Blog

  • Burundi: Abarobyi bari mu rujijo ku cyemezo kibabuza kuroba guhera uyu (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Biteganijwe ko abo barobyi bagomba kumara amezi atatu nta murobyi usubiye kuroba muri icyo kiyaga, muri gahunda yo kugirango amafi yiyongere.

    Mu bihugu bine bihuriye kuri icyo kiyaga, n'ukuvuga Uburundi, Tanzania, Republika ya demokarasi ya Congo na Zambia, hari amakuru avuga ko Tanzania na Congo bititeguye kugishyira mu bikorwa.

    Bamwe mu barobyi bo mu Burundi baganiriye n'itangazamakuru mpuzamahanga baribwiye ko babwiwe guhagarika ubwo burobyi bwangu. Ariko impungenge nizose.

    Bavuga ko bizabagora gutunga imiryango yabo mu mezi atatu asabwa, cyane ko ubu burobyi aribwo bwari bubatunze bo n'imiryango yabo.

    Igihugu cy'uburundi kizwiho kugemurira ibihugu bituranyi n'u Rwanda rurimo indagara ni mikeke bikunzwe n'abenshi ndetse bifatwa nk'ibikorwamo isosi by'ibanze.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/burundi-abarobyi-bari-mu-rujijo-ku-cyemezo-kibabuza-kuroba-guhera-uyu-munsi

  • REG yabonye umuyobozi mushya wakoraga muri EDCL – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Gakuba Félix yasimbuye Ron Weiss, Umunya-Israel wari muri uyu mwanya kuva muri Gicurasi 2017.

    Ibaruwa yasinyweho n'Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya REG, Dr Didacienne Mukanyiligira, ivuga ko Gakuba yahawe izi nshingano z'Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo wa REG kuri uyu wa 15 Gicurasi 2023.

    Igira iti 'Mu izina ry'Inama y'Ubutegetsi ya REG, nejejwe no kukumenyesha ko wahawe inshingano zo kuba Umuyobozi Mukuru wa REG mu buryo bw'agateganyo, guhera ku wa 15 Gicurasi 2023 kugeza igihe uzamenyesherezwa andi makuru. Urasabwa gutangira gutegura ihererekanyabubasha n'umuyobozi mukuru usimbuye.'

    Amakuru yemeza ko uwari Umuyobozi wa REG yamaze gusimbuzwa Gakuba Félix, nubwo iki kigo cyo kitari cyabishyira ahagaragara.

    Gakuba afite uburambe bw'imyaka irenga 18 mu bijyanye n'ingufu cyane cyane mu mishinga yo guhanga amashanyarazi no kuyakwirakwiza, hamwe no gucunga imishinga yayo.

    Yabaye Umuyobozi wa EDCL mu mwaka wa 2018, avuye mu nshingano zo kuba Umuhuzabikorwa wa CEPGL (Economic Community Great Lakes Region).

    Ron Weiss wayoboraga REG yageze kuri uwo mwanya asimbuye Mugiraneza Jean Bosco wawugezeho muri Nyakanga 2014 nyuma gato y'amavugurura yatumye EWSA igabanywamo ibigo bibiri ari byo REG ishinzwe Ingufu na WASAC ishinzwe Amazi.

    REG na yo ishamikiyeho ibigo bibiri birimo EDCL ishinzwe Ibikorwaremezo byo gukwirakwiza umuriro w'amashyanyarazi na EUCL ishinzwe ibijyanye n'ubucuruzi bwayo.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/reg-yabonye-umuyobozi-mushya-wakoraga-muri-edcl

  • Ibihugu bya G-7 Bihangayikishijwe n'Uko Ingufu z'Ubushinwa Ziguma (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Itangazo basohoye ntirigaragaza Ubushinwa nk'buhangayikishije ibyo bihugu ariko riragaragaza ibimenyetso ko buzagaragara cyane mu nama izaba muri iki cyumweru i Hiroshima mu Buyapani.

    Inama yahuje abaministri b'imari bo mu bihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi bizwi nka G7 yagaragayemo ingingo zigamije guhangana n'umuvuduko w'Ubushinwa mu kugira ijambo ku isi.

    Iyo nama yamaze iminsi itatu i Niigata mu Buyapani, yabaye iya mbere mu myaka 14 ibyo bihugu bigerageza kwiyegereza ibikiri mu nzira z'amajyambere.

    Brezil, Ibirwa bya Komore, Ubuhinde, Indoneziya, Singapore na Koreya y'Epfo byatumiwe muri iyo nama yaganiriye byumwihariko ku bibazo byerekeye imyenda, no gushora imari mu guteza imbere ibikorwa remezo ku rugero rwo hejuru.

    Abasesenguzi bavuga ko ibyo bigamije guhangana n'Ubushinwa bufite gahunda yo gukora umuhanda uhuza isi yose.

    Ubuyapani bwakiriye iyi nama ya G7 bwasabye ibihugu bahuriyemo ko nabyo byatangiza umushinga mushya mu mpera z'umwaka wa 2023, mu rwego rwo gutambamira umuyoboro w'ibikoresho bishobora gukenerwa n'Ubushinwa mu mishinga yabwo.

    Ibihugu birindwi bikize kurusha ibindi ku isi bigizwe na Leta zunze ubumwe z'Amerika, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubuyapani, Ubutaliyani, Ubudage na Kanada.

    Gusa itangazo ry'abaministri b'ububanyi n'amahanga bo muri ibi bihugu ntiryagize icyo rivuga ku gitekerezo cya Leta zunze ubumwe z'Amerika cyo kudohora kuri zimwe mu ngamba zo kugabanya ishoramari mu Bushinwa.

    Iyi ni ingingo ishobora kutavugwaho rumwe n'ibi bihugu, cyane cyane ku byerekeye igipimo byiteguye kugeraho bishyira igitutu ku Bushinwa. (AP)

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/ibihugu-bya-g-7-bihangayikishijwe-n-uko-ingufu-z-ubushinwa-ziguma-kwiyongera

  • RDC: Abakozi ba Reta muri Kivu y'Epfo barinubira imishahara y'intica (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Abenshi muri abo bakozi binubira imishara bahembwa ni abakora muri serivisi za leta mu duce twa Uvira na Fizi. Biganjemo abarimu, abaganga, abapolisi ndetse n'abasirikare.

    Aba bose iyo muganiriye bagaragaza ko bafite urusobe rw'ibibazo biterwa n'uko imishahara babona ku kwezi ari mike, ugereranije nuko ibiciro bihagaze ku masoko.

    Rubungo Willy ni umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Magunda kiri mu birometero 50 uvuye mujyi wa Uvira, yabwiye Ijwi ry'Amerika ko amafaranga 129,000ahembwa ari make

    Abarimu nabo bavuga ko ukwezi kujya kurangira ntacyo basigaranye. Bavuga ko imyigaragambyo bagiye bakora ntacyo yamaze.

    Gusa nubwo aba bakozi bahamya ko imishahara bahabwa ku kwezi ari mike, hari abandi bavuga ko bakora muri zimwe muri za serivisi za leta badahembwa.

    Robert Gahungu akora muri gahunda ishinzwe imiturire mu mujyi wa Uvira. Avuga ko amaze hafi imyaka 11 akora, ariko leta itamuha umushahara

    Kubera uburyo ubuzima bw'imibereho buhenze muri Uvira usanga bamwe mu bakozi, bakora muri Kongo bagataha mu gihugu cy'Uburundi

    Bamwe mu bayobozi bakora ku mupaka wa Kavimvira bemeza ko hari abakozi bagera 100 bakora muri Kongo bataha mu Burundi.

    Kubera ibibazo by'imishahara bamwe mu bakozi ba leta bagenda bahura nabyo muri Kongo, ikigo gishinzwe ubugenzuzi bw'imari muri iki gihugu mu kwezi gushize cyasohoye raporo yavuze ko hafi amafranga miliyari 150 z'amafranga yari agenewe guhemba abakozi ba leta yibwe.

    Iyo raporo igaragaza ko hari abakozi 145,604 bahembwa bakoresheje uburiganya.

    Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/rdc-abakozi-ba-reta-muri-kivu-y-epfo-barinubira-imishahara-y-intica-ntikize

  • Ibihano ku bakoresha amazi yo mu bishanga no mu biyaga nta burenganzira – #rwanda #RwOT

    Ni umuburo iki kigo gitanga mu buryo bwo kwirinda ko umutungo w'amazi ushobora gukoreshwa nabi mu bihe bizaza ukaba washira, cyane ko kigaragaza ko mu Rwanda imigezi ivuka ari yo mike kurusha ikama.

    Kuri ubu, Ishami rishinzwe gutanga impushya z'amazi muri RWB rigaragaza ko mu bigo bikoresha amazi ku ngano iri hejuru mu mirimo itandukanye bigera ku 2200 ariko ngo abagera kuri 810 ni bo bafite izo mpushya.

    Ni ibintu ubuyobozi bw'iryo shami buvuga ko bigomba guhagurukirwa kuko bitabaye ibyo mu myaka iri imbere amazi yazaba nk'ibikomoka kuri peteroli, abantu babikerensa.

    Umuyobozi w'iryo shami, Munyandinda Vital, yagize ati 'Umutungo kamere w'amazi ni umutungo rusange abantu bafiteho uburenganzira bungana. Mu gusaranganya uwo mutungo, iyo usabye uruhushya rw'amazi icyo gihe uba umenyekanye mubawukeneye bikadufasha no kumenya ibikorwaremezo dukeneye n'ingano y'amazi dushaka n'aho yava.'

    Kuri ubu imirimo iteganyijwe gusabirwa uruhushya irimo kuhira imyaka ku buso burenga hegitari imwe, ingomero z'amashanyarazi n'izo gufata amazi, gukwirakwiza amazi mu ngo n'inganda zikenera amazi zitakuye ku bayakwirakwiza.

    Biyongeraho kandi ku bakora imirimo y'imyidagaduro cyangwa indi mikono nk'abafite za 'beach' ku biyaga, ubworozi bw'amafi bukorerwa mu byuzi cyangwa ibiyaga, kuronga kawa, kuyungurura amabuye y'agaciro no gucukura gaz.

    Munyandinda ati 'Kuyungurura amabuye y'agaciro byo ni umwihariko kuko ho tunareba niba ayo mazi akoreshejwe bafite aho bayashyira adasubijwe mu migezi kuko ashobora no kwangiza ibinyabuzima.'

    Usaba urwo ruhushya yandikira umuyobozi mukuru inyandiko ikajyana n'ifishi yuzuzwaho amakuru asabwa arimo ingano y'amazi ashaka n'ibindi bikagenzurwa nyuma usaba uruhushya akaruhabwa.

    Uruhushya rumara imyaka umushinga uzamara, imyaka ntarengwa ikaba 15 ishobora kongerwa mu gihe bigaragaye ko imirimo yarusabiwe itararangira.

    Munyandinda yavuze ko izo mpushya zinabafasha kwirinda ko abantu babyiganira ahantu runaka, ibishobora gutuma amazi yaho aba make 'kuko hari nk'imigezi igaburira ibiyaga byo mu Burasirazuba kubera ko yuzuye, iyo abaye make bya biyaga bishobora gukama.'

    Ati 'Bidufasha no kumenya abakoresha amazi abo ari bo, ingano y'amazi ikenewe noneho tukamenya ibikorwaremezo twakubaka mu kurinda ko ejo hazaza, twazisanga uwo mutungo kamere w'amazi warashize. Iyo utabungabunzwe neza urashira.'

    Yongeraho ko mu bushakashatsi bakora umunsi ku wundi basanga ko mu 2050 nk'icyerekezo u Rwanda rwihaye mu cyo kugeza amazi ku Banyarwanda bose, bidakozwe neza icyo gihe cyazagera amazi atakibakwiriye.

    Usaba uruhushya agomba kubanza gutanga ibihumbi 35 Frw ndetse ngo hari gukorwa ubushakashatsi bw'uburyo umuntu yajya yishyura ikiguzi runaka bitewe n'ingano y'amazi yakoresheje ku mwaka.

    Ibihano birimo n'igifungo cy'imyaka ibiri

    Kuri ubu gukoresha amazi utabifitiye uburenganzira ni icyaha gihanwa n'amategeko ahana y'u Rwanda.

    Itegeko N°49/2018 ryo ku wa 13/08/2018 mu ngingo yaryo ya 21 n'iya 22 rigena imikoreshereze n'imicungire y'umutungo kamere w'amazi mu Rwanda riteganya ko ikoreshwa ry'uwo mutungo mu mirimo itandukanye risabirwa uruhushya.

    Umuntu ufashwe akoresha amazi mu mirimo yavuzwe haruguru ariko atabifitiye uruhushya ahanwa bijyanye n'icyaha cyakozwe hifashishijwe ibihano byo mu rwego rw'ubutegetsi n'ibitangwa n'inkiko.

    Ibyo mu rwego rw'ubutegetsi bitangwa na RWB ni ibiteganyirijwe ku bantu barimo nk'abatanga amakuru atari yo aho usaba uruhushya ashobora gusaba urwo kuhira akarukoresha mu gukwirakwiza amazi.

    Uwo ahanishwa amande agera ku bihumbi 250 Frw.

    Ikindi ni igihe ukoresha amazi abangamiye umukozi wa RWB uri mu kazi k'ubugenzuzi areba niba amazi akoreshwa mu buryo bukwiriye bwasabiwe uruhushya, itegeko rigena ko ubikoze ashobora guhanishwa ibihumbi 500 Frw.

    Ushobora gukurikiranwa n'inkiko ni ukoresha amazi nta ruhushya afite, iyo ahamwe n'icyo cyaha ahanishwa ibihumbi 500 Frw cyangwa se igifungo kiri hagati y'amezi abiri n'atatu.

    Iyo umuntu asanzwe akoresha ayo mazi ariko bikabonwa ko ayahumanya, inzego za RWB zimushyikiriza inkiko yahamwa n'icyo cyaha agahabwa igifungo kuva ku mezi abiri kugeza ku myaka ibiri n'ihazabu kuva kuri miliyoni 2 Frw kugeza kuri miliyoni 5 Frw.

    Nubwo bimeze gutyo ariko abantu ntibarabyumva neza kuko ngo bumva ko ari uburenganzira bwabo, abandi bakaba batabizi, Munyandinda akavuga ko bakomeje ubukangurambaga mu kubibumvisha.

    Munyandinda yavuze ko kuri ubu bari gukorana n'inzego zitandukanye iriya mirimo isabirwa uruhushya ibarizwamo aho buri wese ugiye gutangira iyo mirimo mu byangombwa asabwa hazajya hashyirwamo n'uruhushya rumwemerera gukoresha amazi mu kugabanya iyo mibare y'abatarufite.

    Yibutsa ko abari muri iyo mirimo badafite uruhushya bafite ibyago by'uko mu gihe haje umuntu ushaka gukorera aho bakorera kandi akabisabira uruhushya iki kigo kitazazuyaza kuhamuha ” kuko wowe tutakuzi, ukoresha amazi rwihishwa “.

    Ikigega cyita ku Bidukikije, The World Wide Fund for Nature kigaragaza ko nubwo Isi igizwe n'amazi angana na 70% , ashobora gukoreshwa mu mirimo itandukanye agera kuri 3% ndetse bibiri bya gatatu byayo ni urubura.

    Ibi bituma miliyari 1.1 by'abaturage mu Isi babura amazi ndetse abandi miliyari 2.7 bashobora kubura amazi byibuze ukwezi kumwe mu mwaka.

    Iki kigo kigaragaza ko inzuzi, ibiyaga ndetse n'andi mazi abumbatiwe n'ibitare agabanyuka umunsi ku wundi cyangwa akanduzwa ku buryo atakoreshwa imirimo, bigatizwa umurindi n'abo mu buhinzi n'indi mirimo bakoresha amazi menshi kandi mu buryo bishakiye.

    Kigaragaza ko hatagize igikorwa ngo uwo mutungo kamere ubungwabungwe uko bikwiriye binyuze mu ngamba zitandukanye, mu 2025 bibiri bya gatatu by'abatuye Isi bashobora kuzahura n'ikibazo cy'amazi.

    Ingomero z’amashanyarazi na zo ziri mu zigomba gusabirwa uruhushya

    Abakora ibikorwa byo kuhira nabo basabwa kubisabira uruhushya

    Abayungurura amabuye y’agaciro bo bafite umwihariko kuko nyuma yo gusaba uruhushya hagenzurwa n’aho bashyira amazi yamaze kurongwa

    Abakora ubworozi bw’amafi yaba umuntu ku giti cye cyangwa ikigo bose bagomba kubisabira uburenganzira

    Abakoresha amazi y’ibishanga badafite uburenganzira bagiye kujya bahanwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihano-ku-bakoresha-amazi-yo-mu-bishanga-no-mu-biyaga-nta-burenganzira

  • Abadepite batoye itegeko rihana ibyaha by'iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba – #rwanda #RwOT

    Abadepite n'abari bahagarariye Guverinoma muri rusange bagaragaje ko iri tegeko rizaca intege abakora ibi byaha. Rije risimbura iryo mu mwaka wa 2019.

    Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umutekano, Bugingo Emmanuel, avuga ko gushyiraho itegeko rishya bizakuraho ibyuho byagaragaraga mu ryari risanzweho.

    Yagize ati 'Ibihano ku iyezandonke harimo igifungo cy'imyaka 10 itarengeje imyaka 15 ariko na ya ndonke yejejwe agatanga ihazabu yikubye inshuro zishobora kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yejejwe.'

    'Gutera inkunga iterabwoba byo imyaka iragenda ikagera muri 25, ni kimwe no gutera inkunga ikwirakwizwa ry'intwaro kirimbuzi kandi ikindi cyashyizwe muri iri tegeko ni uko kiriya cyaha kidasaza.'

    Iri tegeko rigizwe n'ingingo 73 zose zikaba zatowe n'Abadepite ku bwiganze busesuye.

    Umuyobozi Mukuru w'Urwego Rushinzwe Ubutasi ku Mari (FIC), Gashumba Jeanne Pauline, avuga ko nubwo ibi byaha bihari mu Rwanda n'ubwo bitaragera ku rwego rwo hejuru.

    Ashimangira ko iri tegeko rizarushaho gufasha inzego zitandukanye zifatanya gukumira bene ibi byaha.

    Ati 'Aha bishatse kuvuga ko iterabwoba akenshi ntabwo ryabaho hatabayeho abaritera inkunga, ibyo rero ni ibyaha bigendana, niba mu gihugu cyacu dufite ibyaha by'iterabwoba byagiye biboneka, bivuze ngo haba harabayeho uburyo bwo kubitera inkunga kugira ngo bibashe kubaho.'

    'Iri tegeko rero rirateganya uburyo bwo gukumira n'uburyo bwo guhana kandi byose biba bigamije kugira ngo igihugu cyacu kibashe kubaho kirinzwe kitarimo ibyo byaha.'

    Ibyaha by'iyezandonke, gutera inkunga ibikorwa by'iterabwoba no gukwirakwiza intwaro za kirimbuzi bikorwa akenshi amafaranga ava muri bene ibi bikorwa akoreshwa mu buzima busanzwe nko mu ma banki.

    Akoreshwa kandi mu kugura imitungo inyuranye n'ibindi bikorwa by'ubukungu nyamara ari amafaranga yabonetse ari uko hakozwe ibyaha, ari yo mpamvu ibihugu binyuranye bifatanya mu kubirwanya.

    Abagize Inteko Rusange batoye itegeko rihana ibyaha by’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abadepite-batoye-itegeko-rihana-ibyaha-by-iyezandonke-no-gutera-inkunga

  • RDC yikubise agashyi ku kibazo cy'impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda? – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'inama yahuje izi mpande eshatu yabereye i Genève mu Busuwisi ku biro ry'ishami ry'umuryango w'abibumbye rishinzwe impunzi, ikaba yigaga ku kibazo cy'impunzi z'abanye Congo bari mu Rwanda ndetse n'iz'abanyarwanda bari muri Congo.

    Yatumijwe n'Umuyobozi Mukuru w'Ishami ry'Umuryango Mpuzamahanga ryita ku Mpunzi (HCR), Filippo Grandi, yitabirwa n'Itsinda rya RDC ryari riyobowe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Christophe Lutundula naho iry'u Rwanda riyobowe na Minisitiri ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi, Kayisire Marie Solange n'abandi.

    Yari igamije kuganira kuri gahunda yo gucyura impunzi z'abanye-Congo bari mu Rwanda n'abanyarwanda bari muri Congo ku bushake, gufasha abashaka kuguma muri ibyo bihugu kwisanga mu bandi ndetse n'amasezerano y'inyabutatu yo mu 2010.

    Imyanzuro y'iyi nama, irimo ko ibihugu byombi byiyemeje 'gukurikirana iyubahirizwa ry'amasezerano y'inyabutatu ya Tariki 17 Gashyantare 2010, Guverinoma y'u Rwanda yasinyanye n'iya RDC ndete na UNHCR ku bijyanye no gucyura impunzi z'Abanye-Congo ziri mu Rwanda ndetse n'iz'abanyarwanda bari muri RDC kandi ibiyateganyijwe bikubahirizwa'.

    Byiyemeje kugirana ibiganiro byubaka bigamije gushyiraho uburyo buboneye bufasha abashaka gutahuka mu gihugu no kuzirikana uburenganzira bwo gutahuka ku bushake kw'impunzi n'amahame yo kubacungira umutekano.

    Ibihugu kandi byiyemeje gukemura inzitizi zishoboka zijyanye n'umutekano w'abatahuka, kubafasha kwisanga mu muryango ndetse no gutanga amakuru ku mibereho yabo. Hari ugukomeza guha ubuhungiro ababukeneye no kubitaho nk'uko amahame mpuzamahanga abiteganya.

    U Rwanda, RDC na UNHCR bemeje bazahurira i Nairobi mu kwezi kumwe uhereye igihe iri tangazo risohokeye mu nama yo ku rwego rwa tekiniki yiga ku gushyiraho uburyo bwo gusubukura ibyiyemejwe masezerano ya 2010 na gahunda y'inama zo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy'impunzi mu bihugu byombi.

    Iyi nama kandi iziga ku gusubukura uburyo bwo gufasha impunzi z'abanye-Congo n'iz'abanyarwanda zishaka gutahuka bigendanye n'ibiteganywa n'amasezerano yo mu 2010.

    Kuva mu 1996, u Rwanda rwakiriye ibihumbi by'impunzi z'abanye-Congo, kugeza ubu ababarirwa mu 4000 batahutse mu 2003, nta kundi gutahuka ku bushake kwabayeho bikozwe na Leta cyangwa UNHCR.

    Amasezerano y'inyabutatu yasinywe, amaze imyaka atarashyirwa mu bikorwa.

    Amasezerano kandi ya Luanda yo kuwa 11 Mutarama 2023, yasabye RDC gufasha impunzi z'abanye-Congo gutahuka, icyakora, Abaminisitiri babiri b'iki gihugu uw'uburezi Muhindo Nzangi Butondo n'uw'itumanaho Patrick Muyaya bihakanye abaturage babo bakomeje kuba mu buzima bubi bw'ubuhunzi.

    Ibi byerekana ko guverinoma ya RDC 'itumva ko itegetswe guha ituze n'agaciro abaturage bayo bakomeje kubaho nabi mu nkambi nyinshi mu karere'.

    U Rwanda ntiruteganya kwirukana cyangwa guhagarika kwakira impunzi z'abanye-Congo ariko ntiruhwema gusaba umuryango mpuzamahanga gufata inshingano zo gushaka igisubizo kirambye ku mpunzi z'abanye-Congo zibagiranye.

    U Rwanda ni igihugu gifite isura nziza yo kwakira neza no guha ituze abagihungiyemo bari mu kaga. Rumaze guha ubuhungiro impunzi zirenga ibihumbi 130 ziturutse mu bihugu byinshi, harimo abarenga ibihumbi 80 bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Hari n'abandi batanditse.

    Hari impunzi z'abanye-Congo ziba mu mijyi n'iziba mu nkambi zitandukanye. Inkambi ya Kiziba irimo abagera ku 15.762, iya Nyabiheke irimo 12.923, iya Kigeme icumbikiye 14.622, iya Mugombwa ni 11.546, iya Mahama ibamo 19.191, muri Kigali haba 946 naho Nyamata haba batatu.

    Imibare yerekana ko mu mpunzi z'abanye-Congo ziri mu Rwanda, abatarengeje imyaka 17 bangana na 50%, abafite hagati ya 18-59 ni 45% naho abayirengeje ni 5%.

    86.6% by'izi mpunzi zahunze zituruka muri Kivu y'Amajyaruguru, 8.4% baturutse muri Kivu y'Amajyepfo, 1.6% baturutse muri Haut Katanga naho 1.4% baturutse mu bindi bice.

    Nyuma y'imyaka myinshi yo kwirengagiza nkana no guhakana ko hari impunzi z'abanye-Congo ziri mu Rwanda, muri Werurwe 2023, Guverinoma ya RDC yatangaje ko inteko ishinga amategeko izemeza vuba umwanzuro ugenga uburyo bwo gucyura impunzi z'abanye-Congo ziri mu Rwanda.

    Abashaka ubuhungiro barakirwa

    Ibibazo by'umutekano muke biri mu Burasirazuba bwa RDC, byatumye mu Ugushyingo 2022 abashaka ubuhungiro mu Rwanda biyongera. Kugeza tariki 7 Gicurasi 2023, u Rwanda rwari rumaze kwakira abagera ku 6.838 bashaka ubuhungiro, barimo 1.760 boherejwe mu nkambi ya Mahama abandi 5.078 bashyirwa mu kigo cy'agateganyo cya Nkamira mu karere ka Rubavu.

    Kubona aho gutura ku mpunzi ni cyo gisubizo kirambye gishoboka. Kuva mu 2005 kugeza uyu munsi, hari impunzi z'abanye-Congo 24.976 zagiye gutura mu bindi bihugu birimo; Leta zunze Ubumwe za Amerika, Norvège, u Bufaransa, Canada, Denmark, u Buholandi, Finland na Australia kandi birakomeje.

    Bitewe nuko amategeko y'u Rwanda ajyanye n'impunzi atanga uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu, hari bake bemeye kubuhabwa kuko bashakanye n'abanyarwanda.

    Ku rundi ruhande, mu myaka irenga 25 ishize u Rwanda rwashyize imbaraga mu gucyura impunzi, aho kuva mu 1994 kugeza ubu abagera hafi kuri miliyoni 3.5 batahutse cyane cyane abaturutse muri RDC kandi bafashijwe kwisanga mu muryango.

    Kuva mu 2009, UNHCR yafatanyije n'u Rwanda mu gucyura impunzi, aho hatashye 97.398 hagati ya 2009 na 2022. Muri bo, 92% baturutse muri RDC. U Rwanda kandi rwakuyeho sitati y'ubuhunzi kuwa 31 Ukuboza 2017, kuva icyo gihe hatahutse 7.477.

    Muri gahunda zo kubasubiza mu muryango, abahungutse bahabwa ubufasha burimo ubwishingizi bw'ubuzima bw'umwaka, amafaranga angana n'amadolari 250 ku muntu mukuru n'amadolari 150 ku mwana, ibiribwa by'amezi atatu n'ibindi.

    Iyo basubiye aho bari batuye, bafashwa kwigishwa gahunda za leta nk'iz'imibereho myiza, kwiyandikisha mu irangamimerere, uburezi n'izindi.

    Imibare ya UNHCR yerekana ko RDC icumbikiye impunzi z'abanyarwanda 210.067 kandi iki gihugu ntabwo kiremeza amasezerano akuraho ubuhunzi ku banyarwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yikubise-agashyi-ku-kibazo-cy-impunzi-z-abanye-congo-ziri-mu-rwanda

  • “Nge nar’indaya uyu ar’imbobo” Pastor na Mama Pastor batangaje abantu ubwo bavuga uburyo bahuye (Amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y'umu pastor ndetse na Mama Pastor biyemerera ko umwe yari indaya undi ari imbobo.

    Aba bombi bahuriye muri uwo mwuga w'amabi ndetse baza kunga ubumwe barabana ubundi bava muri uwo mwuga w'ibyaha bayoboka inzira nziza yo gusakaza ubutumwa bwiza.

    Gusa abantu bamwe na bamwe bavuga ko nubwo bavuye muri uwo mwuga bagifite imico yaho kubera imvugo bakoresha.

     

     

    Source : https://yegob.rw/nge-nari-ndaya-uyu-ari-mayibobo-pastor-na-mama-pastor-batangaje-abantu-ubwo-bavuga-uburyo-bahuye-amashusho/

  • Aracyamukunda disi! Oprah wakanyujijeho na nyakwigendera Katauti yabwiye umwana we umuntu yakwifuza ko Imana yazura akagaruka mu buzima – YEGOB #rwanda #RwOT

    Irene Uwoya wamamaye nka Oprah muri Sinema muri Tanzania, yagaragaje ko Imana imuhitishijemo umuntu umwe yazura, yavuga Ndikumana Hamad Katauti wari umugabo we ndetse banabyaranye.

    Ibi Irene yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umwana wabo witwa Ndikumana Krish, cyiswe 'The Sentence'.

    Muri iki kiganiro Ndikumana Krish yabajije nyina ibibazo bitandukanye by'umwihariko ibijyanye n'umubano yari afitanye na se witabye Imana mu 2017.

    Ndikumana Krish yabajije nyina umuntu umwe ashobora kuzura mu bapfuye mu gihe yaba ahawe ubwo bushobozi n'Imana.

    Mu gusubizwa, Irene Uwoya ati 'Nahitamo papa wawe kandi twakongera kuba umuryango. N'ubu ndacyafite uburibwe kandi ndamukumbura.'

    Source : https://yegob.rw/aracyamukunda-disi-oprah-wakanyujijeho-na-nyakwigendera-katauti-yabwiye-umwana-we-umuntu-yakwifuza-ko-imana-yazura-akagaruka-mu-buzima/

  • Aba afite n’akiryo sha! Umunyamakuru Reagan uzwiho kuvuga cyane yerekanye ikindi kintu ashoboye kuko aba akora n’udukoryo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Aba afite n'akiryo sha! Umunyamakuru Reagan uzwiho kuvuga cyane yerekanye umukino ashoboye kuko aba akora n'udukoryo.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Reagan Rugaju yagaragaye ari gukina umukino wa Biyari.

    Muri ayo mashusho aba yerekana Urwego ruri hejuru mu gukina uwo mukino.

    VIDEWO

    https://www.instagram.com/p/CsRLg5vIovt/?igshid=NTc4MTIwNjQ2YQ==

    Source : https://yegob.rw/aba-afite-nakiryo-sha-umunyamakuru-reagan-uzwiho-kuvuga-cyane-yerekanye-ikindi-kintu-ashoboye-kuko-aba-akora-nudukoryo/