Blog

  • Amakuru mashya kuva muri Fifa – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu gihe fifa yari imaze iminsi ishaka amakuru ahagije kuba sifuzi bagomba gusifura imikino y'Igikombe k'isi cy'abagore, ubu fifa yamaze gutangaza abasifuzi bose bazasifura iki gikombe k'isi.

    Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku'Isi FIFA yemeje ko Umunyarwandakazi Mukasanga Rhadia Salima ari mu basifuzi bazayobora imikino y'Igikombe cy'Isi cy'Abagore kizabera muri Australia na New Zealand muri Nyakanga 2023.

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-kuva-muri-fifa/

  • Mama n’umukobwa we bose barashinguye! Umukobwa ukora kuri Televiziyo y'u Rwanda uvugwa mu rukundo n’umuhanzi Christopher yerekanye umubyeyi we nawe ufite ubwiza buhebuje – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa usanzwe ari umunyamakuru mu Kigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru RBA witwa Abera Martina, uvugwa mu rukundo na Christopher yerekanye umubyeyi we nawe ufite ubwiza butisukirwa.

    Kuri iki cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, ni umunsi wahariwe ababyeyi b'abagore, uyu mukobwa rero nawe yerekanye umubyeyi we mu rwego rwo kumwifuriza umunsi wiza w'ababyeyi b'abagore.

    Source : https://yegob.rw/mama-numukobwa-we-bose-barashinguye-umukobwa-ukora-kuri-televiziyo-yu-rwanda-uvugwa-mu-rukundo-numuhanzi-christopher-yerekanye-umubyeyi-we-nawe-ufite-ubwiza-buhebuje-amafoto/

  • Madame Jeannette Kagame yasabiwe umugisha n'uwahoze ari Minisitiri – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu munyapolitiki, mu butumwa yashyize kuri Twitter kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023, yagaragaje ko Jeannette yakoze ibintu byinshi bituma amushimira uyu munsi, birimo gufasha abaciye bugufi.

    Yagize ati: “Happy Mother's Day Your Excellency @FirstLadyRwanda. Turagushimira urukundo rudasanzwe uhora ugaragariza abanyarwanda: gufasha abaciye bugufi, abana, abakobwa, abagore cyane cyane bo mu cyaro, abarwayi n'abandi bakeneye ubufasha bwihariye. Komeza utsinde, komeza wese imihigo GBU.' GBU mu magambo arambuye ni God Bless You, bisobanuye ngo 'Imana iguhe umugisha.'

    Gatabazi yafashe undi mwanya, yifuriza ababyeyi b'abagore bose umunsi mwiza, agira ati: 'Happy Mother's Day. Bonne Féte des Mamans, Umunsi mukuru mwiza ku Babyeyi mwese mwaduhaye ubuzima,amezi icyenda mu nda yanyu mudahuga mwanga ko duhungabana, Nimwe dukesha byose. Nta cyabasimbura bibaho.'

    Umubyeyi w'umugore afatwa nk'inkingi ya mwamba mu rugo. Mu Rwanda yahawe izina ryihariye rya 'Mutima w'Urugo', bishushanya ko abaye adahari, urugo rudashobora kubaho nk'uko ubuzima bw'umuntu buhagarara iyo umutima uhagaze gukora.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/madame-jeannette-kagame-yasabiwe-umugisha-n-uwahoze-ari-minisitiri

  • Abasirikare bakuru babiri b'u Burusiya biciwe muri Ukraine – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu makuru atangwa buri munsi y'aho urugamba ruhagaze, Minisiteri y'Ingabo y'u Burusiya yavuze ko Ukraine yagerageje ibitero byinshi mu majyepfo ya Artyomovsk mu masaha 24 ashize.

    Ni ibitero ngo byagiye bisubizwa inyuma, ku buryo Ukraine itabashije kumenera mu ngabo z'u Burusiya.

    Urugamba kandi rwabereye muri Donetsk, aho u Burusiya buvuga ko bwasubije inyuma ibitero bibiri.

    Minisiteri ikomeza iti “Ibitero bibiri by'umwanzi byasubijwe inyuma. Brigade yasenye ibifaru bitatu, imodoka enye za gisirikare n'imodoka ebyiri z'intambara.”

    “Mu gusubiza inyuma igitero cya gatatu, umuyobozi wa burigade yakomerejejwe bikabije, aza gupfa ubwo yatabarwaga akurwa ku rugamba.”

    Ibikorwa ngo byakomeje kuyoborwa na Colonel Yevgeny Brovko, mu rugamba rwo gusubiza inyuma ibitero by'umwanzi.

    Minisiteri y'Ingabo yakomeje iti “Muri urwo rugamba rwo gusubiza inyuma kimwe muri ibyo bitero, Colonel Yevgeny Brovko yapfuye gitwari, aturikanywe n'igisasu.”

    U Burusiya kandi bwatangaje ko bwasenye ububiko bw'intwaro muri Kherson, ndetse haraswa abasirikare benshi hafi ya Nikolayev.

    Intwaro zarashwe ziri mu bubiko ngo ni izo Ukraine yahawe n'ibihugu byo mu burengerazuba bw'isi.

    U Burusiya kandi bwatangaje ko mu gace ka Kharkov, bwarashe amatsinda abiri y'abasirikare baba bohereza amakuru y'iperereza, hafi y'ibice bya Ivanovka na Dvurechnaya.

    Itangazo rikomeza riti “Ibihombo by'umwanzi bigera mu basirikare basaga 100 ba Ukraine, imodoka eshanu za gisirikare, howitzer imwe ya D-20 n'umbunda imwe irasa ibifaru yo mu bwoko bwa Rapira.”

    Muri Luhansk naho ngo hishwe abasirikare bagera muri 60, hanasenywa izindi ntwaro zikomeye za Ukraine.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/abasirikare-bakuru-babiri-b-u-burusiya-biciwe-muri-ukraine

  • FIFA yafashe ingamba zishobora guhangamura ruswa ihwihwiswa muri ruhago y'u (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni kenshi mu bakurikiranira hafi umupira w'amaguru muri iki gihugu humvikana amakuru y'uko hari penaliti zitangwa bitari bikwiye, ibitego byemezwa habayemo kurarira, ibidatangwa kandi nta kurarira kwabayemo, kugurisha imikino, kwitwara nabi kw'abannyi, abatoza n'abayobozi b'amakipe n'ibindi bitari ibya kinyamwuga.

    Komite zishinzwe imyitwarire haba mu ishyirahamwe ry'u Rwanda rishinzwe uyu mukino, FERWAFA, n'iyihariye ishinzwe abasifuzi, zifatira ibihano bamwe, ariko ntibituma inkuru z'ibi bikorwa zidakomeza kuvugwa kenshi.

    Nk'igisubizo kuri ibi byose, FIFA yasabye FERWAFA ko imikino izajya iyoborwa n'abasifuzi barimo byibuze babiri b'umwuga kandi b'Abanyarwanda, ku kibuga hakazajya haba hari utudege (drones) dufata amashusho y'ibiri kuba byose, akazajya yoherezwa ku cyicaro cy'iri shyirahamwe mu Busuwisi kugira ngo riyakorere ubusesenguzi.

    Iri shyirahamwe mpuzamahanga rizajya rigaragaza ibyavuye mu busesenguzi bwaryo, bitandukanye n'uko bisanzwe bigenda kuko FERWAFA ni yo ibisesengura, ikanafata umwanzuro.

    FIFA yafashe izi ngamba nyuma y'aho itangiye kujya yerekana mu buryo bw'ako kanya (Live) imikino ya shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda, ibinyujije ku muyoboro wayo wa FIFA

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/fifa-yafashe-ingamba-zishobora-guhangamura-ruswa-ihwihwiswa-muri-ruhago-y-u

  • Rayon Sports izahura na APR FC ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1 mu mukino ubanza wabaye ku wa Gatatu.

    Kiyovu Sports yakiriye uyu mukino wo kwishyura isabwa gutsinda cyangwa kunganya ubusa ku busa.

    Kiyovu Sports isezerewe na APR FC iyitsinze ibitego 2 kuri 1, mu mikino ihiri ya ½ bahuriyemo yose ikaba irangiye ari igiteranyi cy'ibitego 3 kuri 2.

    Ibi bivuze ko ikipe ya APR FC ariyo izakina umukino wanyuma w'igikombe cy'Amahoro na Rayon Sport yawugezeho isezereye Mukura Victory Sport.

    Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere yageze ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro nyuma yo gusezerera Mukura VS ku bitego 4-3 mu mikino ibiri ya 1/2.

    Umukino wo kwishyura wabaye ku wa Gatandatu warangiye ari igitego 1-1.

    APR FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, iyisezererera muri 1/2 ku giteranyo cy'ibitego 3-2.

    Ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro uzabera i Huye ku wa 3 Kamena, Ikipe y'Ingabo izahura na Rayon Sports.

    APR FC yaherukaga gukina umukino wa nyuma mu 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC igitego 1-0 cya Bizimana Djihad ikegukana igikombe.

    Rayon Sports yaherukaga ku mukino wa nyuma mu 2018, aho yatsindiwe na Mukura VS kuri penaliti.

    Ubwo amakipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma ni muri Nyakanga 2016 ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC igitego 1-0 ku munota wa nyuma.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/rayon-sports-izahura-na-apr-fc-ku-mukino-wa-nyuma-w-igikombe-cy-amahoro

  • Myugariro wa Rayon Sport ashobora kujya muri Moldova kugeragezwa – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu mukinnyi yabwiye IGIHE ko yahawe ubutumire ndetse ko yatangiye gushaka ibyangombwa bimwerekeza muri Moldova, igihugu giherereye mu Burayi bw'uburasirazuba.

    Yagize ati “Nibyo bampaye ubutumire bwa tariki 25 Gicurasi 2023. Natangiye gushaka ibyangombwa ngo ndebe ko najya kugerageza amahirwe.”

    Mitima uri gusoza amasezerano ye muri Murera, avuga ko yifuza gusubira gukina hanze y'u Rwanda. Uyu mukinnyi kandi ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mwaka w'imikino muri Rayon Sports, kuko yanahembwe nk'umukinnyi mwiza wa Mutarama 2023.

    Sheriff ni ikipe y'ubukombe muri Moldova aho ikina imikino y'amakipe yabaye aya mbere iwayo ku Mugabane w'i Burayi, UEFA ya Champions League na Europa League.

    Mu mwaka ushize w'imikino, iyi kipe yatunguranye itsinda Real Madrid bari mu itsinda rimwe muri UEFA Champions League. Ni mu gihe uyu mwaka yari mu itsinda rimwe na Manchester United muri Europa League.

    Mitima Isaac yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Intare, Police FC, Rayon Sports ndetse na Sofapaka FC yo muri Kenya.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/myugariro-wa-rayon-sport-ashobora-kujya-muri-moldova-kugeragezwa

  • Kiyovu Sports yashatse kwihorera ihata umugon… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, aho ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu biyihesha amahirwe yo kuzakina na Rayon Sports ku mukino uzasiga hamenyekanye ikipe yegukana igikombe cy'Amahoro.

    Kiyovu Sports yagerageje uko ishoboye, ariko yananiwe kugera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsindwa na APR FC ibitego 2-1 biba igiteranyo cy’ibitego 3-2.

    UKO UMUKINO WA APR FC NA KIYOVU WAGENZE MURI RUSANGE:

    90+4″ Umukino wari urangiye.

    90+2″ Kiyovu Sports yabonye kufura yaewe na Abed umupira ugwa mu rukuta.

    90″ Umusifuzi yongeyeho iminota 4.

    90″ Nshuti Innocent yahushije igitego cyari cyabazwe ku mupira umusanze mu rubuga rw’amahina ariko awuteye urenga izamu.

    85″ Kiyovu Sports yabonye koroneri gusa bayitera nabi umupira ugaruka mu kibuga hagati, Muhozi Fred asubyamo ariko umupira Ishimwe Pierre awufata yitonze.

    80″ APR FC yahushije igitego ku mupira wari utewe na Itangishaka Blaise ariko habura umuntu ujyaho.

    70″ Kiyovu Sports imbaraga zanze icyizere cyari cyayashize kandi ariyo kipe yasabwaga ibitego.

    igitego Nshuti Innocent yatsinze Kiyovu Sports


    Uyu mukinnyi ati “Kuko ari nta jambo Imana ivuga ngo rihere.”

    Agahinda kari kose kuri Mvukiyehe Juvenal uyobora Kiyovu Sports. Ntiyiyumvishaga ibiri kuba ku ikipe ye.

    58″ Kiyovu Sports yasimbuje. Muhozi Fred asimbura Riyaad Norodien watsinze igitego cya Kiyovu Sports.

    55″ Igitego cya kabiri cya APR FC: APR FC yari yahereye kare igaragaza inyota y’igitego, yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Ishimwe Christian ku mupira yakuye mu kibuga hagati azamuka mu ruhande rw’ibumoso, Kimenyi Yves ananirwa gufunga ipoto, Christian ahita aterekamo.

    APR FC yagarukanye imbaraga zo hejuru, ndetse yacuritse ikibuga ikambika imbere y’izamu rya Kiyovu Sports. Nta mukinnyi wa Kiyovu Sports watindanaga umupira.

    47″ APR FC yabonye kufura yatewe na Ishimwe Christian, ariko umupira awurenza izamu.

    45″ Igice cya kabiri cyatangiye.

    45″ Igice cya mbere cy’umukuno wahuzaga ikipe ya Kiyovu Sports yakiriye APR FC cyarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

    44″ Igitego cya APR FC: APR FC yabonye igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Nshuti Innocent ku mupira wari uturutse muri koroneri.

    35″ Umukino uri kuva ku izamu ry’ikipe imwe ujya kurindi ubona ko nta guhagarara.




    Nshimiyimana Ismael ari gukina asa nk’aho yavunitse, ashobora kuba ariwe mukinnyi uri busimburwe mbere

    Umutoza wa APR FC ntabwo ari kubyumva

    31″ Kiyovu Sports nayo ihushije igitego ku mupira wari uzamukanwe na Serumogo, ahereza Abed washyizeho umutwe ariko umupira ugwa mu shundura zo hejuru y’izamu.

    28″ APR FC yongeye guhusha igitego ku mupira ukaswe na Omborenga Fitina, uca muri ba myugariro ba Kiyovu Sports usanga Roboneka wari uhagaze wenyine ariko umupira awutera nabi, ndetse urongera ugera kuri Mugishi Gilbert nawe awuteye ujya hanze. ibitego APR FC iri guhusha ishobora kibizira.

    27″ Nshimiyimana yagarutse mu kibuga, abaganga bamwitayeho.

    25″Nshimiyimana Ismael yakorewe ikosa na Ruboneka, ndetse asohoka nk’aho yababaye. Abafana ba Kiyovu Sports bagize ubwoba bw’uko uyu mukinnyi atagaruka.

    20″ APR FC yahushije igitego ku mupira uzamukanwe na Mugisha Gilbert ariko awuhaye Nshuti Innocent wari imbere y’izamu, umupira awutera hanze

    Riyaad ubwo yiteguraga gutera kufura yabyaye igitego

    15″ Abakinnyi ba Kiyovu Sports bari kugora ikipe ya APR FC ndetse ntabwo bari kubemerera ngo bahererekanye uko babishaka

    Abakinnyi 11 Kiyovu Sports yabanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Serumogo Ally, Iracyadukunda Éric, Ndayishimiye Thierry, Nsabimana Aimable, Mugiraneza Frodouard, Nshimiyimana Ismael, Riyaad Norodien, Ssekisalbu Erisa, Bigirimana Abed ndetse na Benedata Janvier

    10″ Igitego cya Kiyovu Sports. Ku mupira wa kufura wari utewe na Riyaad Nordien, ntabwo Ishimwe Pierre yamenye aho umupira unyuze kuko wagiye wikaraga ukubita ipoto atarimo, igitego cya mbere kiba kirinjiye.

    02″ Kufura ya APR FC. APR FC yatangiye isatira izamu rya Kiyovu Sports, ndetse Mugisha yinjiranye umupira wihuta ariko Serumogo amutereka hasi atarinjira mu rubuga rw’amahina, haboneka kufura ariko itagize icyo itanga

    15:04″ Umukino uratangiye

    reka twongere tubahe ikaze nanone ku mukino wa 1/2 cyo kwishyura mu gikombe cy’amahoro uri guhuza ikipe ya APR FC na Kiyovu Sports.

    14:50″ Abakinnyi 11 APR FC yabanje mu kibuga: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Ynussu, Dieudonne, Ishimwe Christian, Mugisha Bonheur Ruboneka Bosco, Mugisha Gilbert, Alain Kwitonda, Nshuti Innocent ndetse na Yannick Bizimana.

    Uyu mukino wa kamarampaka ugiye kuba kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, ubaye nyuma y’umukino ubanza wabereye mu karere ka Bugesera, amakipe yombi akanganya igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

    Ikipe itambuka hagati ya APR FC na Kiyovu Sports izahura na Rayon Sports ku mukino wa nyuma uteganyijwe tariki 3 Kamena 2023.

    Aya makipe agiye guhura n’ubusanzwe ari kurwanira igikombe cya shampiyona, nacyo kizamenya nyiracyo mu mpera z’uku kwezi.

    Umukino ubanza amakipe yombi yanganyije Igitego kimwe kuri kimwe bivuze ko Kiyovu Sports ifite igitego kimwe cyo hanze

    APR FC yasesekaye ku kibuga

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129348/live-kiyovu-sports-yakiriye-apr-fc-mu-mukino-wo-kwihorera-129348.html

  • Rusizi: Abajyanama basabye abaturage guhagurukira ikibazo cy'imirire mibi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye mu Cyumweru cy'umujyanama, cyatangiye tariki 11 – 15 Gicurasi 2023. Abagize Inama Njyanama y'Akarere ka Rusizi bari gusura abaturage bo mu Mirenge igize Akarere, bagafatanya nabo mu bikorwa by'imiganda yo gufasha abatishoboye.

    Aba bayobozi batega amatwi ibibazo bibangamiye imibereho y'abaturage, bagakorana inama z'ubukangurambaga nko mu isuku, kuboneza urubyaro, kurwanya imirire mibi mu bana, gukumira abana bata ishuri n'ibindi.

    Ni ibikorwa bishamikiye muri gahunda bize 'Tujyanemo', aho umuturage agira uruhare mu bimukorerwa.

    Muri gahunda yo kurwanya imirire mibi, abaturage basabwe gukora akarima k'igikoni kuko iyo bahinzemo imboga bakazivaga n'amafunguro bituma barya indyo yuzuye, bakabifatanya no korora amatungo magufi.

    Kwegera abaturage bigamije kunga ubumwe bw'abaturage n'abayobozi, cyane ko raporo yakozwe n'Urwego rw'Imiyoborere mu Rwanda (RGB), yagaragaje ko abaturage bazi Inama Njyanama ku rwego rw'Uturere ku gipimo cyo hasi ugereranyije n'abazi Inama Njyanama zo ku rwego rw'Imirenge n'Utugari.

    Bamwe mu baturage bo mirenge ya Nzahaha, Mururu na Rwimbogo bavuga ko mu byo bungukiye muri iyi gahunda harimo kurwanya imirire mibi bahinga imboga ndetse bakorora n'amatungo magufi.

    Uzamushaka Odette utuye mu Murenge wa Nzahaha yagize ati “Icyo numvise ni nko korora inkoko ikajya itera amagi ngaha umwana akayarya ku buryo nanayagurisha nkaba nabona agasabune. Ni kimwe no guhinda akarima k'igikoni nzajya nsoromamo imboga nkavanga n'ibiryo by'umwana akamererwa neza, bityo bikadufasha kurwanya imibirire mibi”.

    Sebakungu Joel wo Murenge wa Rwimbogo, avuga ko uturima tw'igikoni dufasha mu mirire y'abana ndetse n'abantu bakuru.

    Yagize ati”Duhinga dodo tukazivanga n'ibyo tukarya, tugaha abana natwe tukaryaho mu mafunguro yacu ya buri munsi”.

    Ntanyuranya na Nsabima Pierre wo mu Murenge wa Mururu, uvuga ko nyuma yo gusobanurirwa akamaro k'indyo yuzuye we n'umuryango we bagiye gukora karima k'igikoni, ndetse bakazagerageza no kuvanga n'ifungur ibikomoka ku matungo cyane ko begeranye n'ikiyaga cya Kivu.

    Yagize ati “Twasobanuriwe akamaro ko kurya indyo yuzuye. Mu muryango wanjye ntako twagiraga ubu tugiye kugakora kandi mu mafungura yacu tuzajya dushiramo n'isambaza kuko tegereye iki Kiyaga cya Kivu”.

    Visi Perezida w'Inama Njyamana ya Rusizi, Kwizera Giovani Fidele, yavuze ko guhinga imboga bifasha mu kurwanya imirire mibi, noneho korora amatungo magufi biaba byafasha mu kuzamura imibereho y'abaturage.

    Yagize ati “Muri iki Cyumweru cy'umujyanama turi kuganira n'abaturage tubabwira ko hari ibyo Leta ibakorera ndetse nabo hari byo basabwa. Leta ifite uburyo butandukanye iteramo inkunga abari mu mirire mibi badafite ubushobozi, ariko n'abafite ubushobozi bakigishwa uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, bakora akarima k'igikoni bagateramo imboga bavanga n'ibyo barya, ndetse n'abana babo, ibi bifasha mu kurwanya imirire mibi.'

    Yasabye abaturage korora amatungo magufi arimo inkoko, inkwavu ndetse n'ihene, kuko uretse kubafasha byaba n'inzira yo kwiteza imbere mu buzima bwabo.

    Kuriuyu wa 14 Gicurasi 2022, Abajyanama mu nama Njyanama y'Akarere bakoraze umwiherero wihariye ugamije kwisuzuma no kureba ibikeneye konozwa kurushaho kugira ngo imikorere n'imikoranire ikomeze ibe myiza muri rusange.

    Isangamatsiko y'iki Cyumweru cy'umujyanama igira iti “Tujyanemo : Turwanye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage.”


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abajyamana-basabye-abaturage-guhagurukira-ikibazo-cy-imirire-mibi

  • Inkuru y’inshamugongo ugomba kumenya: Undi munyarwanda yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’America – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inkuru y'inshamugongo ugomba kumenya: Undi munyarwanda yapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe z'America.

    Robert Ndahigwa bitaga Soviet yitabye Imana azize impanuka.

    Urupfu rwe rwabaye incamugongo mu Banyarwanda batuye muri Amerika, by'umwihariko abatuye mu mujyi wa Dickinson muri Leta ya North Dakota aho yari atuye.

    Iyi mpanuka yabaye mu ma saa kumi na 20 zo ku wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023 mu mujyi wa Williston ho muri Leta ya Dakota y'Amajyaruguru.

    Imodoka yari itwawe na Soviet yagongwaga n'indi maze zoze zikarenga umuhanda we agahita ahasiga ubuzima mu gihe abandi bakomeretse bikomeye.

    Source : https://yegob.rw/inkuru-yinshamugongo-ugomba-kumenya-undi-munyarwanda-yapfiriye-muri-leta-zunze-ubumwe-zamerica/