Blog

  • Ntuzi niba ejo uzaba ukiriho! umuherwekazi Alliah Cool yagiriye abantu inama idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Jya ubaho nk'uzapfa ejo' umuherwe Alliah Cool yagiriye abantu inama.

    Mu gihe abandi bari kwizihiza umunsi w'abamama, Alliah Cool we yawijihije yigurira ka wine nk'umu mama.

    Yaboneyeho no kugira abantu inama ikomeye, yagize ati 'Always think today is last and live' ugenekereje mu kinyarwanda ati 'buri gihe jya ubaho utekereza ko uyu munsi ari uwanyuma' muri make ngo ujye ubaho nkaho uzapfa ejo.

    Source : https://yegob.rw/ntuzi-uko-ejo-bizaba-bimeze-umuherwekazi-alliah-cool-yagiriye-abantu-inama-idasanzwe/

  • APR FC yasezereye Kiyovu Sports igera ku mukino wa nyuma, izesurana na Rayon Sports (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    APR FC yasezereye Kiyovu Sports muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro igera ku mukino wa nyuma iyitsinze 3-2 mu mikino yombi.

    Ni nyuma y’uko umukino ubanza amakipe yombi yanganyije 1-1 umukino wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pelé Stadium uyu munsi APR FC yawutsinze 2-1.

    Ni umukino wagombaga gusiga hamenyekanye ikipe isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma, aho Kiyovu Sports yari yakiriye uyu mukino yasabwaga kunganya bitarimo igitego kugira ngo igere ku mukino wa nyuma, ni mu gihe APR FC yo yasabwaga gutsinda cyangwa kunganya hejuru y’igitego 1 kuko umukino ubanza banganyije 1-1.

    Ni umukino watangiye amakipe yombi akina imipira miremire ubona bashaka igitego hakiri kare.

    Kiyovu Sports yaje gufungura amazamu ku munota wa 10 kuri kufura yatsinzwe na Nordien maze umunyezamu Pierre ntiyamenya uko bigenze.

    Ku munota wa 13 Kiyovu Sports yahushije ubundi buryo bukomeye nyuma y’uko ubwugarizi bwa APR FC butakaje umupira ariko Abedi yaha Nordien akananirwa gushyira mu rushundura.

    Omborenga Fitina yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 29 ariko habura umukinnyi wa APR FC ushyira mu izamu.

    Bizimana Yannick yagerageje umutwe ku mupira wari uhinduwe na Omborenga ariko Kimenyi Yves arawufata.

    APR FC yari yashyize igitutu kuri Kiyovu Sports yaje kubona kufura ku munota wa 44 ku ikosa ryakorewe Nshuti Innocent yatewe na Yunusu maze Kimenyi Yves umupira awushyira muri koruneri.

    Koruneri yatewe neza na Ishimwe Christian maze Nshuti Innocent ahita atsinda igitego n’umutwe. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ishyira igitutu kuri Kiyovu Sports ishaka igitego cya kabiri.

    Yaje kukibona ku munota wa 55 gitsinzwe na Ishimwe Christian nyuma yo kwinjirana ubwugarizi bwa Kiyovu Sports agashyira umupira mu izamu.

    Amakipe yombi yakoze impinduka ku munota wa 68, Bizimana Hamisi asimbura Nshimirimana Ismail ku ruhande rwa Kiyovu Sports ni mu gihe ku ruhande rwa APR FC, Itangishaka Blaise yasimbuye Bizimana Yannick.

    Kuva kuri uyu munota APR FC yatangiye gusubira inyuma ubona ko Kiyovu Sports yayirushije imbaraga nubwo nta mahirwe afatika yaremye.

    Ku munota wa 74, Blaise yahaye umupira Bacca ateye mu izamu, Kimenyi Yves arawufata.

    APR FC yagiye irema andi mahirwe yakabaye yavuyemo ibindi bitego ariko biranga ni mu gihe na Kiyovu Sports yashatse igitego cyo kwishyura kikabura umukino ukarangira ari 2-1. APR FC yahise iyisezerera igera ku mukino wa nyuma ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

    Nyuma yo gusezerera Kiyovu Sports, APR FC izahura ku mukino wa nyuma na Rayon Sports yaraye isezereye Mukura VS. Umukino wa nyuma uzaba tariki ya 3 Kamena 2023 ubere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.

    11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga

    11 APR FC yabanje mu kibuga

    Ba kapiteni n’abasifuzi mbere y’umukino

    Mu munota ya mbere Kiyovu Sports yari yarushije APR FC

    APR FC yaje kuyigaranzura

    Umutoza wa APR FC, Ben Moussa

    Umutoza wa Kiyovu Sports atanga amabwiriza

    Wari umukino utoroshye

    Kiyovu Sports yishimira igitego cya Nordien

    AMAFOTO: SHEMA Innocent

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yasezereye-kiyovu-sports-igera-ku-mukino-wa-nyuma-izesurana-na-rayon-sports-amafoto

  • Niba utari uzi Mama wa Pamella na Mama wa The Ben nicyo gihe ngo ubamenye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Niba utari uzi Mama wa Pamella na Mama wa The Ben nicyo gihe ngo ubamenye.

    Abasitari bakomeje kurikoroza nyuma yaho buri umwe akomeje gupostinga umwamikazi we, umwamikazi watumye agera kuri iyi si.

    Uwicyesa Pamella abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yifurije Mama we ndetse na Nyirabukwe umunsi mukuru mwiza w'abama.

    Yashyizeho amagambo atomagiza aba babyeyi ndetse abasabira umugisha ku Mana, aboneraho no kubabwira ko we n'umugabo we babakunda cyane.

    Mama wa Pamella na Mama wa The Ben
    Mama Pamella
    Mama Pamella

     

    Source : https://yegob.rw/niba-utari-uzi-mama-wa-pamella-na-mama-wa-the-ben-nicyo-gihe-ngo-ubamenye/

  • Jibu yunamiye abazize Jenoside yakorezwe Abatutsi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 12 Gicurasi 2023, witabirwa n'Umuyobozi Mukuru wa Jibu ku rwego rw'Isi, Galen Welsch; Umuyobozi wa Jibu mu Rwanda, Darlington Kabatende; Umuyobozi w'Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, abakozi n'abafatanyabikorwa ba Jibu n'abandi batandukanye.

    Wabanjirijwe no gushyikiriza inkunga y'amafaranga miliyoni 4 Frw, Jibu yageneye abantu babiri bo mu Murenge wa Kicukiro barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, azifashishwa mu gusana inzu zabo ebyiri, bikorerwa mu gikorwa cyabereye ku Biro by'Umurenge wa Kicukiro.

    Nyuma abawitabiriye bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, basobanurirwa byimbitse amateka y'uru rwibutso, bashyira indabo ku mva, banunamira inzirakarengane zihashyinguwe.

    Umukozi wa Ibuka, Ngombwa Christian, wasobanuye amateka y'uru rwibutso, yavuze uburyo uwari Umuyobozi wa Perefegitura y'Umujyi wa Kigali, Col. Renzaho Tharcisse, yategetse ko Abatutsi bari barahungiye kuri ETO Kicukiro bajya kwicirwa ku Musozi wa Nyanza, abanyantege nke bicirwa mu nzira.

    Ati ''Yakoresheje amagambo avuga ati 'nimutware iyo myanda muyijyane ku yindi i Nyanza ya Kicukiro'.''

    Iyi mvugo yakoreshejwe na Col. Renzaho yari iyo gutesha agaciro abo Batutsi, abagereranya n'imyanda yakusanywaga mu Mujyi wa Kigali ikajya kumenwa ku Musozi wa Nyanza ubu wubatsweho Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro.

    Umuyobozi uhagarariye Abacuruzi ba Jibu mu Rwanda, Uwamahoro Rehema, yavuze ko bamwe mu bacuruzi bari bariho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 amafaranga yabo bayashoye mu bikorwa byo gusenya igihugu, asaba bagenzi be gufatanyiriza hamwe mu kucyubaka.

    Ati ''Twibukije cyane ko abacuruzi muri Jenoside bitwaye nabi, aho bagiye bakora amaradiyo amwe n'amwe, bagura imihoro, imodoka zabo zirirwa zitunda Interahamwe. Twabibukije cyane ko umucuruzi akwiriye gutanga umusoro we ku gihe kandi wuzuye kugira ngo dufashe mu iterambere ku byo tubonesha amaso byose.''

    Umuyobozi Mukuru wa Jibu ku rwego rw'Isi, Galen Welsch, yavuze ko umuryango mugari w'iki kigo uzakomeza gufatanya n'u Rwanda mu kwiyubaka kwarwo, nyuma y'ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwanyuzemo.

    Ati ''Ni iby'agaciro gukorana namwe no gufatanyiriza hamwe, mu gushyigikira intego z'u Rwanda no guhamya uko rukomeje gutera imbere mu buryo budasanzwe.''

    Welsch yakomeje abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasabira kugira amahoro nyuma yo kubura inshuti n'abo mu miryango yabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi w'Imirimo rusange mu Karere ka Kicukiro, Murenzi Donatien, yashimiye uruhare rwa Jibu mu iterambere ry'u Rwanda, cyane ko uru ruganda rukora n'ibindi bikorwa bitandukanye mu kuzamura imibereho myiza y'abaturarwanda.

    Ati ''Iki gikorwa mwatekereje cyo kuza kunamira abacu bazize Jenoside no gukomeza abayirokotse n'inkunga mwatanze yatugezeho yo gusanira abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Kicukiro, turabashimira cyane.''

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro rushinguwemo imibiri y'Abatutsi basaga 105.600, abarenga 3000 muri bo bakaba bariciwe ku Musozi wa Nyanza ya Kicukiro ku wa 11 Mata 1994, nyuma yo gutereranwa n'Ingabo za Loni zari zishinzwe kugarura Amahoro (MINUAR) kuri ETO Kicukiro.

    Mu Batutsi basaga 3000 bari bahungiye kuri ETO Kicukiro bakajyanwa kwicirwa ku Musozi wa Nyanza, harokokeye abagera ku 100 gusa na bo bari bakomereketse bikabije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jibu-yunamiye-abazize-jenoside-yakorezwe-abatutsi-amafoto

  • Bamusomeye icyarimwe ku matama: Anita Pendo yeretswe urukundo na bakunzi be nyuma yo kubona ifoto ari gusomwa n’abahungu be babiri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umushyushya rugamba akaba n'umunyamakuru Anita Pendo yagaragaye ari kumwe n'abana be babiri b'abahungu bamusomye ku ituma ku buryo byashimije benshi mu bakunzi ba Anita Pendo.

    Anita Pendo uzwiho gususurutsa imbaga y'abantu yongeye kuvugisha abakunzi be ubwo yashyiraga ku rubuga rwa Instagram amafoto ari kumwe n'abana be babiri b'abahungu ku munsi mu kuru w'ababyeyi akaba ari bintu byashimije benshi mu bakurikirana uyu mubyeyi ku rubuga rwa Instagram.

    Anita Pendo ari kumwe n'abana babiri b'abahungu:

    Bimwe mu byo abakunzi be bagiye batangaza nyuma yo kubona amafoto ya Anita Pendo ari kumwe n'abana be:

    Source : https://yegob.rw/bamusomeye-icyarimwe-ku-matama-anita-pendo-yeretswe-urukundo-na-bakunzi-nyuma-yo-kubona-ifoto-yasomwe-nabahungu-be-babiri/

  • “my Queen” Anita pendo yerekanye mama ukiri inkumi kumurusha ndetse amwifuriza n’umunsi mwiza w’aba mama – YEGOB #rwanda #RwOT

    'my Queen' Anita pendo yerekanye mama ukiri inkumi kumurusha ndetse amwifuriza n'umunsi mwiza w'aba mama

    Uyu munsi taliki ya 14 /5 /2023 ni umunsi mukuru w'aba mama ku isi hose, ni muri urwo rwego abantu batandukanye biganjemo abasitari barimo kwifuriza ba mama babo umunsi mukuru mwiza wa ba mama .

    Anita Pendo nawe yatomoye mama we aramutaka karahava, amwifuriza umunsi mukuru mwiza w'aba mama, aboneraho no ku mubwira ko ari mwamikazi we.

     

    Source : https://yegob.rw/my-queen-anita-pendo-yerekanye-mama-ukiri-inkumi-kumurusha-ndetse-amwifuriza-numunsi-mwiza-waba-mama/

  • MU MAFOTO: Masai Queen wakinnye nka Yolo The… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amasaha macye indirimbo Zanzibara itangiye kunyura benshi mu buryo bw'amajwi, amashusho yayo yamaze kugera hanze. 

    Ni amashusho abantu benshi bacyekaga ko bishoboka ko bazayabonamo Yolo The Queen [Kirenga Phiona] dore ko anaririmbwa muri iyi ndirimbo.

    Uyu mukobwa ariko byarangiye atagaragayemo, gusa harimo indi inkumi y'ikuzungerezi izwi nka Masai Queen [Linda Kim] ku mbuga nkoranyambaga.

    Linda ni umukobwa w'imiterere ijya kumera nk’iya Yolo, uba akina umukino w'urukundo na Harmonize mu ndirimbo.

    Iyi ndirimbo kandi igaragaraza uduce dutandukanye tw'ikirwa cya Zanzibar kiri mu bikurura ba mukerarugendo benshi basura Tanzania.

    Umuhanzi nyrwanda Bruce Melodie agaragara muri aya mashusho aryohewe n'ubuzima bwo kuri icyo kirwa, bijyana neza n'ijwi rye ryihariye aririmba ubwiza bwako gace.

    Harmonize ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma yo kugaragaza ko yabengutse Yolo watumye yiyumva nk'Umunyarwanda kandi ko yitegura kuza gutura mu Rwanda dore ko yatangiye no gushakisha aho yagura inyubako y'agatangaza.

    Mu bandi bitezweho kuba barakoranye indirimbo na Harmonize, barimo Element basubiranyemo Kashe, Kenny Sol na Ariel Wayz. 

    Nyuma yo kubona akazi gakomeye Masai Queen yakoze mu mashusho ya Zanzibar ya Harminise Ft Bruce Melodie, tugiye kubagezaho amafoto ye.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO NSHYA ‘ZANZIBAR’ YA HARMONIZE NA BRUCE MELODIE

    “>

    Niwe mukobwa wakinnye umukino w’urukundo muri Zanzibar ya Harmonize na Bruce Melodie

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129340/mu-mafoto-masai-queen-wakinnye-nka-yolo-the-queen-mu-ndirimbo-zanzibar-ya-harmonize-na-bru-129340.html

  • Abajura 8 gusa bakodesheje hotel yose, bayibamo bonyine bashaka kwiba ikintu gikomeye  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Korea y'Epfo hatawe muri yombi agatsiko k'abajura umunani bakodesheje hotel yose bafite umugambi wo guhombya igihugu.

    Aba bajura bateshejwe barimo gucukura umuyoboro ujyana peterori ngo bayibe, aba ni abajura kabuhariwe kuko bo ntibajya biba ibintu biciriritse.

    Aba bajura bakodesheje hotel bavuga ko bashaka kuyigura ariko bagomba kubanza kuyisuzuma igihe kingana n'ukwezi babona bigenda bakabona kuyigura.

     

    Biravugwa ko uyu mugambi wo kwiba peterori inyura hafi yiyo hotel, waba waracuzwe n'uwahoze ari umuyobozi w'ikigo k'iguhugu gishinzwe ibijyanye n'amavuta, gusa uyu muyobizi we yari yararashwe mbere kubera gushaka kwiba peterori n'ubundi.

    Ubu aba bajura bafashwe na polisi yo muri Korea y'Epfo, ndetse iperereza riracyakomeje kugirango hakurikiranwa n'undi wese waba ubafasha.

    Source : https://yegob.rw/abajura-8-gusa-bakodesheje-hotel-yose-bayibamo-bonyine-bashaka-kwiba-ikintu-gikomeye/

  • Aka kanya umuhanzi Harmonaize ashyize hanze indirimbo ya 3 yakoranye na Bruce Melody  – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aka kanya umuhanzi Harmonaize ashyize hanze indirimbo ya 3 yakoranye na Bruce Melody.

    Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania akomeje gushimangira umubano afitanye na mugenzi we w'umunyarwanda, Bruce Melody.

    Nyuma yo gukorana indirimbo zitandukanye nka 'Totally crazy' na 'the way you're' Ubu bashyize hanze amashusho y'indirimbo ya gatatu bakoranye yiswe 'Zanzibar'.

     

    Source : https://yegob.rw/aka-kanya-umuhanzi-harmonaize-ashyize-hanze-indirimbo-ya-3-yakoranye-na-bruce-melody/

  • Birababaje! Umugore w’ikizungerezi asigaye atoragura amashashi kubera urushako rubi – YEGOB #rwanda #RwOT

    Loni Willson ni umugore w'ikizungerezi wamenyekanye cyane hirya no hino ku isi mu bijyanye n'imideri, gusa ubu ubuzungerezi bwe ntibugihari.

    Uyu mugore yari akomeye kazi yambara neza, asohokera aho ashaka, arya icyo ashaka ariko nyuma yo gushakana n'umugabo we witwa Jeremy Jackson byose byarahindutse.

    Uyu mugabo yazengereje uyu mugore amubuza amahoro, bimwe yabona atangira kubibura, agakubitwa amanwa n'ijoro kugeza aho byaje ku muviramo igisa nk'uburwayi bwo mu mutwe.

    Kugeza ubu uyu mugore abarizwa ku mihanda kubera urushako rubi yagize.

     

    Source : https://yegob.rw/birababaje-umugore-wikizungerezi-asigaye-atoragura-amashashi-kubera-urushako-rubi/