Blog

  • Bagiye kubakora ku nda! Abajura bihimbiye umwuga wo kwiba buri kantu kose gatamba, bagiye gukurwa ku mugati – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bagiye kubakora ku nda! Abajura bihimbiye umwuga wo kwiba buri kantu kose gatamba, bagiye gukurwa ku mugati.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyagatare buravuga ko bwafatiye ingamba abajura bajujubya abaturage babiba ibyabo.

    Izo ngamba harimo gushakisha abo bajura mu dusantere twose bakunze kugaragaramo no kubaha ibihano bikakaye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare Gasana Stephen yabwiye ikinyamakuru, MUHAZIYACU ko abajura bahari muri aka Karere nk'ahandi hose mu gihugu ariko ko hari ingamba zo kubahashya bashyizeho ku buryo ngo yakwizeza baturage kugira umutekano.

    Yagize ati: 'Twabafatiye ingamba zo kubahiga dufatanyije n'inzego z'umutekano n'ubuyobozi bwo hasi mu mudugudu, ku buryo bagomba kubarurwa kugira ngo bamenyekane, hakurikireho igikorwa cyo kubahiga bafatwe bajyanwe ahantu batazongera kubangamira umutekano w'abaturage'.

    Source : https://yegob.rw/bagiye-kubakora-ku-nda-abajura-bihimbiye-umwuga-wo-kwiba-buri-kantu-kose-gatamba-bagiye-gukurwa-ku-mugati/

  • Nyabugogo: Habaye impanuka y’abantu bari buriye mu itaje maze barahanuka bikubita hasi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Nyarugenge, ahazwi nka Nyabugogo habaye impanuka ubwo inzu ya Etaje abantu bari buriye bareba uko Perezida Kagame atambuka, icyuma cyacitse 'bamwe barahubuka'.

    Ntabwo haramebyekana umubare w'aba bakomeretse cyangwa bagize ikindi ibazo muri iyi mpanuka.

    Abakorera muri Gare ya Nyabugogo babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko abantu bari buriye hejuru ku nzu icyuma cyacitse baragwa.

    Ati 'Ubu tuvugana ambulance zirimo gutwara abantu kwa muganga.'

    Source : https://yegob.rw/nyabugogo-habaye-impanuka-yabantu-bari-buriye-mu-itaje-maze-barahanuka-bikubita-hasi/

  • Kigali: Abanyeshuri ibihumbi 10 bari gusuzumwa indwara z'amaso, abarwaye bakavurwa ku buntu – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda iri gukorwa nyuma yuko muri Werurwe 2023, Minisiteri y'Ubuzima isabye ishuri ry'ubuvuzi bw'amaso rya Rwanda International Institute of Ophthalmology (RIIO) n'umuryango Direct Aid, gushyira mu bikorwa umushinga wo gusuzuma amaso abanyeshuri mu mashuri 15 yo mu karere ka Gasabo.

    Bizatuma abanyeshuri bamenya uko bahagaze, abarwaye bahabwe ubuvuzi bwose bakeneye burimo imiti, amadarubindi ndetse n'abakeneye kubagwa babikorerwe kugira ngo ikibazo cy'amaso kitazagira ingaruka ku myigire yabo.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ni umunsi wa karindwi w'iki gikorwa, aho cyakomereje mu ishuri Mother Mary International School Complex.

    Col. Prof. John Nkurikiye uri mu batangije ishuri ryigisha ubuvuzi bw'amaso mu Rwanda (RIIO), yasobanuye ko no mu 2019 bakoze igikorwa nk'iki kandi ibyo babona mu bana basuzuma byerekana ko abafite indwara n'ibibazo by'amaso atari benshi.

    Ati 'Icya mbere ni uko abana benshi ari bazima nta kibazo cy'amaso bafite n'abagifite ntabwo ari benshi kandi icyo twabonye ni uko ibibazo byose bafite dushobora kubibonera igisubizo'.

    Muri ibyo bisubizo harimo ko abakeneye imiti bayihabwa, abakeneye amadarubindi bayashyirwa ku ishuri, abakeneye ibirenzeho nko kubagwa bizakorerwa ku ivuriro rya RIIO riri Kibagabaga.

    Col. Prof. John Nkurikiye yahishuye ko hari gahunda ya Minisiteri y'Ubuzima izatangira vuba yuko buri mwaka hasuzumwa umwana wese wo mu gihugu utangiye umwaka wa mbere w'amashuri abanza n'utangiye uwa mbere w'amashuri yisumbuye.

    Ati 'Bizatuma tudafata umwanya munini mu kubikora ariko umwana wese akazabona amahirwe yo gusuzumwa nibura kabiri mbere yuko arangiza amashuri yisumbuye'.

    Umuryango Direct Aid wateye inkunga iki gikorwa ingana na miliyoni 50Frw. Umuyobozi w'uyu muryango mu Rwanda, Magdi Khattab, yavuze ko bari kubona umusaruro mwiza muri iki gikrowa.

    Ati 'Twemera ko uburezi n'ubuzima bigendana, dufite abanyeshuri batabasha gukurikira ibyo mwarimu ababwira kuko bafite ibibazo runaka, bityo bikagira ingaruka ku burezi bwabo bwose'.

    Kumenya hakiri kare ko umwana afite indwara z'amaso, bituma bakurikiranwa bakavurwa vuba. Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko hazigwa uko iyi gahunda yagera hose mu gihugu ku buryo umwana ushobora kuba afite ikibazo cy'indwara y'amaso, atabona cyangwa atanabizi ko arwaye abonwa kare agakurikiranwa akavurwa.

    Ndayambaje Jean Bosco ukora mu ishami ry'igenamigambi muri Minisante ukurikiranira hafi ibikorwa by'ubuvuzi bw'amaso, yavuze ko iki gikorwa ari ingenzi kubera ko abana bashobora kurwara indwara z'amaso ariko iyo bitamenyekanye hakiri kare bishobora kubangamira imyigire yabo akenshi ugasanga umwana ntagize umusaruro mu ishuri.

    Abanyeshuri biga muri Mother Mary International School Complex basuzumwe indwara z'amaso, bahamya ko iyi gahunda izatuma abarwaye bavurwa ntibagire ikirogoya amasomo yabo.

    Gwiza Taisha yagize ati 'Basanze ntarwaye. Ndumva ari byiza kuko hari abanyeshuri usanga barwaye badashoboye kujya kwa muganga kwivuza. Ndashimira abazanye iyi gahunda yo kureba abanyeshuri barwaye. Abantu bazabasha kumenya ko barwaye bakabona uburyo bwo gukira'

    Mugenzi we Ganza Rugaba yagize ati 'Biradufasha kureba neza …Tuba tubikeneye kugira ngo twige neza binadufashe gukurikirana amasomo neza'.

    Meya w'Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, yashimiye abazanye iyi gahunda kuko ababyeyi babyungukiramo aho bohereza abana ku ishuri bakanasuzumwa indwara.

    Yakomeje avuga ko bateganya no gukorana n'izindi nzego z'ubuvuzi kugira ngo abana basuzumwe izindi ndwara nk'izo mu matwi, mu mihogo, amenyo ibibonetse bivurwe hakiri kare.

    Kugeza ubu abana 5.289 bamaze gusuzumwa muri iyi gahunda, intego akaba ari uko abana 10.000 bazasuzumwa muri uku kwezi kwa Gicurasi 2023.

    Hari abasanganwaga ikibazo cy’amaso bagahabwa ubuvuzi

    Mu kwezi kumwe hazasuzumwa abana ibihumbi 10

    Abanyeshuri basuzumwaga amaso ku buntu

    Col. Prof. John Nkurikiye uri mu batangije ishuri ryigisha ubuvuzi bw'amaso mu Rwanda yavuze ko abana benshi basanze batarwaye

    Umuyobozi wa Direct Aid, Magdi Khatab yavuze ko ubuzima n’uburezi bigendana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abanyeshuri-ibihumbi-10-bari-gusuzumwa-indwara-z-amaso-abarwaye

  • U Rwanda rukeneye abarimu bashya 8000 – #rwanda #RwOT

    Ni ibyatangajwe n'ubuyobozi bw'iyi minisiteri kuri uyu wa Gatanu, tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo bari mu biganiro n'Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ku mikoreshereze y'ingengo y'imari.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yagaragaje ko mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24 harimo icyuho cy'amafaranga ashingiye ku mishahara y'abarimu.

    Ku rundi ruhande ariko, abadepite bagaragaje ko hakwiriye kubaho kwita ku mibereho n'imishahara y'abarimu cyane ko mwarimu atajya kwigisha kandi atahembwe cyangwa ngo ahemberwe ku gihe.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Mineduc, Karakye Charles, yasobanuye ko icyuho bafite atari icy'abarimu basanzwe bari mu myanya ahubwo ari icy'abashya bateganya gushyira mu myanya.

    Yavuze ko mu mwaka utaha bateganya gushaka abarimu bashya bagera ku bihumbi umunani, bazashyirwa mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n'ay'imyuga n'ubumenyingiro.

    Ati 'Icyuho kigaragara ku byo twavuze by'imishahara y'abarimu ntabwo ari abahembwa uyu munsi tugaragara ko itazaboneka ahubwo ni imishahara ishobora kutazaboneka kuko dushobora kongeramo abarimu bashya mu mwaka w'amashuri utaha.'

    Mineduc igaragaza ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2023/24 amafaranga azoherezwa mu turere n'Umujyi wa Kigali kugira ngo afashe mu mishahara y'abarimu n'ibindi ari miliyari 484,5 Frw.

    Ku bijyanye n'imishahara y'abarimu hari hakenewe miliyari 390,7 Frw ariko ayo iyi minisiteri yabashije guhabwa ni miliyari 364 Frw. Ni ukuvuga ko hari icyuho cya miliyari 26 Frw.

    Minisiteri y’Uburezi irateganya gushyira mu myanya abarimu bashya 8000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-abarimu-bashya-8000

  • Nyabugogo: Abantu benshi bahanutse mu igorofa, hari abakomeretse – #rwanda #RwOT

    Abaturage benshi bari bahagaze mu igorofa ya kabiri aho bari bitegeye umuhanda bategereje ko Perezida Kagame wari uvuye mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu ahanyura. Mu gihe yari amaze kuhanyura abaturage bose bashakaga kumureba, babyiganye begamira ibyuma bibuza abantu guhanuka ku igorofa [garde-fou] bicika, bitura hasi.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana umubare w'abakomerekeye muri iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 15.

    Bamwe mu baguye hasi bahise bajyanwa kwa muganga kugira ngo bitabweho mu gihe abandi bagiye gushaka imiti muri farumasi nyuma yo kumva batababaye cyane

    Uwase Pacifique uri mu bahanutse mu igorofa yabwiye IGIHE ko yari agiye mu kazi yakumva ko Perezida agiye kunyura Nyabugogo agahita ajya kumureba.

    Yagize ati 'Nari nje mu kazi ngeze hano numva ngo Perezida agiye kuhanyura, ni bwo nazengurutse ndazamuka njya mu igorofa rya mbere, imodoka zimaze kuza natunguwe no kwisanga hasi. Urebye nta kibazo nagize cyane kuko bagiye kuntwara kwa muganga ariko kuko nta mituweli nari mfite umuntu yanjyanye ajya kungurira imiti.'

    'Twari benshi twese twisanze hasi. Nagiye kubona mbona bari gushyira abantu ku ruhande, njyewe umuntu ntazi ni we waje kumbaza aho numva mbabara, nababaraga mu mbavu. Sinageze hasi neza ahubwo naguye hejuru y'abandi bantu.'

    Gakuru Théogène na we watunguwe no kuba abantu bamugwiriye yasobanuye uko byagenze nubwo atigeze abona Perezida kuko yabyumvanye abandi.

    Yagize ati 'Navuye mu isoko nanjye nza hano, nkihagera numvise abantu barangwiriye, mpindukiye numva ikindi kinkubise mu musaya. Nahagurutse njya kwicara ku ruhande ariko uko iminota yagiye yicuma, natangiye kubabara umutwe.'

    'Nasubiye inyuma nsanga ni kuriya byagenze ariko ngeze mu rugo natangiye gukomererwa mpitamo kugaruka ngo njye kwa muganga. Hano nta bavandimwe mpafite, bose baba i Bugande. Nagiye kumva numva abantu baravuze bati 'Dore Perezida'. Njyewe nta bwo namubonye. inamenye ibyo ari byo.'

    Kuva icyo gihe ahabereye impanuka hazengurukijwe inzitiro zibuza abaturage kuhagera mu gihe hagikusanywa ibimenyetso by'icyateye impanuka no kubanza kuhasana.

    Kuri uyu munsi ni bwo Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n'abaturage bacumbikiwe kuri site ya Nyemeramihigo, arabahumuriza, abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi.

    Umukuru w'Igihugu yarebye uburyo Umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko wuzuye, amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu za bamwe zirengerwa, bikageza aho bamwe babura ubuzima bwabo.

    Perezida Kagame yasuye kandi Ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo rikunda kwibasirwa n'ibiza, asuhuza abanyeshuri bari kwiga, ababaza amakuru yabo.

    Etaje bahanutsemo iri hejuru y’ahakorera MTN i Nyabugogo

    Garde-fou zacitse bituma abari muri etaje bitura hasi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabugogo-abantu-benshi-bahanutse-mu-igorofa-hari-abakomeretse

  • Mukomeze mwihangane ! Perezida Kagame ahumuriza abagizweho ingaruka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023 ,Perezida Paul Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n'abaturage bacumbikiwe kuri site ya Nyemeramihigo, arabahumuriza, abizeza ko leta izakomeza kubaba hafi.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abarenga ibihumbi bibiri batujwe muri site y'Inyemeramihigo, nyuma y'uko yari amaze gusura ibikorwa bitandukanye muri ako karere byangijwe n'ibiza, birimo n'uruganda rw'icyayi rwa Pfunda rwangiritse bikomeye.

    Akigera kuri site y'Inyemeramihigo, Umukuru w'Igihugu yakiranywe urugwiro n'abahatujwe, bahise bamugaragariza bimwe mu bibazo bafite birimo umugezi wa Sebeya ubateza umwuzure.

    Marie Chantal Nirere wo mu Murenge wa Rugerero ni umwe mu bibasiwe n'ibiza, aho yari yaheze mu mazi akaza gukurwamo n'abasirikari bacunga umutekano wo mu mazi. Avuga ko ibintu bye byose byagiye harimo n'amazu ye abiri yasenyutse.
    Yagize ati 'Ndashimira ubuyobozi bwatubaye hafi, baduhaye amacumbi yo kubamo, tubona iby'ibanze, ibiryo birahari, twabonye ibyo kuryamaho, abana bariga nta kibazo dufite mubyeyi mwiza.'

    Yakomeje agira ati 'Icyifuzo cya mbere ndagira ngo mudufashe Sebeya ni yo nyirabayazana yo kuba turyamye muri iki kibaya, munatubungabunge mubyeyi mwiza mu mpande zombi, ibiza yateje itazongera kubiteza.”

    Mu gusubiza ku kibazo cya Sebeya, Perezida Kagame yavuze ko birimo gukorwa kuko ababishinzwe barimo kubikurikirana, ariko ko n'abaturage bubatse hafi ya Sebeya barimo gushakirwa aho gutuzwa kubera ko bitemewe gutura ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Mu ijambo rye kandi, Umukuru w'Igihugu yijeje abagizweho ingaruka n'ibiza aho bishoboka bazasubira mu byabo mu bihe bya vuba.

    Yagize ati “Icyanzanye hano kwari kubasura, kandi ngira ngo mbabwire ko tubatekereza, uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije kubona uko mumeze, ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.”

    Yakomeje agira ati “Ndetse wenda mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo, ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira ubuzima nibura muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora, mudashobora kwigaburira nk'uko bisanzwe, ibyo ni byo twahagurukiye kugira ngo dushake ibishoboka byose tubafashe.”

    Mu Karere ka Rubavu habarirwa abaturage 5055 batujwe muri site enye, bakuwe mu byabo n'ibiza biheruka kwibasira Intara y'Iburengerazuba, Amajyarugu ndetse n'Amajyepfo. Mu gihugu hose habarirwa abarenga ibihumbi icyenda basenyewe n'ibiza biganjemo abo mu turere two mu Ntara y'Iburengerazuba, turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi na Ngororero.

    Perezida Paul Kagame yaheruka kugirira uruzinduko mu Karere ka Rubavu muri 2019, muri gahunda asanzwe agirira mu turere yo gusura no kuganira n'abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/mukomeze-mwihangane-perezida-kagame-ahumuriza-abagizweho-ingaruka-n-ibiza

  • Aho uzantuma nanjye nzatumika! Nshizirungu Aimable wasoje 'Masters' asaba (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umutarage witwa Nshizirungu Aimable utuye mu kagari ka Nyundo, umu murenge wa Nyundo mu karere ka Rubavu, yisabiye umukuru w'igihugu Akazi nyuma yo kumufasha kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza kizwi nka 'Masters'.

    Muri muri Gicurasi 2019 ubwo Perezida Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri Rubavu , Nshizirungu yamwibukije ko ubwo yasuraga abanyeshuri bigaga muri kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye mu 2015, yamusezeranyije ubufasha bwo kwiga 'Masters', gusa ntibyari byagakunze nyuma y'imyaka 3.

    Icyo gihe Nshizirungu wize amasomo y'ubukungu yagize ati: 'Mu gihe mwari mwadusuye kuri kaminuza y'u Rwanda, ishami rya Huye ku wa 12/04/2015, nabasabye kumfasha kuzakomeza kwiga amashuri ya Masters, munyemerera ko bizatungana maze kurangiza Bachelor's Degree. None Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ubu maze imyaka 3 ndagije Bachelor's degree, nifuza ko nakomeza kwiga Masters mwanyemereye. Murakoze.'

    Perezida Kagame yabwiye Nshizirungu ko atagombaga gutegereza ko bongera guhura, ko ahubwo yari kujya kuri Minisiteri y'Uburezi bakamufasha gukomeza amasomo. Ati: 'Ubu se wategereje kubinyishyuza, Minisiteri ibishinzwe, ubu iyo ntaza hano wari gukomeza ugategereza? Hari ba Minisitiri babishinzwe, iyo aba ari bo waganaga. Uzabikurikirane na Minisiteri.'

    Kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, nyuma y'aho Perezida Kagame aganiriye n'abibasiwe n'ibibaza muri Rubavu, Nshizirungu yamenyesheje Umukuru w'Igihugu ko yarangije ya 'Masters', ariko ngo ntabwo arabona uburyo ayibyaza umusaruro mu buryo bw'akazi. Yaboneyeho kumusaba ko yamuha ubutumwa.

    Nshizirungu yagize ati: 'Ni njye wa muturage mu gihe wari uheruka ino mu 2019, wari wemereye kwiga amashuri ya Masters. None nyakubahwa, byaje gutungana. Rwose ndagushimira kuko uri Data, uri Data pe! N'ubwo ntabona ka occupation (akazi) ariko nizeye gukorera igihugu cyanjye, kandi ngo 'Uwaguhaye amata, ntiwamwima amatwi'. Niteguye kuguhereza amatwi yanjye, kukumvira, aho uzantuma nanjye nzatumika.'

    Perezida Kagame amaze kumva isezerano rya Nshizirungu, yasabye abayobozi bari muri iki kiganiro ko bajya batuma abantu nka we. Ati: 'Ubwo aba mujye mubatuma kandi.'

    Intego nyamukuru y'uruzinduko Perezida Kagame yagiriraga muri Rubavu ni gusura abibasiwe n'ibiza. Yabasabye kwihangana, abizeza ko Leta irakomeza ikore ibishoboka mu kubafasha, inakemura ibibazo byateza ibiza.


    Nshizirungu mu 2019 ubwo yibutsaga Perezida Kagame ko ataratangira kwiga 'Masters'

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/aho-uzantuma-nanjye-nzatumika-nshizirungu-aimable-wasoje-masters-asaba-periza

  • Omah Lay yahishuye ko yagerageje kwiyahura – #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu kiganiro 'H Steph', Omah Lay wigeze gutaramira i Kigali, yavuze ko yanyuze mu buzima butari bworoshye na gato ku buryo kuba yarabashije kubwigobotora akaba ageze aho uyu munsi amahanga amurangamira, ari ibitangaza Imana yakoze, kuko ariyo ibasha gukiza abashavuye.

    Omah agereranya ubuzima yabayeho nk'umuferege. Avuga ati 'Nari nko mu muferege nasaga nk’umuntu wiyishe, ariko ibyo byose byararangiye.'

    Uyu munyamuziki atekereza ko Imana yamucishije muri ubwo buzima, kugira ngo igihe kimwe nagira aho agera azibuke abazaba bari muri ubwo buzima yanyuzemo.

    Akomeza ati 'Ariko wenda hari ubwo nari ndiyo kugira ngo nanjye nzibuke ubwo buzima nabayemo maze nanjye mfashe abantu baburimo kuri ubu nabo babashe kubuvamo nk'uko nabuvuyemo.'

    Omah ugezweho muri iki gihe mu ndirimbo 'Soso', yavuze ko bisaba imbaraga zihambaye, kugira ngo umuntu ‘nkanjye’ wanyuze mu bihe birushya umutima, abashe kuba yaravuyemo umuhanzi w'ikitegererezo.

    Yungamo ati 'Ndabivuze byasaba izindi mbaraga kugirango ubone umuntu wabaye mwa buriya buzima nkanjye nonaha abe ari umuhanzi w’icyitegererezo nkange, noneho narangiza abivuge nta nkomyi.'

    'Ntabwo nziko wabona umuhanzi wa Afro beat wakora nkabiriya nakoze kuri ubu, buri wese aba ari kwivugirako 'Afro beat' ntabirenze ari ibintu byoroshye, rero niyo mpamvu buri muntu agomba gutangazwa nibyo nkora, n'ubwo usanga bamwe bavuga ko umuziki wabaye akavuyo.'

    Uyu muhanzi ashimangira ko nta bwoba afite bwo gukora umuziki ukwiye abafana be, ashingiye ku bihe yanyuzemo n'ibyo amaze kunyuramo mu muziki.

    Omah Lay yavukiye ahitwa Port Harcourt. Mu gihe gito amaze mu muziki amaze guhatanira ibihembo bikomeye birimo City People Music Award nk'umuhanzi w'umwaka, MTV Africa Music Awards 2021, The Headies Award abicyesha indirimbo ye 'Bad Influence' n'ibindi.

    Uyu musore w'imyaka 25 y'amavuko muri Gicurasi 2020 yasohoye EP yise 'Get Layd' iriho indirimbo ye yise 'You' na 'Bad Influence' zamumenyekanishije.

    Tariki 13 Mutarama 2021, yabwiye Ikinyamakuru Teen Vogue ko yagiye gushyira ku isoko iyi EP afite ubwoba bw'uko yashoboraga kutakirwa neza na rubanda.

    Avuga ariko ko ari muri studio yumvaga ifite icyanga biri no mu murongo yihaye wo gukora indirimbo zikora ku marangamutima ya benshi. Ati 'Umuziki wanjye n'ibyo nanyuzemo, ni njye, ni ubuzima bwanjye.' 

    Omah Lay yatangaje ko yagerageje kwiyahura bitewe n'ibihe yanyuzemo 

    Omah yavuze ko iyo hataba Imana atari kuva mu buzima buruhije umutima yanyuzemo 

    Omah Lay yavuzeko ntabwoba afite bwo gukora umuziki nyawo, agendeye kuburambe amaze kugira m’umuziki. I

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SOSO' YA OMAH LAY

    “>

    Umwanditsi: Jean Harerimana-InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129281/omah-lay-yahishuye-ko-yagerageje-kwiyahura-129281.html

  • Madamu Jeannette Kagame yoherereje ubutumwa a… – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabereye kuri Kigali Convention Center ahari hahuriye urubyiruko n'abayobozi mu nzego za Leta n'Ibigo biyishimakiyeho n'abikorera. Aguka ni umushinga uje gukemura ikibazo cy'ubushomeri mu rubyiruko uzamara imyaka 4 ugatwara agera kuri Miliyari 8 Frw.

    Minisitiri w'Urubyiruko, Dr Abdallah Utumatwishima mu gutangiza uyu mushinga yagize ati: 'Icyo ngiye gusaba urubyiruko rero ni uko ubanza Imana ibaza abantu ngo ufite iki ngo mereho. Ni uko turimo twerekana umushinga ukeneye igitekerezo, ufite igitekerezo ki ngo duhereho.'

    Avuga ko mu buzima ari ugukora ati: 'Ntabwo amafaranga ari ay’ubuntu, ni ay’abantu bafite ibitekerezo kandi bashyira hamwe kandi mugerageze gushaka ikintu mukora kandi mugikore. 

    Kugira ngo ubone hafi ho gukora ni uko uba warabaye uwa mbere kuva mu myaka itandatu yanyu ya mbere. Nta bintu byo kuvuga ngo urasinzira ubuzima ni uguhangana.'

    Asobanura neza icyo Guverinoma y'u Rwanda ishyize imbere none ati: ' Ikiduhangayishije ni uko urubyiruko rw'u Rwanda rubona icyo gukora, kugabanya imyitwarire mibi tujya tugira iyo tumaze guhaga.'

    Abwira abazagira amahirwe yo gutanga imishinga yabo ikemerwa ko amafaranga ari ayo kubyaza umusaruro atari ayo kwinezezamo. ati: 'Amafaranga ntabwo ayo kwinezeza ngo agurwemo iPhone Pro Max no gukwamo ahubwo ni itaranto ryo gushora ngo bifashe abantu bose.'

    Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire, yasobanuye impamvu ya Aguka ati:'Impamvu y'uyu munsi ni ukugira ngo tubashe kumva neza Aguka.'

    Agaruka ku nkuru yo muri Bibiliya y'umukoresha wahaye abakozi be itaranto avuga ko amahirwe urubyiruko rubonye rukwiriye kuyabyaza umusaruro.

    Abishimagira agira ati: 'Mwaguke kandi mubyaze umusaruro ibyo mwumva hano byose kandi mubere ijisho buri umwe. Turizera ko umwaka uzajya kurangira tumaze kugera ahantu byibuze harenga harindwi mu nguni zose z'igihugu dusobanura iby'uyu mushinga.'

    Ambasaderi w'Umuryango wa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra na we yavuze ko bishimira gukomeza gukorana no gutera inkunga icyatuma cyose u Rwanda rukomeza gutera imbere by'umwihariko urubyiruko nk'ejo hazaza h'isi.

    Ati: 'Dukora iyo bwaga kugira ngo u Rwanda rubashe kubona ibishobora gutuma rugera kure hisumbyeho, kuzamura imishinga n'ibitekerezo by'ubucuruzi ku rubyiruko.'

    Muri iki gikorwa kandi abahanzi bo muri Art Rwanda Ubuhanzi basusurukije abitabiriye mu ndirimbo zitandukanye. 

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine yahaye intashyo za Madamu Jeannette Kagame abitabiriye imurikwa ku mugaragaro ry'umushinga wa Aguka, aho yagarutse ku musaruro witezwe kuri Aguka.

    Ubutumwa bwa Madamu Jeannette Kagame buragira buti: 'Kuvuka no gukurira mu Rwanda ruha amahirwe urubyiruko ndetse no kwita ku muturage ntako bisa. U Rwanda ni igihugu gito mu buso ariko ni igihugu kigari mu ntekerezo nk’uko Umukuru w'Igihugu cyacu abitwibutsa kenshi;

    Aguka nk'Ijambo cyangwa gahunda yo guteza imbere urubyiruko, ndatekereza ko ari ho riva, Aguka. Ni ugushyira ibitekerezo byanyu mureba kure mu rugendo rw'iterambere ryose mwifuza kugeraho;

    Nk’uko mubizi MINIYOUTH, Imbuto Foundation ndetse n’abandi bafatanyabikorwa dufatanya muri gahunda zitandukanye ziteza imbere urubyiruko, navuga nka Innovation Accelerator Art Ubuhanzi mumfashe dushimire abafatanyabikorwa bacu kandi mpereye kuri mwebwe urubyiruko.'

    Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, yaboneyeho kandi gusaba urubyiruko kwiteza imbere ariko runakurikira gahunda y'igihugu ati:'Rubyiruko muteraniye hano kwiteza imbere kwanyu bigomba kujyana no kumenya gahunda igihugu kiba gifite, ibibazo bihari no kubishakira ibisubizo.'

    Akomeza agira ati: 'Nk’uko mubizi mu gihugu cyacu twagize ibyago byo kubura abantu bitewe n'ibiza, nzi ko ibijyanye no gutabara tubifite twese ku mutima, nagira ngo rero mbakangurire turebe uko twaba hafi y’abagizweho ingaruka n’ibiza dukoreshe imbaraga zacu ariko cyane ibitekerezo by’uko bakongera gusubira mu buzima busanzwe mu gihe cya vuba cyane.'

    Benshi mu batanze ibitekerezo bagarutse ku kamaro k’umushinga Aguka nk'amahirwe akomeye urubyiruko rw'u Rwanda rubonye mu mushinga wateguwe na Minisiteri y'Urubyiruko ku bufatanye n'iy'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi, EU, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere, UNDP, byatangije Umushinga wiswe AGUKA uzafasha urubyiruko kubona imirimo ibihumbi 100.

    Muri iki gikorwa kandi hahembwe imishinga yahize iyindi muri YouthConnekt mu byiciro bitandukanye. Uwegukanye igihembo nyamukuru muri 497 bari bagerageje amahirwe, ni GreenCare Rwanda Ltd yegukanye Miliyoni 25Frw.

    Minisitiri w’Urubyiruko yibukije urubyiruko ko buzima ari uguhatana kandi rukanibuka aho ruva ngo rudasesagura mu gihe rumaze kugira aho rugeraMinisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire yasabye urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe rubona by’umwihariko AgukaUmuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation Umutoni Sandrine yatanze Intashyo za Madamu Jeannette Kagame anasaba urubyiruko gukomeza kwiteza imbere runakurikiranira hafi gahunda zitandukanye z’IgihuguAmbasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda, UyarraAbayobozi kandi babonye umwanya wo gusura bimwe mu bikorwa by’urubyiruko mu mwanya wari washyizwehoByari ibyishimo bikomeye mu itangizwa rya Aguka igikorwa cyabereye muri KCCHahembwe kandi imishinga y’urubyiruko yahize indi muri YouthConnekt aho uwa mbere wegukanye Miliyoni 25Frw, uwa kabiri Miliyoni 20Frw, uwa gatatu Miliyoni 15Frw, uwa kane Miliyoni 10Frw n’indi yagiye ihambwa amafaranga atari macye

    AMAFOTO: SANGWA JULIEN-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129264/madamu-jeannette-kagame-yoherereje-ubutumwa-abitabiriye-itangizwa-rya-aguka-ije-guhangana–129264.html

  • Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose- Perezi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda, asura ibice binyuranye birimo amashuri, inganda, ibikorwaremezo n'ibindi byangijwe mu buryo bukomeye n'ibiza byibasiye aka karere mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi 2023.

    Ibiza byanatwaye ubuzima bw'abantu mu Majyepfo n'Amajyaruguru y'u Rwanda. Ubwo yakiraga Perezida Kagame, Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, Habitegeko François, yashimye Umukuru w'Igihugu ku bwo gusura abaturage kandi ‘ubutumwa bw’ihumure mwatwoherereje bwatugezeho’.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yabwiye abaturage bari bateraniye kuri site ya Inyemeramihigo ko urugendo yakoreye mu Karere ka Rubavu rwari rugamije, kubasura, kubasuhuza no kubihanganisha kubera ingaruka bagizweho n’ibiza byatwaye ubuzima bw’abantu, ibikorwaremezo birangirika mu buryo bukomeye.

    Umukuru w'Igihugu yabwiye abatuye mu Karere ka Rubavu ko Guverinoma y’u Rwanda ibazirikana umunsi ku munsi.

    Ati 'Naje kubasura kandi ngirango mbabwire ko tubatekereza. Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije: kubona uko mumeze ndetse dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo.'

    Kagame yijeje ko mu gihe gito gishoboka ‘abashobora kuba basubira mu byabo babe babisubiramo’. Yavuze ko kuri ubu Guverinoma irajwe ishinga no gufasha mu mibereho aba baturage’ bagizweho ingaruka n’ibiza. Birimo guhabwa ibiribwa, kubona ibikoresho by’ibanze n’ibindi.

    Ati 'Turagira ngo ibidushobokera byose tubikore uko bishobotse, cyane cyane gufasha abana: impinja zidafite icyo kurya, zidafite uko zimeze, abababyara, ababyeyi babo n’abandi. Ibyo rwose turabyihutisha.”

    Umukuru w’Igihugu yavuze ko “aho bitagenda neza cyangwa bitagenze neza nabyo muri iki gihe turabikosora… kuko ibishoboka ni byinshi.”

    Kagame avuga ko ibishoboka byose bizakorwa mu guhangana n’ingaruka ibiza byagize ku baturage. Harimo nko gufasha abana, ababyeyi badafite ubushobozi n’ibindi. Ati “Ibi rwose turabyihutisha.”

    Umukuru w’igihugu yavuze ko hari ubushobozi mu gufasha abarokotse ibiza. Yavuze ko azakomeza gukurikirana mu ishyirwa mu bikorwa ryo kwita kuri aba baturage.

    Kagame yavuze ko yafashe n’umwanya wo kujya mu bice bitandukanye byagizweho ingaruka n’ibiza, harimo nk’amazu, amashuri, inganda, aho abantu bari batuye n’ahandi.

    Yavuze ko atari Rubavu gusa, kuko hari n’utundi turere twagizweho ingaruka n’ibiza. Umukuru w’Igihugu yizeza ko hari ubushake n'ubushobozi mu guhangana n'ibiza.

    Ati “Ni byinshi hano muri aka karere, ni byinshi, hari n’utundi turere natwo tumeze gutyo. Mutwihanganire, namwe mwihangane, hanyuma dukorere hamwe, ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.”

    Nteziyaremye Feza warokokanye n’uruhinja rw’amezi atandatu, yashimye Imana kuba akiriho n’ubwo umugore we ibiza byamuhitanye.

    Yavuze ko kuva cyera yifuzaga kuzabona imbona nkubone Perezida Kagame. Ati “None ndakubonye n’ubwo duhujwe n’ibiza.”

    Nteziyaremye yashimye Perezida Kagame ku bwo gufata mu mugongo abaturage ba Rubavu, ashingiye ku kuba hari ahandi ‘tujya twumva biba ariko ugasanga ntibayitayeho’. Akomeza ati “Ariko mwebwe mwagerageje kutwitaho.”

     

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Rubavu aho yasuye abaturage bagizweho ingaruka n'ibiza, anasura uduce twa Mahoko, Pfunda na Nyundo 

    Perezida Kagame yabwiye abaturage ko Guverinoma iri gukora ibishoboka byose kugirango basubire mu buzima busanzwe 

    “Ibi biza turabitsinda nk’ibindi byose.” – Perezida #Kagame 

    Abaturage bashimye mu buryo bukomeye Perezida Kagame, baririmba indirimbo zirimo 'Tuzamutora, twongere tumutore'






    AMAFOTO: KT&RBA

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129280/ibi-biza-turabitsinda-nkibindi-byose-perezida-kagame-yahumurije-abi-rubavu-anabizeza-ubufa-129280.html