Blog

  • “Ngewe ndamubwira ntanyumve akaryama hasi kandi uburiri buhari” umucecuru yavuze ko y’iryamira hasi kubera ibintu bitangaje umusaza amukorera – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Ngewe ndamubwira ntanyumve akaryama hasi kandi uburiri buhari' umucecuru yavuze ko y'iryamira hasi kubera ibintu bitangaje umusaza amukorera

    Ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye amashusho y'umusaza n'umucecuru barimo batongana bapfa ko umucecuru yivumbura akaryama hasi kandi uburiri buhari.

    Uyu mucecuru yavuze ko impamvu ahitamo kwiryamira hasi kubera ko umusaza aba amuryamaho buri kanya. Umusaza nawe avuga ko ahora amubwira ariko ntamwumve, akaryama hasi kandi uburiri buhari.

    Amashusho

    Source : https://yegob.rw/ngewe-ndamubwira-ntanyumve-akaryama-hasi-kandi-uburiri-buhari-umucecuru-yavuze-ko-yiryamira-hasi-kubera-ibintu-bitangaje-umusaza-amukorera/

  • Gakuba Félix yagizwe Umuyobozi Mukuru wa REG – #rwanda #RwOT

    Gakuba Félix yasimbuye Ron Weiss, Umunya-Israel wari muri uyu mwanya kuva muri Gicurasi 2017.

    Ibaruwa yasinyweho n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya REG, Dr Didacienne Mukanyiligira, ivuga ko Gakuba yahawe izi nshingano z'Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa REG kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023.

    Igira iti 'Mu izina ry'Inama y'Ubutegetsi ya REG, nejejwe no kukumenyesha ko wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wa REG mu buryo bw'agateganyo, guhera ku wa 15 Gicurasi 2023 kugeza igihe uzamenyesherezwa andi makuru. Urasabwa gutangira gutegura ihererekanyabubasha n'umuyobozi mukuru usimbuye.'

    Amakuru agera kuri IGIHE yemeza ko uwari Umuyobozi wa REG yamaze gusimbuzwa Gakuba Félix, nubwo iki kigo cyo kitari cyabishira ahagaragara.

    Gakuba afite uburambe bw'imyaka irenga 18 mu bijyanye n'ingufu cyane cyane mu mishinga yo guhanga amashanyarazi no kuyakwirakwiza, hamwe no gucunga imishinga yayo.

    Yabaye Umuyobozi wa EDCL mu mwaka wa 2018, avuye mu nshingano zo kuba Umuhuzabikorwa wa CEPGL (Economic Community Great Lakes Region).

    Ron Weiss wayoboraga REG yageze kuri uwo mwanya asimbuye Mugiraneza Jean Bosco wawugezeho muri Nyakanga 2014 nyuma gato y'amavugurura yatumye EWSA igabanywamo ibigo bibiri ari byo REG ishinzwe Ingufu na WASAC ishinzwe Amazi.

    REG na yo ishamikiyeho ibigo bibiri birimo EDCL ishinzwe Ibikorwaremezo byo gukwirakwiza umuriro w'amashyanyarazi na EUCL ishinzwe ibijyanye n'ubucuruzi bwayo.

    Gakuba Félix yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa REG asimbuye Umunya-Israel Ron Weiss wari kuri uyu mwanya kuva muri Gicurasi 2017


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gakuba-felix-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-reg

  • Perezida w'Umutwe w'Abadepite yagaragaje ko kudafata kimwe abenegihugu biganisha igihugu mu icuraburindi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze ubwo yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko abiciwe ku Musozi wa Karambi mu Kagari ka Kayumbu, Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, yavuze ko gahunda yo kwibuka ihuriza hamwe Abanyarwanda kugira ngo babonereho umwanya wo kugaya ubutegetsi bubi bwimakaje ivangura n'amacakubiri mu bana b'u Rwanda.

    Yagize ati 'Amasomo dukuramo atugaragariza ko iyo abenegihugu badafatwa kimwe, igihugu kitagendera ku mategeko, bitinde bitebuke biba biganisha igihugu mu icuraburindi. Nimuze rero twese duharanire kujya imbere, turwanya icyo ari cyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma.'

    'Ni umwanya wo kwereka urubyiruko rwacu rutabaye muri ariya mateka mabi, ibibi byakozwe n'ubutegetsi bubi, ari nako turugaragariza imyifatire, imvugo n'imitekerereze bikwiye Umunyarwanda nyawe ukunda igihugu.'

    Yibukije urubyiruko rutabaye mu mateka mabi kurangwa n'imyifatire mu rwego rwo kubereka imyifatire, imitekerereze ikwiye Umunyarwanda nyawe ukunda igihugu cye kandi ushishikajwe no kukirinda ndetse no kugikorera kikagera ku iterrambere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yagaragaje ibintu bine byafasha kugira ngo amahano ya Jenoside atazongera kuba ukundi mu Rwanda.

    Ni ukubika no gusigasira amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira, gushaka imibiri y'abishwe muri Jenoside itaraboneka no kuyishyingura mu cyubahiro no gukomeza gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

    Muri uyu muhango kandi hazirikanwe Abatutsi bagiye bavanwa hirya no hino bakaza kwicirwa mu gishanga cy'Akagera ubundi bakajugunywa mu rufunzo ndetse n'abagize basangwa bihishemo bakicwa n'Interahamwe.

    Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko, Mukabalisa Donatille, yagaragaje ko kudafata kimwe abenegihugu biganisha igihugu mu icuraburindi

    Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Inzego z’umutekano zitabiriye iki gikorwa

    Abayobozi mu nzego zitandukanye bunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa mu rufunzo

    Abakiri bato batabaye mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi basabwe kugira inyota yo kuyamenya kugira ngo baharanire ko ibyabaye bitazongera

    Abaturage batandukanye bifatanyije n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Musozi wa Kayumbu

    Hashyizwe indabo mu rufunzo mu rwego rwo guha icyubahiro Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-w-umutwe-w-abadepite-yagaragaje-ko-kudafata-kimwe-abenegihugu

  • Ubumenyi bucagase bwagaragajwe mu byenyegeza ubushomeri mu rubyiruko rwa Afurika – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu Nama Mpuzamahanga y'Umurimo y'iminsi itanu yatangiye i Kigali kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023.

    Iyi nama ibaye ku nshuro ya 19 yateguwe ku bufatanye bw'u Rwanda n'Umuryango Mpuzamahanga wita ku Murimo (International Labor Organization:ILO).

    Yitabiriwe n'abaminisitiri, abanyepolitiki, abahagarariye amashyirahamwe y'abakozi, Imiryango Mpuzamahanga, Imirango Itegamiye kuri Leta, za Kaminuza n'Ibigo by'Ubushakashatsi na Sosiyete Sivile.

    Inama 18 zabanjirije iyi zabereye mu bihugu bitandukanye ku Mugabane wa Afurika zihuza abakozi n'abandi bafatanyabikorwa bavuye muri Afurika, Amerika, Aziya, n'u Burayi. Intumbero y'inama nk'izi ni ukungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye mu bijyanye n'iterambere ry'umurimo.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo mu Rwanda, Kayirangwa Rwanyindo Fanfan, wafunguye iyi nama, yavuze ko ari umwanya mwiza wo guhanahana amakuru ku byakozwe neza, kugaruka kuri politiki n'ingamba zigamije guteza imbere umurimo mu nzego za Leta n'iz'abikorera.

    Yavuze ko 'Ubumenyi budahuye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo ari imbogamizi mu guhanga imirimo itanga umusaruro ufatika kandi bigira ingaruka ku bukungu bw'ibihugu.'

    Yavuze ko ubumenyi buke butuma abantu batabasha guhatana mu nzego z'imirimo bigatuma batakaza amahirwe aganisha ku guhanga umurimo.

    Minisitiri Rwanyindo yavuze ko muri urwo rwego Guverinoma y'u Rwanda iri gushyira mu bikorwa ingamba zigamije guteza imbere ubumenyi buganisha ku guhanga umurimo binyuze mu gushyira ingufu mu mashuri y'imyuga n'ubumenyingiro nka rumwe mu nzego z'ingenzi mu kuzana impinduka mu bukungu igihugu cyifuza.

    Ati 'Tuzakomeza kongera uburyo abantu babona ubumenyi bufite ireme binyuze mu gushyiraho porogaramu zihura n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo muri iki gihe.'

    Umuyobozi Mukuru Wungirije mu Muryango Mpuzamahanga wita ku murimo, ILO, akaba anashinzwe Afurika, Cynthia Samuel Olonjuwon, yavuze ko ibijyanye n'iterambere rya Afurika bikwiye kuva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa.

    Kuri we ibyaro bikwiye kuba ahantu hafasha mu guhanga imirimo aho kuba ahagenewe inzuri no guturwa n'abakene. Ni ahantu abaturage bagera kuri 50% bishimira kubaho ubuzima bwiza ndetse kuva mu cyaro bikaba amahitamo aho kuba ikintu cya ngombwa. Abahungu n'abakobwa bakwiye kuba bafite imirimo ibateza imbere aho kuba ibasubiza inyuma.

    Yakomeje avuga ko niba mu 2030 umubare w'abaturage bageze igihe cyo gukora uziyongeraho 40% hagomba kugira igikorwa kugira ngo ubwiyongere bw'abaturage butazaba umuzigo ahubwo buzabe ari amahirwe ku bihugu. Ati 'Ibi bivuze ko ibintu bidakwiye gukomeza gukorwa nk'uko bisanzwe. '

    Mu bibazo byugarije urwego rw'umurimo muri Afurika hari ko hari urubyiruko rutibona ku isoko ry'umurimo kubera ko nta bumenyi cyangwa amahugurwa bahawe. Ibi bituma benshi bisanga mu mirimo itanditse cyangwa iyo bahembwamo intica ntikize.

    Yakomeje agira ati 'Muri make gukemura ikibazo cy'imirimo ihesha agaciro muri Afurika ni ikintu cy'ingenzi tugomba guhangana na cyo. Ibihugu n'imiryango nterankunga bigomba kugifatanya.'

    Umuyobozi ushinzwe uburezi muri Banki Nyafurika y'Iterambere, Hendrina Doroba, yavuze ko uko abaturage biyongera ari na ko urubyiruko rwinjira mu bushomeri rwiyongera.

    Yavuze ko muri 83% by'urubyiruko rwinjira ku isoko ry'umurimo muri Afurika yo Munsi y'Ubutayu bwa Sahara bakomeza kuba abashomeri n'ababonye akazi bakora mu mirimo iciriritse. Ibyo ngo ntibidindiza iterambere ry'ubukungu gusa ahubwo biteza umutekano.

    Imibare yavuye mu isesengura ku miterere y'isoko ry'umurimo rikorwa n'Ikigo cy'Ibarurishamibare mu Rwanda, ryakozwe mu gihembwe cya kane cy'umwaka ushize wa 2022, igaragaza ko ubushomeri bukomeje kuzamuka by'umwihariko mu cyiciro cy'urubyiruko ruri hagati y'imyaka 16 na 30 (29,7%).

    Afurika y'Epfo ni cyo gihugu gifite ijanisha riri hejuru ry'ubushomeri ku Isi muri uyu mwaka wa 2023 (35,6%) hashingiwe ku bipimo bya IMF.

    Iyi nama ni urubuga rwo kungurana ibitekerezo no gusangira ubunararibonye mu bijyanye n'iterambere ry'umurimo

    Iyi nama Mpuzamahanga yiga ku murimo ibaye ku nshuro ya 19, yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu bya Afurika no hanze yayo

    Minisitiri Rwanyindo yavuze ko ubumenyi budahuye n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo ari imbogamizi mu guhanga imirimo itanga umusaruro ufatika kandi bigira ingaruka ku bukungu bw'ibihugu

    Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, ni we wafunguye iyi nama ku mugaragaro

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa ILO akaba anashinzwe Akarere ka Afurika, Cynthia Samuel Olonjuwon, yavuze ko ibijyanye n'iterambere rya Afurika bikwiye kuva mu magambo bigashyirwa mu bikorwa

    Umuyobozi ushinzwe Uburezi muri Banki Nyafurika y'Iterambere, Hendrina Doroba, yavuze ko uko abaturage biyongera muri Afurika ari na ko urubyiruko rwinjira mu bushomeri rwiyongera

    Amafoto:Igirubuntu Darcy


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubumenyi-bucagase-bwagaragajwe-nka-nyirabazana-w-ubushomeri-bwugarije

  • Moses washinze Moshions yakatiwe gufungwa imi… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamusi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023, Inteko igizwe n’abacamanza babiri, Umushinjacyaha umwe, Maitre Bayisabe Irene ari kumwe n’uwo yunganira bageze mu cyumba bategereje isomwa ry’umwanzuro w’urubanza.

    Mu cyumba cy’urukiko rwa Nyarugenge harimo abo mu muryango wa Moses, itangazamakuru n’inshuti za Turahirwa Moses wabonye izuba mu 1991 akaba yaravukiye i Nyamasheke mu Burengerazuba.

    Urubanza rwaburanishijwe ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku byaha birimo icyo gukoresha inyandiko mpimbano n'ibiyobyabwenge biregwa Turahirwa Moise, maze urukiko rufata umwanzuro w'uko Moses afungwa by'agateganyo mu gihe cy'iminsi 30, aho agiye gufungirwa muri Gereza ya Mageragere.

    Mu rubanza rwa mbere rwabaye tariki 10 Gicurasi 2023, Ubushinjacyaha bwasabiraga Turahirwa Moses wiyita Moses ku mbuga nkoranyambaga gufungwa iminsi 30 y'agateganyo ku mpamvu zikurikira

    Impamvu ya mbere Ubushinjacyaha bwatangaga ni iy’uko yabangamira iperereza mu gihe yaburana ari hanze.

    Indi mpamvu ni uko amategeko ateganya ko ukurikiranyweho ibyaha bikomeye bifungirwa kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka itanu aburana afunze.

    Uruhande rwa Moses Turahirwa rwari ruhagarariwe na Maitre Bayisabe Irene na Maitre Dr Frank, icyo gihe basabaga ko yarekurwa by’agateganyo

    Impamvu batanze mu rukiko ni izi zikurikira: Kuba ari umuntu wari ukurikiranyweho ibyaha bwa mbere. Impamvu ya kabiri batanze ni uko impapuro ze z’inzira zafatiriwe ku buryo atatoroka ubutabera

    Bongeyeko afite inzu ya Moshions ifite agaciro ka miliyali 3 Frw ku buryo batanze ibyangombwa byayo nk’ingwate.

    Aba banyamategeko banasobanuye ko akwiriye kurekurwa agakomeza amasomo ye mu Butaliyani kuko agirira akamaro urubyiruko binyuze mu guhanga imideri no gutanga akazi.

    Ku byo akurikiranyweho Moses yemeye ko urumogi bamusanzemo yarunywereye mu Butaliyani kandi bikaba byemewe.

    Urumogi basanze mu ishati iwe mu rugo ubwo Ubugenzacyaha bwakoraga isaka, Moise yireguye avuga ko iriya shati atarayambara ku buryo ruriya rumogi rwaba rwaravuye mu Butaliyani.

    Icyo guhindura inyandiko yavuze ko yahishe ibirango by’iriya passport mu rwego rwo kwerekana ko ayubaha.

    Ingingo ya 276 y'itegeko no68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y'ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

    Umuntu wese, ku bw'uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n'ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk'uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

    Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 263 mu gitabo gishya cy'amategeko ahana y'u Rwanda ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha.

    Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku gifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Moses yagaragaye mu rukiko yambaye imyenda y’umukara iriho ibirango by’umukara n’umweru by’inzu y’imideli ya Moshions yashinze

    UKO BYARI BIMEZE MU RUKIKO UBWO URUKIKO RWAFATAGA UMWANZURO

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129396/live-urukiko-rugiye-gufata-icyemezo-mu-rubanza-rwa-moses-washinze-moshions-129396.html

  • Zanzibar yatanze Miliyoni 200 Frw ku ndirimbo… – #rwanda #RwOT

    Ari muri studio ya 1:55 am y'umushoramari Gael Coach yasanzemo indirimbo 'Zanzibar' yarimo itunganywa na Element arayikunda cyane. Igaruka cyane ku gushishikariza abantu gusura ibyiza nyaburanga bya Zanzibar, kimwe mu birwa bigize Tanzania.

    Iyi ndirimbo ni igitekerezo cyagizwe na Producer Element ashingiye ku buryo aha hantu hatatse ibyiza, yiyemeza kuhamenyekanisha mu buryo bwagutse.

    Asubiye muri Tanzania, Harmonize yakomeje ibiganiro na Element ndetse amusaba ko yamwoherereza iyi ndirimbo nawe akayigiramo uruhare afatanyije na Bruce Melodie, umuhanzi bamaze igihe ari inshuti zubakiye ku gufashanya mu rugendo rw'iterambere.

    Ubwo yari kuri Televiziyo Rwanda, icyo gihe muri Mutarama, Harmonize yavuze ko we na Bruce Melodie bitegura gushyira hanze iyi ndirimbo bahimbiye Zanzibar.

    Muri iki kiganiro, Harmonize yavuze ko umubano we na Melodie wagutse ahanini bishingiye ku bihe bagiranye ubwo Bruce Melodie yamusuraga muri Tanzania. Yavuze ko urwo rugendo, rwavuyemo gukorana indirimbo, gutembera, gusangira, anaririmba mu gitaramo cye.

    Ati “Twanakoze indirimbo ishingiye kuri Zanzibar. Sinzi niba umuvandimwe anyemerera kuba twayiririmba, ariko twakoreye indirimbo nziza Zanzibar.” Harmonize yavugaga ko iyi ndirimbo izaba yubahiriza ubukerarugendo bwa Zanzibar.

    Umushinga w'iyi ndirimbo, Harmonize yawugaragarije abashinzwe ubukerarugendo muri Zanzibar barawukunda cyane, ndetse bemeranya nawe kubatera inkunga mu buryo bw'amafaranga, banabafasha kubona ibice binyuranye bazafatiramo amashusho y'iyi ndirimbo.

    InyaRwanda yabonye amakuru yizewe avuga ko ubuyobozi bwa Zanzibar bwishyuye Miliyoni 200 Frw kugira ngo iyi ndirimbo 'ibe ikirango cyabo' mu rwego rwo gushishikariza abantu gusura aka gace. Ariko, Bruce Melodie ndetse na Harmonize bayifiteho uburenganzira.

    Uwahaye amakuru InyaRwanda ati 'Indirimbo iri mu biganza byabo niyo yubahiriza ubukerarugendo rwa Zanzibar (Zanzibar Anthem), ariko Bruce Melodie na Harmonize bayifiteho uburenganzira nk'uko bigaragara. Harmonize aganiriza ubuyobozi bwa Zanzibar yababwiye ariko ko indirimbo yayihuriyemo na Bruce Melodie, bamusaba ko bayigura hanyuma bakabafasha mu ikorwa ry'amashusho yayo n'ibindi.'

    Mbere y'uko bafata amashusho y'iyi ndirimbo, hari amafaranga babanje guhabwa ari muri Miliyoni 200 Frw bumvikanye.

    Uruhande rwa Bruce Melodie ntirwiyumvishaga uburyo iyi ndirimbo ubuyobozi bwa Zanzibar bwayikunze, ndetse ntibanumvaga ko aya mafaranga bazayahaba.

    Mu minsi Bruce Melodie yamaze muri Tanzania mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo, ubuyobozi bwa Zanzibar bwabafashije mu bijyanye n'imibereho, kubona uburyo bwiza bwo kuhafatira amashusho n'amafoto n'ibindi.

    Ubwo aheruka mu kiganiro The Choice Live, Bruce Melodie yabwiye Isibo Tv ko ubwo yari muri Zanzibar bafashijwe na Perezida Samia Suluh wa Tanzania gufata amashusho y'iyi ndirimbo.

    Ati 'Twagiye gufata amashusho dufite uruhushya rwa Perezida wa Tanzania [Samia Suluhu Hassan].'

    Bruce Melodie yavuze ko ashingiye ku gihe amaze ajya muri Tanzania, yabonye ko umuziki waho ugoye kuwucengeramo bitewe n’uko ‘bakunda ibintu byabo kurusha uko twe tubikunda’.

    Iki gihugu akigereranya na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bijyanye no kuba umuhanzi wo mu kindi gihugu yacengera ku isoko ryaho.

    Bruce yavuze ko bimusaba kuhatinda, kwiga no gukora ibintu biri hejuru kugira ngo ibihangano bye bizumvikane muri Tanzania.

    Yavuze ko iyi ndirimbo ‘Zanzibar’ bakoze yakunzwe na Perezida Samia Suluh kugeza ubwo anabahaye uburenganzira bubemerera gufata amashusho yayo.

    Uyu munyamuziki yavuze ko ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo bahuye n’imbogamizi z’ubuyobozi bw’ibanze bwo muri Zanzibar bwafatiriye ibikoresho bakoreshaga mu gihe cy’amasaha 12.

    Yavuze ko bagerageje kwerekana ibyangombwa bari bahawe bibemerera gufata amashusho ariko bibanza kugorana. Ati “Biza gukurikiranwa barabifungura.”

    Hari amakuru ataremezwa neza, avuga ko ubuyobozi bwa Zanzibar buri gukora uko bushoboye kugira ngo iki gice kimenyekane ku buryo bari gutekereza kwifashisha abahanzi mpuzamahanga nka Chris Brown bakaririmba bakangurira abantu gusura Zanzibar.

    Zanzibar imaze kuba ikirwa gikunzwe cyane na ba mukerarugendo, cyane cyane abahanzi bahakundira uburyo amashusho y'indirimbo zabo aba acyeye cyane. Hari abahafatira amashusho ku mucanga n'ibindi birwa byaho biryoshya cyane amashusho.

    Zanzibar ituwe n'abaturage barenga miliyoni 1.504 (Imibare yafashwe mu ibarura ryo mu 2012), ni ikirwa kigari gifite ubuso bungana na Kilometero kare 2, 461.

    Iherereye hafi y'injyana y'u Buhinde mu Birometero 50. Ifite ubukungu butajegajega icyesha inyungu ikura mu bukerarugendo, aho benshi bayisura bitewe n'imiterere n'ibinyabuzima bitandukanye bihaboneka.

    Zanzibara ni Akarere gafite ubwigenge bucagase kagizwe n’ibirwa byinshi ko mu nyanja y’u Buhinde. Nubwo Zanzibar ari ikirwa cyigenga ariko kibarurwa ku gihugu cya Tanzania.

    Muri Werurwe 2021, Minisitiri w'Ubukerarugendo muri iki gihugu, Lela Muhamed Mussa yasabye ba mukerarugendo bahasokera kujya bambara bikwije, ntibanyuranye n'umuco waho.

    Minisitiri Lela yabwiye BBC ishami ry'Igiswayile ko hari ba mukerarugendo bagenda mu muhanda bameze “nk’aho bambaye ubusa”. Uyu muyobozi yavuze ko abazarenga kuri aya mabwiriza bazacibwa amande atari munsi y'ibihumbi 690 Frw.

    Ubuyobozi bwa Zanzibar bwaguze indirimbo ya Bruce Melodie na Harmonize ishingiye ku kwamamaza iki kirwa 

    Harmonize na Bruce Melodie bari bamaze iminsi bateguza iyi ndirimbo 

    Ubwo Harmonize yari mu Rwanda muri Mutarama 2023, yakunze iyi ndirimbo ndetse yiyemeza ko bayikorera muri Zanzibar 


    Producer Element yabaye imvano y’iyi ndirimbo igaruka ku gusura Zanzibar

    Producer Element [Uri hagati] ari kumwe na Caoch Gael na Bruce Melodie bagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry'iyi ndirimbo 

    Bruce Melodie avuga ko Perezida Samiah yabahaye uburenganzira bwo gufata amashusho bifashishije muri iyi ndirimbo bise 'Zanzibar'



    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'ZANZIBAR' YA BRUCE MELODIE NA HARMONIZE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129398/zanzibar-yatanze-miliyoni-200-frw-ku-ndirimbo-ya-bruce-melodie-na-harmonize-129398.html

  • Karasira Aimable byemejwe ko afite uburwayi bwo mu mutwe bukomeye yisohoye (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Aimable Karasira ukurikiranyweho ibyaha birimo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bishingiye ku byo yavugiraga mu biganiro yatangaga kuri YouTube, uyu munsi ku wa Mbere tariki 15 Gicurasi 2023 yagarutse imbere y'Urukiko.

    Ni iburanisha ryabaye nyuma yuko hasohotse raporo y'inzobere mu buzima bwo mu mutwe mu Bitaro bya Caraes Ndera, zagaragaje ko Karasira afite ibibazo bikomeye byo mu mutwe.

    Iri buranisha ryagombaga guhera ku kunganira kuri iyi raporo, kugira ngo izafatweho icyemezo n'Urukiko.

    Ni na ko byagenze kuko impande zombi (Ubushinjacyaha n'uruhande rw'uregwa) batanze ibitekerezo kuri iyi raporo aho uruhande rw'uregwa rwakunze kuvuga ko adakwiye kuburanishwa kuko afite uburwayi bwo mu mutwe, bwongeye kubishimangira, mu gihe Ubushinjacyaha na bwo buvuga ko ikigero cy'ibibazo bya Karasira kitatuma ataryozwa icyaha.

    Saa sita ziburaho iminota micye, ubwo Umushinjacyaha yatangaga ingingo ze, Karasira Aimable yahise ahaguruka kugira ngo asohoke, ariko Umucamanza amwibutsa ko ari mu cyumba cy'Urukiko adakora ibyo yishakiye, mu gihe we yavugaga ko akubwe ashaka kujya kwihagarika.

    Umucamanza yakomeje gukomakoma, ariko Karasira, yerurira Urukiko ko adashaka gukomeza kumva ibyaburanwagaho, ahagurukana umujinya avuga ko iburanisha ryakomeza adahari.

    Muri uko guhaguruka asohoka, Karasira Aimable wigishije muri Kaminuza y'u Rwanda, yasohotse yitotomba mu magambo yumvikanamo umujinya.

    Me Kayitana Evode, umwe mu bunganira uregwa, yabajijwe n'umucamanza icyo avuga kuri iyi myitwarire idasanzwe y'umukiliya wabo, asubiza agira ati 'Ibi akoze ntabwo ari we ubyikora, ahubwo ni uburwayi afite.'

    Uyu munyamategeko yaboneyeho kongera gusubiramo icyifuzo bakunze guha Urukiko ko umukiliya wabo adakwiye kujyanwa muri Gereza ahubwo akwiye kuvuzwa indwara zo mu mutwe nkuko byanemejwe n'inzobere.

    Abunganira uregwa ndetse na we ubwe, bakunze kuvuga ko ibibazo afite byo mu mutwe adakwiye kuburanishwa, bagatanga urugero rwa Barafinda Sekikubo Fred wigeze guhamagazwa na RIB ariko uru rwego rukaza kubona ko afite ibibazo byo mu mutwe, aho kumukoraho iperereza, rukamujyana kuvurizwa i Ndera mu bitaro bya Caraes.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/karasira-aimable-byemejwe-ko-afite-uburwayi-bwo-mu-mutwe-bukomeye-yisohoye-mu

  • Rutsiro : Abakozi 5 ba Karere bafunzwe bazira kwiba imfashanyo y'abibasiwe (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abakozi ba tanu (5) bakora mu karere ka Rutsiro bafunzwe bakekwaho kwiba imyambaro yagenewe gufasha abagizweho ingaruka n'ibiza.

    Rwanda News 24 ivuga ko batawe muri yombi ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, tariki 14 Gicurasi 2023.

    Abafunzwe barimo abakozi babiri (2) b'urwego rwa DASSO, abakozi babiri (2 ) b'Urwego rw'Akarere ndetse n'umushoferi w'Akarere.

    Umuyobozi w'akarere ka Rutsiro, Murekatete Triphose yahamije amakuru y'itabwa muri yombi ry'abakekwa.

    Ati 'Amakuru yo kuba hari abakozi b'akarere bafunzwe ni ukuri, bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n'ibiza.'

    Ubwo hasakwaga urugo rwa Dasso witwa Ndungutse Jean Pierre hafatiwe imyenda irimo amapantaro 6, ikanzu imwe, ishati imwe, imipira 10, n'amakoti abiri.

    Umushoferi w'akarere, Muhire Eliazard na we yafatanwe mu modoka atwara imyenda itandukanye irimo amapantaro abiri, umwambaro wa siporo n'ishati imwe, inkweto z'abana n'imipira y'imbeho.

    Dasso Muhawenimana Clauudine na we, mu rugo iwe yafatanwe amapantalo atanu, amakanzu atanu, imipira 14 n'amashati 9.

    Kuri aba hiyongeraho abakozi b'akarere ka Rutsiro bakorera mu biro bihuza akazi ko kwita ku ngaruka z'ibiza (command post).

    Mujawamariya Nathalie ushinzwe ibihingwa ngengabukungu mu Karere na Uwamahoro Eugenie ushinzwe amakoperative.

    Aba bafunzwe amakuru avuga ko bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango.

    Imvura nyinshi yaguye mu Ntara y'Iburengerazuba, iy'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo mu ntangiriro z'uku kwezi (tariki 2-3 Gicurasi, 2023), yateje ibiza byatwaye ubuzima bw'abantu 135, Guverinoma yagerageje kugoboka abahuye n'ibyo biza, bafashwa kubona imyambaro, ibiribwa n'ibindi, ndetse ubu haracyakusanywa inkunga

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubutabera/article/abakozi-5-b-akarere-ka-rutsiro-bafunzwe-bazira-kwiba-imfashanyo-igenewe

  • Amakuru Mashya: Twahirwa Moses akatiwe igifungu cy'iminsi 30 – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko Turahirwa Moise Umuyobozi w'inzu y'imideli Monshions akaba ari nawe washushanyaga ubwoko bw'imyenda akurikiranwa afunze iminsi 30 y'agateganyo.

    Ni isomwa ry'urubanza ryabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 15 Gicurasi 2023. Icyumba rwagombaga gusomerwamo cyari cyakubise cyuzuye inshuti za Turahirwa, itangazamakuru ndetse n'abifuzaga kumva icyemezo gifatirwa uyu munyamideli uri mu bakomeye mu Rwanda.

    Isomwa ry'uru rubanza ryatangiye rikererewe kubera ko Turahirwa yari ataragera ku Rukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge.

    Amaze kugera mu cyumba cy'iburanisha, Umucamanza yamusabye kwigira imbere ari kumwe na Me Bayisabe Irene wanamwunganiye atangira gusomerwa uko iburanisha ryagenze.

    Nyuma yo gusubiriramo abari mu cyumba cy'Urukiko uko iburanisha ryagenze, Umucamanza yavuze ko urubanza rwarebye niba hari impamvu zikomeye zituma Turahirwa aburana afunze.

    Umucamanza yavuze ko ibimenyetso byatanzwe n'Ubushinjacyaha ku bijyanye no guhindura Urwandiko rw'inzira (Passport) bidahagije ngo akurikiranweho iki cyaha.

    Ku kijyanye n'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, Urukiko rwavuze ko hari ibimenyetso bigaragaza ko Turahirwa yakekwaho kunywa ibiyobyabwenge ariko bikazasuzumwa mu iburana mu mizi.

    Icyakora umucamanza yongeyeho ko bitewe n'uko Turahirwa yigeze kuvuga ko ahinga urumogi muri Nyungwe, bityo kuba yiyemerera ko afite ibikorwa bimuhuza n'urubyiruko kandi akaba yifashisha imbuga nkoranyambaga akangurira urubyiruko kurunywa yifashishije imbuga nkoranyambaga, rwemeza ko afungwa by'agateganyo iminsi 30 y'agateganyo.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/amakuru-mashya-twahirwa-moses-akatiwe-igifungu-cy-iminsi-30-y-agateganyo

  • Ubushinjacyaha bwanenze raporo igaragaza ko Karasira afite uburwayi bwo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ubwo Urukiko rwategekaga ko Karasira Aimable akorerwa isuzuma ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, rwategetse ko rikorwa n'itsinda ry'inzobere z'abaganga batatu.

    Urukiko kandi rwategetse ko hari ibyo abo baganga bagomba kugaragariza Urukiko birimo niba afite uburwayi bwo mu mutwe, kugaragaza ikigero bugezeho no kugaragaza niba koko ashobora gukora ibintu atatekerejeho.

    Raporo yashyikirijwe Urukiko ndetse yanateje impaka kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi 2023, yasinyweho n'Umuganga umwe yerekana n'ibyavuyemo.

    Mu byagaragajwe na raporo, byerekana ko Karasira Aimable afite ibibazo bitatu bikomeye mu buzima bwe birimo agahinda gakabije kagaragazwa n'ibibazo byo kutabona ibitutsi, umuhangayiko uhoraho (Anxiété permanente) no kutita ku mirire (trouble alimentaire).

    Iyo raporo kandi igaragaza ko afite uburwayi bwa diabète yo mu bwoko bwa kabiri yaturutse kuri ibyo bibazo ndetse akanagira indwara yo kudaha agaciro abandi bantu, gutinya abantu no gushaka kwerekana ko abandi icyo bashaka ari ukumugirira nabi izwi ku izina rya trouble de personnalité.

    Urubanza rugitangira, hasomwe ubutumwa umwanditsi Mukuru w'Urukiko Rukuru, urugereko ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka yanditse avuga ko yavuganye na Muganga wasuzumye Karasira akamubaza impamvu yayikoze ari umwe.

    Umuganga yavuze ko yamukurikiranye icyumweru cyose nyuma agasaba itsinda ry'abaganga bamufasha kumusuzuma ariko Karasira akabyanga agahita azinga ibikapu bye avuga ko ashaka kwisubirira muri Gereza.

    Umushinjacyaha Bideri Diogène yavuze ko kuba Karasira yaranze itsinda ry'abaganga akagenda, yabikoze nkana kubera ko urukiko rujya kubitegeka byanaturutse ku magambo ye.

    Bideri yavuze ko iyi raporo ifite inenge mu buryo ikozemo bigendanye no kuba idasubiza ibyo urukiko rwasabye byose.

    Yaragaje ko raporo y'abahanga itegeko riteganya ko uwayikoze agomba gukora indahiro ariko kuri uwakoze iyo raporo ntayo yakoze.

    Yavuze ko kandi idasubiza ibyo Urukiko rwasabye uhereye ku mubare w'abaganga bagombaga gukora isuzuma, bakemeza niba afite uburwayi bwo mu mutwe, kugaragaza aho bugeze no kuba ashobora gukora ibyo atatekerejeho.

    Ubushinjacyaha bwagaragaje ko kugaragaza igipimo cy'uburwayi bwe ari ngombwa kuko byagaragaza niba koko ibyo akora abikora bitamuturutseho.

    Umushinajcyaha yagaragaje ko umuganga atagaragaza uko yari ameze mu gihe cyo gukora icyaha n'igihe ibyo bibazo byatangiriye nubwo Karasira akunze kugaragaza ko afata imiti kuva mu 2003.

    Yasabye ko iyo raporo itahabwa agaciro ahubwo urukiko rwategeka ko asuzumwa n'itsinda ry'abaganga batatu baturutse mu bigo bitatu bitandukanye bifite aho bihurira no kwita ku bibazo by'ubuzima bwo mu mutwe ariko isuzuma rikayoborwa n'ibitaro bya Ndera.

    Mugenzi we yahise yongeraho ko uwakoze raporo ya mbere atashyirwa muri iryo tsinda ngo kuko abogamiye kuri Karasira.

    Me Kayitana Evode yagaragaje ko kuba Karasira yaranze ko abo baganga bafatanya n'uwamusuzumye ari ikimenyetso cyerekana ko afite uburwayi.

    Yavuze ko mu gihe Urukiko rwakenera raporo isinyweho n'abangaga batatu rushobora kongera gutegeka ko ikorwa.

    Yagaragaje ko umuganga yagaragaje ko Karasira akeneye kwitabwaho ari mu bitaro kugira ngo ahabwe ubuvuzi adataha muri gereza.

    Yakomoje ku mpamvu yatumye Karasira ava mu bitaro mbere y'iminsi yagenwe, ngo ni uko yabonye 'maneko' kandi afite n'imbunda ariko ngo bishobora kuba bituruka ku burwayi afite.

    Perezida w'Inteko iburanisha yabajije Me Kayitana niba Karasira yabasha kuburana agendeye kuri raporo yakozwe, maze mu gusubiza ayifashisha agaragaza ko ibyo Karasira akora bidaturuka ku bushake bwe ahubwo ko akwiye kugirwa umwere hashingiwe ku biteganywa n'itegeko.

    Me Kayitana yasabye ko Urukiko rugendeye kuri raporo zakozwe, rwategeka ko Karasira avanwa muri gereza ya Mageragere akajyanwa mu bitaro mu gihe urubanza rutararangira.

    Karasira Aimable yavuze ko ibyavuzwe n'umuganga ari ukuri ariko ko atigeze yivumbura, ahubwo ko yagize ikibazo kuko abacungagereza bararanaga nawe mu cyumba kimwe bikamutera ihungabana.

    Ati 'Ntabwo bibaho ko ufunze arwazwa n'umucunze icyakora bamucungira umutekano.'

    Karasira yavuze ko ibyakozwe mu gihe cy'iminsi irindwi kuri we yumva bihagije kandi ngo yabonaga uwo muganga ari kumwe na bagenzi be.

    Karasira Aimable yavuze ku burwayi bwe bwagaragajwe na raporo ya muganga ku bibazo by'ubuzima bwe bwo mu mutwe kandi ko ibyo akora ari ibintu bitamuturutseho.

    Ati 'Ibi bintu ndahamya ko ari Imana igomba kubibazwa. Ntabwo nazira imiterere yanjye. Iyo ababyeyi banjye baba bahari nari kubabaza impamvu bambyaye nkaza kugira iyo miterere'

    Icyemezo cy'urukiko kizasomwa ku wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023 Saa Saba.

    Uburwayi bwa Karasira Aimable bwakuruye impaka mu rukiko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubushinjacyaha-bwanenze-raporo-igaragaza-ko-karasira-afite-uburwayi-bwo-mu