Blog

  • Ku ncuro ya 29, Ikipe ya Yanga SC yegukanye igikombe cya shampiyona ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni igikombe cya kabiri iyi kipe yegukanye muri uyu mwaka w'imikino wa 2022/2023, nyuma ya Community Shield yatwaye itsinze Simba SC.

    Young Africans SC “Yanga” yatwaye iki Gikombe cya NBC Mainland Tanzania Premier League, nyuma yo kubona ibitego 4-2 ku mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, kuri Azam Complex Stadium i Dar es Salaam.

    Iyi kipe yahise igira amanota 74, irusha Simba SC amanota arindwi ku munsi wa 28 wa shampiyona ibura imikino ibiri ngo irangire. Iki gikombe igitwaye Simba, isubira ibyo yayikoreye tariki ya 13 Kanama 2022 ku mukino wa nyuma wa Community Shield.

    Imikino ya Shampiyona yo muri Tanzania irakomeza kuri iki Cyumweru hakinwa iy'amakipe aharanira kuguma ku myanya myiza. Umukino ukomeye urahuza Coastal Union ishaka amanota ayikura mu ikipe zirwanira kutamanuka na Ihefu FC.

    Coastal Union iri ku mwanya wa 11 n'amanota 30, mu gihe ihefu iri ku mwanya wa munani n'amanota 33. Polisi ya Tanzania iri ku mwanya wa 15 irasabwa gutsinda imikino itatu isigaje, nayo ikava mu murongo utukura.

    Undi mukino ukomeye urahuza Azam FC ishaka gushimangira umwanya wa gatatu, na Namungo FC iza kuba yifuza kujya ku mwanya wa gatanu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ku-ncuro-ya-29-ikipe-ya-yanga-sc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-ya-tanzania

  • RDC: Ubwicanyi bukabije bwatumye Intara ya Kwango shyiraho amasaha ya (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwatangaje ko nibura abantu 11 ari bo hahitanywe n'ubugizi bwa nabi mu Burengerazuba bw'iki gihugu, bigizwemo uruhare n'imitwe y'itwaje intwaro y'abo mu bwoko bw'Aba-Yaka.

    Umuvugizi w'Intara ya Kwango ubu bugizi bwa nabi bwabereyemo, Adélard Nkis, yabwiye AFP ko ibyo bikorwa byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Gicurasi 2023, aho abagabo bo mu gace ka Mobondo bagabye ibitero ku ka Batshongo, maze abasirikare babiri, umupolisi n'abasivili babiri bahita bagwa muri ibyo bikorwa.

    Uyu muyobozi yongeyeho ko abo basirikare bari bacagaguwemo ibice hifashishijwe intwaro zirimo n'iza gakondo, agaragaza ko kuri uyu wa 13 abiciwe muri ibyo bitero bamaze kugera kuri 11.

    Ni amakimbirane ngo yahereye i Batshongo akomereza no mu gace ka Mongata, umudugudu uherereye mu birometero umunani uvuye mu Burengerazubwa bw'Umurwa Mukuru Kinshasa.

    Nkisi yavuze ko ubuyobozi bwahagaritse ibikorwa byose muri ibyo bice kugera mu gitondo cyo kuri kugira ngo hakemurwe ibyo bibazo.

    AFP kandi yavuze ko ibyo bikorwa byakomeje gupfukiranwa no kugirwa ibanga ku buryo bigoye kumenya umubare wa nyawo w'ababiguyemo.

    Umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile muri iyo ntara, Symphorien Kwengo, yavuze ko abishwe bagera kuri 19 barimo umunani bo muri Batshongo na 11 bo muri Mongata.

    Amakimbirane n'ubugizi bwa nabi bwo mu Burengerazuba bwa Congo yatangiye gututumba mu mwaka ushize, bihereye muri teritwari ya Kwamouth ho mu Ntara ya Mai-Ndombe, bishingiye ku kutumvikana kw'abo mu bwoko bw'Aba-Teke n'Aba-Yaka ku bijyanye n'itangwa ry'imisoro.

    Ni imisoro ngo yishyuzwa n'abashefu bo mu bwoko bw'Aba-Teke kuko bavuga ko ari bo ba kavukire muri ibyo bice, ibintu abo mu bwoko bw'Aba-Yaka n'andi moko badakozwa, bigatuma bahora bashyamiranye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/rdc-ubwicanyi-bukabije-bwatumye-intara-ya-kwango-shyiraho-amasaha-ya-guma-mu

  • Muri Sudani Intambara Hagati y'Ingabo za Leta n'Abayirwanya Ntiracogora – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abahanganye bararasanira mu mihanda ku buryo nta cyizere ko impande zombi zubahiriza amasezerano yo kurinda abasivili mbere y'uko ibiganiro bisubukurwa muri iki cyumweru muri Arabia Saoudite.

    Kuva ingabo za leta n'umutwe wa Rapid Support Forces wayigometseho bumvikanye ku byo bise 'itangazo ryerekeye amahame' rigena imyitwarire y'impande zombi muri iki kibazo, intambara ntiyahwemye mu umurwa mukuru Khartoum n'uduce tuwegereye, igera n'ahitwa Geneina mu gace ka Darfur.

    Abaturage bemeza ko mu minsi ibiri ishize intambara yarushijeho gukaza umurego kurusha mbere.

    Iyi ntambara imaze ukwezi, imaze guhitana ababarirwa mu magana. Abantu barenga ibihumbi 200 bahungiye mu bihugu bituranye na Sudani naho abarenga ibihumbi 700 bakuwe mu byabo, bari imbere mu gihugu.

    Uko iminsi ihita bigaragara ko ibindi bihugu bishobora kuzinjira muri iyi ntambara bikarushaho kuzambya akarere.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/muri-sudani-intambara-hagati-y-ingabo-za-leta-n-abayirwanya-ntiracogora

  • Ubudage Bwahaye Ukraine Inkunga ya Miliyari 3 z'Amadolari y'Amerika – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Perezida w'Ubudage Frank-Walter Steinmeier yakiriye Perezida Volodymyr Zelenskyy mu ngoro ye iri i Berlin mu murwa mukuru aho byari bitegenijwe ko abo bategetsi bombi bari bugirane ibiganiro bari kumwe n'abajyanama babo bane kuri buri ruhande.

    Chancellier w'Ubudage Olaf Scholz,we yakirije Perezida Zelenskyy akarasisi ka gisirikare mbere y'uko bagirana ibiganiro.

    Bitegenyijwe ko Perezida Zelenskky ari bukomereze mu mujyi wa Aachen aho ahabwa igihembo cyitiriwe Charlemagne, kigenerwa abantu bagize uruhare rukomeye mu guharanira ubumwe bw'Ubulayi.

    Zelensky yshimiye Ubudage asinya no mu gitabo cyagenewe abashyitsi kiri mu ngoro y'umukuru w'igihugu

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/ubudage-bwahaye-ukraine-inkunga-ya-miliyari-3-z-amadolari-y-amerika

  • Mali ntiyemeranya na ONU ku cyegeranyo yakoze Gishinja Abasirikare Kwica (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ubutegetsi bwa gisirikare bwasubizaga kuri icyo cyegeranyo cyasohotse ku wa gatanu nyuma y'amezi hakorwa ubushakashatsi n'iperereza ku byo abaharanira uburenganzira bwa muntu bise amahano y'agahomamunwa yabaye mu ntambara yamaze imyaka 10 hagati y'igisirikare cya leta n'abarwanyi ba kiyisilamu.

    Umuvugizi wa leta Abdoulaye Maiga yatangaje ko 'guverinoma y'inzibacyuho ihakanye ibikubiye muri icyo cyegeranyo'. Yavuze ko ibyo kivuga ari ibihimbano kandi kikaba kitujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

    Icyo cyegeranyo kivuga ko ku italiki ya 27 z'ukwezi kwa gatatu umwaka ushize, abasirikare ba leta muri Mali bari kumwe n'abandi b'abanyamahanga bamanutse muri za kajugujugu ahitwa Moura, bakamisha urusasu ku baturage.

    Iki cyegeranyo gikomeza kivuga ko mu ifatwa ry'abaturage ryakurikiyeho, abandi. Babarirwa mu magana barashwe bakajugunywa mu mikingo.

    Maiga yavuze ko harimo gukorwa iperereza rigamije kureba ihungabanywa ry'uburenganzira bwa muntu rishobora kuba ryarabayeho ariko yongera gusubiramo ko abiswe ari abarwanyi ba kiyisilamu atari abasivili

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/mali-ntiyemeranya-na-onu-ku-cyegeranyo-yakoze-gishinja-abasirikare-kwica

  • Musanze:Haravugwa umunyeshuri wapfiriye mu kigo yigagamo nyuma yo kwangirwa (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko uyu mwana yarwaye, ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa kwivuriza muri infirmerie y'ikigo

    Ngo uyu munyeshuri yaba yari amaze ibyumweru hafi bibiri arwariye mu kigo ari naho yaguye

    Amakuru ava muri iki kigo kandi akomeza avuga ko urupfu rwe rwaba rwaramenyekanye hashize hafi amasaha atatu apfuye.

    Byari biteganyijwe ko uyu munyeshuri witabye Imana ashyingurwa kuri iki cyumweru,gusa iyi gahunda ngoyaje gusubikwa ngo umurambo we ubanze upimwe hamenyekane neza icyamwishe

    Muri Ecole des Sciences de Musanze haravugwa urupfu rw’umunyeshuli w’umukobwa wigaga S1 wapfuye ejo kuwa gatandatu taliki 13/5/2023.

    Amakuru avuga ko uyu mwana wari ufite imyaka 12 yarwaye ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa… pic.twitter.com/vJigbGrcG2

    — HAKUZWUMUREMYI Joseph (@HAKUZWUMUREMYI) May 14, 2023

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/musanze-haravugwa-umunyeshuri-wapfiriye-mu-kigo-yigagamo-nyuma-yo-kwangirwa

  • Rayon Sports WFC yegukanye igikombe itsinze I… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, saa cyenda z’amanywa kuri sitade y’Akarere ka Bugesera habereye umukino wa nyuma wa shampiyona y’icyciro cya kabiri mu Bari n’abategarugori.

    Amakipe abiri yageze kuri uyu mukino wa nyuma ni Rayon Sports WFC ndetse na Indahangarwa WFC.

    Rayon Sports WFC yageze ku mukino wa nyuma, nyuma yo gusezerera Nasho WFC n’aho Indahangarwa WFC yo yahageze nyuma yo gusezerera APR WFC mu mikino ya 1/2.

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports WFC babanje mu kibuga ni: Niyonsaba Jeanne, Uwase Andersene, Uwanyirigira Sifa, Mukantaganira Joseline, Mukeshimana Dorothee, Mukeshimana Jeannette, Kalimba Alice, Uwamariya Dianne, Umuhoza Angelique, Judith Ochienge Atieno na Imanizabayo Florence.

    Abakinnyi 11 ba Indahangarwa WFC babanje mu kibuga ni: Muhimpundu Diane,Mushimiyimana Marie Claire, Uwimana Egide,Bampire Josiane,Mukaneza Jose,Uwase Benigne,Uwiduhaye,Tuyishinire Hariette,Izabayo Clemence,Izere Jovia na Nyiranziza Oliva.

    Abakinnyi ba Indahangarwa nibo batangije umukino ariko nta masegonda yamaranye umupira kuko abakinnyi ba Rayon Sports WFC bahise bawifatira batangira gusatira.

    Ku munota wa 2 gusa Judith Ochienge Atieno yahise abona buryo arekura ishoti akoresheje umutwe ariko umupira ujya hanze.

    Rayon Sports WFC yakomeje gusatira cyane ubona ishaka igitego hakirikare ari nako abakinnyi barimo Mukantaganira Joseline na Imanizabayo Florence bakomeza kubona uburyo . 

    Uwiduhaye wa Indahangarwa WFC niwe wenyine wari uri mu rubuga rwa Rayon Sports WFC bityo yabonaga imipira ariko ntagire icyo ayibyaza kuko bahitaga bayimwaka.

    Judith Ochienge Atieno yishimira igitego yatsinze

    Ku munota wa 12 myugariro wa Indahangarwa WFC Bampire Josiane yari atsinze igitego bitunguranye aho yarekuye ishoti ari mu kibuga hagati maze umupira uragenda ku bw’amahirwe macye unyura hejuru y’izamu gato cyane. 

    Ku munota wa 20 Rayon Sports WFC yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyari gitsinzwe na Judith Ochienge Atieno ahawe umupira na Uwanyirigira Sifa. 

    Nyuma yo kubona igitego abakinnyi ba Rayon Sports WFC batangiye guhata amashoti mu izamu rya Indahangarwa WFC ariko imipira ikanyura ku ruhande.

    Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati ariko abakinnyi ba Rayon Sports WFC bakomeza kugerageza gushaka igitego cya 2 ariko kukibona biranga bituma igice cya mbere kirangira bikiri igitego 1-0.

    Igice cya kabiri cyatangiye Indahangarwa WFC ibona kufura nziza ariko Izere Jovia ayirekuye Niyonsaba Jeanne ufatita Rayon Sports ahita ayifata neza. 

    Abakinnyi ba Indahangarwa WFC bakomeje gukina ubona bahinduye uburyo bw’imikinire gahunda ari ukwihagararaho babuza aba Rayon Sports gutsinda igitego cya 2. 

    Ku munota wa 57′ Izere Jovia yazamuye koroneri neza maze Tuyishimire Hariette agiye kurekura ishoti umupira awuburaho gato. 

    Ku munota wa 62′ Kapiteni Mushimiyimana Marie Claire yatsinze igitego cya 2 nyuma y’akavuyo kari kabaye mu rubuga rw’amahina rwa Rayon Sports WFC.

    Nyuma yo kwishyurwa byatumye abakinnyi ba Rayon Sport WFC bongera gusatira cyane ariko igitego cy’intsinzi kirabura iminota 90′ irangira amakipe yombi anganya 1-1. 

    Uku kunganya byatumye hitabazwa Penariti, birangira Rayon Sports WFC yegukanye igikombe itsinze penariti 4-3.

    Uko Penariti zatewe

    Abateye penariti za Indahangarwa WFC : Mukaneza Jose yayiteye umuzamu ayikuramo,Uwase Benigne yayitsinze, Izere Jovia yayitsinze,Izabayo Clemence yayitsinze, Muhimpundu Diane yayirase, Tuyishimire Hariette yayirase naho Bampire Josiane yayiteye ikubita ku giti cy’izamu ivamo 

    Abateye penariti za Rayon Sports: Uwanyirigira Sifa yayitsinze, Mukeshimana Dorothee yayitsinze, Imanizabayo Florence yayitsinze,Nyiransengiyumva Dalice yayirase, Mukeshimana Jeannette yayitsinze, Mukantaganira Joseline yayirase naho Mukeshimana Jeannette yayiteye ikubita ku giti cy’izamu ihita ijya mu nshundura neza.

    Undi mukino wari wabaye saa sita zuzuye wo gushaka umwanya wa gatatu, ikipe ya APR WFC niyo yawegukanye itsinze Nasho WFC ibitego 3-1.

    Abakinnyi ba Rayon Sports WFC bishimira igitego- Byabafashije kwegukana igikombe 

    Mu mwambaro w’uruganda rwa SKOL, Rayon Sports y’abagore yegukanye igikombe

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129352/rayon-sports-wfc-yegukanye-igikombe-itsinze-indahangarwa-wfc-amafoto-129352.html

  • Amafoto – APR FC isezereye Kiyovu SC isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2023 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'ingabo z'igihugu ya APR FC igeze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2023 isezereye ikipe ya Kiyovu SC ku giteranyo cy'ibitego 3-2 mu mukino yombi.

    APR FC Ibigezeho nyuma yaho mu mukino wa kimwe cya kabiri wo kwishyura wabereye kuri Kigali Pele Stadium ihakuye intsinzi ibagejeje ku mukino wa nyuma.

    Muri uyu mukino ikipe ya Kiyovu SC niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 10 w'umukino nibwo rutahizamu, Riyad Nordien yafunguye amazamu ya APR FC, niba ibitego 2-1 mu mikino yombi kuko umukino ubanza Kiyovu na APR FC bari banganyije kimwe kuri kimwe.

    Ikipe ya APR FC yasabwaga byibuze gutsinda ibitego ibitego 2 ngo ibashe gukomeza ku mukino wa nyuma, yabigezeho ubwo hafi ku munota wa 44 w'umukino ubwo Ishimwe Christian yatsinze igitego bityo amakipe yombi ajya ku ruhuka ari 1-1.

    Hashize iminota 10 amakipe yombi avuye ku ruhuka nibwo APR FC yabonye ikindi gitego cy'intsinzi cyatsinzwe na Nshuti Innocent bityo ikipe y'ingabo z'igihugu yisanga ku mukino wa Nyuma Aho igomba kuzahura na Rayon Sports.

    Umukino wo kuri iki cyumwr warangiye ikipe ya Kiyovu SC yari yawakiriye itsinzwe ibitego 2-1 bityo isezererwa ku giteranyo cy'ibitego 3-2 mu mikino yombi.

    APR FC yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro aho ihasanze Rayon Sports yo yaraye igeze kuri uyu mwanya imaze gusezerera ikipe ya Mukura VS ku giteranyo cy'ibitego 4-3.

    Umukino wa nyuma uteganyijwe kuba tariki ya 3 Kamena 2023 ukazabera kuri Sitade y'Akarere ka Huye mu ntara y'Amajyepfo.

     

    The post Amafoto — APR FC isezereye Kiyovu SC isanga Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2023 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amafoto-apr-fc-isezereye-kiyovu-sc-isanga-rayon-sports-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amafoto-apr-fc-isezereye-kiyovu-sc-isanga-rayon-sports-ku-mukino-wa-nyuma-wigikombe-cyamahoro-2023

  • Useka neza ni useka nyuma! APR FC ifashije KIYOVU SPORTS kugendera kure y’Igikombe nk’uko yabyiyemeje mu myaka 30 ishize https://wp.me/p7ovfz-UNQ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Useka neza ni useka nyuma! APR FC ifashije KIYOVU SPORTS kugendera kure y'Igikombe nk'uko yabyiyemeje mu myaka 30 ishize.

    APR FC isezereye KIYOVU SPORTS maze ihita ijya ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro.

    APR FC ibigezeho nyuma yo gutsinda KIYOVU ibitego bitatu kuri 2 mu mikino ibirori, aho umukino ubanza byarangiye ari kimwe kuri uwo kwishyura Apr icyuye intsinzi y'ibitego bibiri kuri kimwe.

    Biteganyijwe ko APR FC izacakirana na RAYON SPORTS ku mukino wa nyuma uzaba mu kwezi gutaha, ukaba uzabera kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye.

    Source : https://yegob.rw/useka-neza-ni-useka-nyuma-apr-fc-ifashije-kiyovu-sports-kugendera-kure-yigikombe-nkuko-yabyiyemeje-mu-myaka-30-ishize/

  • Inzoga ziramenwe karahava! Bwa mbere Rayon Sports WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzoga ziramenwe! Bwa mbere Rayon Sports yegukanye igikombe cya Shampiyona mu kiciro cya kabiri mu bari n'abategarugori.

    Ikipe ya Rayon Sports Women yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Indahangarwa kuri penaliti.

    Rayon Sports itwaye igikombe nyuma yo kwinjiza penaliti 4 kuri eshatu za Indahangarwa.

    Ivan Wulffaert , umuyobozi wa Skol Rwanda yemerewe iyi kipe miliyoni 3 nyuma yo kwegukana shampiyona y'ikiciro cya kabiri.

    Source : https://yegob.rw/inzoga-ziramenwe-karahava-bwa-mbere-rayon-sports-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona/