo gufata igihe runaka bakajya kubavurira amatungo, ayo bisaba ko abagwa kubera uburwayi bukomeye bakabibakorera kuko abanyeshuri babo ari intyoza.

    Imishinga iracyari yose muri UTAB

    Kuri ubu iyi kaminuza ifite imishinga y'ingenzi itatu.

    Irimo uwo kwagura kaminuza mu bijyanye n'ibikorwaremezo, aho bateganya kubaka umuturirwa ugeretse gatanu uzaba urimo amashuri yo kwigiramo, by'umwihariko ahazigirwa amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza, Masters bateganya gusaba ko cyafungurwa.

    Padiri Dr Munana ati “Ubu gutegura porogaramu za Master's mu masomo anyuranye dusanzwe dutanga n'andi zararangiye, n'Inama y'ubutegetsi yamaze kuzemeza, dutegereje kuzijyana muri HEC.”

    Ku bw'ibyo akagaragaza ko hakenewe ibikorwaremezo bigezweho, aho ku ikubitiro ngo bazubaka n'amacumbi y'ababanyeshuri 1500 ku ikubi.

    Avuga ko basaba abashoramari kuza gufatanya muri uwo mushinga kuko hari amahirwe kuri buri ruhande (win-win), aho “ashobora kutwubakira etage eshanu cyangwa esheshatu natwe tukaba twamuhamo imwe akazayicururizamo ibyamwungura ariko bitabangamira uburezi.”

    Ati “Wenda nyuma y'imyaka izaba iteganyijwe mu masezerano akazadusubiza iyo nzu ariko yarungutse ku rugero rwo hejuru.”

    Kaminuza irimo no gutegura gutangiza Ishami ry'ikoranabuhanga , rikazubakwa bahereye ku gashami k'Ingufu zisubira aho kazavanwa mu ishami ry'Ubuhinzi no kubungabunga Ibidukikije kakaba agashami ukwako kazongerwaho n'utundi.

    Bijyana no gutunganya umushinga w'Ikigo cy'Icyitegererezo mu by'Ubuhinzi n'Imirire aho bifuza ko cyazita ku mahugurwa y'ababyifuza bose mu guhuza ubuhinzi n'indyo nyarwanda.

    Ubu abashakashatsi ba Kaminuza ya UTAB bafatanije n'aba Kaminuza ya Parma mu Butaliyani bakaba baratangiye kureba uko bakorana ngo haboneke indyo nyarwanda.

    Ni indyo kandi ngo izakurura abanyamahanga mu Bukerarugendo bw'imirire, ku buryo hazagira igihe Umujyi wa Kigali wazashyirwa na UNESCO mu Mijyi mikeya izwi nk'Imijyi ikurura Ubukerarugendo bw'imirire yihariye (Kigali as City of Gastronomy).

    Buri mwaka UTAB ishyira ku isoko ry'umurimo abanyeshuri bari hagati ya 700-1000, ikinjirwamo n'abandi bashya barenga ibihumbi bibiri na bo baza kwiga mu mashami atandukanye, “n'ejobundi muri Nyakanga abarimu biga mu kiruhuko bazatangira.”

    UTAB imaze kubaka izina mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi

    UTAB ni imwe muri kaminuza n’amashuri makuru ari kumurika ibikorwa ahazwi nka Camp Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-kuri-utab-kaminuza-iza-imbere-mu-burezi-mu-zigenga

  • Inyungu fatizo ya BNR yagumishijwe kuri 7% – #rwanda #RwOT

    Ni umwanzuro wafatiwe mu Nama ya Komite ya Politiki y'Ifaranga y'iki gihembwe yateranye muri iki Cyumweru. Iyi nama ni yo igena igipimo cy'inyungu fatizo ya Banki Nkuru kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere.

    Muri Gashyantare, iyi nyungu fatizo yari yashyizwe kuri 7% ivuye 6,5%.

    Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangombwa, yatangaje ko nyuma yo kubona uko ibiciro ku masoko bihagaze, hafashwe umwanzuro wo kurekera iki gipimo aho cyari kiri.

    Ati ' Twasanze nta mpamvu yo kongera kuzamura urwunguko rwa Banki Nkuru y'Igihugu, 7% twari tumaze kugeraho tubona ari iyo.'

    'Ari ibindi byemezo byagiye bifatwa na leta, ari ibyafashwe vuba aha byo gukumira gupfa kuzamura ibiciro ku masoko ku biribwa bimwe na bimwe, ari ugukuraho imisoro ku biribwa bimwe na bimwe bikenerwa cyane n'ibindi byari byarafashwe mbere kuri Nkunganire mu gutwara abantu no mu bindi, ibyo byose birafatanya mu kumanura ku gipimo twifuza mu mpera z'umwaka.'

    Ubukungu ku rwego rw'Isi burimo uyu mwaka wa 2023, bwitezeho kuzamuka ku kigero cya 2,8% ugereranyije n'uko bwari bwazamutse umwaka ushize kuko bwari 3.4%. Ati 'Tubihuza n'iriya ntambara y'u Burusiya na Ukraine ndetse na Covid-19.'

    Yavuze ko ubukungu bw'u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku kigero cya 6,2% kandi ko hashingiwe ku buryo ubukungu bwari buhagaze mu gihembwe gishize, byitezwe ko iki gipimo kizagerwaho.

    Ati 'Icyo gipimo cyihawe tubona ko bizagerwaho nibikomeza uko byagenze mu gihembwe cya mbere.'

    Ibyoherezwa mu mahanga mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka, byazamutse kuri 17,7% mu gihe ibitumizwayo biri kuri 27,6%. Icyuho kiri hagati y'ibyoherezwa n'ibitumizwa kiri kuri 35,2%.

    Itakaza ry'agaciro k'ifaranga ry'u Rwanda riri kuri 4,6% ugereranyije n'uko byari bimeze umwaka ushize.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-fatizo-ya-bnr-yagumishijwe-kuri-7

  • Amavubi ashobora kwakirira Mozambique hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    CAF yamenyesheje FERWAFA ko ikibuga cya Huye yatanze kitaremezwa kuba cyakwakira imikino y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ko mu gihe cyakwemezwa bazayimenyesha.

    Mu kwezi gushize nibwo CAF yari yamenyesheje u Rwanda kimwe n’andi mashyirahamwe kumenyesha aho azakirira imikino y’umunsi wa 5 wo gushaka ikite y’igikombe cy’Afurika bitarenze tariki ya 25 Mata 2023.

    U Rwanda rwaje kwandikira CAF ruyimenyesha ko umukino wa Mozambique w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 ruzawakirira kuri Stade Huye.

    Akanama ka CAF gashinzwe ibibuga kamaze kwandikira FERWAFA kayimenyesha ko ikibuga cyatanzwe cy’itujuje ibisabwa bityo ko kitaremezwa, mu gihe kizemezwa CAF ikazamenyesha FERWAFA.

    Umukino uheruka guhuza u Rwanda na Benin nabwo ntiwakiniwe kuri Stade Huye kubera ko iki kibuga hari ibyo kitujuje nk’amahoteli, byatumye u Rwanda ruhabwa uburenganzira budasanzwe bwo kwakirira ku kibuga cya Kigali Pele Stadium.

    Huye ntiremezwa na CAF

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ashobora-kwakirira-mozambique-hanze-y-u-rwanda

  • Trump yahize kurangiza intambara ya Ukraine n'Uburusiya mu munsi umwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Trump avuga ko kandi mu gihe yagaruka kuri iyo ntebe y'ubutegetsi bw'Amerika yabonera umuti ikibazo cy'intambara ya Ukraine n'Uburusiya mu masaha 24 gusa.

    Ibi yabivugiye mu kiganiro n'itangazamakuru cyaciye kuri Televiziyo ya CNN ,cyatunguranye kuko imyitwarire nk'iyi nti yakunze ku muranga kuva yava ku butegetsi.

    Ku bibazo yabajijwe, Trump yaranze kuvuga nimba Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya akora ibyaha byo mu ntambara, akavuga ko iki kibazo 'kizaganirwaho nyuma'.

    Ati: “Uvuze ko akora ibyaha byo mu ntambara, aha byagorana kugera ku kumvikana ngo intambara irangire'.

    Kubwa Trump, Perezida Putin yakoze ikosa rikomeye ryo gutera Ukraine ariko yanze kugaragaza aho ahagaze kuwo yifuza ko yatsinda intambara.

    Ati: “Sintekereza kubyo gutsinda cyangwa gutsindwa, njye ntekereza ku buryo iyi ntambara yarangira mu mahoro'.

    “Abantu barapfa, abanya-Ukraine n'Abarusiya. Nshaka ko bahagarika gupfa, kandi nzabikora mu masaha 24.

    “Ikosa [rya Putin] ni uko yateye kiriya gihugu. Ntabyo yari gukora iyo mba nari umukuru w'igihugu'.

    Ubushakashatsi bwerekana ko Abarepubulika badashimishijwe n'imfashanyo y'intambara Amerika iha Ukraine bakomeza kwiyongera.

    Abari bitabiriye iki kiganiro bakomeje gukomera amashyi menshi cyane Trump ku bintu byose yagenda ga avuga kuri Ukraine.

    Mu gihe bamwe mu bategetsi b'Abarepubulika n'ubutegetsi bwa Biden bashobora kwemera gukomeza gufasha Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, bigenda bigaragara neza ko manda ya kabiri ya Trump nk'umukuru w'igihugu yazana impinduka zikomeye muri poritike y' Amerika.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/trump-yahize-kurangiza-intambara-ya-ukraine-n-uburusiya-mu-munsi-umwe-aramutse

  • Nyuma y'umwaka yibarutse Rihanna yahishuye amazina y'imfura ye yitiriye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna umaze hafi umwaka n'ukwezi yibarutse imfura ye n'umukunzi we A$AP Rocky , yatangaje amazina y'umwana we w'umuhungu yitiriye umuraperi akunda kurusha abanddi ku Isi.

    Rihanna amazina y'imfura ye yayatangarije mu ikiganiro yagiranye n'ikinyamakuru cya Hollywood Unlocked aho yagize ati' 'Umuhungu wacu yitwa RZA Athelston Mayers. Nahisemo kumwitirira umuraperi nkunda kurusha abandi ku Isi, Se nawe yahisemo kumuha amazina ye abiri bivuze ko irya mbere RZA arinjye warihisemo kuko narinziko agomba kugira andi mazina ya Se'

    Yakomeje agira ati: 'Athelston Mayers ni amazina ya Se, nanjye namuhaye rimwe rya RZA kuko numvaga nshaka kumwitirira umuhanzi nkunda cyane kandi ni RZA. Abanzi baziko nahereye kera mukunda. Mfite imyenda myinshi iriho isura ye cyangwa iriho itsinda rya Wu-Tang. Abantu batazi iritsinda cyangwa batazi RZA ni abavutse vuba'.

    Uyu muhanzikazi yakomeje agira ati: 'A$AP ubwe ababyeyi be bamwise 'Rakim' bamwitiriye umuraperi bakundaga icyo gihe. Natwe twumvikanye ko umuhungu wacu tumwitirira umuraperi nkunda cyane kurusha abandi'.

    Umuraperi RZA washinze itsinda rya Wu-Tang ni umwe mubaraperi ba banyabigwi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse ni umwe mu bandika bakanatunganya filime akanazikina banditse izina muri Hollywood.

    Ubusanzwe uyu muraperi yitwa Robert Fitzgerald Diggs ariko yamamaye kuri 'RZA'. Iri zina ni impine y'amagambo 'Ruler, Zig-Zag-Zig (Wisdom-Understanding) Allah'.

    Nkuko Rihanna yabitangaje, yavuze ko ubusobanuro bw'izina RZA bukomeye ndetse akaba yararimwise amwifuriza kuba umuyobozi n'umuntu w'umuhanga unasobanukiwe Imana nk'uko iri zina aricyo rishatse kuvuga.

    Mu magambo ye Rihanna yasoje agira ati: 'RZA ni umuraperi n'ubaha cyane kandi noneho izina rye risobanuye ibintu byiza kandi nifuriza umwana wanjye. Niyo mpamvu narihisemo'.

    Hollywood Unlocked yatangaje ko Rihanna asanzwe azwiho gufana cyane itsinda rya Wu-Tang Clan kandi ko yambara cyane imyenda yabo iriho RZA warishinze. Ibi ngo ntibitangaje kuba yarahisemo kumwitirira imfura ye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-umwaka-yibarutse-rihanna-yahishuye-amazina-y-imfura-ye-yitiriye

  • Indege ya gisirikare y'u Burusiya yatwitswe n'utazwi, Abayobozi babibona ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amashusho y'indege igurumana yagaragaye ku wa Mbere ku muyoboro wa Telegram wa Freedom of Russia Legion, umuryango wo muri Ukraine ugizwe n'abahoze mu gisirikare cy'u Burusiya na Belarus bitandukanyije nacyo.

    Nk'uko amakuru avuga, ngo indege yangiritse, ni iyo mu bwoko bwa Sukhoi-24, yari iparitse hafi y'umujyi wa Novosibirsk, muri Siberia. Novosibirsk iherereye mu bilometero 2000 mu burasirazuba bw'ahabera intambara muri Ukraine.

    Amakuru akomeza avuga ko indege yangijwe yajyanwe gusanwa, kandi “agatsiko katazwi” gashinjwa kuba inyuma y'icyo gitero.

    Ku wa Kabiri, umujyanama wa guverinoma ya Ukraine, Anton Geraschenko, nawe yashyize ayo mashusho kuri Twitter.

    Igihe abashinzwe umutekano basuraga uruganda rw'indege rwa Novosibirsk, basanze ” Su-24 yatwitswe ifite ibimenyetso byo gutwikwa”.

    Nubwo Freedom of Russia Legion ivuga ko iyi Su-24 “yarimbuwe burundu,” ngo indege “ntabwo yangiritse cyane.”

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/indege-ya-gisirikare-y-u-burusiya-yatwitswe-n-utazwi-abayobozi-babibona-ku

  • Philippe Hategekimana ushinjwa ibyaha bya jenoside yatangiye kuburanishwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano, abona uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk'impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw'Ubufaransa akoresheje izina Philippe Manier.

    Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo y'uyu mugabo w'imyaka 66, ubwo yari abajijwe n'umucamanza kwemeza umwirondoro we, aramusubiza ati:

    “Nitwa Philippe Manier”.

    Yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, ndetse ahungira muri Cameroun mu 2017, ubwo yari yamenye ko yashyiriweho ikirego, nkuko bitangazwa na AFP.

    Yatawe muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun mu 2018 yoherezwa mu Bufaransa.

    Inyandiko y'amapaji 170 ikubiyemo ikirego kimushinja yabonywe n'ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa, irimo ko ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe abatutsi babarirwa mu magana ubwo yari umujandarume ufite ipeti rya 'adjudant-chef' mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y'u Rwanda.

    Yahakanye ibyo aregwa. Mu gihe byaba bimuhamye, yakatirwa gufungwa burundu.

    Urubanza mu mizi — igihe hazaba hatangiye kumvwa abatangabuhamya — ruteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Kamena (6).

    Uru rubaye urubanza rwa gatanu rubereye mu Bufaransa rw'umuntu ucyekwaho uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Abatutsi barenga 1000000 bishwe mu gihe cy'iminsi 100 guhera mu kwezi kwa Mata (4) mu 1994.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/philippe-hategekimana-ushinjwa-ibyaha-bya-jenoside-mu-rwanda-yatangiye