Blog

  • “Nari indaya, we yari imbobo” Umugore wahoze ari indaya yavuze ukuntu yarongowe na mayibobo bahuriye ku kabari (VIDEWO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nari indaya, we yari imbobo' Umugore wahoze ari indaya yavuze ukuntu yarongowe na mayibobo.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amashusho y'umugore uba ari gutanga ubuhamya bwe.

    Uyi mugore uba ari imbere y'imbaga y'abantu bari bitabiriye igiterane, yavuze ko we n'umugabo we bahuriye mu kabari.

    VIDEWO

    https://www.instagram.com/reel/CsQZiyrI4UZ/?igshid=NTc4MTIwNjQ2YQ==

    Source : https://yegob.rw/nari-indaya-we-yari-imbobo-umugore-wahoze-ari-indaya-yavuze-ukuntu-yarongowe-na-mayibobo-bahuriye-ku-kabari-videwo/

  • Iby’uko Bruce Melodie yaba yaratanzemo nyirakuru igitambo kugira ngo yamamare yabivuzeho(Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Iby'uko Bruce Melodie yaba yaratanzemo nyirakuru igitambo kugira ngo yamamare yabivuzeho(Videwo)

    Bruce Melodie uherutse kujya mu bihigu byo hanze bigahurirana n'uko Nyirakuru yitabye Imana hari bamwe bahise bavuga ko yari yaragiye mu mahanga gutamba Nyirakuru kugira ngo akomeze yamamare nk'uko bamwe babivuga.

    Gusa mu Kiganiro Bruce Melodie yagiranye na MIE yahamije ko kuvugwa ndetse ukavugwa n'amagambo mabi ntaho bitaba gusa ibi abona we nta shingiro bifite.

    Kimwe n'ibindi byamamare byagize icyo bivuga kuri ibi bavuze ko mu gihe Bruce Melodie yari kugira uwo atamba atari gutamba Nyirakuru kandi n'ubundi imyaka yari imujyanye isaha n'isaha yari kwitaba Imana.

    Reba video hasi..

    Source : https://yegob.rw/ibyuko-bruce-melodie-yaba-yaratanzemo-nyirakuru-igitambo-kugira-ngo-yamamare-yabivuzehovidewo/

  • Bishimye nk’abatwaye igikombe! Muri APR FC bakoze ibirori bidasanzwe batumira n’abafana nyuma yo gutsinda KIYOVU SPORTS (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports mu Gikombe cy'Amahoro bikayigeza ku mukino wa Nyuma Byari ibyishimo ku musozi wa Shyorongi.

    Mu byishimo byinshi chairman wa APR F.C mu ijambo yageneye abakinnyi yongeye kubabwira ko ibyo bahora babifuzaho babibahaye kandi abasaba gukomereza aho.

    Tubibutse ko APR FC izahura k'umukino wa nyuma Na Rayon Sports taliki 06 Kamena 2023 mu karere ka Huye

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/bishimye-nkabatwaye-igikombe-muri-apr-fc-bakoze-ibirori-bidasanzwe-batumira-nabafana-nyuma-yo-gutsinda-kiyovu-sports-amafoto/

  • Irabishaka byose: Menya igisabwa kugira ngo APR FC itware ibikombe 2 mu gihe habura imikino 2 gusa – Dore imikino ikipe 2 za mbere ku rutonde APR FC na Kiyovu Sports zisigaje – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'ikipe ya APR FC, bwatangaje ko bushaka ko abakinnyi bayo begukana igikombe cya shampiyona ndetse n'igikombe cy'amahoro icyarimwe.

    Imikino ibiri isigaye ku makipe 2 ayoboye urutonde rwa shampiyona(Kiyovu Sports ya mbere ifite amanota 60 ndetse na APR FC ya kabiri n'amanota 57).

    Tariki 21 Gicurasi 2023, Kiyovu Sports izajya gusura ikipe ya Sunrise kuri sitade Gorogota, naho umukino usoza shampiyona uzaba tariki 28 Gicurasi aho izaba yakira Rutsiro FC.

    Kuri aya matariki, nabwo ikipe ya APR FC izakira Rwamagana FC, naho ku mukino wa nyuma, APR FC izakirwa na Gorilla FC iherutse gutsinda Rayon Sports ibitego 3-1.

    Hasabwa iki kugira ngo APR FC itware igikombe cya shampiyona

    Ikipe ya APR FC isabwa gutsinda iyi mikino yose uko ari 2, mu gihe Kiyovu Sports yatakaje umwe mu mikino ifite. Ubu Kiyovu Sports isabwa gutsinda umukino umwe gusa undi ikawunganye ubundi ikaba ibujije amahirwe APR FC.

    Ndetse kandi ubu ikipe ya APR FC yakaniye irashaka no gutwara igikombe cy'amahoro, aho umukino wa nyuma izawukina n'ikipe ya Rayon Sports tariki 3 kamena 2023.

    Source : https://yegob.rw/irabishaka-byose-menya-igisabwa-kugira-ngo-apr-fc-itware-ibikombe-2-mu-gihe-habura-imikino-2-gusa-dore-imikino-ikipe-2-za-mbere-ku-rutonde-apr-fc-na-kiyovu-sports-zisigaje/

  • Amakuru mashya yihutirwa kuri wa mwana w’umunyeshuri wapfiriye mu kigo cy’amashuri yigagamo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Amakuru mashya yihutirwa kuri wa mwana w'umunyeshuri wapfiriye mu kigo cy'amashuri yigagamo.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza ku rupfu rw'umunyeshuri w'imyaka 12 wapfiriye mu ivuriro rito (Infirmerie) ry'Ishuri rya Ecole des Sciences de Musanze.

    Bivugwa ko uyu mwana yitabye Imana nyuma yo kwimwa uruhushya rwo gutaha ngo ajye kwivuriza hanze y'ishuri.

    Kuri ubu umwe mu bakozi b'iri shuri yatawe muri yombi.

    Uyu munyeshuri yitabye Imana ku wa Gatandatu w'icyumweru twaraye dusoje tariki 13 Gicurasi 2023.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha rwagize icyo ruvuga ku rupfu rw'uyu munyeshuri, rugendeye ku butumwa bwashyizwe kuri Twitter n'Umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi, rwavuze ko rwatangiye iperereza kuri uru rupfu.

    Uru rwego rwagize ruti 'RIB yatangiye iperereza ku icyaba cyateye urupfu rw'uyu mwana w'umunyeshuli. Uwitwa Nyiramugisha Jeanne, umuforomo wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy'ishuli ubu yafashwe afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza/Musanze.'

    Source : https://yegob.rw/amakuru-mashya-yihutirwa-kuri-wa-mwana-wumunyeshuri-wapfiriye-mu-kigo-cyamashuri-yigagamo/

  • Urupfu rw’Umugabo wararanye n’inshoreke ye akabyuka yapfuye rwaburiwe ubusobanuro – YEGOB #rwanda #RwOT

    Urupfu rw'Umugabo wararanye n'inshoreke ye akabyuka yapfuye rwaburiwe ubusobanuro

    Umugabo w'imyaka 63 wo mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Gahini, yararanye n'inshoreke ye bucya yapfuye.

    Byamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023. Byarabereye mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini.

    Amakuru atangwa n'abaturage ni uko uyu mugabo ngo yapfiriye ku mugore wari inshoreke ye aho ngo yajyaga atahayo rimwe na rimwe cyane cyane iyo yabaga yamaze gusinda.

    Bivugwa ko Ejo bundi nka saa Mbili z'ijoro nibwo umugabo w'imyaka 63 yagiye ahantu anywa inzoga arasinda, atahana n'umugore wari inshoreke ye kuko si ubwa mbere bari batahanye.

    Umugore atanga amakuru yivugiye ko bageze mu rugo bakoze imibonano mpuzabitsina barangije bararyama, mu gitondo umugore yarabyutse amusiga mu buriri ajya gushaka icyo barya agarutse arebye asanga undi yapfuye ahita atangira gutabaza.

    Hahise hatangizwa iperereza ndetse hakurikiranwa n'abantu bari basangiye ijoro ryashize kuko birakekwa yaba yarozwe

    Source : https://yegob.rw/urupfu-rwumugabo-wararanye-ninshoreke-ye-akabyuka-yapfuye-rwaburiwe-ubusobanuro/

  • Umutoma W’umunsi: Ku wa 15/05/2023 – Sinakubwira ko nasara. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rukundo,
    Ntugatume ngukumbura,
    Kuko iyo udahari ndibura,
    Ibyo nabashaga bikananira,
    Neza nkabura icyo nimarira.
    Sinakubwira ko nasara,
    Kuko nkubuze ibyo nakora,
    Si ugusara ni ugusizora,
    Si ukurira ni ukurohora,
    Si ugushira ni ugushirira.
    Nizere ko ibyo utabinkora.

    Source : https://yegob.rw/umutoma-wumunsi-ku-wa-15-05-2023-sinakubwira-ko-nasara/

  • Kenya :Perezida Ruto yasubije abamaze iminsi bibaza ku kunanuka (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ikibazo cyo gutakaza ibiro kwa Perezida Ruto ni kimwe mu byari bimaze iminsi bigarukwaho n'Abanya-Kenya cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

    Abenshi bagaragazaga ko kuva uyu mugabo yajya ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu agenda ananuka.

    Mu kiganiro Perezida Ruto yaraye agiranye n'itangazamakuru, ntiyahakanye ibyo kunanuka kwe, ahubwo yavuze ko ari amahitamo yagize nyuma yo kubona ko igihe cy'amatora cyarangiye yarabyibushye.

    Ati ' Navuga ko nari mfite umubiri n'imirire nari menyereye mu gihe kiri hagati y'umwaka umwe n'igice n'ibiri ishize. Twatangiye ibikorwa byo kwiyamamaza kandi murabizi ko iyo umuntu afite amatora aba ari ku gitutu cyinshi, rimwe na rimwe iki gitutu kigera no mu mirire.'

    'Usanga akenshi ufite ibintu byo gukora kandi nta mwanya w'imyitozo ngororamubiri, rimwe na rimwe ugasanga uri kurya cyane kuko uba utazi igihe uri bwongere kurira.'

    Perezida Ruto yavuze ko nyuma yo gutsinda amatora yafashe umwanzuro wo kongera gutakaza ibiro.

    Ati 'Nafashe umwanzuro wo kugabanya ibiro, nshuti yanjye urabizi ko mfite akazi kenshi kantegereje, ku bw'ibyo ugomba guhora witeguye kugira ngo ibintu bigenda uko wabiteganyije.'

    Nubwo Perezida Ruto ashimangira koko ko yananutse ntiyigeze atangaza umubare w'ibiro yatakaje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-perezida-ruto-yasubije-abamaze-iminsi-bibaza-ku-kunanuka-kwe

  • Kenya : Abagera kuri 200 bamaze kubura ubuzima naho 600 baburiwe iregero mu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Kuri ubu inzego z'umutekano zo mugihugu cyaKenya zatangaje ko kugeza ubu zimaze kubona imibiri y'abantu 201 bishwe n'inzara biturutse ku nyigisho z'idini ryabasabye kumara iminsi batarya kuko ngo ariyo nzira izabageza kuri Yesu Kirisitu.

    Muri Mata nibwo Polisi ya Kenya yatangiye iperereza ku kibazo cy'Umupasiteri wo muri iki gihugu witwa Paul Mackenzie wasabaga abayoboke be kwiyicisha inzara kugira ngo bazabashe guhura na Yesu.

    Nyuma yo gutangira iperereza, ku ikubitiro Polisi yahise itahura imirambo y'abayoboke 11 bishwe n'inzara ariko uko iminsi igenda irushaho kwigira imbere iki kibazo kigenda kirushaho gukomera kuko imibiri iboneka irushaho kwiyongera.

    Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi, Polisi ya Kenya yatangaje ko imirambo imaze kuboneka ari 201. Ni nyuma y'uko kuri uwo munsi hari hatahuwe indi 22 ndetse kugeza kuri ubu abagera kuri 600 bari barayobotse Pasiteri Paul Mackenzie ntibarabonerwa irengero.

    Bivugwa ko uyu mugabo wiyita umukozi w'Imana yasabaga abakirisitu be kujya mu ishyamba riherereye mu Mujyi wa Malindi mu Majyepfo ya Kenya, bakamarayo iminsi basenga ariko nta kintu bakoza mu kanwa. Iri shyamba ni naryo riri gutahurwamo imirambo ya bamwe muri aba bakirisitu.

    Kugeza ubu Pasiteri Paul Mackenzie yamaze gutabwa muri yombi kugira ngo akurikiranwe n'ubutabera.

    Nyuma yo kubona uburemere bw'iki kibazo, Perezida wa Kenya, William Ruto yashyizeho itsinda rishinzwe kugikurikirana kugira ngo gisesengurwe haherewe mu mizi ndetse ku Cyumweru ubwo yari mu rusengero Milimani yijeje ubutabera ku bagizweho ingaruka n'izi nyigisho z'ubuyobe.

    Ati 'Ndabizeza ko Guverinoma ihereye mu ndiba igiye gusesengura neza ikibazo cyabaye. Muduhe igihe gito, inzego zacu z'umutekano ziri gukora cyane kugira ngo turusheho gukemura iki kibazo cy'abantu bakoresha nabi amadini ku buryo bamwe babiburiramo ubuzima.'

    Perezida Ruto yavuze ko Guverinoma iri gukorana n'amadini kugira ngo harusheho kurebwa uko yabwiriza ijambo ry'Imana ariko idakoresheje inyigisho zishobora kuyobya abaturage.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/kenya-abagera-kuri-200-bamaze-kubura-ubuzima-naho-600-baburiwe-iregero-mu

  • Gasabo : Umugare yarakekwaho kwica umwana w'umuturanyi we – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umugore utuye mu Murenge wa Kinyinya arakekwaho kwica urupfu rw'agashinyaguro umwana w'umuturanyi we, amuziza nyina umubyara bari bafitanye amakimbirane.

    Ku itariki ya 11 Gicurasi 2023, nibwo bivugwa ko umugore bakunda kwita Mama Kevin, ni we ukekwaho bwa mbere urupfu rw'uriya mwana w'umukobwa w'umwaka n'amezi 8 w'umuturanyi we.

    Ndagijimana Jean de Dieu, Se wabo w'uyu mwana wishwe, avuga ko mbere hafashwe umukozi wo mu rugo, ariko ku makuru yandi bamenye bituma Mama Kevin ari we ukekwaho ubu bwicanyi mu ba mbere.

    Uko byagenze…
    Mama Kevin ngo usanzwe afitanye amakimbirane n'abaturanyi bikekwa ko yiciye umwana (kwa Mama Teta), yabwiye umukozi waho wari mu mirimo ngo ajye kureba abana aho bagiye.

    Uyu mukozi umaze ibyumweru bitatu mu rugo, yahise ajya kubareba asiga afunze ibyumba by'inzu ariko imfunguzo azisiga mu rugo.

    Yagarutse mu rugo, ngo ahura na wa mugore (Mama Kevin), amubwira ko yatoye imfunguzo zishobora kuba ari iz'iwabo (kwa Mama Teta).

    Umukozi yahise amubwira ko imfunguzo yazisize mu rugo, bityo atari zo. Mama Kevin ariko ngo yamusabye ko bajya kureba niba atari zo, bazikoresheje mu rugo koko basanga ni zo
    .
    Ndagijimana Jean de Dieu, avuga ko umukozi yakomeje imirimo ye, ndetse ashyushya amazi yo gukarabya umwana yari yaryamishije mu cyumba, yitwa Michelle akaba ari we yaje gusanga yishwe.

    Yagiye kumubyutsa ngo amukarabye asanga umwana aryamye mu maraso yapfuye..
    Umukozi ngo yagiye kureba umwana (Michelle) aho yamuryamisheje asanga aryamye mu maraso, ndetse yetewe icyuma mu musaya.

    Nibwo yahise yiyambaza Mama Kevin ngo amurebere icyo umwana yabaye, undi amubwira ko atamukoraho, anabuza abana be kumukoraho.

    Ndagijimana Jean de Dieu, avuga ko murumuna we ari umwarimu mu Ntara y'Amajyepfo, naho umugore we (uwiciwe umwana) ni umukozi muri Pharmacie/Pharmacy.

    Muri uko gusigana, Mama Kevin yaje kwemera kujyana n'umukozi bajyana umwana kwa Muganga i Kagugu, ariko basanga yamaze gupfa.

    'Satani yanteye', amagambo ya Mama Kevin…

    Ndagijimana Jean de Dieu, uvuga ko yakoze mu iperereza ari umusirikare, yabajije umukozi wo mu rugo rwa murumuna we niba koko ari we wishe umwana, amugira inama yo kubyemera akorohereza ubutabera, bityo na we akazahabwa igihano gito.
    Umukozi wo mu rugo, yamubwiye ko 'Imbere y'Imana atari we wishe umwana.'
    Ndagijimana Jean de Dieu, avuga ko mu iperereza Mama Kevin yafashwe kugira ngo abazwe iby'urupfu rw'uyu mwana.

    Mu nzira (bageze kwa muganga saa saba z'ijoro), Mama Kevin inzego zamufatiye aho ashyirwa mu modoka inyuma ari kumwe na DASSO n'Inkeragutabara. Ngo yaje kubinginga ngo bamucikishe ati 'Satani yamuteye'.Ariko ngo bamubajije icyo yakoze araceceka.

    Ubwo buhamya ngo bwaranditswe, ko Mama Kevin yasabye uwo DASSO n'Inkeragutabara ngo 'muncikishe wenda ndamunsabe ibyo mushaka byose.'
    Ndagijimana Jean de Dieu agira ati 'Umwana bamwicishije icyuma nk'uko, ndetse bamwokesha icyuma kabiri mu ruhanga. Ikimbabaje ni uburyo bamwishe urubozo.'
    Mu rwego rw'iperereza umugabo wa Mama Kevin na we baramufunze.

    Amakimbirane y'abaturanyi yaba ari yo nyirabayazana w'ubu bwicanyi?

    Mukamusinga Aline, uturanye n'iyi miryango, avuga ko Mama Kevin ukekwaho kwica uriya mwana bwa mbere, abaturanyi be bamushinja ko ahora ashaka 'kwinjira mu buzima bwabo' aho ngo akunda kuvugana amagambo n'umukozi wabo.

    Ndagijimana Jean de Dieu, Sewabo w'uriya mwana wishwe, avuga ko Mama Kevin yigeze guhisha urufunguzo rw'inzu rwa hariya hapfuye umwana, bamaze guhindura serire (cylindre) azana imfunguzo avuga ko yazitoye.

    Nyuma nabwo ngo babuze imfunguzo inshuro ebyiri bagakeka ko ari we wazitwaye. Ruriya rufunguzo yababwiye ko yatoye, ngo bwari ku nshuro ya 4 babura imfunguzo nk'uko.
    Icyo ubuyobozi buvuga..
    HAVUGUZIGA Charles, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya yabwiye UMUSEKE ko ubu bwicanyi bwabayeho.

    Ati 'Amakuru turayafite kuko twaramufashe. Ari muri RIB, biri mu iperereza.' Yavuze ko abaturanyi abaha ubutumwa bwo 'kubaha ubuzima bw'abantu.'

    Andi makuru avuga ko abana bo muri ruriya rugo bajyanywe kwa muganga bikekwa ko ibiryo bariye bihumanye.

    Kuri uyu wa Gatandatu nibwo habaye imihango yo gusezera bwa nyuma uyu mwana no kumushyingura i Kinyinya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/kicukiro-umugare-yarakekwaho-kwica-urubozo-umwana-w-igisekeramwanzi-w