Blog

  • ‘Yarize arahogora’ umukobwa yabaye nk’umusazi ubwo umukunzi we yamwihakanaga kandi bamaranye imyaka 2 bakundana(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Yarize arahogora' umukobwa yabaye nk'umusazi ubwo umukunzi we yamwihakanaga kandi bamaranye imyaka 2 bakundana(Videwo)

    Ibi byabereye mu kiganiro kitwa 'Loyalty Test' tugenekereje mu kinyarwanda ni ugupima ubupfura cyangwa ubunyangamugayo.

    Muri iki kiganiro utanga nimero y'umukunzi wawe bakamuhamagara bakamubaza izina ry'umukunzi nawe nyiri ubwite wiyumvira.

    Gusa umuhungu bahamagaye basanze atendeka aho kuvuga uwo bamaranye imyaka 2 yavuze ko uwo afite bamaranye amezi abiri gusa, uyu mukobwa yishwe n'agahinda arizwa n'uko yakundaga utamukunda ndetse utanamuzirikana.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/yarize-arahogora-umukobwa-yabaye-nkumusazi-ubwo-umukunzi-we-yamwihakanaga-kandi-bamaranye-imyaka-2-bakundanavidewo/

  • Miss Rwanda Ishimwe Naomi yatomoye umukunzi we karahava asaba n’abandi kwerekana abakunzi babo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyampinga w'u Rwanda 2020, Ishimwe Naomi nyuma y'uko hari hatangiye kwibazwa ku cyabaye kuri Instagram ye, we n'umukunzi we Michael Tesfay, bongeye gushyira agatima impembero abakunzi babo.

    Kuri ubu Naomie yifashishije indirimbo ya Darassa na Bien yitwa 'No Body', yatomoye umukunzi we karahava.

    Naomie yakoresheje amagambo agira ati 'Ndasenga cyane ngo ntazirengagiza, nta numwe unkunda nk'uko ubikora' mu mashusho abagaragaza bombi.

    Naomie kandi yahise asaba abamukurikira gushyira hanze abo bakundana kuko ari umunsi mukuru wabo.

    Kuva mu ntangiriro z'umwaka ushize nibwo amakuru y'urukundo rwa Miss Nishimwe Naomie n'uyu musore yatangiye gusakara mu itangazamakuru ndetse kuva icyo gihe nabo ntibigera bongera guhisha urwo bakundana.

    Source : https://yegob.rw/miss-rwanda-ishimwe-naomi-yatomoye-umukunzi-we-karahava-asaba-nabandi-kwerekana-abakunzi-babo/

  • Jaguar yiroshye mu mazi abira yijundikwa na D… – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Charles Njagua uzwi ku izina rya Jaguar, yitaye mu mazi abira nyuma yo gukorana indirimbo n’umwe mu bahanzi basinye amasezerano muri Label ya Wasafi, indirimboye yiswe “Unthikable”, amashusho yayo akaba yarakorewe mu gihugu cya Kenya.

    Kuri 11 Gicurasi ni bwo iyi ndirimbo yageze ku rukuta rwe rwa Youtube, ariko igitangaje uwo bakoranye indirimbo Lava Lava we yakomeje arituriza bigaragara ko n’ubwo bakoranye indirimbo atigeze na rimwe yishimira Jaguar, kuko nta mbaraga yigeze ashyira mu kwamamaza iyi ndirimbo.

    Ku makuru Jaguar yahaye ‘Content creator’, yavuze ko Diamondi nk’umuyobozi wa Wasafi atigeze yishimira uburyo bakoranyemo iyi ndirimbo ari nayo mpamvu igomba guhagarara. Ariko nanone Jaguar ku ruhande rwe avuga ko iyi ndirimbo “Unthinkable” ari igitekerezo cye kuko hashize imyaka 7 ayanditse, ikindi nawe yemera ko atigeze abanza kuvugana na Label ya Wasafi.

    Jaguar avuga ko yivuganiye na Lava Lava kuwa 10 Gicurasi 2023, amusaba ko iyo ndirimbo baba bayihagaritse, amusubiza ko ategereje icyo Management iri bwemeze. 

    Nubwo Jaguar yabazaga Lava Lava byinshi, nawe yaje kumenya ko impamvu byose bitari gukunda ari uko yari kubanza kwishyura amafaranga Wasafi ibintu bikabona kujya mu buryo. Mu magambo ye, ati: “Lava Lava twahuriye muri studio imyaka ibiri ishize, yumva indirimbo yanjye arayikunda, maze yandika igice cye kuko njye nari nararangije ibyanjye”.

    Jaguar akimara kubona ko atabona icyo yakwireguza muri Wasafi, yahise yiyemeza kubareka indirimbo arabyihorera. Aragira ati: “Iracyafitwe na Wasafi ariko ndabyihoreye nabo byabatwaye igihe kinini, indirimbo ndayibarekeye ibyiza biri imbere”.

    Wasafi kugeza n’ubu nta kintu iratangaza kuri iyi nkuru. Wasafi ni Lebal yashinzwe n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afrika, Diamond, ikaba igenda izamura impano zitandukanye, aho kuri ubu habarizwamo abahanzi Diamond, Mboso, Zuchu, Lava Lava n’abandi benshi.

    Ikindi ni imwe muri studio zikomeye ku isi kuko abahanzi b’ibyamamare bakorera indirimbo zabo muri iyi Label, twavugamo, Rick Ross, Omarius, Neyo, Tiwa Savage Mr Flouver, Davido, Yemi Alade, Peace quare,n ‘abandi.

    Indirimbo bakoranye bayise “Unthinkable”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129323/jaguar-yiroshye-mu-mazi-abira-yijundikwa-na-diamond-129323.html

  • Kayonza: Batega moto ya 2000Frw bagiye kwiyogoshesha kubera kutagira amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Umuriro w'amashanyarazi ni kimwe mu byibanze Leta y'u Rwanda irajwe ishinga no kugezaho abanyarwanda aho yihaye intego ko mu mwaka wa 2024 kuwugeza ku baturage bizaba ari 100%. Nubwo bimeze bityo ariko, haracyari bamwe mu baturage batuye mu mirenge itandukanye bakigorwa no kuwugezwaho nkuko abo mu Murenge wa Kabarondo babibwiye IGIHE.

    Ni ikibazo gifitwe n'abaturage bo mu midugudu ine yegeranye yo mu Murenge wa Kabarondo mu Kagari ka Cyabajwa, iyo midugudu irimo uwa Busindu igice kimwe, Rugwagwa, Nkuba II na Nkuba I. Abahatuye bavuga ko bagorwa no kujya kwiyogoshesha n'izindi serivisi zisaba umuriro ngo kuko bituma batanga 2000 Frw kuri moto kugira ngo bagere ahari umuriro.

    Umuyobozi w'Umudugudu wa Nkuba I, Bikomindera Joseph, yabwiye IGIHE ko buri muyobozi wese uhageze ngo bamubwira iki kibazo akababwira ko bikiri mu nyigo ku buryo ngo iyo nyigo batazi igihe izarangirira.

    Ati ' N'ubu kugira ngo umuturage ave inaha ajye kwiyogoshehsa cyangwa gushesha ibigori ni ibintu bigoranye, kuva hano ujya kwiyogoshesha utega moto 1000 Frw kandi ugiye gutanga 500 Frw ngo bakogoshe, bivuze ko iyo ushaka kwiyogoshesha bigutwara 2000 Frw ya moto.'

    Mushimiyimana Jeannette we yavuze ko kutagira umuriro ngo bibabera inzitizi yo kwiteza imbere mu buryo bugaragara, yavuze ko ubu bamwe bihebye kubera guhora babwirwa ko benda kuwubazanira imyaka ikabaye myinshi nta gikorwa ngo bawubone.

    Ati 'Urabona ntabwo dutuye kure cyane y'ibiro by'Umurenge wacu, ariko ubu inaha ntushobora kubona agafanta gakonje nk'ahandi, kujya kogoshesha abantu wenda nka batatu ni ukubipangira ingengo y'imari, ntawagura televiziyo inaha ubu tuyireba twagiye kwiyogoshesha, kandi dutuye mu Mudugudu mwiza usa neza ariko twibaza icyo tuzira bikatuyobera.'

    Mushimiyimana Honorine we yagize ati ' Icyo nasaba Leta ni ukuduha umuriro natwe tukiteza imbere nk'abandi banyarwanda kuko nkanjye kuva mvutse nakuze batubwira ko bakoze inyigo, buri muyobozi wese tumubwira iki kibazo ariko nta numwe uragikemura.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko hari umushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi wenda gutangira gushyirwa mu bikorwa muri Nyakanga ukazageza amashanyarazi ku ngo ibihumbi 21 harimo n'abaturage bo muri uyu Murenge, aho yabijeje ko umuriro uzabageraho vuba bidatinze.

    Ati 'Abaturage twababwira ko bashonje bahishiwe kuko ntabwo ari ibintu biri mu nzagihe cyane ahubwo ni ibikorwa biteganyijwe kandi bizakorwa vuba.'

    Kuri ubu Akarere ka Kayonza kageze kuri 75% mu kwegereza amashanyarazi abaturage, hakaba hari umushinga uzaterwa inkunga na Banki y'Isi ukazageza amashanyarazi mu ngo ibihumbi 21, kuri ubu hari abaturage 2500 bari kwegerezwa amashanyarazi muri uyu mwaka w'ingengo y'imari mu gihe kuva muri Nzeri abandi 3500 nabo bazatangira kuyagezwaho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-batega-moto-ya-2000frw-bagiye-kwiyogoshesha-kubera-kutagira

  • Rwamagana: Urubyiruko rwagaragaje bimwe mu bibazo bibangamiye demokarasi n'uburenganzira bwa muntu – #rwanda #RwOT

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023 ubwo Ikigo gikora ubushakashatsi bugamije ubusabane n'amahoro ( IRDP) cyahurizaga hamwe urubyiruko rugera kuri 27 barimo abiga mu mashuri, abatiga ndetse n'abahanzi hagamijwe kubaka ubushobozi bw'urubyiruko no kuganira ku buzima bw'igihugu hakoreshejwe ubuhanzi.

    Muri ibi biganiro urubyiruko rwagaragaje zimwe mu mbogamizi babonye iwabo zibangamiye demokarasi n'uburenganzira bwa muntu. Ibi bibazo babibonye binyuze mu kugaragaza ibibazo byinshi bigaragara aho baba bagenda babyegeranya bakuramo ibikomeye bikwiriye kwitabwaho.

    Mukashema Patience wiga mu mashuri yisumbuye yavuze ko mu bibazo by'ibanze babonye bibangamiye demokarasi ari uko ngo hari imihigo imwe n'imwe usanga abaturage batagishwa inama mbere yo kuyikora, bagasanga ari kimwe mu bibangamiye demokarasi kandi bikwiriye kwitabwaho muri Rwamagana.

    At ' Ku burenganzira bwa muntu twabonye ko umutekano muke ari wo uza ku isonga, buri wese yagiye areba ikibazo kibangamiye abatuye mu gace atuyemo turabyegeranya dukuramo bitatu bya bibazo bitatu twaratoye dusanga icya mbere ni umutekano muke ukunze guterwa n'abajura.'

    Biruta Yassin yavuze ko kuri ubu bagiye kwifashisha ibihangano mu kwerekana ibi bibazo bagiye babona, aho bamwe bazagenda babikinamo ikinamico, abahanzi bahange indirimbo zigaragaza bya bibazo abandi bakoreshe n'ibindi bihangano ku buryo inzego zibimenya zikagira n'icyo zibikoraho.

    Umuyobozi wa IRDP, Prof. Nzahabwanayo Sylvestre, yavuze ko imbogamizi uru rubyiruko rwagaragaje, bazigeza ku nzego bireba kugira ngo zizishakire umuti urambye.

    Ati ' Ubuyobozi bw'Akarere hano bwari buhagarariwe, inzego z'umutekano nazo zari zihagarariwe, twanzuye ko tugiye guhuza iri tsinda na bariya bayobozi kugira ngo bakomeze kuganira kuri ibi bibazo hagamijwe gukurikirana ibibazo biri muri demokarasi n'uburenganzira bwa muntu kugira ngo hashakwe umuti wabyo.'

    IRDP ari nayo iri gufasha uru rubyiruko, ni Ikigo gikora ubushakashatsi bugamije ubusabane n'amahoro gikorera mu turere turindwi ari two Rwamagana, Bugesera, Kicukiro, Gicumbi, Rubavu, Huye na Gisagara.

    Kuri ubu bafite urubyiruko 189 rwo muri utu turere rwagiye rukora ubushakashatsi ku bibazo bibangamiye demokarasi n'uburenganzira bwa muntu aho rutuye bakaba bari kurufasha kubigaragariza ubuyobozi.

    Biruta Yassin yavuze ko bazifashisha ibihangano mu kugaragaza ibibangamiye demokarasi n'uburenganzira bwa muntu

    Mukashema Patience yasabye ubuyobozi kurushaho gusobanurira imihigo abaturage

    Bifashishije imikino inyuranye

    Nzahabwanayo uhagarariye IRDP yavuze ko bazakomeza gufasha urubyiruko

    Bagaragaje ibibangamiye demokarasi mu ndirimbo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-urubyiruko-rwagaragaje-bimwe-mu-bibazo-bibangamiye-demokarasi-n

  • Kwibuka29 : NIRDA yibutse abahoze ari abakoze ba IRST bazize Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 12 Gicurasi 2023 mu Karere ka Huye cyahereye ku biro by'iki kigo ahakorera Ishamindetse ry'Ubushakashatsi n'Iterambere no Kurwibutso rwa Jenoside rwa Kaminuza y'u Rwanda ruruhukiyemo imibiri y' abahoze ari abakozi ba IRST ubu yahindutse NIRDA.

    Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame yihanganishije imiryango yabuze ababo batwawe ubuzima na Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima b'inzirakarengane zirenga miliyoni.

    Dr. Christian Sekomo Birame yahamagariye abasigaye gukomera kandi bagahora barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse batibagiwe guhangana n'abayipfobya bose yaba abari mu Rwanda no hanze yarwo.

    Yashimye ingabo za RPA batanze ubuzima bwabo kugira ngo bahagarike Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse na Leta iha Abanyarwanda bose uburenganzira bungana n'amahirwe yo kubaho neza bitandukanye na guverinoma yayibanjirije yaranzwe n'imvugo z' urwango zitegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Claire Mukeshimana Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda (MINICOM) ushinzwe Imirimo Rusange yavuze ko kuba hari abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ari ikimenyetso n'ibyiringiro by'ubuzima yongeraho ko Guverinoma ihora ishyira ingufu mu gufasha imiryango y'abarokotse mu gukomeza kubaka ejo hazaza heza.

    Ati: “Tuzakomeza gukora ubuvugizi kugira ngo hakorwe ubushakashatsi buhagije kugira ngo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yandikwe neza kugira ngo Isi yose imenye akaga igihugu cyacu cyanyuzemo mu 1994.'

    Mukeshimana yasabye abakozi muri rusange gukora ibishoboka byose bakarwanya imvugo z'urwango ndetse no kwirinda ko Jenoside yakongera kubaho mu Rwanda cyangwa ahandi ku Isi.

    Yasabye abakozi kunga ubumwe ndetse no gukomeza guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bakibuka biyubaka.

    Urujeni Assumpta, umwe mu barokotse Jenoside wahoze ari Umukozi wa NIRDA yagarutse ku ngorane abarokotse Jenoside banyuzemo by'umwihariko abakoraga muri IRST.
    Yavuze ko abazize Jenoside bishwe n'abo babanaga kandi bakoranaga umunsi ku wundi.

    Avuga ko atariyumvisha ukuntu abantu b'abahanga n'abashakashatsi bananiwe kurinda abakozi ahubwo bamwe muri bo bakishora mu bwicanyi bw'abo bakoreshega.

    Muri uyu muhango wo Kwibuka bwabanjirijwe n'iroro ryo kwibuka, wanaranzwe n'igikorwa cyo kuremera abatishoboye aho abakozi ba NIRDA bishyuriye Ubwisungane mu kwibaza abantu 150 bo mu Karere ka Huye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kwibuka29-nirda-yibutse-abahoze-ari-abakoze-ba-irst-bazize-jenoside-yakorewe

  • Madamu Jeannette Kagame yarebye umukino REG B… – #rwanda #RwOT

    Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu ubera muri BK ARENA. Ikipe ya REG BBC niyo byarangiye itsinze APR BBC amanota 93-73. 

    REG BBC niyo yateguye uyu mukino wa gishuti mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma ya Basketball Africa League (BAL) aho izaba ihagarariye u Rwanda. Iyi mikino  izabera mu Rwanda muri BK Arena kuva tariki ya 21 kugeza 27 Gicurasi 2023.

    Uyu mukino kandi warebwe na Madamu Jeannette Kagame ari kumwe n’umwuzukuru we, aho bari bagiye gushyigikira Ian Kagame usanzwe ukina mu ikipe ya APR BBC. 

    Nk’uko mu mafoto bigagara, hari aho Ian Kagame yari ari mu karuhuko maze ajya kuganiriza Anaya Ndengeyingoma, ubona bishimishije.

    Lt. Ian Kagame aganira na Anaya 

    Madamu Jeannette Kagame yari yishimiye kureba umukino

    Ni umukino wari uryoheye ijisho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129319/madamu-jeannette-kagame-yarebye-umukino-reg-bbc-yatsinzemo-apr-bbc-ikinamo-lt-ian-kagame-a-129319.html

  • Sports Room: Rayon Sports yatanze ubwiyunge,… – #rwanda #RwOT

    Ni mu kiganiro Sports Room cyo kuri uyu wa Gatandatu, cyabaye nyuma y’umukino wahuje Rayon Sports yanganyijemo na Mukura Victory Sports igitego 1-1. 

    Guss Bigirimana ukorera Rayon Sports, yatangaje ko Mukura bigendanye n’uko yatangiye umwaka w’imikino ntako itagize, ahubwo abafana bayo bakwiye kwishimira uko ikipe yitwaye.

    Guss yakomeje avuga ko ikipe ya APR FC mu gihe yaramuka idakuyemo Kiyovu Sports, yaba igana mu bihe bibi byo kudasohokera igihugu.

    Lorenzo nawe yunze mu rya Guss avuga ko APR FC iramutse idasohokeye u Rwanda yaba ibonye isomo rituma isubira ku bakinnyi b’abanyamahanga. 

    Muri iki kiganiro Rujugiro ufana APR FC yaje gusanga aba banyamakuru mu kiganiro ndetse yemeza ko Kiyovu Sports uyu mwaka nta gikombe izegukana.

    KANDA HANO UREBE IKIGANIRO CYOSE


    Guss Bigiramana ni umwe mu banyamakuru bagiranye ikiganiro na InyaRwanda 

    Lorenzo Musangamfura nawe yari umwe mu banyamakuru baganiriye na InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129327/sports-room-rayon-sports-yatanze-ubwiyunge-mukura-ikora-iyo-bwabaga-lorenzo-na-guss-mu-kig-129327.html

  • Igisubizo cya Haringingo ku ikipe yifuza guhura nayo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro #rwanda #RwOT

    Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis avuga ko ikipe iyo ari yo yose bazahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro biteguye nta n’imwe ibateye ubwoba.

    Rayon Sports ni yo kipe yakatishije bwa mbere itike yo ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ni nyuma yo gusezerera Mukura VS iyitsinze ibitego 4-3 mu mikino yombi.

    Haringingo abajijwe ikipe yifuza guhura nayo ku mukino wa nyuma hagati ya APR FC na Kiyovu Sports, yavuze ko izahagera ayiteguye neza.

    Ati “Ikipe yose tuzahura, Kiyovu tumaze gukina, APR FC tumaze gukina, uwo ari we wese turamwiteguye kuko ndibaza ko urebye uburyo dukinnye iyi mikino ya nyuma urabona ko abakinnyi bameze neza, ni bakinnyi navuga ko bazi icyo bashaka, rero ikipe iyo ari yo yose yaba APR, yaba Kiyovu izagira amahirwe ko twahurira ku mukino wa nyuma twebwe turiteguye.”

    Ku munsi w’ejo ku Cyumweru nibwo hazarara hamenyekanye ikipe izasanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma hagati ya APR FC na Kiyovu Sports. Umukino wa nyuma uteganyijwe tariki ya 3 Kamena 2023 ukazabera i Huye.

    Haringingo yavuze ko ikipe yose bazahura ayiteguye neza cyane

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igisubizo-cya-haringingo-ku-ikipe-yifuza-guhura-nayo-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-amahoro

  • Ntiyagombaga kuyigumamo: Umuhanzi Davido yatangaje ko yahunze inzu ye kubera impamvu ikomeye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukomeye cyane wo mu gihugu cya Nigeria witwa David Adeleke wamamaye cyane ku izina rya Davido aherutse guhura n'ibyago bikomeye cyane apfusha umwana we yakundaga cyane aguye mu bwogero (Pisine).

    Davido yatangaje ko yahunze inzu ye maze agahita ayishyira ku isoko kubera ko iyi nzu ariyo yapfiriyemo umuhungu we witwa Adeleke Junior w'imyaka itatu gusa y'amavuko tariki 31 Ukwakira 2022 akaba yarapfiriye muri Pisine yiyi nzu akaba ari bintu byashenguye umutima w'umuhanzi Davido n'umugore we Chioma.

    Ubu mu gihe iyi nzu ihenze cyane umuhanzi Davido yayihunze irigukodeshwa akavagari k'amafaranga arenga miliyoni 150 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Source : https://yegob.rw/ntiyagombaga-kuyigumamo-umuhanzi-davido-yatangaje-ko-yahunze-inzu-ye-kubera-impamvu-ikomeye/