Blog

  • Jolly, Naomie, Kate na Yolo mu byamamare byaz… – #rwanda #RwOT

    Umubyeyi wese ni umubyeyi! Ariko biragoye kubona umuntu uvuga nabi uwamutwise amezi icyenda mu nda kubera icyo gihango agirana nawe kuva ageze ku Isi.

    Ababyeyi b'abagabo nabo bafite byinshi bigomwa bakora kugira ngo umuntu abashe kuvamo umuntu w'ingirakamaro, ari nayo mpamvu nabo hari umunsi wabagenewe.

    Bamwe mu Bari n'abategarugori bamaze kwandika izina mu myidagaduro bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo bagaragaje ishimwe bafite ku babyeyi babo.

    Yolo The Queen wabiciye ku mbuga nkoranyambaga ariko akaba atajya yigaragaza yanditse, agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagore mukobwa wanjye. Twizihizwa n'ibikorwa byawe.'

    Kate Bashabe na we yafashe umwanya azirikana uwamwibarutse n'abandi babyeyi b'abagore bose. Mu butumwa bwe yanditse agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagore kuri Mama wanjye mwiza kuba Mama bose. Imana ibahe umugisha utagabanije munezezwe n'umunsi wanyu.'

    Cycy Beauty uheruka kubura umubyeyi we, yabanje kwihanganisha abameze nkawe badafite ba Mama wabo.

    Ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagore kuri Mama wanjye nizera ko ari kumwenyura ahantu runaka mu busitani bwo muri paradizo.'

    Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda 2016, yazirikanye ababyeyi b'abagore bose, by'umwihariko uwamubyaye.

    Yavuze ati 'Urukundo rw'umubyeyi w'umugore ntinagereranwa. Umunsi mwiza w'ababyeyi b'ababagore kuri Mama ubaruta bose no ku bandi ba Mama bose. Mu kuri aba Mama batubikiye ubukungu ntagereranwa mu mutima wabo.'

    Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020, yishimiye cyane kuvuga neza Mama we ariko yanazirikanye abatabafite abakomeza mu butumwa bwe.

    Yavuze ati 'Nterwa ishimwe no ku kwita Mama wanjye n'inshuti magara yanjye umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagore Mama. Ndagukunda by'akataraboneka Mama ubasumba.'

    Umunyamideli akaba n'umukinnyi wa filime, Isimbi Alliah uzwi nka Alliah Cool, we yanditse agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagore.'

    Mothers love is like no other. Happiest Mother's Day to the most beautiful mother in the world and to all the incredible mothers out there . Mothers truly have our best interests at their hearts . pic.twitter.com/0HuM3NoQ7A

    — Jolly Mutesi. #TeamPK (@JollyMutesi) May 14, 2023

    Kate Bashabe yifashishije amafoto atandukanye ari kumwe na Mama we mu bihugu binyuranye kuva cyera maze amurata ubwiza anaboneraho kuzirikana abandi babyeyi b’abagore boseMiss Ishimwe Nomie yatatse Mama we amubwira ko aterwa ishimwe no kuba bari inshuti azirikana n’abandi babyeyi b’abagore anaboneraho gukomeza abatabafiteYolo The Queen uburanga bwe butigisa imbuga nkoranyambaga yafashe umwanya yifuriza nyina umubyara umunsi mwiza anamushimira kubwa buri kimweMiss Mutesi Jolly yafashe umwanya ashimira umubyeyi we anifuriza ababyeyi b’abagore umunsi mwiza muri rusangeCycy Beauty umunyamideli wagiye wifashishwa mu mashusho y’indirimbo kuri ubu winjiye mu gutegura no kuyobora ibirori yazirikanye Mama we uheruka kwitaba ImanaAlliah Cool uheruka no kwibaruka yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagore muri rusangeIbyamamarekazi bitandukanye bikomeje kwerekana ko biha agaciro umubyeyi w’umugore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129350/jolly-naomie-kate-na-yolo-mu-byamamare-byazirikanye-ababyeyi-babo-babagore-129350.html

  • Premier League: Arsenal yikubuye isigira Manc… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023, imikino ya Premier League yakomeje. Ku ikubitiro saa cyenda, kuri Goodison Park ikipe ya Everton irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri yari yakiriye Manchester City irwanira igikombe cya shampiyona.

    Uyu mukino wabereye Manchester City nk’imyitozo itegura umukino bafitanye na Real Madrid muri Champions League ku wa gatatu kuko waboroheye cyane. 

    Yabonye amanota 3 itsinze ibitego 3-0, Ilkay Gündogan yafunguye amazamu ku munota wa 37 atsinda igitego cya 1 ahawe umupira na Riyad Mahrez.

    Igitego cya 2 cyatsinzwe na Erling Haaland ku munota wa 39 ahawe umupira na kapiteni Ilkay Gündogan wari uri mu bihe bye byiza.

    Manchester City yaje kurangiza umukino ku munota wa 51 ubwo Ilkay Gündogan yatsindaga igitego cya 3. 

    Undi mukino nawo wari ukomeye wabaye saa kumi nimwe n’iminota 30, aho ikipe ya Arsenal yari yakiriye Brighton & Hove Albion kuri Emirates Stadium. 

    Iyi kipe y’amashitani atukura yiciye umugongo yikura ku gikombe igishyira mu biganza bya Manchester City bagihanganiye kuva uyu mwaka w’imikino watangira.

    Arsenal nyuma y’umukino yasaga nk’iyacitse umugongo burundu

    Brighton yarangije umukino itsinze ibitego 3-0, igitego cya 1 cyabonetse ku munota wa 51 gitsinzwe na J.Cesar Enciso ahawe umupira na Pervis Estupinan. 

    Ibindi bitego 2 byabonetse mu minota ya nyuma y’umukino, ku munota wa 86′ Deniz Undav ahawe umupira na Pascal Gross maze Pervis Estupinan atsinda icya gatatu ku munota wa 6′ w’inyongera.

    Kugeza ubu ikipe ya Arsenal iri ku mwanya wa 2 aho irushanwa na Manchester City amanota 5 ndetse iyi kipe y’abanyamujyi ikaba igifite n’umukino w’ikirarane.

    Igitego Erling Haaland yatsinze 

    J.Cesar Enciso watsinze igitego cya 1 cya Brighton

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129356/premier-league-arsenal-yikubuye-isigira-manchester-city-ibyayo-amafoto-129356.html

  • Alex Dusabe yandikiye amateka i Nyabisindu mu… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa 13 Gicurasi 2023, ni bwo Alex Dusabe yongeye kwandika amateka akorera igitaramo cy'ububyutse i Nyabisindu ahari hahuriye abantu batandukanye biganjemo urubyiruko.

    Ni igitaramo cyari mu murongo umwe w’icyo yigeze gukorera muri Car Freezone.

    Uyu mugabo uri mu barambye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yaririmbye indirimbo zirimo ‘Umuyoboro’ ndetse na ‘Ibyiringiro’ mu buhanga bwinshi afashishijwe n'itsinda rye ry'abaririmbyi berekanye ko kubura mu gitaramo afite ku wa 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali azaba ari uguhomba.

    Igitaramo Alex Dusabe afite muri Camp Kigali azafashwa n'abandi bahanzi b'amazina aremeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana barimo nka Apostle Appolinaire w'i Burundi.

    Hari kandi n'abandi bafite igikundiro cyo hejuru bazaririmba mu gitaramo ‘East African Gospel Festival’ barimo David Uwimana, Aime Uwimana na Prosper Nkomezi.

    Mu gitaramo Alex Dusabe yerekanyemo ko imyaka amaze atari iy'ubusa byose ari ukubera Imana n'impano idasanzwe yamuhaye yashyigikiwe na Korali zirimo Abarinzi ya Kibagabaga, Gloria ya Bibare.

    Kimwe na Abagenzi ya Kimironko na Gologotha ya Nyagatovu akaba kandi yaragiteguye afatanije ADEPR Paroisse ya Remera iyoborwa na Pasiteri Gatanazi Justin batewe inkunga na AEE [Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa].

    KANDA HANO UREBE UBWO ALEX DUSABE YARIMO ARIRIMBA AGANIRA N’ABAKUNZI BENSHI BARI BAHARI

    “>

    KANDA HANO UREBE UBUHAMYA BW’UWAHOZE MU BURAYA N’UMUGABO WE WAHOZE MU BUZEREREZI BWATANZWE MU GITARAMO CYA ALEX DUSABE

    “>

    Alex Dusabe ari mu bahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe kandi umuziki we ukura nk’umuvinyoAbantu bafashijwe biyemeza kuyoboka inzira nzima abari bari muzififitse zirimo uburaya n’IbiyobyabwengeWari umunezero udasanzwe ku batuye muri Nyabisindu ho muri Kigali Buri muntu yafashijwe mu buryo bwe, maze agasenderwa n’ibyishimo by’uwiteka bijyana n’ubuhanga yahaye Alex DusabeAlex Dusabe yafashijwe n’itsinda rye ry’abacuranzi n’abaririmbyi birushaho kuryohaGorilla Events Ltd imaze kuba ubukombe mu kugira ibikoresho byiza by’umuziki, amatara kurimbisaha ahantu Abashoferi n’abamotari bari baparitse baje kwiyumvira umuziki mwiza uyunguriye n’ijwi ry’akataraboneka rya Alex DusabeUmwe mu bacuranzi arimo akora mu mujya wa gitariKorali zitandukanye zaje gufasha Alex Dusabe mu gitaramo kidasanzwe yakoreye i NyabisinduHari amavuta yaba mu bato n’abakuru mu buryo bugaragaraHari abayobozi b’amatorero atandukanye, abavugabutumwa n’abandi bavuga rikijyana mu murima w’Imana batandukanyeIbyishimo byakomeje kugera ijoro riguye, abantu ariko bakomeza kwizihirwa 

    Kanda hano urebe amafoto yose yaranze iki giterane cy’ububyutse

    AMAFOTO:NDAYISHIMIYE NATHANIEL-INYARWANDA.COM

    VIDEO: RWIGEMA FREDDY-INYARWANDA.COM

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129355/alex-dusabe-yandikiye-amateka-i-nyabisindu-mu-gitaramo-cyububyutse-amafotovideo-129355.html

  • Ubugenge bwa Nyiranzubahimana wigisha abana 150 ku munsi bagatsinda ari benshi – #rwanda #RwOT

    Umwarimu wigisha na we aba afite intego yo gutuma abo yigisha bose bazavamo abantu bakomeye, bituma yemera kwiyuha akuya, agakora amasaha y'ikirenga ngo yuse ikivi yatangiye kandi abo aha ubumenyi babujyane bushyitse.

    Mu Rwunge rw'Amashyuri rwa Rwabutenge, mu Karere ka Kicukiro, umwarimu witwa Nyiranzubahimana Marie Ange ni we wigisha abanyeshuri benshi ku munsi.

    Mu ishuri ry'umwaka wa mbere w'amashuri abanza afite abanyeshuri 78 [muri A], naho nimugoroba hakiga abandi 76 [muri B], ni ukuvuga abanyeshuri 154 kandi abagira amanota 50% barenga 110 mu mashuri yombi.

    Uyu mwarimu yabwiye IGIHE ko amaze kubona ahawe kwigisha ishuri ririmo abana benshi gutya yabanje kwibaza icyo azakora kirabura, ndetse ngo kubera umunaniro yatahanaga byarangiraga mu ijoro asa n'uwaraye mu ishuri.

    Ati 'Mu by'ukuri kubigisha biragoye ariko umuntu ashyiramo umutima wa kimuntu, kuko udashyizemo umutima rwose wavuga uti n'akazi ndakaretse. Nka buriya iyo tugitangira igihembwe utarabimenyera bigera nijoro ukumva urusaku rw'abana rukugarutse mu mutwe kubera ukuntu basakuza n'ubwinshi bwabo kubacecekesha ntibiba byoroshye, rero bisaba ubwitange'

    Nyiranzubahimana avuga ko amaze kureba ubwinshi bwabo yasuzumye asanga niyigisha mu masaha yagenwe gusa ashobora kuzajya asanga abatsinda ari bake.

    Ati 'Mu buryo bwo gukurikirana imyigire yabo, ndazinduka kugira ngo nkurikirane ba bandi bari hasi cyane nkagera hano mbere y'amasaha. Ndabibamenyesha nimugoroba mu gitondo naza ngasanga bahageze, cyangwa hakaba n'abo umuntu asigaranye nimugoroba. Hari n'abo mbwira nti no mu mpera z'icyumweru ababishobora baze.'

    'Ikibazo abana benshi banagira, abenshi baza kwiga mu mwaka wa mbere batarigeze biga mu mashuri y'incuke, urumva aba ari uguhera kuri zeru. Utabikoze gutyo ishuri riba ririmo abana batarenze 20 bafite icyo bazi. Biba ngombwa ko umuntu avuga ngo ndigomwa uwo mwanya nakabaye ndi gukoramo ibindi nze mbafashe.'

    Mu ishuri rye umwana wazindutse agera ku ishuri saa moya n'igice za mu gitondo, bagatangira kwiga bose saa mbili, amasomo ya rusange agatangira saa mbili n'iminota 45 ari na bwo batangira amasomo mashya. Bivuze ko aba amaze iminota irenga 40 yigisha.

    Ati 'Umwana iyo apfiriye mu mwaka wa mbere biba birangiye. Ni ukuvuga ngo avuye muri iri shuri nta kintu afite n'aho mbohereje hejuru nta musaruro twazabona.'

    Nyiranzubahimana avuga ko abikora mu bwitange kuko aba bana usanga baturuka mu miryango ikennye ku buryo hajemo kubishyuza bataba bakitabiriye.

    Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda Ishami ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (CST) Dr Ngenzi Alexandre yabwiye IGIHE ko kwigisha abanyeshuri benshi bituma hari abo isomo rirangira batamenye ibyo bagombaga kwiga, abandi bakabifata nk'ibidafite agaciro 'ku buryo usanga hari igihe isomo rishobora kuzarangira bimeze nk'aho ritizwe mu by'ukuri.'

    Dr Ngenzi avuga ko gukoresha amasaha y'ikirenga yo kwigisha ari byiza ariko byabamo imbogamizi nyinshi ku buryo igisubizo gikwiriye gushakirwa mu kongera ibyumba by'amashuri ku buryo umwarimu yigisha abanyeshuri bangana n'umubare wagenwe.

    GS Rwabutenge ifite abanyeshuri 1225 biga mu mashuri abanza, hari hakenewe ibyumba 26 by'amashuri ariko ikigo gifite 14 gusa. Amabwiriza ya UNESCO ateganya ko icyumba cy'ishuri gikwiye kwigirwamo n'abanyeshuri 46.

    Igenzura ryakozwe na Minisiteri y'Uburezi ryagaragaje ko hakenewe ibindi byumba by'amashuri bishya bigera ku 13 296.

    Ibyo ni ibikenewe mu kugabanya ikibazo cy'ubucucike ariko by'umwihariko ku kijyanye n'ingendo ho hakenewe ibyumba by'amashuri 3637.

    Nyiranzubahimana Marie Ange yahizemo kujya azinduka akigisha mbere y’abandi ndetse akanataha atinze ngo abashe gufasha aba banyeshuri gutsinda neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubugenge-bwa-nyiranzubahimana-wigisha-abana-150-ku-munsi-bagatsinda-ari-benshi

  • Sonarwa yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 abari abakozi ba Sonarwa bazize Jenoside wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023. Wabanjirijwe no gusura ibice bigize Urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.

    Abakozi basaga 100 ba Sonarwa bamaze gusobanurirwa amateka y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside, bashyize indabo ku mva zishyinguyemo imibiri y'abazize Jenoside.

    Nyuma y'igikorwa cyo guha icyubahiro abavukijwe ubuzima bazira uko bavutse, bagiranye ikiganiro n'abakomoka ku miryango y'abakoraga muri iki kigo bishwe, bari baje kwifatanya na bo.

    Muri iki kiganiro, Uzanyinema Annonciatha, yasangije aba bakozi amateka ye ay'umugabo we wakoraga muri Sonarwa ndetse n'umubyeyi we bose bazize Jenoside.

    Mu buhamya bwe, yagarutse ku mateka ashaririye yanyuzemo ashimangira ko agomba kuyavuga nubwo bigoye.

    Yagize ati “Aya mateka tumaze kwerekwa hano, njye nayabayemo. Ni ibintu byabaga mu kazi, aho nakoraga byabagamo, umugabo wanjye yari muri Sonarwa. Agahinda kari kenshi ubwo abana bambazaga bati 'kuki twe ba papa bataza kudutwara ku ishuri?'. Nabuze icyo nkora.'

    “Nubwo bari bato ariko byari ngombwa kubibaza gusa aho bakuriye, ubigisha amateka ndetse ukabereka ko ibyabaye bitagomba kongera kubaho. Uyu ni wo mukoro wa buri wese.”

    Umuyobozi w'Agateganyo wa Sonarwa Life, Eric Kamanzi, yavuze ko kwibuka bivuze byinshi ku kigo kuko bigaragaza kutibagirwa uruhare bagize kugira ngo kigere aho kigeze.

    Yagize ati “Aya ni amateka buri wese agomba kuzirikana. Nk'ikigo cyacu twiyemeje kubana n'ababuze ababo. Nk'ikigo cy'imfura mu bwishingizi, tugomba kubaha agaciro bakwiye kuko umusingi turi gukoreraho ni bo bawutangije.”

    Yakomeje ati 'Ikindi nk'uko mubizi, insanganyamatsiko ni 'Ukwibuka twiyubaka', natwe rero nka Sonarwa twifuje ko twajya twifatanya n'abacitse ku icumu tukaremera abatishoboye, ndetse muri rusange tukaba hafi imiryango y'abari abakozi bacu.'

    Sonarwa yabuze abakozi benshi bayikoreraga, kugeza ubu abamaze kumenyekana amazina yabo ni 10 muri 13 bazwi.

    Aba barimo Mukobwankabandi Béatrice, Ntamati Liberatha, Mugorewigaju Clémentine, Musoni Charles, Karangwa Innocent, Nshunguyinka Désiré, Nyiraneza Henriette, Umutesi Jeannette, Kayirangwa Claudine na Mbandiwimfura Claude umenyekanye vuba.

    Sonarwa Life icuruza ubwishingizi bw'amashuri y'abana (Education endowment), ubwo kwizigamira (Pension), ubw'ubuzima (individual Life, Family protection and Group Life) n'ubwishingizi bw'inguzanyo (Loan Protection).

    Ni mu gihe Sonarwa General yo icuruza ubwishingizi bw'ibinyabiziga, ubw'inkongi z'umuriro, ubwo gutwara abantu n'ibintu, ubw'impanuka zituruka ku murimo, kwishingira amafaranga ari muri banki cyangwa ava muri banki imwe ajya mu yindi n'ibindi.

    Abayobozi n’abakozi ba Sonarwa bunamiye bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Eric Kamanzi yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hacanwe urumuri mu rwego rwo kugaragaza icyizere cyabonetse nyuma y’amateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo

    Abakozi basaga 100 ba Sonarwa bitabiriye iki gikorwa.

    Nshunguyinka Dieudonne ni we uhagarariye imiryango y’ababuze ababo bakoraga muri Sonarwa.

    Col Cooper Mujuni yari ahagarariye Ingabo muri iki gikorwa.

    Umuyobozi Mukuru wa Sonarwa General, Rees Kinyangi yavuze ko ibyabaye bitagomba kugira ahandi biba ku Isi.

    Umuyobozi muri MINUBUMWE ushinzwe Kwibuka no Gukumira Jenoside, Dr Muhayisa Assumpta, yasobanuriye abakozi ba Sonarwa Kwibuka ari ngombwa.

    Umuyobozi w'Agateganyo wa Sonarwa Life, Eric Kamanzi, yavuze ko kwibuka abazize Jenoside bivuze byinshi kuri iki kigo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sonarwa-yibutse-abari-abakozi-bayo-bazize-jenoside-amafoto

  • U Rwanda rwahawe imifuka 1280 ya Sima yo kubakira abasenyewe n'ibiza – #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe ari kumwe n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye ni we wakiriye iyi sima kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023.

    Yatanzwe n'Ikigo Tanzania Portland Cement Company Ltd, kizwi ku izina rya Twiga Cement.

    MINEMA yaboneyeho umwanya wo guhamagarira Abanyarwanda bose bafite ubushobozi n'abikorera muri rusange gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kugoboka abasenyewe n'ibiza.

    Habinshuti ati “Hari abantu benshi bari kudufasha baduha ibikoresho bitandukanye, ari abatanga inkunga y'amafaranga, ibikoresho by'ibanze dukeneye gukoresha uwo mwanya ariko ntabwo turi kureba iby'iminsi mike gusa, tugiye kureba n'iby'igihe kirambye.”

    “Tuzakenera kubaka inzu zo gutuzamo abasenyewe cyangwa ibikorwaremezo birimo imihanda, ibiraro n'ibindi byasenywe, ni yo mpamvu iyi sima twahawe na Twiga Cement izadufasha cyane.”

    Umukozi uhagarariye Twiga Cement, Bisalinkumi Mukama Augustin yavuze ko bakimara kubona ibiza byagwiririye Abanyarwanda bakozwe ku mutima n'ababuriyemo ababo ndetse n'ibyangijwe, bumva bagomba kugira icyo bakora.

    MINEMA itangaza ko mu buryo butandukanye bwashyizweho bwo gukusanya inkunga haba kuri nimero ya konti cyangwa kuri telefone, yashyizweho hamaze gukusanywa miliyoni 110 z'amafaranga y'u Rwanda.

    Ni amafaranga asanga ibikoresho bitandukanye birimo iby'isuku, ibiryamirwa n'ibindi bigenda bitangwa n'abantu ku giti cyabo, ibigo byigenga ndetse n'inshuti z'u Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahawe-imifuka-1280-ya-sima-yo-kubakira-abasenyewe-n-ibiza-by-i

  • Madamu Jeannette Kagame yashimye ubwitange bw'ababyeyi b'abagore mu buzima bw'imiryango – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yanyujije kuri Twitter kuri uyu wa 14 Gicurasi, mu gihe hizihizwa umunsi wahariwe kuzirikana umubyeyi w'umugore, wizihizwa kuri iki Cyumweru.

    Umunsi mpuzamahanga w'Umubyeyi w'umugore ufatwa nk'igihe cyo kumwereka ko ari uw'ingenzi cyane ndetse hakazirikanwa n'uruhare agira mu muryango we.

    Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Babyeyi, muri isoko y'urukundo n'ubwitange ku miryango yanyu, haba mu byishimo no mu bihe bigoye. Tubashimiye umutima wanyu uhora uzirikana ineza.”

    Umunsi mwiza ku babyeyi b'abagore!

    Babyeyi, muri isoko y'urukundo n'ubwitange ku miryango yanyu, haba mu byishimo no mu bihe bigoye. Tubashimiye umutima wanyu uhora
    uzirikana ineza. 🙏🏾 – JK#MothersDay

    — First Lady of Rwanda (@FirstLadyRwanda) May 14, 2023

    Madamu Jeannette Kagame yakomeje kuba ku ruhembe rw'urugamba rwo ko guteza imbere ubuzima bw'umubyeyi mu Rwanda ndetse bikagera no ku bana.

    Mu bikorwa bitandukanye agiramo uruhare mu kwita ku babyeyi harimo gukora ubuvugizi n'ubukangurambaga ku ndwara zibibasira cyane zirimo kanseri y'ibere n'iy'inkondo y'umura.

    Madamu Jeannette Kagame kandi ashimira umusanzu ukomeye atanga mu kwita ku buzima bw'umwana w'umukobwa, hagamijwe ko bubaka ahazaza habo, ari nabo bavamo ababyeyi bashoboye, babereye u Rwanda.

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umubyeyi ufite inkomoko mu kinyejana cya 20, aho watangijwe n'Umunyamerikakazi Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905.

    Kuva icyo gihe uyu munsi watangiye kumenyekana ndetse ukitabirwa n'abantu benshi. Byageze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, yemeza uyu munsi nk'uw'ikiruhuko.

    Madamu Jeannette Kagame yashimye ubwitange bw'ababyeyi b'abagore mu buzima bw'imiryango


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/madamu-jeannette-kagame-yashimye-ubwitange-bw-ababyeyi-b-abagore-mu-buzima-bw

  • “Mama Bubuna” Junior Giti nawe ntiyatanzwe no kwifuriza umugore we umunsi mwiza w’ababyeyi b’abagore – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Junior Giti wamamaye mu gusobanura filime, yifurije umugore we umunsi mwiza wahariwe ababyeyi b'abagore, usanzwe uba tariki 14 Gicurasi 2023.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Junior Giti yagize ati 'Mumfashe twifurize umunsi mwiza w'ababyeyi, Mama w'i byamamare. Umunsi mwiza Mama Bubuna Angel Muhoza', aherekezaho utumenyetso tw'udutima.

    Source : https://yegob.rw/mama-bubuna-junior-giti-nawe-ntiyatanzwe-no-kwifuriza-umugore-we-umunsi-mwiza-wababyeyi-babagore-amafoto/

  • “Ndimbati wambereye databukwe?” Abasore bacitse ururondogoro nyuma yo kubona ifoto y’umukobwa wa Ndimbati – IFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ndimbati wamamaye muri filime nyarwanda nko muri Papa Sava na City Maid, yashyize hanze ifoto y'umukobwa we maze abasore batangira gucika ururondogoro.

    Yifashishije urukuta rwe rwa Instagram, Ndimbati yasangije abamukurikira ifoto y'umukobwa we maze avuga ko ariwe umutera imbaraga.

    Yagize ati 'Umukobwa wange niwe untera imbaraga zo gukora cyane akazi keza mwana wange.'

    Dore uko abasore bahise batangira kuvugishwa bakireba iyi foto.

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-wambereye-databukwe-abasore-bacitse-ururondogoro-nyuma-yo-kubona-ifoto-yumukobwa-wa-ndimbati-ifoto/

  • Yatangiye kubemeza: Ikipe ya Sandvikens IF ikinamo Byiringiro Lague yanyuzwe n’uburyo uyu rutahizamu yitwaye – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe y'igihugu Amavubi na Sandvikens IF yo muri Sweden, Byiringiro Lague, iyi kipe ye yamushimiye bikomeye cyane bitewe n'ukuntu yitwaye neza mu mukino wabaye tariki kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 batsinze ikipe ya Bodens BK FF ibitego 2-0, bavuga ko yari amaze iminsi arwaye ndetse yaranavunitse.

    Babiyunyujije ku rukuta rw'ikipe ya Sandvikens IF, bagize bati 'Lague Byiring yagaragaye bwa mbere muri shampiyona uyu munsi ubwo yinjiraga mu mukino ku munota wa 69! Yitwaye neza nyuma yimvune n'uburwayi.'

    Iyi kipe kandi isanzwe ikinamo umunyarwanda Yannick Mukunzi we umazemo igihe kirekire.

    Byiringiro Lague yishimiwe na bagenzi be bakinana muri Sandvikens IF
    Yannick Mukunzi nawe akina muri iyi kipe

    Source : https://yegob.rw/yatangiye-kubemeza-ikipe-ya-sandvikens-if-ikinamo-byiringiro-lague-yanyuzwe-nuburyo-uyu-rutahizamu-yitwaye-amafoto/