Blog

  • Ifoto ya Weekend: Haringingo, Jean Fidel n’umuhungu we bashimiye abafana ba Rayon Sports – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino wahuje ikipe ya Rayon Sports na Mukura VS, Perezida w'iyi kipe Uwayezu Jean Fidel, umutoza Haringingo Francis ndetse n'umuhungu wa Jean Fidel, bakomeye amashyi abakunzi b'iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru.

    Haringingo Francis(ubanza wambaye ishati gusa), Uwayezu Jean Fidel ndetse n'umwana we begeranye

    Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, waje kurangira amakipe yombi anganyije igitego 1-1, gusa Rayon Sports ikomeza ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro.

    Rayon Sports yakomeje ku giteranyo k'itego 4-3, kubera ko mu mukino ubanza, yari yatsinze Mukura VS ibitego 3-2.

    Ubu Rayon Sports itegereje kuzahura n'izakomeza hagati ya Kiyovu Sports na APR FC zo zizakina ejo ku cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023.

    Source : https://yegob.rw/ifoto-ya-weekend-haringingo-jean-fidel-numuhungu-we-bashimiye-abafana-ba-rayon-sports/

  • Madame Jeannette Kagame n’umwuzukuru we barebye umukino wa APR ikinamo umuhungu we (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame n’umwuzukuru we mukuru, barebye umukino wa gicuti ikipe ya APR BBC ikinamo umuhungu we 2nd Lt Ian Kagame yatsinzwemo na REG BBC.

    Ni umukino wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 muri Kigali Arena aho warangiye REG BBC itsinze APR BBC amanota 96-73.

    Uyu mukino waje nyuma w’undi wa gicuti amakipe yombi yari yakinnye ku wa Gatatu w’iki cyumweru na wo REG BBC yawutsinze APR BBC ku manota 94-77.

    Ni imikino ikipe ya REG BBC irimo gukina mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza irushanwa rya Shampiyona Nyafurika (BAL) rizabera mu Rwanda muri Kigali Arena aho izahagararira igihugu muri iri rushanwa rizaba tariki ya 21 -27 Gicurasi 2023.

    Uyu munsi, Madame Jeannette Kagame umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba yarebye uyu mukino.

    Ntabwo yari wenyine kuko yari yazanye n’umwuzukuru we mukuru, umwana wa Ange Kagame kureba uyu mukino.

    Uretse kuba akunda umukino wa Basketball, ni APR BBC yakinaga irimo umuhungu we, 2nd Lt Ian Kagame.

    REG yatsinze APR

    2nd Lt. Ian Kagame yakinnye uyu mukino

    Ni umukino Madame Jeannette Kagame (ubanza ibumoso) n’umwuzukuru we mukuru barebye

    2nd Lt. Ian Kagame yaje gusuhuza umwishywa we

    AMAFOTO: SHEMA Innocent

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/madame-jeannette-kagame-n-umwuzukuru-we-barebye-umukino-wa-apr-ikinamo-umuhungu-we-amafoto

  • Abakozi ba Enabel bunamiye Abatutsi bazize Jenoside i Ntarama, biyemeza kwimakaza ubumwe – #rwanda #RwOT

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruri ahahoze Santarali Gatolika ya Ntarama mu Bugesera.

    Abakozi ba Enabel basuye Urwibutso rwa Ntarama ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023, basobanurirwa ubugome Abatutsi bakorewe kuva mu 1959 ubwo batwikirwaga, bakicwa, bigatuma abandi bagana iy'ubuhungiro, kugeza mu 1994 ubwo Jenoside yakorwaga igahitana abarenga miliyoni.

    Uhagarariye abakozi muri Enabel, Habarugira François Régis, yavuze ko urebye amateka y'ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wagira ngo u Rwanda rwarapfuye ariko rurazuka ndetse ahamya ko rutazongera gupfa ukundi.

    Yashimangiye ko hakenewe kunga ubumwe nk'uko FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside yaranzwe n'ubumwe.

    Ati 'Ubwo bumwe FPR yakoresheje ikaza igahagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi ari bwo natwe dukomeza gukoresha kugira ngo 'ntibizongere' dukomeza kuvuga ijye mu ngiro, haba hano mu gihugu cyacu ndetse n'ahandi. Nk'abanyabwenge, ibitekerezo byacu dukwiye kubikoresha kugira ngo dukumire Jenoside aho ari ho hose.'

    Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez, yavuze ko gusura urwibutso ari imwe mu nzira zo kwifatanya nk'umuryango urimo n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko bifasha kwimakaza ubumwe no kwiyubaka.

    Ati 'Ni ngombwa ko duhurira hano twese kuko umuco w'ubumwe ugomba kwimakazwa mu kigo cyacu no mu mutima wa buri wese bikadufasha kwiyubaka no kubaka igihugu kandi tuzi ko ari bimwe mu bigize impinduka nziza tubona zagezweho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    Yashimangiye ko kwibuka bigomba guhoraho kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi.

    Umuyobozi ushinzwe Ubutwererane bw'u Bubiligi n'u Rwanda muri Ambasade y'u Bubiligi mu Rwanda, Jean-Michel Swalens, yavuze ko yababajwe n'ubugome Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, bituma buri wese agira umukoro wo kurwanya ivangura iryo ariryo ryose no guharanira iterambere ridaheza.

    Ati 'Biteye agahinda, nyuma yo kureba uko byagenze, binyereka ko twese dufite inshingano. […]Kwibuka ibyabereye aha bituma mvuga nti 'haramutse habayeho ubutabera, ubufatanye, nta vangura, tugakora ibyo dusabwa nk'abantu, tukagira ubuntu, byaba bumwe mu buryo bwiza bwo gusubiza icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994'.'

    Yibukije abakozi ba Enabel ko nyuma yo kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye gutuma barangwa n'imigirire myiza umunsi ku wundi, bakarwanya ivangura mu mirimo bakora.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruruhukiyemo imibiri y'Abatutsi barenga 6000 baguye muri Kiliziya ya Santarali ya Ntarama no mu bice biyikikije. Rufite amateka yihariye kuko hari icyumba cyigishirizwagamo inyigisho za gatigisimu aho bafataga abana bagakubita imitwe yabo ku rukuta.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-enabel-bunamiye-abatutsi-bazize-jenoside-i-ntarama-biyemeza

  • Perezida Kagame yakiriye Intumwa y'u Bwongereza mu by'ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2016, Dolar Popat ni Intumwa ya Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza mu Rwanda na Uganda mu bijyanye n'ubucuruzi.

    Ari mu Rwanda mu rugendo rugamije gushimangira umubano hagati y'ibihugu byombi by'umwihariko mu ngeri y'ubucuruzi n'ishoramari.

    Inshingano ze ni ugufasha ibihugu byombi kurushaho kugira imikoranire myiza muri iyi ngeri no kureshya abashoramari.

    Mu Bwongereza, mu mwaka ushize haturutse ishoramari rya miliyoni 75,4$, bigaragara ko ryagiye mu mishinga itandatu. Rihwanye na 4,6% by'ishoramari ryose u Rwanda rwakiriye.

    Ni na kimwe mu bihugu u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa byinshi kuko mu mwaka ushize, byari bifite agaciro ka miliyoni 42,1$.

    Mu bihugu RwandAir ijyanamo imizigo myinshi, u Bwongereza ni ubwa kabiri, aho bukurikira Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu bukanakurikirwa n'u Bubiligi.

    Perezida Kagame ubwo yakiraga Dolar Popat

    Perezida Kagame na Dolar Popat baganiriye uburyo bwo guteza imbere ishoramari hagati y’ibihugu byombi

    Ibiganiro byitabiriwe n'abarimo Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi (ubanza ibumoso), Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair (wa kabiri uturutse iburyo) na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta (ubanza iburyo)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-intumwa-y-u-bwongereza-mu-by-ubucuruzi

  • Yari yambaye nk’abayobozi: Umuhanzi Juno Kizigenza yagaragaye mu ishusho nshya ku munsi usobanuye byinshi mu rugendo rwe rw’umuziki nyarwanda (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Juno Kizigenza wamamaye cyane mu gihe cya Covid-19 ubwo yari mu maboko y'umuhanzi Bruce Melodie uyu musore ukunzwe n'imbaga y'abantu yagaragaye mu ishusho nshya yishimira umunsi usobanuye byinshi ku buzima bwe.

    Juno Kizigenza uzwiho gukundwa cyane n'inkumi zibizungerezi akaba yarigeze no gukundana n'umuhanzikazi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Ariel Wayz bigatinda uyu munsi Juno yishimiye imyaka itatu amaze ashyize hanze indirimbo ye ya mbere yamugize uwo ari we yise 'Mpa formula'.

    Juno Kizigenza yishimiye kuba amaze imyaka itatu yose mu muziki nyarwanda kandi ibihangano bye bikunzwe akaba yabinyujije ku rubuga rwa Instagram yishimira imyaka itatu indirimbo ye yise 'Mpa formula' ayishyize hanze akaba ari amateka ahambaye kuri Juno Kizigenza ndetse na bakunzi b'indirimbo ze muri rusange.

    Amafoto y'umuhanzi Juno Kizigenza yashyize hanze yishimira imyaka itatu amaze mu muziki nyarwanda:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bayavugaho:

    Source : https://yegob.rw/yari-yambaye-nkabayobozi-umuhanzi-juno-kizigenza-yagaragaye-mu-ishusho-nshya-ku-munsi-uvuze-byinshi-mu-rugendo-rwe-mu-muziki-nyarwanda-amafoto/

  • USA: Abakandida bo mu Ishyaka ry'Abarepubulikani Bakomeje Kureshya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Guverineri Ron DeSantis wa Leta ya Florida iherereye mu majyepfo y'Amerika na Donald Trump wahoze ari perezida w'Amerika uyu munsi barakorera ibikorwa byabo byo kureshya abazabajya inyuma mu matora, muri Leta ya Iowa. Iyi ni imwe muri Leta zifite ijambo rinini mu matora ya hano muri Amerika. Ni amatora ateganijwe mu mpera z'umwaka utaha wa 2024. Aba bagabo bombi bakomoka mu ishyaka rimwe ry'abarepubulikani.

    Guverineri DeSantis ariko ntabwo arerura neza ngo avugire mu ruhame ko aziyamamaza ariko byitezwe ko ashobora kubitangariza igihe icyo ari cyo cyose. Uyu munsi kuwa gatandatu aritabira ibirori ngarukamwaka by'abagize inteko nshingamategeko aho byitezwe ko akusanya n'inkunga y'abarepubulikani yifuza ko bamushyigikira mu matora.

    Trump nawe ku rundi ruhande ubwo aza kuba ari muri iyi Leta araba ari kureshya abazamujya inyuma cyane ko we yatangaje ko yifuza kongera kwicara ku ntebe y'ubuperezida mu mpera z'umwaka ushize. Araza kugaragara nkufite ikizere cyo kubona umubare munini w'abamushyigikiye yirengagije ibibazo amazemo iminsi n'ubu akirimo byo mu nkiko, aho kuri uyu wa kabiri inteko y'abaturage ku rwego rw'igihugu bo mu mujyi wa New York yamuhamije icyaha cy'ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umugore witwa Jean Carroll, acibwa n'amande ya miliyoni 5 z'amadorari.

    Ibi byaha bikomeje gusiragiza Trump mu nkiko, benshi bakeka ko bishobora kumugabanyiriza amahirwe yo kongera gutorerwa kuba perezida w'Amerika. Muri aya matora yo muri 2024, DeSantis aramutse yemeje bidasubirwaho ko aziyamamaza yaba ari umwe mu bakandida bashobora kuza mu ba mbere bo mu ishyaka ry'abarepubulikani bakomeye bazahangana na Trump.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/usa-abakandida-bo-mu-ishyaka-ry-abarepubulikani-bakomeje-kureshya-abazabajya

  • Ihere ijisho amafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda yabiciye bigacika kuri (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Hano twabakusanyirije amwe mu mafoto y'ibyamamarekazi nyarwanda bitandukanye yabiciye bigacika kuri instagram muri iyi minsi y'icyumweru turangije,aho uri busange higanjemo amafoto ya bakobwa bazwi nk'aba Miss.

    1. Miss Mutesi Jolly

    2. Miss Muheto Divine


    3. Kigali Boss Babies

    4. Shaddyboo



    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ihere-ijisho-amafoto-y-ibyamamarekazi-nyarwanda-yabiciye-bigacika-kuri-71319

  • Rayon sports igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro yaherukagayo (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umutoza Haringingo Francis yakoze impindika ebyiri mu bakinnyi batsinze Mukura VS mu mukino uheruka.

    Mitima Isaac yagarutse gufatanya na Rwatubyaye mu bwugarizi, Ndizeye Samuel ajya ku ntebe, aba ari na ko bigenda kuri Mucyo Didier wasubiranye umwanya we wari wafashwe na Nkurunziza Felicien.

    Umukino ubanza wa 1/2 warangiye APR FC inganyije na Kiyovu Sports 1-1, uwo kwishyura uteganyijwe ku Cyumweru ndetse muzawukurikira kuri IGIHE nk'uko bisanzwe.

    Ku mukino wa nyuma uzabera i Huye ku wa 3 Kamena, Murera izahura n'ikipe izakomeza hagati ya Kiyovu Sports na APR FC.

    Amategeko y'amarushanwa ya FERWAFA muri uyu mwaka avuga ko “mu gihe ibikombe byombi [Shampiyona n'icy'Amahoro] byatwara n'ikipe imwe, iyageze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro ni yo izaserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup.”

    Kiyovu Sports ya mbere muri Shampiyona, iracyafite amahirwe mu Gikombe cy'Amahoro aho izisobanura na APR FC ku Cyumweru.

    Mu gihe iyi kipe yo ku Mumena yatwara ibikombe byombi cyangwa ikagera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro, ikazatwara na Shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yajya mu nyungu.

    Murera iheruka hanze mu 2019/20 ubwo yari yatwaye Shampiyona yabanje.
    Igitego rukumbi cya Rayon Sports cyatsinzwe na Onana ku munota wa 57' w'umukino , mu gihe Mukura Victory Sport yaje ku kishyura ku munota wa 95' gitsinzwe na Emmanuel


    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-igeze-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-amahoro-yaherukagayo-2018

  • Perezida wa Al-Hilal yaryumyeho ubwo yabazwaga niba azagura (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu, tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo Al-Hilal yegukanaga igikombe cy'Umwami itsinze Al-Wehda, itangazamakuru ryabajije uyu muyobozi ku makuru amaze iminsi avugwa ko Messi ashobora kujya muri iyi kipe umwaka utaha w'imikino.

    Uyu muyobozi yavuze ko adashaka umubaza amakuru yerekeye kuri Messi.

    Yagize ati ' Nta nkuru nimwe ndababwira ye (Messi). Niba hari ikizaba itangazamakuru ryacu rizakibamenyesha.'

    Umukino urangiye, abafana ba Al-Hilal baririmbaga izina Messi. Uyu muyobozi yongeye kuvuga ko ikipe ariyo y'ingenzi kuruta umukinnyi umwe.

    Ati 'Ikipe niyo y'ingenzi cyane kuruta umukinnyi umwe. Umukinnyi ukomeye waza mu ikipe yacu agomba kumenya ko turi ikipe nkuru. Iyo wibanze ku muntu umwe utakaza ikipe.'

    Ibiro ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) biherutse gutangaza ko ibiganiro bigeze kure hagati ya Messi n'ubuyobozi bwa Al-Hilal.

    Uyu mukinnyi wegukanye imipira irindwi ya zahabu amaze iminsi avugirizwa induru n'abafana ba Paris Saint Germain bamusaba kubavira mu ikipe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-al-hilal-yaryumyeho-ubwo-yabazwaga-niba-azagura-messi

  • Burundi: Bahangayikishijwe n'abana b'abakobwa bari gucuruzwa ku (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uduce tuza imbere tuvugwamo iri curuzwa ,ni muri komine Bugenyuzi intara ya Karusi, hashyira Uburasirazuba bw'Uburundi.Bivugwa ko abakobwa bacuruzwa bajyakunda kujyanwa mu bihugu by'ibituranyi birimo Tanzania.

    Imibare igaragaza ko nibura abakobwa 40 bagurishijwe muri Mata uyu mwaka.Ikigo cy'igihugu gishinzwe ingo n'imiryango mu Burundi gitangaza ko n'ubu hatamenywa amayeri akoreshwa mu igurishwa ry'abana b'abakobwa , gusa ngo ababyeyi barakora ibishoboka byose ngo bamenye uko bajyanwa.

    Habarurwa abakobwa 500 bagurishijwe umwaka ushize, intandaro ivugwa ngo bikaba ari ubukene nk'uko Ijwi ry'Amerika ryabitangaje. Ababacuruza ngo baza babashuka ko bagiye kubaha akazi kameze neza kabahindurira ubuzima bakabatwara.

    Ikindi ngo n'uko hari igihe mu ngo haba harimo amakimbirane , bigatuma abana bumva batanyuzwe n'ubuzima barimo bikorohera ubashuka kubatwara aho ashaka.Icyakora ngo hari abo bagerageza kubagarura ndetse n'ababatwaye iyo bafashwe barahanwa.

    Ubukene bwikijweho muri iri gurishwa ry'abana, mu gihe Perezida Ndayishimiye w'Uburundi aherutse kwikoma abakoje kuvuga ko iki gihugu gikennye, ndetse yihanangiriza buri wese uzumvikana abivuga ko azabihanirwa.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubutabera/article/burundi-bahangayikishijwe-n-abana-b-abakobwa-bari-gucuruzwa-ku-bwinshi