Blog

  • Moses wa Moshions urukiko rwemeje ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo #rwanda #RwOT

    Umunyamideli washinze inzu y’imideli ya Moshions, Turahirwa Moses Uruiko rwategeste ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Uyu munyamideli akaba akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi no gukoresha impapuro mpimbano.

    Tariki ya 10 Gicurasi nibwo uyu mugabo yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

    Uyu munsi nibwo yasomewe maze Urukiko rwemeza ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Urukiko rugendeye ku mpungenge z’ubushinjacyaha ko ashobora kubangamira iperereza ndetse icyaha akurikiranyweho akaba ari icyaha gikomeye kandi umuntu ukurikiranyweho icyaha gikomeye gifungirwa kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 5 aburana afunze;

    Rwatesheje agaciro ubusabe bw’abunganira Moses bari basabye ko yaburana ari hanze kuko ari ubwa mbere akurikiranywe n’inkiko ndetse akaba yari yemeye gutanga nk’ingwate inzu ye y’Imideli ya Moshions.

    Uko iburanisha ryagenze

    Tariki ya 10 Gicurasi nibwo yatangiye kuburana aho yemeye ko yakoresheje iki kiyobyabwenge ubwo yari mu Butaliyani kandi muri icyo gihugu bidafatwa nk’icyaha.

    Ikindi ngo ni uko urumogi rwasanzwe iwe, rwari mu ishati atarambara na rimwe atazi uko rwagezemo.

    Icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano, yavuze ko pasiporo yagaragaje avuga ko yahinduye igitsina ubu ari umugore, aho yashimiye Leta y’u Rwanda yabyemeye, yavuze ko iyo pasiporo nta ho yayikoresheje ndetse nta na nimero ifite ahubwo ari iyo arimo gukoresha muri filime ye Kwanda season 1.

    Turahirwa Moses yavuze ko pasiporo y’umwimerere ayifite ndetse ko kuba yarahise asiba uru rwandiko kandi akaba yaragerageje kuruhindura agakuraho nimero ya passport, bitari bihagije ngo bibe icyaha.

    Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko imiterere y’ibyaha Turahirwa aregwa, bumusabira gufungwa by’agateganyo mu minsi 30, mu gihe iperereza rigikomeje.

    Icyakora, Turahirwa yasabye kurekurwa akaburana ari hanze, atanga inzu y’imideli ya Moshions nk’ingwate, ndetse Se na mushiki we bemera kumwishingira kugira ngo Urukiko rumurekure, aburane adafunze.

    Moses agomba gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

    Source : http://isimbi.rw/imideli/article/moses-wa-moshions-urukiko-rwemeje-ko-afungwa-iminsi-30-y-agateganyo

  • Bamwenyuraga gusa! Lt Gen Mubarakh yasangiye… – #rwanda #RwOT

    Kuri Kigali Pele stadium ku munsi w’ejo habereye umukino ukomeye wahuje APR FC na Kiyovu Sport, akaba ari umukino wo kwishyura wa ½ mu Gikombe cy'Amahoro. 

    Umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0, Ikipe y'Ingabo z'Igihugu yaje mu mukino wo kwishyura ibizi ko igomba gukinisha imbaraga zayo zose kugira ngo ibone intsinzi iyigumisha mu Gikombe cy'Amahoro dore ko icya shampiyona batakizeye.

    Ibi byarabafashije cyane maze banyabika Kiyovu Sport ibitego 2-1, bahita basanga Rayon Sport ku mukino wa nyuma, abakunzi ba APR FC basagwa n’ibyishimo. Na Nyuma y'umukino, aka kanyamuneza kakomereje i Shyorongi aho iyi kipe isanzwe iba ndetse igakorera n'Imyitozo.

    Nshuti Innocent na Fitina Ombolenga mu byishimo byinshi

    Chairman wa APR FC wari wanagaragaye areba umukino, yagiye kwishimana n'abakinnyi ndetse banasangira icyo kurya no kunywa. Mu ijambo yabagejejeho yababwiye ko nubwo batanze ibyishimo ariko n'ubundi bakibategerejeho ibindi. 

    Yagize ati: 'Umukino ubanza sinawurebye, ariko nakurikiye uko umukino wagenze, icyo nabonye ni uko no mu Bugesera mwari kwitwara neza mugatsinda, ariko uyu munsi muradushimishije. Ibi ni byo duhora tubifuzaho rwose.'

    'Mwabonye uko abakunzi banyu babishimiye bitewe n'uko mwakinnye, ariko n'ubwo mutanze ibyishimo uyu munsi dutegereje n'ibindi, kuko hari urundi rugamba rubategereje.'

    'Muri Abanyarwanda buzuye, muri aya marushanwa muhuramo n'abakinnyi batandukanye, ariko mwebwe murihariye, mwerekanye umupira uri ku rwego rwiza kandi ibi ni byo duhora twifuza. Mukomeze mukotane n'ibindi muzabigeraho turabizeye kandi nk'ubuyobozi duhari ku bwanyu”.

    APR FC izagaruka mu kibuga mu mpera z’iki cyumweru muri shampiyona naho umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uzaba taliki 3 z’ukwezi gutaha bacakirana na Rayon Sports kuri sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye.

    Chairman wa APR FC yari yashimiye cyane

    Umufana wa APR FC, Rujugiro nawe yari ari i Shyorongi 

    Kapiteni mukuru wa APR FC, Djabeli ndetse na Mugisha Gilbert bishimye cyane

    Umutoza wa APR FC amwenyura

    Abakinnyi ba APR FC bakorewe umunsi mukuru nyuma yo kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129380/bamwenyuraga-gusa-lt-gen-mubarakh-yasangiye-nabakinnyi-ba-apr-fc-amafoto-129380.html

  • Inama ya FIFA yinjirije u Rwanda asaga Miliya… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi, mu cyumba cy’inama cya Lemigo Hotel habereye Inteko Rusange ya FERWAFA yo gutora komite nyobozi y’inzibacyuho, isimbura ubwegure bw’abarimo Nizeyimana Olivier wahoze ayoboye FERWAFA.

    Ubwo Inteko Rusange yari itangiye, Marcel Matiku yakiriye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo, Niyonkuru Zephanie, witabiriye ari Umushyitsi Mukuru, atangira ashimira ku  butumire yahawe, ndetse ashimira abitabiriye bose.

    Yakomeje avuga ko siporo ari imwe mu nkingi z’ubukungu bacungiyeho. Ati: “Igisata cya siporo kiri mu byo Leta yegamiyeho mu kongera ubukungu.  Twe nka Leta ibyo tuzakomeza gukora ni ukuzamura ibikorwa remezo, birimo amasitade n’ibindi. 

    Tuzakomeza kandi guha imirimo abantu baba muri siporo, harimo abakinnyi abayobozi, n’abandi. Niduhuriza hamwe tugakomeza gucuruza umupira w’amaguru neza hagati yacu bizagira inyungu kuri Leta ndetse n’abantu baba mu mupira.”

    Niyonkuru Zephanie yabayeho umusifuza wo ku ruhande mu myaka yatambutse 

    Niyonkuru Zephanie yakomoje ku nama ya FIFA yabereye mu Rwanda, avuga ko nayo yagize uruhare ku bukungu bw’ibihugu. Yagize ati “Siporo ifite urundi ruhare by’umwihariko mu bukerarugendo. Siporo ikomeje gukora ibikomeye mu bukererarugendo, nk’iyo igihugu cyacu cyakiriye imikino, amahoteri yinjiza amafaranga kubera amacumbi, ingendo nazo ni uko kubera abantu baba bagana iki gihugu. 

    Nabaha urugero, ku nama ya FIFA yabereye mu Rwanda. Nyitanzeho urugero kuko ihuye namwe, igihugu iyo cyakiriye inama nk’iriya hari amafaranga yinjira ako kanya (Direct Money) ndetse n’andi aza ukundi (Indirect Money), amafaranga yinjira ako kanya ntiyajya munsi ya mirlyari 10. Aya mafaranga yinjira binyuze mu mafaranga ahabwa amahoteri, ingendo, amafaranga yatanzwe kuri BK Arena yakiriye inama ndetse n’ahandi.” 

    Inama ya 73 ya FERWAFA yabereye mu Rwanda tariki 26 Werurwe, ikaba yaritabiriwe na bamwe mu bayobozi bakomeye mu mupira w'amaguru, ndetse na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu banyacyubahiro bayitabiriye. 

    Niyonkuru Zephanie yasoje ashimira abitabiriye inama ndetse abifuriza inama nziza, yewe anakomeza kwizeza ubufatanye, hagati ya Minisiteri ya siporo na FERWAFA.

    Inteko rusange irarimbanyije aho hagomba gutorwa ubuyobozi bayobora FERWAFA iminsi 39 mbere y’uko haba amatora

    Inama ya FIFA yabereye mu Rwanda, byari ku nshuro ya 4 ibereye muri Afurika

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129384/inama-ya-fifa-yabereye-mu-rwanda-yinjije-asaga-miliyari-10-129384.html

  • Habyarimana Marcel yatorewe kuyobora FERWAFA… – #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryari rigiye kuzuza ukwezi ridafite Umuyobozi Mukuru, nyuma yaho uwari Umuyobozi waryo Nizeyimana yeguye ku mpamvu ze bwite.

    Mu Nteko Rusange yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi mu cyumba cy’inama cya Lemigo Hotel, abanyamuryango baje gusaba ko Habyarimana Marcel Matiku yaba ayoboye inzibacyuho mu gihe habura iminsi 39 hakaba amatora y’Umuyobozi Mukuru.

    Bamwe mu banyamakuru basabye ko Habyarimana Marchel mu gihe yaba abyemeye, yashakirwa n’abandi bamufasha ariko ntibibe ngombwa ko Komite yose yuzuzwa. 

    Ubwo Habyarimana yasabwa gukomeza, yavuze ko ibyo abyemera nta kibazo. Yagize ati: “Maze muri FERWAFA imyaka 5 n’ukwezi kumwe kandi dukorana neza, ntabwo iminsi 39 rero yananira kuyiyobora.”

    Habyarimana Marcel Matiku amaze kuyobora FERWAFA muri komite y’inzibacyuho inshuro zigera kuri ebyiri 

    Abanyamuryango basabye ko Habyarimana Marcel Matiku yafatanya na Hadji Youssuf Mudaheranwa uyobora Gorilla FC na Ancilla Mukankaka wavuye mu Nyemera. Aba bose nk’uko babisabwe, nta n’umwe wabyanze, biyemeje kuzakorera hamwe ndetse bagategura amatora ya Komite Nyobozi itaha.

    Amatora ya Komite Nyobozi nshya igomba kuyobora FERWAFA mu myaka 4 iri mbere, azabera mu Nteko Rusange isanzwe izaba tariki 24 Kamena 2023.

    Jules Karangwa ariyunga kuri iyi komite nk’Umunyamabanga w’Umusigire, nyuma yaho agiye muri uyu mwanya asimbuye Muhire


    Komite nshya ya FERWAFA igiye kuyobora mu minsi 39, aho ifite inshingano zo gutegura amatora no gusoza umwaka w’imikino

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129385/habyarimana-marcel-yatorewe-kuyobora-ferwafa-mu-minsi-39-129385.html

  • Mukansanga ku rutonde rwa nyuma rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’Isi #rwanda #RwOT

    Umusifuzi mpuzamahanga w’umunyarwanda, Mukansanga Salima ari ku rutonde rwa nyuma rw’abasifuzi bazasifura igikombe cy’Isi cy’abagore 2023.

    Ni igikombe kizabera muri New Zealand na Australia kuva tariki ya 20 Nyakanga kugeza 20 Kanama 2023.

    Mukansanga w’imyaka 34 we n’abandi basifuzi 3 b’abagore bakomoka muri Afurika ari bo Vincentia Amedome wo muri Togo, Akhona Makalima wo muri Afurika y’Epfo na Bouchra Karboubi wo muri Morocco.

    Mukansanga akaba aheruka gushyirwa na CAF ku rutonde rw’abasifuzi beza b’abagore muri Afurika.

    Ni nyuma kandi yo kwandika amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye igikombe cy’Isi cy’abagabo aho cyabereye muri Qatar 2022.

    Igikombe cy’Isi cy’abagore kizaba kiba ku nshuro ya 9 aho kizahuza ibihugu 32. Leta Zunze Ubumwe za Amerika niyo ifite igikombe giheruka aho yatsinze ku mukino wa nyuma France 2-0.

    Mukansanga Salima azasifura igikombe cy’Isi cy’abagore

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/mukansanga-ku-rutonde-rwa-nyuma-rw-abasifuzi-bazasifura-igikombe-cy-isi

  • Amayobera ku rupfu rw'umunyeshuri w'imyaka 12 wo muri Ecole des Sciences de Musanze – #rwanda #RwOT

    Uwo munyeshuri wigaga mu wa mbere w'amashuri yisumbuye witwa Umuhire Ange Cécile, yapfuye mu mpera z'icyumweru gishize. Amakuru avuga ko yarwaye ariko yasaba uruhushya rwo gutaha kugira ngo ajye kwivuza, akarwimwa.

    Binavugwa ko urupfu rwe rutahise rumenyekana ako kanya, ahubwo ko ubuyobozi bw'ikigo bwabimenye ko yashizemo umwuka hashize amasaha atatu bibaye.

    Umuyobozi wa Ecole des Science de Musanze, Padiri Nikwigize Florent, yabwiye IGIHE ko Umuhire yapfuye urupfu rutunguranye.

    Yavuze ko ku wa kane tariki ya 11 Gicurasi 2023, Umuhire yagiye ku ivuriro ryigenga riri mu mujyi wa Musanze ryitwa Prominibus yivuza ijisho ariko akaba yaravugaga ko ababara umutwe.

    Padiri Nikwigize atii ' mu masaha ya saa tanu yari yagarutse'.

    Yakomeje agira ati 'Kuwa Gatanu nijoro nka Saa 20:45, nagiye kumureba n'undi bari kumwe mu ivuriro ry'ikigo, mubaza uko ameze ambwira ko ijisho ryakize ariko umutwe ukimurya. Ni ibyo naherutse.'

    Nyuma yakiriye amakuru ko uyu mwana yitabye Imana kandi nabwo ngo yabibwiwe n'Umuforomo wo ku Bitaro bya Ruhengeri.

    Padiri Nikwigize yavuze ko andi makuru ajyanye n'urupfu rw'uyu munyeshuri, yayamenye nyuma y'uko yitabye Imana. Ngo yabwiwe ko ku wa Gatanu nijoro, Umuhire yararanye na mukuru we wiga mu mwaka wa Kane.

    Bigeze nijoro, ngo arakomerezwa, uwo muvandimwe we yitabaza Animatrice unashinzwe abarwayi, ahageze asanga ameze neza, abasaba kuryama. Bajya gutabaza animatrice, ngo ni uko Umuhire yari amaze kwitura hasi.

    Ngo uwo muyobozi ushinzwe imyitwarire mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 13 Gicurasi 2023, yahamagaye iwabo w'umunyeshuri ababaza niba asanzwe arwara ubwo burwayi bwo kwitura hasi.

    Padiri Nikwigize arakomeza ati ' Njye ubwo mu gitondo nari nagiye gusoma misa ariko nta makuru yo kwitura hasi nijoro nari mfite. Noneho umuryango we utuye hano hafi waje kumureba usanga ameze nabi bamushyira mu modoka bamujyana ku bitaro [bikuru bya Ruhengeri].'

    'Mvuye mu misa, umuforomo wo kuri ibyo bitaro ufite umwana hano yahise ampamagara ambwira ko umunyeshuri yitabye Imana ko bamugejeje ku bitaro yagagaye. Ni inkuru ibabaje haba ku muryango we ndetse n'ikigo ariko igoye gusobanura.'

    Padiri Nikwigize yavuze ko iperereza ry' abaganga ndetse n'inzego z'umutekano aribyo bizagaragaza icyishe uyu munyeshuri.

    Ababyeyi be bari batanze itangazo ko uwo munyeshuri ashyingurwa kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023 ariko 'kimwe mu byatumye bihinduka ni uko bagomba kumupima bakamenya icyo yazize'.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry, yabwiye IGIHE ko kuri ubu RIB yatangiye iperereza ku cyaba cyateye urupfu rwa Umuhire.

    Yavuze ko Animatrice witwa Nyiramugisha Jeanne usanzwe ari umuforomo muri Ecole des Sciences de Musanze, yatawe muri yombi ndetse afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu Karere ka Musanze mu gihe iperereza rigikomeje.

    Urupfu rwa Umuhire Ange Cécile wari ufite imyaka 12 rukomeje guteza urujijo

    Amayobera ku rupfu rw’umunyeshuri wo muri Ecole des Sciences de Musanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amayobera-ku-rupfu-rw-umunyeshuri-w-imyaka-12-wo-muri-ecole-des-sciences-de

  • Akajagari muri Stations za Lisansi kahagurukiwe: Ibyemezo bikarishye byatangiye gufatwa – #rwanda #RwOT

    Mu mpera za Mata 2023, IGIHE yanditse inkuru igaruka ku kajagari kari mu iyubakwa rya Stations za Lisansi hirya no hino mu gihugu, by'umwihariko muri Kigali. Ni inkuru yari ishingiye ku icukumbura ryakozwe igihe kinini kuri iki kibazo.

    Soma: None twaterwa tutiteguye? Ijisho kuri Stations za lisansi zubakwa i Kigali

    Inkuru ikimara kujya hanze, twakiriye ubuhamya bw'abaturage bagaragaza ibibabangamiye harimo n'abari baragejeje ikibazo cyabo ku buyobozi.

    IGIHE ifite ingero z'abaturage bo mu Karere ka Kicukiro no muri Gasabo ahazwi nko ku Gisozi bamaze iminsi batakamba bavuga ko Stations zubatswe hafi y'ingo zabo zibateye impungenge kuko bagenzuye bagasanga zitubahirije amabwiriza yashyizweho na RURA.

    Mu minsi ishize, abaturage bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye, mu Kagari ka Gatare mu Mudugudu wa Rugunga, bahuriye hamwe, biyemeza kumenyesha ubuyobozi ikibazo bafite cya Station iri kubakwa ariko ibabangamiye.

    Uvuye muri Rond Point ya Sonatube, ukazamuka umuhanda ugana Sonatube nyir'izina, ukarenga umuhanda ujya ahazwi nka Ziniya, ukagera ahari Station Meru, ugafata umuhanda w'ibumoso ukagera kuri Kiliziya ukambuka nk'ujya Kabeza; ugera ahantu hacuramye hari ibikorwa by'ababikira, hafi aho hari ikoni; imbere yaho niho ibyo bikorwa bya station byari biri.

    Mu icukumbura IGIHE yakoze, yasanze iyo station ijya gutangira kubakwa, abaturage babwiwe ko hari umushoramari witwa Emmanuel Mushinzimana ugiye kubaka apartments muri ako gace ndetse nawe ni ko yagendaga ababwira.

    Abaturiye ahari kubakwa iyo station, bari bazi ko hagiye kubakwa inzu zo guturamo, ariko iminsi uko yashiraga babonaga ko ikibanza kigiye gukorerwamo ibindi.

    Batangiye kugira impungenge, bageza ikibazo cyabo ku buyobozi bw'Akagari nabwo bubaza uwo mushoramari icyangombwa kigaragaza ibyo agiye kubaka cyane ko kuri icyo kibanza cye atari yarashyizeho icyapa kigaragaza ibigiye kubakwa.

    Umwe mu basobanukiwe uburyo stations zubakwa mu buriganya, yabwiye IGIHE ko akenshi kubera amakosa aba arimo, abazubaka batajya bamanika icyapa kigaragaza ibigiye gukorwa.

    Ati 'Ushiduka yuzuye utazi ibyabaye. Ni ko byagenze henshi, no ku i Rebero byarabaye.'

    Abaturage bo ku Kicukiro bakoze inama, baganira kuri iki kibazo kuko uyu mushoramari ngo yari 'yabihenuyeho' ababwira ko ibyo bakora byose, nta n'umwe uzigera ababuza kubaka.

    Bamenyesheje ubuyobozi babugaragariza impungenge z'uko aho Station iri kubakwa, ari ahantu hegereye inzu, umuriro w'amashanyarazi, ari rwagati mu ngo kandi itubahirije intera zigenwa n'itegeko.

    Uvuye kuri iyo station ukagera ku masangano y'umuhanda, hari metero 67 mu gihe itegeko rigena ko hagomba kuba harimo metero 100.

    Iyi station yari iri kubakwa ku muhanda muto wo muri quartier kandi bitemewe. Uwo muhanda ufite ubugari bwa metero esheshatu, ku buryo mu gihe hakatira amakamyo n'izindi modoka byazatuma kugenderanirana bigorana.

    Abaturage bavuga ko aho hantu haramutse hubatswe station ya lisansi, abandi bantu bashaka gukora imishinga yabo, batazabasha kubyemererwa kuko hari ibikorwa bitemerewe guturana na station ya lisansi.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati 'Nk'uwashaka kubaka apartement ntabwo yabyemererwa kuko ntabwo ziturana na station ya lisansi. Bivuze ngo icyo gihe haba harebwe inyungu z'umuntu ku giti cye hadatekerezwa abantu bose batuye aho kandi imbere y'amategeko abantu bose bagira uburenganzira bungana.'

    Ubusanzwe mu iyubakwa rya Stations za Lisansi, hatangwa inama ko zigomba gushyirwa ahantu hitaruye ku buryo abaturage bahaturiye babasha guhumeka umwuka mwiza, bitandukanye n'uko baba begereye ahantu hahora imodoka zisohora imyuka ihumanya.

    Undi ati 'Ahantu hari Stations ya lisansi, twasomye ko abantu bahaturiye badahumeka Oxygène ihagije kubera Dioxyde de Carbone iba ihari ari nyinshi.'

    Stations muri ako gace ni nk'Amata na Fanta bikonje

    Umuntu uri mu Kagari ka Gatare mu Mudugudu wa Rugunga, ushaka kunywesha kuri station, ashobora kubona izirenze 16 mu rugendo ruzenguruka ahantu hangana na kilometero kare zirenga gato eshanu.

    Byonyine kuva Sonatube ugera Kicukiro Centre, ushobora kuhabona Station zigeze kuri eshanu.

    Umwe mu bo IGIHE yaganiriye nabo yagize ati 'Ntabwo abantu babuze aho banywera lisansi, ni ubucuruzi bw'abantu budasobanutse, burenga ku nyungu rusange.'

    Umukozi w'Umujyi wa Kigali yarenze ku byo abatekinisiye bari bemeje

    Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko umukozi w'Umujyi wa Kigali watanze uruhushya rwo kubaka iyo station, Zirimwabagabo Abdoul Karim, yanyuranyije n'ibyo abatekinisiye basesenguye uwo mushinga bari bemeje, bakanzura ko bidakwiriye ko hubakwa station.

    Bivugwa ko uwo mukozi yabirenzeho, atanga uruhushya rwo kubaka. Ikindi ni uko aho iyo station yari iri kubakwa, hatujuje intera isabwa, kuko metero 30 zigenwa n'itegeko uvuye mu mbago za station kugera ku rugo rw'abaturage zitari zubahirijwe.

    Icyemezo cyo kubaka iyo station bivugwa ko cyatanzwe tariki ya 23 Mutarama 2023.

    Bivugwa ko uwo mukozi yafatiwe ibihano, ndetse agakurwa mu nshingano zo kongera gutanga izo mpushya. Hari n'amakuru avuga ko RIB yaba yatangiye kumukoraho iperereza kuko ngo atari ubwa mbere yari agaragaye mu makosa nk'ayo.

    IGIHE ntiyabashije kubona ukuri kw'ibivugwa ko ari nawe watanze urundi ruhushya rwa Stations yahagaritswe ku i Rebero kuko nayo yari iri ahantu hadakwiriye.

    Hari andi makuru avuga ko hari inama imwe iherutse kuba hatangirwamo amakuru ko mu iyubakwa rya Stations harimo ruswa, ndetse havugirwamo ko itangwa igera no kuri miliyoni 50 Frw hamwe na hamwe.

    Gutanga impushya zo kubaka Stations, byakajijwe

    Umujyi wa Kigali usobanura ko wasesenguye ikibazo cy'aba baturage ugasanga gifite ishingiro, bityo ugafata umwanzuro wo guhagarika uruhushya rwari rwarahawe uwo mushoramari.

    Hari amakuru IGIHE yabonye ko uwo mushoramari atishimiye kuba urwo ruhushya rwe rwahagaritswe, bityo ko yahise atanga ikirego avuga ko yarenganyijwe.

    Twagerageje uburyo bwose ngo tubashe kuvugana n'uyu mushoramari, bityo twumve impamvu ashingiraho ataka akarengane ariko ntiyabasha kuboneka ku murongo we wa telefone kuva mu Cyumweru gishize ndetse ntiyanasubiza ubutumwa bugufi twamwandikiye.

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yabwiye IGIHE ko hari impushya ebyiri zo kubaka Stations za Lisansi zahagaritswe imwe ku i Rebero n'indi ku Kicukiro muri Niboye kandi ko igenzura rikomeje.

    Ati 'Zarahagaritswe kubera ko hari ibyo igenzura ryasanze bitarakurikijwe, zirahagarikwa.'

    Rubingisa yavuze ko igenzura ryakozwe, ryagaragaje ko hari stations zikora mu buryo budakwiriye, ku buryo hari nk'aho umucanga wifashishwa mu gihe cy'inkongi uba udahari n'ibindi. Izo zose zaciwe amande.

    Ati 'Hari n'izikiri mu gishanga zigomba kuvamo bitarenze ku wa 19 Kamena. N'iziri imusozi hari izagiye zisabwa ibyo gukora, hari na nyinshi twagiye duca amande kuko wasangaga hari ibyo zagiye zibura.'

    Kugeza ubu, hari impushya zo kubaka Stations 21 nshya mu mujyi wa Kigali zari zarasabwe, ariko hafashwe umwanzuro wo kuba hahagaritswe kuzitanga mu gihe hakigenzurwa uburyo byakorwa neza kurushaho.

    Muri gahunda ziri gukorwa, harimo kugenzura stations zose ziri mu Mujyi wa Kigali n'aho ziherereye, harebwa niba koko zidahagije ugereranyije n'abakenera ibikomoka kuri peteroli.

    Amakuru IGIHE ifite ni uko iryo genzura rishobora kuzasiga hafashwe gahunda y'uko mu gihe cy'imyaka runaka, hahagarikwa gutangwa impushya zo kubaka Stations za lisansi nshya, mu gihe n'izisanzwe zikora harimo izizasabwa gukosora byinshi.

    Ushinzwe Ishami rigenzura ibijyanye n'ingufu, amazi n'isukura muri RURA, Mutware Alex, aherutse gutangariza IGIHE ko stations zose zasabwe kongera gusaba impushya kugira ngo hagenzurwe niba zubahirije ibisabwa. Gusaba izo mpushya bizarangirana na Gicurasi.

    Umujyi wa Kigali wahagaritse uruhushya rwo kubaka iyi station hamwe n'indi yo ku i Rebero

    Uvuye ku masangano y'imihanda, harimo metero 67 mu gihe hateganywa metero 100

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali butangaza ko hari abashoramari bari barasabye uruhushya rwo gutangira kubaka station 21 ariko ko kuzitanga byabaye bihagaritswe

    Igenzura ryagaragaje ko aho iyi station yari igiye kubakwa, ari ahantu hadakurikije amabwiriza kuko nta ntera ya metero 100 irimo uvuye ku masangano y’imihanda

    Bitangira, ngo havuzwe ko iki kibanza kigiye gushyirwamo inzu z’amacumbi ariko uko iminsi ishira birahinduka

    Aho iyi station yari igiye kubakwa, imirimo yarahagaze nyuma y’aho Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buhagaritse uruhushya rwo kubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akajagari-muri-stations-za-essence-kahagurikiye-ibyemezo-bikarishye-byatangiye

  • Kigali: Abaforomo n'ababyaza barasaba koroherezwa gukomeza amashuri no kuzamurirwa umushahara #rwanda #RwOT

    Aho ibihe bigeze, imibereho y'ubuzima yarahindutse bitewe n'izamuka ry'ibiciro ku bintu nkenerwa bitari bike haba mu Rwanda no ku isi. Bamwe mu baforomo n'ababyaza mu Rwanda, bahereye kuri izo mpinduka z'ubuzima buhenze, basaba ko umushahara bahembwa wajyanishwa n'igihe, bakabasha kwibeshaho bo n'imiryango yabo. Basaba kandi ko bafashwa gukomeza kwihugura no kongera ubumenya bakajya ku ishuri.

    Ibyo aba Baforomo n'Ababyaza basaba, yabigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi ngarukamwaka uhuza abaforomo n'ababyaza ku wa 12 Gicurasi uyu mwaka wa 2023. Basaba ko bazamurirwa umushahara, bagafashwa gukomeza amashuri ndetse n'ibindi bihabwa abakozi ba Leta.

    Dusabe Joseline, umuforomo mu bitaro bya Masaka ashimira Leta ko igenda yongera umubare w'abaforomo kuko bigabanya amasaha menshi yajyaga akorwa n'abandi. Agira kandi ati' Turishimira umubare w'Abaforomo hano iwacu i Masaka. Usanga bigabanya amasaha y'inyongera kandi utazahemberwa. Gusa turacyafite ibibazo bitandukanye bikibangamiye imibereho nk'abakora uyu mwuga harimo kutabasha kwiyishyurira amashuri ndetse n'umushahara ukiri mucye'.

    Uhagarariye Abaforomo n'Ababyaza ku bitaro bya Masaka, Nyirambonyinka Marie Christine avuga ko nubwo umubare w'abaforomo n'ababyaza ukomeje kwiyongera, hakwiye gushakishwa uburyo bwakorohereza abaforomo n'ababyaza bakabasha gukomeza kuzamura ubumenyi, bakiga kuko bihenze kandi kwiyishyurira bikaba bigoye bitewe n'umushahara bagihabwa wa cyera ibintu bitarahinduka.

    Yagize Ati' Nibyo twamaze guhabwa abandi Baforomo bazaza kudufasha ariko dukeneye kongera urwego rw'imitangire ya Serivisi z'ubuvuzi. Ababyaza n'abaganga usanga batugana kubera ko baba bizeye ko tubaha serivisi nziza ariko umushahara duhembwa uracyari mucye cyane ku buryo utakwishyura ishuri ry'Umuforomo'.

    Umuyobozi ushinzwe Imari n'ubutegetsi mu bitaro bya Masaka, Mukapasika Denise avuga ko mu gihe bizihiza uyu munsi wahariwe abaforomo bishimira ko umurimo bakora, bawukora bawukunze. Yongeraho ati' Sinzi niba dusabye igihembo hari uwabasha kukiduha'. Akomeza yemeza ko ibibazo byose bigenda bigaragazwa n'abaforomo n'ababyaza bizwi kandi byashyikirijwe inzego bireba kugirango zibyigane ubushishozi bihabwe ibisubizo bihamye bituma abatanga serivisi bayitanga bishimye.

    Umunyamabanga Mukuru w'Urugaga ruhuza abaforomo n'ababyaza mu Rwanda(RNMU), Gerard Rurangwa nawe yijeje abaforomo n'ababyaza ko ibibazo bakunze kugaragaza birimo kuba batabasha kongera amashuri yabo ndetse n'umushahara bafata nk'intica ntikize ko ibi byose birimo gushakirwa umuti urambye ku bufatanye n'inzego z'ubuzima.

    Yongeyeho ko ibibazo byose byagaragajwe nabo bamaze kubigaragariza Minisiteri y'Ubuzima hagamijwe kuyereka ko uwo mushahara utakijyanye n'igihe. Avuga ko nk'urugaga rubahuza, bamaze kwemeza ko umunyamuryango uzajya asubira ku ishuri bazajya bamuha 20% ku mafaranga yishyura Ishuri kuko bishimira ko babona ubundi bumenyi bikaba byatuma babasha gutanga serivisi nziza kurushaho.

    Sheki yahawe ubitaro bya Masaka mu rwego rwo gufasha ababuze ubwishyu bw'ubwisungane mu kwivuza-Mituweli.

    Abaforomo n'ababyaza bashimiwe n'urugaga bahuriramo rwa RNMU, babwirwa ko bazirikana kandi bazi neza akazi kakozwe mu gihe cya COVID -19, ko ndetse bagerageje gukora inshingano zabo, ko nk'ubuyobozi buzagerageza kubafasha, ko kandi abanyamuryango bifuzwaho gukomeza kwiyemeza gutabara abarwayi bagana ibitaro bya Masaka bagatanga serivisi nziza.

    Akimana Jean de Dieu

    Source : https://www.intyoza.com/2023/05/15/kigali-abaforomo-nababyaza-barasaba-koroherezwa-gukomeza-amashuri-no-kuzamurirwa-umushahara/

  • Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y'iminsi 39 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere, mu cyumba cy'inama cya Lemigo Hotel hateraniye inama y'intekorusange idasanzwe yahuje abanyamuryango ba FERWAFA, iyi nama ikaba yemeje ko Habyarima Marcel Matiku aba ayoboye mu gihe cy'iminsi 39.

    Habyarima wari usanzwe ari Visi- Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda yemejwe nk'umuyobozi wa FERWAFA afatanyije na Mudaheranwa Yussuf uzai nka Hadji, perezida wa Gorilla FC ndetse na Munyankaka Ancille usanzwe ayobora Inyemera WFC.

    Ibi bigezweho nyuma y'uko abanyamuryango bagaragarijwe ubwegure bw'Abagize Komite bityo itegeko rikaba riteganya ko Abasigaye iyo batageze kuri 2/3 nta cyemezo bafata.

    Aha hakaba ariho hahise hashyirwho  nk'Umuyobozi w'inama igiye kugena uko FERWAFA izayoborwa mu nzibacyuho kugeza ubwo amatora azaba ku itariki ya 24 Kamena 2023.

    Ubwo aya matora azaba hazatorwa Perezida wa FERWAFA uzasimbura Nizeyimana Mugabo Olivier uherutse kwegura kuri uyu mwanya, umuyobozi uzayobora akaba azasoza manda yari yatorewe Mugabo Olivier.

    Hazatorwa kandi abandi ba Komiseri bazasimbura abeguye mu minsi ishize barimo komiseri ushinzwe amategeko, ushinzwe imari na ushinzwe umutekano.

    Aba bose bakaba bazamara manda y'imyaka ibiri iri mbere kuko Manda izaba isimbuwe yari imaze imyaka ibiri kuko batowe tariki ya 29 Kamena 2021.

    The post Habyarimana Marcel Matiku, Mudaheranwa Yussuf na Munyankaka Ancille bagiye kuyobora FERWAFA mu nzibacyuho y'iminsi 39 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/habyarimana-marcel-matiku-mudaheranwa-yussuf-na-munyankaka-ancille-bagiye-kuyobora-ferwafa-mu-nzibacyuho-yiminsi-39/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=habyarimana-marcel-matiku-mudaheranwa-yussuf-na-munyankaka-ancille-bagiye-kuyobora-ferwafa-mu-nzibacyuho-yiminsi-39

  • Uwamurashe yari ataruzuza imyaka y’ubukure, Umusore warashe Pop Smoke yabyiyemereye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uwamurashe yari ataruzuza imyaka y'ubukure, Umusore warashe Pop Smoke yabyiyemereye

    Uyu musore wari ufite imyaka 15 ubwo yakoraga aya mahano, we na bagenzi be babiri biyemereye ikindi cyaha cy'ubujura bwitwaje intwaro ndetse anavuga ko ari we wakuruye imbarutso y'imbunda yarashe Pop Smoke.

    Abasore bane nibo bari bakurikiranyweho iki cyaha gusa amazina yagizwe ibanga kubera imyaka yabo, gusa uwa kane muri bo witwa Corey Walker yashyizwe hanze bitewe n'uko we ubwo ubu bwicanyi bwabaga yari afite imyaka imyaka 19 ubu akaba afite imyaka 22.

    Pop Smoke warashwe afite imyaka 20, yari umwe mubaraperi batanga icyizere mu muziki wa Drill. Yatangiye kwamamara mu 2018 nubwo indirimbo ze nyinshi zamamaye cyane amaze kwitaba Imana.

    Source : https://yegob.rw/uwamurashe-yari-ataruzuza-imyaka-yubukure-umusore-warashe-pop-smoke-yabyiyemereye/