Blog

  • Call Africa yahamagariye ababyifuza kuyihagar… – #rwanda #RwOT

    Call Africa ni ikigo gifite uburambe muri serivisi z’ikoranabuhanga. Iki kigo gitanga inama ku bantu ndetse no ku bigo bibyifuza, ndetse bibanda ku nama zo gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho.

    Niba uri umunyeshuri cyangwa umucuruzi ufite interinete mu kazi kawe cyangwa wiga, Call Africa igufitiye uburyo wa kwaguramo ubucuruzi bwawe kandi nawe ukabasha gakora uzamura imibereho yawe buri munsi ikagenda neza.

    Ni muri urwo rwego muri servisi zitangwa na Call Africa, ikomeje kubagezaho servisi nyinshi zitandukanye kandi zigezweho aho ubu buri munyarwanda wese adakwiye guta umwanya ashakisha uko yatangira umurimo ubyara inyungu, ahubwo yabagana bakamufasha kubona imikorere.

    Wakwibaza uti bikorwa bite rero? Tangira wisunga Call Africa muri servisi itanga, usura www.callafrica.rw, maze ubone zimwe muri servisi batanga nawe ube umufatanyabikorwa wabo byoroshye.

    Dore zimwe muri servisi ziza ku ikubitiro za Call Africa :

    BULK SMS: Ubu ni uburyo bugezweho buhendutse kandi bukoreshwa n’ingeri zose zifite ubutumwa zifuza gutambutsa ku bantu benshi icyarimwe, kandi buhendukira ababukoresha dore ko abamaze kubumenyera batajya bafata n'umwanya wo guhaguruka aho bari:

    Ubu buryo bwa BURK SMS wabukoresha muri ibi bikurikira:

    Abifuza gutanga amatangazo yamamaza, wifuza gutumira abantu mu bitaramo, wifuza gutumira abantu mu bukwe, wifuza kumenyesha abantu kwitabira inama z'ubukwe, n'ibindi.

    Ubu buryo kandi bukoreshwa cyane n'amashyirahamwe, amadini igihe yifuza gutanga ubutumwa runaka, imiryango itegamiye kuri Leta, ibigo bya Leta n'abandi benshi.

    Uburyo bwo gukoresha BULK SMS, ni imwe muri serivisi Call Africa yabashyiriyeho kugira ngo yorohereze abakunzi bayo gukoresha igihe neza, kandi bagere ku bantu benshi mu gihe gito ku kiguzi gihendutse.

    Call Africa yashyizeho gahunda yise 'Kora wigire' igamije kuzamura imibereho myiza y'urubyiruko bakivana mu bukene no mu bwigunge.

    Call Africa irahamagarira urubyiruko kwitabira iyi gahunda yabashyiriweho kuko izongera amahirwe yabo yo kwikorera no kwiteza imbere bo ubwabo, bagateza imbere n'Igihugu cyabo.

    Mu bindi bishya Call Africa yazaniye abanyarwanda kandi ni uko kuri ubu Call Africa yazanye Digital Telephone System ku bigo ndetse no mu ngo z'abantu.

    Call Africa kandi ishishikariza ibigo bya Leta, amabanki (Banks), ibigo by’ubwishingingi (Insurance companies), amavuriro (Hospitals), amahoteri (Hotels), ibigo by’amashuri (Schools), ko babafitiye Sisitemu z'ubwoko butandukanye kandi zihendutse zabafasha.

    Bimwe mu bitangwa na Call Africa bijyanye n'icyerekezo cy'Igihugu harimo gukora mu buryo bwibanda ku ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego Call Africa itanga IP Phones, IP PBX, Call Center Dialers, Headsets, Video conferences n'ibindi.

    Ibi bikaba bijyanye n'icyerekezo cy'Igihugu aho u Rwanda rukataje mu gukoresha ikoranabuhanga ndetse no muri Afurika  yose.

    Niba hari ikifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa indi mikoranire waba wifuza kugirana na Call Africa, wabahamagara kuri 0788302371. Email zabo ni [email protected] , [email protected]

    Call Africa ni ikigo gifite uburambe mu ikoranabuhanga

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129258/call-africa-yahamagariye-ababyifuza-kuyihagararira-mu-bice-byigihugu-inabatangariza-serivi-129258.html

  • Byari ibicika mu gitaramo Beyonc yakoze kibi… – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'amezi arindwi (7) Beyoncé atangaje ko agiye gukora ibitaramo bizenguruka isi yitiriye album aherutse gusohora yitwa 'Renaissance'. 

    Kuri ubu yatangije ibi bitaramo ku mugaragaro ahera i Burayi mu gihugu cya Sweden mu mujyi waho wa Stockholm muri sitade yitwa Friends Arena yahuriyemo ibihumbi by'abafana bari baje kumureba.

    PageSix yatangaje ko iki gitaramo Beyoncé yakoreye muri Sweden yagaragarijemo ko ntacyamubuza gutaramira abafana be dore ko yaraherutse kuvunika akaguru bikavugwa ko iki gitaramo kizasubikwa akabanza agakira. 

    Ibi siko byagenze ahubwo yakoze iki gitaramo agifite iyi mvune ndetse ni ijambo yavugiye ku rubyiniro rya mbere yagize ati: 'Munyihanganire ntabwo ndibubyine cyane nk'ibisanzwe kuko ndacyafite imvune ariko ndabaha ibyishimo'.

    Muri iki gitaramo cy'amaze amasaha 4, Beyoncé yaririmbyemo indirimbo 36 ndetse anahindura urubyiniro inshuro 8 ari nako ahinduranya imyambaro. Ibi byatumye abakitabiriye batangazwa n'uburyo uyu muhanzikazi yagireguye. 

    Daily Mail yatangaje ko Beyoncé yagaragarije ubuhanga bwe muri iki gitaramo aho yabashije kuririmba indirimbo 20 mu buryo bwa 'Live' ibintu bidakunze gukorwa n'abandi bahanzi. 

    Amasaha 4 yayamaze aririmba wenyine nta wundi muhanzi umusimbura nk'uko byari byitezwe ko azazana abandi bahanzi bazafatanya muri 'Renaissance World Tour'.

    Mu ndirimbo yaririmbye harimo izasohotse kuri iyi album 'Renaissance' zirimo nka Virgo's Groove, Alien Superstar, Cuff It, Church Girl n'izindi. Mu ndirimbo kandi ze zakunzwe yaririmbye harimo 'Drunk in Love', 'Formation', 'Run The World' hamwe na 'Hello'.

    Iki kibaye igitaramo cya mbere kibimburira ibitaramo 50 Beyoncé azakorera mu Burayi na Amerika mu cyo yise 'Renaissance World Tour'.

    Beyoncé yatangije ibitaramo bizenguruka isi bya 'Renaissance World Tour'

    Yabitangiriye mu mujyi wa Stockholm muri Sweden

    Beyoncé yakoze iki gitaramo agifite imvune y'akaguru

    Beyoncé ku rubyiniro 

    Beyoncé yahinduranyaga imyenda ku rubyiniro 

    Ubwo yazaga ku rubyiniro yamanutse mu kirere

    Yamanutse mu kirere ahita yicara ku ndogobe ikoze mu cyuma

    Beyoncé yakomeje guhinduranya imyambarire

    Yaje mu myambaro idasanzwe ubwo yaririmbaga indirimbo ye 'Alien Superstar'

    Iki ni igitaramo cye cya mbere mu bitaramo 50 azakora

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129253/byari-ibicika-mu-gitaramo-beyonce-yakoze-kibimburira-renaissance-world-tour-amafoto-129253.html

  • Riderman yavuze uko Murumuna we yatinye kumub… – #rwanda #RwOT

    Bobly Equalizer uherutse gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Nyumva' ni umwe mu bahanzi bafashwa n'inzu ifasha abahanzi mu bya muzika 'Ibisumizi' ya Riderman.

    Shene ye ya Youtube igaragaza ko amaze ukwezi ari mu muziki. Muri iki gihe kingana uko, amaze kurangiza album iriho indirimbo 13 yakoranyeho n'abandi bahanzi bakomeye mu Rwanda. Ni umuhanzi wisanzuye cyane mu njyana ya RnB na Afro Pop.

    Kuva yakwinjira mu muziki, Mukuru we Riderman yakunze kugaragaza ko amushyigikiye, kandi yishimira uburyo impano ye iri kwaguka.

    Bombi baherutse guhurira 'bwa mbere' mu kiganiro kuri Radio Power Fm gikorwa na Nshizirungu Prince, Brenda McKenzie na Zuba Mutesi-Byabaye amateka kuri bo.

    Riderman yabwiye InyaRwanda ko Bobly Equalizer yafashe icyemezo cyo kwinjira mu muziki, kandi atangira n'urugendo rwo gukora indirimbo ntiyabimubwira.

    Uyu muraperi wakunzwe mu ndirimbo nka 'Inyuguti ya R', 'Icupa ry'imiti' n'izindi, avuga ko yamenye ko Murumuna we ari umuhanzi binyuze ku muhanzi mugenzi we Social Mula, wamuhamagaye amubwira ko afite umuvandimwe w'umuhanga mu muziki.

    Mu 2018, Bobly Equalizer yakunze kugaragara cyane afasha Social Mula ku rubyiniro biri mu byatumye ubushuti bwabo bwaguka. Muri uwo mwaka kandi, uyu musore yagerageje gusohora indirimbo 'Feel alright' gusa ntiyamenyekana

    Riderman ati 'Social yarambwiye ati ‘ariko Murumuna wawe ararenze’. Ndamubwira nti ‘nonese ko ntaramwumva aririmba bimeze gute se ahubwo, ibyo umbwira ko arenze ni ibiki’ “?

    Uyu muraperi asobanura 'Murumuna we nk'umuntu uca bugufi, uzi kuririmba kandi akamenya kwandika indirimbo, ku buryo abona ko ahishiye byinshi abantu'.

    Riderman avuga ko Social Mula akimara kumubwira ko Murumuna we yinjiye mu muziki kandi yatangiye gukorana n'indirimbo, yaramuhagaye kuri telefoni amusaba kuzamusanga kuri studio agakorerayo indirimbo ubundi akumva ubuhanga bwe.

    Uyu muraperi avuga ko bitatinze kumva ubuhanga bwa murumuna, kuko yagiye kurangiza indirimbo ya mbere yamaze kubyumva.

    Akomeza ati 'Yari yarabimpishe mu by’ukuri. Nta n’ubwo yigeze anyegera ngo ambwire ati wamfashije cyangwa se…”

    Riderman avuga ko adatekereza cyane ku kuba Murumuna we yaragize ubwoba bwo kumubwira ko yinjiye mu muziki, ahubwo atekereza ko nk’umusore nawe yashakaga gukora umuziki akihirimbanira kugeza ageze ku rwego rwiza nk'urwo nawe yagezeho.

    Yavuze ko Murumuna we amaze gusohora indirimbo eshatu mu buryo bw’amashusho, agasaba abantu kumushyigikira, kandi nawe yagaragaje ko ashoboye. Ati “Iyo abantu babasha kumva ko umuntu ashoboye, icyo n’icyo cy’ingenzi.”

    Riderman avuga ko imbaraga umuvandimwe we ari gushyira mu muziki zigaragaza. Ati “Icyo n’icyo cya mbere, ubwo rero kuba afite album n’abahanzi bakuru, bari mu gihugu bari kugenda bamushyigikira byanze bikunze bizacamo.”

    Riderman yavuze ko Social Mula ari we wamubwiye ko Murumuna we ari umunyamuziki 

    Uhereye ibumoso: Riderman, Prince Nshizirungu, Boboly Equalizer, Zuba Mutesi ndetse na Brenda  

    Riderman avuga ko Bobly Equalizer amaze gukora album y’indirimbo 13 

    Kuri Riderman, avuga ko ku muhanzi ugitangira nka Murumuna we ari ikintu cyiza kuba amaze ‘no gukora album’ 

    Social Mula yakoranye igihe kinini na Bobly Equalizer biri mu byatumye amenya impano ye mu muziki 

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA RIDERMAN

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NYUMA' YA BOBLY EQUALIZER

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘I MISS YOU’ YA RIDERMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129270/riderman-yavuze-uko-murumuna-we-yatinye-kumubwira-ko-yinjiye-mu-muziki-akabinyuza-kuri-soc-129270.html

  • Uko mbibona: Urubanza rwa Moses rwerekanye ko… – #rwanda #RwOT

    Biroroshye kubona umubare munini w'abantu bakubwira ibirango by'ibihugu by'ibihangange birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bushinwa, u Burusiya n'ibindi. Ubanza ari uko ari ibihugu benshi bifuza kuzabamo, byateye imbere, byiyita ko byimakaje ihame rya Demokarasi.

    Iterambere ry'ibi bihugu no kumenyekana kw'ibirango byabo bifatiye ku ruhare ubuhanzi bushingiye kuri filime, umuziki, imideli n'ibindi byanagize.

    Wowe uri gusoma iyi nkuru cyebuka hirya no hino ku myambaro wambaye ushobora gusanga ahanditse 'Made in China', ahandi ushobora gusangaho ibendera ry'igihugu runaka, yewe utazi cyangwa se bizakugora kugira ngo uzageremo.

    Igitangaje muri ibi ni uko usanga abantu bazi icyo kirango ariko batazi igisobanuro cyacyo. Abari mu myaka nk'iyanjye wandika iyi nkuru, bazi amavuta yo guteka yabaga ari mu idebe abanyarwanda bavugaga ko yitwa 'USA' [Bisome mu Kinyarwanda cyumutse uti 'USA], byaje kumenyekana ko bisobanuye United State of America'.

    Ibi byose byerekana imbaraga ubuhanzi bwubakitse bugira mu kwamamaza Igihugu. U Rwanda rumaze igihe rushyize imbaraga muri gahunda ya 'Made in rwanda' iherekejwe na gahunda y'ubukerarugendo izwi nka 'Visit Rwanda'.

    Reka noneho ninjire mu ngingo y'umunsi yanzinduye ijyanye no kugaragaza ko hakenewe ubukangurambaga cyangwa se amahugurwa ku bahanzi muri rusange bakenera kwifashisha ibirango by'Igihugu, mu byangombwa, ku mazina runaka mu byo bakora bya buri munsi kugira ngo bamenya neza igihe biba bigize icyaha.

    Ku wa 10 Gicurasi 2023, ubwo Turahirwa Moses washinze Moshions yari mu rukiko rw'ibanze rwa Nyarugenge, yiregura yavuze ko yemera ko yakoresheje urumogi ariko ko icyo gihe yari mu Butaliyani akurikirana amasomo ye.

    Reka ibyo kuba yarakoresheje urumogi ntitubigarukeho cyane, ahubwo twite ku nyandiko mpimbamo.

    Moses Turahirwa yireguye agira ati 'Ku cyaha cyo gukoresha cyangwa guhimba inyandiko mpimbano, ntabwo nkyemera cyane bigendeye ko namaze gushyikiriza abagenzaga icyaha pasiporo yanjye y'umwimerere bagasanga nta kintu na kimwe nahinduyeho.'

    Yongeraho ati 'Igisa na pasiporo nagikoresheje muri gahunda yanjye y'ubuhanzi ndimo kwandika filime ya Kwanda Season I aho no mu biganiro nagiranye na Marie France ari we mwanditsi mukuru wa filime yanjye y'uruhererekane, byerekana ko ari ibitekerezo ariko bitashyizwe mu bikorwa cyane ko iyo pasiporo bifite n'amagambo ayiherekeje yerekana ko atari pasiporo ya nyayo.'

    Uyu musore yavuze ko mu byo azi ari uko mu biranga Pasiporo harimo na Nimero yayo. Yungamo ati 'Tuzi ko mu biranga pasiporo ari nimero ya pasiporo, icyo gihangano cyanjye nta nimero cyari gifite byerekana ko atari pasiporo.

    Ikindi ntabwo nigeze nkoresha iyo pasiporo nyiyitirira cyangwa ngo mvuge ko ari pasiporo yanjye naba nahinduye yaba muri gahunda zo gukoresha pasiporo mu binjira n'abasohoka, nkaba narayikoresheje mu rwego rw'ubuhanzi bwanjye no gushyira ahagaragara ibihangano byanjye.'

    Yavuze ko iyo Pasiporo (ifoto yayo) yayishyize kuri konti ye ya Instagram asanzwe anyuzaho n'ibindi bihangano, mu rwego rwo kugaragaza ibyo ahishiye abantu muri filime 'Kwanda'.

    Ati 'Nkaba narashyize ku rukuta rwanjye rwa Instagram ya Kwanda Season nk'uko nsanzwe nshyiraho ibindi bihangano byanjye bitararangira ari mu buryo bwo kwerekana itangiriro ry'igihangano ndimo gukoraho nkaba numva iyo pasiporo kuri njye ko nigeze nyihindura cyangwa ngo nyikoreshe bitagize icyaha cyo kuba narahinduye pasiporo yanjye y'umwimerere nahawe na Leta y'u Rwanda.'

    Ugandeye ku byo Moses Turahirwa yavuze agaruka ku kirebana n'ikoreshwa rya pasiporo mu buhanzi bwe, wumva ko we hari amakuru macye yari afite ku birebana n’iryo tegeko ariko nk'uko twatangiye tubigarukaho haruguru iyo ibyangombwa n'ibirango by'igihugu bikoreshejwe neza mu bihangano bigirira umumaro nyirabyo n'igihugu muri rusange.

    Ariko se bisaba iki ngo ukora igihangano yemererwe kubikoresha, ese niba kinahari kizwi na bangahe nk'uko abantu bamaze gusobanukirwa kuri ubu ko gutwara wasinze bitemewe.

    N'abahanzi bakwiye guhabwa amahugurwa kuri iyi ngingo kugira ngo barusheho gukora ibintu binoze kandi bitabagiraho ingaruka.

    Duhereye kuri Pasiporo hari nyinshi mu ndirimbo na filime byo mu mahanga bigaragaramo ubona ko ari umwimerere kandi ari ugukina.

    Impuzankano za gisirikare ziriho n'ibendera ry'igihugu, ibendera rigakoreshwa rishinze ahantu runaka n'ibindi bitandukanye, byose bigaragaraza uburyo abahanzi b'imahanga bamaze gusobanukirwa n'amategeko ku buryo batagorwa nayo.Moses Turahirwa w’imyaka 32 akurikiranweho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’iby’inyandiko mpimbanoYemera gukoresha urumogi ubwo yigaga mu Butaliyani aho byemewe agahakana iby’inyandiko mpimbano avuga ko yari mu buhanzi

    Ari mu basore bamaze gushinga imizi mu myidagaduro nyarwanda kandi bafite ubuhanga mu gutanga amakuru adashira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129256/uko-mbibona-urubanza-rwa-moses-rwerekanye-ko-abahanzi-bakeneye-guhugurwa-ku-mikoreshereze–129256.html

  • Erling Haaland yegukanye igihembo ahigitse ab… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Norway kugeza ubu uramutse uvuze ko yagize umwaka w’imikino udasanzwe ntabwo waba ubeshye, kuko mu marushanwa yose amaze gukina yatsinzemo ibitego 51. Iki gihembo yagitwaye atowe ku giro cya 82%, umubare munini ubayeho mu mateka ya Premier League.

    Mu matora, Erling Haaland yakurikiwe n’abakinnyi 2 ba Arsenal. Bukayo Saka niwe wabaye uwa 2 naho Martin Odegaard aba uwa 3. Ku mwanya wa 4 haje undi mukinnyi wa Manchester City ariwe Kevin De Bruyne naho ku mwanya wa 5 ni Marcus Rashford ukina muri Manchester United. Mu matora yose, abakinnyi 15 nibo bari batowe.

    Erling Haaland w’imyaka 22 abaye umukinnyi wa Manchester City utwaye iki gihembo cya FWA Award nyuma ya Rahim Sterling wagitwaye muri 2019 ndetse na Ruben Diaz wagitwaye muri 2021 naho uwaherukaga kucyegukana mu mwaka ushize ni Mohammed Salah wa Liverpool.

    Erling Haaland watowe nk’umukinnyi w’umwaka

    Nyuma yo gutwara iki gikombe, uyu mukinnyi yagize ati “Gutsindira igihembo cy’abanditsi mu mwaka wanjye wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, ni icyubahiro. Ngerageza uko nshoboye buri munsi kugira ngo mbe mwiza kandi kumenyekana nk’uku gusobanuye byinshi kuri njye”.

    “Nakunze igihe cyanjye muri Manchester City kugeza ubu. Bagenzi banjye ni ibitangaza, kandi bampa amahirwe yo gutsinda ibitego. Ndashaka kubashimira bose kuko ntabwo nashoboraga gutwara iki gihembo tutari kumwe. Nanjye ndimo umwenda Pep Guardiola n’ikipe iba iri inyuma y’ikipe hano muri Manchester City. Abantu bose bangiriye neza kuva nakwinjira hano”.

    Yasoje agira ati “Ndashimira abantu bose bantoye. Ni byiza rwose gutsindira iki gihembo, ubu nibanze ku kureba uko narangiza shampiyona neza ndetse mfasha na Manchester City gutwara ibikombe”.

    Kugeza ubu Manchester City niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Bwongereza aho ifite amanota 82 mu mikino 34, igakurikirwa na Arsenal ifite amanota 81 mu mikino 35. Man City irahabwa amahirwe yo kwegukana shampiyona y’uyu mwaka ndetse ishobora no kuzegukana Champions League y’uyu mwaka.

    Bukayo Saka wabaye uwa 2 

    Erling Haaland uheruka gushyiraho agahigo ko kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri Premier League mu mwaka umwe w’imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129274/erling-haaland-yegukanye-igihembo-ahigitse-abarimo-bukayo-saka-na-marcus-rashford-129274.html

  • Amafoto – Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023 #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gushyigikira ikipe ya Rwanda Energy Group Basket Ball yitegura  yitegura imikino ya nyuma ya BAL igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya 3, kuri uyu wa Kane, Minisitiri wa Siporo Aurore Munyangaju Mimosa ari kumwe na Ambasaderi Harelimana Abdoul basuye iyi ikipe banayigenera impanuro n'ubutumwa bw'intsinzi.

    Ni ubutumwa bwatanzwe nyuma y'i myitozo yaraye ibereye mu nyubako ya BK Arena ari naho ikipe ya REG BBC isanzwe iyikorera ndetse kandi ari naho iyi mikino ya nyuma izabera.

    Nk'uko byatangajwe na Minisiteri ya Siporo, Minisiti Munyangaju akaba yasabye Aba bakinnyi ndetse n'ikipe yose muri Rusange kuzitwara neza bagahagarira neza igihugu bagihesha ishema ubwo iyi mikino izaba itangiye mu mpera z'iku kwezi kwa Gicurasi.


    Ambasaderi Harelimana Abdoul wari kumwe na Minisitiri wa Siporo, yabwiye abakinnyi ba REG BBC ko urukundo rw'Igihugu arirwo rwagiye rutuma abanyarwanda batsinda urugamba mu bihe bitandukanye.

    Abasaba kuzitwara neza muri iri rushanwa bagaha ibyishimo abanyarwanda.

    Ikipe ya REG BBC ihagarariye u Rwanda mu Irushanwa Nyafurika rya Basketball Africa League (BAL 2023) ritegurwa ku bufatanya na Shampiyona ya Basketball muri Amerika (NBA), izahura na Al Ahly yo mu Misiri mu mikino ya kamarampaka izabera i Kigali hagati ya tariki ya 20 n'iya 27 Gicurasi.

    Imikino ya nyuma iteganyijwe kubera i Kigali muri BK Arena mu mpera z'uku kwezi, umukino wa mbere uzahuza Stade Malien na Cape Town Tigers, Al Ahly izahura na REG BBC, Petro de Luanda na ABC Fighters, mu gihe AS Douanes izahura na Clube Ferroviário da Beira.

    Mu rwego rwo kwitegura neza iyi mikino, REG BBC iri mu mwihererero kuva tariki 1 Gicurasi 2023, aho uyu mwaka iri ifitemo abakinnyi nka Adonis Filer, Delwan Graham, Cleveland Thomas Junior, Pitchou Manga ndetse na Ndizeye Dieudonné.

    Aba biyongeraho kandi Ulrich Chomche wavuye 'NBA Africa Academy', Hagumintwari Steven na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson.

    The post Amafoto — Minisitiri Aurore Mimosa na Ambasaderi Abdoul Harelimana basuye ikipe ya REG BBC yitegura BAL 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-aurore-mimosa-na-ambasaderi-abdoul-harelimana-basuye-ikipe-ya-reg-bbc-yitegura-bal-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-aurore-mimosa-na-ambasaderi-abdoul-harelimana-basuye-ikipe-ya-reg-bbc-yitegura-bal-2023

  • ‘Byarenze ubushuti’ Anitha Pendo na Japhet bakomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera tumwe mu dushya bakora tukishimirwa na benshi(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Byarenze ubushuti' Anitha Pendo na Japhet bakomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera tumwe mu dushya bakora tukishimirwa na benshi(AMAFOTO)

    Japhet Mazimpaka ndetse na Anitha Pendo ni abanyamakuru bakorana kuri Radio ya Magic Fm mu kiganiro cya mu gitondo kitwa 'Magic Morning'.

    Benshi mu babona ibi bashimangira ko aba bombi babaye inshuti bikarenga bakaba n'abavandimwe.

    Abantu bongeye kubigarukaho nyuma y'amafoto aba bombi bari kunyweshanya icyayi ubwo bari bicaye muri Studio za Magic Fm.

    Dore bamwe mu babonye aya mafoto yabo bikabakora ku mutima.

    Source : https://yegob.rw/byarenze-ubushuti-anitha-pendo-na-japhet-bakomeje-kwigarurira-imitima-ya-benshi-kubera-tumwe-mu-dushya-bakora-tukishimirwa-na-benshiamafoto/

  • Ipantaro yayimanuye! Umuhanzi ukomeye muri Uganda yagaragaye ari mu bwiherero – Reba ifoto – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ykee Benda ukomeye muri Uganda, yaciye igikuba ku mbuga nkoranyambaga, kubera ifoto ye yagaragaye yicaye mu bwiherero.

    Ni ifoto igaragaza uyu muhanzi arimo akora ibikomeye, yanamanuye ipantaro yicaye ku bwiherero bwo munzu.

    Source : https://yegob.rw/ipantaro-yayimanuye-umuhanzi-ukomeye-muri-uganda-yagaragaye-ari-mu-bwiherero-reba-ifoto/

  • ‘Bafite amajwi meza pe’ Couple y’umunyamakuru Tracy n’umukunzi we Patrick bifashishije amajwi yabo meza baririmbiye abakunzi babo(Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Bafite amajwi meza pe' Couple ya Tracy n'umukunzi we Patrick bifashishije amajwi yabo meza baririmbiye abakunzi babo(Amashusho)

    Tracy na Patrick bavuzweho inkuru y'urukundo ndetse nabo barabishimangira urukundo rwabo rwishimirwa na benshi.

    Gusa n'ubwo bimeze gutyo aba bombi ni abantu bakunda gusenga cyane dore ko n'indirimbo baririmba aba ari izo kuramya no guhimbaza Imana.

    Mu kiganiro bagiranye na Kiss Fm aba bombi baboneyeho n'akanya mu majwi yabo meza baririmbira abakunzi babo indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana.

    Bano bombi baje kwishimirwa cyane kubera ukuntu bakundanye kandi baberanye.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/bafite-amajwi-meza-pe-couple-yumunyamakuru-tracy-numukunzi-we-patrick-bifashishije-amajwi-yabo-meza-baririmbiye-abakunzi-baboamashusho/

  • Yabuze uko yifata! Nick Dimpoz wamamaye muri filime City Maid yatunguwe n’ibyo bamukoreye ku isabukuru ye y’amavuko – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nick Dimpoz wamamaye muri filime City Maid, yatunguwe n'uburyo umugore we n'inshuti ze bamutunguye maze bamuzanira umutsima (Keke) ndetse baranamucurangira.

    Nick yagize isabukuru y'amavuko, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, bamuzaniye Keke yanditseho amagambo agira ati 'Isabukuru nziza, turagukunda.'

    Source : https://yegob.rw/yabuze-uko-yifata-nick-dimpoz-wamamaye-muri-filime-city-maid-yatunguwe-nibyo-bamukoreye-ku-isabukuru-ye-yamavuko-videwo/