Blog

  • Mbega umusore ugira isoni! Christopher bamusanze mu kabyiniriro ka ni joro  (night club) ahita yihisha (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mbega umusore ugira isoni! Christopher bamusanze mu kabyiniriro ka ni joro  (night club) ahita yihisha. 

    Ubwo abahanzi batandukanye ndetse n'abandi bantu bari bagiye mu kabyiniriro ka ni joro (night club) bahuriyemo n'umuhanzi Muneza Christopher. 

    Ubwo bagerageza ku mufoto nyiyabemereye ahubwo y'ipfutse ibiganza mu maso arihisha.

    Source : https://yegob.rw/mbega-umusore-ugira-isoni-christopher-bamusanze-mu-kabyiniriro-ka-ni-joro-night-club-ahita-yihisha-amashusho/

  • Burya koko izina niryo muntu: Ubwiza bw’umuhanzikazi Bwiza bwatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo kugaragara mu ishusho nshya (amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi nyarwanda umaze kwigarurira imitima ya benshi mu gihugu cy'u Rwanda Bwiza yongeye kuvugisha benshi mubamukurikira ku mbuga nkoranyambaga bitewe n'amafoto agaragaza ubwiza bwe yari yashyizeho.

    Bwiza wamamaye cyane mu ndirimbo zitandukanye harimo nkiyo yise 'Ready' yakunzwe na benshi ndetse ikamuhindurira amateka ndetse akongera gushimangira ubuhanga bwe ubwo yakoranaga indirimbo n'umuhanzi Juno Kizigenza uri mubakunzwe cyane mu Rwanda bakayita 'Soja' uyu muhanzikazi yongeye kuvugisha imbaga y'abantu ubwo yashyiraga ku rubuga rwa Instagram amafoto meza cyane.

    Amafoto y'umuhanzikazi Bwiza yavugishije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram:

    Bimwe mu byo abantu bagiye bavuga ku mafoto y'umuhanzi Bwiza:

    Source : https://yegob.rw/burya-koko-izina-niryo-muntu-ubwiza-bwumuhanzikazi-bwiza-bwatumye-abantu-bacika-ururondogoro-nyuma-yo-kugaragara-mu-ishusho-nshya-amafoto/

  • Dore ibintu 6 abagabo n’abasore baba bashaka mu rukundo ariko badashobora ku kubwira! Ibyo bigatuma ubafata uko batari – YEGOB #rwanda #RwOT

    Dore ibintu 6 abagabo n'abasore baba bashaka mu rukundo ariko badashobora ku kubwira! Ibyo bigatuma ubafata uko batari.

    Abagabo ni abantu bagorwa cyane no kuvuga icyo bashaka mu rukundo, bigatuma rimwe na rimwe ubafata uko batari kuko baba batavuze icyo bashaka.

    Ibi bitandatu ni bimwe mubyo abagabo baba bifuza guza bakaba batapfa ku bikubwira.

     

    1.Guhoberwa : Umugabo wese uri mu rukundo aba yifuza guhoberwa gusa aba yumva ari ikintu kigayitse gusaba umugore ngo amuhobere, wowe mugore uba ugomba kwibwiriza.

    2. Gusomana: akenshi umusore cyangwa Umugabo ntashobora ku kubwira ngo wamaye aka bizu, kuko aba yumva bigayitse gusaba akabizu.

    3. Aba ashaka umwanya wo kuganira nawe, gusa yakubwira ngo waretse tugahura tukaganira, rimwe na rimwe ushobora kubyanga ariko ntiyakubwira ko utajya umuha umwanya.

    4. Imibonano mpuzabitsina, umugabo wese wiyubaha ntiyapfa ku kubwira ngo uzaze dukore imibonano mpuzabitsina, ahubwo ni ibintu byikora.

    5. Ubufasha, akenshi iyo umugabo ari mu bibazo aba akeneye ubufasha bwawe gusa atabikubwira, rimwe na rimwe aba akeneye amafaranga ariko atabivuga.

    6. Kwitabwaho, akenshi hari ubwo umusore aguha amafaranga warangiza ukagenda ukigurira utuntu twawe gusa, sibyiza kuko nawe aba ashaka ko wamugurira n'umwenda, umugati se cyangwa ikindi kintu, gusa we ntiyabikubwira.

    Source : https://yegob.rw/dore-ibintu-6-abagabo-nabasore-baba-bashaka-mu-rukundo-ariko-badashobora-ku-kubwira-ibyo-bigatuma-ubafata-uko-batari/

  • Yamugiye hejuru avuza induru! Umuherwekazi Kate Bashabe wakinaga n’imbwa ye yamugiye hejuru aratabaza – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamideri w'umuherwekazi Kate Bashabe, yagaragaye arimo akina n'imbwa ye maze ubwo yagwaga hasi iyi mbwa yahise imwurira imujya hejuru avuza induru.

    Ni amashusho yasangije abamukurikira ku rukuta rwe rwa Instagram, amugaragaza arimo yishimiye gukina n'iyi mbwa ye.

    Reba videwo aho hasi:

    Source : https://yegob.rw/yamugiye-hejuru-avuza-induru-umuherwekazi-kate-bashabe-wakinaga-nimbwa-ye-yamugiye-hejuru-aratabaza-videwo/

  • Rwabuze gica: Abakunzi bagasobanuye bananiwe kwemeza umusobanuzi bazareba filime ye nyuma y’uko Rocky Kimomo na Junior Giti basonuye filime imwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abantu benshi mu Rwanda bakuze bareba filime zisobanuye mu Kinyarwanda izo benshi bakunze kwita agasobanuye gusa kugeza magingo aya ntawatinya kuvuga ko agasobanuye kagikunzwe cyane.

    Mu Rwanda hari abasobanuzi ba filime zagasobanuye bamaze kwigarurira imitima ya benshi nyuma ya nyakwigendera Yanga aribo Rocky Kimomo na Junior Giti umuvandimwe wa Yanga gusa aba basobanuzi ba filime abakunzi babo bantaniwe kumvikana ku musobanuzi bazareba filime ye nyuma y'uko aba bombi basobanuye filime imwe.

    Umunyamakuru Murungi Sabin yabajije abakurikira Isimbi TV ku rubuga rwa Instagram umusobanuzi bazarebera filime ye nyuma y'uko aba bombi bakoze filime yitwa 'Sisu' maze abakunzi babo ntibaripfana kuko buri wese yagiye avuga filime y'umusobanuzi azareba bitewe nuwo akunda ndetse nicyo amukundira.

    Na we ihere ijisho bimwe mu byo abakunzi ba Rocky Kimomo ndetse na Junior Giti bagiye batangaza:

    Source : https://yegob.rw/rwabuze-gica-abakunzi-bagasobanuye-bantaniwe-kwemeza-umusobanuzi-bazareba-filime-ye-nyuma-yuko-rocky-kimomo-na-junior-giti-basonuye-filime-imwe/

  • Umutoma W’umunsi: Ku wa 14/5/2023 – Tereka ayo maso meza yawe. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Tereka ayo maso meza yawe,
    Unyegere numve uko mbaye,
    Ngufate uti: 'ntacyo bitwaye',
    Unyihe na njye ngutware.
    Nkunda ukuntu undeba,
    Iyo nkubwiye ko ureba neza,
    Ngakunda ukuntu uteye,
    Nkagushima ko uteye neza.
    Rero kuko ngukunda,
    Ubu aho uzajya niho nzajya,
    Turi kumwe ntacyo waba.

    Source : https://yegob.rw/umutoma-wumunsi-ku-wa-14-5-2023-tereka-ayo-maso-meza-yawe/

  • Zose zirabikeneye: APR FC na Kiyovu Sports zirikurwanira ibikombe bibiri uyu munsi nibwo ibyazo birara bisobanutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Kiyovu Sports n'ikipe ya APR FC nizo kipe ebyiri zihanganiye ibikombe bibiri bikomeye hano mu Rwanda gusa uyu munsi zifitanye umukino uraza gutuma imwe murizo ariyo isigarana amahirwe yo kwegukana ibikombe bibiri byifuzwa na zose.

    Uyu munsi tariki 14 Gicurasi 2023 saa 15h:00 nibwo ikipe ya APR FC irakira ikipe ya Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium akaba ari umukino usobanuye byinshi kuri aya makipe yombi kuko umukino ubanza bari banganyije 1-1 mu mukino wari wabereye kuri sitade ya karere ka Bugesera kandi n'umukino wagaragayemo imvururu ku mpande zombi ubwo APR FC yatsindaga igitego umusifuzi akacyanga.

    Ikipe ya Kiyovu Sports niyo iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y'u Rwanda ibura imikino ibiri ngo irangire n'amanota 60 ikaba ikurikirwa n'ikipe ya APR FC n'amanota 57 bisonuye neza ko izi kipe zombi zigifite amahirwe yo kwegukana ibikombe bibiri n'ubwo uyu munsi aribwo ikipe iratsinda ariyo irakomezanya ayo mahirwe.

    Source : https://yegob.rw/zose-zirabikeneye-apr-fc-na-kiyovu-sports-zirikurwanira-ibikombe-bibiri-uyu-munsi-nibwo-ibyazo-birara-bisobanutse/

  • Imwe mu mishinga n'ibikorwa byashowemo akayabo bigahombya leta mu 2022 – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta y'umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022, yagaragaje ibibazo biganisha ku bihombo mu bigo bitandukanye, haramutse hatagize igikorwa.

    Ni raporo Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta, Kamuhire Alexis, yamurikiwe Inteko Ishinga Amategeko ku wa 2 Gicurasi 2023.

    Ubwato ku Nkombo

    Mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA) byagaragaye ko hari imishinga yatanzwemo amafaranga menshi, nyamara idindira ryayo rikaba rituma icyo yari yitezweho kitagerwaho.

    Muri iyo harimo uwo kubaka ubwato ku Nkombo aho imirimo yagombaga kuba yararangiye muri Mata 2019.

    Mu Ugushyingo 2022, Umugenzuzi w'Imari ya leta yasanze igeze kuri 56,8%, ni ukuvuga ko imaze kugira ubukererwe bw'imyaka itatu n'amezi atandatu.

    Iyi raporo ivuga ko rwiyemezamirimo yari amaze kwishyurwa arenga miliyoni 1,5 z'amadolari angana na 59% by'agaciro k'isoko (miliyoni zisaga 2,6 z'amadolari).

    Mu gihe igenzura ryakorwaga, rwiyemezamirimo yari akiri gukora imirimo yo mu cyiciro cya mbere muri bitanu biteganyijwe kugira ngo ubwato bube bwuzuye.

    Abakurikiranira hafi iby'uyu mushinga bavuze ko ubukererwe bwatewe n'ibibazo by'ibura ry'ingengo y'imari.

    Umugenzuzi w'Imari we yavuze ko bizatuma inyungu zari zitezwe muri uyu mushinga zitagerwaho nihatagira igikorwa mu maguru mashya.

    Ibyambu bine ku Kiyaga cya Kivu

    Ni umushinga watewe inkunga ya miliyoni zirenga 32,6 z'amadolari yatanzwe na Trade Mark East Africa (TMEA), Ikigo cy'Abaholandi na Guverinoma y'u Rwanda hagamijwe kubaka ibyambu bine byoroshya ubwikorezi mu Kiyaga cya Kivu mu Turere twa Rubavu, Rusizi, Karongi na Rutsiro.

    Ku ikubitiro imirimo yagombaga kurangira mu myaka itanu uhereye mu 2018 kugeza mu 2023 nyamara Umugenzuzi w'Imari ya Leta yasanze harimo ibyuho byinshi.

    Ibyambu bibiri byo mu Turere twa Rubavu na Rusizi byadindiye bigeze hagati ndetse byashowemo miliyoni zirenga 12 z'amadolari. Byagombaga kuzura muri Kamena 2021 ariko imirimo yahagaze igeze ku kigereranyo cya 26%.

    Umugenzuzi w'Imari ya Leta yagaragaje ko guhagarika imirimo byakozwe mu rwego rwo gusubiramo inyigo nyuma y'aho bigaragaye ko iya mbere yakozwe hatitawe ku miterere y'ubutaka. Inyigo ivuguruye yagombaga kurangira muri Kanama 2021 ariko mu Ugushyingo 2022 yari itaremezwa.

    Imirimo yo gutanga amasoko yo kubaka ibyambu bibiri bisigaye, icyo mu Karere ka Rutsiro na Karongi yarahagaze kubera ibura ry'ingengo y'imari.

    Ku kiyaga cya Kivu hari gukorwa umushinga wo kubaka ibyambu bine

    Umuhanda Ngoma-Ramiro

    Umugenzuzi w'Imari ya leta ygaragaje ko icyiciro cya mbere cyo kubaka umuhanda wa Ngoma —Ramiro kiri kugenda gahoro. Ni umuhanda ureshya na kilometero 29,12 wagombaga gutwara miliyari 31,75 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Uyu muhanda wagombaga kuba warangiye mu myaka ibiri uhereye muri Nzeri 2021 ariko mu Ukwakira 2022 imirimo yari igeze ku gipimo cya 17% nyuma y'umwaka umwe itangiye ku buryo biteye impungenge ko izasozwa mu gihe cyagenwe.

    Umuhanda Kibugabuga-Shinga-Gasoro

    Uyu ni undi muhanda wagaragayemo ubukererwe bumaze kugera ku mwaka umwe. Ufite uburebure bwa kilometero 66,55 ukaba ufite agaciro ka miliyari zirenga 40,7 z'amafaranga y'u Rwanda. Byari biteganyijwe ko uzaba warangiye mu Ukwakira 2022 ariko wakorewe igenzura mu mpera z'umwaka ushize imirimo igeze kuri 76,42%.

    Muri iri genzura kandi byagaragaye ko RTDA yishyuye amafaranga y'ikirenga angana na miliyari 1,35 z'amafaranga y'u Rwanda kuri ba rwiyemezamirimo batanze amasezerano arimo ibikorwa cyangwa ibikoresho byisubiramo ku mihanda ya Huye-Kibeho-Munini ureshya na kilometero 66 n'uwa Nyagatare-Rukomo (73,3km).

    Ubukererwe mu gutanga inkunga y'abatishoboye no kugaruza inguzanyo zatanzwe muri VUP

    Muri gahunda yo gufasha abakene, leta yagennye miliyari 7,58 Frw zigenewe abatishoboye, abagore batwite bakennye n'abana ariko raporo igaragaza ko yatinze guhabwa abagenerwabikorwa ku buryo ubukererwe bwageze ku minsi 193 mu turere 15.

    Utwo turere turimo Gisagara, Nyaruguru, Rusizi, Nyamasheke, Rutsiro, Nyabihu, Huye, Ngororero, Gakenke, Burera, Kayonza, Karongi, Bugesera, Nyamagabe na Rubavu.

    Ikindi ni uko hari inguzanyo zatanzwe muri VUP zimaze igihe zitarishyurwa. Kuva mu 2019, LODA ibinyujije mu turere yatanze amafaranga agera kuri miliyari 24,68 Frw ku bagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inguzanyo.

    Inguzanyo zigera kuri miliyari 4,15 Frw ntabwo zigeza zishyurwa zirimo miliyari 1,80 Frw zatanzwe mu 2021.

    Ibihombo mu bigo bishinzwe ingufu n'amazi

    Ikigo gishinzwe gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi (EUCL) cyahombye miliyari 52,5 Frw mu mwaka w'ingengo y'imari warangiye ku wa 30 Kamena 2022 ugereranyije n'inyungu ya miliyari 2,02 Frw cyari cyabonye mu mwaka wabanje.

    Iki kigo cyishyuye miliyari 38, 83 Frw inganda za nyiramugengeri ku giciro gihanitse. Ibyo ngo bizatuma ibihombo bikomeza kwiyongera nk'uko Umugenzuzi w'imari yabigaragaje, nib anta gikozwe.
    Mu kigo gishinzwe gukwirakwiza amazi, isuku n'isukura (WASAC) byagaragaye ko amazi apfa ubusa yakomeje kwiyongera mu 2022.

    Ku mazi yatunganyijwe, WASAC yabashije gucuruza 55% byayo ahwanye na metero kibe miliyoni 37,4 kuri miliyoni 68,1 yatunganyijwe mu mwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

    Bivuze ko andi asigaye angana na 45% atacurujwe, ibyatumye ihomba miliyari 9,91 Frw ufatiye ku giciro cyo hasi (323 Frw kuri metero kibe imwe) na miliyari 27,45 Frw mu gihe yaba yagurishijwe kuri 895 Frw kuri metero kibe.

    Ibikoresho byagombaga gukorwamo muvelo mu mashuri makuru y'imyuga

    Mu Ukuboza 2020, Rwanda Polytechnic yaguze ibikoresho bifite agaciro ka miliyari 6,73 Frw byo gukoresha mu bigo by'amashuri bya IPRC hakorwa muvelo zo gutekamo.

    Ibikoresho bya miliyari 1,14 Frw byari bibitse muri za koleji zitandukanye bidakoreshwa nyuma y'umwaka umwe bitanzwe.

    Umugenzuzi w'imari yasanze hari n'ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 89 Frw byendaga guta agaciro ubwo igenzura ryakorwaga muri Gashyantare 2023.

    Muri iyi raporo avuga ko atigeze agaragarizwa inyandiko zisobanura umubare wa muvelo zizakorwa n'ingano yazo, ibishobora gutuma bimwe mu bikoresho bita agaciro bigahombya leta amafaranga atari make.

    Kwishyura imirimo itarakozwe cyangwa ikishyurwa inshuro ebyiri

    Muri Nyakanga na Kanama 2021, Ikigo Gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi (RAB) cyatanze amasoko yo gutunganya imishinga yo kuhira imyaka i Mahama icyiciro cya mbere n'icya kabiri afite agaciro ka miliyoni zirenga 26,7 na miliyoni 27,8 z'amadolari nk'uko bikurikirana.

    Kugendera ku biciro biri hejuru mu mushinga wa Mahama1 byatumye agera kuri miliyari 1,7 Frw ahomba naho kuri Mahama2 hahombye miliyari 1,12 Frw.

    Mu Rwego Ngenzuramikorere (RURA) ho amafaranga yagombaga gukoreshwa mu kubaka Icyicaro gikuru yarenzeho agera kuri miliyari 2,62 Frw.

    Ayo mafaranga yakomotse ku kwishyura hashakwa ingwate yo kurangiza imirimo arenga miliyoni 711, 5 Frw, ayishyuwe kabiri ku bikoresho byo kubaka, amazi, umuriro, umutekano n'ibindi byo kuri site kandi byari byarabazwe mu mirimo yagombaga gukorwa. Ibyo byatwaye miliyari 1,8 Frw byiyongeraho imirimo yishyuwe itarakozwe, ifite agaciro ka miliyoni 74 Frw.

    Igenzura ryerekanye ubukererwe mu mushinga wa VUP


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imwe-mu-mishinga-n-ibikorwa-byashowemo-akayabo-bigahombya-leta-mu-2022

  • Waruziko ibinini bisinziriza bishobora kuvura imwe mu ndwara yabanye abantu benshi akarande ? – YEGOB #rwanda #RwOT

    Waruziko ibinini bisinziriza bisinziriza bishobora kuvura imwe mu ndwara yabanye abantu benshi akarande ?

    Nk'uko ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko hari abantu benshi bafite indwara yo kudasinzira gusa ibi binini bisinziriza bishobora gukiza iyi ndwara nk'uko byagaragaye.

    Kimwe mu bigaragazwa n'abashakashatsi nk'ikimenyetso cy'ibanze cy'indwara ya 'Alzheimer, itera abantu kwibagirwa bya hato na hato, ni ukubura ibitotsi cyangwa kudasinzira neza.

    Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Washington, Ishami ry'Ubuvuzi mu gace ka Saint-Louis, mu majoro abiri bamaze bakora igerageza, babashije kubona ko abantu bafashe ibinini bisinziriza mbere yo kujya kuryama, uretse kubafasha gusinzira, byanagize uruhare mu kugabanya 'protéines' z'ingenzi zizwiho kongera ubukana bwa Alzheimer.

    Mu ikorwa ry'ubu bushakashatsi, hifashishijwe imiti izwi ku izina rya 'suvorexant', yamaze kwemezwa n'ubuyobozi bushinzwe iby'ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa; ikaba yaremejwe nk'izajya yifashishwa mu buvuzi bw'abantu bafite ikibazo cyo kubura ibitotsi.

    Nubwo ibyavuye muri ubu bushakashatsi bitanga icyizere, ababukoze bavuga ko bukiri mu cyiciro cy'ibanze.

    Bahamya ko hagikenewe gukorwa ubwisumbuyeho hagamijwe kureba ko ikoreshwa ry'igihe kirekire ry'iyo miti ridashobora guteza ibindi bibazo by'ubuzima, hakanarebwa igipimo umuntu akwiye kuba afata no kumenya neza koko niba byakingira umuntu guhura n'ikibazo cyo kwibagirwa, bivanze no kubura ibitotsi.

    Ubusanzwe ikoreshwa ry'imiti isinziriza rirabujijwe ku bantu basanganywe zimwe mu ndwara zibasira ubuzima bwo mu mutwe, icyakora hari ubwo abaganga bashobora kubwira umuntu kugerageza iyo miti ariko by'igihe gito mu gihe ikibazo cyo kudasinzira kimukomereye cyane kandi indi miti ntacyo yabashije kumufasha.

    Source : https://yegob.rw/waruziko-ibinini-bisinziriza-bishobora-kuvura-imwe-mu-ndwara-yabanye-abantu-benshi-akarande/

  • “Umuhungu nawe yinjyiye muri Barbas” Umuhanzi Davis D yongeye kuvugisha imbaga y’abantu ubwo yinjiraga nk’Umwami mu modoka yakataraboneka (amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi ukunzwe cyane hano mu Rwanda Davis D benshi bakunze kwita Umwami w'abana nawe akaryungamo yongeye kuvugisha imbaga y'abantu ubwo yagaragaraga mu modoka iri muzigurwa agatubutse ku Isi.

    Davis D uru kubarizwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize amashusho ku rubuga rwe rwa Instagram amugaragaza ari kugenda asatira imodoka ihenze cyane ya Barbas afite n'icupa ry'inzoga ihenze mu ntoki maze akingurirwa umuryango nk'Umwami n'umwe mu bashinzwe ku murindira umutekano akaba ari bintu byavugishije benshi bakurikirana uyu musore kuri Instagram.

    Amashusho ya Davis D yavugishije bamwe mubamukurikira ku rubuga rwa Instagram:

    Bimwe mu byo abamukurikira umunsi ku munsi bagiye batangaza nyuma yo kubona aya mashusho:

    Source : https://yegob.rw/umuhungu-nawe-yinjyiye-muri-barbas-umuhanzi-davis-d-yongeye-kuvugisha-imbaga-yabantu-ubwo-yinjiraga-nkumwami-mu-modoka-yakataraboneka-amashusho/