Blog

  • Umwana na nyina bunze ubumwe! Kajala Farida n’umukobwa we bihuje mu rwego rwo kumena amabanga y’ubuzima bwabo (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwana na nyina bashyize hamwe! Kajala Farida n'umukobwa we bihuje mu rwego rwo kumena amabanga y'ubuzima bwabo.

    Umunyamideri akaba n'umukinnyi wa filime muri Tanzaniya, Kajala Farida agiye gutangiza ikiganiro kivuga ku buzima bwe.

    Ni ikiganiro azajya akorana n'umwana we Paula aho bazajya basangiza ababakurikira amabanga y'ubuzima bwabo.

    Iki kiganiro bise 'Behind the Grain' cyamuritswe ku munsi w'ejo hashize mu birori byari byitabiriwe n'abantu bagiye batandukanye bafite aho bahuriye n'uyu muryango.

    Source : https://yegob.rw/umwana-na-nyina-bunze-ubumwe-kajala-farida-numukobwa-we-bihuje-mu-rwego-rwo-kumena-amabanga-yubuzima-bwabo-amafoto/

  • Mu mushanana araberwa! Nyampinga w’u Rwanda muri 2019 yagaragaye yacyenyeye bya kinyarwanda (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu mushanana araberwa! Nyampinga w'u Rwanda muri 2019 yagaragaye yacyenyeye bya kinyarwanda.

    Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya miss Rwanda 2019 yagaragaye yambaye umucyenyero.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram aho akurikirwa n'abarenga ibihumbi 80, yasohoye amafoto yambaye umukenyero.

    Source : https://yegob.rw/mu-mushanana-araberwa-nyampinga-wu-rwanda-muri-2019-yagaragaye-yacyenyeye-bya-kinyarwanda-amafoto/

  • Bakora amanywa n’ijoro, ihere ijisho aho imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera igeze – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bakora amanywa n'ijoro, ihere ijisho aho imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege cya Bugesera igeze.

    Imirimo yo kubaka Ikibuga cy'indege mu Karere ka Bugesera bigaragazwa ko igeze ku kigero cya 60% kugira ngo cyuzure ku buryo cyatangira gukoreshwa.

    Biteganyijwe ko iki kibuga mpuzamahanga kizitwa Kigali International Airport kizuzura nibura mu 2026.

    Kuri ubu hashyizwe hanze n'amafoto agaragaza aho imirimo yo kubaka iki kibuga cy'indege igeze ku buryo bishimangira ko imirimo ibanza igiye kugera ku musozo.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/bakora-amanywa-nijoro-ihere-ijisho-aho-imirimo-yo-kubaka-ikibuga-cyindege-cya-bugesera-igeze-amafoto/

  • Guhakana icyaha mu rukiko waracyemeye mu iperereza, bimarira iki umuburanyi? – #rwanda #RwOT

    Ingero z'ibi ni nyinshi. Ku ya 27 Mata 2023, abantu batandukanye bitabiriye urubanza rwabereye mu ruhame mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe mu Kagari ka Kabeza, babaye nk'abaguye mu kantu kumva Mutatsineza Assoumpta ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rw'umugabo we ahakana ibyo aregwa.

    Inteko iburanisha yahise imusomera inyandikomvugo y'ibyo yavugiye mu ibazwa rye mu bugenzacyaha, asobanura uko icyaha cyakozwe ndetse akanabyemera akabisabira imbabazi binyuze mu rwandiko yandikiye umuryango we n'uwo yahekuye.

    Imbere y'urukiko, uyu mugore yahise avuga ko icyaha aregwa atacyemera kandi ko ibyo yakoze mu bugenzacyaha atabyemera. Yahise yihakana inyandiko isaba imbabazi avuga ko atari we wayanditse.

    Muri uru rubanza areganwamo n'abandi bane bose bari baremeye icyaha bakoze n'uburyo bagikozemo bageze mu rukiko bahindura imvugo bamwe bavuga ko babyemeye kubera itotezwa bakorewe.

    Ibi ariko ntabwo ari ibigararaga muri uru rubanza gusa kuko hari n'izindi manza zinyuranye byagiye bigaragaramo aho abantu baba baremeye ibyaha bakurikiranyweho mu Bugenzacyaha ariko bagera mu rukiko bakabihakana bivuye inyuma.

    Hari abamaze guhitamo umurongo wo kwemera icyaha bari mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha ariko bafite umugambi wo kuzabihakana mu gihe cyo kuburana urubanza mu mizi.

    Ese hari icyo bifasha uregwa?

    Nsengimana Alphonse bakunze kwita Gatera yakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana w'imyaka itandatu. Mu Rukiko Rwisumbuye yaburanye ahakana icyaha ariko yari yaracyemeye mu Bugenzacyaha. Nyuma yo gusanga kimuhama Urukiko rwamuhanishije igifungo cya burundu.

    Yajuririye Urukiko Rukiko avuga ko yahamijwe icyaha atakoze narwo rwemeza ko nta gihindutse mu bujurire bwe.

    Uyu mugabo yahisemo kujurira bwa Kabiri mu Rukiko rw'Ubujurire avuga ko inkiko zibanza zamuhamije icyaha atakoze.

    Urukiko rushingiye ku mirongo yatanze mu manza zitandukanye no ku nyandiko z'abahanga rwemeza ko nta kosa Urukiko rubanza rwakoze mu kumuhamya icyaha rwemeza ko igifungo cya burundu yahawe ku rwego rubanza kigumaho.

    Aho hahise hatangwa umurongo no ku zindi manza ugaragaza ko umucamanza adategetswe gushingira ku mvugo ihakana icyaha mu Rukiko nyamara ushinjwa yaracyemeye mu nzego z'ikurikiranacyaha.

    Bivugwa ko umucamanaza ashobora gushingira ku mvugo yavugiwe mu nzego z'ikurikiranacyaha iyo asanze arizo zihuje n'ukuri kw'ibyabaye kandi zifite ibindi bimenyetso bizunganira.

    Birumvikana ko mu gihe uwakoze icyaha yacyemereye mu Bugenzacyaha kugihakana mu rubanza nta shingiro bigira ahubwo bimwima n'amahirwe yo kugabanyirizwa igihano. Kugihakana mu rukiko yaracyemeye ahandi, bigomba kuba ari ibintu bifite ibimenyetso ashingiraho.

    Niba avuga ko yashyizweho agahato, agomba kubitangira ibimenyetso, niba yarakorewe iyicarubozo, nabyo agomba kubitangira ibimenyetso.

    Hari bamwe mu bemera icyaha mu bugenzacyaha bagera mu rubanza bakagihakana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhakana-icyaha-mu-rukiko-waracyemeye-mu-iperereza-bimarira-iki-umuburanyi

  • Imirimo yo kubaka ikibuga cy'indege mu Bugesera irarimbanyije (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko iki kibuga mpuzamahanga kizitwa Kigali International Airport kizuzura nibura mu 2026, bivuze ko habura imyaka ibiri gusa n'amezi make.

    Mu ngengo y'imari iteganyijwe ni uko iki kibuga kizatangwaho miliyari ebyiri z'amadorali y'Amerika kugeza cyuzuye.

    Amwe mu mafoto yagiye ahagaragara, agaragaza aho imirimo yo kubaka igeze, yerekana ko hari byinshi bimaze gukorwa ndetse agatanga n'icyizere ku kwihuta kw'imirimo yo kubaka iki kibuga cy'indege kitezweho byinshi.

    Ikibuga cy'indege cya Bugesera cyitezweho kuba ihuriro ry'ingendo z'indege muri Afurika kuko kizaba cyagutse, gishobora kwakira indege nyinshi zijya mu byerekezo byinshi ku buryo abagenzi bafite aho bashaka kwerekeza hose muri Afurika no hanze yaho bazajya bahabona indege.

    Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2017, gusa bigeze mu 2018 itangira kugenda buhoro nyuma y'aho u Rwanda rubonye umufatanyabikorwa mushya, ariwe Qatar waguzemo imigabane ingana na 60%.

    Icyo gihe byahise binajyana no kuvugurura igishushanyo mbonera cyacyo hagamijwe kucyagura, kongera ubwiza bwacyo no kuvugurura imyubakire hagendewe ku biranga ibibuga mpuzamahanga bigezweho.

    Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege kiri kubakwa ni umushinga uri gukorerwa mu Karere ka Bugesera, mu Murenge wa Rilima, mu bilometero bike uvuye ku mbago z'Umujyi wa Kigali.

    Guverinoma y'u Rwanda na Qatar Airways byasinye amasezerano y'ubufatanye yo gushyira mu bikorwa uwo mushinga wa miliyari 1,3 z'amadolari. Byitezwe ko ikibuga nicyuzura kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni 8,2 ku mwaka ariko bashobora kugera kuri miliyoni 14 mu bihe bikurikiraho.

    Uretse abagenzi, ikibuga cy'indege cya Bugesera kizajya kinyuzwaho imizigo isaga toni 150,000 buri mwaka, bikazafasha abacuruzi n'abashoramari bo muri Afurika bohereza cyangwa bavana ibicuruzwa mu mahanga.

    Ubu gahunda ihari ni uko ikibuga cy'indege cya Bugesera kizubakwa mu byiciro bibiri, icya mbere kizarangira mu 2024/25.

    Uretse amafoto y'igishushanyombonera yagiye hanze mu 2022 gusa, kuri ubu hashyizwe hanze n'amafoto agaragaza aho imirimo yo kubaka iki kibuga cy'indege igeze ku buryo bishimangira ko imirimo ibanza igiye kugera ku musozo.

    Abakozi bubaka ku kibuga cy’indege cya Bugesera barakorana umuhate

    Abakozi bakora batizigamye

    Biteganyijwe ko kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera bizatwara agera kuri miliyari ebyiri z’amadorali

    Biratanga icyizere ko imirimo izasozwa ku gihe

    Imihanda itandukanye ikomeje kubakwa mu kibuga cy’indege mu Bugesera

    Imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege ikorwa amanywa n’ijoro

    Imashini zikoreshwa mu kubaka ikibuga mpuzamahanga cy’indege mu Bugesera

    Imirimo y’ibanze iteganyijwe gusozwa muri uyu mwaka

    Aho imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mu Bugesera igeze biratanga icyizere

    Ikibuga cy’indege cyo mu Bugesera kizaba ari kigari ndetse gifite ubushobozi bwo kwakira indege nyinshi

    Ni ubwa mbere amafoto nk’aya agaragaza aho imirimo igeze, agiye hanze

    Ifoto igaragaza uko ikibuga kizaba kimeze nikimara kuzura

    Amafoto: Aviation Travel and Logistics


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kizatwara-miliyari-2-imirimo-yo-kubaka-ikibuga-cy-indege-mu-bugesera

  • Igare ryahinduye ubuzima bwa Hakizimana Virginie w'imyaka 40 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu mugore atuye mu Mudugudu wa Gakoma mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi, ubusanzwe acuruza ibitoki, ibijumba, imyumbati n'ibindi bihingwa.

    Mu kiganiro na IGIHE, Hakizimana yavuze ko yaguze igare ry'ibihumbi 60 Frw kuko yari arambiwe gukorera amafaranga agasanga amenshi yayahaye abamutwaza ibicuruzwa bye.

    Ati ' Iri gare nariguze kugira ngo rijye rimfasha kuntangira mituweli, gushaka ibyo kurya n'amafaranga y'ishuri y'abana.'

    'Mfite abana bane ubu hariga babiri, ncuruza ibitoki, ibijumba n'ibindi byinshi, rero naguze iri gare kugira ngo ibyo ncuruza njye njya kubyizanira, nabonaga amafaranga mpa abanyonzi ari menshi kugira ngo agabanuke mpitamo kujya mbyitwarira.'

    Hakizimana yakomeje yavuze ko ubusanzwe yaranguraga nk'ibitoki bitanu umunyonzi ubipakira abigeza ku muhanda aho abicururiza akamuca hagati 1500 Frw na 2000 Frw.

    Aya mafaranga ngo iyo yavaga mu nyungu wasangaga asigarana nibura 3000 Frw akabona ni menshi ari nabyo byamuteye umuhate wo kugura igare, araryiga none ubu asigaye abyitwarira ya mafaranga yahaga abanyonzi akayongera ku nyungu aba yabonye aho kuyatanga.

    Ati 'Urabona nk'ubu igitoki nakiranguye 4000 Frw, nshyizeho umunyonzi wasanga anciye 500 Frw nkakigurisha 5000 Frw urumva inyungu ya 1000 Frw mbonyeho mpise nyigabana n'umunyonzi ariko iyo nkitwariye ya nyungu nanjye ndayihemba noneho singire amafaranga ntanga mu banyonzi.'

    Yavuze ko uretse kuba iri gare rimufasha mu gutunda imyaka rimufasha mu kuvoma amazi, rikamufasha kugera mu gasantere no mu gusura inshuti n'abavandimwe mu buryo bworoshye.

    Yasabye abagore kwitinyuka bakareka gutinya gutwara ibinyabiziga cyangwa kwanga gukora imirimo runaka ngo ni uko ari abagore.

    Ku myaka 40, Hakizimana Virginie atwara igare ririho imizigo mu kwanga guhendwa n'abanyonzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igare-ryahinduye-ubuzima-bwa-hakizimana-virginie-w-imyaka-40-amafoto

  • Byemejwe n'Abaganga ko Karasira Aimable afite uburwayi bwo mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu ntangirizo za Mata 2023 nibwo urukiko Urukiko Rukuru- Urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka ruherereye i Nyanza, rwategetse ko Uzaramba Karasira Aimable ukurikiranyweho ibyaha birimo ibyo gukwirakwiza amacakubiri, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, yoherezwa mu Bitaro bya Caraes Ndera, agasuzumwa indwara zo mu mutwe.

    Ni nyuma y'uko bisabwe na Karasira ubwe n'abamwunganira, bavugaga ko afite ibibazo bikomeye byo mu mutwe bikeneye kwemezwa na muganga mbere y'uko akomeza kuburana.

    Nk'uko urukiko rwabisabye, Karasira yakorewe ibizamini by'ubuzima bwe bwo mu mutwe tariki 19 Mata mu bitaro bya CARAES Ndera, nk'uko ibaruwa IGIHE ifitiye kopi ibigaragaza.

    Isuzuma ryakozwe na muganga, ryasanze Karasira Aimable afite indwara y'agahinda gakabije (dépressif chronique), ibimenyetso agaragaza bikaba birimo kubura ibitotsi, kwigunga no kudaha agaciro ibijyanye no kurya.

    Ibizamini bya muganga kandi byagaragaje ko Karasira arwaye diabète ituruka kuri ibyo bibazo byo kwigunga n'agahinda gakabije.

    Indi ndwara muganga yagaragaje kuri Karasira Aimable, ni izwi nka trouble de personnalité de type paranoïaque, yo kudaha agaciro abandi bantu, gutinya abantu no gushaka kwerekana ko abandi icyo bashaka ari ukumugirira nabi.

    Ufite iyi ndwara akunze kugaragaza amahane iyo hari abashatse kumwegera, akaba yabatuka kubera impungenge ko icyo bagamije ari ukumuhutaza.

    Muganga Dr Rukundo Muremangingo Arthur wamukoreye isuzuma, yanzuye ko hakurikijwe ibizamini by'ubuzima bwo mu mutwe bwa Karasira Aimable, akeneye kwitabwaho n'abaganga batandukanye mu kigo cyihariye gikurikirana abafite ibibazo byo mu mutwe.

    Biteganyijwe ko iyi raporo ya muganga iba yashyikirijwe urukiko bitarenze tariki 15 Gicurasi 2023, urukiko rukayifashisha rufata umwanzuro..

    Mu iburanisha riherutse, Karasira yavuze ko igihe amaze muri gereza cyamwongereye uburwayi bwo mu mutwe afite kuva mu 2003.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange riteganya nibura impamvu zatuma hatabaho uburyozwacyaha zirimo kuba ushinjwa ari umwana utarageza ku myaka 14 y'amavuko no kuba ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha, icyakora uwitesheje ubwenge ku bushake mu gihe cyo gukora icyaha arakiryozwa nubwo yaba yaritesheje ubwenge atagambiriye gukora icyaha.

    Karasira Aimable wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda, yatawe muri yombi muri Werurwe 2021 ku byaha bifitanye isano n'ibiganiro yari amaze iminsi atambutsa ku mbuga nkoranyambaga.

    Kuri ubu akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/byemejwe-n-abaganga-ko-karasira-aimable-afite-uburwayi-bwo-mu-mutwe

  • Abantu 12 bakomeretse ubwo babyiganaga bashaga kureba Perezida (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abaturage benshi bari bahagaze mu igorofa aho bari bitegeye umuhanda bategereje ko Perezida Kagame wari uvuye mu ruzinduko mu Karere ka Rubavu ahanyura. Mu gihe yari amaze kuhanyura abaturage bose bashakaga kumureba, babyiganye begamira ibyuma bifata abantu [garde-fou] biracika, bitura hasi.

    Itangazo ryashyizwe hanze n'Umujyi wa Kigali ryihanganisha abakomeretse ndetse rikavuga ko bari kwitabwaho.

    Ati 'Muri iyi mpanuka hakomeretse abantu 12 barimo abagore bane n'abagabo umunani. Babiri bararembye cyane, barimo kwitabwaho mu bitaro bya CHUK, Umujyi wa Kigali ukaba ukomeza kubakurikiranira hafi.'

    Iyi mpanuka yabaye ahagana saa Kumi n'Ebyiri n'iminota 15.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abantu-12-bakomeretse-ubwo-babyiganaga-bashaga-kureba-perezida-kagame

  • NBA: Miami Heat na Lakers zateye intambwe iga… – #rwanda #RwOT

    Umukino wabimburiye indi ni uwo Miami Heat yabonagamo itike yo gukomeza ku mukino wa nyuma mu gace k'iburasirazuba. Amanota 96 ku manota 92 ya New York Knicks niyo yatandukanyije impande zombi.

    Uyu mukino ikipe ya Miami Heat yatangiye itakaza agace kayo ka mbere kuko yatsinzwe 31-24. Agace ka kabiri Miami yahise igatsinda n'amanota 27-19. 

    Agace ka gatatu Miami Heat yongeye kugatsinda ndetse n'aka kane iragatsinda. Uyu mukino warangiye Miami Heat itsinze amanota 96 kuri 92 ya New York Knicks.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Miami Heat ni Bulter, love, Adebayo, Strus ndetse na Vincent.  Ku ruhande rwa  New York Knicks abakinnyi babanje mu kibuga ni Randle, Barret, Robinson, Brunson ndetse na Grimes.

    Undi mukino wabaga mu gace k'iburasirazuba ni uwo ikipe ya LA Lakers yatsinze Golden State warriors amanota 122 ku 101. Ibi bikaba byahaye Lakers amahirwe yo gukina umukino wa nyuma muri Eastern Conference.

    Lakers nyuma yo gutsinda Golden State Warriors yageze ku mukino wa nyuma

    Uyu mukino ikipe ya Lakers nta mbabazi yari ifite kuko Golden State Warriors nta gace na kamwe yigeze itsinda. Uduce twose tw'umukino twatsinzwe na Lakers.

    Agace ka mbere yagatsinze na 31-26, agace ka kabiri yagatsinze na 25-20, agace ka gatatu yagatsinze na 35-31 naho agace ka kane yagatsinze na 31-24.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Lakers ni Reaves, James, Davis, Russel ndetse na Schroder. Ku ruhande rwa Golden State Warriors abakinnyi babanje mu kibuga ni Curry, Thompson, green, wiggns ndetse na Payton.

    Jimmy Butler yatsinze amanota 30 yafashije Miami Heat kugera mu mikino ya nyuma

    Abakinnyi b’ikipe ya Heat bishimira intsinzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129301/nba-miami-heat-na-la-lakers-zateye-intambwe-igana-ku-gikombe-amafoto-129301.html

  • Shaffy yavuye i Kigali ahakoreye indirimbo 5,… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo nka 'Akabanga' yasubiye muri Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ahagana saa tanu z'ijoro.

    Yabwiye InyaRwanda ko yari yaje mu Rwanda muri gahunda z'akazi asanzwe akora, arubyaza umusaruro anahakorera indirimbo na ba Producer banyuranye.

    Shaffy yavuze ko muri izi ndirimbo eshanu yakoreye mu Rwanda, harimo indirimbo zakabaye zararangiye ari muri Amerika, ariko ko bitewe n'intera iri hagati y'ibihugu byombi byagiye bigorana guhuza na ba Producer.

    Avuga ko izo ndirimbo arizo yahereyeho ashyiraho akadomo. Ati 'Nazanywe n'akazi. Gukorana na ba Producer bo mu Rwanda n'akazi kagoye nari mfite indirimbo zimaze nk'umwaka turazirangiza kubera intera.'

    Akomeza ati 'Ugasanga nka kantu kakagombye gukosorwa mu masegonda gafashe ibyumweru. Uwo mujinya na 'stress' nibyo byatumye rero nza ngo mbikurikiranire ku kibuga kuko abafana kudasohora indirimbo ni ideni rindemerera.'

    Shaffy avuga ko izi ndirimbo eshanu zakozwe na Producer Niz Beats, Element muri 1:55 am, Santana Sauce muri Hi5 ndetse na Producer Bob.

    Uyu muhanzi avuga ko kubera ko atabashije kuza mu Rwanda guhekereza inshuti ze zitabye Imana, yasabye Christopher kumuhereza bajya gusura imva ya Buravan, iya Dj Miller, wamamaye mu kuvanga imiziki, iya Yanga wamamaye mu gusobanura filime, iy'umubyeyi wa Meddy ndetse n'iya Nyina wa Christopher.       

    Shaffy muri studio ya 1:55 am Producer Element amufasha kurangiza imwe mu ndirimbo ye yari amaze igihe ari gukora 

    Junior Giti uzwi cyane mu basobanura filime mu Rwanda yahuye na Shaffy 

    Christopher yaherekeje Shaffy gusura imvano ya Buravan, umunyamuziki wasize ibihangano bidasaza 

    Shaffy yari inshuti y’igihe kirekire ya Buravan 

    Shaffy yanasuye imva y’umubyeyi wa Meddy, umuhanzi afatiraho urugero mu muziki 

    Shaffy yanasuye imva y'umubyeyi wa Christopher 


    Shaffy yavuze ko yaje mu Rwanda mu gihe cy’iminsi itatu kubera akazi yarimo 

    Shaffy avuga ko atabonye umwanya wo gukora amashusho y’indirimbo kubera umwanya muto 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘FAITHFUL’ YA SHAFFY

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129309/shaffy-yavuye-i-kigali-ahakoreye-indirimbo-5-anasuye-imva-zabarimo-buravan-amafoto-129309.html