Blog

  • Afurika y'Epfo irashinjwa kohereza intwaro mu Uburusiya – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'Amerika muri Afurika y'Epfo yashinje iki gihugu guha intwaro Uburusiya nubwo cyagiye kivuga ku mugaragaro ko nta ruhande kibogamiyeho mu ntambara yo muri Ukraine.

    Reuben Brigety yavuze ko ubwato bw'Uburusiya bwapakiwe amasasu n'intwaro mu mujyi wa Cape Town mu kwezi kw'Ukuboza (12) mu mwaka ushize.

    Ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa byavuze ko bibabajwe n'ibi bivugwa ndetse bivuga ko nta bimenyetso byatanzwe byo kubyemeza.

    Iki gihugu cyakomeje kuvuga ko nta ruhande kibogamiyeho ku gitero cy'Uburusiya kuri Ukraine.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru i Pretoria ku wa kane, Brigety yavuze ko Amerika ihangayikishijwe n'ibyo iki gihugu kivuga byuko nta ruhande kibogamiyeho.

    Yakomoje ku ipakirwa ry'ubwato butwara imizigo ryabereye ku kigo cya Simon's Town cy'igisirikare kirwanira mu mazi cy'Afurika y'Epfo, hagati y'itariki ya 6 n'iya 8 Ukuboza mu 2022.

    Yavuze ko abizi neza ko bwatwaye intwaro n'amasasu “ubwo bwasubiraga mu Burusiya”.

    Kuhaba kw'ubwo bwato, bwitwa Lady R, byari byateje amatsiko icyo gihe ndetse bituma abanyapolitiki bamwe bo muri Afurika y'Epfo babyibazaho.

    Mu gushinja gukaze gusa nk'ukwatunguye abategetsi bo muri Afurika y'Epfo, ambasaderi Brigety yagize ati: “Guha intwaro Abarusiya birakaze cyane, kandi ntidufata ko iki kibazo gicyemutse”.

    Nyuma y'ibi birego, leta y'Afurika y'Epfo yatangaje ishyirwaho ry'akanama kigenga ko gukora iperereza kayobowe n'umucamanza uri mu kiruhuko cy'izabukuru, nkuko byavuzwe n'umuvugizi w'ibiro bya Perezida.

    Amerika imaze amezi inenga Afurika y'Epfo ku kuba ikomeje kugirana umubano mwiza n'Uburusiya.

    Umuvugizi wungirije wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika Vedant Patel yabwiye abanyamakuru ku wa kane ko mbere Amerika yari yarabwiye abategetsi benshi bo muri Afurika y'Epfo ko ifite impungenge ku bwato Lady R.

    Yavuze ko Amerika izamagana “igihugu icyo ari cyo cyose gitangiye gufasha intambara inyuranyije n'amategeko kandi y'ubugome y'Uburusiya muri Ukraine”, ariko ntiyavuze niba hari ingaruka zizabaho kuri Afurika y'Epfo ibiyivugwaho nibigaragara ko ari ukuri.

    Amerika yanavuze ko ihangayikishijwe no kuba Afurika y'Epfo yaritabiriye imyitozo ya gisirikare hamwe n'Uburusiya n'Ubushinwa mu gihe habaga isabukuru y'umwaka umwe wari ushize Uburusiya butangiye igitero kuri Ukraine.

    Iyo myitozo y'igisirikare kirwanira mu mazi yamaze iminsi 10 mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka ndetse yanenzwe n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Afurika y'Epfo, bavuze ko kwari ugushyigikira igitero cy'Uburusiya.

    Abategetsi bo muri Afurika y'Epfo bahakanye ko igihe iyo myitozo yabereye cyari kigamije ubushotoranyi kuko cyahuriranye n'isabukuru y'umwaka umwe y'icyo gitero. Bavuze ko iki gihugu gifite akamenyero ko gukorana imyitozo ya gisirikare nk'iyo n'ibindi bihugu, birimo nk'Ubufaransa n'Amerika.

    Mbere, Afurika y'Epfo yarifashe mu itora ryo mu muryango w'abibumbye (ONU/UN) ryo kwamagana icyo gitero. Yananze kwifatanya n'Amerika n'Uburayi mu gufatira ibihano Uburusiya.

    Mu gusubiza ikibazo cyari kibajijwe n'umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi John Steenhuisen, Perezida Ramaphosa ku wa kane yabwiye inteko ishingamategeko y'iki gihugu ko ibyavuzwe n'ambasaderi w'Amerika bizasuzumwa.

    Perezida Ramaphosa yasabye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi gutegereza icyo gikorwa kikarangira, yongeraho ko “bidatinze tuzashobora kubivugaho”.

    Mu gihe ibivugwa n'ambasaderi w'Amerika byaba bigaragaye ko ari ukuri, ntibyashegesha gusa kuba Afurika y'Epfo ivuga ko nta ruhande ibogamiyeho, ahubwo bamwe bashobora no kugera kure bakavuga ko iki gihugu ari umufatanyacyaha mu bushotoranyi bukomeje bw'Uburusiya muri Ukraine.

    Inzobere mu mubano w'ibihugu yagize iti: “Niba amasasu y'Afurika y'Epfo asanzwe ku mirambo y'Abanya-Ukraine, ibyo si ibintu twakwifuje kwisangamo”.

    Amakuru kuri izo ntwaro zivugwa ko zatwawe zihishwe aracyari macye. Ntibizwi niba izo ntwaro zaratanzwe na kompanyi ikora intwaro ya leta, cyangwa niba izo ntwaro zaratanzwe na kompanyi ikorera muri Afurika y'Epfo.

    Ariko uko byagenda kose, ibi ntibibonwa neza mu mubano w'Afurika y'Epfo n'amahanga, cyane cyane Amerika, kimwe mu bihugu ikorana na byo ubucuruzi bwinshi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/afurika-y-epfo-irashinjwa-kohereza-intwaro-mu-uburusiya

  • Bemba yagaragaye mu mahanga asura intwaro zikomeye bakoresheje – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibiro bye bisobanura ko yabikoreye mu ruzinduko ari kugirira muri Indonesia, rwatangijwe no gusura inganda z'iki gihugu zicura intwaro z'ubwoko butandukanye kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023.

    Nk'uko bigaragara mu mafoto, Minisitiri Bemba yasuye imbunda nini, iziringaniye n'into zizwi nka pisitoli hamwe n'ibindi bikoresho bya gisirikare birimo ibifaru.

    Bemba ari mu ruzinduko rugamije gushaka ubufatanye bw'igihugu cye na Indonesia mu rwego rw'igisirikare, aho ashobora kuvayo ashyize umukono ku masezerano yo kugura intwaro.

    Ubufatanye mu bya gisirikare ku ruhembe rw'impamvu zajyanye Bemba muri Indonesia

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/bemba-yagaragaye-mu-mahanga-asura-intwaro-zikomeye-bakoresheje

  • Bimwe mu byo Igisirikare cya RDC cyasabye icya Indonesie mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amafoto yagiye hanze yerekana uyu wahoze ari inyeshyamba ari mu nganda zikora intwaro zitandukanye zirimo urwa PT Pindad na PT Dirgantara Indonesia zombi ziherereye mu mujyi wa Bandung, mu ntara ya Java y'Uburengerazuba.

    Minisitiri w'Ingabo za Indonesie, Prabowo Subianto, ku wa Kane yabwiye itangazamakuru ko mu byajyanye mugenzi we wa RDC muri kiriya gihugu ari ugushaka ubufatanye mu bya gisirikare.

    Yavuze ko ubwo bufatanye burimo ubujyanye no “guhanahana ba Ofisiye, uburezi ndetse n'imyitozo.”

    Minisitiri Prabowo yavuze ko Bemba yamusabye ko Congo yifuza ko ba Ofisiye bayo bakiri bato, abitegura kuba ba Ofisiye ndetse n'abandi banyeshuri bajya bemererwa kujya kwiga mu mashuri yo muri Indonesie, muri Kaminuza ya gisirikare yaho ndetse no mu mashuri ya gisirikare ari muri kiriya gihugu.

    Yunzemo ko by'umwihariko Bemba yasabye ko abasirikare kabuhariwe ba RDC bajya bahererwa imyitozo muri Indonesie.

    Ati: “Basabye ko abasirikare babo badasanzwe bajya batorezwa hano.”

    Jean Pierre Bemba yasuye Indonesie mu gihe Ingabo ayoboye zimaze igihe zihanganye mu ntambara n'inyeshyamba za M23; n'ubwo hashize igihe imirwano yaragabanyije umurego.

    Ni imirwano cyakora cyo amakuru avuga ko isaha n'isaha ishobora kongera kubura; bijyanye no kuba Leta ya Congo yaranze kujya mu mishyikirano n'uriya mutwe.

    Minisitiri Prabowo Subianto yabwiye abanyamakuru ko Jean Pierre Bemba yanamugaragarije ko “yifuza cyane kugura ibikoresho bya gisirikare” bikorerwa muri Indonesie bizwi nka alutsista.

    Ibi birimo ibifaru biciriritse ndetse n'indege z'intambara zikorwa n'uruganda rwa PT Dirgantara Indonesia.

    Uruzinduko rwa Bemba i Jakarta rwasize RDC na Indonesie basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu bya gisirikare.

    Prabowo yavuze ko isinywa ry'aya masezerano ari “intangiriro nziza cyane” bityo ko ibihugu byombi byiteguye kuyubahiriza ndetse bikanateganya kugirana imikoranire.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/bimwe-mu-byo-igisirikare-cya-rdc-cyasabye-icya-indonesie-mu-ntambara

  • Bwa mbere Miss Yasipi Casmir yerekanye umusore bari mu munyenga (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwihirwe Yasipi Casmir wabaye igisonga cya mbere cya nyampinga w'u Rwanda 2019 , bwa mbere yerekanye umusore bari mu munyenga w'urukundo.

    Mu mashusho mato yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa instagram yerekanye ko aryohewe n'urukundo maze ayakurikiza ubutumwa bugira buti'Uwo umutima wanjye wanyuzwe nawo , Ndagukunda Cako'.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/yasipi-casmir-wabaye-igisonga-cya-mbere-muri-miss-rwanda-2019-yerekanye-umusore

  • ONU: Muri Cadi Abantu Barenga Miliyoni 2 Bakeneye Ibiribwa ku Buryo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    PAM yavuze ko yarimo gutanga igisubizo ku kibazo cy'ibiribwa gikomeje gukara muri Cadi. Gusa, kutabona amafaranga akenewe bivuze ko inkunga y'ibiribwa ku mpunzi zose hamwe n'abataye ibyabo imbere mu bihugu, izahagarara neza neza, muri uku kwezi, niba nta yandi mafaranga ageze kuri iyi porogaramu ya ONU.

    Pierre Honnorat, umuyobozi wa PAM muri Cadi mw'itangazo yagize iti:

    'Turimo kwegeranya ibiribwa byo gufasha impunzi kubera ibibazo biri muri Sudani, ariko ntibyoroshye mu gihe ibihe by'imvura bigiye gutangira mu kwezi kwa gatandatu, ibice byinshi bya Cadi akaba ntawe uzaba abasha kubigeramo.

    PAM yavuze ko miliyoni zigera muri ebyiri n'ibihumbi 300 by'abanyacadi, igihugu gikennye muri Afurika yo hagati, bakeneye byihutirwa imfashanyo y'ibiribwa.

    Kuva imirwano itangiye muri Sudani mu byumweru bitatu bishize, abantu barenga 30,000 bambutse umupaka bajya muri Cadi, bahunga ubushyamirane kandi abandi ibihumbi byinshi, bashobora kuhagera muri ibi byumweru biri imbere.

    Abaheruka kugerayo, biyongereye ku bandi babarirwa mu 600,000 biganjemo impunzi z'abanyasudani, babaga muri Cadi, nyuma yo guhunga ubushyamirane mu bihugu byabo.

    Mu buryo butandukanye, ejo PAM yaburiye ko inzara igiye kwibasira Sudani mu buryo budasubirwaho, kubera ko izindi miliyoni 2 n'ibihumbi 500 by'abantu mu gihugu, nabo bashobora guhura n'ibibazo muri aya mezi ari imbere, biturutse ku mivu y'amaraso ikomeje gutemba. (Reuters)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/onu-muri-cadi-abantu-barenga-miliyoni-2-bakeneye-ibiribwa-ku-buryo-bwihutirwa

  • Ibyo wamenya ku bikorwa remezo bya Siporo bigiye kubakwa mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yagaragaje ko guhera mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24, hazatangira imishinga irimo kubaka stade zitandukanye hirya no hino mu gihugu zirimo iy'i Musanze n'i Nyagatare, zombi zizaba zifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 30.

    Byagaragajwe kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023 ubwo Minisiteri ya Siporo yari yitabye Komisiyo y'Abadepite ishinzwe Ingengo y'Imari n'Umutungo w'Igihugu, hakorwa isesengura ry'ishyirwa mu bikorwa ry'ingengo y'imari ya 2022/23 n'ibiteganywa mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24.

    Ku bijyanye n'ibikorwa n'imishinga y'iterambere biteganyijwe mu ngengo y'imari y'umwaka wa 2023/24 n'ibyambukiranya imyaka, Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko hari imishinga bazafatanyamo n'inzego zirimo Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imiturire (RHA), Umujyi wa Kigali n'Uturere.

    Aha ni ho yagaragaje ko umushinga wa Kigali Sports & Entertainment City, ukubiyemo kuvugurura no kwagura Stade Amahoro ikagera ku bushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 45, ukomeje gukorwa. Hazavugururwa kandi Petit Stade n'Inzu y'imikino y'Abafite ubumuga.

    Hari kandi kwagura Stade Mpuzamahanga ya Huye mu gice cya kabiri, ikagera ku rwego rwo wakira abantu ibihumbi 10, ivuye kuri 7900.

    Stade ya Kigali yitiriwe Pelé izavugururwa ndetse yagurwe ku buryo izajya yakira abantu basaga ibihumbi 30, ikazaba ingana n'ibindi bibuga bizubakwa i Musanze n'i Nyagatare.

    Munsi y'izo stade, hazaba hari iy'i Gicumbi, Rubavu n'i Nyanza, zo zizaba zifite ubushobozi bwo kwakira abantu basaga ibihumbi 20.

    Mu yindi mishinga Minisports yagaragaje harimo kubaka ibikorwaremezo birimo imihanda yo kwitegura Shampiyona y'Isi y'Amagare ya 2025 aho bazakorana n'ibigo birimo RTDA, RISA na RDB.

    Hari kandi no kubaka ibibuga bya Tennis muri IPRC Kigali n'ibibuga 200 by'imyidagaduro mu tugari two mu bice bitandukanye mu Rwanda.

    Minisiteri ya Siporo yari ifite umushinga wo kubaka ibibuga 200 mu tugari ku bufatanye na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, bigashyirwamo 1,400,000,000 Frw.

    Gusa, hagaragajwe ko hakorerwa mu bushobozi buhari kuko hari ibindi bikorwa by'ingenzi ku rwego rw'igihugu bityo mu bibuga 200 byagombaga gukorwa, hazakorwa 28 bizatwara miliyoni 200 Frw.

    Mu bindi biteganywa harimo kubaka 'High Perfomance Sports Infrastacture' i Huye kuri 438,000,000 Frw no gushyiraho 'Sports High Perforamance Center' yasabwe mu 2020/21 ariko ntihatangwe ingengo y'imari ya 480,000,000 Frw.

    Perezida wa Komisiyo y'Imibereho myiza y'abaturage, Depite Uwamariya Odette, yashimye ibyagaragajwe na Minisitiri wa Siporo, ariko asaba ko hazagaragazwa ingengo y'imari ya buri mushinga ku buryo hashobora kubanzwa iby'ingenzi mu gihe amafaranga yaba atabonekeye rimwe.

    Ati “Muri rusange, ubona hari ibikorwa bifite icyuho kinini, icyafasha ari ukugaragaza ingengo y'imari ya buri mushinga kugira ngo turebe nibura icyakorwa mu gihe ingengo y'imari itabonekera rimwe kuko kuri ziriya miliyari 9 Frw zisaga yavuze, bigaragara ko habonetse miliyari 3 Frw gusa, bigaragara ko harimo icyuho kinini cyane. Ariko hari ibishobora guherwaho, bikagirwa iby'ingenzi bitewe n'ibyo igihugu cyifuza.'

    Visi Perezida wa Komisiyo y'Ingengo y'Imari, Depite Nyirabazayire Angélique, we yabajije Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, niba stade zizubakwa ahasanzwe ibibuga, zizubakwa bundi bushya cyangwa niba ari ukuzavugurura izisanzweho.

    Ati 'Numvise stade zigiye kuvugururwa zigashyirwa ku rwego rwisumbuyeho, zose ko zubatse mu turere, keretse bamaze impungenge, urwego zariho zubakwa, zigiye kongerwa? Ese mu kuzongera tuzasenya twubake bundi bushya? Ntabwo numvise neza ikigiye gukorwa.'

    Yagaragaje kandi ko no mu bibuga byavuzwe na Minisiteri ya Siporo bigomba kubakwa, hatarimo Stade ya Karongi kandi 'hashize igihe kinini isabwa'.

    Ati 'Ndashaka kumva gahunda baba bayifitiye kuko iyo bari bafite yari Gatwaro, murabizi icyahabereye, ubwo rero birasaba ko hubakwa indi.'

    Gusa, mu bisubizo byatanzwe na Minisiteri ya Siporo, iki ntikigeze kigarukwaho, ariko yagaragaje ko ingengo y'imari y'ibi bikorwa inyuzwa muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo n'Ikigo cy'Igihugu cy'Imiturire.

    Ati 'Kigali Pelé Stadium iri mu bikorwa byasabiwe ingengo y'imari mu mwaka wa 2024/25, nk'uko bisanzwe, ingengo y'imari ikaba inyuzwa muri MININFRA, ikaba inyuzwa muri RHA. Kimwe n'izindi stade twavuze zirimo iya Musanze, Rubavu, Gicumbi no kuvugurura Stade ya Nyagatare, Amahoro na Nyanza na Huye iri mu cyiciro cya kabiri [cyo kuvugururwa].'

    Perezida wa Komisiyo y'Abadepite ishinzwe Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Prof Munyaneza Omar, yavuze ko kuba Minisiteri ya Siporo igeze kuri 84% mu gushyira mu bikorwa ingengo y'imari ya 2022/23 biri mu murongo mwiza, ayisaba kuba yageze hejuru ya 90% muri Kamena.

    Yijeje ko ibyuho byagaragajwe bizaganirwaho nibahura na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ku buryo nta mushinga wadindira kandi waratangiye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ibyo-wamenya-ku-bikorwa-remezo-bya-siporo-bigiye-kubakwa-mu-rwanda

  • M23 yatabaje ko ubutegetsi bwa RDC buri gutegura kuigabaho igitero,izitabara? – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe n'Umuvugizi w'uyu mutwe, Lawrence Kanyuka; mu itangazo yasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023.

    Uyu mutwe umaze igihe warahagaritse imirwano n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse uva muri tumwe mu duce wagenzuraga nk'uko wabisabwe n'inama ya Luanda yo mu Ugushyingo 2022, gusa Kinshasa yarahiye ko itazigera yicarana na wo ku meza y'ibiganiro.

    Perezida João Lourenço wa Angola usanzwe ari umuhuza mu bibazo by'umutekano biri mu burasirazuba bwa Congo aheruka kubwira France 24 ko M23 imaze igihe yubahiriza imyanzuro y'inama ya Luanda nk'uko yabisabwe, gusa Leta ya Congo ku ruhande rwayo ikaba ikomeje kugenda biguru ntege.

    M23 ivuga ko kuba Kinshasa nta mwanzuro n'umwe wa gahunda ya Luanda na Nairobi yubahirije ari “ukwirengagiza nkana imbaraga abayobozi b'akarere, abafatanyabikorwa mpuzamahanga ndetse n'Umunyamabanga Mukuru wa Loni bakomeje gushyira mu gushaka mu mahoro igisubizo cy'amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa RDC.”

    Uyu mutwe ushinja Kinshasa kuba yarashyize iherezo ku biganiro by'amahoro igahitamo kwihuza n'imitwe yose yitabiriye ibiganiro bya Nairobi iyinjiza mu gisirikare cyayo, cyo kimwe n'indi mitwe irimo FDLR, NYATURA, MAI-MAI ndetse n'abacanshuro.

    Uvuga ko Leta ya Congo ikomeje gahunda yawo y'intambara, ibishimangirwa n'imvugo z'urwango ndetse n'izibasira abanyamahanga ikomeje kwenyegeza, ubwicanyi bushingiye ku moko ikomeje gukora ndetse no kuba Ingabo zayo zikomeje kwigarurira uduce M23 yarekuye.

    Mu ntangiriro z'iki cyumweru ku busabe bwa Leta ya Congo, umuryango wa SADC wemeye ko izohereza muri Congo Ingabo zo gufasha iki gihugu kurandura imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwacyo.

    Byari nyuma y'uko Perezida Félix Antoine Tshisekedi anenze ku mugaragaro Ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba zoherejwe mu gihugu cye avuga ko nta musaruro zigeze zitanga.

    M23 ivuga ko kuba SADC yaremeye kohereza Ingabo zayo muri Congo ari ikindi kimenyetso cy'uko Kinshasa idashaka amahoro, gusa yibutsa uriya muryango ko ari umwe mu bafatanyabikorwa b'amasezerano yashyiriweho umukono i Nairobi mu Ukuboza 2013.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yatabaje-ko-ubutegetsi-bwa-rdc-buri-gutegura-kuigabaho-igitero-izitabara

  • Mineduc ikeneye miliyari 5 Frw zo kugeza ibikoresho muri Ntare School – #rwanda #RwOT

    Iri shuri ni igitekerezo cy'abagize ihuriro ry'abize muri Ntare School muri Uganda, ishuri rukumbi ryo muri Afurika y'Iburasirazuba ryareze abakuru b'ibihugu babiri bakiri mu nshingano, ari bo Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Paul Kagame w'u Rwanda.

    Ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, kuri hegitari 40 n'izindi 13 zitarubakwaho.

    Muri rusange ishuri ryamaze kubakwa, hasigaye kugezamo ibikoresho n'ibindi byangombwa nkenerwa bishobora kuzatwara nibura miliyari 5 Frw. Biteganyijwe ko ibyo bikoresho byaba byagejejweyo muri Kamena 2024.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, kuri uyu wa Kane yabwiye Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ko ihurizo bafite ari ukubona ubushobozi bwo kugura ibikoresho bikenewe.

    Ati “Twari twasabye miliyari 5 Frw kugira ngo tubashe kugezamo ibikoresho, ariko ayo twabonye ni miliyoni 10 Frw.”

    Ni ukuvuga ko icyuho bafite ari miliyari zisaga 4,4 Frw.

    IGIHE iheruka gusura ahubatswe iri shuri, abo imirimo yo kuryubaka yarangiye ndetse hubatswe umuhanda wa kaburimbo uva ahitwa ku Gahembe ukazanguruka iryo shuri.

    Ishuri ryubatswe riteganya kuzakira abahungu kuko igitekerezo cyakomotse ku bahungu bize muri Ntare School bari mu Ihuriro NSOBA (Ntare School Old Boys Association).

    Muri rusange Ntare School yabanje yashinzwe n'umunya-Ecosse, William Crichton mu 1956, iherereye mu Mujyi wa Mbarara mu Burengerezuba bwa Uganda. Ni ishuri ryisumbuye ryanareze Abanyarwanda bagera ku 100 barimo abari mu buhungiro muri iki gihugu.

    Perezida Kagame yize muri Ntare School kuva mu 1972 kugeza mu 1976, naho Museveni ahiga kuva mu 1962 kugeza mu 1966.

    Inkuru wasoma: Imirimo yo kubaka “Ntare School” irasatira umusozo (Amafoto na Video)

    Aya ni yo marembo magari yinjira muri “Ntare School”

    Nk’uko izina ry’ishuri riri, rifite ikirango cy’intare

    Amacumbi y’abanyeshuri

    Mu bikorwa bya siporo harimo na piscine (semi-olympic) n’ibyumba byo guhinduriramo imyambaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-ikeneye-miliyari-5-frw-zo-kugeza-ibikoresho-muri-ntare-school

  • Kevin Muhire yasoje shampiyona mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Ntabwo Muhire Kevin yasoje neza shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Kuwait kubera ko yananiwe kuzamura ikipe ye mu cya mbere.

    Ikipe ye ya Yarmouk yasoje ku mwanya wa 3 irushwa inota rimwe na Khaitan yasoje ku mwanya wa 2 n’amanota 28 mu gihe Al-Shabab ya mbere bazamukanye ifite amanota 38.

    Iyi kipe yaguye ku mukino usoza shampiyona bari basuyemo Khaitan tariki ya 4 Gisurasi basabwa kunganya nayo gusa, yaje kubatsinda 1-0.

    Basigaye basenga Imana ngo barebe ko iyi kipe yazatakaza ku mukino wa nyuma bakiriye Al Shabab ku munsi w’ejo hashize, ntibyakunze kuko yaje kuwutsinda ibitego 4-1.

    Uyu mukinnyi winjiye muri iyi kipe Kanama 2022 abifashinjwemo n’umutoza w’iyi kipe wahoze anamutoza muri Rayon Sports, Jorge Paixão yasinye umwaka umwe, ntibizwi niba azongera amasezerano.

    Kevin Muhire ntiyahiriwe n’umwaka we wa mbere muri Yarmouk

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kevin-muhire-yasoje-shampiyona-mu-gahinda-gakomeye

  • Bwa mbere Lionel Sentore yavuze icyasenye urugo rwe na Bijoux wo muri Bamenya rutamaze ukwezi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Lionel Sentore avuga ko icyatumye urugo rwe na Munezero Aline [Bijoux] yo muri Bamenya rusenyuka ari uko batumvukanye nta kindi cyabaye.

    Mu kiganiro Sentore yahaye ISIMBI yavuze ko nyuma y’ubukwe bwe na Bijoux, havutse ikibazo ntibumvikana ari nayo mpamvu bahise batandukana.

    Ati 'Ikibaye ni uko tutumvikanye. Kuba tutarumvikanye haba hakubiyemo ibintu byinshi.'

    Avuga ko atifuza kubigarukaho cyane kubera ko umwe ubu afite ubuzima bwe n’undi akagira ubwe bityo atifuza kubivugaho byinshi.

    Ati 'Ntimwabonye amafoto? Abantu babonye amafoto, twakoze ubukwe, nyuma ntitwakumvikana birarangira ibyanjye na we, afite ubuzima bwe, mfite ubuzima bwanjye. Twarabanye igihe gito. '

    Ku kijyanye no kuba baba baratanyijwe n’uko yasanze Bijoux atwite ntabyo azi ahubwo we icyo azi ni uko yagarutse mu Rwanda asanga yarabyaye.

    Kuba haba hari icyo yicuza yagize ati 'ntacyo nicuza, impamvu mvuga ko ntacyo nicuza ni uko mfite ubuzima mbayeho, mbayeho neza, na we afite ubuzima bwe ntabwo nzi ngo abayeho ate, bimeze gutya na gutya ariko nzi ko twese tumeze neza.'

    Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore muri Mutarama 2022 ariko nyuma y’igihe gito kitageze ku kwezi hahise haza inkuru y’uko aba bombi batandukanye.

    Bavuzwe ko icyatumye batandukana ari uko bakimara gukora ubukwe Sentore yamenye ko Bijoux atwite kandi inda atari iye, gusa Sentore siko abibona nubwo yirinze gutobora ngo avuge nyirizina icyo bapfuye.

    Nyuma yo gutandukana, mu mpera za 2022 Bijoux yibarutse ubuheta nubwo yabigize ibanga bikamenyekana mu ntangiriro z’uyu mwaka kuko yari yabigize ibanga.

    Sentore yavuze icyo yapfuye na Bijoux

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bwa-mbere-lionel-sentore-yavuze-icyasenye-urugo-rwe-na-bijoux-wo-muri-bamenya-rutamaze-ukwezi-video