Blog

  • Umugore wa Katauti ugishengurwa n’urupfu rwe yavuze ko afite ubushobozi bwo kuzura umuntu umwe ari we yazura (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Irene Uwoya wamamaye nka Oprah wari umugore wa Nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wabaye kapiteni w’Amavubi, yahishuye uko yahuye na we ndetse abwira umwana wabo ko akumbura se ku buryo agize amahirwe yo kugira umuntu umwe azura ari we yazura.

    Ni mu kiganiro uyu mugore wanditse izina muri sinema ya Tanzania yagirenye n’umuhungu we Ndikumana Krish yabyaranye na Katauti.

    Iki kiganiro yagihaye izina rya ‘The Sentece’ aho kizajya kigira ibice bitandukanye, umuhungu we yamubazaga ibibazo undi akamusubiza.

    Krish yagiye amubaza ibibazo byatumye nyina azenga amarira mu maso, by’umwihariko byari ibyerekeranye na se Katauti.

    Yamubajije uko umunsi wa mbere ajya kumubwira ko se yapfuye yumvaga ameze n’icyo yumvaga ari bumusubize.

    Ati “ndibuka nari mu rugo, nyogokuru wawe ari we mama wanjye arampamagara arabimbwira, nataye umutwe kubera ko wari muto cyane, si nari nzi ninkubona ngo ndakubwira iki, ndibuka uwo munsi umuntu wenyine waje kunkomeza umutima, ni nyakwigendera Agnes.”

    Akomeza avuga ko yajyanye na Agnes ku ishuri ryabo maze umuyobozi w’ikigo akaza akamusanga mu modoka akamwihanganisha kuko yari yabimenye, gusa ngo ubwo yari amutegereje yari ifite ubwoba bw’ukuntu ari bubimubwire.

    Ati “sinagusobanurira uko nari meze ariko nari meze nabi, waraje ndakureba ndimo kurira ariko igitangaje warambwiye ngo mama wirira, kubera iki urira, rekera kurira kuko papa yagiye mu ijuru.”

    Krish yakomeje avuga ko yibuka ko bageze mu rugo yasanze abantu bose barimo kurira ariko we yigira gukina. Nyina yavuze ko icyo gihe yabwiye abantu ko akiri umwana atazi uburemere bw’ibyabaye.

    Oprah yavuze ko iyo amurebye amwibutsa se cyane ndetse ko amwishimira akabona ko yamusigiye ikintu cy’agaciro cyane.

    Ati 'Iyo nkurebye mbona urukundo, mbona nyakwigendera Hamad muri wowe, mbona uri ikintu cy’agaciro yansigiye. Mbona ko yansigiye umugisha, mbona yarampaye impamvu yo gukomeza kubaho.'

    Ndikumana Krish yaje kubaza nyina ukuntu yamenyanye na se, avuga ko Katauti yamubonye muri filime yitwa Oprah yaje no gufata izina ryayo.

    Ati 'Mu by’ukuri yambonye muri filime ya Oprah nyuma aza kunshaka binyuze muri Raymond Kigosi, arambona ubundi dutangira kuganira (…) Ibyabaye byari ubufindo, byari byiza sinasobanura birenzeho.'

    Amubajije niba yifuza ko yareka gukina umupira kugira ngo hatazagira ikimubaho, yagize ati “oya. Kubera ko sinifuza gutuma ureka ikintu ukunda ugakora icyo udakunda kugira ngo unshimishe.”

    Amubajije aramutse afite ubushobozi bwo kuzura umuntu umwe uwo yazura, yavuze ko yazura Katauti.

    Ati “Nahitamo papa wawe kandi twakongera kuba umuryango. N’ubu ndacyafite uburibwe kandi ndamukumbura.'

    Ndikumana Hamad Katauti yitabye Imana tariki ya 15 Ugushyingo 2017 icyo gihe yari umutoza wungirije wa Rayon Sports.

    Yashakanye na Oprah ku wa 11 Nyakanga 2009. Nyuma y’ubukwe bwabo bagiye bagirana ibibazo byatumye ajya no kwitaba Imana bari batakibana.

    Katauti na Oprah babyaranye umwana umwe

    Krish yabajije nyina ibibazo byatumye azana ikiniga

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umugore-wa-katauti-ugishengurwa-n-urupfu-rwe-yavuze-ko-afite-ubushobozi-bwo-kuzura-umuntu-umwe-ari-we-yazura-video

  • Ashobora kuba ahinga urumogi muri Nyungwe, Turahirwa Moses ibye bikomeje kuba ikibazo cy’ingutu – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ashobora kuba ahinga urumogi muri Nyungwe, Turahirwa Moses ibye bikomeje kuba ikibazo cy'ingutu

    Mu isomwa ry'urubanza umunyamideri Turahirwa Moses aregwamo n'ubushinjacyaha havuzwe ko bikekwa ko Turahirwa yaba ahinga urumogi mu ishyamba rya Nyungwe.

    Ubushinjacyaha busaba ko akurikiranwa afunzwe kugira ngo ibyo bizasuzumwe.

    Source : https://yegob.rw/ashobora-kuba-ahinga-urumogi-muri-nyungwe-turahirwa-moses-ibye-bikomeje-kuba-ikibazo-cyingutu/

  • CAF yateye utwatsi Stade Huye, icyo FERWAFA ivuga kukwakirira Mozambique hanze y’u Rwanda #rwanda #RwOT

    Impuzamashyirahawe y’umupira w’amaguru muri Afurika yasohoye ibibuga bizakira umukino w’umunsi wa 5 w’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho Stade Huye itarimo, FERWAFA ikavuga ko itarabibona.

    Mu kwezi gushize nibwo CAF yari yamenyesheje u Rwanda kimwe n’andi mashyirahamwe kumenyesha aho azakirira imikino y’umunsi wa 5 wo gushaka ikite y’igikombe cy’Afurika bitarenze tariki ya 25 Mata 2023.

    U Rwanda rwaje kwandikira CAF ruyimenyesha ko umukino wa Mozambique w’Umunsi wa Gatanu wo mu Itsinda L ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2023 ruzawakirira kuri Stade Huye.

    Kuri gahunda CAF yari yasohoye muri uku kwezi yagaragazaga ko u Rwanda ruzakirira kuri Stade ya Huye, gusa nyuma yaje kurumenyesha ko habayeho kwibeshya iyi stade itaremezwa kuko raporo y’akanama ka CAF gashinzwe ibibuga kasuye Huye Stadium itaragarazwa, bategereza icyemezo cya nyuma cyako.

    U Rwanda rukaba rwaje gusohoka ku rutonde rw’ibihugu bidafite ikibuga cyemewe kwakira imikino mpuzamahanga.

    Umuyobozi wa FERWAFA w’inzibacyuho, Marcel Matiku Habyarimana akaba yabwiye abanyamakuru ko batarabona urwo rutonde ko niba rwasohotse rwasohotse bari mu nama.

    Ati 'nari nyoboye inama, niba yasohitse sindayibona, ntabwo ndabona email ibimenyesha ariko ubwo niba ihari turaza kugira icyo dukora ariko njyewe ku giti cyanjye ntayo ndabona ngira ngo n’umunyamabanga mukuru ntayo arabona, yaba ari amakuru mashya.'

    Yakomeje avuga ko CAF yabandikiye ikababwira ko izohereza abantu baza kugenzura ibibuga n’amahoteli ndetse bakaba baraje ariko bakaba bataremenyeshwa niba cyaremejwe cyangwa baracyangiye.

    Ubundi ikintu cyatumaga iki kibuga bacyanga ni uko nta hoteli ziri ku rwego CAF yifuza zihari, yavuze ko zavuguruwe zikajya ku rwego rwiza.

    Ati 'amahoteli arahari, hari n’ibyo CAF igenderaho itoranya amahoteli, ibyo byose hari ibyakozwe, abikorera turabashima cyane bakoze ibintu byinshi cyane mu gihe gito, hari n’iyo raporo ya CAF dutegereje umwanzuro wa CAF.'

    Umukino uheruka guhuza u Rwanda na Benin nabwo ntiwakiniwe kuri Stade Huye kubera ko iki kibuga hari ibyo kitujuje nk’amahoteli, byatumye u Rwanda ruhabwa uburenganzira budasanzwe bwo kwakirira ku kibuga cya Kigali Pele Stadium.

    Stade Huye yanzwe na CAF

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/caf-yateye-utwatsi-stade-huye-icyo-ferwafa-ivuga-kukwakirira-mozambique-hanze-y-u-rwanda

  • Inganzo Ngari zafashije Jah Prayzah gusubiram… – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi amaze iminsi ashyize imbere kwiga indirimbo zo mu bindi bihugu zubakiye ku muco akazisubiramo mu rurimi rwo muri Zimbabwe mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki we

    Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge yabwiye InyaRwanda ko ibi biri mu mpamvu zatumye Jah Prayzah abamutumira muri Zimbabwe, kugirango bazamufashe kuririmba no gusubiramo indirimbo ‘Bashyitsi Bahire’ yari yashyize ku rutonde rw’izo yagombaga kuririmba amurika izi album.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2023, nibwo Jah yakoze iki gitaramo cyabereye mu nyubako y'imyidagaduro ya Old Hararians Sports mu Mujyi wa Harare muri Zimbabwe amurika, album ya 11 ndetse na album ya 12 yari amaze igihe ari gutegura.

    Ibinyamakuru byo muri kiriya gihugu byanditse ko mu bitabiriye igitaramo cye, harimo umugore we na Nyirarume 'bagize uruhare rukomeye mu iterambere ry'umuziki we'.

    Jah yaririmbye indirimbo ze zakunzwe nka 'Chiremerera', kandi yafatanyije n'abahanzi barimo Feli Nandi na Baba Harare bari mu bagezweho muri iki gihugu.

    Jah Prayzah yaciye agahigo kari gafitwe n'umunyamuziki Leaonard Dembo witabye Imana, aho mu 1987 yamuritse album ebyiri, Sharai ndetse na Kuziya Mbuya Huudzwa. Ni mu gihe mu 1994, yamuritse album ebyiri; Paw Paw na Nzungu Ndamenya.

    Inganzo Ngari baherutse gutangaza igitaramo bazakora ku wa 4 Kanama 2023 kizaba gishingiye ku mukino-shusho bise: Ruganzu II Ndori “Abundura u Rwanda'.

    Iki gitaramo kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali kigamije 'gukumbuza abakunzi b'amateka y’igihugu cyacu, abakunzi b’injyana gakondo n’umuco nyarwanda ndetse n’abakunzi b’itorero Inganzo ngari muri rusanze ko bazataramana bigatinda.'

    Iki gitaramo kizaba ku munsi w’Umuganura, umwe mu minsi mikuru u Rwanda rwizihiza aho abanyarwanda bishimiraga umwero w’ibihingwa bitandukanye, bagasangira mu rwego rw’ubumwe n’ubusabane kandi bagahiga kongera umusaruro.

    Muri uyu mukino bazaba bishimira ibyiza igihugu cyigezeho nyuma y’amahano yagwiriye u Rwanda ubu rukaba rukataje mu iterambere, imibereho myiza, ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’imiyoborere myiza.

    Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero gakondo akomeye mu gihugu cy’u Rwanda, rikaba ryaratangiye ubuhanzi ku muco mu mwaka wa 2006.

    Rigizwe n’abanyamuryango barenga 100 bari mu ngeri zitandukanye abahungu n’abakobwa. Ni itorero ryagiye rimurika kandi rigaragaza ubwiza bw’umuco w'u Rwanda mu mbyino n’indirimbo haba mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

    Mukudzeyi Mukombe uzwi nka Jah Prayzah watumiye Inganzo Ngari aheruka i Kigali ubwo yari kumwe na Patoranking baririmba mu nama nyafurika y'Urubyiruko izwi nka “Youth Connekt Africa Summit, yabaye mu Ukwakira 2022.

    Jah Prayzah mu itangazamakuru n'abandi bakunze kumwita 'Musoja'. Uyu mugabo yavutse ku wa 4 Nyakanga 1987, yujuje imyaka 35 y’amavuko. Yavukiye ahitwa Uzumba Maramba Pfungwe muri Zimbabwe. Yarushinze na Rufaro Chiworeso.

    Azwi cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Dangerous’ na ‘Dzamutsana’ yo mu 2018, ‘Hokoyo’ n’izindi.


    Jah Prayzah amaze iminsi agaragaza ko yakunze indirimbo zubakiye ku muco w'Abanyarwanda

     

    Jah Prayzah yaciye agahigo amurika album ze ebyiri mu gitaramo gikomeye

     

    Inganzo Ngari zataramiye ku nshuro yabo ya mbere muri Zimbabwe nyuma yo kurema ubushuti hagati yabo na Jah

     

    Inganzo Ngari bafashije Jah Prayzah gusubiramo indirimbo 'Bashyitsi bahire', yaririmbaga mu rurimi rw'iwabo, Inganzo Ngari zikabyina Kinyarwanda

     

    KANDA HANO UREBE UBWO JAH YARIRIMBAGA INDIRIMBO ‘BASHYITSI BAHIRE’

     “>

    REBA HANOIYI NDIRIMBO YO HAMBERE UBWO YARIRIMBWAGA N'ABANYARWANDA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129389/inganzo-ngari-zafashije-jah-prayzah-gusubiramo-indirimbo-yo-mu-kinyarwanda-amurika-album-129389.html

  • FERWAFA yahawe abayobozi bashya mu nzibacyuho – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Biteganijwe ko Marcel azayobora kugeraza ku matora ateganyijwe tariki ya 24 Kamena 2023, akazafashwa na Munyankaka Ancille na Mudaheranwa Yussufu nk'abandi bayobozi yahawe muri icyo gihe.

    Kwemeza aba bayobozi byabereye mu Nteko Rusange Idasanzwe yo kuri uyu wa 15 Gicurasi. Yashyizweho nyuma y'uko Komite Nyobozi ya FERWAFA iseshwe kubera ko benshi mu bari bayigize beguye, igasigara itagifite ububasha nk'uko amategeko abigena.

    Amategeko ateganya ko mu gihe abagize Komite Nyobozi basigaye bari munsi ya 2/3, ihita iseswa.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ferwafa-yahawe-abayobozi-bashya-mu-nzibacyuho

  • Itangazo: BAGANIZI Raymond yasabye guhindura amazina akitwa BAGANIZI (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uwitwa BAGANIZI Raymond yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko BAGANIZI Raymond Bizimana mu bitabo by'irangamimerere.

    Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina ari kuri Pasiporo.

    Source : https://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-baganizi-raymond-yasabye-guhindura-amazina-akitwa-baganizi-raymond

  • Minisitiri Rwanyindo yavuze ku imvano y'ubushomeri muri Afurika – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo iravuga icyuho hagati y'ubumenyi n'umurimo gikomeje kuba intandaro y'ubushomeri muri Afurika.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo Rwanyindo Kayirangwa Fanfan avuga ko gukemura iki kibazo bisaba ubufatanye hagati y'inzego zitandukanye by'umwihariko iza n'iz'abikorera kugirango uburezi n'ubumenyi butangwa buhuzwe n'ubukenewe ku isoko ry'umurimo muri iki gihe.

    Umuryango mpuzamahanga w'umurimo, International Labor Organization, uvuga ko mu mwaka ushize wa 2022 igipimo cy'ubushomeri muri Afurika cyari kigeze kuri 7.1%.

    Kuva kuri uyu wa Mbere mu Rwanda hakaba habera inama mpuzamahanga y'umuryango mpuzamahanga w'umurimo ku rwego rwa Afurika. Ni Inama ihurije hamwe abakora mu rwego rw'umurimo mu nzego za leta, iz'abikorera, inzobere n'abashakatsi ndetse n'imiryango mpuzamahanga.

    Ikibazo cy'ubushomeri muri Afurika by'umwihariko mu rubyiruko kiri ku isonga mu byigirwa muri iyi nama kuko umuntu umwe kuri bane mu rubyiruko rwa Afurika aba ari umushomeri.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/minisitiri-rwanyindo-yavuze-ku-imvano-y-ubushomeri-muri-afurika

  • Karasira Aimable yisohoye mu rukiko – #rwanda #RwOT

    Iburanisha ryo kuri uyu munsi, ryibanze cyane kuri raporo y'abaganga igaragaza niba Karasira Aimable afite ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ndetse impande zombi ziyitangaho ibitekerezo.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko harimo inenge mu buryo yakozwemo kuko idasubiza ibibazo byose urukiko rwari rwasabye ko bigaragazwa ku buzima bwa Karasira.

    Saa 11:45, ubwo Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yatangaga ibyifuzo by'ubushinjacyaha, Karasira yahise ahaguruka ashaka gusohoka.

    Perezida w'Inteko iburanisha yahise amubwira ko mu rukiko umuntu adasohoka uko yiboneye, ahagarika by'akanya gato iburanisha, kugira ngo ajye hanze kuko yahise asaba ko ashaka kwihagarika.

    Nyuma y'iminota itanu gusa Karasira yahagurutse asaba urukiko ko ibindi byavugwa adahari. Yahise asabwa kwicara ndetse umushinjacyaha akomeza guhabwa ijambo.

    Karasira yahise ahinduka agaragaza uburakari, ashaka gusohoka.

    Perezida w'Inteko iburanisha yahise amumenyesha ko agomba kwicara agakurikirana urubanza cyangwa niba adashaka gukomeza kurukurikirana agahita asohoka.

    Karasira yahise asohoka yitonganya ndetse no hanze y'icyumba cy'iburanisha akomeza gusakuza ku buryo ijwi rye ryumvwaga n'uri mu cyumba cy'iburanisha.

    Umucamanza yabajije uwunganira Karasira mu mategeko, Me Kayitana Evode ku myitwarire y'umukiliya, undi asubiza ko ibyo akoze atari we ubyikora ahubwo ko ari ikimenyetso cy'uburwayi afite.

    Yakomeje agaragaza ko bishimangira n'uburyo yasohotse mu bitaro bya Caraes Ndera kandi nyamara ari we wari wisabiye ko ajyanwa gukorerwa isuzuma.

    Yagize ati 'Ibi Karasira akoze ntabwo ari we ubyikora ahubwo ni uburwayi afite.'

    Yasabye ko Urukiko rwategeka ko uwo yunganira akurwa muri Gereza akajyanwa mu bitaro bya Caraes Ndera kuvurwa.

    Ubushinjacyaha bwabyanze buvuga ko bishingiye kuri raporo ya muganga kandi ko buyibonamo inenge.

    Yavuze ko icyifuzo cy'umuganga atari ihame ko abacamanza bakigenderaho kandi ko kuba umuganga yifuza ko Karasira ajyanwa mu bitaro bitakorwa n'urukiko ahubwo ko ibyo bisaba ko haba habayeho transfer kandi itangwa n'umuganga usanzwe ukurikirana umurwayi.

    Karasira Aimable yisohoye mu rukiko avuga ko adashaka gukomeza kumva amagambo y'ubushinjacyaha. Ageze hanze, yahise yicara hasi ararambya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karasira-aimable-yisohoye-mu-rukiko

  • Impinduka mu myigire y'abafite ubumuga bwo kutabona muri Kaminuza y'u Rwanda (Video) – #rwanda #RwOT

    Amahirwe nk'aya yegerejwe abanyeshuri ba Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Rukara mu Karere ka Kayonza.

    Bishimira ibyiza bamaze kunguka nyuma yo kubakirwa ibyumba byifashishwa mu kwigisha amasomo y'imibare na siyansi hifashishijwe ikoranabuhanga, smart classrooms.

    Ayingeneye Lenatha ufite ubumuga bwo kutabona, yishimira ko ubu abasha kubika amajwi ya mwarimu mu gihe ari kubigisha, akayifashisha asubiramo amasomo.

    Nsengiyumva Jean damascène na we afite ubumuga bwo kutabona. Yiga mu mwaka wa kabiri mu ndimi.

    Yavuze ko smart classroom bubakiwe yabafashije gukemura byinshi mu bibazo bahuraga nabyo, birimo kutagira aho bandikira.

    Ubu mudasobwa zabo zihariye zibafasha mu myigire n'ibindi byinshi bitandukanye.

    Ati 'Hari porogaramu nyinshi tutagiraga zidufasha kwiga, byatumaga tubona amanota make cyangwa se tukaba twanatsindwa, aho bikemukiye rero amanota yariyongereye dutangira gutsinda.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impinduka-mu-myigire-y-abafite-ubumuga-bwo-kutabona-muri-kaminuza-y-u-rwanda

  • Icyuho mu ngengo y'imari igenewe kubaka ikoranabuhanga ryifashishwa mu butabera – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe Abadepite bagize Komisiyo y'Ingengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, ubwo Minijust n'ibigo biyishamikiyeho bagaragazaga imikoreshereze y'ingengo y'imari muri uyu mwaka n'ibiteganywa mu 2023/24.

    Mu byagaragajwe na Minijust nk'ibyakozwe muri uyu mwaka kandi bizakomeza gukorwa harimo kubaka ikoranabuhanga rya IECMS, risanzwe rikoreshwa kuva mu 2017.

    Ni uburyo bworohereje abaturage kumenya amakuru no gukurikirana ibirego byabo bitabasabye kuva aho bari.

    Umushinga wose kugira ngo ukorwe hasabwaga miliyari 9,8 Frw, aho kuri ubu hamaze gukoreshwa miliyari 3 Frw. Awugenewe muri uyu mwaka wa 2022/23, ni miliyari 1,5 Frw.

    Ku rundi ruhande ariko Minisitiri Dr Ugirashebuja Emmanuel yavuze ko ingengo y'imari igenerwa uyu mushinga nke.

    Ati 'Ikigaragara ariko ingengo y'imari iteganywa muri iki gikorwa usanga ari nke ugereranyije n'ibikorwa biba biteganyijwe gukorwa uko bingana.'

    'Iyo urebye ni uko umubano dufitanye n'abubaka iyi sisiteme naho ubundi ingengo y'imari ubona ari nke cyane cyane muri uyu mwaka.'

    Ni ibintu byagarutsweho n'Abadepite bashimangira ko hakwiriye kurebwa uburyo iri koranabuhanga rihabwa ingengo y'imari rikaba ryarangiza kubakwa.

    Depite Rubagumya Emma Furaha ati 'Nk'uko mwabibonye ubundi [IECMS] yagombaga kuba irangira umwaka utaha kandi ifasha mu buryo bukomeye imirimo igendanye n'ubutabera, nk'uko twaganiriye n'abayikoresha, hagiye hagaragayemo ibyuho.'

    'Ariya mafaranga abonetse byafasha ko ririya koranabuhanga rigenda neza kandi harimo ibibazo byinshi byagiye bigaragara kuri ririya koranabuhanga ku buryo habonetse ingengo y'imari ikubakwa byakemura byinshi.'

    Minijust igaragaza ko kugeza tariki 30 Mata 2023, umushinga wose wo kubaka ikoranabuhanga rya IECMS wari ugeze kuri 35%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyuho-mu-ngengo-y-imari-igenewe-kubaka-ikoranabuhanga-ryifashishwa-mu-butabera