Blog

  • Urukundo turusigasire: Menya ibintu bitanu wakora kugira ngo ubeho wishimye mu rukundo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urukundo ni kimwe mu bintu bihatse Isi ya Rurema n'ubwo abantu benshi badakunze kubimenya gusa nibyo kandi cyane kuko ibintu byose bibaho mu Isi usanga bishingiye ku rukundo gusa urukundo ruri mu byiciro bitandukanye.

    Hari urukundo rusanzwe umuntu akunda mugenzi we kubera imico ye cyangwa uburyo ateye mbese bitewe n'impamvu nyinshi zitandukanye nta kintu kindi agamije nyuma y'ibyo gusa hari urukundo karundura rumwe umuntu akunda undi gusinzira bikanga yamutekereza akabura amahoro urwo ni rwo rukundo ababyeyi bacu bakundanye kugira ngo tugera ku Isi.

    Dore bimwe mu bintu ugambo gukora kugira ngo urukundo rwawe rugire uburambe kandi urubemo wishimye:

    1. Mu buzima uzirinde gukunda umuntu umukundishijwe n'abandi kuko urwo rukundo rutaramba ahubwo wowe n'umutima wawe uwo uzumva wishimiye kandi mwahuza ari we uzahitamo kubera ko uwo muntu ubasha kumwihanganira iyo hagize ikibazo kivuka hagati yanyu mwembi.

    2. Ntuzakundire umuntu ubutunzi afite cyangwa ibintu atunze kuko burya urukundo nyarwo ntirushingira ku butunzi ahubwo rushingira kuri wowe n'umukunzi wawe kandi burya igihe ukundiye umuntu imitungo byagorana ko yayibura ugakomeza ku mukunda.

    3. Ntuzigere ufata icyemezo cyo kurushinga n'umuntu uhubutse kuko burya bishobora kukugiraho ingaruka mbi mu gihe mwaba mutarabonye umwanya uhagije wo kwiganaho ngo buri wese amenye ingeso zitari nziza mugenzi we afite.

    4. Uzirinde gukunda umuntu kandi uzi neza ko mu byukuri atagakunda ahubwo ari wowe umwihomaho kuko uzaba uri kwibabariza umutima kandi urwo rukundo ntaburambe rugira.

    5. Uzakundane n'umuntu ubasha kuganiriza ibibazo byawe nawe akakuganiriza ibye kuko bikorohera kumwiyumvamo kandi nawe akwiyumvamo mu buryo bworoshye.

    Iyo ukundanye n'umuntu wisanzuraho mu buryo bwose bushoboka kandi akwisanzuraho urukundo rwanyu nta muntu waruvogera kandi ibi bazo byose byibasira abakundana mubasha kubikemura mu buryo buboroheye cyane kurusha abantu babanye batisanzuranaho.

    Source : https://yegob.rw/urukundo-turusigasire-menya-ibintu-bitanu-wakora-kugira-ngo-ubeho-wishimye-mu-rukundo/

  • “Uwambaye impeta z’ubutwari”Bwambere Rumaga yerekanye Mama we ku mugaragaro ubundi aramutaka karahava(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Uwambaye impeta z'ubutwari'Bwambere Rumaga yerekanye Mama we ku mugaragaro ubundi aramutaka karahava.

    Umusizi nyarwanda umaze kumenyekana cyane hano mu Rwanda, yerekanye Mama we kuri uyu munsi w'abamama, ndetse aramutaka karahava.

    Yamutatse avuga ko ariwe intwari iruta izindi bityo ariwe wambaye impeta z'ubutwari, ibi yabinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Ndetse yakomeje ahwitura abandi bose ko uyu ari umunsi w'ingenzi ku ba mama ndetse buri wese agomba kwifuriza mama umunsi mwiza wa ba mama yaba ariho cyangwa atakiriho, kuko mama ariwe ntwari yambere ugomba kwambika impeta z'ubutwari.

     

    Source : https://yegob.rw/uwambaye-impeta-zubutwaribwambere-rumaga-yerekanye-mama-we-ku-mugaragaro-ubundi-aramutaka-karahavaamafoto/

  • Bamwanga urunuka: Lionel Messi yongeye kwerekwa urwango rutagira ingano n’abafana ba Paris Saint Germain – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa mbere ku Isi Lionel Messi nk'uko ibikombe yatwaye bibyemeza yongeye kuvugirizwa induru n'abafana b'ikipe ya Paris Saint Germain mu ijoro rya keye.

    Lionel Messi wari umaze iminsi mu bihano nyuma yo kujya mu gihugu cya Saudi Arabia adasabye uruhushya ikipe ya Paris Saint Germain akaza gusaba imbabazi ndetse akazihabwa yaraye avugirijwe induru na bakunzi b'ikipe ya Paris Saint Germain badahwema kumweraka ko batamwishimiye mu mukino iyi kipe yanyagiragamo ikipe ya Ac Jacia.

    Lionel Messi wamaze gutangaza ko atazongera amasezerano mu ikipe ya Paris Saint Germain ubwo iyi kipe yakiraga ikipe ya Ac Jacia ku kibuga Parc des Prince ku isaa tatu z'ijoro bakayitsinda ibitego 5 ku busa Lionel Messi ntiyeretswe urukundo n'abafana kuko yafataga umupira bakamuvugiriza induru ariko abandi bakinnyi bawufata bagakomerwa amashyi.

    Source : https://yegob.rw/bamwanga-urunuka-lionel-messi-yongeye-kwerekana-urwango-rutagira-ingano-nabafana-ba-paris-saint-germain/

  • “Mama Pendo umwamikazi wange” Umunyamakuru akaba n’umushyusha rugamba Anita Pendo yerakanye Mama we maze atangaza amagambo ahambaye ku mubyeyi we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru ukomeye cyane hano mu Rwanda Anita Pendo wamamaye ubwo yari umushyushya rugamba yerekanye umubyeyi we mwiza cyane maze amwifuriza umunsi mwiza w'ababyeyi mu magambo ahambaye.

    Anita Pendo abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram yashyizeho ifoto y'umubyeyi we maze arenzaho ati:'Isabukuru nziza y'abadamu mama Pendo umwamikazi wange' akimara kwandika aya magambo yahise arenzaho imitima itagira ingano ku buryo byaragazaga ko amukunda urukundo rutavangiye nk'umubyeyi wa mwibarutse.

    Ifoto ya Mama w'icyamamare Anita Pendo:

    Source : https://yegob.rw/mama-pendo-umwamikazi-wange-umunyamakuru-akaba-numushyusha-rugamba-anita-pendo-yerakanye-mama-we-maze-atangaza-amagambo-ahambaye-ku-mubyeyi-we/

  • USA: Umunyarwanda yishwe n'impanuka – #rwanda #RwOT

    Impanuka yahitanye Soviet w'imyaka 40 yabaye mu ma saa kumi na 20 zo ku wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023 mu mujyi wa Williston ho muri Leta ya Dakota y'Amajyaruguru imwe muri Leta zigize Leta Zunze ubumwe za Amerika, ubwo imodoka yari itwawe na Soviet yagongwaga n'indi maze zoze zikarenga umuhanda we agahita ahasiga ubuzima.

    Ni mu gihe uwo yari atwaye Ronald Nanan w'imyaka 57 na David Seiferd w'imyaka 47 wari utwaye imodokoka yabagonze bakomeretse bikomeye.

    Polisi igenzura imihanda y'aho impanuka yabereye yatangaje ko impanuka yatewe n'uburangare bw'umushoferi wari utwaye imodoka yagonze Soviet, nubwo iperereza rigikomeje nk'uko bitangazwa n'ibinyamakuru byo muri ako gace impanuka yabereyemo.

    Soviet yavukiye ku Kimihurura ku wa 6 Gashyantare 1983, yari umaze imyaka isaga 12 muri Amerika. Yari yarashakanye na Grace Umuhire ndetse bari bafitenye abana bane, abakobwa batatu n'umuhungu umwe, umukuru muri bo afite imyaka 10.

    Mu kiganiro na IGIHE uwitwa Aimable Magaju na Ally Soudy Uwizeye bamwe mu nshuti za hafi banabanaga muri North Dakota, nta byinshi bari bafite byo kuvuga kuko urupfu rwa Soviet bari batarwakwakira.

    Icyakora bahamije ko ari umuntu wabanaga n'abandi mu mahoro, akaba yanakundaga gufasha abandi no gusususurutsa aho yabaga ari, bahamya ko kumubura ari icyuho gikomeye muri sosiyete bari batuyemo kandi azahora yibukirwa kuri byinshi.

    Abakunzi b'imyidagaduro mu Rwanda kandi bazi Ndahigwa Ribert Soviet mu itsinda ryigeze kugerwaho mu ku byina mu Rwanda rya B12. Ntabwo ibijyanye no kumushyingura no kumusezeraho bwa nyuma biratangazwa.

    Robert Ndahigwa bitaga Soviet yitabye Imana azize impanuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/usa-umunyarwanda-yishwe-n-impanuka

  • Imiryango itari iya Leta yasabwe guha umwanya abaturage mu bibakorerwa – #rwanda #RwOT

    Byavugiwe mu imurukabikorwa ry'Imiryango itegamiye kuri Leta yahawe inkunga n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Imiyoborere ku bufatanye n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, igamije kubaka ubushobozi bwayo mu miyoborere, ikemura ibibazo kandi igakorera mu mucyo.

    Ku wa 12 Gicurasi 2023, iyi miryango yahuriye ahasanzwe habera inama muri Camp Kigali, KCEV, yerekana uruhare rwayo mu iterambere ry'igihugu.

    Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB Dr Usta Kayitesi yavuze ko kugira ngo iterambere rirambye rigerweho mu gihugu bisaba kugira imiryango itegamiye kuri Leta ifite imikorere ihamye, kandi ifite ingufu.

    Ati “Nk'igihugu twahisemo kugendera mu murongo wo kubazwa inshingano, twahisemo gukorera mu mucyo no kugira imiyoborere myiza kandi sosiyete sivile na yo ifite izo nshingano.”

    Umuyobozi w'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP Maxwell Gomera yavuze ko ari ngombwa guha agaciro ibikorwa bya Sisiyete Sivile mu gukemura ibibazo bitandukanye by'igihugu.

    Ati “Tugomba guha agaciro ibikorwa bya sosiyete sivile mu gukemura ibibazo byugarije umuryango. Bafite ubushobozi ntagereranywa bwo gukemura ibibazo bitakemuwe na Leta n'abikorera. Bari kumwe n'abaturage, bumva ibibazo byabo neza kandi bagashaka ibisubizo bijyanye n'ibyo bakeneye.”

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'Imiryango itegamiye kuri Leta mu Rwanda Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa yavuze ko iyi miryango igomba guha umwanya wa mbere abaturage kugira ngo hakemurwe ibibazo nyakuri bafite.

    Ati “Turi ijwi ry'abatabasha kuvuga. Mbere y'uko dutangira ibikorwa, dukeneye guha umwanya abagenerwabikorwa kugira ngo dukemure ibibazo bafite. Gukomeza kubaka ubushobozi ni ingenzi kugira ngo sosiyete sivile ishyire ingufu mu byo ishinzwe. Birakenewe ko abantu batubaza inshingano.”

    Ku wa 9 Gicurasi abagize iyi sosiyete sivile basuye abaturage bo mu Murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge, babaganiriza ku ruhare rwabo mu iterambere.

    Iri murikabikorwa ryasoje icyumweru cyahariwe imiryango itegamiye kuri Leta.

    Kuva mu 2018, imiryango itegamiye kuri Leta 152 yahawe inkunga ya 25,000,000 RWF kuri buri muryango, yabafashije gushyira mu bikorwa gahunda zayo zirimo no kubaka ubushobozi, iki cyiciro cya kabiri kikazarangira muri 2024.

    Abayovozi ba RGB na UNDP bavuga ko bafite intego yo gukomeza kubaka ubufatanye hagati ya Leta n'imiryango itegamiye kuri Leta mu rugamba rwo guteza imbere igihugu n'abaturage muri rusange.

    Iyi miryango itari iya leta yamuritse ibikorwa bitandukanye yagejeje ku baturage

    Imiryango itari iya leta yahuriye hamwe, yibutswa gukorera mu mucyo

    Dr Usta Kaitesi yavuze ko abayobozi b’iyi miryango bagomba gukorera mu mucyo

    Imiryango itari iya leta yiyemeje gushyira umuturage imbere mu bimukorerwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imiryango-itari-iya-leta-yasabwe-guha-umwanya-abaturage-mu-bibakorerwa

  • Ibikorwa bya Perezida Kagame ku baherutse guhura n'ibiza: Ubumuntu, amacumbi mashya n'ahazaza harambye – #rwanda #RwOT

    Icyakora, abo rwari rwiteze ko nibura bashyira hasi politiki bagaha icyubahiro abagizweho ingaruka n'ibyo biza, siko babigenje, bo bari mu byishyimo. Imbuga nkoranyambaga zari zuzuye ubutumwa bw'abatavuga rumwe n'u Rwanda, baruseka. Ni inkuru mpamo si ibihimbano.

    Icyakora, uburyo Perezida Kagame n'ubuyobozi bakorana babyitwayemo, byagaragaje itandukaniro. Guverinoma yahise itanga ubutabazi bwihuse buherekejwe na gahunda z'igihe kirekire zo kwita ku bagizweho ingaruka no gufasha abo ibiza byasenyeye inzu bikabasiga iheruheru, kugira ngo ngo bakomeze ubuzima.

    Abarokotse ibyo biza bahise bashakirwa aho kuba hatekanye, aho bakomeje guhabwa ubufasha bw'ibanze. Hahise hategurwa inzu zigezweho, kugira ngo basubire mu buzima busanzwe.

    Uburyo u Rwanda rwakurikije muri ubwo butabazi, bushingiye ku mahame mpuzamahanga ajyanye no gutabara abahuye n'ibiza, ariko bikongeraho umutima w'impuhwe Perezida Kagame ahorana wo gufasha abababaye.

    Nyuma y'imyuzure ya Tsunami yahitanye ibihumbi mu 2004, uwari Umunyamabanga Mukuru w'Ishami rya Loni ryita ku Burenganzira bw'abavuye mu byabo, Walter Kälin yashyizeho amabwiriza agenga iyubahirizwa ry'uburenganzira bwa muntu mu bihe by'ibiza, azwi nka Operational Guidelines on Human Rights and Natural Disasters.

    Aya mabwiriza atanga umurongo nyawo w'uburyo abahuye n'ibiza ku rwego mpuzamahanga bafashwa n'uburenganzira bwabo bukubahirizwa. Ibibazo abahuye n'ibiza karemano bakunze guhura nabyo harimo: Kudahabwa ubufasha icyarimwe cyangwa se bungana, ivangura, kwimurwa ku gahato, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kubura imyirondoro, kwinjiza abana mu ngabo, gusubiza abantu aho baje bahunga ku gahato n'ibibazo mu gusubizwa imitungo bahoranye. Ni ibibazo bijya gusa n'ibihura n'abakuwe mu byabo n'amakimbirane.

    Nubwo hakiri ibiganiro ku bijyanye n'uburenganzira bwa muntu bw'ingenzi muri ibyo bihe, ntawe ujya impaka ko icya mbere ari ukurinda ubuzima bw'abantu, kubaha umutekano, guharanira ko bamererwa neza haba ku mubiri no ku mutima.

    Icya mbere, hakenerwa kubimura bwangu bagashyirwa ahantu hizewe, kugira ngo ubuzima bwabo budahungabana. Perezida Kagame ubwe yakurikiranye ishyirwaho ry'inkambi z'agateganyo abahuye n'ibiza bashyizwemo ku ikubitiro. Mu Karere ka Rubavu, hari uduce dutatu twashyizweho, turimo imiryango 2842, igizwe n'abantu 13422.

    Muri Rutsiro, Guverinoma yashyizeho ahantu 11 hacumbikiye abantu 2168, mu gihe muri Nyabihu, abayobozi bari kwita ku bantu 2760 mu duce 21 twashyizweho.

    Aho hantu hashyizweho, hari gufasha mu kurinda ubuzima bw'abagizweho ingaruka n'ibiza. Abagore n'abakobwa bitaweho ku buryo nta mpungenge z'ubugizi bwa nabi bwaturuka ku kuba bari mu bihe nk'ibyo.

    Icyiciro cya kabiri cy'uburenganzira bugomba kwitabwaho, ni uguhabwa ibyangombwa by'ibanze mu buzima birimo nk'ibiribwa, ibikoresho by'isuku, aho kurara, imyenda na serivisi z'ubuzima.

    Umunsi umwe ibiza bibaye, Minisitiri w'Intebe Dr Edouard Ngirente yagiye kwifatanya n'abahuye n'ibiza, afata mu mugongo ababuze ababo. Guverinoma niyo yagize uruhare mu gushyingura abitabye Imana, basezerwaho mu cyubahiro. Ibi ni ingenzi cyane kuko bifasha mu gukira ku mutima kw'abarokotse kuko bumva ko bitaweho n'umuryango nyarwanda muri rusange.

    Ikindi cy'ingenzi nyuma y'ibiza, ni uguhabwa amakuru nyayo ajyanye n'ibiza bibibasiye, uburyo bwo kubirwanya, guhabwa amakuru y'intabaza kare n'amakuru y'uburyo ubufasha buri gutangwa.

    Perezida Kagame yitegereza bimwe mu byangijwe n’ibiza mu Karere ka Rubavu

    Abahuye n'ibiza bafashijwe kubona aho kuba by'agateganyo, bahabwa ibiryamirwa n'imyenda ndetse n'ibiribwa bya buri munsi. Hoherejwe abaganga bo kwita ku bakomeretse ndetse no ku bahuye n'ibindi bibazo.

    Abakora mu nzego zitegamiye kuri Leta ndetse n'abayobozi bakuru muri Guverinoma babasura buri munsi, bakabereka ko bifatanyije nabo. Ni nako abo bashyitsi basobanurira abaturage ibibi byo gusubira mu duce bahoze batuyemo, tw'amanegeka.

    Ikindi kintu amabwiriza ya Loni atanga nk'inama ku kwita ku bahuye n'ibiza, ni iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'ibanze bugamije imibereho myiza y'abaturage nko guhabwa uburezi, imitungo, inzu, imirimo n'ibindi.

    Perezida Kagame yemeje ko hari gahunda y'igihe kirekire Guverinoma ifite mu gufasha abahuye n'ibiza. Hari ibyamaze gukorwa nk'aho Ikigo cy'Igihugu gishinzwe imyubakire cyamaze kugaragaza ko hakenewe miliyari 30 Frw yo kubaka inzu 3006 zizahabwa abasenyewe n'ibiza ndetse no gusana izindi 3200 zangiritse.

    Inama y'abaminisitiri yayobowe na Perezida Kagame kuwa 8 Gicurasi yemeje gahunda y'ubutabazi bwihuse ku bagizweho n'ibiza. Hanasuzumwe kandi hemezwa politiki yo guhangana n'ibiza.

    Iyi mirongo migari yashyizweho, izashyiraho uburyo bwumvikana bugamije kwirinda ko ibiza byakongera gutwara ubuzima bw'abantu cyangwa ngo bigire ibyo byangiza.

    Muri gahunda y'igihe kirekire yo gufasha, abagizweho ingaruka n'ibiza bagasigara ntaho kuba bagiye kwimurirwa mu mudugudu mushya mu karere ka Rubavu. Izi nyubako ku ikubitiro zizatuzwamo imiryango 200 yari ituye ahantu hari amanegeka. Ni inzu zari kuzatahwa muri Nyakanga uyu mwaka ariko byarimuwe bishyirwa muri Kamena.

    Mu rwego rwo guha uburezi abana bari mu nkambi z'agateganyo, hashyizweho uburyo bwo kwigisha incuke ari nako hategurwa uburyo abiga mu mashuri abanza n'ayisumbuye bakomereza amasomo hafi y'aho bari.

    Perezida Kagame ntiyarekeye aho, abayobozi bagaragaweho kutuzuza inshingano muri ibyo bihe by'ibiza batangiye guhura n'ingaruka. Byahereye ku wari Meya wa Rubavu, hari n'abandi bashobora kubibazwa kuko ni benshi. Umuyobozi wese wasinziriye ubwo imyuzure yahitanaga abantu, azabibazwa.

    Ntabwo byari ngombwa ko Perezida Kagame ahita agera mu duce twibasiwe n'ibiza, yabanje kohereza Minisitiri w'Intebe wagize uruhare mu isesengura ry'ibyangijwe n'ibiza ndetse n'ibikenewe.

    Tariki 12 Gicurasi nibwo Perezida Kagame yasuye uduce twagizweho ingaruka n'ibiza, aganira n'abarokotse ibyo biza abizeza ko bazahabwa ibyangombwa byose. Yaganiriye n'abaturage, aganira n'abanyeshuri, ahura n'abana bato bari gukina.

    Perezida kandi yagiye kureba ibikorwa remezo byangijwe n'ibiza, inganda n'imirima. Guverinoma yose yari kumwe na we. Hari ibikorwa remezo binini bigiye kongera kubakwa muri ako gace kuko nk'uko abarokotse ibiza bari bakeneye ihumure rya Perezida Kagame, bakeneye n'ibikorwa bifatika ngo ejo habo hamere neza.

    Kagame yarabikoze.

    Yagendaga ahabwa ibisobanuro n’abayobozi ku nzego zose

    Perezida Kagame yageze mu mashuri, areba uko amasomo y’abana yahungabanye

    Nteziyaremye Feza yapfushije umugore asigarana uruhinja rw’amezi atandatu. Yabwiye Perezida Kagame ko yabonye ubufasha bwose kuko yashakiwe aho kuba, akaba anahabwa amata yo guha umwana we

    Perezida Kagame yabwiye aba baturage ko Leta ihangayikishijwe n’ubuzima babayemo, ko ari yo mpamvu iri gukora ibishoboka byose ngo basubire mu buzima busanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikorwa-bya-perezida-kagame-ku-baherutse-guhura-n-ibiza-ubumuntu-amacumbi

  • Finland: Ambasaderi Diane Gashumba yasuye RCF… – #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Ambasaderi Diane Gashumba usanzwe afite mu nshingano Diaspora y'abanyarwanda batuye mu bihugu nka (Sweden, Danmark, Norway na Finland), muri ibi bihe ari gukorera akazi muri Finland, akaba yaboneyeho gusura ikipe y'abanyarwanda baba Finland (RCFF FC).

    Byari ku inshuro ya mbere Ambasaderi w'ibihugu byo mu Majyaruguru y'Uburayi, Dr Diane Gashumba, yihera ijisho umukino mwiza wa RCFF FC. Yaboneyeho kubashimira ndetse ababwira ko babitezeho byinshi.

    'Nishimiye kuba hamwe namwe, ikipe yanyu twarayishimiye cyane turabogeza turi Stockholm (mu murwa mukuru wa Suwede, ahari icyicaro cya Ambasade y'u Rwanda), n'intsinzi yanyu itugeraho tukanezerwa.' – Nyakubahwa Ambasaderi Diane Gashumba

    Ambasaderi Diane Gashumba ari kumwe na Chairman w'umuryango wa RCFF n'Abaganga b'ikipe hamwe n'abakinnyi bari bagiye kwerekana ibirori bya ruhago

    Nyakubahwa Ambasaderi Dr. Diane Gashumba, yakomeje ashimira abanyarwanda batuye muri Finland ku bw'iki gikorwa cy'indashyikirwa bahisemo cyo kujya bahuzwa n'umupira w'amaguru bakidagadura.

    Muri iki cyumweru Ambasaderi Diane Gashumba ari muri Finland hazatangwa serivise nyinshi ku banyarwanda batuye Finland mu rwego rwo kubavuna amaguru mu ngendo zigana ku kicaro muri cya Ambasade y'u Rwanda muri Suwedi.

    Izo serivise zirimo cyane abifuza Pasiporo, no gufata ibikumwe by'abazifuza n'ibindi byangobwa bitandukanye. Biteganijwe ko tariki ya 20 Gicurasi 2023 Ambasaderi Diane Gashumba azifatanya n'abanyarwanda baba Finland mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

    Iyi kipe y'abanyarwanda baba muri Finland yamenyeshejwe ko ku munsi w'Umuganura bazakira irushanwa ry'Umuganura rizabera muri Finland, rikitabirwa na Diyasipora zo mu bihugu bine, Amb. Diane Gashumba afite mu nshingano, ikipe imwe muri izo ikegukana igikombe n'ibindi bihembo.

    Iki ya RCFF FC imaze umwaka ishinzwe, ikaba imaze kwitabira shampiyona imwe yo mu bukonje (Winter League) aho yagarukiye muri ¼, ikaba ifite intego yo kuzegukana igikombe cya shampiyona yo mu mpeshyi, n'igikombe cy'Umuganura.

    RCFF FC ikomeje imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura shampiyona y'impeshyi izatangira tariki 28 Kamena 2023, intego bafite ni ukuzagera ku mukino wa nyuma bakegukana igikombe.

    Abakinnyi ba RCFF FC bishimiye impanuro bahawe na Ambasaderi Dr. Diane Gashumba

    11 babanje mu kibuga

    Esron ukina hagati mu ikipe ya RCFF

    Karera Hassani wakiniye APR ahanganiye umupira n'umukinnyi wa Congo Brazzaville

    Moises Nshimiyimana ukina mu cyiciro cya 3 muri Finland mu ikipe yitwa EsPa Edustus yambura umupira myugariro wa Congo Brazzaville

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129329/finland-ambasaderi-diane-gashumba-yasuye-ikipe-ya-rcff-fc-amafoto-129329.html

  • Barya ihene indi uziritse! Rihhana n’umugabo we bakoreye ibirori bya mbere umwana wabo undi nawe ari hafi kuvuka – YEGOB #rwanda #RwOT

    Barya ihene indi uziritse! Rihhana n'umugabo we bakoreye ibirori bya mbere umwana wabo undi nawe ari hafi kuvuka.

    Umuhanzi kazi akaba n'umunyamideri Rihanna ndetse n'umugabo we bizihije isabukuru y'amavuko y'umwana wabo.

    Uyu mwana nibwo ufite imyaka mike cyane agiye gukurikizwa undi mwana akiri muto cyane, mu gihe ibi bibaye abantu bakomeza kuvuga ko Rihanna yanze gukoresha uburyo bwo kubneza urubyaro bigatuma asama undi mwana akiri.

    Source : https://yegob.rw/barya-ihene-indi-uziritse-rihhana-numugabo-we-bakoreye-ibirori-bya-mbere-umwana-wabo-undi-nawe-ari-hafi-kuvuka/

  • Yabaye Shehe ubu yitwa Musitafa Abu Nazir: Wa mwana mwakunze muri benshi Rava Nelly yatumye Clapton Kibonke acika ururondogoro ubwo yabonaga impinduka zitangaje zabaye kuri uyu musore (video) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rava Nelly abantu bamenye cyane ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirangajwe imbere n'urubuga rwa TikTok agaragara nk'umwana muto cyane yavugishije abarimo Clapton Kibonke kubera ikiroso uyu musore yazanye.

    Kibonke yacitse ururondogoro nyuma yo kubona umwana wamukiriye mu maso Rava Nelly amurusha ubwanwa ku buryo butangaje kandi amuzi ari muto cyane Clapton Kibonke akomeza uvuga ku bantu bakundiraga Rava Nelly ukuntu yasanga nk'abakobwa abandi bati afite akananwa kameze nk'inkokoro ubu ko byahindutse.

    Amashusho ya Rava Nelly yatumye Clapton Kibonke y'umurirwa nyuma yo kubona Rava Nelly afite ikiroso ku matama:

    Source : https://yegob.rw/yabaye-shehe-ubu-yitwa-musitifa-abunaziri-wa-mwana-mwakunze-muri-benshi-rava-nelly-yatumye-clapton-kibonke-acika-ururondogoro-ubwo-yabonaga-impinduka-zitangaje-zabaye-kuri-uyu-musore-video/