Blog

  • Ni ryari amagi ashobora kuba uburozi mu mubiri w’umuntu? (soma usobanukirwe) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ni ryari amagi ashobora kuba uburozi mu mubiri w'umuntu? (soma usobanukirwe)

    Bimenyerewe ko amagi ari kimwe mu biribwa bikomoka ku matungo bikungahaye ku ntungamubiri gusa si benshi bazi ko anifitemo ibinure mu muhondo wayo ku buryo kuyihata buri munsi kandi ku bwinshi bishobora gutuma umuntu agira ibirenze ibikenewe bityo aho kumubera intungamubiri bikamubera uburozi.

    Ibi bivuze ko umubiri w'umuntu urya amagi umunsi ku wundi, biwuviramo kugira ibinure byinshi bikaba byamukururira ibyago byo kwibasirwa n'indwara zirimo umubyibuho ukabije, umuvuduko ukabije w'amaraso, umutima n'izindi.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko byaba byiza umuntu atagiye arenza igi rimwe ku munsi.

    Hagaragazwa ko intungamubiri zo mu magi akenshi ziba ziri mu gice cy'umweru mu gihe vitamini zo ziboneka mu cy'umuhondo ari na ho habamo ibinure.

    Abahanga mu by'imirire babishingiraho bavuga ko umuntu ashobora kurya igice cy'umweru gusa igihe adakeneye ibyo binure cyangwa akarya igi ryose kugira ngo abone intungamubiri na vitamini icya rimwe.

    Imibare igaragazwa na Mayo Clinic, yerekana ko mu igi rimwe haba harimo calories 75, garama eshanu z'ibibyibushya (ibinure), garama esheshatu za protéine, miligarama 67 za Potassium, miligarama 70 za sodium na miligarama 210 za cholestérol.

    Source : https://yegob.rw/ni-ryari-amagi-ashobora-kuba-uburozi-mu-mubiri-wumuntu-soma-usobanukirwe/

  • ‘Uwamubona mu bigofero n’ibigutiya akinana nti wakeka ko aberwa bigeze aha’ mu ikanzu nziza itamwambitse ubusa Rufonsina yagaragaye bitandukanye nuko benshi bamuzi (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Uwamubona mu bigofero n'ibigutiya akinana nti wakeka ko aberwa bigeze aha' mu ikanzu nziza itamwambitse ubusa Rufonsina yagaragaye bitandukanye nuko benshi bamuzi (AMAFOTO)

    Umukinnyi wa Filime Uwimpundu Sandrine wamamaye nka Rufonsina muri Filime y'umuturanyi yongeye kwigaragaza asa neza kandi yambaye imyenda imwubahisha itamwambika ubusa.

    Mu bantu benshi bamuzi bamumenyeye muri Filime y'umuturanyi ndetse aho byagorana kubona uyu mukobwa yisize ibirungo cyangwa yambaye imyenda igezweho kuko muri iyi filime ayikinamo nk'umukozi wo murugo.

    Source : https://yegob.rw/uwamubona-mu-bigofero-nibigutiya-akinana-nti-wakeka-ko-aberwa-bigeze-aha-mu-ikanzu-nziza-itamwambitse-ubusa-rufonsina-yagaragaye-bitandukanye-nuko-benshi-bamuzi-amafoto/

  • Perezida wa Rayon sport yahaye Miliyoni Rayon y'abagore nyuma yo kwegukana (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ku Cyumweru tariki 14 Gicurasi ni bwo hasojwe shampiyona y'Icyiciro cya Kabiri mu bagore. Umukino wagombaga gutanga ikipe yegukana igikombe cya shampiyona, wabereye kuri Stade ya Bugesera guhera Saa cyenda z'amanywa.

    Rayon Sports WFC yacakiranye n'Indahangarwa WFC, ari na yo makipe abiri yamaze kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

    Amakipe yombi yaje gusoza iminota 90 anganya igitego 1-1, mu kwifashisha penaliti, ikipe ya Rayon Sports WFC yinjiza 4-3.

    Iyi kipe ya rubanda yahise yegukana igikombe cya shampiyona, Indangamirwa iba iya Kabiri, mu gihe APR WFC yo yasoreje shampiyona ku mwanya wa Gatatu.

    Ni instsinzi yashimishije President w'iyi Kipe Rtd Jean Fidel wahise atangaza ko we na famille ye bahaye aba bagore Miriyoni y'Amafaranga y'u Rwanda ngo baguremo aga Fanta nk'uko yakise.

    Ati' Noneho babandi bavuga ko nta gikombe tuzatwara baravuga iki ko icyambere twamaze kucyegukana?'

    Rayon kandi, isa n'iyamaze kugera ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro nyuma yo kunyagira ES Mutunda WFC ibitego 10 mu mukino ubanza wa 1/2 wabereye mu Nzove.

    Ni umwaka wa mbere Rayon Sports izanye ikipe y'abakobwa muri shampiyona y'abagore.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/perezida-wa-rayon-sport-yahaye-miliyoni-rayon-y-abagore-nyuma-yo-kwegukana

  • RDC: Bimwe mu byifuzo bya M23 byaba bitangiye gushakirwa umuti? – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa guverinoma y'u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, yatangaje ko iyi nama iri kubera i Geneva mu Busuwisi. Ni ku cyicaro gikuru cy'ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe impunzi, UNHCR, ryateguye iyi nama.

    Ati: 'Inama y'inyabutatu yo gucyura ku bushake impunzi za RDC ziba mu Rwanda n'iz'u Rwanda ziba muri RDC, i Genève, 15/5/2015.'

    Gucyura impunzi ku bushake ni umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y'abakuru b'ibihugu bigize umuryango w'akarere ka Afurika y'iburasirazuba (EAC) hamwe n'intumwa y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Perezida João Lourenço wa Angola, yateraniye muri Ethiopia muri Gashyantare 2023.

    Aba bakuru b'ibihugu bemeza ko izi mpunzi zibaye zitashye, byatanga igisubizo kirambye ku mutekano wabuze mu burasirazuba bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo no mu karere muri rusange.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/politiki/article/rdc-bimwe-mu-byifuzo-bya-m23-byaba-bitangiye-gushakirwa-umuti

  • Nyuma yo gutsindwa umutoza wa Arsenal yaciye bugufi imbere y'abafana – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Nyuma y'umukino ikipe ya Arsenal yatsinzwemo ibitego 3 n'ikipe ya Brighton&Hove Albion ku busa , Umutoza Mikel Arteta yiseguye kubafana b'iyi kipe iri kugabanyirizwa amahirwe ku gikombe cya Premier League.

    Ku mugoroba wo kuri iki cyumwe tariki 14 Gicurasi 2023, nibwo Arsenal yatsinzwe n'ikipe ya Brighton&Hove Albion ibitego 3-0 ,ibi bishatse kuvuga ko mu gihe Arsenal yatakaza undi mukino Manchester City yahita itwara igikombe, ndetse kugira ngo Arsenal itware igikombe byasaba ko Manchester City itsindwa imikino itatu isigaje yose.

    Mikel Arteta utoza Arsenal watewe ipfunwe n'umukino wabaye kuri uyu mugoroba w'iki cyumweru wasigiye intimba abafana b'iyi kipe nawe yagize icyo abitangazaho.

    Agira ati' Nanga ibyiyumvo byo gutenguha abantu mu gihe hari icyo bari biteze. Ni ibintu bibabaje cyane ndetse ndabisabira imbabazi.

    “Umwanya wa kabiri wo turawufite kandi ntakiza kubihindura ariko ibyavuye muri uyu mukino biraza kuntwara iminsi mike ngo mbyikuremo.

    “Akazi kange ni kubyaza umusaruro buri mukinnyi uko bishoboka ariko uko bigaragara uyu munsi sinabikoze, ni inshingano zange.

    “Uko iyi kipe yitwaye mu mezi icumi aheruka bitandukanye n'uko buri wese yari abyiteze ndetse tugomba kumenya uko twitwara kuri ibyo byari byitezwe.”

    Ibitego bitatu byatsinzwe na Julio Encizo, Deniz Undav na Pervis Estupinan byatumye ikipe ya Brighton&Hove Albion ifata umwanya wa gatandatu ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

    Deniz Undav watsinze igitego cya kabiri yatangaje ko umutoza wabo Roberto de Zerbi yaberetse amashusho ya Michael Jordan mu kubatera imbaraga.

    Uku gutsindwa kwatumye amahirwe yayo yo kwegukana Igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza ayoyoka ku kigero cyo hejuru, kuko ubu Manchester City ya mbere iyirusha amanota ane igifite n'umukino w'ikirarane, mu gihe habura imikino ibiri ngo Premier League igere ku musozo.

    Nubwo bimeze bityo, mu mibare biracyashoboka ko iyi kipe yakwegukana iki gikombe, mu gihe yatsinda imikino ibiri isigaje ya Nottingham Forest na Wolverhampton Wanderers ariko icyo gihe Manchester City ikaba yatakaje imikino itatu yose isigaje.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/nyuma-yo-gutsindwa-umutoza-wa-arsenal-yaciye-bugufi-imbere-y-abafana

  • Umubyeyi yavuze icyo atekereza ku rupfu rw'umwana we wigaga muri E.S (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Amakuru Umuryango wahawe n' umubyeyi wa nyakwigendera avuga ko bahamagawe babwirwa ko baza ku ishuri ry'umwana bakamucyura kuko arembye, gusa bakubise igihwereye bahawe umwana warangije gushiramo umwuka.

    Papa w'uyu mwana witwa Maitre Maniraguha Sylvaistre yadutangarije ko bahamagawe kuri Telephone, bageze kwishuri bafatanya n'ikigo kujyana umwana kwa muganga, gusa ku bw'ibyago muganga yemeza ko umwana yamaze kwitaba Imana.

    Byagenze bite ngo Umunyeshuri arware kugera apfuye Ubuyobozi bw'ikigo butabizi?
    Maitre Maniraguha yavuze ko kuri we abona harabaye uburangare bukabije, kuba umwana yarwara ku ishuri ntakurikiranywe byimbitse kugera habayeho ibyago by'urupfu nyamara hari ushinzwe gukurikirana ubuzima bw'abana.

    Ati' Inshingano n'iz'umuntu ku giti cye si iza rusange. Rero mbona uyu muganga yaragize uburangare n'ubwo ntazi neza icyabimuteye? Gusa n'ikigo cyose harimo amakosa yo kudakurikirana, kuko sinzi uburyo umwana arwara ntihagire umuherekeza'

    Yongeye ho ko umwana we ntabundi burwayi budasanzwe yari atuwe afite, kuko yamwohereje ku ishuri ari muzima nta kindi kibazo cy'uburwayi ubwo aribwo bwose afite.

    Hakurikiyeho iki?

    Mu muryango wa nyakwigendera, ubu barimo gutegura nk'umuryango uburyo bwo kuzaherekeza umwana wabo Ange Cecile witabye Imana, icyakora ngo nti baremererwa mu buryo bweruye ku mushyingura.

    Kuri iki Maitre Maniraguha yagize ati'Turimo kwitegura uburyo tugomba gushyingura no guherekeza umwana wacu, ariko umwanzuro tuzawuhabwa n'ubugenzacyaha'

    Ku bijajyanye n'icyo bateganya nko gushaka ubutabera, Maitre Maniraguha Sylvaistre yabwiye Umuryango ko ntacyo batangaza ubu, usibye gutegereza ibyo inzego z'iperereza zizatangaho umwanzuro.

    Umuhire Ange Cecile witabye Imana yigaga mu mwaka wa mbere muri Ecole des Sciences de Musanze ,aho yari amaze ibyumweru bibiri arwariye .yarapfuye ku wa 13 Gicurasi 2023.

    Umuhire Ange Cecile assize abavandimwe be batatu, kuko avuka mu muryango w'abana 4 ari nawe wari bucura muri uyu muryango ubu ubarizwa mu murenge wa Kimonyi , akagari ka Kivumu mu mudugudu wa Musezero.

    Kugeza ubu RIB yatangaje ko yataye muri yombi uwari ushinzwe ubuzima ku cyaba cyarateye urupfu rw'umwana w'umunyeshuli uherutse kwitaba Imana mu mpera z'iki cyumweru twaraye dusoje bivugwa ko yarangaranywe.

    Uwitwa Nyiramugisha Jeanne, umuforomokazi wari ushinzwe kwita ku bana muri icyo kigo cy'ishuli cya Ecole des Sciences de Musanze , niwe ubu wafashwe akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Muhoza/Musanze.

    Amakuru avuga ko uyu mwana yarwaye, ariko uko asaba uruhushya rwo gutaha iwabo ngo yivuze ikigo kikarumwima agasabwa kwivuriza muri infirmerie y'ikigo

    Ngo uyu munyeshuri yaba yari amaze ibyumweru hafi bibiri arwariye mu kigo ari naho yaguye

    Amakuru ava muri iki kigo kandi akomeza avuga ko urupfu rwe rwaba rwaramenyekanye hashize hafi amasaha atatu apfuye.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/rib-yataye-muri-yombi-uwari-ushiznww-ubuzima-muri-ecole-des-sciences-de-musanze

  • Ibwa ikuze ku Isi yakorewe ibirori byagatangaza [Ifoto] – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Imbwa ikomoka muri Portugal inafatwa nk'aho ariyo ikuze ku Isi yujuje imyaka 31, ikomeza guca aka gahigo yagezeho bwa mbere muri Gashyantare mu 2023.

    Bobi ni nyarubwana ubundi yabarirwaga icyizere cyo kuramba cyo hagati y'imyaka 12 na 14.

    Indi mbwa yaciye umuhigo w'ishaje kurusha izindi ni Bluey yo muri Australia, yapfuye mu 1939 ifite imyaka 29 n'amezi atanu.

    Ku wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi hateguwe igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y'iyi mbwa, mu birori byabereye ahazwi nka Conqueiros mu Majyepfo ya Portugal.

    Leonel Costa utunze iyi mbwa yavuze ko ibirori byo kwizihiza isabukuru yayo byitabiriwe n'abarenga 100, birangwa n'imihango n'ibirori bya gakondo byo muri aka gace.

    Uyu mugabo yakomeje ashimangira ko kuva Bobi yaca agahigo ko kuba ariyo mbwa ikuze ku Isi, ikomeje gusurwa n'umubare munini w'abantu biganjemo abanyamakuru.

    Nubwo iyi mbwa itakibasha kugenda no kureba neza, Leonel Costa yemeza ko nta kindi kibazo cy'ubuzima ifite, ari naho ahera yizera ko izabasha kumara indi myaka myinshi.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/ibwa-ikuze-ku-isi-yakorewe-ibirori-byagatangaza-ifoto

  • Kenya: Intare icumi zagaritswe n'abaturage mu cyumweru kimwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aya makuru aje nyuma y'iminsi mike icyo kigo gitangaje ko intare yari ikuze cyane muri Afurika yitwa Loonkiito nayo yishwe n'abahigi mu cyumweru gishize, ifite imyaka 19.

    Iyo ntare yishwe ubwo yatorokaga pariki kubera inzara, ikajya mu nzuri z'abaturage guhiga amatungo ba nyiri amatungo bakayihitana.

    Hashize igihe umubano w'abantu n'inyamaswa zo mu Gasozi muri Kenya wifashe nabi kubera amapfa agiye kumara imyaka 40 mu bice bimwe na bimwe by'icyo gihugu.

    Bituma inyamaswa zo muri pariki zibura ibyo zirya zigasohoka zijya gushakisha mu baturage, zigasanga nabo baryamiye amajanja kuko bavuga ko zimaze kubamarira amatungo menshi.

    Nko kuri uyu wa Gatandatu hishwe intare esheshatu nyuma yo kwica ihene 11 n'imbwa imwe.

    Hatangiye ibiganiro hagati y'abayobozi b'inzego z'ibanze, abaturage n'abashinzwe kubungabunga inyamaswa, ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo kwica inyamaswa zo mu gasozi bihagarare, nkuko CNN yabitangaje.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/kenya-intare-icumi-zagaritswe-n-abaturage-mu-cyumweru-kimwe-gusa

  • Oprah wabyaranye Katauti yasangije Umuhungu we uburyo yashenguwe n'urupfu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Irene Pancras Uwoya yamenyekanye mu Rwanda nyuma yo kurushingana n'uwahoze ari kapiteni w'ikipe y'igihugu Ndikumana Hamad Katauti witabye Imana muri 2017, yasangije umuhungu we agahinda yatewe no kubura se ,umubyara amuhamiriza ko Imana imuhaye amahirwe yo kuzura umuntu umwe ku Isi yazura uwahoze ari umugabo we.

    Oprah yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umuhungu we Ndikumana Krish yabyaranye na Ndikumana Hamad Katauti.

    Muri iki kiganiro cyiswe 'The Sentence', Ndikumana Krish yumvikanye abaza nyina ibibazo bitandukanye by'umwihariko ibijyanye n'umubano yari afitanye na se witabye Imana mu 2017.

    Kimwe mu bibazo uyu muhungu abaza nyina ni ikijyanye n'uburyo yamenyanye na se. Mu gusubiza, Irene Uwoya yavuze ko yamenyanye na Katauti nyuma yo kumubona muri filime yakinnyemo yitwa Oprah.

    Ati 'Njye na papa wawe mu by'ukuri yambonye muri filime ya Oprah nyuma aza kunshaka binyuze muri Raymond Kigosi, arambona ubundi dutangira kuganira. Ibyabaye byose byasaga n'ubufindo, byari byiza.'

    Uyu mugore yakomeje avuga ko iyo arebye umuhungu we amwibutsa Se Katauti.
    Ati 'Iyo nkurebye, mbona nyakwigendera Hamad (Katauti) muri wowe, mbona uri ikintu cy'ingenzi yansigiye. Mbona ko yansigiye umugisha n'ikintu cy'agaciro, nsanga yarampaye ibyishimo n'impamvu yo gukomeza kubaho.'
    Irene Uwoya yavuze ko mu gihe yabanye na Katauti yakunze ko uyu mugabo yamushyigikiye mu kazi ke ko gukina filime, ndetse nawe akagerageza kumuba hafi mu gihe yakinaga umupira w'amaguru muri Chypre.
    Ndikumana Krish yakomeje abaza nyina umuntu umwe ashobora kuzura mu bapfuye mu gihe yaba ahawe ubwo bushobozi n'Imana.
    Mu gusubizwa, Irene Uwoya ati 'Nahitamo papa wawe kandi twakongera kuba umuryango. N'ubu ndacyafite uburibwe kandi ndamukumbura.'

    Irene Uwoya yavuze ko nubwo hashize igihe Katauti apfuye ataramwibagirwa ariko yatangiye n'urugendo rwo gukomeza kubaho ubuzima bwe atamufite.

    Hamad Katauti wakanyujijeho mu Rwanda nk'umukinnyi w'Umupira w'Amaguru ndetse n'umutoza wungurije wa Rayon Sports yatabarutse mu ijoro ryo ku itariki ya 14 Ugushyingo mu 2017 azize urupfu rutunguranye.

    Nubwo Irene Uwoya yatangaje ibi, mbere y'urupfu rwe, Katauti yari amaze iminsi atangarije IGIHE ko ko iby'urugo rwe na Irene Uwoya byamaze kurangira gusa yanze kuvuga byeruye icyateje ubwumvikane buke hagati yabo.

    Irene Pancras Uwoya na Hamad Ndikumana 'Katauti', ubukwe bwabo bwatashye kuwa 11 Nyakanga 2009 , ibirori byabereye kuri Hoteli ya Giraffe View, iherereye Mbezi Kawe, mu Mujyi wa Dar es Salaam.

    Ni ubukwe bwakoze amateka akomeye kuko bwanditswe mu binyamakuru bitandukanye ko ari bwo buhenze kurusha ubw'ibyamamare byose bwabayeho muri Tanzania muri icyo gihe. Ubu bukwe bwatwaye 80,000,000 z'amashilingi ya Tanzania.

    Uwoya n'umugabo we Katauti bagiye bagirana ibibazo bikomeye birimo no gutandukana bakongera bagasubirana, gucana inyuma, kurwana , intonganya za hato na hato n'ibindi.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/oprah-wabyaranye-katauti-yasangije-umuhungu-we-uburyo-yashenguwe-n-urupfu-rwa

  • Karasira Aimable yagerageje kwigaragambya ku rukiko i Nyanza #rwanda #RwOT

    Aimable Karasira Uzaramba waburaniye mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y'u Rwanda yavuye mu rukiko iburanisha ry'umunsi ritarangiye ari ku mapingu ajya hanze

    Aimable Karasira hari raporo y'umuganga Dr. Muremangingo Arthur aherutse kugaragaza ko uyu mugabo afite uburwayi butandukanye burimo ubwo mu mutwe.

    Aimable Karasira waje ku rukiko afite bibiriya ntagatifu na bibiliya yera n'impapuro mu ntoki yatangiye umwunganira mu mategeko Me Evode Kayitana agaragaza ko raporo yatanzwe na muganga Arthur ko Karasira afite ikibazo cyo mu mutwe ndetse anarwaye indwara zitandukanye.

    Me Kayitana yavugaga ko Arthur bamaranye icyumweru amwitaho nyuma haje abandi baganga babiri nkuko urukiko rwari rwategetse batatu Karasira yabyanze asaba ko yasubira muri gereza

    Me Kayitana ati'Raporo ya muganga Arthur niyo kuko nabo bandi bari baje ngo bafanye bamwemereye kuyikora ndetse ni nawe ubakuriye ikwiriye guhabwa agaciro'

    Me Kayitana yavuze ko raporo urukiko rwashakaga rwayihawe yisunze ingingo z'amategeko yavuze ko umukiliya we akwiye kuba umwere kuko umukiliya we abaganga barimo n'undi muganga witwa Chantal babonye umukiliya we Aimable Uzaramba Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe.

    Aimable Karasira yavuze ko aho yarari mu bitaro bya Caraes Ndera yaracunzwe n'umucungagereza ufite imbunda kandi kuva 1994 atinya imbunda agira ubwoba

    Ati'Ni njye wisabiye kuva mu bitaro kuko numvaga uburwayi bwanjye buri kwiyongera kandi ibyo ndegwa nibyo ndwaye ni bimwe'

    Bwana Karasira yavuze ko uburwayi bwe burimo no guhangayika bihoraho

    Ati'Umuntu uhangayitse bihoraho ntashobora gutekereza neza'

    Bwana Karasira Uzaramba ahagurutse yabwiye urukiko ati'Ibi mubimbwirire abanyarwanda harimo na Perezida wa Repubulika ibyo mvuga nibyo nkara nanjye sinjye ndarwaye'

    Karasira kandi yabwiye abacamanza n'ubushinjacyaha ko uwo bakorera ari umwe ikibatandukanya ari imyenda bambaye.

    Umucamanza yagendaga amubwira ko ibyo ari kuvuga hari aho ari gutandukira

    Ubushinjacyaha buvuga ko kuba Karasira Aimable yaranze itsinda ry'abaganga akagenda yabikoze nkana kandi yabigambiriye bityo ubushinjacyaha bukaba butemera iyo raporo yakozwe na Dr.Muremangingo Rukundo Arthur kuko itujuje ubuziranenge.

    Ubushinjacyaha burabishingira ko Karasira atasuzumwe n'abaganga batatu nkuko urukiko rwari rwabitegetse

    Ubushinjacyaha buti'Iyo raporo yakozwe n'umuganga umwe birakwiye ko Karasira asuzumwa n'abaganga batatu batandukanye banaturutse mu bitaro bitandukanye birimo CHUK, CHUB na Caraes Ndera gusa Caraes Ndera izabe ariyo ikora iyo raporo'

    Ubushinjacyaha buri kuvuga Karasira yakoze ibisa nk'imyigaragambyo

    Karasira yabanje guhaguruka atabiherewe uburenganzira n'urukiko umucamanza amubaza impamvu ahagurutse

    Karasira ati'Ngiye kwihagarika'

    Umucamanza ati'Icara siko mu rukiko bitwara'

    Karasira ati'None Nyakubahwa mucamanza nihagarike aha?'

    Umucamanza ati'Icara'

    Uyoboye inteko iburanisha Antoine Muhima yahise ategeka ko iburanisha riba risubiswe Karasira akikiranura n'umubiri.

    Nta munota washize Bwana Karasira Uzaramba Aimable argaruka mu rukiko.

    Umucamanza akomeza iburanisha aha ijambo ubushinjacyaha bukomeza kuvuga maze Karasira ahita ahaguruka agira ati'Nyakubahwa mucamanza ibiri kuvugirwa hano ndumva bishobora gutuma nkora ibyaha ndigendeye'

    Umucamanza yavuze ko adashaka gukomeza iburanisha yakwigendera maze iburanisha rirakomeza ariko mu mwanya wa Karasira Uzaramba havuga umunyamategeko we

    Karasira hanze y'urukiko

    Aimable Karasira Uzaramba hanze y'urukiko yavugaga amagambo akakaye (tutifuje gutambutsa)arimo ay'urukuzasoni icyarimwe n'ubututsi.

    Bwana Aimable Karasira wicajwe hasi n'abacungagereza bakamwambika amapingu ntiyabikanzwe nabo ubwabo yabatukaga yamaze iminota irenga 30 avuga ndetse anatukana.

    Abacungagereza bafashe umwanzuro wo kumwinjiza mu modoka aranga ngo niyinjira mu modoka adasinye ku rubanza rwe ngo bataba bakomeje kumukorera icyo yise ikinamico babanza kubihariraho nawe ariko birangira asubijwe mu rukiko ajyanwa gusinya kuri dosiye ye.

    Aimable Karasira Uzaramba wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga no kuri YouTube ndetse no mu buhanzi bwe yahoze ari umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana no gupfobya jenoside guha ishingiro jenoside no gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha.

    Yunganirwa na Me Gatera Gashabana utaruhari kuko yagiye hanze y'igihugu mu butumwa bw'akazi ndetse na Me Evode Kayitana warunamwunganiye none avuga ko ibyo Aimable Karasira Uzaramba alias Prof.Nigga akora atariwe ubyikoresha.

    Biteganyijwe ko Aimable Karasira Uzaramba azafatirwa icyemezo taliki ya 17/05/2023.

    Theogene Nshimiyimana FLASH FV mu karere ka Nyanza.

    The post Karasira Aimable yagerageje kwigaragambya ku rukiko i Nyanza appeared first on FLASH RADIO&TV.

    Source : https://flash.rw/2023/05/15/karasira-aimable-yagerageje-kwigaragambya-ku-rukiko-i-nyanza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=karasira-aimable-yagerageje-kwigaragambya-ku-rukiko-i-nyanza