Blog

  • Rayon Sports inganyije na Mukura, igera ku mu… – #rwanda #RwOT

    Wari umukino wa mbere ugomba gutanga ikipe izakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, aho ikipe ya Mukura yari yaje kwishyura Rayon Sports isabwa ibitego bibiri. Ntabwo byaje kuyihira, kuko umukino waje kurangira amakipe angajije igitego kimwe kuri kimwe.

    Rayon Sports niyo yabanje igitego, ndetse Mukura isigara ishaka ibirego 3, biyibera ibamba, gusa mu minota y’inyongera Nsabimana aza gutsinda igitego cyo kudataha amara masa.

    90+5″ Umukino urarangiye. Umukino wahuzaga ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye Mukura, urangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    90+4″ Igitego cya Mukura

    Mukura ibonye igitego cyo kunganya ndetse kikaba igitego cy’impozamarira gitsinzwe na Nsabimana Emmanuel wagiye mu kibuga asimbuye.

    90+2″ Onana avuye mu kibuga na Ojera, mu gihe Rudasingwa na Tuyisenge Arsene bahise binjira

    90″ Umusifuzi yongeyeho iminota 5, Mukura isabwa gutsindamo ibitego 3 kugira ngo ubuzima bukomeze. Rayon Sports iri gukina nk’ikipe yamaze kugera ku mukino wa nyuma, mu gihe Mukura nayo ibona ko bidashoboka.

    Sebwato ubwo bamutsindaga igitego, yirambuye biranga kuko umupira waje atanabicyekaga 

    Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego 

    Mukura nyuma yo gutsindwa igitego, imbaraga yari ifite zo gushaka igitego zabuze, ubu abakinnyi bari gukina ubona ko nta kabaraga.

    82″ Mukura nayo irasimbuje. Mico Justin na Iradukunda Elie bavuye mu kibuga, hinjira Kamanzi na Nsabimana Emmanuel.

    78″ Rayon Sports ikoze izindi mpinduka. Rapfael Osaluwe avuye mu kibuga, hinjira Ndekwe Bavakure Felix

    70″ Rayon Sports ikoze impinduka

    Musa Esenu avuye mu kibuga hinjiramo Iraguha Hadji, naho Ngendahimana Eric yinjira mu kibuga, havamo Luvumbu

    62″ Igitego cya Rayon Sports

    Mukura yari yahugiye mu kwataka itsinzwe igitego ku buryo butunguranye, aho abakinnyi benshi bari bazamutse batakaza umupira, ufatwa na Onana, wahise ashota umupira muremure, uruhukira mu izamu.

    55″ Mukura iri gukina ishaka nibura igitego cya mbere, ibonye uburyo bwiza ku mupira uzamukanwe na Mukoghotya awukata neza urenga izamu, ariko Iradukunda ananirwa guterekaho akaguru.

    50″ Amakipe yombi ari gukina ashaka igitego ndetse acungana ku jisho ku buryo nta kipe ishaka gukora ikosa mbere.

    45″ Igice cya kabiri kiratangiye

    Reka twongere tubahe ikaze mu mukino wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, uri guhuza ikipe ya Rayon Sports na Mukura vs. Igice cya mbere muribuka ko cyarangiye ari ubusa ku busa. Mukura ikoze impinduka Ngirimana Alex ava mu kibuga Yumbu Yosamu ajyamo.

    Ntarindwa byabaye ngombwa ko ava mu kibuga imburagihe

    Yahise asimburwa na Isingizwe wari wabanje mu kibuga ku mukino wa Shampiyona iyi kipe yari yakinnye na Kiyovu i Muhanga

    45+4″ Igice cya mbere kirarangiye

    45+2″ Mukura ihushije igitego cyari cyabazwe, nyuma yaho bahererekanyije neza umupira, Kubwimana akata umupira ugana mu izamu, usanga Mico Justin wagombaga guterekaho umutwe, ariko biranga umupira urengera ku rundi ruhande.

    45″ Umusifuzi yongeyeho iminota 4

    35″ Mukura ikoze impinduka 

    Nyuma yo kwihanangirizwa cyane kandi yari yahawe n’ikarita y’umuhindo, Ntarindwa avuye mu kibuga asimburwa na Nisingizwe Christian bakina ku mwanya umwe nka nimero 6.

    33″ Onana ahawe ikarita y’umuhondo, kubera kwigwisha, aho yashakaga penariti, agwa mu rubuga rw’amahina. 

    Amakipe yombi yakoze impinduka zitari nyinshi mu bakinnyi babanje mu kibuga i Huye, aho Rayon Sports yakuye mu kibuga Ndizeye Samuel, hinjira Mitima Isaac, naho Mukura, ikuramo Kamanzi hinjiramo Muhoza.

    16″ Rayon Sports ibonye koroneri ya mbere ariko ntiyagira icyo itanga

    15″ Mukura ihushije igitego

    Ku mupira wari uzamukanwe na Iradukunda Elie ahise awukata ariko Mukoghotya awigaramye umupira uca ku ruhande gato

    10″ Mukura ibonye ikarita ya mbere y’umuhondo

    Ntarindwa Aimable ukina mu kibuga hagati, abonye ikarita y’umuhondo ku ikosa yari akoreye Luvumbu

    05″ Rayon Sports ihushije igitego

    Rwatubyaye azamuye umupira muremure ashaka Musa Esenu, umupira awakina neza ndetse atanatinze atera ishoti rikomeye umupira unyura hejuru y’izamu gato.

    02″ Umukino watangiranye imbaraga zikomeye kuko Rayon Sports irava ku izamu Mukura nayo ikomeza

    01″ Rayon Sports yari ibonye uburyo bwa mbere bw’igitego, ariko umusifuzi avuga ko Musa Esenu yaraririye.

    15:01″ Umukino uratangiye

    Tubahaye ikaze nanone nshuti bakunzi ba InyaRwanda mu mukino wo kwishyura ugomba gutanga ikipe igera ku mukino wa nyuma.

    14:55″ Amakipe yombi amaze kwinjira mu kibuga ndetse akaba ari kwifotoza 

    Abakinnyi 11 Mukura yabanje mu kibuga barimo:

    Sebwato Nicholas 

    Ngendahimana Alex

    Habamahoro Vincent

    Kayumba Soter

    Kubwimana Cedric

    Ntarindwa Aimable

    Mukoghotya Robert

    Elie Tatou

    Mico Justin

    Muhoza  

    Hakizimana Zubel

    14:48″ abakipe yombi asubiye mu rwambariro, akaba aribugaruke atangira umukino witabiriwe n’abafana batari benshi.

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga

    Hakizimana Adolphe

    Rwatubyaye Abdul

    Mitima Isaac

    Mucyo Didier Junior

    Ganijuru Ishimwe Elie

    Kanamugire Roger

    Raphael Osaluwe

    Luvumbu Heritier Nzinga

    Musa Esenu

    Ojera Joackiam

    Esomba Willy Leandre Onana

    14:20″ Mukura irimo gucyererwa, nayo yinjiye mu kibuga n’abakinnyi bayo bose, aho baje kwishyushya.

    14:08″ Rayon Sports yinjiye mu kibuga aho ije kwishyushya. abakinnyi hafi ya bose barahabaye, ndetse byitezweko nta Mpinduka zikabije ziza kubamo

    14:00″ Mukura igeze ku kibuga. ikipe ya Mukura ije gukora ibigoye, igeze kuri sitade aho baraye bageze muri Kigali mu ijoro



    13:30″ Rayon Sports igize ku kibiga. imodoka ya Rayon Sports isesekaye kuri sitade aho binjiye muri Gahunda z’umukino ku buryo bweruye.

    Rwatubyaye Abdul yaje mu modoka ye bwite

    Ni umukino ugiye kubera kuri sitade ya Kigali Pele Stadium, aho utangira ku isaha ya saa 15:00 pm. Aya makipe yombi agiye gucakirana nta kipe n’imwe iremera ko yageze ku mukino wa nyuma cyangwa ngo yemere ko yasezerewe.

    Mukura irasabwa gutsinda itandukaniro ry'ibitego bibiri, kubera ko igitego cyo hanze kigikora mu Rwanda, kandi ikaba yaratsinzwe ibitego 3-2.

    Tariki 12 Kanama 2018, kuri iyi sitade Mukura yahatsindiye Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro, aho yahise yegukana igikombe, ndetse ukaba ariwo mukino wa nyuma uheruka guhuza aya makipe mu mikino y'igikombe cy'Amahoro kuri iki kibuga.

    Umukino uheruka guhuza Rayon Sports na Mukura kuri Kigali Pele Stadium, wari umukino ubanza wa shampiyona uyu mwaka, aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.

    Abakinnyi 11 Mukura yari yabanje mu kibuga mu mukino ubanza

    Abakinnyi 11 Rayon Sports yabanje mu kibuga mu mukino ubanza wabereye i Huye

    I Huye, Mukura niyo yari yabanje gufungura amazamu n’ubwo bitaje kuyihira

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129315/live-rayon-sports-yakiriye-mukura-mu-mukino-ucanganye-129315.html

  • Ya ndirimbo ya Yvan Muziki na Marina yasibwe burundu – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Indirimbo 'Intare batinya' yahibwe na Kamaliza nyuma igasubirwamo n'abahanzi aribo Yvan Muziki na Marina yasibwe burundu kuri shene ya YouTube nyuma y'igitutu cy'abafana babasabaga guhindura amashusho yayo bakoreshejemo Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n'inkuru ivugwa mu ndirimbo.

    Abamaganye amashusho y'iyi ndirimbo bari bavuze ko aba bahanzi bakoresheje amashusho ya Perezida Kagame kandi ntaho ahuriye n'inkuru ivugwa mu ndirimbo kuko 'Intare batinya' ari indirimbo yahimbwe na Kamaliza ayihimbiye umukunzi we Captain Kayitare Vedaste waguye ku rugamba.

    Nyuma y'iminsi ibiri hatanzwe ibitekerezo bitandukanye kuri iyi ndirimbo Yvan Muziki na Marina bongeye gusubiramo iyi ndirimbo bakuramo amashusho y'Umukuru w'Igihugu yari yakoresheje kuva ku isengonda rya 30.

    Aba bahanzi bashimira buri wese wabandikiye abagira inama ndetse no kubereka icyakorwa.

    Yvan Muziki yanditse agira ati 'Indirimbo yanjye 'Intare batinya Remix' nakoranye na Marina yasubiwemo, turashimira ibitekerezo bya buri muntu watwandikiye. Murakoze!.'

    Yvan Muziki yahise akura kuri YouTube amashusho y'indirimbo ya mbere yari imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 200 ashyiraho andi avuguruye.

    Biteganyijwe ko ku wa 13 Gicurasi 2023, aba bahanzi bakora igitaramo cyo kumurikira abakunzi b'umuziki iyi ndirimbo yabo nshya kuri Atelier Du Vin.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ya-ndirimbo-ya-yvan-muziki-na-marina-yasibwe-burundu

  • Umubyeyi wa Cristiano Ronaldo yavuze ku mwukamubi uri gahati w'umuhungu we (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyina wa Cristiano Ronaldo, Dolores Aveiro yahakanye amakuru avuga y'uko ibintu bitameze neza hagati y'umuhungu we ndetse n'umukunzi we Georgina Rodriguez ko bashobora no gutandukana.

    Mu kwezi gushize nibwo ibinyamakuru byo muri Espagne na Portugal byatangaje ko umubano w'uyu rutahizamu ukomoka muri Portugal ukinira Al Nassr n'umukunzi we utameze neza ndetse ko bashobora no gutandukana.

    Byavugaga ko ikintu kinini bapfa ni uko Georgina Rodriguez asesagura amafaranga menshi mu ihahiro muri Saudi Arabia.

    Nyuma y'iminsi mike aba bombi baje kubihakana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rumeze neza.

    Ubwo nyina wa Cristiano, Dolores Aveiro w'imyaka 68 yari yitabiriye umuhango wo gufungura iduka muri Madeira aho atuye yavuze ko ibyo byose ari ibinyoma.

    Ati “byose ni ibinyoma. Abakundana bose barashwana, gusa ibyanditswe byose ni ibinyoma.”

    Andi makuru avuga ko uyu muryango utishimye muri Saudi Arabia aho Cristiano akina ndetse amakuru avuga ko uyu rutahizamu yifuza gutandukana n'iyi kipe.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/umubyeyi-wa-cristiano-ronaldo-yavuze-ku-mwukamubi-uri-gahati-w-umuhungu-we-n

  • Green Party yahinduye ingingo mu itegeko ryagenaga umubare wa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abandi batowe muri Komite Nyobozi harimo Mme Carine Maombi watorewe kuba Visi Perezida, Hon Ntezimana Jean Claude wari Umunyamabanga Mukuru yongeye gutorerwa uyu mwanya nanone naho Mme Masozera atorerwa kuba Umubitsi!

    Mbere gato y'amatora, abanyamuryango babanje kuvugurara amwe mu mategeko y'iri shyaka bavuga ko yari abangamiye imikorere yaryo cyangwa se abangamye mu bundi buryo

    Abagize Komite bari basanzwe ari 9 naho umubare w'abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo (Qorum) bakaba 7, bakavuga ko rimwe na rimwe inama yasibaga kubera umubare utuzuye! Mu itegeko rishya bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari 5 gusa!

    Irindi tegeko ryari ribangamye byabaye ngombwa ko rihinduka ni irirebana na Manda ya Komite Nyobozi! Itegeko ryari ririho ryagenaga ko Abagize Komite Nyobozi batorerwa Manda y'inyaka itanu yongerwa rimwe!

    Mu itegeko rishya, iyi “rimwe” yavuyemo! Abagize Komite Nyobozi bazajya batorerwa Manda y'imyaka 5 yongerwa! (Inshuro baziyamamaza bakaba aribo bakwinanirwa ariko itegeko ritabakumira.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/green-party-yahinduye-ingingo-mu-itegeko-ryagenaga-umubare-wa-manda

  • Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Dr Habineza usanzwe ari n'Umudepite uhagarariye iri shyaka mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda yatowe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023, mu Nteko Rusange y'iri shyaka.

    Amatora nk'aya yaherukaga mu 2018, ari nayo yongereye manda Dr Habineza yo kuyobora iri shyaka.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Dr Habineza yavuze ko icy'ibanze ari ugushimira abarwanashyaka bamugiriye icyizere n'Abanyarwanda muri rusange.

    Ati “Abarwanashyaka bongeye kungirira icyizere kuko babonye ko mfitiye imigambi myiza ishyaka ndetse n'Abanyarwanda kubera ko cyane cyane n'imigabo n'imigambi twiyamamarijeho ari ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ndetse n'Abadepite, byinshi byabashije kugerwaho.”

    “Hejuru ya 70% y'ibyo twasabaga ko bikorwa byose byarakozwe.”

    Dr Habineza avuga ko kuri ubu yishimiye kumenyesha Abanyarwanda ko ari umukandida ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu mu matora ateganyijwe umwaka utaha.

    Ati “Ubu ndi umukandida ku mwanya wa Perezida, umwaka utaha. Ni icyizere baba bangiriye kandi gishingira ku bikorwa bifatika.”

    “Abanyarwanda bamenye ko turi ba bantu ibyo bavuga ko tuba tubihagazeho ko tutabeshya kubera ko ibyo twabijeje byinshi byabashije kugerwaho, birigaragaza leta y'u Rwanda yarabyemeye, nibakomeza kutugirira icyizere ibibazo byabo bizagenda bikemuka dufatanyije n'izindi nzego.”

    Mu 2017 nabwo Dr Habineza yariyamamaje agira amajwi 0,48%. Aya matora yegukanywe na Perezida Paul Kagame wagize amajwi 98.79% mu gihe yakurikiwe na Mpayimana Philippe wari umukandida wigenga, wagize amajwi 0,73%.

    Abandi batowe muri Komite Nyobozi ya DGPR harimo Carine Maombi watorewe kuba Visi Perezida, Depite Ntezimana Jean Claude wari Umunyamabanga Mukuru yongeye gutorerwa uyu mwanya nanone naho Masozera atorerwa kuba Umubitsi.

    Mu bindi byaranze Inteko Rusange ya DGPR harimo kuvugurara amwe mu mategeko y'iri shyaka bavuga ko yari abangamiye imikorere yaryo ndetse n'umurongo biyemeje kugenderaho.

    Ubusanzwe abagize komite bari basanzwe ari icyenda naho umubare w'abasabwa kuba baterana bagafata ibyemezo bakaba barindwi.

    Ni ibintu bavuga ko rimwe na rimwe inama yasibaga kubera umubare utuzuye, gusa mu itegeko rishya bemeje ko ubu abagize Komite Nyobozi bazajya baba ari batanu gusa.

    Andi mavugurura yakozwe na DGPR ni ajyanye n'itegeko rigenga manda ya komite nyobozi, aho yari imyaka itanu yongerwa rimwe gusa ariko kuri ubu iyo myaka ikaba ishobora kongerwa mu buryo buhoraho.

    Dr Frank Habineza yatorewe kuyobora Green Party yemeza ko aziyamamariza kuyobora u Rwanda

    Ntezimana yakomeje kuba Umunyamabanga Mukuru wa Green Party


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-frank-habineza-yatorewe-kuyobora-green-party-yemeza-ko-aziyamamariza

  • Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3 #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2023 isezereye ikipe ya Mukura Victory Sports ku giteranyo cy'ibitego 4-3 mu mikino yombi.

    Uyu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy'igikombe cy'Amahoro 2023 wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, ukaba warangiye amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Rayon Sports yari yakiriye uyu mukino niyo yagaragazaga kwitwara neza mu gice cya mbere cy'umukino, gusa Mukura VS yageragezaga kwihagararaho kugeza ubwo iminota 45 y'umukino yarangiye amakipe yombi anganyije ubusa kubusa.

    Mu gice cya Kabiri cy'uyu mukino nibwo amakipe yombi yagerageje kureba mu izamu binakundira ikipe ya Rayon Sports ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 61 w'umukino.

    Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Léandre Essombe Willy Onana bityo aho umukino wari ugeze Rayon Sports yari imaze kugeza ibitego 4-2 mu mikino yombi.

    Ubwo uyu mukino wari ugeze mu minota ya nyuma, ku munota wa 94 ikipe ya Mukura Victory Sports yabone igitego cyatsinzwe na Nsabimana Emmanuel uzwi nka Baroteli yaboneye ikipe ye igitego kimwe cyatumye yuzuza ibitego 3 mu mikino yombi.


    Nubwo amakipe yombi yanganyije igitego kimwe kuri kimwe muri uyu mukino wo kwishyura, Ikipe ya Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy'ibitego 4-3 mu mikino yombi.

    Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma aho itegereje ikipe bazahura hagati ya Kiyovu SC na APR FC, ni mu mukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium ukazahuza amakipe yombi kuri iki cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023.

    The post Rayon Sports igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro isezereye Mukura ku bitego 4-3 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/rayon-sports-igeze-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-isezereye-mukura-ku-bitego-4-3/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=rayon-sports-igeze-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-isezereye-mukura-ku-bitego-4-3

  • Rayon Sports yasezereye Mukura mu mukino abafana basabyemo imbabazi #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma gusezerera Mukura VS ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    Rayon Sports yari yakiriye Mukura VS mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, yasabwaga kunganya gusa kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

    Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 aho Rayon Sports yasabwaga kunganya gusa kugira ngo igere ku mukino wa nyuma kuko umukino ubanza yatsindiye i Huye 3-2.

    Ni umukino abafana bari baje bitwaje ibyapa byanditseho “Sorry” basaba imbabazi abakinnyi nyuma yo kwanga kubakomera amashyi bakayakomera abakinnyi ba Gorilla FC, nyuma abakinnyi nabo nyuma yo gutsinda Mukura babihimuyeho banga kuyabakomera.

    Iminota 10 ya mbere y’umukino, Rayon Sports yashyize igitutu kuri Mukura VS ariko ntiyabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Mukura yaje gukanguka irakina ndetse ibona amahirwe ariko abakinnyi barimo Tatu na Robert Mukoghotya ntibayabyaza umusaruro igice cya mbere kirangira ari 0-0.

    Ku munota wa 62, Léandre Onana yaje gutsindira Rayon Sports igitego cya cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina.

    Mukura yagerageje gushaka uko yakwishyura maze ku munota wa nyuma Nsabimana Emmanuel yishyurira ku mupira ateye umunyezamu Adolphe awubona ujya mu izamu. Umukino urangira ari 1-1. Rayon Sports yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

    Rayon Sports ikaba izahura ku mukino wa nyuma n’izakomeza hagati ya APR FC na Kiyovu Sports.

    Onana ni we watsindiye Mukura VS

    Abafana basabye imbabazi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yasezereye-mukura-igera-mu-mukino-abafana-basabyemo-imbabazi

  • Video: kigali umugabo yahiriye mu nzu aryamye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu Murenge wa Gitega mu Mujyi wa Kigali, inzu yabagamo umuryango w'abantu 10, yafashwe n'inkongi y'umuriro.

    Saa yine nibwo umuriro wari utangiye kwaka imbere muri iyi nzu, umugabo yari ayiryamyemo naho abandi bari hanze bihutira kujya kumubyutsa ngo adahiramo.

     

    Source : https://yegob.rw/video-kigali-umugabo-yahiriye-mu-nzu-aryamye/

  • Umutoma W’umunsi: ku wa 13 Gicurasi 2023 – Ndakubura umubiri ukandya… – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ninkureba ubona ntahumbya,

    Ntukagerageze kumpunga,

    Ni urukundo ruba rundya,

    Ndagukunda ujye ubyumva.

    Ndakubura umubira ukandya,

    Nakubona ubwuzu bukaza,

    Waza unsanga nkagusanga,

    Warambura amaboko nkaza,

    Wampobera neza nkaruhuka,

    Umutima ugatera nkabyumva.

    Source : https://yegob.rw/umutoma-wumunsi-ku-wa-13-gicurasi-2023-ndakubura-umubiri-ukandya/

  • Amakuru asohotse nonaha ku muhanzi Ayra Starr waririmbye indirimbo Rush, wagombaga kuza I Kigali gutarama – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru asohotse nonaha ku muhanzi Ayra Starr waririmbye indirimbo Rush, wagombaga kuza I Kigali gutarama.

    Hari hamaze iminsi hakwirakwira amakuru avuga ko umuhanzi Ayra Starr yagombaga kuza I Kigali agataramira abitabiriye irishunywa rizahuriramo amakipe atandundukanye mu mukino wa basketball.

    Gusa ubu hasohotse amakuru yasotse aravuga ko umuhanzi Ayra Starr yamaze guhagarika uru ruzinduko yari afitiye hano mu Rwanda.

    Gusa ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yaba yatumye avuga ko atazaza mu Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-asohotse-nonaha-ku-muhanzi-ayra-starr-waririmbye-indirimbo-rush-wagombaga-kuza-i-kigali-gutarama/