Blog

  • Kenya: Dr Ruto yavuze icyamuteye kuzamura mu ntera umusirikare wabangamiye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ku biro bye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2023 cyibandaga kuri gahunda afitiye igihugu, Perezida Ruto yagize ati: 'General Ogolla ari mu bantu bagiye kuri Bomas kuburizamo intsinzi yanjye ariko ubwo narebaga ku mwirondoro we, ni we muntu wagombaga kuba General.'

    Uyu Mukuru w'Igihugu yahishuye ko yihamagariye Ogolla wari ukiri Lieutenant General, amwibutsa ko yagerageje kuburizamo intsinzi ye, ariko ko bitamubuza kumugira General.

    Perezida Ruto yatangaje ko yari afite ububasha bwo guha inshingano y'Umugaba Mukuru uwo yari ashaka. Ati: 'Reka nkubwire nshuti yanjye. Nashoboraga gushyiraho uwo ari we wese, ndatekereza [ko nari kugira] amahitamo icumi. Abantu baravuze ngo William Ruto yashyizeho Ogolla kubera ko yari Umugaba Mukuru wungirije. Ibyo ntabwo ari byo nashingiyeho, nakoresheje umutimanama.'

    Yahishuye ko hari abantu bamugiriye inama yo kudaha Gen. Ogolla aka kazi kubera ko ari mu bagerageje kuburizamo intsinzi ye, ariko ntiyabyitaho kubera ubumenyi uyu musirikare afite. Ati: 'Uyu mugabo ni umunyabigwi. Ndabizi nafashe icyemezo gikomeye.'

    General Ogolla yazamuwe mu ntera muri Mata 2023, asimbura ku mwanya w'Umugaba Mukuru General Robert Kibochi wagiye mu kiruhuko cy'izabukuru.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/kenya-dr-ruto-yavuze-icyamuteye-kuzamura-mu-ntera-umusirikare-wabangamiye

  • Ibyo wamenya ku mishinga itanu myiza yakozwe na Kaminuza n'Amashuri makuru byo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Imurikabikorwa ryabaye mu minsi ine kuva ku wa 09-11 Gicurasi 2023 ryari ryahurijwemo ibigo n'inganda byaba iby'abikorera n'ibya leta mu guha imbaraga imikoranire y'impande zombi, cyane ko ibyo bigo ari byo bigira uruhare mu gufasha abanyeshuri gushyira mu ngiro ibyo bize.

    Ryaranzwe n'amarushanwa hagati y'amashuri makuru na za kaminuza yari yitabiriye, aho buri kigo cyatangaga umushinga kiri gushyira mu bikorwa bivuye ku masomo gitanga ugamije gusubiza ibibazo abaturage bafite.

    Iyo mishinga yagombaga kuba ifite aho ihuriye n'Ubumenyi, Ikoranabuhanga, Ubwibatsi (Engineering) n'Imibare, ibizwi nka STEM. Itanu yahize yahembwe miliyoni 5 Frw, 4 Frw, 3 Frw, 2 Frw, 1 Frw uko yakurikiranye.

    Tekababona Three In One

    Ni umushinga watangijwe na Tumukunde Fausta wiga muri IPRC Kigali utanga amashanyarazi hakoreshejwe ubushyuhe buturuka ku mbabura, aho umuntu aba yatekaho, agacomekaho amatara n'ibindi bikoresho bikenera umuriro w'amashanyarazi.

    Ubwo bushyuhe buturuka kuri Briquettes zisimbura amakara nk'uburyo bwo kurengera ibidukikije by'umwihariko amashyamba.

    Ni Briquettes zikorwa mu myanda baba bakusanyij.

    Tumukunde na bagenzi be bafatanyije muri uyu mushinga kugeza ubu bamaze gukora imbabura eshatu nk'igerageza. Imwe bayigurisha ibihumbi 70 Frw, uyihawe agahabwa n'umufuka wa Briquettes, amatara n'umurasire w'izuba.

    Umushingwa wa Tumukunde ni wo wahize indi yose uhabwa miliyoni 5 Frw.

    Terraso Tiles

    Nishimwe Gad wiga muri IPRC Kitabi mu bijyanye n'amashyamba no kuyabyaza umusaruro, yahanze umushinga wo gukora amakaro yo kubakisha ariko ayakomoye ku bisigazwa by'ibirahuri agenda atora aho byajugunywe.

    Uyu mushinga wabaye uwa gatatu uhembwa na HEC miliyoni 3 Frw.

    Mu kuwushyira mu bikorwa, Nishimwe yifashisha imashini zisya ibyo birahuri, akabivanga n'ibice by'amabuye (Graviers) n'umucanga akabihuza bikamubyarira amakaro.

    Uyu munsi nubwo atarawutangira ku buryo bweruye kuko agikurikiranye amasomo, yatangiye kubona abamuha ibiraka aho amakaro agiye kuri meterokare ayishyuza 9800 Frw.

    Akoresha ibirahuri by'amoko atandukanye birimo ibyasigaye mu nzu zicuruzwa ibikoresho by'ubwubatsi, ibyo akura mu ngo ku bikoresho biba byamenetse.

    Ateganya kuzajya akusanya ibi birahure ku buryo ubimuhaye azajya amuha 200 Frw ku kilo.'

    Fit Heart Glucometer

    Ubusanzwe umurwayi wa diyabete cyangwa undi muntu wese ushaka kureba ingano y'isukari afite mu mubiri we, afata ingano y'amaraso runaka hifashishijwe akuma kabugenewe akaba ari yo bapima.

    Kuri iyi nshuro Mugisha Gad wo muri IPRC Kigali ashaka guhindura uwo muco yifashishije agakoresho yakoze kajyanye no gupima iyo sukari ariko bidasabye gufata amaraso y'umuntu.

    Ni agakoresho kifashisha ikoranabuhanga ryohereza urumuri mu rutoki rw'umuntu ya sukari ikarukurura, kakerekana ibipimo.

    Kuri ubu Mugisha amaze gukora igerageza ku bantu batanu aho ryagaragaje ko amakuru yizewe iyo mashini itanga ageze ku rugero rwa 95%, akavuga ko bari gukora ibishoboka ngo n'ako 5% kavemo ubundi utumashini dusabirwe uruhushya rwo kujyanwa ku isoko.

    Umushinga wa Mugisha wabonye umwanya wa gatanu uhembwa miliyoni 1 Frw.

    My Dice

    My Dice ni igikoresho cyakozwe na Iradukunda Providence, gifasha abakobwa n'abagore kubara ibihe byabo byo kujya mu mihango ku buryo bw'ikoranabuhanga haba ku bo bihindagurika n'abo bidahindagurika.

    Ku bo bidahindagurika, bafata aka gakoresho kifashisha ikoranabuhanga (sensors), bakagashyiramo amakuru yose kabasaba ajyanye n'ibihe byabo, hanyuma kakajya gahora kamwibutsa ko uyu munsi wenda ari mu bihe by'uburumbuke cyangwa ko ejo azajya mu mihango, ibimufasha kumenya uko yitwara.

    Abahindagurika bo aka gakoresho ka Iradukunda kabafasha kwipima bagahita bamenya igihe barimo ako kanya, aho nyir'ukwipima ashyiraho urutoki abyutse buri mu gitondo.

    Ni agakoresho kagizwe n'udutara duto twaka amabara atandukanye, aho mu ibara ry'umutuku kagaragaza uri mu mihango, akaka icyatsi kakagaragaza ko umukobwa cyangwa umugore ashobora gusama ibara ry'umuhondo rikagaragaza iminsi umuntu adashobora gusama.

    Ni umushinga wabaye uwa kane uhembwa miliyoni 2 Frw. Agakoresho kamwe kagurishwa ibihumbi 15 Frw. Gafite batiri zishobora kumara hagati y'imyaka itatu n'itanu zitarashiramo umuriro.

    Impapuro zo gupfunyikamo zikozwe mu mutumba w'insina

    Umushakashatsi wo muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, ICK, Habanabashaka Malachie, yahanze uburyo bwo kubyaza imitumba y'insina impapuro, agamije kubungabunga ibidukikije no gufatanya na leta mu guca burundu amashashi hakoreshejwe ibiboneka mu Rwanda.

    Ngo we na bagenzi be bakoze ubushakashatsi babona ko ingo nyinshi mu Rwanda zihinga urutoki ariko kuri ubu bari gukoresha izo mu turere twa Muhanga, Gisagara na Ngororero.

    Ubu ngo bari guteganya kwigisha abantu bibumbiye mu mashyirahamwe ku buryo bashobora guhera kuri icyo kintu bagakora imishinga ibinjiriza ariko inabungabunga ibidukikije.

    Umushinga wa Habanabashaka wabaye uwa kabiri uhabwa miliyoni 4 Frw.

    Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yasabye ibigo by'uburezi kwegera leta n'abikorera bakagirana imikoranire yo kubatera inkunga, cyangwa bakegera Ikigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n'iciriritse, BDF kikabafasha kubona igishoboro cyo kwita kuri iyi mishinga.

    Ni envelope zifite umwihariko wo kutangiza ibidukikije

    Imwe muri envelope zikorwa mu mpapuro ziba zavuye mu mituma y’insina

    Ubwo Habanabashaka Malachi wo muri ICK yasobanuraga uko abyaza insina impapuro zipfunyikwamo

    Habanabashaka Malachi (wambaye ubururu) wo muri ICK yakoze umushinga ujyanye no kubyaza imitumba y’insina impapuro

    Fausta Tumukunde na mugenzi we bafatanya gushyira mu bikorwa umushinga wo gutanga amashanyarazi avuye ku bushyuhe bw’imbabura

    Imashini ya Tumukunde Fausta wo muri IPRC Kigali yifashisha ubushyuhe bw’imbabura mu gutanga amashanyarazi

    Tumukunde Fausta wahanze umushinga wo gutanga amashanyarazi hifashishijwe ubushyuhe bw’imbabura, yashyikirijwe igihembo nyamukuru cya miliyoni 5 Frw

    Nishimwe Gad wo muri IPRC Kitabi ukora amakaro yifashishije ibisigazwa by’ibirahuri yahawe miliyoni 3 Frw

    Mugisha Gad wo muri IPRC Kigali wakoze agakoresho gafasha mu gupima isukari umuntu afite mu mubiri bidasabye ko upimwa atanga amaraso

    Iradukunda Providence (hagati) yakoze agakoresho k’ikoranabuhanga gafasha umugore kubara ibihe bye by’imihango

    Amafoto: Ganza Kerry


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-mishinga-itanu-myiza-yakozwe-na-kaminuza-n-amashuri-makuru-byo

  • Kayonza: Urujijo ku mugore wararanye n'inshoreke ye bugacya yapfuye – #rwanda #RwOT

    Byamenyekanye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023. Byarabereye mu Mudugudu wa Nyamiyaga mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini.

    Amakuru atangwa n'abaturage ni uko uyu mugabo ngo yapfiriye ku mugore wari inshoreke ye aho ngo yajyaga atahayo rimwe na rimwe cyane cyane iyo yabaga yamaze gusinda.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Rukeribuga Joseph yabwiye IGIHE ko koko uwo mugabo yapfiriye mu buriri bw'inshoreke ye, inzego z'umutekano ngo zikaba zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyamwishe.

    Yagize ati ' Ejo bundi nka saa Mbili z'ijoro nibwo umugabo w'imyaka 63 yagiye ahantu anywa inzoga arasinda, atahana n'umugore wari inshoreke ye kuko si ubwa mbere bari batahanye.'

    'Umugore yatubwiye ko bageze mu rugo bakoze imibonano mpuzabitsina barangije bararyama, mu gitondo umugore yarabyutse amusiga mu buriri ajya gushaka icyo barya agarutse arebye asanga undi yapfuye ahita atangira gutabaza.'

    Gitifu Rukeribuga yakomeje avuga ko bahise bajyayo n'izindi nzego zishinzwe umutekano banzura ko umurambo woherezwa ku bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ujye gukorerwa isuzuma hamenyekane icyamwishe.

    Ngo hahise hanatangira iperereza ku baraye basangiye na we.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bipimisha bakamenya uko umubiri wabo uhagaze ngo kuko hari ubwo umuntu aba agendana indwara atabizi.

    Yabasabye kandi kwirinda ubushoreke n'ubusambanyi ngo kuko nabyo bishobora kubakururira ibyago.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-urujijo-ku-mugore-wararanye-n-inshoreke-ye-bugacya-yapfuye

  • Lague yakinnye umukino we wa mbere, York atsindira ikipe ye – Uko amwe mu makipe akinamo Abanyarwanda yitwaye #rwanda #RwOT

    Impera z’icyumweru zagenze neza ku makipe amwe n’amwe akinamo abanyarwanda hanze yarwo, ni nako Byiringiro Lague yakinaga umukino we wa mbere muri shampiyona kuva yakinira Snadvikens IF.

    Mukunzi Yannick & Byiringiro Lague

    Sandvikens IF ikinamo abanyarwanda 2, Yannick Mukunzi yasoje icyumweru neza itsinda Boden 2-0.

    Uyu mukino wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, Yannick Mukunzi bitunguranye yaje kuva muri 11 asimbuzwa Kouyaté na we waje gusimburwa na Byringiro Lague ku munota wa 69, wari umukino wa mbere wa Lague muri shampiyona kuva yagera muri iki gihugu. Yannick ntabwo yigeze akina uyu mukino. Sandvikens IF ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 15 mu gihe Dalkurd na Hammarby Talang ziri imbere zifite 18.

    Rafael York

    Rafael York yari yabanje mu kibuga mu mukino ikipe ye ya Gefle IF mu cyiciro cya kabiri muri Sweden yaraye inyagiyemo Skövde AIK 4-1. York yatsindiye ikipe ye igitego cya 3 ku munota wa 55 yaje kuva mu kibuga ku munota wa 62 asimbuwe na Eriksson.

    Gefle ubu iri ku mwanya wa 7 n’amanota 10, GAIS ya mbere ifite 16.

    Mutsinzi Ange Jimmy

    Mutsinzi Ange Jimmy yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya FK Jerv yanganyaga na Fredrikstad 1-1 mu mukino w’umunsi wa 7 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Norway.

    Iyi kipe iri ku mwanya wa 11 n’amanota 7, Sogndal ya mbere ifite 14.

    Bizimana Djihad

    KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi ikinamo Bizimana Djihad utarafashishijwe muri uyu mwaka w’imikino, iheruka mu kibuga tariki ya 12 Gicurasi 2023 batsinda Dender 3-2. Iyi kipe yahise ifata umwanya wa 2 n’amanota 49, Lommel ya mbere ifite 51.

    Haruna Niyonzima

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima na Al Ta’awon yari mu kibuga ku wa Gatandatu ubwo ikipe ye yatsindaga Al Nasr 2-0. Ubu bari ku mwanya wa 8 n’amanota 17 mu makipe 10, Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 28.

    Emery Bayisenge

    Gor Mahia ya Emery Bayisenge yambuwe umnwanya wa mbere nyuma y’uko ejo hashize yatsinzwe na AFC Leopards 2-1. Tusker niyo yawufashe n’amanota 64 mu gihe Gor yagiye ku wa 2 n’amanota 63. Umukino AFC Leopards ni umukino myugariro Emery Bayisenge uheruka gusinyira iyi kipe yo muri Kenya atari muri 18.

    Imanishimwe Emmanuel Mangwende

    Ntabwo impera z’icyumweru zagendekeye neza Imanishimwe Emmanuel [Mangwende] wa FAR Rabat muri Maroc nubwo yagumye ku mwanya wa mbere n’amanota 64. Iyi kipe ku wa Gatandatu yatsinzwe na FUS Rabat 1-0, ni umukino Mangwende yakinnye.

    Rubanguka Steve

    Umunyarwanda, Rubanguka Steve ku Cyumweru yari mu kibuga mu mukino ikipe ye ya FC Zimbru muri Moldova yatsinzwemo na Petrocub 2-1. FC Zimbru ya Rubanguka iri ku mwanya wa 3 n’amanota 11, Sheriff ya mbere ifite 21.

    Meddie Kagere

    Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Meddie Kagere ntabwo byagenze neza nyuma y’uko tariki ya 12 Gicurasi yatsinzwe na Azam FC 2-0, yahise itakaza umwanya wa 3 muri shampiyona wafashwe na Azam. Igikombe cyo cyamaze kubona nyiracyo, ni Yanga yamaze kucyegukana.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/lague-yakinnye-umukino-we-wa-mbere-york-atsindira-ikipe-ye-uko-amwe-mu-makipe-akinamo-abanyarwanda-yitwaye

  • “Ni amahitamo y’umutoza” Rutahizamu wa Kiyovu Sports utarahawe umwanya ku mukino wa APR FC, yacyije umuriro ku mutoza we – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ni amahitamo y'umutoza' Rutahizamu wa Kiyovu Sports utarahawe umwanya, yacyije umuriro ku mutoza we.

    Rutahizamu Iradukunda Bertrand yacyije umuriro ku mutoza we utaramukinishije ku mukino wa APR FC.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga zigiye, Bertrand yavuze ko ejo yari amaze neza ko ntakibazo yari afite.

    Yavuze ibi nyuma yo guterwa imijugujugu n'abafana ba Kiyovu Sports ko yanze gukina umukino wa APR FC.

    Nyuma yo kubona ko yabaye agicibwa yahise guhita atangaza ukuri kuri ibyo, aho yavuze ko ikibazo atari we ko ari amahitamo y'umutoza.

    Source : https://yegob.rw/ni-amahitamo-yumutoza-rutahizamu-wa-kiyovu-sports-utarahawe-umwanya-ku-mukino-wa-apr-fc-yacyije-umuriro-ku-mutoza-we/

  • “Umwali wabyariye Umulisa” Umuramyi Aline Gahongayire yerekanye Nyirakuru maze aboneraho kumutakagiza (IFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Umwali wabyariye Umulisa' Umuramyi Aline Gahongayire yerekanye Nyirakuru maze aboneraho kumutakagiza.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, umuramyi Aline Gahongayire yerekanye Nyirakuru.

    Ni mu ifoto aba ari kumwe na Nyirakuru aho yayiherekesheje amagambo aryoshye cyane.

    Yagize ati: 'Umwali wabyariye Umulisa'

    Akomeza agira ati: 'Uhabwe umugisha n'IMANA'

    Asoza agira ati 'Ndagukunda cyane nyogokuru'

    Source : https://yegob.rw/umwali-wabyariye-umulisa-umuramyi-aline-gahongayire-yerekanye-nyirakuru-maze-aboneraho-kumutakagiza-ifoto/

  • “Umuntu atiringiye ko ejo ari heza kurusha none, nta mpamvu yo gutegereza umunsi w’ejo yaba afite” Dore amagambo ya Tom Close yatuma ugira intego kandi ikomeye mu buzima bwawe  – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Umuntu atiringiye ko ejo ari heza kurusha none, nta mpamvu yo gutegereza umunsi w'ejo yaba afite' Dore amagambo ya Tom Close yatuma ugira intego kandi ikomeye mu buzima bwawe.

    Tom Close uri mu bahanzi bize kandi bakaminuza yagize icyo abwira bamwe mu babaho badafite ikizere cy'ejo hazaza.

    Mu butumwa uyu muhanzi yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimangiye ko ku gira ngo ubeho neza ugomba kwiringira ko ejo ari heza kurusha uyu munsi.

    Mu magambo ye yagize ati: 'Umuntu atiringiye ko ejo ari heza kurusha none, nta mpamvu yo gutegereza umunsi w'ejo yaba afite Ibyiringiro ni intwaro ikomeye ituma umuntu ugeze ahakomeye adatinya kubona ejo hazaza kuko kwiringira ejo heza kurusha none bituma ahanga amaso undi munsi, n'undi, n'undi'.

    Tom Close wongeye kubura umutwe nyuma y'igihe kirekire ubu yasohoye Album nshya ndetse akaba yaremeje ko agiye gukora bihoraho.

    Source : https://yegob.rw/umuntu-atiringiye-ko-ejo-ari-heza-kurusha-none-nta-mpamvu-yo-gutegereza-umunsi-wejo-yaba-afite-dore-amagambo-ya-tom-close-yatuma-ugira-intego-kandi-ikomeye-mu-buzima-bwawe/

  • ‘Byarenze ubwenge’ Tricia umugore wa Tom Close yongeye gushimangira umubano udasanzwe afitanye na Mutesi Jolly ubwo yerekanaga impano idasanzwe yamuhaye(AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Byarenze ubwenge' Tricia umugore wa Tom Close yongeye gushimangira umubano udasanzwe afitanye na Mutesi Jolly ubwo yerekanaga impano idasanzwe yamuhaye(AMAFOTO)

    Tricia umugore wa Tom Close abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yetekanye indabo zitagira uko zisa ndetse ashimira Mutesi Jolly wazimuhaye.

    Yamushimiye avuga ko iyi mpano yamukoze ku mutima kandi yayikunze, mu bumwa bwe bugufi yasoje amushimira cyane n'inshuti yishimira.

    Source : https://yegob.rw/byarenze-ubwenge-tricia-umugore-wa-tom-close-yongeye-gushimangira-umubano-udasanzwe-afitanye-na-mutesi-jolly-ubwo-yerekanaga-impano-idasanzwe-yamuhayeamafoto/

  • Ibyishimo byabarenze bakuramo imyenda bari mu muhanda! Abakinnyi ba APR FC ibyishimo byabarenze nyuma yo gusezerera Kiyovu Sports – VIDEWO – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe ya APR FC, ibyishimo byabarenze nyuma yo gutsinda ikipe ya Kiyovu Sports, bakuyemo imyenda yabo yo hejuru ubwo bari mu modoka bataha i Shyorongi baherekejwe n'abafana babo.

    APR FC yagiye ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'amahoro, nyuma yo gusezerera Kiyovu Sports ku giteranyo k'itego 3-2. Ubwo umukino wa nyuma, uzahuza Rayon Sports na APR FC kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.

    Reba videwo aho hasi:

     

    Source : https://yegob.rw/ibyishimo-byabarenze-bakuramo-imyenda-bari-mu-muhanda-abakinnyi-ba-apr-fc-ibyishimo-byabarenze-nyuma-yo-gusezerera-kiyovu-sports-videwo/

  • Bari kuhasiga ubuzima: Abakinnyi ba FC Barcelona bakijijwe n’amaguru nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espane yaraye yegukanye igikombe cya shampiyona ya Espane yitwa La Liga yari imaze igihe idakozaho imitwe y'intoki gusa ibyishimo byabo byaburijwemo n'abafana b'ikipe ya Espanol.

    Ubwo umukino wahuzaga ikipe ya FC Barcelona n'ikipe ya RCD Espanol warangiraga ikipe ya Barcelona inyagiye iyi kipe ibitego 4-2 abakinnyi bafatanye urunana maze bishimira igikombe begukanye cya 27 mu mateka ya FC Barcelona gusa ibi ntabwo byakwiriwe neza n'abafana b'ikipe ya Espanol.

    Ubwo aba bakinnyi babyinaga intsinzi ku kibuga cya Espanol basanzwe ari abakeba n'ubwo bidakuzwe kuvugwa cyane abafana bayo ntibabyihanganiye kuko umujinya wabarenze maze bakirara mu kibuga batangira kwataka abakinnyi ba Barcelona n'uko nabo babonye ko bikaze amaguru baya bangira ingata bariruka.

    Source : https://yegob.rw/bari-kuhasiga-ubuzima-abakinnyi-ba-fc-barcelona-bakijijwe-namaguru-nyuma-yo-kwegukana-igikombe-cya-shampiyona/