Blog

  • Nta rwitwazo ku misifurire noneho! Hamanyekanye abasifuzi bazasifura imikino yo kwishyura ya 1/2 mu gikombe cy’amahoro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abasifuzi bazasifura umukino wa Kiyovu na Apr fc,wo kwishyura mu gikombe cy'amahoro muri 1/2 uzaba ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, kuri Kigali Pele Stadium, bamenyekanye.

    Uko ari batatu, bose ni abasifuzi mpuzamahanga: Uwo hagati ni Ishimwe Claude bakunze kwita Cyucyuli, uwa mbere w'igitambaro ni Karangwa Justin ndetse n'uwa kabiri w'igitambaro ni Mugabo Eric.

    Andi ahari, ni uko umukino wa Rayon Sports na Mukura V&S uzayoborwa na Uwikunda Samuel, wo ukazaba kuwa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, kuri Kigali Pele stadium.

    Source : https://yegob.rw/nta-rwitwazo-ku-misifurire-noneho-hamanyekanye-abasifuzi-bazasifura-imikino-yo-kwishyura-ya-1-2-mu-gikombe-cyamahoro/

  • Nta mikino agira: Umuraperi Pfla yongeye kugaragaza ko atavugirwamo arahaguruka ari gendera ikiganiro kigeze aharyoshye nyuma yo kubazwa ibintu atishimiye kuri televiziyo (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'umuraperi Pfla ukunzwe cyane hano mu Rwanda yongeye gushimangira ko adakunda abantu bamubaza ibi bazo bitabareba ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo ya BTN.

    Mu mashusho yagaragaye ku rubuga rwa Instagram ya @hirwa-redemptus yagaragaje umuraperi ukomeye cyane hano mu Rwanda watangiye umuziki nyarwanda kera abantu bakamumenya byimbitse ubwo yari mu itsinda rya Taff Gang ryabarizwagamo abahanzi bakomeye cyane mu njyana ya Hip Hop yatunguye benshi ubwo yahagurukaga mu kiganiro hagati akigendera.

    Na we ihere ijisho amashusho y'umuhanzi Pfla ahaguruka mu kiganiro akigenda nyuma yo kubazwa ikibazo atishimiye:

    Source : https://yegob.rw/nta-mikino-agira-umuraperi-pfla-yongeye-kugaragaza-ko-atavugirwamo-arahaguruka-ari-gendera-ikiganiro-kigeze-aharyoshye-nyuma-yo-kubazwa-ibintu-atishimiye-kuri-televiziyo-video/

  • Na we arazifite: Umuhanzi Bruce Melodie yongeye kuvugisha imbaga y’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bitewe nibyo babonaga ku mafoto yashyizeho (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Bruce Melodie yongeye gutitiza rubanda nyamwinshi bamukurikira ku rubuga rwa Instagram ubwo yashyiragaho amafoto meza cyane.

    Bruce Melodie uzwiho kuba ari we muhanzi w'umunyarwanda umaze imyaka myinshi akora indirimbo ubutitsa kandi akunzwe cyane yashyize amafoto ku rubuga rwa Instagram agaragaza tatuwaje afite ku kaboko ndetse na Telefone nziza cyane n'imyambaro myiza cyane yavugishije benshi mu bamukurikira kuri Instagram.

    Na we ihere ijisho amafoto y'umuhanzi Bruce Melodie yavugishije abamukurikira kuri Instagram:

     

    Dore amwe mu magambo abantu bagiye bavuga nyuma yo kubona amafoto y'umuhanzi Bruce Melodie:

    Source : https://yegob.rw/na-we-arazifite-umuhanzi-bruce-melodie-yongeye-kuvugisha-imbaga-yabamukurikira-ku-mbuga-nkoranyambaga-bitewe-nibyo-babonaga-ku-mafoto-yashyizeho-amafoto/

  • ‘Mu gihe witwaye gutya uri gusangira n’abandi bizatuma ugaragara nk’umusirimu’ dore uko ukwiye kwitwara igihe uteraniye ku meza n’abandi  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Mu gihe witwaye gutya uri gusangira n'abandi bizatuma ugaragara nk'umusirimu' dore uko ukwiye kwitwara igihe uteraniye ku meza n'abandi

    Bitewe nuko isi igenda ihinduka bisaba ko witwararika muri buri kintu cyose kugira ngo ugaragare nk'umusirimu imbere y'abandi kuko twese dukunda icyubahiro.

    Tugiye kurebera hamwe ibyingenzi wakwitaho igihe uri gufungura hamwe n'abandi.

    1. Hekenya ufunze umunwa: Igihe urya gerageza urye mu kinyabupfura ubumbye umunwa ndetse wirinde kuvugana ibiryo mu kanwa kuko bishobora kuyoba ugakorwa mu muhogo cyangwa ababireba bikababangamira.

    2. Fata ibikoresho neza: Ntukoreshe ikanya cyangwa ikiyiko nk'isuka, ndetse ubifateho umaze gukaraba hanyuma uze kumeza wisukuye.

    3. Igihe usoje kurya ifunguro ryawe, tegereza kugeza urangije guhekenya kugira ngo ubone kunywa cyangwa kumira icyo kunywa kuko byangiza igifu kurya uri no kunywa cyane cyane mu gihe cy'igogora.

    4. Mu mabwiriza y'imirire birabujijwe gusoza kurya ugahita ujya kuryama:

    Irinde kuryama ukiva ku meza cyangwa ukimara kunywa kuko kuryama ari umwanya wo kuruhuka atari umwana wo gukora kw'igifu.

    Iby'ibanze wagakwiye gukurikiza mu gihe wasabanye n'abantu bikaba ngombwa ko muhurira ku meza.

     

    Source : https://yegob.rw/mu-gihe-witwaye-gutya-uri-gusangira-nabandi-bizatuma-ugaragara-nkumusirimu-dore-uko-ukwiye-kwitwara-igihe-uteraniye-ku-meza-nabandi/

  • Yambaye agakanzu kabonerana hasi kagaragaza ikimero cye: Amafoto ya Farida Kajara yatitije urubuga rwa Instagram – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideri akaba n'umukinnyi wa filime muri Tanzania, Farida Kajara, yashyize hanze amafoto ye yambaye ikanzu y'umweru ibonerana hasi ku kubera yakirwa neza kuri Instagram.

    Aya mafoto Kajara yayasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, mu minota 10 gusa abantu ibihumbi 5 bari bamaze kugaragaza ko bayakunze.

    Source : https://yegob.rw/yambaye-agakanzu-kabonerana-hasi-kagaragaza-ikimero-cye-amafoto-ya-farida-kajara-yatitije-urubuga-rwa-instagram-amafoto/

  • Izabona akavagari k’amafaranga: Hamenyekanye amafaranga ikipe ya Manchester City izegukuna mu gihe yatwara ibikombe bitatu ihataniye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Manchester City ifite amahirwe yo kwegukana ibikombe bigera kuri bitatu ubu hamaze kumenyekana amafaranga ishobora kwegukana mu gihe yaba ibyegukanye.

    Manchester City ifite amahirwe yo kwegukana igikombe cya FA Cup ndetse no kwegukana igikombe cya shampiyona y'igihugu cy'u Bwongereza ya Premier League ikaba ifite andi mahirwe ahambaye yo kuba yatwara igikombe itara kozaho imitwe y'intoki cya Uaefa Champions League.

    Ikipe ya Manchester City iramutse ikoze amateka yo kwegukana ibi bikombe uko ari bitatu byose yakwinjiza akabayo k'amafaranga angana na miliyoni 300 z'amapawundi.

    Source : https://yegob.rw/izabona-akavagari-kamafaranga-hamenyekanye-amafaranga-ikipe-ya-manchester-city-izegukuna-nitwara-ibikombe-bitatu-ihanganiye/

  • U Rwanda rwasimbuje abapolisi mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Ni ku nshuro ya munani hoherezwa umutwe w'abapolisi, kuva mu mwaka wa 2015 ubwo abapolisi b'u Rwanda boherezwaga bwa mbere mu butumwa bwa Loni mu Ntara ya Upper Nile, mu gace ka Malakal.

    Itsinda RWAFPU I-8 riyobowe na SSP Mudathir Twebaze, ryahagurutse i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ryerekeza muri Sudani y'Epfo, aho ryasimbuye itsinda RWAFPU I-7 ryagarutse mu gihugu ku mugoroba nyuma yo gusohoza inshingano zaryo mu gihe cy'umwaka.

    CP Bruce Munyambo yabahaye ikaze ubwo bageraga ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali ku mugoroba, nyuma yo kwifuriza akazi keza bagenzi babo babasimbuye ubwo bahagurukaga.

    Itsinda ry'abapolisi RWAFPU rifite inshingano zo kurinda abaturage b'abasivili bo mu nkambi, kurinda ibikorwaremezo, guherekeza abakozi n'ibikoresho by'Umuryango w'Abibumbye n'izindi nshingano zitandukanye.

    SSP Ernest Mugema waje ayoboye itsinda RWAFPU I-7, yavuze ko mu gihe cy'umwaka bamaze mu butumwa, uretse gucunga umutekano, bakoze n'ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage birimo umuganda, gutera ibiti mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije, gutanga ibikoresho by'ishuri ku bana b'abanyeshuri bo mu nkambi batishoboye, guha inkweto z'imvura abarimu babo n'urubyiruko rw'abakorerabushake rwifashishwa mu gucunga umutekano wo mu nkambi no gutanga amahugurwa ajyanye no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n'abana.

    CP Bruce Munyambo aha ikaze abapolisi basoje ubutumwa muri Sudani y’Epfo

    Itsinda ryageze i Kigali ryabisikanye n’abapolisi bagiye mu butumwa bw’amahoro

    SSP Ernest Mugema waje ayoboye itsinda RWAFPU I-7, yavuze ko mu gihe cy'umwaka bamaze mu butumwa basohoje inshingano neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasimbuje-abapolisi-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-sudani-y-epfo

  • Mu mitoma isize umunyu Miss Amanda yifurije umusore bakundana isabukuru (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa uyu mukobwa yatambukije abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze mu kwifatanya n'umukunzi we kwizihiza umunsi yavutseho.

    Mu magambo ye yuzuyemo imitima yagize ati 'Isabukuru nziza ku muntu wanjye, unyuzuza neza! Ni ukuri ndashima ko wabayeho nshuti yanjye. Ntakubeshye, igihe Imana yakuremaga yaravuze iti 'uyu mukobwa w'umusazi reka muremere umugabo utuje'.'

    Miss Akaliza yakomeje agira ati 'Umpa amahoro, umbera umutuzo mu bihe byanjye bitoroshye, hamwe nawe imitwaro yanjye yose numva itaremereye namba. Imiruho y'ubuzima numva inyoroheye nshoboye kuyiganza. Ntabwo nabona uko ngushimira ko uri wowe, ndifuza indi myaka myinshi ndi kumwe nawe! Ndagukunda mukunzi.'

    Muri Werurwe 2023 ni bwo Miss Akaliza Amanda wabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2021 yizihije umwaka amaze akundana n'umusore babatirijwe rimwe kuri Saint Valentin.

    Mu Ugushyingo 2022 ni bwo uyu mukobwa yatangiye gusangiza abamukurikira amafoto n'amashusho y'uyu musore uzwi nka Jonas bahuriye i Londres mu Bwongereza mu myaka ine ishize.

    Amanda mu ntangiriro za Mutarama 2023 yajyanye uyu musore kwa nyirakuru amwigisha gukama n'ibindi bikorwa bitandukanye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/mu-mitoma-isize-umunyu-miss-amanda-yifurije-umusore-bakundana-isabukuru-nziza-y

  • Afurika y'Epfo yateye utwatsi ibyo guha Uburusiya intwaro #rwanda #RwOT

    Ambasaderi w'Amerika muri Afurika y'Epfo yashinje iki gihugu guha intwaro Uburusiya nubwo cyagiye kivuga ku mugaragaro ko nta ruhande kibogamiyeho mu ntambara yo muri Ukraine.

    Reuben Brigety, Ambasaderi wa Amerika yavuze ko ubwato bw'Uburusiya bwapakiwe amasasu n'intwaro mu mujyi wa Cape Town mu kwezi kw'Ukuboza (12) mu mwaka ushize.

    Ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa byavuze ko bibabajwe n'ibi bivugwa ndetse bivuga ko nta bimenyetso byatanzwe byo kubyemeza.

    Ibiro bya Perezida Cyril Ramaphosa byavuze ko bibabajwe n'ibi bivugwa ndetse bivuga ko nta bimenyetso byatanzwe byo kubyemeza. Iki gihugu cyakomeje kuvuga ko nta ruhande kibogamiyeho ku gitero cy'Uburusiya kuri Ukraine.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru i Pretoria kuri uyu wa kane, Brigety yavuze ko Amerika ihangayikishijwe n'ibyo iki gihugu kivuga byuko nta ruhande kibogamiyeho. Yakomoje ku ipakirwa ry'ubwato butwara imizigo ryabereye ku kigo cya Simon's Town cy'igisirikare kirwanira mu mazi cy'Afurika y'Epfo, hagati y'itariki ya 6 n'iya 8 Ukuboza mu 2022.

    Yavuze ko abizi neza ko bwatwaye intwaro n'amasasu 'ubwo bwasubiraga mu Burusiya'. Kuhaba kw'ubwo bwato, bwitwa Lady R, byari byateje amatsiko icyo gihe ndetse bituma abanyapolitiki bamwe bo muri Afurika y'Epfo babyibazaho.

    Mu gushinja gukaze gusa nk'ukwatunguye abategetsi bo muri Afurika y'Epfo, ambasaderi Brigety yagize ati: 'Guha intwaro Abarusiya birakaze cyane, kandi ntidufata ko iki kibazo gicyemutse'.

    Nyuma y'ibi birego, Leta y'Afurika y'Epfo yatangaje ishyirwaho ry'akanama kigenga ko gukora iperereza kayobowe n'umucamanza uri mu kiruhuko cy'izabukuru, nkuko byavuzwe n'umuvugizi w'ibiro bya Perezida.

    Amerika imaze amezi inenga Afurika y'Epfo ku kuba ikomeje kugirana umubano mwiza n'Uburusiya. Umuvugizi wungirije wa minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika Vedant Patel yabwiye abanyamakuru ku wa kane ko mbere Amerika yari yarabwiye abategetsi benshi bo muri Afurika y'Epfo ko ifite impungenge ku bwato Lady R.

    Yavuze ko Amerika izamagana 'igihugu icyo ari cyo cyose gitangiye gufasha intambara inyuranyije n'amategeko kandi y'ubugome y'Uburusiya muri Ukraine', ariko ntiyavuze niba hari ingaruka zizabaho kuri Afurika y'Epfo ibiyivugwaho nibigaragara ko ari ukuri.

    Amerika yanavuze ko ihangayikishijwe no kuba Afurika y'Epfo yaritabiriye imyitozo ya gisirikare hamwe n'Uburusiya n'Ubushinwa mu gihe habaga isabukuru y'umwaka umwe wari ushize Uburusiya butangiye igitero kuri Ukraine.

    Iyo myitozo y'igisirikare kirwanira mu mazi yamaze iminsi 10 mu kwezi kwa Gashyantare (2) uyu mwaka ndetse yanenzwe n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi muri Afurika y'Epfo, bavuze ko kwari ugushyigikira igitero cy'Uburusiya.

    Abategetsi bo muri Afurika y'Epfo bahakanye ko igihe iyo myitozo yabereye cyari kigamije ubushotoranyi kuko cyahuriranye n'isabukuru y'umwaka umwe y'icyo gitero. Bavuze ko iki gihugu gifite akamenyero ko gukorana imyitozo ya gisirikare nk'iyo n'ibindi bihugu, birimo nk'Ubufaransa n'Amerika.

    Mbere, Afurika y'Epfo yarifashe mu itora ryo mu muryango w'abibumbye (ONU/UN) ryo kwamagana icyo gitero. Yananze kwifatanya n'Amerika n'Uburayi mu gufatira ibihano Uburusiya.

    Mu gusubiza ikibazo cyari kibajijwe n'umukuru w'abatavuga rumwe n'ubutegetsi John Steenhuisen, Perezida Ramaphosa ku wa kane yabwiye inteko ishingamategeko y'iki gihugu ko ibyavuzwe n'ambasaderi w'Amerika bizasuzumwa.

    Perezida Ramaphosa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, yasabye amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi gutegereza icyo gikorwa kikarangira, yongeraho ko 'bidatinze tuzashobora kubivugaho'.

    Mu gihe ibivugwa n'ambasaderi w'Amerika byaba bigaragaye ko ari ukuri, ntibyashegesha gusa kuba Afurika y'Epfo ivuga ko nta ruhande ibogamiyeho, ahubwo bamwe bashobora no kugera kure bakavuga ko iki gihugu ari umufatanyacyaha mu bushotoranyi bukomeje bw'Uburusiya muri Ukraine.

    Inzobere mu mubano w'ibihugu yagize iti: 'Niba amasasu y'Afurika y'Epfo asanzwe ku mirambo y'Abanya-Ukraine, ibyo si ibintu twakwifuje kwisangamo'.

    Amato y'intambara y'Uburusiya yoherejwe muri Afurika y'Epfo uyu mwaka mu myitozo y'igisirikare kirwanira mu mazi, yari ayobowe n'ubwitwa Admiral Gorshkov, buboneka kuri iyi foto mu kwezi kwa Gashyantare (2).

    Amakuru kuri izo ntwaro zivugwa ko zatwawe zihishwe aracyari macye. Ntibizwi niba izo ntwaro zaratanzwe na kompanyi ikora intwaro ya Leta, cyangwa niba izo ntwaro zaratanzwe na kompanyi ikorera muri Afurika y'Epfo. Ariko uko byagenda kose, ibi ntibibonwa neza mu mubano w'Afurika y'Epfo n'amahanga, cyane cyane Amerika, kimwe mu bihugu ikorana na byo ubucuruzi bwinshi.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/12/afurika-yepfo-yateye-utwatsi-ibyo-guha-uburusiya-intwaro/

  • Konti ya Miss Nishimwe Naomie yagarutse ku murongo #rwanda #RwOT

    Nyuma hafi y’icyumweru Konti ya Instagram ya Nyampinga w’u Rwanda 2020, Nishimwe Naomie itagaragara aho byaketswe ko yaba ari we wayikuheho, yagarutse ku murongo.

    Uyu mukobwa usanzwe ukoresha amazina ya @ishimwenaomie5_, mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo urukuta rwe rwa Instagram rwavuyeho.

    Benshi batangiye kuvuga ko rwashimuswe nk’uko izindi mbuga nkoranyambaga z’ibyamamare zijya zitwarwa, gusa hari n’andi makuru yavugaga ko ari we wayikuheho cyane ko atifuzaga gutangaza byinshi ariko akemeza ko ikibazo yagize akizi.

    Iyi konti akurikirwaho n’abantu ibihumbi 290 yamaze kugaruka ku murongo iragaragara nk’ibisanzwe.

    Hagiye hanze amakuru hanze y’uko ari mu myiteguro y’ubukwe n’umukunzi we Michael Tesfay nubwo aheruka kubwira ISIMBI ko ayo makuru ari ibihuha.

    Ni uku rumaze iminsi rugaragara

    Konti ye yagarutse ku murongo

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/konti-ya-miss-nishimwe-naomie-yagarutse-ku-murongo