Blog

  • Akamwenyu ni kose! Abasenyewe n’ibiza bumvishe inkuru nziza y’igikorwa cy’indashyikirwa cyakozwe n’uruganda rukomeye mu Rwanda – YEGOB #rwanda #RwOT

    Akamwenyu ni kose! Abasenyewe n'ibiza bumvishe inkuru nziza y'igikorwa cy'indashyikirwa cyakozwe n'uruganda rukomeye mu Rwanda.

    Uruganda rwa Twiga Cement rwashyikije MINEMA toni 64 za sima izakoreshwa mu bikorwa byo gusana no kubakira imiryango yasenyewe n'ibiza.

    Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi MINENA, yakiriye inkunga y'imifuka isaga 1200 ya sima izifashishwa mu kubakira abasenyewe.

    Iyi mifuka izakoreshwa mu kubakira abahuye n'ibiza biheruka kwibasira Intara y'Amajyaruguru, iy'Iburengerazuba n'iy'Amajyepfo.

     

    Source : https://yegob.rw/akamwenyu-ni-kose-abasenyewe-nibiza-bumvishe-inkuru-nziza-yigikorwa-cyindashyikirwa-cyakozwe-nuruganda-rukomeye-mu-rwanda/

  • “Ubuse aziko twabyibagiwe” Telefoni Pamela yari afite mu myaka yashize ubwo yari atarigondera iPhone yabaye inkuru(ifoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ubuse aziko twabyibagiwe' Telefoni Pamela yari afite mu myaka yashize ubwo yari atarigondera iPhone yabaye inkuru(ifoto)

    Kuri ubu biragoye kubona Icyamamare gifite telefoni itari mu zigezweho, Pamela na we ari mu muryango w'icyamamare bifite ama telefoni yihagazeho dore ko bakunda kuyagaragaza ubwo baba bifotorera mu birahure.

    Gusa n'ubwo bimeze bityo mbere y'uko Pamela atunga izi Telefoni zihenze yahereye ku ziciriritse nk'abandi bose.

    Icyo gihe hari muri 2019 ubwo Pamela yari ari mu majonjora ya Miss Rwanda, icyo gihe byagaragaye ko yari afite Telefoni yo mu bwoko bwa Tecno W5.

    Dore bamwe mu babonye Telefoni yakoreshaga icyo gihe.

    Source : https://yegob.rw/ubuse-aziko-twabyibagiwe-telefoni-pamela-yari-afite-mu-myaka-yashize-ubwo-yari-atarigondera-iphone-yabaye-inkuruifoto/

  • Bacca yavuze ku byo kongera amasezerano muri APR FC, iby’amakipe amwifuza #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC usatira anyuze ku mpande, Kwitonda Alain Bacca avuga ko bishoboka ko ashobora gusohoka akajya gukina hanze ariko APR FC yifuje kumwongera amasezerano nta kibazo yabikora.

    Mu kiganiro yahaye ISIMBI uyu mukinnyi ufite amasezerano ye ari ku musozo yavuze ko amasezerano ye agikomeje ariko na none ikipe ishatse kuwongerera atabyanga.

    Ati “ndacyafite amasezerano ariko ikipe yifuje kunyongerera sinabyanga kimwe n’uko nshobora gusohoka.”

    Yahishuye ko afite amakipe menshi amwifuza ariko ntayo mu Rwanda arimo.

    Ati “hari amakipe menshi anyifuza. Ntayo mu Rwanda arimo ni hanze yarwo gusa.”

    Kwitonda Alain Bacca yinjiye muri APR FC 2021 avuye muri Bugesera FC aho yayisinyiye imyaka 2 irimo kugana ku musozo.

    Bacca avuga ko APR FC yifuje kumwongera amasezerano atabyanga

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bacca-yavuze-ku-byo-kongera-amasezerano-muri-apr-fc-iby-amakipe-amwifuza

  • Rayon Sports yegukanye shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe #rwanda #RwOT

    Rayon Spors WFC yegukanye igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore itsinze Indahangarwa WFC kuri Penaliti 4-3 nyuma y’uko bari banganyije 1-1.

    Ni umukino wabaye ejo hashize aho iyi kipe yamaze kuzamuka mu cyiciro cya mbere yatangiye ishaka igitego.

    Iyi kipe yabanje kugorwa n’umunyezamu aho nko ku munota wa 5 yakuyemo umupira wari wabazwe wa Manizabayo.

    Rayon Sports yari yashyize igitutu gikomeye kuri Indahangarwa yaje kubona igitego cya mbere gitsinzwe na Judith Atieno ku munota 22 nyuma yo gucomekerwa umupira mwiza ubundi akaroba Muhimpundu Diane, umunyezamu wa Indahangarwa. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Indahangarwa bakinaga imipira miremire, yagarukanye imbaraga mu gice cya kabiri ishaka kwishyura ndetse iza kubigeraho ku munota wa 60 ubwo Mushimiyimana Marie Claire yayishyuriraga ku ishoti rikomeye yatereye kure.

    Amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko umukino urangira ari 1-1 biba ngombwa ko bitabaza penaliti. Rayon Sports yaje kwegukana igikombe itsinze penaliti 4-3. Ikaba yasoje shampiyona y’icyiciro cya kabiri nta mukino itsinzwe.

    Rayon Sports yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagore

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yegukanye-shampiyona-idatsinzwe-umukino-n-umwe

  • Umukobwa w’ikizungerezi Maasai Queen ugaragara mu mashusho y’indirimbo ‘Zanzibar’ ya Harmonize na Bruce Melodie yaririmbiwe Yolo The Queen – AMAFOTO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Harmonize wo muri Tanzania yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Zanzibar' yahuriyemo na Bruce Melodie aho batakagizaga umunyarwandakazi Yolo The Queen umaze iminsi amuvugisha ay'abagombozi gusa mu mashusho hifashisha undi mukobwa w'ikimero.

    Mu mashusho y'iyi ndirimbo aho kugaragazamo Yolo The Queen bavugaga imyato, hagaragayemo umukobwa witwa Linda Kim ukoresha amazina Maasai Queen ku mbuga nkoranyambaga, ukomoka muri Kenya.

    Reba amafoto y'uyu mukobwa Maasai Queen ugaragara mu mashusho y'indirimbo 'Zanzibar'

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wikizungerezi-maasai-queen-ugaragara-mu-mashusho-yindirimbo-zanzibar-ya-harmonize-na-bruce-melodie-yaririmbiwe-yolo-the-queen-amafoto/

  • Umwana w’imyaka 12 wigaga i Musanze yapfiriye mu ishuri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu ishuri ryisumbuye rya Ecole des Sciences de Musanze haravugwa urupfu rw'umunyeshuli w'umukobwa wigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye S1 wapfuye kuri uyu wa Gatandatu taliki 13 Gicurasi 2023.

    Amakuru avuga ko uyu mwana wari ufite imyaka 12 yarwaye ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa kwivuriza muri infirmerie y'ikigo!

    Ngo yaba yari amaze ibyumweru hafi bibiri arwariyemo ari naho yaguye! Amakuru ava muri iki kigo kandi avuga ko urupfu rwe rwaba rwaramenyekanye hashize hafi amasaha atatu apfuye!

    Byari biteganyijwe ko ashyingurwa uyu munsi, gahunda  ikaba yasubitswe ngo umurambo we ubanze upimwe bamenye icyamwishe.

    Source : https://yegob.rw/umwana-wimyaka-12-wigaga-i-musanze-yapfiriye-mu-ishuri/

  • “Muzagure agafanta” Perezida wa Rayon Sports n’umuryango we bikozemo maze bashimira ikipe y’abagore yamukijije igisuzuguriro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yashimiye ikipe ya Rayon Sports WFC yamukijije igisuzuguriro ubwo yegukanaga igikombe cya shampiyona y'ikiciro cya kabiri mu bagore.

    Uwayezu Jean Fidele mu ijambo yabagejejeho, yagize ati 'Nishimye, njye n'umuryango wanjye tubahaye miliyoni 1Frw muzagure agafanta. Abavuga ko ntaratwara igikombe ubu baravuga iki?'

    Rayon Sports WFC yamaze kuzamuka mu kiciro cya mbere, yazamukanye igikombe nyuma yo gutsinda kuri penariti 4-3 ikipe ya Indahangarwa WFC, ubwo umukino wari wabereye kuri sitade ya Bugesera wari warangiye ikipe zombi zinganya igitego 1-1 maze hitabazwa penariti.

    Source : https://yegob.rw/muzagure-agafanta-perezida-wa-rayon-sports-numuryango-we-bikozemo-maze-bashimira-ikipe-yabagore-yamukijije-igisuzuguriro/

  • ‘Nabwiye umugore wanjye ko twakwihana ibyaha byacu kuko igihe cyacu cyegereje’ Umugabo wabonye umugore we apfira mu mwuzure yavuze uko yarokotse we n’umwana we w’amezi 6 (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nabwiye umugore wanjye ko twakwihana ibyaha byacu kuko igihe cyacu cyegereje' Umugabo wabonye umugore we apfira mu mwuzure yavuze uko yarokotse we n'umwana we w'amezi 6 (AMAFOTO)

    Itariki ya 2 Gicurasi 2023 mbi kuri Nteziyaremye Feza na nyakwigendera Mukamanzi Genereuse. Ibiza byabaye kuri iyo tariki ishyira iya 3 Gicurasi

    Nteziyaremye aganira na KT Radio dukesha ubu buhamya asobanura umwuka yasanze iwe mu rugo kuri uwo mugoroba, yagize ati: 'Twari dufite ibishyimbo bike bihiye mu rugo, ariko nahise mubaza nti: 'ese ngutekere iki?' na we ati: 'ntekera ibirayi' '.

    Yarakomeje ati: 'Nahise njya kuri butike iri hakurya y'umuhanda maze nishyura amafaranga 490 y'ikilo cy'ibirayi, hanyuma ngura n'isukari n'amakara y'amafaranga 100. Natetse ibya nimugoroba vuba nuko ngaburira umugore wanjye nakundaga'.

    Nyuma ubwo bagiye kuryama nta kibazo kugeza saa 2:30' za nijoro ubwo Nteziyaremye yakangukaga imvura yatangiye kugwa cyane.

    Ubwo Nteziyaremye, umugore we n'umuhungu wabo bakomeje kuguma muri uwo mwuzure mu nzu, icyizere cyo kurokoka gishira bakireba.

    Umugabo amaze kubona ko uburyo bwo kurokoka bwanze, yagiriye inama umugore we ko basenga amasengesho ya nyuma.

    Ati: 'Nabwiye umugore wanjye ko twakwihana ibyaha byacu kuko igihe cyacu cyegereje'. Ubwo turangije inzu yacu yahise igwa maze umugore wanjye agerageza gufata ku idirishya na ryo riragwa amazi ahita amutwara. Ni bwo mperuka kumubona ari muzima'.

    Umugore we amaze kumubura amureba, Nteziyaremye yakomeje guhangana n'amazi, ariko yari yibagiwe ko afite umwana mu mugongo, kugeza ubwo ibyo yari amuhetsemo bitangira gupfunduka.

    Ati: 'Najishe umwana wange ndakomeza ubundi dukomeza kurwanya kugeza nambutse njya ku bitaro mfite agahinda ko kubura umugore wanjye nakundaga. Numvaga arira amazi amutwaye ariko nta mbaraga nari mfite zo kumutabara'.

    Umwuzure watwaye umugore wa Nteziyaremye nyuma umurambo we uza kuboneka mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Piyo X.

    Mu gahinda kenshi yagize ati: 'Mbonye umurambo we, narapfukamye nsenga Imana mvuga nti: 'Oh! Nyagasani! Uzi uburyo mukunda, ariko wamukunze kundusha''.

    Source : https://yegob.rw/nabwiye-umugore-wanjye-ko-twakwihana-ibyaha-byacu-kuko-igihe-cyacu-cyegereje-umugabo-wabonye-umugore-we-apfira-mu-mwuzure-yavuze-uko-yarokotse-we-numwana-we-wamezi-6-amafoto/

  • Byamukorogoshoye: Umuhanzikazi Sheebah Karungi ishyari ryamuriye nyuma yo kumenya akayabo Wizkid na Tems binjije mu ndirimbo bakoranye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi ukomeye cyane hano mu karere ka Afurika y'iburasirazuba Sheebah Karungi watangajwe na kavagari k'amafaranga umuhanzi Wizkid na Tems binjije mu ndirimbo bakoze.

    Umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cya Nigeria Wizkid afatanyije na Tems bakoze indirimbo bise 'Essence ' maze yinjiza akayabo k'amafaranga agera kuri milayari 964 z'amafaranga y'u Rwanda nk'uko PRS  for music yo mu Bwongereza ibivuga ibi bikaba byateye ishyari twakita nk'aho ari ryiza umuhanzi Sheebah uherutse gutorerwa kuva visi Perezida w'ishyirahamwe rishya ry'abahanzi muri Uganda.

    Sheebah abinyujije ku rubuga rwa Twitter yashishikarije abahanzi bo mu gihugu cya Uganda kujya bandikisha indirimbo zabo kugira ngo nabo babashe kwinjiza agatubutse nk'uko Wizkid na Tems babikoze.

    Source : https://yegob.rw/byamukorogoshoye-umuhanzikazi-sheebah-karungi-ishyari-ryamuriye-nyuma-yo-kumenya-akayabo-wizkid-na-tems-binjije-mu-ndirimbo-bakoranye/

  • Ibigomba gushyirwamo imbaraga kugira ngo kaminuza zo mu Rwanda zigire uruhare mu gusubiza ibibazo by'abaturage – #rwanda #RwOT

    Banki y'Isi igaragaza ko mu rwego rwo guteza imbere ubukungu, ibihugu bikeneye kongera umubare w'abantu bize amashuri makuru na za Kaminuza.

    Iyo banki igaragaza ko uko abantu barushaho kwiga no kugira ubumenyi buhanitse, biha igihugu amahirwe y'abakozi bashoboye ku bumenyi kandi batanga umusaruro, binjiza kandi bagafasha igihugu mu mishinga ikomeye y'iterambere mu gihe ubumenyi butanga bufite ireme.

    Ibi bigaragaza ko kaminuza zitanga ubumenyi buciriritse zigira uruhare mu idindira ry'iterambere ry'igihugu kuko ubwo bushakashatsi buvamo ari bwo butanga umurongo w'ibigomba gushyirwamo ingufu.

    Ubwo bari mu imurikabikorwa ry'amashuri makuru na za kaminuza, ryeteguwe n'Inama Nkuru y'Amashuri Makuru na za Kaminuza, abayobozi muri ibyo bigo by'uburezi n'abo mu bitanga akazi bagaragaje igikenewe ngo kaminuza zikemure ibibazo by'abaturage.

    Umuyobozi Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr Ignace Gatare, agaragaza ko hatabayeho ubufatanye bw'amashuri makuru na za kaminuza n'inganda cyangwa ibigo bya leta n'iby'abikorera iryo terambere ritashoboka.

    Ati ” Dukeneye ubufatanye bwa hafi bwa za kaminuza ndetse n'abafatanyabikorwa barimo inganda ibigo by'abikorera n'ibya leta kugira ngo ibyo bibazo abaturage bahura na byo bikemuke. “

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi wa ULK Polytechnic, Eng. Musabyimana Jean Pierre avuga ko uretse ko abo banyeshuri bafashwa n'izo nganda nazo zizabungukiraho mu bijyanye no kunguka ikoranabuhanga rigezweho 'cyane ko ubu Isi iri kuva mu bihe bya kera yinjira mu mikorere ishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho.'

    Abishingira k'uko umunyeshuri nubwo aba adafite ubunararibonye buhagije ku bijyanye n'ibibera hanze y'ishuri ariko iyo ahawe umwanya n'izo nganda na zo ziba zigize amahirwe yo kunguka umuntu ukora imirimo runaka kinyamwuga.

    Abihuza n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gifasha urubyiruko kubona imirimo, kuruha amahugurwa n'ibindi cya Akazi Kanoze Access, Busingye Anthony uvuga ko buri ruhande rukeneye urundi kugira ngo inzego zombi n'igihugu byihaye bigerweho.

    Ati 'Dufasha abo banyeshuri kubona amahirwe y'imenyerezamwuga ndetse no kumenya niba ayo masomo yatanzwe mu buryo bw'ibikorwa (practices) yatanze ibisubizo bya bya bibazo abaturage bahura na byo ku buryo bufatika. Nizera ko dufatanyije buri wese agashyiraho uruhare rwe dushobora kugera ku cyo twiyemeje.'

    Abo bayobozi kandi berekana ko mu gihe inganda ndetse na kaminuza byashyira imbaraga mu bufatanye bwabo bishobora no guteza imbere ireme ry'uburezi bukenewe kuko ubumenyi buba butangwa mu mashuri bunashyirirwa mu bikorwa mu nganda.

    Dr Gatare ati 'Tudaciye ku ruhande inganda zirakenewe cyane kugira ngo iryo reme rigerweho. Hari amasomo ntanga ajyanye n'itumanaho ariko amahugurwa kuri ryo atangwa n'inganda. Bazana ibikoresho bagahugura abanyeshuri banjye bijyanye n'ubunararibonye mu gushyira ubumenyi mu bikorwa bafite.'

    Uyu muyobozi avuga ko ubwo bufatanye kandi bugira n'uruhare mu kugabanya ugutakaza amafaranga binyuze mu gusangira ibikorwaremezo n'ibikoresho uruhande rumwe rushobora kuba rudafite, mu gihe urundi rubifite.

    Ati 'Icya kabiri ni uko bizadufasha kubona aho dushingira ubushakashatsi bwacu n'aho tubukorera. Tubifashijwemo n'izo nganda dushobora gutera imbere.'

    Arakomeza ati 'Muri ubwo bufatanye guterana inkunga mu buryo bw'amafaranga ni ikintu cy'ingenzi. Turabizi ko ibihugu biyoboye isi mu bijyanye na STEM, urebye ishoramari ryabyo usanga rihura neza n'umusaruro mbumbe.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IPRC Kigali, Dr Alice Kanoni avuga ko kwimakaza ireme ry'uburezi ndetse rigira uruhare mu gutanga ibisubizo bigomba guhera hasi.

    Ati 'Mu gukora imfashanyigisho hagomba kwitabwa ku bikenewe ku isoko ry'umurimo n'ibibazo bihari bityo hagategurwa abanyeshuri biteguye kujya gutanga ibisubizo bya bya bibazo muri sosiyete.'

    Umuyobozi wa Mount Kenya University, Prof. Edwin Odhuno we ati 'Mu myaka 30 ubwo twajyaga muri kaminuza twishingikirizaga kuri mwarimu mu gutanga ubumenyi. Ariko ubu abanyeshuri baza mu ishuri hari ubumenyi bafite ibishobora no gutera urujijo. Icyo kaminuza zigomba kwitaho cyane ni ukumenya niba ubwo bumenyi busobanutse ndetse bunafitiye akamaro sosiyete.'

    Mu mwaka ushize amashuri makuru na za kaminuza mu Rwanda yabarurwagamo abanyeshuri 88.448, bivuze ko nibura mu baturage 100.000 harimo abantu 683 biga Kaminuza.

    Abanyeshuri 37.177 biga mu mashuri ya Leta naho 51.271 biga mu mashuri yigenga. Abiga mu bumenyi rusange ni 75.276 mu gihe abiga mu mashuri makuru y'imyuga n'ubumenyingiro ari 13.172.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Kepler, Prof Baylie Damtie nawe yitabiriye imurikabikorwa ry’amashuri makuru na za kaminuza

    Dr Ignace Gatare agaragaza icyashyirwamo ingufu mu guteza imbere uburezi bukemura ibibazo by’abaturage

    Umuyobozi Mukuru wa Akazi Kanoze Access yagaragaje ko ubufatanye bwa kaminuza n’ibigo byaba ibya leta n’iby’abikorera bushyizwemo imbaraga intego y’ubukungu bushingiye ku bumenyi yagerwaho vuba

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa IPRC Kigali, Dr Alice Kanoni yagaragaje ko mu gukora imfashanyigisho hajya hatekerezwa no ku bafatanyabikorwa b’amashuri

    Umuyobozi wa Mount Kenya University, Prof. Edwin Odhuno avuga ko kaminuza zigomba kumenya niba ubumenyi abanyeshuri bafite bunoze ndetse busubiza ibibazo sosiyete ifite

    Umuyobozi wa ULK Polytechnic, Eng. Musabyimana Jean Pierre avuga ko iyo inganda zifashishe umunyeshuri kwimenyereza umwuga na zo zunguka ku bijyanye n’iterambere rishya ry’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigomba-gushyirwamo-imbaraga-kugira-ngo-kaminuza-zo-mu-rwanda-zigire-uruhare