Blog

  • Alexis Dusabe wateguye East African Gospel F… – #rwanda #RwOT

    Umuririmbyi wakunzwe na benshi Alexis Dusabe umaze imyaka myinshi mu guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo, yagarutse ku gitaramo ari gutegura kizahuza abahanzi bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana mu Karere, abashumba batandukanye, n'abizera barimo n'urubyiruko.

    Dusabe, umwe mu bahanzi bafite izina ndetse bamaze igihe kirekire mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ku gitaramo cye kizaba tariki ya 21 Gicurasi muri Camp Kigali. Ni igitaramo yatumiyemo Apotre Apollinaire, Prosper Nkomezi, Aime Uwimana na David Nduwimana.

    Mu kiganiro na Ihumure Tv, Alexis Dusabe yasabye abakuriye amatorero gukura ibitaramo mu nsengero bigashyirwa ahantu hisanga abantu benshi kuko mu nsengero bituma bamwe biheza cyangwa bagatinya kujya mu rusengero badahuje kwizera, ariko iyo bishyizwe aharusange bituma bose bisangamo.

    Yavuze ko hari ibitaramo byinshi biri gutegurwa bizajya biba hagamijwe kwigisha abantu biganjemo urubyiruko ku bijyanye no kwirinda ubusambanyi bukabije bwafashe intera muri iyi minsi, kuzibukira ibiyobyabwenge byangiza ahazaza h'Igihugu n'isura y'Imana n'izindi nyigisho.

    Yagarutse ku kindi gitaramo cye giteganijwe mu kwa karindwi muri Petit Stade, kizitabirwa n'abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Israel Mbonyi ukundwa na benshi mu ndirimbo zo guhimbaza Imana.

    KANDA HANO UGURE ITIKE YO KWINJIRA MU GITARAMO CYA ALEXIS DUSABE

    Mu butumwa yageneye abamukurikira, yashimiye inzego  za Leta y'u Rwanda mu kuzamura imbaraga z'ivugabutumwa, ndetse n'imbaraga ikoresha itanga umutekano usesuye ku banyarwanda bakakira ubutumwa ntacyo bikanga.

    Alex Dusbe yagize ati 'Ndashimira abantu bose mu nzego za Leta bagira uruhare mu gutuma ubutumwa bwiza bugira imbaraga muri rubanda kuko sosiyete ikijijwe ihabwa umugisha'.

    Yasabye abantu kuzitabira iki gitaramo ku bwinshi,  abasaba guca ku rubuga rwa InyaRwanda rwitwa Noneho.com bakagura amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy'akataraboneka kizaba tariki 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali.

    Yavuze ko kandi amatike ari ahantu henshi hatandukanye yaba ku nsengero n'ahandi henshi hateganijwe nko kuri Simba Supermarket zose, Camellia Zoze, Lamane ndetse no muri Car Free Zone.

    Kwinjira muri East African Gospel Festival igiye kuba ku nshuro ya mbere mu gitaramo cyo kuwa 21 Gicurasi muri Camp Kigali, ni ukwishyura 5,000 Frw mu myanya isanzwe, 10,000 Frw muri VIP ndetse n 20,000 Frw muri VVIP. Kand HANO ugure itike yo kwinjira muri iki gitaramo.


    Harabura iminsi micye cyane Alex Dusabe n’abandi baramyi bakunzwe mu Karere bagataramira abakunzi b’umuziki uhimbaza Imana

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYATANZWE NA ALEX DUSABE

    “>
      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129277/alexis-dusabe-wateguye-east-african-gospel-festival-arasaba-ko-ibitaramo-byavanwa-mu-nseng-129277.html

  • Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije – Perezida Kagame yahumurije abibasiwe n'ibiza (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yarebye uburyo umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko wuzuye, amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu za bamwe zirengerwa, bikageza aho bamwe babura ubuzima bwabo.

    Perezida Kagame yasuye kandi ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo rikunda kwibasirwa n'ibiza, asuhuza abanyeshuri bari kwiga, ababaza amakuru yabo.

    Ubwo yageraga kuri site ya Nyemeramihigo, abaturage bahacumbikiwe bamwakiranye urugwiro, mu mashyi menshi n'impundu ndetse ntibifuzaga ko agenda. Yahageze imvura itangiye kugwa, ntiyicara ahubwo ahita abagezaho ubutumwa yari bateguye.

    Ati “Naje hano hamwe n'abandi bayobozi, ariko byari ukubasura, kubasuhuza no kubihanganisha kugira ngo mukomeze mwihangane nk'uko n'ubundi mwihanganye. Ibiza byaratugwiriye, imyuzure, inzu zarangiritse, abacu twatakaje ari nacyo kibazo cyane.”

    Yakomeje avuga ko yakoze uru rugendo kugira ngo abwire aba baturage ko yifatanyije nabo kandi ko abatekereza.

    Ati “Icyanzanye hano cyari ukubasura kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhanganyitse natwe biraduhangayikishije.”

    Yavuze ko leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo aba baturage bafashwe muri ibi bihe bitoroshye, kandi ko yizeye ko mu gihe gito bazaba babashije gusubira mu byabo.

    Ati “Dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo ndetse mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora.”

    Perezida Kagame yavuze ko aho bitagenze neza, inzego z'ubuyobozi ziteguye gukosora, no gukora byiza kurushaho.

    Ati “Turagira ngo ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse cyane cyane gufasha abana, impinja zidafite icyo kurya, ababyeyi babo n'abandi. Ibyo rwose turabyihutisha.'

    Yabwiye aba baturage ko ibiza byagwiririye igihugu ntacyo cyari gukora ngo bitaba, ariko ko ubu igishoboka ari ugufasha abagezweho n'ingaruka zabyo.

    Ati 'Ntacyo twari gukora ngo tubuze umwuzure cyangwa imvura nyinshi kugwa, ariko gufasha abariho, abashoboye kubikira ibyo byo biri mu bushobozi bwacu tugomba kubikora.'

    Perezida Kagame yavuze ko yasuye ibikorwa bitandukanye akabona uko byangiritse ariko ko hatangiye gahunda yo kubisana mu gihe cya vuba.

    Ati ' Nafashe umwanya ngenda mbona ibyagiye byangirika, ari inzu, amashuri, inganda […] ni byinshi hano muri aka karere, hari n'utundi turere tumeze gutyo. Mutwihanganire rero, namwe mwihangane, hanyuma dukorere hamwe. Ibi biza turabitsinda nk'ibindi byose.'

    Umuturage witwa Nirere Marie Chantal yasabye Umukuru w'Igihugu ko Sebeya yabungwabungwa ku buryo itakongera guteza ibibazo, kuko ariyo nyirabayazana yo kuba bari mu nkambi. Perezida Kagame yamwijeje ko bigiye gukorwa vuba.

    Yasabye kandi Perezida wa Repubulika ko bafashwa ku buryo mu mashuri abana babo bakoroherezwa ku mafaranga y'ishuri kuko ibyari kuvamo ubwishyu byangiritse. Umukuru w'Igihugu yamusubije ati “ibyo ntabwo bigoye'.

    Nteziyaremye Feza yapfushije umugore we asigarana uruhinja rw'amezi atandatu, yashimiye Umukuru w'Igihugu amubwira ko ubu afite aho kuba, kandi ahabwa amata yo guha uruhinja n'ibindi bikenewe.

    Umukuru w'Igihugu yasuye utu duce ari kumwe n'abandi bayobozi barimo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Claude Musabyimana, Minisitiri w'Ibidukikije, Jeanne d'Arc Mujawamariya, Minisitiri w'Umutekano, Alfred Gasana na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Ernest Nsabimana n'abandi.

    Hari kandi Umugaba Mukuru w'Ingabo, Gen Jean-Bosco Kazura; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Félix Namuhoranye, Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko n'abandi.

    Mbere yo kuva kuri iyi site, Perezida Kagame yasuye inkambi aba baturage bari kubamo, yerekwa uburyo bari gufashwa.

    Perezida Kagame aramutsa abaturage bari bateraniye kuri Site ya Nyemeramihigo mu Karere ka Rubavu

    Perezida Kagame yabwiye aba baturage ko leta ihangayikishijwe n’ubuzima babayemo, ko ariyo mpamvu iri gukora ibishoboka byose ngo basubire mu buzima busanzwe

    Perezida Kagame aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assumpta Ingabire

    Perezida Kagame asezera abaturage bo kuri Site ya Nyemeramihigo

    Bakomye amashyi ndetse banyuzamo bacinya akadiho bishimira ko basuwe na Perezida Kagame

    Nshizirungu Aimable yashimiye Perezida Kagame wamwishyuriye amashuri, amubwira ko yiteguye gukorera igihugu

    Nteziyaremye Feza yapfushije umugore asigarana uruhinja rw’amezi atandatu. Yabwiye Perezida Kagame ko yabonye ubufasha bwose kuko yashakiwe aho kuba, akaba anahabwa amata yo guha umwana we

    Uyu mubyeyi yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ibibazo bye bikemutse kuko yongeye kumubona

    Babonye Perezida Kagame bose barahaguruka bakoma amashyi bamugaragariza urukundo bamukunda

    Biragoye kwiyumvisha ko aya masura yishimye ari ay’abaturage bahuye n’ibibazo by’ibiza, bamwe muri bo bagapfusha inshuti n’abavandimwe

    Buri wese yari anyotewe no kubona Umukuru w’Igihugu

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-muhangayitse-natwe-biraduhangayikishije-perezida-kagame-yahumurije

  • BPN yizihije Umunsi w'Umurimo, ishima umusanzu wa ba rwiyemezamirimo yahuguye mu guhanga imirimo – #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ukomoka mu Busuwisi watangiye gukorera mu Rwanda mu 2011, ukaba utanga serivisi zifasha mu iterambere ry'ibigo by'ubucuruzi bityo ba rwiyemezamirimo bakabasha kwiteza imbere no guhindura sosiyete baturukamo.

    Buri mwaka BPN ihitamo ba rwiyemezamirimo 30 basobanutse kandi bafite imishinga itanga ibisubizo ku bibazo biri muri sosiyete, bagahabwa serivisi zitandukanye zizamura iterambere ry'ibigo byabo. Izi serivisi bazihabwa mu gihe cy'imyaka ibiri, aho buri wese agenerwa umujyanama wihariye umuherekeza, akanakurikirana ibikorwa by'ikigo cye mu buryo buhoraho.

    Tariki ya 5 Gicurasi 2023, uyu muryango wizihije Umunsi Mpuzamahanga w'Umurimo wari ugamije muri rusange gushimira ba rwiyemezamirimo wakoranye na bo no kuzirikana umusanzu ukomeye bagize mu guhanga imirimo inoze kandi ihesha agaciro abayikora mu Rwanda.

    Aba ba rwiyemezamirimo 63 mbere y'uko bahura na BPN bari barahanze imirimo 473 nyuma yo guhugurwa na yo barayizamura igera ku 1286, bityo bafasha mu kuzamura ubukungu bw'igihugu muri rusange.

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Mwambari Faustin, yashimye BPN idahwema guharanira gufasha ba rwiyemezamirimo gutera imbere mu mfuruka zose.

    Yagize ati 'BPN murimo gukora akazi keza ko gufasha abantu, ubusanzwe umuntu aba asanzwe ari rwiyemezamirimo ariko hari ubumenyi abona bushobora gutuma yaguka mu byo akora n'uko abikora, bishobora gutuma arenga n'imipaka.'

    'Turatekereza rero ko ibi bintu bikomeje gukorwa bigashyirwamo imbaraga byafasha igihugu guhanga imirimo myinshi ku buryo dushobora kugera ku ntego yacu twihaye yo guhanga imirimo miliyoni 1,5 mu mwaka utaha.'

    Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yavuze ko abahabwa serivisi zo kuzamura ibigo byabo n'uyu muryango bongererwa ubushobozi butuma ibigo byabo birushaho kwaguka.

    Ati 'Akenshi iyo abantu basohotse muri iyi gahunda bagenda bavuga ngo ndumva nongerewe imbaraga zo kumenya uko ikigo cyanjye nakiyobora.'

    'Ntabwo tuba twifuza ko bahava babyumva gusa ahubwo tuba dushaka ko bakura nk'abantu, ku buryo bumva bibahaye ingufu n'umwete ku buryo n'uwari ufite ibibazo ataha yishakamo ibisubizo.'

    Ku ruhande rwa ba rwiyemezamirimo banyuze muri gahunda za BPN Rwanda bahamya ko byabagiriye umumaro kuko hari byinshi bungutse.

    Umuyobozi w'Icapiro Comright Ltd, Gashugi Jean Pierre, winjiye muri BPN mu 2015 avuga ko serivisi yahawe zamufashije kumenya agaciro k'umukiliya no kwagura ibikorwa bye muri rusange.

    Ati 'Duhura na BPN twari dufite abakozi batandatu bahoraho ariko ubu tugeze kuri 20 bahoraho kandi haba no mu micururize ubona ko ikigo cyacu cyazamutse, batwigishije ko ikigo tutagishinze ku bwacu ahubwo ari ku bw'umukiliya. Ikindi ni ukumenya kwita ku bakozi.'

    Rwema Umutoni Laurène washinze Inzu y'Imideli, Uzi Collection, yavuze ko batangiye ibikorwa badafite umurongo w'ibyo bashaka kugeraho ariko BPN yabayoboye mu nzira igororotse.

    Ati 'Mu gutangira twarebaga ibyo dushaka ariko ntitwari tuzi ngo abakiliya barashaka iki, ntabwo twari tuzi ngo igihugu dukoreramo kiradusaba iki, nta kintu twandikaga twabonaga amafaranga yinjira n'andi asohoka ariko tutandika.'

    'Murabizi ukuntu umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ugenda adafite inkoni ashobora kugwa, cyangwa guhura n'ibindi bimubangamira. Turashima cyane BPN kuko yaje kuturandata idufata akaboko kugira ngo dufunguke amaso tugende.'

    BPN imaze imyaka 12 ikorera mu Rwanda yanyuzemo ba rwiyemezamirimo hafi 300 bakora mu nzego zirenga 20. Ifite ibyicaro hirya no hino mu bihugu birimo Kyrgyzstan, Nicaragua, Mongolia na Georgia.

    Umuyobozi Mukuru wa BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yavuze ko abahugurwa n'uyu muryango bongererwa ubushobozi butuma imishinga yabo irushaho kwaguka

    Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Umurimo muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo (Mifotra), Mwambari Faustin, yashimye BPN uburyo ifasha ba rwiyemezamirimo gutera imbere bituma barushaho guhanga imirimo

    Rwema Umutoni Laurène, washinze Inzu y'Imideli ya Uzi Collection, yavuze ko batangiye ibikorwa badafite umurongo w'ibyo bashaka kugeraho ariko BPN yabafashije kuwubona

    Umuyobozi w'Icapiro Comright Ltd, Gashugi Jean Pierre, yavuze ko yinjiye muri BPN mu 2015. Yashimye ko amahugurwa yahawe yamufashije kumenya agaciro k'umukiliya no kwagura ibikorwa bya buri munsi

    Aba ba rwiyemezamirimo bagaragaje ko BPN yatanze umusanzu ukomeye mu kwagura imishinga yabo

    Nkulikiyinka Alice uyobora BPN aganira na ba rwiyemezamirimo basanzwe bakorana n’uyu muryango

    BPN yifatanyije na ba rwiyemezamirimo bakorana mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abakozi

    Ibikorwa bya ba rwiyemezamirimo byagaragajwe, hashimwa intambwe bamaze gutera mu kunoza imikorere

    BPN yishimanye na ba rwiyemezamirimo bamaze kwiteza imbere binyuze mu mikoranire bagiranye

    Ba rwiyemezamirimo bashimiye BPN ubumenyi yabahaye mu gihe bamaze bakorana

    Aba ba rwiyemezamirimo barimo Uzi Collection, yashinzwe na Rwema Umutoni Laurène, bagaragaje bimwe mu bikorwa bakora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpn-yizihije-umunsi-w-umurimo-ishimira-umusanzu-wa-ba-rwiyemezamirimo-yahuguye

  • Imbamutima z'abaturage bibasiwe n'ibiza basuwe na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Rubavu hari site zashyizweho abibasiwe n'ibiza zirimo iya Nyemeramihigo, Nyamyumba, Kanyefurwe n'iri kuri Vision Jeunesse Nouvelle.

    Perezida Kagame yasuye abo baturage bibasiwe n'ibiza ndetse n'uduce byangije mu Karere ka Rubavu. Yasuye agace ka Mahoko, Nyundo na Pfunda. Hose yarebye uburyo ibiza byibasiye uduce dutandukanye, bigatwara ubuzima bw'abantu ndetse bikangiza ibikorwaremezo.

    Abantu barenga ibihumbi icyenda ni bo bagizweho ingaruka n'ibi biza kuko bavuye mu byabo, mu gihe inzu ziri hafi 6000 zangiritse. Akarere ka Rubavu, ni kamwe mu twibasiwe cyane.

    Abaturage bacumbikiwe muri iyi nkambi bahawe ibikoresho by'ibanze birimo ibiryamirwa n'inzitiramubu. Abana bashyiriweho irerero, aho buri munsi bahabwa amasomo mu gihe ababyeyi babo badahari.

    Muri iyi nkambi hashyizwe ibikorwa by'ibanze byose umuntu yakenera, by'umwihariko serivisi z'ubuzima.

    Niyonteze Claude yari atuye mu Murenge wa Rebero. Mu mwaka ushize, ibiza byibasiye hafi y'aho yari atuye, umukingo ugwira inzu yari munsi y'iye, hapfa umuntu umwe.

    Ati “Ejo bundi muri iriya mvura y'ubushize nanone umukingo waramanutse, hari utubuye nari nashyizeho, nanone umukingo warongeye uramanuka ariko ku bw'amahirwe, ntawapfuye ariko aho inzu isigaye, ubanza ari santimetero cyangwa metero imwe ariko yongeye kugwa, inzu yahita igwa.”

    Uyu muturage yavuze ko abayobozi bamubwiye ko agomba kwimuka kandi ko nawe abishyigikiye. Ati “None se urumva naba ahantu ntasinzira wumva ngo ejo cyangwa ejo bundi wahasiga ubuzima? Ndabishyigikiye.”

    Nyirasafari Gaudence we yavuze ko yahunze nta kintu na kimwe afite, ku buryo muri iki gihe nta gikombe, nta safuriya, nta n'isahani. Yahunze ari kumwe n'abana be batanu.

    Aho ari nubwo ari mu nkambi, yishimira ko afite iby'ibanze bimufasha kubaho neza.

    Ati “Bampaye matola, ibyo kurya nabyo turarya ariko mu minsi ya mbere byazaga bitinze, ariko muri iyi minsi biza neza nta kibazo. Baduha akawunga n'ibishyimbo n'umuceli gusa wo ntabwo tuwurya ngo tuwuhage kuko ukundwa na benshi.”

    Tuyisenge Jean Paul ari kuba mu nkambi ya Vision Jeunesse Nouvelle. Inzu ye yari mu kagari ka Kabirizi yarasenyutse, gusa nta muntu wahuyemo.

    Ati “Ubufasha turi kubuhabwa, bari kuduha ijerekani, imbegeti [indobo] n'ibyo kurya nabyo bikaza. Kwivuza batuvuriza ubuntu, leta yarakoze, iyo batwishyuza byari kuba ari ikigeragezo.”

    Yakomeje agira ati “Abana bari kubajyana kwiga, bagenda n'amaguru ariko bafashwa n'abantu ba Croix Rouge nibo babajyana. Abato bafite irerero ubu.”

    Tuyisenge yavuze ko we n'umuryango w'abantu barindwi bose bari mu nkambi, nubwo ngo yisanze ari mu itandukanye n'iy'umugore we ariko yavuze ko yemerewe kujya kubasura.

    Seburo Mvukiyehe yakodeshaga hafi y'umugezi wa Sebeya, inzu ye yarasenyutse. Ubu ari mu nkambi kandi ashima ko hari ubufasha we n'umuryango we bahabwa.

    Ati “Baduha byose, baduhaye n'imyenda. Abana ni bo bayibonye mbere kuko bo bajya kwiga.”

    Umukuru w'Igihugu byitezwe ko agomba kuganiriza aba baturage, akabagezaho ijambo ry'ihumure.

    Kuva ibi biza byakwibasira igihugu, leta yabaye hafi abo byagizeho ingaruka, ishyiraho uburyo bwo kubafasha bw'igihe gito ndetse inafata ingamba zirambye zirimo gutuza abari ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, bakajya ahantu hatekanye.

    Aba bakozi bita kuri aba bana amasaha yose

    Akanyamuneza ni kose ku bana barererwa mu Irerero riri kuri site ya Nyemeramihigo

    Buri muturage yahawe ibikoresho by’ibanze birimo ibiryamirwa

    Aba baturage nubwo batishimiye ubuzima bw’ubuhunzi barimo, bafite icyizere ko mu gihe gito bazongera kubaho neza kuko bari gufashwa na leta

    Serivisi z’ubuvuzi zagizwe ubuntu ku bantu bagizweho ingaruka n’ibiza

    Abana bakiri bato bafite abakozi babitaho mu gihe ababyeyi babo bagiye mu mirimo

    Abana bato bafite ababitaho mu Irerero ryashyizwe kuri site ya Inyemeramihigo

    Abajyanama b’ubuzima baba bari hafi y’aba baturage ku buryo nta kibazo na kimwe cy’ubuzima bahura nacyo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbamutima-z-abaturage-bibasiwe-n-ibiza-basuwe-na-perezida-kagame

  • Uyu niwe wabyaye umuherwekazi! Zari Boss Lady yajyanye umugabo we kwa se maze bajya mu murima kwihigira ibyo kurya (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Burya avuka mu cyaro! Zari Boss Lady yajyanye umugabo we kwa se maze bajya mu murima kwihigira ibyo kurya.

    Zari Boss Lady yajyanye Shakib guhura na se umubyara.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yasohoye amafoto ari gusoroma intoryi ari nako umugabo we ari kumwe na se.

    Nyuma yayo mafoto, Zari yavuze ko se n'umugabo we aribo bantu afite b'ingenzi.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/uyu-niwe-wabyaye-umuherwekazi-zari-boss-lady-yajyanye-umugabo-we-kwa-se-maze-bajya-mu-murima-kwihigira-ibyo-kurya-amafoto/

  • Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi uri gukina hanze y’u Rwanda, yasoje shampiyona mu gahinda gakomeye cyane – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi uri gukina hanze y'u Rwanda, yasoje shampiyona mu gahinda gakomeye cyane.

    Umukinnyi w'ikipe y'igihugu Amavubi, Muhire Kevin ntabwo yasoje neza shampiyona y'icyiciro cya kabiri muri Kuwait.

    Impamvu atayisoje neza ni uko yananiwe kuzamura ikipe ye mu cya mbere.

    Ikipe ye ya Yarmouk yasoje ku mwanya wa 3 irushwa inota rimwe na Khaitan yasoje ku mwanya wa 2 n'amanota 28 mu gihe Al-Shabab ya mbere bazamukanye ifite amanota 38.

    Kevin yageze muri Kuwait mu kwezi kwa Kanama 2022 abifashinjwemo n'umutoza w'iyi kipe wahoze anamutoza muri Rayon Sports, Jorge Paixão.

    Source : https://yegob.rw/umukinnyi-wikipe-yigihugu-amavubi-uri-gukina-hanze-yu-rwanda-yasoje-shampiyona-mu-gahinda-gakomeye-cyane/

  • Bagabo mwigireho! Umugabo wo muri Rubavu atewe ishema no guheka umwana we nyuma y’uko umugore we ahitanywe n’ibiza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bagabo mwigireho! Umugabo wo muri Rubavu atewe ishema no guheka umwana we nyuma y'uko umugore we ahitanywe n'ibiza.

    Umugabo witwa Nteziyaremye Feza wo mu Karere ka Rubavu wasigaranye umwana w'amezi 6, atewe ishemo no kurera Umwana we.

    Uyu mugabo yashimiye uko yafashijwe kurera uyu mwana nyuma y'aho umugore we ari nawe mama we ahitanywe n'ibiza byibasiye ako Karere mu minsi yashize.

    Source : https://yegob.rw/bagabo-mwigireho-umugabo-wo-muri-rubavu-atewe-ishema-no-guheka-umwana-we-nyuma-yuko-umugore-we-ahitanywe-nibiza/

  • Bareshyaga indimi: Uwase Muyango yatumye abantu bacika ururondogoro kubera akajipo kagufi cyane yari yambaye kagaraza ikimero ke cyose (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Uwase Muyango Cloudine akaba umugore w'umukinnyi ukomeye cyane hano mu Rwanda Kimenyi Yves yagaragaye mu ishusho nshya yatumye abamukurikira ku rubuga rwa Instagram bacika ururondogoro.

    Muyango uzwiho gutitiza imbuga nkoranyambaga bitewe n'amafoto adasanzwe agaragaza ubwiza bwe ashyiraho kandi akaba azwiho ubuhanga budasanzwe mubijyanye no kwifotoza yongeye gusembura abakunzi be bakoresha urubuga rwa Instagram ubwo yashyiragaho amafoto abiri meza cyane twakita indobanure.

    Na we ihere ijisho amafoto ya Miss Muyango umugore wa Kimenyi Yves akomeje kuvugisha benshi:

    Dore bimwe mu byo abantu bayavuzeho:

    Source : https://yegob.rw/barashyaga-indimi-uwase-muyango-yatumye-abantu-bacika-ururondogoro-kubera-akajipo-kagufi-yari-yambaye-amafoto/

  • UPDF yemeje ko FDLR ari yo yarashe inka ziheruka kwicirwa i (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hamaze igihe hakwirakwizwa amafoto y'imirambo y'inka nyinshi bigaragara ko zishwe zirashwe.

    Inka zibarirwa muri 200 z'aborozi bo muri Masisi ni zo zarashwe mu ntangiriro z'uku kwezi.

    Ingabo za Uganda ndetse n'umutwe wa M23 bari mu bashinjwe n'abanye-Congo kwica ziriya nka.

    Umuvugizi w'Igisirikare cya Uganda, Brig Gen Felix Kulayigye mu itangazo yasohoye, yemeje ko umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari wo wishe ziriya nka.

    Yagize ati: “Amashusho ateye ubwoba y'inyamaswa zarashwe n'abantu bari bambaye imyambaro ijya kumera nk'iya gisirikare amaze igihe akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga. Iki gikorwa cyitiriwe UPDF n'abantu bamwe ku bw'impamvu zabo.”

    Brig Kulayigye yakomeje avuga ko “Turagira ngo tumenyeshe abantu ko ibi bitabereye muri Uganda, ko ahubwo byabereye muri RDC bikozwe n'abarwanyi n'umutwe wa FDLR bagabye igitero ku nka z'abaturage b'i Masisi.”

    UPDF yavuze ko yubaha uburenganzira bw'inyamaswa, ndetse ko ibi byahamywa n'abaturage bo mu duce twose Ingabo zayo zoherezwamo gucunga umutekano.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/updf-yemeje-ko-fdlr-ari-yo-yarashe-inka-ziheruka-kwicirwa-i-masisi

  • Perezida Kagame ari gusura abibasiwe n'ibiza i Rubavu – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu ari gusura ibice bitandukanye byibasiriwe n'inkangu n'imyuzure muri Rubavu, aganire n'abimuriwe by'agateganyo mu kigo cy'Inyemeramihigo.

    Muri iki kigo hamaze gutegurwa. Abaturage, abayobozi mu nzego zitandukanye, abashinzwe umutekano ndetse n'abanyamakuru b'ibinyamakuru bitandukanye bamaze kuhagera.

    Ibiza byibasiye ibice bitandukanye by'igihugu, by'umwihariko mu karere ka Rubavu, byatewe n'imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 rishyira uwa 3 Gicurasi 2023, byica abantu 131 nk'uko byatangajwe na guverinoma.

    Ku ikubitiro, Perezida Kagame yohereje Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente, ngo amukurikiranire uko ibikorwa by'ubutabazi biri kugenda, ariko na we asezeranya Abanyarwanda ko na we arakomeza kubikurikiranira hafi.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/perezida-kagame-ari-gusura-abibasiwe-n-ibiza-i-rubavu