Blog

  • Mu bukwe bwose wabonye ni ubuhe burenze kurusha ubu? -Amashusho – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga zidandukanye hakomeje gicicikana amashusho y'ubukwe bwo mu idini ry'abadive bwatangaje benshi kubere ukunu bukoze.

    Ni amashusho y'abantu benshi harimo abikoreye Ibyuma by'umuziki abandi bakikije umugezni bari kugenda bamuririmbira ndetse hari nabari kubyina

    Reba amashusho.

    Source : https://yegob.rw/mu-bukwe-bwose-wabonye-ni-ubuhe-burenze-kurusha-ubu-amashusho/

  • Ubu nibwo bukwe abandi barabeshya! Ubukwe bw’abadive bwabereye mu muhanda bukomeje kurikoroza – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubu nibwo bukwe abandi barabeshya! Ubukwe bw'abadive bwabereye mu muhanda bukomeje guca kurikoroza.

    Ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y'ubukwe bw'abadive bwabereye mu muhanda, ubu bukwe bukomeje gutangaza benshi bitewe n'uburyo bwari bwiza.

    Abacuranzi bari bikoreye ibyuma by'umuziki bari kugenda bacuranga, naho abageni bagenda batwikuriwe I itaka nk'abami.

    Kubera ukuntu bwari butangaje kandi bushimishije, abantu bakomeje gusabira umugisha ubu bukwe.

    Source : https://yegob.rw/ubu-nibwo-bukwe-abandi-barabeshya-ubukwe-bwabadive-bwabereye-mu-muhanda-bukomeje-guca-kurikoroza/

  • Bisaba agatuza! Umuhanzi Ruger yahuruje igihugu cyose ubwo yari ari kuririmba zimwe mu ndirimbo ze(VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bisaba agatuza! Umuhanzi Ruger yahuruje imbaga y'abantu ubwo yari ari kubataramira.

    Umuhanzi Ruger ukomoka muri Nigeria, yeretswe urukundo ubwo yari ari gutaramira i Burayi.

    Ni igitaramo yakoreye mu mugi wa Oslo muri Norway, aho yazamutse ku rubyiniro yambaye agituza.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/bisaba-agatuza-umuhanzi-ruger-yahuruje-igihugu-cyose-ubwo-yari-ari-kuririmba-zimwe-mu-ndirimbo-zevidewo/

  • Kigali: Inzu ifashwe n’inkongi y’umuriro irashya maze umugabo wari uyiryamyemo ahabonera ibisa nk’ibitangaza (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzu ifashwe n'inkongi y'umuriro irashya maze umugabo wari uyiryamyemo abona igitangaza.

    Ibi byabereye mu Murenge Gitega mu mujyi wa Kigali aho inzu yabagamo umuryango w'abantu 10 yafashwe n'inkongi y'umuriro.

    Ubwo yashyaga yari iryamyemo umugabo aho yatabawe mu buryo bw'igitangaza kugira ngo adahiramo

    Source : https://yegob.rw/kigali-inzu-ifashwe-ninkongi-yumuriro-irashya-maze-umugabo-wari-uyiryamyemo-ahabonera-ibisa-nkibitangaza-videwo/

  • Abanyeshuri ba UR batangiye gukora ubushakashatsi bukemura ibibazo by'abaturage – #rwanda #RwOT

    Iterambere ry'ibihugu rishingira ku burezi bufite ireme ndetse ubushakashatsi bw'abahanga mu ngeri zitandukanye bufasha leta gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.

    Kaminuza y'u Rwanda ivuga ko umubare w'abafite impamyabumenyi y'ikirenga bayigishamo n'izihanitse wiyongereye bityo n'ubushakashatsi ishyira ahagaragara bwazamutse mu mubare n'ireme.

    Umuyobozi wa Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Joseph Nkurunziza, yavuze ko ubu abarimu ba Kaminuza y'u Rwanda bafatanyije n'abanyeshuri babo bamaze gusohora ubushakashatsi 70 mu binyamakuru mpuzamahanga.

    Yavuze ko mu mwaka wa 2022 muri Kaminuza y'u Rwanda hashyizwemo igicumbi cy'ubushakashatsi kiri gufasha kunoza ubushakashatsi bwibanda ku bifitiye akamaro umuturage.

    Ati 'Igihe cy'ubushakashatsi dutegura buri mezi atandatu, duhuza abanyeshuri bacu bari kwiga muri porogaramu za PhD n'abashakashatsi babafasha, bagahuriza hamwe kugira ngo berekane aho bageze. Twashyizeho igicumbi cy'ubushakashatsi [Data Driven Hub] cyadufasha kugira ngo dukore ubushakashatsi bufite intego yo gukemura ikibazo kijyanye n'umuturage w'umunyarwanda hamwe n'undi wese byagirira akamaro.'

    Yanavuze ko bamwe mu banyeshuri bari muri icyo gicumbi batanze ibisubizo ku bibazo bimwe byari mu mabanki, bigamije gukurikirana amakuru y'abaka inguzanyo bakananirwa kwishyura.

    Dr Nkurunziza avuga ko ubu hari imishinga itatu y'ubushakashatsi iri gukorwaho, harimo n'isesengura ry'amakuru y'umutekano wo mu muhanda rizafasha Polisi y'u Rwanda gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yasesenguwe neza.

    Ati 'Abatwara ibinyabiziga, akenshi hari abakora amakosa mu ijoro. Mbere y'uko camera ziza ntayo twabonaga ariko ubu turayabona. Ubu noneho dushobora kwegeranya amakuru tukamenya n'imodoka ziteza ibibazo, niba ari imodoka z'ubwoko runaka, birafasha kugira ngo dushobore gutanga amakuru agendeye ku bushakashatsi.'

    Dr Nkurunziza yavuze ko muri ubu bushakashatsi bazareba impamvu nyamukuru ituma impanuka ziyongera cyangwa zigabanuka bigafasha urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda gufata ibyemezo bihamye.

    Ubu bushakashatsi buri gukorwa basesengura amakuru akusanywa na camera zishinzwe kugenzura umuvuduko mu muhanda bugeze ku mpuzandengo ya 60%.

    Umuyobozi wa Koleji y'Ubucuruzi n'Ubukungu (CBE) muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Nkurunziza Joseph, yavuze ko ubu basigaye bibanda ku bushakashatsi bukemura ibibazo by'abaturage

    UR iri gukora ubushakashatsi ku makuru akusanywa na camera zigenzura umuvunduko mu muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-ba-ur-batangiye-gukora-ubushakashatsi-bukemura-ibibazo-by-abaturage

  • Abaregeye indishyi mu rubanza rwa Natacha Polony washinjwe guhakana Jenoside basabwe gukurayo amaso – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo gifashwe nyuma y'uko muri Gicurasi mu 2022, uru rukiko rwagize umwere Natacha Polony, ku cyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni icyaha uyu muyobozi w'Ikinyamakuru 'Marianne' yashinjwaga ko yakoze muri Werurwe 2018 ubwo yari mu kiganiro kuri France Inter, akagaruka ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwemo.

    Icyo gihe yavuze ko muri ayo mateka ya Jenoside nta ruhande rw'abantu beza cyangwa urw'ababi rwari ruhari ahubwo bose bari kimwe.

    Mu cyemezo Urukiko rw'i Paris rwatangaje, rwavuze ko hari ugushidikanya ku gisobanuro cy'amagambo uyu munyamakuru yavuze.

    Uyu mugore w'imyaka 48 yari yarezwe hagendewe ku itegeko ryerekeye ubwisanzure bw'itangazamakuru mu Bufaransa. Kuva mu 2017 rihana ibikorwa byo guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside zemewe n'iki gihugu atari iyakorewe Abayahudi gusa.

    Itegeko rihana abapfobya jenoside mu Bufaransa ryashyizweho nyuma y'igihe Umuryango w'Abanyarwanda baba mu Bufaransa, CRF, uburana na Leta y'u Bufaransa itanga ubusabe bw'uko guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi byaba icyaha, bica mu nkiko zitandukanye, urw'ubujurire, urusesa imanza n'urukiko rushinzwe kurinda iremezo ry'Itegeko Nshinga.

    Polony ni we wa mbere wagejejwe mu rukiko hagendewe kuri iryo tegeko.

    Natacha Polony aherutse kugirwa umwere ku cyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaregeye-indishyi-mu-rubanza-rwa-natacha-polony-washinjwe-guhakana-jenoside

  • Muhanga: Hibutswe Abatutsi biciwe mu maso y'abapasiteri muri ADEPR, hanengwa uruhare rw'amadini muri Jenoside – #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 12 Gicurasi 1994 ni bwo Abatutsi benshi bari bahungiye kuri CEFOCA bishwe urw'agashinyaguro mu maso y'abapasiteri ndetse bamwe bakayigiramo uruhare.

    Mu buhamya bwa Ntirenganya Jeanne d'Arc waharokokeye, akaba yari n'umwarimukazi mu mashuri ya ADEPR, yavuze ko mu yahoze ari Perefegitura ya Gitarama by'umwihariko mu Mujyi, Jenoside yatangiriye i Nyabisindu.

    Muri icyo kigo hari harahungiye Abatutsi benshi bagiye bicwa gahoro gahoro kugeza ubwo hashyirwaho umunsi ntarengwa ngo bicwe bose [ku wa 12 Gicurasi 1994].

    Ntirenganya yagize ati 'Ubuyobozi bwa ADEPR bwari buhari. Inama z'Itorero ni ho zaberaga. Umunsi Abatutsi bapfa abo bayobozi bari bahari. Nk'uko ubuyobozi bw'igihugu bwari bwahungiye i Murambi, ubwa ADEPR na bwo bwari bwahungiye i Nyabisindu kandi inama za leta na bo barazitabiraga ku buryo mu byendaga kuba nta na kimwe bari bahishwe.'

    Bivugwa ko abashumba bagera ku munani mu icyenda b'amaparuwasi yari agize Ururembo rwa ADEPR Gitarama, baba baragize uruhare muri Jenoside.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoit, yavuze ko aho hantu hari abashumba ariko ntacyo bamariye ababahungiyeho bizeye kuhabonera ubuzima.

    Ati 'Bahahuriye n'izindi mpunzi zari ziturutse muri Perefegitura ya Byumba zari zahunze urugamba rwo kubohora igihugu. Barabavanguye Abahutu bajya ukwabo n'Abatutsi biba uko, kugeza ubwo Abatutsi bafungirwaga amazi ubuzima buba bubi.'

    Uwanyirigira Marie Florence, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yanenze uruhare rw'amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yatijwe umurindi n'inyigisho abayoboke bayo bahabwaga.

    Ati 'Nubwo abayobozi n'abanyepolitiki babi bafashe iya mbere ariko byashimangiwe cyane cyane n'izo nyigisho zagiye zitangwa mu madini, inyigisho zikwirakwiza urwango.'

    'Urugero ni ukwita Abatutsi inzoka bakabihuza n'igitekerezo kiri muri Bibiliya kigaragaza ko inzoka ari shitani, ko kwica Umututsi ari ukwica inzoka. Byahise biha urwaho buri wese akica ntacyo yitayeho.'

    Nubwo hashize imyaka 29 Jenoside ibaye, Depite Uwanyirigira yavuze ko n'ubu mu nsengero na kiliziya hagitambutswa inyigisho zibiba amacakubiri.

    Ati 'Tujya tubyumva. Nubwo ziri muri Bibiliya n'ibindi bitabo, murinde abayoboke kuzimira bunguri. Mubibutse ko ari inshingano gusesengura ibyo tubwiwe, kandi havemo icyubaka.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasabye amadini gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n'ubwiyunge.

    Yagize ati 'Abanyarwanda benshi bafite amadini babarizwamo, ni yo mpamvu twifuza ko inyigisho abayobozi bayo baduha zikwiriye gushingira ku bumwe bwacu ndetse no guha agaciro ubunyarwanda bakadufasha kudaha urwaho icyadutandukanya.'

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yanenze abapasiteri batereranye abo bari bashinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yongera gusaba imbabazi.

    Ati 'Ubundi umushumba ashinzwe kurinda intama byanaba ngombwa akazipfira. Ikibabaje ni uko bamwe bari bamaze gutakaza uwo mutima. Turabizi ko abagiye bakora ibyaha babikoze mu izina ryabo kandi hari n'uburyo babibazwa ariko nk'umushumba mukuru turongera kubahumuriza ariko tunabasaba imbabazi.'

    'Mu bihe bitandukanye, ubuyobozi bw'Itorero bwagize umwanya wo kubasaba imbabazi ku byakozwe mu izina ry'abayobozi batandukanye mu Itorero ariko igihe cyose iyo twumvise ubu buhamya twumva twabasaba imbabazi, ari abahungiye hano i Nyabisindu n'abahungiye ku yandi matorero.'

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko ADEPR iteganya ibikorwa bitandukanye mu minsi 100 yo kwibuka birimo gufasha abarokotse Jenoside batishoboye. Abagera ku 100 bazasanirwa inzu abandi bahabwe inka.

    Muri iki gikorwa cyabereye i Muhanga hamuritswe inzu yasaniwe uwarokotse Jenoside anahabwa ibikoresho byo mu nzu.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline (ibumoso), Depite Uwanyirigira Marie Florence n’Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie

    Imiryango yibuka ababo baguye muri CEFOCA yari yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka

    Pasiteri Ndayizeye hamwe n’abagize umuryango wasaniwe inzu

    Habaye igikorwa cyo kunamira abishwe muri Jenoside by’umwihariko abaguye kuri CEFOCA

    Uwanyirigira Marie Florence, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, yanenze uruhare rw'amadini muri Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yatijwe umurindi n'inyigisho abayoboke bayo bahabwaga

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yasabye amadini gushishikariza Abanyarwanda ubumwe n'ubwiyunge.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yanenze abapasiteri batereranye abo bari bashinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yongera gusaba imbabazi

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Muhanga, Ingabire Benoit, yavuze ko aho hantu hari abashumba ariko ntacyo bamariye ababahungiyeho bizeye kuhabonera ubuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-hibutswe-abatutsi-biciwe-mu-maso-y-abapasiteri-muri-adepr-hanengwa

  • Imibare y'abahitanywe n'ibiza yageze ku 135, umwe yaburiwe irengero – #rwanda #RwOT

    Imibare iheruka yari yatangajwe ku wa 6 Gicurasi 2023 mu kiganiro n'abanyamakuru. Icyo gihe Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, yari yavuze ko abapfuye ari 131.

    Kuri uyu wa Gatandatu, iyi minisiteri yatangaje ko abahitanywe n'ibi biza, ari 135 mu gihe abakomeretse bo ari 110. Muri abo, abamaze gukira ni 97 mu gihe abari mu bitaro ari 13.

    Kugeza ubu, umuntu umwe yaburiwe irengero.

    Inzu zasenywe n'ibi biza ni 5963 mu gihe imihanda minini yangiritse ari 20. Muri yo, 15 yarasanywe mu gihe inganda z'amashanyarazi 12 zari zarangiritse zose zamaze gusanwa.

    Ni cyo kimwe n'inganda z'amazi kuko umunani zari zarangiritse, zamaze gusanwa.

    Leta ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ifashe abaturage 20326 bakuwe mu byabo n'ibi biza aho kugeza ubu bacumbikiwe muri site z'agateganyo 83.

    Toni 426 z'ibiribwa nizo zimaze gutangwa mu kubafasha.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko bahawe ibyo kurya, imyambaro ndetse n'ibiryamirwa ku buryo bizeye ko ubuzima bwabo buzaba bwiza kurushaho mu gihe gito.

    Nyirasafari Gaudence yavuze ko yahunze nta kintu na kimwe afite, ku buryo muri iki gihe nta gikombe, nta safuriya, nta n'isahani. Yahunze ari kumwe n'abana be batanu.

    Aho ari nubwo ari mu nkambi, yishimira ko afite iby'ibanze bimufasha kubaho neza.

    Ati “Bampaye matola, ibyo kurya nabyo turarya ariko mu minsi ya mbere byazaga bitinze, ariko muri iyi minsi biza neza nta kibazo. Baduha akawunga n'ibishyimbo n'umuceli gusa wo ntabwo tuwurya ngo tuwuhage kuko ukundwa na benshi.”

    Tuyisenge Jean Paul ari kuba mu nkambi ya Vision Jeunesse Nouvelle. Inzu ye yari mu kagari ka Kabirizi yarasenyutse, gusa nta muntu wahuyemo.

    Ati “Ubufasha turi kubuhabwa, bari kuduha ijerekani, imbegeti [indobo] n'ibyo kurya nabyo bikaza. Kwivuza batuvuriza ubuntu, leta yarakoze, iyo batwishyuza byari kuba ari ikigeragezo.”

    Yakomeje agira ati “Abana bari kubajyana kwiga, bagenda n'amaguru ariko bafashwa n'abantu ba Croix Rouge nibo babajyana. Abato bafite irerero ubu.”

    Seburo Mvukiyehe yakodeshaga hafi y'umugezi wa Sebeya, inzu ye yarasenyutse. Ubu ari mu nkambi kandi ashima ko hari ubufasha we n'umuryango we bahabwa.

    Ati “Baduha byose, baduhaye n'imyenda. Abana ni bo bayibonye mbere kuko bo bajya kwiga.”

    Ku wa Gatanu, Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo, aganira n'abaturage bacumbikiwe kuri site ya Nyemeramihigo, arabahumuriza, abizeza ko leta izakomeza kubaba hafi.

    Yijeje aba baturage ko leta iri gukora ibishoboka byose kugira ngo abagizweho ingaruka n'ibi biza basubire mu buzima busanzwe kandi mu gihe cya vuba.

    Ati “Dushakisha ibishoboka byose kugira ngo dushobore kubafasha muri ibi bihe bitoroshye murimo ndetse mu gihe gito gishoboka abashobora gusubira mu byabo bashobore kuba babisubiramo ariko ubu cyane cyane turacyahanganye no kugira ngo mushobore kugira ubuzima no muri iki gihe mutari mu ngo zanyu, cyangwa se mudashobora kwikorera imirimo musanzwe mukora.”

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire kigaragaza ko nibura habonetse miliyari 30 Frw, abafite inzu zasenyutse burundu babasha gufashwa bakubakirwa izindi.

    Ikigo gishinzwe iterambere ry'Imihanda, RTDA, cyo kigaragaza ko kugira ngo hasanwe imihanda n'ibiraro byangiritse, hasabwa nibura miliyari 120 Frw.

    Inzu 5963 zasenywe n’ibi biza mu Burengerazuba, Amajyepfo n’Amajyaruguru

    Abantu 135 nibo bamaze kwitaba Imana bahitanywe n’ibiza

    Leta ikomeje gufata mu mugongo ababuze ababo

    Amafoto: Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imibare-y-abahitanywe-n-ibiza-yageze-ku-135-umwe-yaburiwe-irengero

  • Imikino yarabuze! Abasore bashyize imitwe hagati y’amaguru y’abakobwa banywa ibintu byari yo (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uhushije ujombamo! Abasore bashyize imitwe hagati y'amaguru y'abakobwa banywa ibintu byari yo.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'abasore n'abakobwa baba bari gukina umukino wo kunywa jus aba ari mu gacupa nako kari hagati y'amaguru y'abo bakobwa.

    Abo basore baba bafunze mu maso ni uko bagafata umuheha bakawushyira mukanwa maze bagashaka ukuntu bawinjiza muri rya cupa riba riri hagati y'amaguru.

    VIDEWO

    Source : https://yegob.rw/imikino-yarabuze-abasore-bashyize-imitwe-hagati-yamaguru-yabakobwa-banywa-ibintu-byari-yo-videwo/

  • Byatumye arokora ubuzima bw’umuzukuru we: Umusaza w’imyaka 72 yarokoye umwuzukuru kubera kwisiga ibirungo byo mu maso bizwi nka make up – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusaza w'imyaka 72 wo mu gihugu cy'Ubushinwa yafasha umwanzuro udasanzwe wo kwisiga ibirungo byo mu maso bizwi nka make up bisanzwe byisigwa n'abakobwa kugira ngo biyongerere ubwiza kugira ngo atabare umwuzukuru we.

    Umusaza witwa Zhu Yunchang yafashe umwanzuro ukakaye nyuma wo kwisiga ibirungo byongera ubwiza (make up) kugira ngo arangaze abantu bakoresha urubuga rwa YouTube maze abone amafaranga menshi yakuvuza umwana w'umwuzukuru we kubera umuryango ntabushobozi warufite.

    Zhu yiyemeje igikorwa kitakorwa na buri muntu wese kugira ngo arokore ubuzima bw'umuzukuru we warurembye cyane kandi umuryango udafite ubushobozi bwo kwishyura amafaranga bakwanga n'ibitaro kugira ngo bimwiteho kandi Zhu nawe yari yarasezerewe mu kazi ari mu biruhuko byizabukuru.

     

    Source : https://yegob.rw/byatumye-arokora-ubuzima-bwumuzukuru-we-umusaza-wimyaka-72-yarokoye-umwuzukuru-kubera-kwisiga-ibirungo-byo-mu-maso-bizwi-nka-make-up/