Blog

  • Oprah wabyaranye Katauti yasangije Umuhungu we uburyo yashenguwe n'urupfu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Irene Pancras Uwoya yamenyekanye mu Rwanda nyuma yo kurushingana n'uwahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana muri 2017, yasangije umuhungu we agahinda yatewe no kubura se ,umubyara amuhamiriza ko Imana imuhaye amahirwe yo kuzura umuntu umwe ku Isi yazura uwahoze ari umugabo we.

    Oprah yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umuhungu we Ndikumana Krish yabyaranye na Ndikumana Hamad Katauti.

    Muri iki kiganiro cyiswe 'The Sentence', Ndikumana Krish yumvikanye abaza nyina ibibazo bitandukanye by'umwihariko ibijyanye n'umubano yari afitanye na se witabye Imana mu 2017.

    Kimwe mu bibazo uyu muhungu abaza nyina ni ikijyanye n'uburyo yamenyanye na se. Mu gusubiza, Irene Uwoya yavuze ko yamenyanye na Katauti nyuma yo kumubona muri filime yakinnyemo yitwa Oprah.

    Ati 'Njye na papa wawe mu by'ukuri yambonye muri filime ya Oprah nyuma aza kunshaka binyuze muri Raymond Kigosi, arambona ubundi dutangira kuganira. Ibyabaye byose byasaga n'ubufindo, byari byiza.'

    Uyu mugore yakomeje avuga ko iyo arebye umuhungu we amwibutsa Se Katauti.
    Ati 'Iyo nkurebye, mbona nyakwigendera Hamad (Katauti) muri wowe, mbona uri ikintu cy'ingenzi yansigiye. Mbona ko yansigiye umugisha n'ikintu cy'agaciro, nsanga yarampaye ibyishimo n'impamvu yo gukomeza kubaho.'
    Irene Uwoya yavuze ko mu gihe yabanye na Katauti yakunze ko uyu mugabo yamushyigikiye mu kazi ke ko gukina filime, ndetse nawe akagerageza kumuba hafi mu gihe yakinaga umupira w'amaguru muri Chypre.
    Ndikumana Krish yakomeje abaza nyina umuntu umwe ashobora kuzura mu bapfuye mu gihe yaba ahawe ubwo bushobozi n'Imana.
    Mu gusubizwa, Irene Uwoya ati 'Nahitamo papa wawe kandi twakongera kuba umuryango. N'ubu ndacyafite uburibwe kandi ndamukumbura.'

    Irene Uwoya yavuze ko nubwo hashize igihe Katauti apfuye ataramwibagirwa ariko yatangiye n'urugendo rwo gukomeza kubaho ubuzima bwe atamufite.

    Hamad Katauti wakanyujijeho mu Rwanda nk'umukinnyi w'Umupira w'Amaguru ndetse n'umutoza wungurije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo mu 2017 azize urupfu rutunguranye.

    Nubwo Irene Uwoya yatangaje ibi, mbere y'urupfu rwe, Katauti yari amaze iminsi atangarije IGIHE ko ko iby'urugo rwe na Irene Uwoya byamaze kurangira gusa yanze kuvuga byeruye icyateje ubwumvikane buke hagati yabo.

    Irene Pancras Uwoya na Hamad Ndikumana 'Katauti', ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Ni ubukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwanditswe mu binyamakuru bitandukanye ko ari bwo buhenze kurusha ubw'ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Ubu bukwe bwatwaye 80,000,000 z'amashilingi ya Tanzania.

    Uwoya n'umugabo we Katauti bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato n'ibindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/oprah-wabyaranye-katauti-yasangije-umuhungu-we-uburyo-yashenguwe-n-urupfu-rwa

  • Karasira Aimable yagerageje kwigaragambya ku rukiko i Nyanza #rwanda #RwOT

    Aimable Karasira Uzaramba waburaniye mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda yavuye mu rukiko iburanisha ry'umunsi ritarangiye ari ku mapingu ajya hanze

    Aimable Karasira hari raporo y'umuganga Dr. Muremangingo Arthur aherutse kugaragaza ko uyu mugabo afite uburwayi butandukanye burimo ubwo mu mutwe.

    Aimable Karasira waje ku rukiko afite bibiriya ntagatifu na bibiliya yera n'impapuro mu ntoki yatangiye umwunganira mu mategeko Me Evode Kayitana agaragaza ko raporo yatanzwe na muganga Arthur ko Karasira afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse anarwaye indwara zitandukanye.

    Me Kayitana yavugaga ko Arthur bamaranye icyumweru amwitaho nyuma haje abandi baganga babiri nkuko urukiko rwari rwategetse batatu Karasira yabyanze asaba ko yasubira muri gereza

    Me Kayitana ati'Raporo ya muganga Arthur niyo kuko nabo bandi bari baje ngo bafanye bamwemereye kuyikora ndetse ni nawe ubakuriye ikwiriye guhabwa agaciro'

    Me Kayitana yavuze ko raporo urukiko rwashakaga rwayihawe yisunze ingingo z'amategeko yavuze ko umukiliya we akwiye kuba umwere kuko umukiliya we abaganga barimo n'undi muganga witwa Chantal babonye umukiliya we Aimable Uzaramba Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Aimable Karasira yavuze ko aho yarari mu bitaro bya Caraes Ndera yaracunzwe n'umucungagereza ufite imbunda kandi kuva 1994 atinya imbunda agira ubwoba

    Ati'Ni njye wisabiye kuva mu bitaro kuko numvaga uburwayi bwanjye buri kwiyongera kandi ibyo ndegwa nibyo ndwaye ni bimwe'

    Bwana Karasira yavuze ko uburwayi bwe burimo no guhangayika bihoraho

    Ati'Umuntu uhangayitse bihoraho ntashobora gutekereza neza'

    Bwana Karasira Uzaramba ahagurutse yabwiye urukiko ati'Ibi mubimbwirire abanyarwanda harimo na Perezida wa Repubulika ibyo mvuga nibyo nkara nanjye sinjye ndarwaye'

    Karasira kandi yabwiye abacamanza n'ubushinjacyaha ko uwo bakorera ari umwe ikibatandukanya ari imyenda bambaye.

    Umucamanza yagendaga amubwira ko ibyo ari kuvuga hari aho ari gutandukira

    Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Karasira Aimable yaranze itsinda ry'abaganga akagenda yabikoze nkana kandi yabigambiriye bityo ubushinjacyaha bukaba butemera iyo raporo yakozwe na Dr.Muremangingo Rukundo Arthur kuko itujuje ubuziranenge.

    Ubushinjacyaha burabishingira ko Karasira atasuzumwe n'abaganga batatu nkuko urukiko rwari rwabitegetse

    Ubushinjacyaha buti'Iyo raporo yakozwe n'umuganga umwe birakwiye ko Karasira asuzumwa n'abaganga batatu batandukanye banaturutse mu bitaro bitandukanye birimo CHUK, CHUB na Caraes Ndera gusa Caraes Ndera izabe ariyo ikora iyo raporo'

    Ubushinjacyaha buri kuvuga Karasira yakoze ibisa nk'imyigaragambyo

    Karasira yabanje guhaguruka atabiherewe uburenganzira n'urukiko umucamanza amubaza impamvu ahagurutse

    Karasira ati'Ngiye kwihagarika'

    Umucamanza ati'Icara siko mu rukiko bitwara'

    Karasira ati'None Nyakubahwa mucamanza nihagarike aha?'

    Umucamanza ati'Icara'

    Uyoboye inteko iburanisha Antoine Muhima yahise ategeka ko iburanisha riba risubiswe Karasira akikiranura n'umubiri.

    Nta munota washize Bwana Karasira Uzaramba Aimable argaruka mu rukiko.

    Umucamanza akomeza iburanisha aha ijambo ubushinjacyaha bukomeza kuvuga maze Karasira ahita ahaguruka agira ati'Nyakubahwa mucamanza ibiri kuvugirwa hano ndumva bishobora gutuma nkora ibyaha ndigendeye'

    Umucamanza yavuze ko adashaka gukomeza iburanisha yakwigendera maze iburanisha rirakomeza ariko mu mwanya wa Karasira Uzaramba havuga umunyamategeko we

    Karasira hanze y'urukiko

    Aimable Karasira Uzaramba hanze y'urukiko yavugaga amagambo akakaye (tutifuje gutambutsa)arimo ay'urukuzasoni icyarimwe n'ubututsi.

    Bwana Aimable Karasira wicajwe hasi n'abacungagereza bakamwambika amapingu ntiyabikanzwe nabo ubwabo yabatukaga yamaze iminota irenga 30 avuga ndetse anatukana.

    Abacungagereza bafashe umwanzuro wo kumwinjiza mu modoka aranga ngo niyinjira mu modoka adasinye ku rubanza rwe ngo bataba bakomeje kumukorera icyo yise ikinamico babanza kubihariraho nawe ariko birangira asubijwe mu rukiko ajyanwa gusinya kuri dosiye ye.

    Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga no kuri YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha.

    Yunganirwa na Me Gatera Gashabana utaruhari kuko yagiye hanze y'igihugu mu butumwa bw'akazi ndetse na Me Evode Kayitana warunamwunganiye none avuga ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga akora atariwe ubyikoresha.

    Biteganyijwe ko Aimable Karasira Uzaramba azafatirwa icyemezo taliki ya 17/05/2023.

    Theogene Nshimiyimana FLASH FV mu karere ka Nyanza.

    The post Karasira Aimable yagerageje kwigaragambya ku rukiko i Nyanza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/15/karasira-aimable-yagerageje-kwigaragambya-ku-rukiko-i-nyanza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=karasira-aimable-yagerageje-kwigaragambya-ku-rukiko-i-nyanza

  • Meddy yafashe umwanya agenera ubutumwa ababyeyi b'ingenzi mubuzima (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Ngabo Medard Jobert uzwi ku izina rya Meddy yafashe umwanya yifuriza umunsi mwiza w'ababyeyi b'abagore ahereye ku b'ingenzi kuri we.

    Akoresheje urubuga rwa instagram ahasanzwe hanyuzwa ubutumwa ,Meddy yafashe umwanya yifuriza ababyeyi b'abagore umunsi mwiza akomeza ahamiriza Mimi Mehfira biyemeje kubana akaramata ko amukunda cyane ati: 'Mama, umwamikazi n'umugore. Ndagukunda cyane kurenza uko ubizi.'

    Uyu muhanzi kandi yafashe umwanya azirikana umubyeyi we Alphonsine Cyabukombe witabye Imana muri Kanama 2022 agira ati: 'Umunsi w'ababyeyi b'abagore mu ijuru. Warakoze kungira umugabo ndiwe none.'

    Meddy mu bihe bitandukanye agenda agaragaza ko yihebeye Mimi Mehfira amuzirikana mu bihe bitandukanye no mu bihangano bye aho kugera ubu amaze kumwifashisha mu ndirimbo zigera kuri eshatu kuva bahura.

    Aba bombi bahuye mu 2016, baza gushimangira urukundo rwabo imbere y'Imana n'abantu mu mwaka wa 2021. Bafitanye umwana umwe w'umukobwa bise Myla Ngabo.

    Kuri ubu benshi bategerezanije amatsiko indirimbo nshya ye 'Blessed' nyuma y'iyo aheruka gushyira hanze yise 'Grateful'.

    Meddy ari mu bahanzi bakomeye mu Karere k'Ibiyaga bigari aho ibihangano bye bikurikiranwa cyane na benshi.

    Ari mu bafite indirimbo y'umuntu ku giti cye yarebwe cyane mu Karere ku rubuga rwa 'Youtube', aho imaze kurebwa inshuro miliyoni 85.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/meddy-yafashe-umwanya-agenera-ubutumwa-ababyeyi-b-ingenzi-mubuzima-bwe-amafoto

  • Premier League: Arsenal yabererekeye Manchester City iri gukoza imitwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu mukino wabaye ku Cyumweru, tariki 14 Gicurasi 2023. Arsenal yawinjiyemo isabwa kudakora ikosa kuko yari izi neza ko Manchester City bahanganiye igikombe yari yitwaye neza.

    Ku munota wa 20, Gabriel Martinelli yagize imvune asimburwa na Leandro Trossard. Arsenal yagerageje gusatira ariko abakinnyi ba Brighton bakugarira neza.

    Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

    Brighton yatangiranye imbaraga nyinshi igice cya kabiri, bidatinze ku munota wa 51, ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Julio Enciso.

    Arsenal yakomeje gusatira ishaka uko yakwishyura igitego ari na ko ikora impinduka zitandukanye, ariko ntibigire icyo bitanga.

    Iyi kipe yaje gutsindwa ibindi bitego bibiri mu minota ya nyuma harimo icya Deniz Undav ku munota wa 82, ndetse n'icya gatatu cya Pervis Estupiñán ku munota wa gatandatu mu munani y'inyongera.

    Uku gutsindwa kwatumye amahirwe yayo yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza ayoyoka ku kigero cyo hejuru, kuko ubu Manchester City ya mbere iyirusha amanota ane igifite n'umukino w'ikirarane, mu gihe habura imikino ibiri ngo Premier League igere ku musozo.

    Nubwo bimeze bityo, mu mibare biracyashoboka ko iyi kipe yakwegukana iki gikombe, mu gihe yatsinda imikino ibiri isigaje ya Nottingham Forest na Wolverhampton Wanderers ariko icyo gihe Manchester City ikaba yatakaje imikino itatu yose isigaje.

    Manchester City irakoza imitwe y'intoki ku Gikombe cya shampiyona

    Manchester City yatsinze Everton ibitego 3-0 ikomeza kwanikira Arsenal iyikurikiye.

    Ni umukino utagoye iyi kipe cyane kuko yarushaga Everton mu mashyi no mu mudiho.

    Ibitego bibiri bya İlkay Gündoğan ndetse na Erling Haaland ni byo byatandukanyije impande zombi.

    Uyu mukino wabaye intsinzi ya 11 yikurikiranya muri Shampiyona, bigaragaza ubukana n'inyota y'igikombe iyi kipe ifite muri uyu mwaka.

    Gutsinda uyu mukino kandi byongereye Manchester City amahirwe yo kwegukana igitego cya gatatu cya shampiyona cyikurikiranya, aho irusha Arsenal ya kabiri amanota ane igifite n'umukimo w'ikirarane.

    Mu mikino itatu iyi kipe isigaranye harimo uwa Chelsea, Brighton & Hove Albion na Brentford.

    Kugeza ku munsi wa 36 wa Shampiyona y'u Bwongereza, Manchester City ni iya mbere n'amanota 85, ikurikiwe na Arsenal ifite 81.

    Newcastle na Manchester United zinganya amanota 66, mu gihe Liverpool iri ku mwanya wa gatanu n'amanota 62.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/premier-league-arsenal-yabererekeya-manchester-city-iri-gukoza-imitwe-y-intoki

  • Kigali: Umusore yasanzwe yapfuye bikekwa ko yiyahuye – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2023 mu masaha y'amanywa, mu Murenge wa Nyakabanda hagaragaye umurambo w'umusore ukiri muto birakekwa ko yiyahuye akoresheje umugozi.

    Aya makuru yamenyekanye Saa tanu n'igice z'amanywa, ubwo uwitwa Nzabonimpa Pacifique w'imyaka 29 yasanzwe mu mugozi yapfuye.

    Uyu musore wabanaga n'umubyeyi we umwe gusa, umubyeyi we ni we wamubonye mu gihe yari avuye mu masengesho ahita aca umugozi ndetse anatabaza abaturanyi.

    Nubwo hatabajwe abaturanyi ariko, Nzabonimpa we yari yamaze gushiramo umwuka nk'uko byaje kwemezwa n'abaganga bazanye n'imbangukiragutabara (Ambulance).

    Inzego z'Ibanze ndetse n'iz'Umutekano zahageze, zemeza ko umurambo wa Nyakwigendera ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru.

    Hirya no hino mu Gihugu hakomeje kugaragara ubwiyahuzi bwa hato na hato, ariko igitera impungenge ni uko ari mu bakiri bato.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/kigali-umusore-yasanzwe-yapfuye-bikekwa-ko-yiyahuye

  • FERWAFA yabonye ubuyobozi bushya buzayiyobora mu minsi 39 #rwanda #RwOT

    Habyarimana Marcel Matiku wari visi perezida wa FERWAFA ni we wagiriwe icyizere cyo gukomeza kuyobora iri shyirahamwe mu minsi 39 isigaye ngo habe amatora, azafatanya na Mudaheranwa Hadji na Munyankaka Ancilla.

    Uyu munsi habaye inteko rusange idasanzwe y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) aho yagombaga gusiga hamenyekanye ugomba kuragizwa FERWAFA kugeza tariki ya 24 Kamena 2023 ubwo hateganyijwe amatora y’abagize Komite Nyobozi ya FERWAFA.

    Ni nyuma y’uko bamwe mu bagize komite nyobozi ya FERWAFA beguye bayobowe na Nizeyimana Mugabo Olivier weguye tariki ya 19 Mata 2023.

    Nyuma ye heguye IP Umutoni Claudette tariki ya 5 Gicurasi, Habiyakare Chantal wari Komiseri w’Imari weguye ku wa 21 Mata na Uwanyiligira Delphine wari Komiseri ushinzwe Amategeko weguye ku wa 20 Mata 2023.

    Amategeko akaba ateganya ko iyo 4 muri Komite Nyobozi beguye, yose ihita iseswa.

    Ni nayo mpamvu hahise hatumizwaho Inteko Risange idasanzwe yabaye uyu munsi tariki ya 15 Gicurasi 2023 maze Habyarimana Marcel Matiku wari visi perezida, agaragariza abanyamuryango impamvu yatumijwejo n’abayobozi beguye.

    Yabasabye gushaka uyobora Inteko Rusange maze bamugirira icyizere.

    Yahise kandi abasaba gutanga ibitekerezo by’uko hashakwa umuntu uyobora Inzibacyuho kugeza tariki 24 Kamena 2023 ubwo hazaba amatora yo gutora Komite Nyobozi nshya.

    Ababyamuryango barimo KNC wa Gasogi United, Gahigi wa Bugesera n’abandi bagiye batanga ibitekerezo bitandukanye ariko bahuriza ku kuba Marcel Matiku yakomeza kuyobora iminsi 39 isigaye ariko bakamushakira umufasha.

    Perezida wa Rugende FC, Rubegasa Walter yavuze ko ibyo bakora byose bakwisunga amategeko.

    Ati “ibyakorwa byose hakwisungwa amategeko, hakarebwa icyo amategeko ateganya, hakaba hakuzuzwa Komite Nyobozi kuko iyo bitaba ibyo abari basigaye twari kubareka mugakomeza kuyobora. “

    Aha niho Kwisanga Janvier wa Impeesa FC yavuze ko bakwiye kubanza kumenya niba Marcel Matiku yiteguye ibyo abanyamuryango bamusaba ndetse n’amategeko ateganya.

    Umunyamabanga w’agateganyo wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko nk’uko amategeko abiteganya byose byashyizwe mu maboko y’inteko rusange akaba ari yo yiga uburyo inzibacyuho yayoborwamo.

    Yakomeje kandi avuga ko kugira ngo bigende neza cyane cyane mu gufata ibyemezo iyo komite yaba igizwe n’abantu b’igiharwe.

    Akaba yumva Marcel yakongererwa abandi babiri bazafatanya na we akaba yumva no mu bunyamabanga ntakizapfa.

    Marcel Matiku Habyarimana na we yafashe umwanya avuga niba yiteguye kuba yakwemera ibyo abanyamuryango bamusaba.

    Ati “Tumaranye imyaka 5 n’ukwezi dufatikanya muri uri rugendo, rero nk’uko mwabinsabye ntabwo iminsi 39 yananira ndebyemeye hashakwa abandi babiri bamfasha.”

    Abanyamuryango bakaba bamwongereye babiri bo kumufasha ari bo Hadji Mudaheranwa usanzwe ari perezida wa Gorilla FC ndetse na Munyankaka Ancilla wo mu Inyemera.

    Marcel Matiku yagiriwe icyizere cyo gukomeza kuyobora inzibacyuho ya FERWAFA

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yabonye-ubuyobozi-bushya-buzayiyobora-mu-minsi-39

  • Iradukunda Bertrand yashyize ukuri hanze ku m… – #rwanda #RwOT

    Byari mu mukino wo kwishyura muri 1/2 cy’igikombe cy’Amahoro, aho Kiyovu Sports yari yakiriye APR FC, ndetse iyi kipe y’ingabo z’igihugu iza gutsinda ibitego 2-1. 

    Ni ibitego byaje bisanga umukino ubanza aho amakipe yombi yari yanganyije igitego kimwe kuri kimwe, Kiyovu Sports isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 3-2. 

    Nyuma y’umukino, abinyujije kuri Twitter ye, Iradukunda Jean Bertrand yavuze ko kuba abantu bari kumubwira nabi, arengana ahubwo kuba atakinnye ari amahitamo y’umutoza. 

    Yagize ati “Abantu bakomeje kumbwira nabi (fo), ikibazo si icyanjye njyewe nari muzima, ahubwo ni amahitamo y’umutoza utanshyize ku rutonde (list).

    Kiyovu Sports yatsinzwe ubona ko hari abakinnyi iri kubura bafite uburambe nka ba Bertrand, kuko uko umukino iminota yazamukaga, niko APR FC yarushagaho gukara. 

    Iradukunda Jean Bertrand ni umwe mu bakinnyi batsinze igitego ikipe ya APR FC muri uyu mwaka w’imikino, ubwo yafunguraga amazamu ku mukino wo kwishyura wa shampiyona batsinzwemo na APR FC ibitego 3-2.

    Umukino ubanza wabereye i Bugesera, Bertrand yari yabanje mu kibuga 

    Icyo gihe Bertrand yagoye abakinnyi ba APR FC yanyuzemo akiri muto 

    Iradukunda Jean Bertrand ni umwe mu bakinnyi bakina imbere muri Kiyovu Sports uhagaze neza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129365/iradukunda-bertrand-yashyize-ukuri-hanze-ku-mpamvu-atakinishijwe-ku-mukino-wa-apr-fc-129365.html

  • Meddy yazirikanye uwamwibarutse anabwira Mimi… – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Meddy yafashe umwanya yifuriza ababyeyi b'abagore umunsi mwiza akomeza ahamiriza Mimi Mehfira biyemeje kubana akaramata ko amukunda cyane ati: 'Mama, umwamikazi n'umugore. Ndagukunda cyane kurenza uko ubizi.'

    Uyu muhanzi kandi yafashe umwanya azirikana umubyeyi we Alphonsine Cyabukombe witabye Imana muri Kanama 2022 agira ati: 'Umunsi w'ababyeyi b'abagore mu ijuru. Warakoze kungira umugabo ndiwe none.'

    Meddy mu bihe bitandukanye agenda agaragaza ko yihebeye Mimi Mehfira amuzirikana mu bihe bitandukanye no mu bihangano bye aho kugera ubu amaze kumwifashisha mu ndirimbo zigera kuri eshatu kuva bahura.

    Aba bombi bahuye mu 2016, baza gushimangira urukundo rwabo imbere y'Imana n'abantu mu mwaka wa 2021. Bafitanye umwana umwe w'umukobwa bise Myla Ngabo. 

    Kuri ubu benshi bategerezanije amatsiko indirimbo nshya ye 'Blessed' nyuma y’iyo aheruka gushyira hanze yise 'Grateful'.

    Meddy ari mu bahanzi bakomeye mu Karere k'Ibiyaga bigari aho ibihangano bye bikurikiranwa cyane na benshi.

    Ari mu bafite indirimbo y'umuntu ku giti cye yarebwe cyane mu Karere ku rubuga rwa 'Youtube', aho imaze kurebwa inshuro miliyoni 85.

    Meddy yifurije umunsi mwiza ababyeyi b’abagoreYazirikanye Mama we uheruka kwitaba ImanaYongeye kubwira uwo yihebeye ko amukunda birenze uko abyumvaUrukundo Mimi na Meddy rugenda rurushaho gukomeka runaguka, aha bari kumwe n’imfura yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129366/meddy-yazirikanye-uwamwibarutse-anabwira-mimi-yihebeye-ko-amukunda-bisumbye-imyumvire-129366.html

  • Rafael York yahembwe! Uko abakinnyi b’Abanyar… – #rwanda #RwOT

    Imikino mu bihugu bitandukanye irarimbanyije, bamwe shampiyona zabo ziri kwerekeza ku musozo kugira ngo hamenyekane amakipe azegukana ibikombe, ariko hari n’ahandi shampiyona igezemo hagati. Nk’ibisanzwe, buri wa Mbere inyaRwanda ikugezeho umusaruro w’abakinnyi b’Abanyarwanda bakina hanze.

    Mukunzi Yannick

    Akina mu cyiciro cya kabiri muri Sueden. Ikipe ye Sandviken IF, yakinnye kuwa 6 ikina na Boden birangira iyitsinze ibitego 2-0. Uyu mukinnyi w’umunyarwanda ukina mu kibuga hagati wambara nimero 19 muri iyi kipe, yabanje mu kibuga ndetse arangiza n’umukino. 

    Byiringiro Lague

    Uyu mukinnyi w’umunyarwanda nawe ukina mu ikipe imwe na Mukunzi Yannick ya Sandviken IF, yakinnye umukino we wa mbere muri shampiyona kuva yagera muri iyi kipe. Yinjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 69. Iyi kipe ya Sandviken IF iri ku mwanya wa 3 n’amanota 15 mu mikino 7 bamaze gukina.

    Byiringiro Lague ari kumwe n’abakinnyi bagenzi be barimo Mukunzi Yannick mu modokoka y’ikipe berekeza ku mukino

    Mutsinzi Ange

    FK Jerv yo mu cyiciro cya mbere muri Norway yakinnye kuwa 6 inganya na Fredrikstad igitego 1-1. Uyu mukinnyi ukinira Amavubi, yabanje mu kibuga ndetse nta n’ubwo yigeze asimbuzwa. Iyi kipe ye iri ku mwanya wa 11 n’amanota 7 mu makipe 16 bakinana.

    Rubanguka Steve

    Uyu akina mu gihugu cya Moldova mu ikipe ya Zimbru Chisinau. Iyi kipe ye yakinnye ku munsi w’ejo itsindwa ibitego 2-1 na Petrocub. Uyu mukinnyi yabanje mu kibuga, ariko ku munota wa 16 gusa yahise akurwa mu kibuga asimbuzwa uwitwa M.Curos.

    Rafael York

    Uyu rutahizamu w’umunyarwanda akina muri Gefle IF. Iyi kipe ye yagiye mu kibuga ku munsi w’ejo bakina na Skovde. Muri uyu mukino uyu mukinnyi w’Amavubi yitwaye neza cyane kuko yatsinze igitego ku munota wa 55 ariko ku munota wa 62 yahise asimbuzwa.

    Umukino warangiye Gefle IF itsinze 4-1. Nyuma y’umukino, Rafael York ni we watowe nk’umukinnyi w’umukino ndetse anishimirwa n’abafana cyane.

    Imanishimwe Emmanuel Manguende 

    Uyu myugariro w’Amavubi akina muri Far Rabat yo muri Morocco. Ikipe ye kuwa 6 ntabwo byayigendekeye neza kuko yasezerewe mu gikombe cy’igihugu batsindwa na FUS Rabat igitego 1-0 muri 1/4. Uyu mukinnyi w’umunyarwanda yabanje mu kibuga ndetse nta nubwo yigeze asimbuzwa.

    Emery Bayisenge

    Uyu mukinnyi akina muri Kenya mu ikipe ya Gor Mahia, ikipe ye yagiye mu kibuga ku munsi w’ejo bakina na Leopards ariko birangira batsinzwe ibitego 2-1. Inkuru itari nziza ni uko uyu mukinnyi w’umunyarwanda atigeze aboneka mu bakinnyi 18.

    Rafael York yishimira igitego ajya no gusuhuza abafana 

    Byiringiro Lague yakinnye umukino we wa mbere 

    Rafael York ni we wahembwe nk’umukinnyi w’umukino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129364/rafael-york-yahembwe-uko-abakinnyi-babanyarwanda-bakina-hanze-bitwaye-mu-mpera-zicyumweru-129364.html

  • All Gospel Today basuye urwibutso rwa Jenosid… – #rwanda #RwOT

    All Gospel Today (AGT) ni umuryango uhuriwemo n’abahanzi ba Gospel, abanyamakuru bafite aho bahuriye n'iyobokamana, abashumba, aba Producers n’abizera n'abandi. Yashinzwe hagamijwe kwagura umurimo w'Imana.

    Kuya 14 Gicurasi 2023, abanyamuryango ba All Gospel Today bahuriye hamwe hagamijwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana ubuzima bw’inzirakarengane zirenga Miliyoni mu minsi 100.

    AGT bakoze ibikorwa bitatu birimo gusura no gufasha umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, ndetse banahurira mu mugoroba wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu gusura uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye muri Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, All Gospel Today bari bahagarariwe n’itsinda ririmo Umuyobozi Wungirije wa All Gospel Today, Mupende Gedeon, umuhanzikazi Stella Manishimwe, Vava Mudogo na Frederic Byumvuhore.

    Nyuma y’icyo gikorwa cy’urukundo, AGT bari biganjemo urubyiruko, berekeje ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, basobanurirwa amateka ashaririye y’u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 ziruhukiye muri uru rwibutso.

    Mu mugoroba wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hatambukijwe inyigisho zitandukanye zigaruka ku bunyamaswa bwaranze abanyarwanda bishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

    Hashimwe Ubutwari bwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame aho afatanije n'Inkotanyi bitanze bikomeye bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse bakagarura Ubumwe n'Ubwiyunge mu banyarwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa All Gospel Today, Rev.Alain Numa, yashimye abanyamuryango bitabiriye kandi bakitanga mu buryo butandukanye, yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Ubwo yashimiraga abitabiriye iki gikorwa, yagize ati 'Uyu mwanya mwigomwe, Imana izawibuke”.

    Rev. Baho Isaie ushinzwe Ivugabutumwa muri AGT ni we wayoboye umugoroba wo #Kwibuka29. Yanenze abanyarwanda bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ashishikariza abanyarwanda kugaragaza ukuri kw'amateka yaranze u Rwanda, abanyarwanda bakibuka ariko bubaka n'ahazaza heza hazira umwiryane.

    Mu buhamya bubabaje cyane, Alice Umutoni uzwi nka Big Tonny mu muziki, yasangije abitabiriye uko yarokotse umwijima w'ubwicanyi wari ubagose muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Umutoni Alice ukomoka mu karere ka Kicukiro wari ufite imyaka 6 mu 1994, yavuze urupfu rubabaje nyina yishwe n'abandi bavandimwe agasigara wenyine na murumuna we.

    Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari itangiye, se yabasabye guhunga ariko kuko nyina yari atwite inda nkuru, ntiyashoboraga kugenda kandi yari ananiwe. Umugabo yahunganye umwana muto, umugore arasigara ndetse Alice yanga gusiga nyina kuko yabonaga atashobora kwiruka. Ubwo se yari amaze kugenda, abicanyi bahise batera inzu yabo.

    Nyina wa Alice yari atwite ananiwe cyane bamusanga mu ntebe, bamukubita amahiri menshi mu mutwe, arataka igihe kirekire, nyuma baza kumutema. Yarinze apfa ahamagara umwana we amusaba guhisha amaso ngo atareba bamwica. Imana yakinze ukuboko Umutoni Alice aza kurokoka atabarwa n'Inkotanyi, nubwo yaje gusanga na se yarishwe ariko ashima Imana ko yabonye murumuna we.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura, (RMC), Mugisha Emmanuel, yanenze uruhare itangazamakuru ryagize mu gushishikariza abanyarwanda kwicana, anagaya cyane itangazamakuru mpuzamahanga ryatereranye abanyarwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye abanyamakuru bariho ubu gukora itangazamakuru riyobowe n'Umucyo wa Kristo.

    Musenyeri Birindabagabo yifatanyije na AGT mu kwibuka ku nshuro y 29 Jenoside yakorewe Abatutsi

    Musenyeri Birindabgabo Alexis yigishije ijambo ry'Imana ahumuriza imitima ndetse agarura icyizere mu banyarwanda. Yavuze ko imibiri irenga ibihumbi 250 iruhukiye muri uru rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ikwiriye guhora ku mitima y'abanyarwanda, ndetse n'abandi bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bagakomeza kuzirikanwa.

    Musenyeri Birindabagabo Alexis wahoze ayobora Diyoseze ya Gahini mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, akaba yaranayoboye PEACE PLAN, yahumurije abanyarwanda abibutsa ko na Yesu umwana w'Imana yishwe ahorwa ubusa ndetse ko kuzuka kwe kwatanze ibyiringiro ko abishwe bazazurwa mu gitondo cy'umuzuko.

    Bishop Birindabagabo uyobora Umuryango Barakabaho ufasha abana bo mu miryango itishoboye yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yashishikarije abakristo bose kujya bahora basengera abanyarwanda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi bagahumuriza imiryango yasigaye mu marira.

    Yibukije abagize All Gospel Today ko bakwiye kujya bigisha urubyiruko amateka yaranze Igihugu cy'u Rwanda, ndetse ko yiteguye gutanga uwo musanzu we igihe cyose ahamagawe kuko kubaka Igihugu n'Ubumwe ari zo nzira zo gukira ibikomere.


    Abanyamuryango ba All Gospel Today bunamiye abatutsi baruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi


    Abiganjemo urubyiruko bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


    Abanyamakuru batandukanye bitabiriye iki gikorwa bunamira inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi




    AGT yatanze umusanzu mu gufasha no gushyigikira ibikorwa by’urwibutso


    Rev Alain Numa yashimiye abanyamuryango ba All Gospel Today kubwo kwitabira igikobwa bakoze cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


    Alice Tonny yatanze ubuhamya bw’inzira y’umusaraba yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Mugisha Emmanuel wari uhagarariye RMC yanenze uko itangazamakuu ryitwaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Rev. Baho Isiae niwe wayoboye iki gikorwa cyateguwe na AGT mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi


    Abitabiriye iki gikorwa basobanuriwe imvo n’imvano y’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi


    Umutoni Alice yasangije abitabiriye ubuhamya bwe n’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ashimira Perezida Kagame na FPR

    Musenyeri Birindabagabo Alexis yahumurije abizera Imana abasaba kugira ubumuntu


    Basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yagejeje u Rwada kuri Jenoside yakorewe Abatutsi


    Abahanzi mu muziki wa Gospel n’abanyamakuru batandukanye bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutso

    Tonzi, umuraperi Karyango n’umunyamakuru Christian Abayisenga bari mu bitabiriye iki gikorwa

    Korali Yesu Araje yatanze ihumure mu ndirimbo baririmbye muri iki gikorwa cyo #Kwibuka29

    Nyuma ya gahunda zose, Musenyeri Birindabagabo, Rev. Numa na Mugisha Emmanuel baganiriye ku migendekere y’iki gikorwa

    AMAFOTO: NDAYISHIMIYE Nathanael                                                                             

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129359/all-gospel-today-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-bunamira-inzirakarengane-ziharuh-129359.html