Blog

  • Umusore yarashe umukunzi we bendaga ku rushinga ahita apfa kubera amakosa umukobwa yakoze  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore yarashe umukunzi we bendaga ku rushinga ahita apfa kubera amakosa umukobwa yakoze.

    Muri leta z'unze ubumwe za America umusore yarashe uwari umukunzi we buteguraga kurushinga amuziza ko yamukuriyemo inda.

    Uyu musore yarashe umukunzi we ubwo umukobwa yabwiraga umuhungu ati'byari ibyingenzi kuba waba papa, kandi nange byari ibyingenzi kuba naba mama gusa sinifuzaga gukuramo inda', kwifata no kubyiyumvisha byamunaniye ahita amurasa.

    Uyu musore w'imyaka 22 witwa Harold Thompson yarashe umukunzi we w'imyaka 26 witwa Gabriella Gonzalez, ndetse bivugwa ko bamwe mu banyamuryango b'iwabo w'uyu musore baregwaga bimwe mu byaha by'ihohotera.

    Polisi yatangaje ko yataye muri yombi uyu musore warashe umukunzi we ndetse iperereza rikaba rigikomeje.

    Source : https://yegob.rw/umusore-yarashe-umukunzi-we-bendaga-ku-rushinga-ahita-apfa-kubera-amakosa-umukobwa-yakoze/

  • Musanze:Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gufata akana gato akakagira umugore – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore w'imyaka 24 wo mu kagari ka Kabazungu, Umurenge wa Musanze Akarere ka Musanze, yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa yaragize umwana muto umugore.

    Uyu musore yajyanye umwana w'imyaka 16 mu nzu ye ndetse babanye igihe kigera ku minsi 2 nk'umugabo n'umugore, nkuko byatangajwe n'umuryango w'uyu mwana w'umukobwa.

    Ababyeyi b'uyu mukobwa bavuga ko umwana afite imyaka 16 naho umwana we akavuga ko afite 18, umwana yavuze ko yagiyeyo abishaka, ko yumvaga ashaka umugabo akumva ntakintu cyamubuza kugenda.

    Naho ababyeyi b'uyu mukobwa bo bakomeza gushinja amakosa umusore, bavuga ko ariwe washutse uwo mwana .

    Source : https://yegob.rw/musanzeumusore-yatawe-muri-yombi-nyuma-yo-gufata-akana-gato-akakagira-umugore/

  • Abari muri sitade bagize ngo ni indege yo ku butaka! Rwatubyaye Abdul yaparitsi imodoka ye y’akataraboneka i Nyamirambo induru ziravuga – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo abakinnyi b'ikipe ya Rayon Sports bageraga kuri sitade, mbere y'uko iyi kipe icakirane na Mukura VS, Rwatubyaye Abdul we yaje yitwaye mu modoka ye nziza cyane ya Range Rover maze abari muri sitade bavuza induru.

    Ni mu gihe, abandi bakinnyi ba Rayon Sports bo baje mu modoka rusange y'ikipe. Uyu mukino wo kwishyura wa 1/2 mu gikombe cy'amahoro wabereye kuri Kigali Pele Stadium.

    Imodoka ya Rwatubyaye Abdul

    Source : https://yegob.rw/abari-muri-sitade-bagize-ngo-ni-indege-yo-ku-butaka-rwatubyaye-abdul-yaparitsi-imodoka-ye-yakataraboneka-i-nyamirambo-induru-ziravuga-amafoto/

  • Dr Frank Habineza Azongera yiyamamaze ku myanya wa Perezida wa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Bwana Habineza yari yabanje gutorerwa kuba perezida w'ishyaka rya DGPR muri manda nshya y'imyaka 5.

    Abarwanashyaka ba DGPR nibo batoye ko bwana Habineza ku bwiganze busesuye ku kigero cya 100%, bifuza ko yakongera kuba umukandida w'ishyaka ku mwanya wa perezida wa repubulika mu matora ataha.

    Undi bari bagerageje kwamamaza Jean Claude Ntezimana nawe ubwe yiyemereye ko Dr Frank Habineza ariwe ukwiye kubahagararira, Atari uko we atabifitiye ububasha, ahubwo ko igihe kitaragera.

    Dr Frank Habineza asanzwe ari nawe muyobozi mukuru w'iri shyaka, ndetse yari asanzwe ahagarariye ishyaka rye mu nteko ishingamategeko nk'umudepite.

    Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (ryiyita ko ritavugarumwe n'ubutegetsi) ryakoze kongere yaryo ku rwego rw'igihugu kuri uyu wa gatandatu, tariki ya 13 z'ukwezi kwa 5 mu 2023.

    Uko amatora imbere muri DGPR yagenze kuri uyu wa gatandatu:
    Dr Frank Habineza yongewe gutorerwa kuba perezida w'ishyaka, uwitwa Maombi Carine atorerwa kuba visi perezida, naho Jean Claude Nzeyimana atorerwa kuba umunyamabanga mukuru w'ishyaka DGPR.
    Uwitwa Icyizanye Masozera niwe watorewe kuba umubitsi ku rwego rw'igihugu.

    Mbere gato y'amatora, abanyamuryango babanje kuvugurara amwe mu mategeko y'iri shyaka bavuga ko yari abangamiye imikorere yaryo cyangwa se abangamye mu bundi buryo

    Abagize Komite bari basanzwe ari 9 naho umubare w'abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo (Qorum) bakaba 7, bakavuga ko rimwe na rimwe inama yasibaga kubera umubare utuzuye! Mu itegeko rishya bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari 5 gusa!

    Irindi tegeko ryari ribangamye byabaye ngombwa ko rihinduka ni irirebana na Manda ya Komite Nyobozi! Itegeko ryari ririho ryagenaga ko Abagize Komite Nyobozi batorerwa Manda y'inyaka itanu yongerwa rimwe!

    Mu itegeko rishya, iyi “rimwe” yavuyemo! Abagize Komite Nyobozi bazajya batorerwa Manda y'imyaka 5 yongerwa! (Inshuro baziyamamaza bakaba aribo bakwinanirwa ariko itegeko ritabakumira)
    Amatora rusange ya 2024
    Mu nteko ishingamategeko y'u Rwanda, umutwe w'abadepite hamaze iminsi hari kubera impaka ku ivugurura ry'itegeko nshinga mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umushinga wo guhuriza hamwe amatora y'umwaka utaha wa 2024.

    Uyu mushinga wo guhuriza hamwe aya matora yombi, wamaze kwemezwa n'abadepite, ukaba utegerejwe kwemezwa bidasubirwaho n'abasenateri.

    Ni umushinga wateguwe na minisiteri y'ubutabera, ibisabwe na perezida wa repubulika nkuko byemezwa n'amakuru agera ku Muryango.

    Ubusanzwe manda y'abadepite yarikwiye kurangirana n'uyu mwaka, ndetse mu kwezi kwa 8 muri uyu mwaka wa 2023 nibwo hari kuba andi matora y'abadepite.

    Kubera uwo mushinga wo kuyahuriza hamwe byabaye ngombwa ko aba badepite bongezwa indi mwaka, kugirango bategereze igihe amatora yabo azabera, ubwo azaba yahujwe n'abaperezida wa repubulika.

    Komisiyo y'amatora niyo yabanje gutanga icyifuzo cyo guhuriza hamwe aya matora, ariko byasabaga kubanza kuvugurura itegeko nshinga kugirango byemezwe bidasubirwaho.

    Itegeko nshinga ryaravuguruwe cyane cyane mu ngingo zavugaga ku matora y'abadepite ndetse n'aya abasenateri batorwa.

    Kuri ubu igitegerejwe ni uko iri tegeko nshinga rivuguruwe rigomba kwemezwa bidasubirwaho ndetse n'amatora rusange hakamenyekana igihe n'amatariki azabera mu mwaka utaha wa 2024.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/dr-frank-habineza-azongera-yiyamamaze-ku-myanya-wa-perezida-wa-repuburika

  • Gitega: Inzu yabagamo umuryango w'abantu 10 yahiye irakonkoka[AMAFOTO] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Inzu yari ituyemo umuryango w'abantu 12 mu Murenge wa Gitega, akagari k'Akabahizi mu mudugudu w'Umucyo, yafashwe n'inkongi y'umuriro irakongoka n'ibyarimo byose, ariko nta muntu wahaburiye ubuzima.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu 13 Gicurasi, nibwo inzu yakodeshwaga na Munyengabe Ignace yatangiye gufatwa n'inkongi y'umuriro.

    Uyu mugabo ngo yari aryamye mu cyumba baza kumuhuruza bamubwira ko icyumba cyo mu ruhande rwo hepfo kiri gushya, bagerageza kuzimya umuriro ubarusha ingufu.

    Biravugwa ko nta muntu wakomerekeye muri iyi nkongi, ariko ngo ibikoresho byo mu nzu, n'ibindi bintu yacuruzaga birimo ibikoresho by'ikoranabuhanga byahiriye muri iyi nzu.

    Ati 'Nta wakomeretse uretse njye wakandagiye ikintu kikanyica mu kirenge. Twabagamo turi 12.'

    Ibyangiritse ni ibikoresho byo mu rugo byose, ariko hari ahantu nacururizaga hari ibintu nari naravanyeyo kuko nari ndimo mpakora amasuku nabizanyemo hano. Byari bifite agaciro kari hagati ya miliyoni ebyiri n'eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.'

    Uyu mugabo avuga ko muri iyi nzu batatekeragamo, ndetse ngo nta na Gaz batekagaho, agakeka ko uyu muriro waba watewe n'umuriro w'amashanyarazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne yabwiye IGIHE ko bikekwa ko iyi nkongi yatewe na peteroli abana bamennye mu nzu hanyuma barasiraho umwambi umuriro watse bagerageza kuzimya biranga kubera ibikoresho by'ikoranabuhanga byinshi byari bibitse muri iyi nzu.

    Ati 'Harakekwa ko mu cyumba bavuga cyaturutsemo umuriro hari harimo agacupa ka peteroli, ikaba yamenetse noneho abana bacana umwambi w'ikibiriti hakaba ari ho hakomotse iyo nkongi y'umuriro. Umuriro umaze kwaka umuryango washatse uko bahazimya ariko umuriro ubabana mwinshi.'

    Yakomeje avuga ko uretse matela imwe uyu muryango wabashije kuvana muri iyi nzu ibindi byose byahiriyemo, ubuyobozi bukaba bugiye kubashakira aho baba bacumbitse mu gihe cy'icyumweru kimwe kugira ngo babone uko bongera kwikodeshereza.

    Yavuze ko aha hantu inzu yahiye hasanzwe hatuwe mu kajagari, gusa ngo muri gahunda yo kunoza imiturire nyir'inzu yari yaramaze kubarirwa ku buryo azishyurwa umutungo we.

    Mu gihe iyi nzu yashyaga ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryahise riza kuzimya uyu muriro.

    Gitifu Mugambira asaba abaturage kwirinda gushyira hafi y'abana ibintu bishobora guteza inkongi y'umuriro cyangwa ibikoresho bikoreshwa n'amashanyarazi bishobora guteza inkongi, ndetse ababibashije bagashyira ingufu mu gutunga ibikoresho bizimya inkongi bizwi nka 'kizimyamoto'.

    Muri uyu murenge wa Gitega biteganyijwe ko hagiye kubakwa inzu zizatuzwamo imiryango izimurwa mu kajagari mu rugendo rwo gutuza neza abantu ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/article/gitega-inzu-yabagamo-umuryango-w-abantu-10-yahiye-irakonkoka-amafoto

  • Nyarugenge: Inzu yabagamo abantu 12 yafashwe n'inkongi ibyarimo birakongoka – #rwanda #RwOT

    Mu masaha ya saa yine z'amanywa kuri uyu wa 13 Gicurasi nibwo inzu yakodeshwaga na Munyengabe Ignace yatangiye gufatwa n'inkongi y'umuriro.

    Uyu mugabo ngo yari aryamye mu cyumba baza kumuhuruza bamubwira ko icyumba cyo mu ruhande rwo hepfo kiri gushya, bagerageza kuzimya umuriro ubarusha ingufu.

    Munyegabe yabwiye IGIHE ko nta muntu wakomerekeye muri iyi nkongi, ariko ngo ibikoresho byo mu nzu, n'ibindi bintu yacuruzaga birimo ibikoresho by'ikoranabuhanga byahiriye muri iyi nzu.

    Ati 'Nta wakomeretse uretse njye wakandagiye ikintu kikanyica mu kirenge. Twabagamo turi 12.'

    Ibyangiritse ni ibikoresho byo mu rugo byose, ariko hari ahantu nacururizaga hari ibintu nari naravanyeyo kuko nari ndimo mpakora amasuku nabizanyemo hano. Byari bifite agaciro kari hagati ya miliyoni ebyiri n'eshatu z'amafaranga y'u Rwanda.'

    Uyu mugabo avuga ko muri iyi nzu batatekeragamo, ndetse ngo nta na Gaz batekagaho, agakeka ko uyu muriro waba watewe n'umuriro w'amashanyarazi.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega, Mugambira Etienne yabwiye IGIHE ko bikekwa ko iyi nkongi yatewe na peteroli abana bamennye mu nzu hanyuma barasiraho umwambi umuriro watse bagerageza kuzimya biranga kubera ibikoresho by'ikoranabuhanga byinshi byari bibitse muri iyi nzu.

    Ati 'Harakekwa ko mu cyumba bavuga cyaturutsemo umuriro hari harimo agacupa ka peteroli, ikaba yamenetse noneho abana bacana umwambi w'ikibiriti hakaba ari ho hakomotse iyo nkongi y'umuriro. Umuriro umaze kwaka umuryango washatse uko bahazimya ariko umuriro ubabana mwinshi.'

    Yakomeje avuga ko uretse matela imwe uyu muryango wabashije kuvana muri iyi nzu ibindi byose byahiriyemo, ubuyobozi bukaba bugiye kubashakira aho baba bacumbitse mu gihe cy'icyumweru kimwe kugira ngo babone uko bongera kwikodeshereza.

    Yavuze ko aha hantu inzu yahiye hasanzwe hatuwe mu kajagari, gusa ngo muri gahunda yo kunoza imiturire nyir'inzu yari yaramaze kubarirwa ku buryo azishyurwa umutungo we.

    Mu gihe iyi nzu yashyaga ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi ryahise riza kuzimya uyu muriro.

    Gitifu Mugambira asaba abaturage kwirinda gushyira hafi y'abana ibintu bishobora guteza inkongi y'umuriro cyangwa ibikoresho bikoreshwa n'amashanyarazi bishobora guteza inkongi, ndetse ababibashije bagashyira ingufu mu gutunga ibikoresho bizimya inkongi bizwi nka 'kizimyamoto'.

    Muri uyu murenge wa Gitega biteganyijwe ko hagiye kubakwa inzu zizatuzwamo imiryango izimurwa mu kajagari mu rugendo rwo gutuza neza abantu ahantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-inzu-yabagamo-abantu-12-yafashwe-n-inkongi-ibyarimo-birakongoka

  • Umwihariko w'imishinga ine yahize iyindi muri YouthConnekt 2022/2023 – #rwanda #RwOT

    Ni ibisubizo birimo kubungabunga ubuzima binyuze mu biribwa, guteza imbere ubukerarugendo, kubungabunga ibidukikije, kwimakaza uburezi bwifashisha ikoranabuhanga rigezweho, icyita rusange kikaba gutanga akazi ku bandi.

    YouthConnekt Awards itegurwa na Minisiteri y'Urubyiruko ku nkunga y'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, Ikigo mpuzamahanga cya Korea y'Epfo gishinzwe ubutwererane, KOICA, Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo n'abandi.

    Imishinga yahatanye yari ikubiye mu byiciro bine birimo ubuhinzi n'ubworozi no gutunganya umusaruro ubikomokaho, ikoranabuhanga, ibikorerwa mu nganda n'izindi serivisi.

    Uwa mbere wahawe miliyoni 250Frw, uwukurikiye uhabwa miliyoni 20Frw, uwa gatatu uhabwa miliyoni 15Frw mu gihe uwagombaga kuba uwa kane wahawe miliyoni 10 z'Amafaranga y'u Rwanda.

    Green Care Ltd

    Umushinga wo gutunganya imyanda wa Green Care Ltd washinzwe na Alain Christian Ruzindana ni wo wahize iyindi yose. Washinzwe ku gitekerezo cyari kigizwe n'intego eshatu zirimo kwita ku myanda, kurumbura ubutaka no guhanga imirimo ku rubyiruko.

    Ruzindana na bagenzi be babonye ko ngo mu Karere ka Huye ku munsi haboneka toni z'imyanda 50 ariko 10% ni yo yonyine ikusanywa, bakavuga kp indi batazi aho ijya ari yo mpamvu bashaka ko yose ibyazwa umusaruro.

    Uyu mushinga watangijwe mu 2017 bashaka ko uzagira n'uruhare ku kurumbuka k'ubutaka binyuze mu gutunganya ifumbire aho muri toni 2000 by'imyanda ivanze bakira ku mwaka bashobora kuvanamo toni 400 z'ifumbire.

    Ati 'Muri Green Care Rwanda imyanda ni imari ari aho twifashisha inganda nto kukayibyazamo ifumbire dushaka kugabanya ukwishingikiriza ku fumbire mvaruganda cyane mu Banyarwanda.'

    Ifumbire ipakirwa mu mifuka kuva ku bilo bitanu kugeza ku bilo 50. Indi myanda itabora, bakorana n'inganda enye ziyikoramo ibindi bikoresho, ibintu bifasha no kurengera ibidukikije.

    Kuri ubu bafite abakozi 22 bahoraho n'abandi bari hagati y'icumi na 15 badahoraho ndetse ngo barifuza kwagukira mu yindi mijyi itatu yunganira Kigali aho bashaka kujya batunganya hafi toni ibihumbi 12 by'imyanda, batanga n'ifumbire ingana na toni 2000 n'abakozi 110.

    Ngo bafite isoko rinini aho ku mwaka binjiza miliyoni 26 Frw.

    Johnson The Baker Ltd

    Johnson The Baker Ltd ni umushinga washinzwe na Runuya Johnson wongerera agaciro umusaruro w'imbuto, zirimo inkeri, inanasi, indimu n'izindi zigakorwamo imigati ifasha n'abarwayi ba diyabete kuko ibamo isukari nkeya.

    Uyu mushinga wabaye uwa gatatu uhembwa miliyoni 15 Frw, kuri ubu uherereye mu Karere ka Kicukiro.

    Bafite abakiliya 900 bahoraho ndetse bifuza ko mu gihe gito kiri imbere bazaba bakubye kabiri uwo mubare no kongera abakozi ariko ngo babizobereyemo.

    Ati 'Tugiye kwigisha abaturage uko bahinga bifashishije imbuto z'indobanure kugira ngo tubone imbuto zujuje ibyo dushaka. Tuzava ku bahinzi 300 dukorana na bo tugere kuri 700 ndetse twongere abakozi bagere kuri 30 bavuye kuri 15 dufite, ibikorwa duteganya kuzageraho mu myaka itanu iri imbere.'

    Kuri ubu, Runuya afite abakozi bakorana n'abahinzi, abita ku buziranenge bw'ibyo bakora n'abagendana n'abahinzi mu bikorwa byabo kugira ngo babahe imbuto bakeneye kuko ngo imbuto zidakize ku byo bashaka ari cyo kibazo bahura na cyo uyu munsi bitewe n'ubumenyi buke bw'abahinzi.

    Ni igitekerezo cyaje mu 2020 ariko bibanda ku gufasha abarwayi ba diyabete cyane ko babuzwa kurya imigati irimo isukari nyinshi.

    Bafite gahunda yo kongera ibicuruzwa, bakava kuri miliyoni 30Frw binjiza ku kwezi bakagera kuri miliyoni 50Frw, cyane ko kuri ubu bakorana n'amasoko, ibigo by'amashuri n'ibitaro.

    Smart Class Ltd

    Smart Class Ltd ni umushinga ugamije guhuza abana bo mu gihugu bose baba abo mu cyaro n'abo mu mujyi, bakajyanirana ku masomo bagezeho ku rwego rw'igihugu. Ni wo wabaye uwa kabiri aho wahembwe miliyoni 20 Frw.

    Smart Class ni uburyo abanyeshuri bo mu mwaka umwe bashobora guhurira ku rubuga rumwe bagasangira ubumenyi, mu gihe umwarimu watoranyijwe aba ari kwigisha agendeye ku mfashanyigisho zateganyijwe na leta.

    Abarimu bigisha buri mugoroba kuva saa Kumi n'ebyiri kugera saa Tatu, bigafasha umwana gusubiramo amasomo mu gihe yaba atakurikiranye neza ku manywa.

    Kuri urwo rubuga hashyirwaho amasomo mu buryo bw'amashusho atarengeje iminota irindwi, ku buryo mwalimu asubiramo isomo ryizwe uwo munsi, bityo bikabera umunyeshuri amahirwe yo kuyacengera neza.

    Bijyanye n'uko 'internet' iri gusakazwa mu bigo by'amashuri imaze kugera kuri 65% ndetse mudasobwa zikaba zigeze kuri 85%, Niyonizeye Abdul watangije uyu mushinga avuga ko 'ibyo biduha amahirwe yo gufasha abanyeshuri kuba bahurira kuri urwo rubuga aho umwana ashobora kubaza undi akamusubiza batari ahantu hamwe.'

    Kuri ubu bamaze gukorana n'abarimu basaga 203 aho ubu bafite icyenda bahoraho ndetse abanyeshuri barenga ibihumbi 25 bamaze gufashwa n'uyu mushinga.

    Ubu, abanyeshuri bagera ku 5064 ni bo bari kwigira kuri uru rubuga aho Niyonizeye na bagenzi be bateganya kugera ku bihumbi 15 mu mwaka w'amashuri utaha.

    Ku kwezi, abiyandikisha basabwa 5000 Frw, 10000Frw ku gihembwe ndetse n'ibihumbi 20 Frw ku mwaka ariko ukoresha MTN we ashobora kuba yajya kuri urwo rubuga n'iyo yaba nta megabytes za internet afite.

    Binjiza miliyoni 9 Frw ku kwezi, imibare yiyongereye nyuma ya Covid-19 kuko byiyongereyeho 45% kuko mu mwaka wa 2019 batangiyemo, bacuruje miliyoni 7 Frw yonyine, amafaranga bashobora gukorera mu kwezi.

    Bookly Africa

    Bookly Africa ni umushinga watangijwe na Amina Niyigena ugamije guhuza abashaka serivisi z'ubukerarugendo n'amahoteri n'abazikeneye bigakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Uyu mushinga wabaye uwa kane muri YouthConnekt ugabembwa miliyoni 10 Frw, ugamije gutuma amafaranga abanyamahoteli binjiza yiyongera kuko batazajya banyura mu nzira nyinshi bashaka abakiliya ahubwo ubu buryo buzajya bubabera igisubizo.

    Uru rubuga ruriho serivisi zose z'ubukerarugendo ndetse zose zifite uburyo zisurwa ku ikoranabuhanga (virtual reality) aho umuntu afashwa kubona icyumba azararamo, aho azatemberera, mbese hifashishijwe ikoranabuhanga akabona amakuru yose ya serivisi ashaka bidasabye kugera aho inyubako iri.

    Ufite serivisi ashaka gushyira ku rubuga rwabo atanga ibihumbi 20 Frw ndetse umushinga ukabona na komisiyo ku byinjijwe na hoteli runaka. Banamamariza ibyo bigo kugira ngo abantu bamenye ibyo bikora ku buryo bworoshye.

    Batangiye mu 2020, bafite serivisi 19, nta mafaranga binjiza, ariko ubu bamaze kugira serivisi 200 kuri uru rubuga aho babona inyungu y'ibihumbi 500 Frw mu kwezi kumwe.

    Nigena ati 'Turifuza ko mu 2025 twazaba tubona inyungu ya miliyoni 2 Frw tukagera no kuri serivisi 400, imirimo dushaka no kuzagurira no hanze y'u Rwanda kuko twizera ko Afurika ifite byinshi byatuma bayisura.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwihariko-w-imishinga-ine-yahize-iyindi-muri-youthconnekt-2022-2023

  • Mu mafoto 100: Ibihe by'ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame i Rubavu ahibasiwe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Ni mu ruzinduko yahakoreye ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023. Umukuru w'Igihugu yasuye abaturage bibasiwe n'ibiza bashyizwe kuri site zirimo iya Nyemeramihigo, Nyamyumba, Kanyefurwe n'iri kuri Vision Jeunesse Nouvelle.

    Abaturage baganirije Perezida Kagame ku buzima babayemo, bamugaragariza ibibazo bafite, na we abizeza ubufasha bwo gukomeza kubafasha no kubagoboka uko ubushobozi buzaboneka.

    Nyuma yo gusoza uruzinduko rwe, Perezida Kagame yageze mu Mujyi wa Musanze mu Majyaruguru n'i Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali ava mu modoka asuhuza abaturage, bamwishimiye cyane, banamwereka urukundo.

    Imibare mishya ya Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA) yerekanye ko ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba, Amajyepfo n'Amajyaruguru, byahitanye abaturage 135, 110 barakomereka mu gihe abamaze gukira ari 97. Kugeza ubu abakiri mu bitaro ni 13 mu gihe umwe yaburiwe irengero.

    Mu bikorwaremezo, inzu 5963 zarasenyutse, imihanda minini 20 irasenyuka [15 imaze gusanwa], inganda z'amashanyarazi 12 zari zangiritse ndetse n'inganda umunani z'amazi zose zarasanwe.

    Abantu 20326 ni bo bakuwe mu byabo n'ibiza, ndetse bashyiriweho site 83 zo kubacumbikira. Aba baturage bamaze guhabwa ubufasha bw'ibiribwa bugera kuri toni 426.

    Minisiteri y'Ibikorwaremezo [Mininfra] iheruka gutangaza ko hakenewe hafi miliyari 160 Frw zo gusana ibyangijwe ndetse no gutuza abaturage bakuwe mu byabo n'ibiza byibasiye Uburengerazuba n'Amajyaruguru mu ijoro ryo ku wa 2-3 Gicurasi 2023.

    Uruganda rw’Amata rwo muri Rubavu rwinjiriwe n’amazi ndetse imirimo yarwo irahagarara

    Akarere ka Rubavu ni kamwe mu twibasiwe cyane n’ibiza. Muri rusange, inzu zigera ku 6000 ni zo zangiritse

    Hangiritse n’ibikorwaremezo birimo no gucikagurika kw’insinga zitwara umuriro w’amashanyarazi

    Ibarura rihuriweho n'inzego zitandukanye ryagaragaje ko hari inzu 6.206 zangijwe n'ibiza. Harimo izasenyutse burundu, izangiritse ku buryo bukabije n'izindi ziri mu manegeka

    Inzu nyinshi zarasenyutse kubera amazi menshi yatewe n’imyuzure y’imvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 2 Gicurasi rishyira ku wa 3 Gicurasi 2023

    Ibiza byibasiye abaturage bo mu Karere ka Rubavu, byatewe ahanini n’Umugezi wa Sebeya

    Aya mazi yarimbaguye n’amashyamba, irambika ibiti hasi

    Nubwo ibiza byahungabanyije ubuzima bw’abatuye mu Burengerazuba, batangiye kongera kwigirira icyizere cyo kubaho

    Inzu zitandukanye zashegeshwe n’ibiza byibasiye Akarere ka Rubavu

    Abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza bijejwe ko Leta izakomeza kubaba hafi

    Perezida Kagame yasuye uduce twangijwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu

    Umugezi wa Sebeya uri kubungwabungwa mu kwirinda ko wakongera guteza ibiza byahitanye abaturage bo mu Karere ka Rubavu

    Mu gihe cy’imvura nyinshi Sebeya ikunda kuzura ndetse amazi yayo akayirengera akinjira mu nzu z’abaturage bayituriye

    Leta yijeje ko izakora ibishoboka byose kugira ngo Umugezi wa Sebeya ubungwabungwe bikwiye

    Inzu zasenywe n’amazi zasigaye ari amatongo, abari bazituyemo bajyanywe mu nkambi aho umutekano wabo wizewe mbere yo kwimurirwa ahandi hantu hadashyira ubuzima bwabo mu kaga

    Na nyuma y’ibiza ubuzima burakomeza nubwo bishobora gutwara igihe cyo kongera kwiyubaka

    Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, uyoboye akarere by'agateganyo nyuma yo kwirukanwa kwa Kambogo Ildephonse, ni we wasobanuriraga Perezida Kagame imiterere y'ibiza byibasiye aka gace

    Perezida Kagame yasuye uduce twibasiwe n’ibiza aherekejwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye

    Perezida Kagame yarebye uko Umugezi wa Sebeya wateje ingorane zikomeye kuko warengewe n’amazi agakwira mu bice byo hafi aho, bigatuma inzu zirengerwa kugeza aho bamwe babuze ubuzima bwabo

    Perezida Kagame yatanze icyizere ko hari inzego ziri gukora ku kibazo cy’Umugezi wa Sebeya kugira ngo gishakirwe umuti urambye

    Umukuru w'Igihugu yasuye utu duce ari kumwe n'abayobozi barimo Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire; Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Ernest Nsabimana na Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko

    Uhereye ibumoso ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Patricia Uwase; Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Assumpta Ingabire

    Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Marie Solange Kayisire, aganira n’umwe mu barimu ba Centre Scolaire de Nyundo ryibasiwe n’ibiza

    Perezida Kagame yasuye Centre Scolaire de Nyundo, ishuri rikunzwe kwibasirwa n’ibiza

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Nzabonimpa Deogratias, asobanurira Perezida Kagame iby’uduce twibasiwe n’ibiza

    Perezida Kagame yijeje ko inzego z'ubuyobozi ziteguye gukosora aho bitagenze neza no gukora byiza kurushaho

    Perezida Kagame yavuze ko Leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gufasha abahuye n’ibiza kugira ngo basubire mu buzima busanzwe

    Ishuri rya Centre Scolaire de Nyundo, Perezida Kagame yasuye riri ku yibasiriwe n’ibiza

    Imvura yajojobaga ubwo Perezida Kagame yasuraga uduce twangijwe n’ibiza i Rubavu

    Amazi yavuye muri Centre Scolaire de Nyundo yaturutse mu misozi miremire ikikije iri shuri

    Perezida Kagame yasobanuriwe uko abanyeshuri bari kwigishwa muri ibi bihe nyuma y’uko ishuri ryabo ryibasiriwe n’ibiza

    Perezida Kagame yatambagijwe iri shuri yerekwa uko imikorere yaryo yashegeshwe n’ibiza

    Abana bato bakiriye Perezida Kagame bafite akanyamuneza

    Perezida Kagame yateze amatwi abarezi bo muri Centre Scolaire de Nyundo yumva ubusabe bwabo

    Bimwe mu byumba by’iri shuri byarasenyutse

    Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu aherekejwe n’abayobozi mu nzego nkuru za Leta, iz’umutekano ndetse n’ab’iz’ibanze

    Uhereye ibumoso ni Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, François Habitegeko; Umuyobozi Mukuru wa Polisi, DCG Félix Namuhoranye n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Assumpta Ingabire

    Minisiteri y'Ibikorwaremezo yatangaje ko hakenewe hafi miliyari 160 Frw zo gusana ibyangijwe ndetse no gutuza abaturage bakuwe mu byabo n'ibiza

    Ikigo gishinzwe Iterambere ry'Imihanda, RTDA, cyagaragaje ko kugira ngo hasanwe imihanda n'ibiraro byangiritse, hasabwa nibura miliyari 120 Frw

    Ibikorwaremezo bitandukanye byasenywe n'ibiza byibasiye Intara y'Iburengerazuba by'umwihariko mu Turere twa Rubavu, Ngororero na Nyabihu

    Perezida Kagame yavuze ko yasuye Akarere ka Rubavu kugira ngo yereke abaturage bibasiwe n’ibiza ko yifatanyije na bo kandi ko abatekereza

    Perezida Kagame yagendaga asobanuza akantu ku kandi ku hangijwe n’ibiza

    Aba baturage nubwo batishimiye ubuzima bw’ubuhunzi barimo, bafite icyizere ko mu gihe gito bazongera kubaho neza kuko bari gufashwa na leta

    Serivisi z’ubuvuzi zagizwe ubuntu ku bantu bagizweho ingaruka n’ibiza

    Abana ni abamalayika! No mu bihe bigoye bo baba bisekera

    Abana bakiri bato bafite abakozi babitaho mu gihe ababyeyi babo bagiye mu mirimo

    Abana bato bafite ababitaho mu Irerero ryashyizwe kuri site ya Inyemeramihigo

    Abajyanama b’ubuzima baba bari hafi y’aba baturage ku buryo nta kibazo na kimwe cy’ubuzima bahura nacyo

    Perezida Kagame aramutsa abaturage bari bateraniye kuri Site ya Nyemeramihigo mu Karere ka Rubavu

    Perezida Kagame yabwiye aba baturage ko Leta ihangayikishijwe n’ubuzima babayemo, ko ari yo mpamvu iri gukora ibishoboka byose ngo basubire mu buzima busanzwe

    Bakomye amashyi ndetse banyuzamo bacinya akadiho bishimira ko basuwe na Perezida Kagame

    Nshizirungu Aimable yashimiye Perezida Kagame wamwishyuriye amashuri, amubwira ko yiteguye gukorera igihugu

    Nteziyaremye Feza yapfushije umugore asigarana uruhinja rw’amezi atandatu. Yabwiye Perezida Kagame ko yabonye ubufasha bwose kuko yashakiwe aho kuba, akaba anahabwa amata yo guha umwana we

    Uyu mubyeyi yabwiye Umukuru w’Igihugu ko ibibazo bye bikemutse kuko yongeye kumubona

    Uhereye ku bakuru n’abato wabonaga bafite akanyamuneza ku maso

    Babonye Perezida Kagame bose barahaguruka bakoma amashyi bamugaragariza urukundo bamukunda

    Biragoye kwiyumvisha ko aya masura yishimye ari ay’abaturage bahuye n’ibibazo by’ibiza, bamwe muri bo bagapfusha inshuti n’abavandimwe

    Abaturage bagenderewe na Perezida Kagame bari bafite ibyishimo by’ikirenga

    Buri wese yari anyotewe no kubona Umukuru w’Igihugu

    Perezida Kagame aganira n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Assumpta Ingabire

    Perezida Kagame asezera abaturage bo kuri Site ya Nyemeramihigo

    Nyuma yo gusura Rubavu, Perezida Kagame yanyuze i Musanze n'i Nyabugogo asuhuza abaturage, bamwereka urugwiro

    Perezida Paul Kagame yakiranyweho ibyishimo n'abaturage yasanze i Musanze aho yageze avuye i Rubavu aho yasuye abagizweho ingaruka n’ibiza biheruka kwibasira Intara zirimo iy’Iburengerazuba

    Perezida Kagame yageze i Musanze ava mu modoka asuhuza abaturage bari bamutegerezanyije ubwuzu

    Abaturage bari imbere y'Isoko rinini rya Musanze rizwi nka Goico Plaza beretse urukundo Perezida Kagame

    Perezida Kagame yasuhuzaga abaturage impande n'impande kuko abatari bari mu mabaraza y'amagorofa bari ku nkengero z'umuhanda

    Bamwe byabasabye kujya ku mabaraza y'inzu ahirengeye kugira ngo babone Perezida Kagame neza

    Perezida Kagame ni inshuti ikomeye y'urubyiruko aho anyuze buri wese abasha ashaka kumuhanga ijisho ubutaruhuka

    Perezida Kagame yagiranye ibihe byiza n'abaturage b'i Musanze bamwereka urukundo ndetse bahuza urugwiro

    Abaturage bari bafite ibyishimo by’ikirenga nyuma yo kubona Perezida Kagame

    Perezida Kagame yageze mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Kimisagara ahazwi nka Nyabugogo arongera ava mu modoka nabwo asuhuza abaturage wabonaga ko bari bamutegereje

    Yanahagaze i Nyabugogo! Umukecuru, umusore, inkumi, uhetse wese wabonaga ko yishimiye Umukuru w'Igihugu

    Aha Perezida Kagame yasuhuzaga abari bamutegereje mu nkengero z’umuhanda wa Nyabugogo

    Abanyamujyi beretse Umukuru w'Igihugu urugwiro na we ava mu modoka barasabana

    Byari ibyishimo cyane ku rubyiruko rw'i Kigali nyuma yo gusuhuzwa na Perezida Kagame

    KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI

    Amafoto: Igirubuntu Darcy & Village Urugwiro

    Video: Mucyo Jean Regis


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-100-ibihe-by-ingenzi-byaranze-uruzinduko-rwa-perezida-kagame-i-rubavu

  • Jaguar yaciye agahigo yifashisha indege ya Pe… – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Gicurasi 2023, nibwo uyu muhanzi unabifatanya na Politiki yasohoye amashusho y'iyi ndirimbo igaragaramo indege ya Perezida Ruto uherutse mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda, aho yagiranye ibiganiro na mugenzi we Perezida Paul Kagame.

    Jaguar yavuze ko kwifashisha iyi ndege muri iyi ndirimbo atari ibintu byari byoroshye, ko yabisojwe no kuba asanzwe ari inshuti ya Perezida Ruto.

    Avuga ati 'Abantu bakomeje kuvuga byinshi ku kuba nabashije gukoresha indege ya Perezida mu mashusho y'indirimbo, Perezida ni inshuti yanjye nziza kandi mu bihe bitandukanye yakomeje gushyigikira ibikorwa by'ubuhanzi.'

    Uyu munyamuziki yavuze ko yorohewe no kugeza icyifuzo cye kuri Ruto. Ati 'Kumusaba ko yaniza indege ni ibintu byoroshye kubera imbaraga z'ubucuti dufitanye kandi na rimwe arasubiza inyuma ubusabe bwanjye mu gihe mbukeneye.'

    Jaguar asanzwe ari Umunyamabaganga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko, Ubuhanzi n'Imikino. Umwanya yagiyeho avuye mu Inteko Ishinga Amategeko aho yari umwe mu badepite.

    Jaguar avuga ko izi nshingano yahawe, yazishimiye kuko zizamworohereza kurushaho mu bikorwa bye by'umuziki kuko inshingano zo kuba Intumwa ya rubanda zo zitari zoroshye.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO UNTHINKABLE YA JAGUAR NA LAVA LAVA

    “>

    Indirimbo yitwa ‘Unthinkable’ Jaguar yahuriyemo na Lava Lava niyo yifashishijemo indege ya Perezida RutoJaguar yavuze ko kuba Perezida Ruto ashyigikira abahanzi bakaba ari ni inshuti biri mu  byatumye abasha kumutiza indegeJaguar ni inkumi bakinannye urukundo bari kumwe imbere y’indege ya Perezida RuroJaguar aheruka guhabwa inshingano nshya muri Minisiteri-Aha yasuhuzanyaga na Perezida Ruto nyuma yo kurahira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129310/jaguar-yaciye-agahigo-yifashisha-indege-ya-perezida-ruto-mu-ndirimbo-video-129310.html

  • USA: Ivan Kagame yakurikiranye imbonankubone… – #rwanda #RwOT

    Mu rukerere rwo kuri uyu wa 13 Gicurasi 2023, habaye imikino y’ishiraniro muri Shampiyona rurangiranwa muri Basketball ya NBA, igeze kure.

    Imwe mu mikino yari itegerejwe na benshi, irimo uwahuje Golden State na Lakers. Uyu mukino warangiye Lakers isezereye Golden State Warriors ku manota 122 ku 101.

    Bivuze ko mu gice cy'Iburengerazuba, Lakers izahura na Denver Nuggets nayo yasezereye Phoenix Suns.

    Mu bakurikiranye uyu mukino barimo imfura ya Perezida Kagame, Ivan Cyomoro Kagame, wari waserutse yambaye ikoti ry'ubururu n'ipantalo y'umukara, byose by'ikoboyi.

    Perezida Kagame n’Umuryango we, bazwiho gukunda imikino ariko by'umwihariko Basketball.

    Kuri ubu murumuna wa Ivan Kagame, Lt Ian Kagame ni umwe mu bakinnyi b'ikipe ya APR Basketball Club.

    Ku rundi ruhande u Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira imikino ya nyuma y'irushanwa nyafurika rya BAL rizabera muri BK Arena hagati ya tariki 20 na 27 Gicurasi 2023.

    Ivan Cyomoro Kagame yakurikiranye umukino wari utegerejwe na benshi Lakers yasezereyemo WarriorUmukino wa Warrior na Lakers wari utegerejwe nwa benshiLakers izahura na Denver ku mukino wa nyumaAbakunzi b’imikino ya NBA mu Rwanda ntibaryamye kubera iyi match U Rwanda rugeze kure imyiteguro yo kwakira BAL

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129311/usa-ivan-kagame-yakurikiranye-imbonankubone-umukino-wishiraniro-lakers-yasezereyemo-warrio-129311.html