Blog

  • Lionel Sentore yahishuye icyamutandukanyije n'umugore we Bijoux – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Lionel Sentore yavuze ukuri kwitandukana rye n'umugore we Munezero Aline wamenyekanye nka Bijoux muri firime y'uruherekane ya bamenya.

    Ibi Lionel usanzwe warihebeye umuziki gakondo wibera mugabane w'i Burayi , yabigarutseho aganira n'umunyamakuru wa Isimbi Tv , avuga ko nyuma y'ubukwe bwe na Bijoux, havutse ikibazo cyo kutumvikana hagati yabo bagahitamo gutandukana buri wese akomeza inzira ze.

    Yagize ati 'Icyabaye ni uko tutumvikanye. Kuba tutarumvikanye hakubiyemo ibintu byinshi kandi umuntu wese afite ubuzima bwe .'


    Ku kijyanye no kuba baba baratanyijwe n'uko yasanze Bijoux atwite ntabyo azi ahubwo we icyo azi ni uko yagarutse mu Rwanda asanga yarabyaye.

    Kuba haba hari icyo yicuza yagize ati 'ntacyo nicuza, impamvu mvuga ko ntacyo nicuza ni uko mfite ubuzima mbayeho, mbayeho neza, na we afite ubuzima bwe ntabwo nzi ngo abayeho ate, bimeze gutya na gutya ariko nzi ko twese tumeze neza.'

    Bijoux yakoze ubukwe na Lionel Sentore muri Mutarama 2022 ariko nyuma y'igihe gito kitageze ku kwezi hahise haza inkuru y'uko aba bombi batandukanye.

    Byavuzwe ko icyatumye batandukana ari uko bakimara gukora ubukwe Sentore yamenye ko Bijoux atwite kandi inda atari iye, gusa Sentore siko abibona nubwo yirinze gutobora ngo avuge nyirizina icyo bapfuye , gusa yahamije ko umwana Bijoux yabyaye atari uwe.

    Mu 2020 Bijoux yambitswe impeta n'umusore witwa Abijuru Benjamin icyakora ibyishimo byabo ntabwo byamaze kabiri kuko bahise batandukana.

    Ugutandukana kwabo kwakurikiwe n'inkuru z'uko uyu mugore acuditse na Lionel Sentore baje no gukora ubukwe muri Mutarama 2022.

    Icyakora nyuma y'igihe gito hadutse andi makuru y'uko batandukanye, akaba yarahise ashaka undi mukunzi kuri ubu bivugwa ko ari na we babyaranye.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/nyuma-y-igihe-b-ivugwa-nk-igihuha-lionel-sentore-yahishuye-icyamutandukanyije-n

  • Uganda: Umupolisi yarashe mu kico Umuherwe Sudhir ukomoka mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Inkuru zituruka muri iki gihugu zivuga ko uyu muherwe wakoraga ubucuruzi bwo kuguriza abantu amafaranga yarasiwe hafi y'inteko ishingamategeko y'iki gihugu. Ababonye ubu bwicanyi bavuga ko uyu muhinde yishwe n'umupolisi wahise uburirwa irengero.

    Inzego z'umutekano n'abashinzwe ipererza ubu bari ahabereye ubu bwicanyi mu kumenya ababugizemo uruhare bose n'impamvu yabwo.

    Ibi bibaye mu gihe muri iki gihugu cyo mu majyaruguru y'u Rwanda hashize iminsi havugwa iraswa ry'abantu batandukanye kuko mu cyumweru gishize humvikanye inkuru y'umuminisitiri wishwe arashwe n'umusirikare uwari umurinzi we. Nyuma yaho gato nabwo hishwe harashwe umunyamakuru ntihamenyekana ababigizemo uruhare.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/uganda-umupolisi-yarashe-mu-kico-umuherwe-sudhir-ukomoka-mu-buhinde

  • Itangazo: MUNGANYINKA Adeline yasabye guhindura amazina akitwa Munganyinka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa MUNGANYINKA Adeline yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko Munganyinka adeline mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina yakoreshaga kuva yatangira kwiga.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-munganyinka-adeline-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-munganyinka

  • Abakinnyi guhohotera abasifuzi byabaye umuco? Ko abibikora badahanwa (AMAFOTO+VIDEO) #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda bisa n’aho guhohotera abasifuzi cyangwa kubabangamira atari ikosa kuko abagiye babikora cyane cyane muri uyu mwaka w’imikino ntacyo byigeze bibakoraho.

    Ubusanzwe umusifuzi mu kibuga aba afite ubudahangarwa cyane ko na we iyo hari ibyemezo afashe bitari byo nyuma bikagaragara abihanirwa, ni yo mpamvu iyo hari umukinnyi umusagariye byanze bikunze na we aba agomba guhanwa.

    Dufashe urugero ruto tariki ya 19 Werurwe ubwo Manchester United yakinaga na Fullham muri ¼ cya FA Cup, rutahizamu w’umunya-Serbia, Aleksandar Mitrovic ukinira Fullham ntiyishimiye ko umusifuzi atanze penaliti maze aragenda asa n’umusunika amwereka ko atishimiye icyo cyemezo.

    Umusifuzi Chris Kavanagh nta kindi yakoze yahise amuha ikarita y’umutuku. Ntibyagarukiye aha, uyu rutahizamu yaje no gufatirwa ibindi bihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza aho yahise ahagarikwa imikino 8.

    Gusa iyo tugarutse mu Rwanda dusanga bisa n’ibitandukanye ahubwo abakinnyi ari bo bafite ubudahangarwa kurusha abasifuzi, kereka iyo yakubiswe akagirwa intere nk’ibyabaye kuri umwe mu basifuzi basifuye umukino wa La Jeunesse na AS Muhanga tariki ya 3 Werurwe 2023 aho abakinnyi ba La Jeunesse; Imena Yves, Salomon Oleko na Nshimiye Said bahagaritswe amezi 6 n’aho umutoza Ndayisenga Kasim ahagarikwa umwaka kubera gukubita umusifuzi bakamugira intere.

    Mu cyiciro cya mbere mu Rwanda ni kenshi abasifuzi bahagarikwa cyangwa bagahanwa bitewe n’uko basanze ibyemezo bafashe ku mikino hari ukuntu byari binyuranye n’ukuri.

    Gusa muri uyu mwaka w’imikino wa 2022-23 ni kenshi abasifuzi bagiye basagarirwa n’abakinnyi bitewe n’ibyemezo bafashe kandi nyamara nyuma bikagaragara ko bari bari mu kuri ariko abakinnyi babasagariye ntibahanwe ndetse ntihagire n’ikarita bahabwa.

    Tugarutse ku ngero zimwe na zimwe. Tariki ya 11 Ugushyingo 2022, Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports 2-1 mu mukino w’umunsi 9 wa shampiyona, ni umukino wagaragayemo imvururu zibasiye abasifuzi.

    Hari nyuma y’uko umusifuzi w’igitambaro Karangwa Justin yari yanze igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Ndekwe Felix avuga ko habayemo kurarira. Abakinnyi ba Rayon bahise bamwirundaho maze Ndizeye Samuel aramusunika.

    Samuel yasunitse umusifuzi Karangwa birangirira aho

    Tariki 15 Kanama 2022, ni bwo ikipe ya AS Kigali FC yegukanye igikombe cya Super Cup nyuma yo gutsindira APR FC kuri penaliti.

    Muri uyu mukino warangiye ari 0-0, ku munota wa 27 APR FC yabonye penaliti ku ikosa Haruna Niyonzima yakoreye Niyibizi Ramadhan nubwo Lague yaje kuyihusha. Nk’uko byagaragaye mu mashusho Haruna yegereye umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mugabo Eric wari usifuye iri kosa maze amubwira ko nubwo atanze penaliti ikosa ryakorewe inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Undi yahise amubaza icyo aje kubaza maze Haruna umujinya urazamuka amubwira kujya bareka ruswa bagasifura neza ndetse anongeraho n’andi magambo ateye isoni umuntu atasubiramo.

    Haruna Niyonzima yabwiye amagambo akomeye Mugabo Eric

    Ku mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona wabaye tariki ya 22 Mata wo Police FC yatsinzemo 2-1 APR FC, haje kuvuka imvururu nyuma y’uko abasifuzi banze igitego cya 3 cya Police FC.

    Muri izi mvururu amashusho yafashwe Rutanga asagarira abasifuzi ndetse binakekwa ko yaba yaranakubise ingumi umusifuzi wa mbere w’igitambaro kuri uwo mukino Mugabo Eric cyane ko bivugwa ko ari we watanze amakuru y’uko nubwo icyo gitego kigiyemo ariko habayeho kurarira.

    Rutanga na we yasagariye abasifuzi

    Ibindi ni ibya vuba cyane nta n’iminsi 2 irashira ku mukino ubanza wa ½ mu gikombe cy’Amahoro wo APR FC yanganyijemo na Kiyovu tariki ya 10 Gicurasi 2023.

    Uyu mukino ubwo wari ugeze ku munota wa 89, Kwitonda Alain Bacca yatsindiye APR FC igitego cya kabiri ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina ariko basifura ko habayeho kurarira kuko Yunusu ashobora kuba ahari ukuntu yakingirije umunyezamu Kimenyi Yves.

    Ntabwo bakiriye neza iki cyemezo maze basagarira umusifuzi wa mbere w’igitambaro Ishimwe Didier wari usifuye iryo kosa ndetse amashusho agaragaza Mugisha Bonheur amukubita umutwe.

    Ejobundi abakinnyi ba APR FC basaariye umusifuzi Bonheur amukubita umutwe

    Ibyo byose nubwo byabaye, nta mukinnyi n’umwe wigeze abihanirwa cyane ko n’abasifuzi ubwabo bakorewe ayo makosa nta n’amakarita bigeze bababaha.

    Reba amwe mu mashusho bibasira abasifuzi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-guhohotera-abasifuzi-byabaye-umuco-ko-abibikora-badahanwa-amafoto-video

  • Yagiye gucirira rya tungo! Umwe mu nkumi zigize ‘Kigali Boss Babes’ yagaragaye ari kumwe n’itungo rye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Christella uri mu bagize itsinda ry'abakobwa 6 batunze agatubutse bagize itsinda rya 'Kigali Boss Babes', rikomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaye ari kumwe n'itungo rye.

    Uyu Christella yashyize hanze ifoto ari kumwe n'imbwa ye bigaragara ko ayishimiye, uyu nawe abarizwa mu baherwekazi bagize itsinda rya Kigali Boss Babes, aho bafite intego yo gukora ikiganiro kizagaruka ku buzima bwa buri umwe mu bagize iri tsinda uko ari 6.

    AMAFOTO

    Christella uri mu bagize itsinda rya Kigali Boss Babes ari kumwe n'imbwa ye

    Source : https://yegob.rw/yagiye-gucirira-rya-tungo-umwe-mu-nkumi-zigize-kigali-boss-babes-yagaragaye-ari-kumwe-nitungo-rye-amafoto/

  • Umutoma W’umunsi: ku wa 12 Gicurasi 2023 – Amagambo Meza Wabwira Umukunzi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Sinkubwiye ngo usa na bike,

    Ntacyo ndabona muhwanye.

    Mu byiza byose urabanza,

    Ahari inzu uba uri ikibanza.

    Uri umusingi w'ibyishimo,

    Ni wowe mahoro antuyemo.

    Aho utari sinzigera mpaba,

    Aho uri sindigera mpava,

    Uru rukundo ntaho ruzajya,

    Nguma iruhande ntapfa.

    Source : https://yegob.rw/umutoma-wumunsi-ku-wa-12-gicurasi-2023-amagambo-meza-wabwira-umukunzi/

  • EAC yasabye Abategetsi ba RDC kubaha iteka ryashyizeho ingabo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu muryango wa EAC utangaje ibi mu gihe Perezida Félix Tshisekedi , kuri uyu wa kabiri yashinje ingabo z''Akarere EACRF kudakora icyazizanye , aziteguza kuzirukana mu kwezi gutaha mu gihe zitabogamira ku ruhande rwe.

    Perezida Félix Tshisekedi yanashije izi ngabo za EACRF gukorana n'inyeshyamba za M23 zihangana byeruye na FARDC nk'igisirikare cy'igihugu, bapfa kubita abanyamahanga aho kuba abenegihugu nka bagenzi babo.

    Umunyamabanga mukuru w'umuryango EAC, bwana Peter Mathuki yavuze ko nta rwandiko urwo arirwo rwose yaba yarakiriye ruturutse kwa Perezida Tshisekedi yenda rwinubira imikorere y'ingabo z'akarere EACRF ngo kiganirweho n'Abakuru b'ibihugu by'EAC.

    Kubwibyo rero ngo mureke twubahe imyanzuro yafatiwe mu nama yahuje abakuru b'ibihugu by'akarere kandi twemere ko ikibazo bakizi hari n'icyo barimo kugikoraho kandi gikwiye.

    Mr Mathuki yabivugiye kuri Televiziyo yo muri Uganda yitwa NTV kuri uyu wa kane.

    Umuyobozi w'umuryango wa EAC aherutse kubwira RFI ko ibyo ubutegetsi bwa Congo burega igisirikare cy'Umuryango kizwi nka EACRF nta shingiro bifite kandi ko bidasobanutse.

    Ati' kuvuga ko ingabo zacu EACRF ntacyo zirimo gukora mu gahe gato nk'aka zimaze nti bikwiye .ikindi kandi abantu bakwiye kumenya n'uko kuzanira kongo umutuzo bitoroshye nk'uko abantu babitekereza'.

    Ibirego bya kongo ku ngabo z'Akarere bije nyuma y'umunsi umwe gusa ibihugu byo mu muryango w'ubukungu byo mu majyepfo y'Afurika SADC byemeje kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Congo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/eac-yasabye-abategetsi-ba-rdc-kubaha-iteka-ryashyizeho-ingabo-z-akarere

  • Reba indwara zikomoka mu gusomana zishobora gushyira ubuzima bw'umuntu mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ubu buryo nanone busigaye bukoreshwa n'abantu basuhuzanya kubera iterambere ririho mu minsi yanone,hari n'ababyeyi bakunze gusoma abana babo kugira ngo barusheho kwegerana nabo no kubagaragariza urukundo rwa kibyeyi babafitiye.

    Uyu umuco Nnubwo wazanywe n'abazungu wakunzwe na benshi bakanawushyira mu bikorwa, ubushakashatsi bwagaragaje ko bigira ingaruka mbi ku buzima bw'umuntu zikubiye muzikurikira hepfo:

    Kwangirika amenyo

    Iki ngo ni ikibazo kivuka hagati y'umwana na nyina igihe umubyeyi akunda gusoma umwana we ku munwa. Hari ubwo umubyeyi asoma umwana ku munwa maze akamusigaho udukoko twangiza amenyo y'umwana bityo igikorwa cyo kwangirika kw'amenyo ye kigatangira ubwo.

    Ubusanzwe ngo utwo dukoko ntabwo tuba mu kanwa k'umwana muto, ahubwo tuba twibereye mu macandwe y'abantu bakuru, iyo rero umuntu mukuru asomye umwana ngo ashobora kumwanduza utwo dukoko binyuze mu matembabuzi yo mu kanwa.

    Indwara yitwa Meningococcal

    Iyi ni indwara yandurira mu gusomana kandi ngo ifite ubushobozi bwo guhitana uwayirwaye. Iyi ndwara iyo igeze mu mubiri ibanza kwangiza umurongo uhuza ubwonko n'urutirigongo (spinal cord) ruhuza ubwonko n'izindi ngingo z'umubiri.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ndwara ikunda gufata cyane abantu basomana bakamara umwanya bonkana ururimi (deep kissing).

    Hepatite B

    Binyuze mu gusomana, ngo abantu baba bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara ya Hepatite yo muri ubu bwoko ikomeje guteza ikibazo ku isi.

    Iyi ndwara ifata umubiri iyo igikorwa cyo gusomana kibaye maze amatembabuzi y'uwanduye iyi ndwara agahura n'amatembabuzi yo mu kanwa k'uwo bari gusomana.

    Ibi ngo bikunze kubaho ku bantu basomana ariko bakaba bafite ibikomere ku munwa ari naho kwa guhura kw'amaraso n'amatembabuzi bihurira maze agakoko gatera iyi ndwara kakabona urwaho rwo kugera mu mubiri muzima.

    Imitezi yo mu kanwa :

    Imitezi ngo ni indwara ifata imyanya y'ibanga ikayitera uburibwe bukomeye cyane. Uretse iki gice ngo hari n'ubwo ifata igice cy'akanwa hanyuma ikagatera uburibwe burushaho kwiyongera uko iminsi ihita indi igataha.

    Nubwo iyi ndwara ikunze kwandura binyuze mu gukora imibonano mpuzabitsina ndetse ishobora no kwandurira mu gusomana hagati y'uyirwaye n'utayirwaye.

    Indwara z'ubuhumekero :

    Uretse izi ndwara tuvuze, hari n'izindi ndwara z'ubuhumekero zandurira mu guhuza amatembabuzi cyangwa zandurira mu mwuka abantu benshi bandurira mu gusomana nk'urugero nka Coronavirus.

    Ni ingenzi kumenya ibyo dukora ndetse n'ingaruka bigira ku buzima bwacu maze buri wese agahitamo ibimunogeye. Benshi bishimira igikorwa cyo gusomana ariko nyuma yo kubona ingaruka bigira ku buzima, ibyiza ni ukubireka hato bitazagukururira uburwayi bukomeye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/urukundo/article/reba-indwara-zikomoka-mu-gusomana-zishobora-gushyira-ubuzima-bw-umuntu-mu-kaga-71300

  • Umukobwa wa Jacob Zuma irashinjwa kuvugira Uburusiya – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Zuma-Sambudla umukobwa wa Jacob Zuma wayoboye igihugu cya Afurika y'Epfo arashinjwa gukwirakwiza amakuru y'ibihuha byangisha abaturage Ukraine.

    Raporo iherutse y'ikigo cyo mu Bwongereza, The Centre for Information Resilience, igaragaza ko Zuma-Sambudla yifashisha Twitter mu gukwirakwiza amakuru ashyigikiye u Burusiya, ibintu bituma n'abandi baturage bishyiramo Ukraine ntibumve impamvu irwana.

    DuduZile Zuma-Sambudla afite abamukurikira bagera ku 237 000 kuri Twitter. Akunze gushyiraho amakuru yerekana ko ashyigikiye cyane u Burusiya, ikintu ahuje na benshi mu baturage b'icyo gihugu.

    Raporo nshya imushinja kwangisha abaturage Ukraine, bitewe n'ayo makuru atangaza ndetse akenshi bikandikwa no mu binyamakuru bikomeye imbere mu gihugu.

    Ntacyo Zuma-Sambudla aratangaza kuri ibyo birego icyakora si we gusa ukomeye muri Afurika y'Epfo ugaragaza ko ashyigikiye u Burusiya, kuko ari nako bimeze kuri Julius Malema ufite ishyaka EFF ritavuga rumwe na Leta.

    Afurika y'Epfo imaze igihe ishyirwaho igitutu n'ibihugu byo mu Burayi na Amerika, ishinjwa kwiyorobeka ku kibazo cya Ukraine n'u Burusiya.
    Bifuza ko Afurika y'Epfo yamagana u Burusiya, nyamara icyo gihugu cyabiteye utwatsi kivuga ko nta ruhande gikwiriye gufata.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/imfura-y-umukobwa-ya-jacob-zuma-irashinjwa-gushyigikira-uburusiya