Blog

  • ‘Uwububa abonwa n’uwuhagaze koko’ ibyo igisambo cyakoze kiziko batakibona cyaje gutamazwa na Camera (Videwo) – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Uwububa abonwa n'uwuhagaze koko' ibyo igisambo cyakoze kiziko batakibona cyaje gutamazwa na Camera (Videwo)

    Muri aya mashusho agaragaza umusore uba ufite umufuka bikekwa ko ari wo agenda yibiramo.

    Yageze ku modoka arangije arakebaguzwa ahita ashikuzaho Icyo bita 'rotorovizeri' ikora akazi ko kureba ibiri inyuma.

    Uwo musore amaze kugishikuzaho kuko bari bamubonye bahise bamufata ndetse aryozwa ubujura bwe.

    Reba video hasi.. 👇🏽

    Iciza co gutunga camera de surveillance !
    Bamufashe pic.twitter.com/jqpYxq9kUG

    — Umuhinga yigenga (@yigenga) May 15, 2023

    Source : https://yegob.rw/uwububa-abonwa-nuwuhagaze-koko-ibyo-igisambo-cyakoze-kiziko-batakibona-cyaje-gutamazwa-na-camera-videwo/

  • Kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy’indege wasara, byaruta nkabireka – Umukunzi wa Cristiano, Georgina Rodriguez #rwanda #RwOT

    Umugore wa Cristiano Ronaldo, Georgina Rodriguez yavuze ko ari amahirwe kuba bifitiye indege yabo yihariye “private jet” n’aho ubundi atari kwihanganira kugendana na Cristiano mu ndege rusange.

    Ibi uyu mugore yabigarutseho mu kiganiro kigaruka ku buzima bwe yise “I’m Georgina” kinyura kuri Netflix.

    Yavuze ko iyo biba ngomba ko ingendo bakora bakoresha indege rusange, atari kwihanganira kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy’indege, byaruta agahagarika kugenda, impamvu nta yindi ni akavuyo byajya biteza kubera ubwamamare bw’uyu mukinnyi.

    Ati “Indege yihariye ituma urugendo rworoha. Iyo ngomba kuba ndi mu kibuga cy’indege amasaha 2 na Cristiano nanasara, byatuma nkabireka. “

    Rodriguez kandi yahishuye ibintu agenderaho iyo bagiye kujya mu biruhuko, basaba hoteli izabakira kuba ifite ibyumba byinshi, pisine y’umwihariko, kuba babona mu buryo bworoshye ubwato buto bwo gutemberamo n’ibindi.

    Rodriguez avuga ko kumarana amasaha 2 na Cristiano mu kibuga cy’indege atari kubishobora

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kumarana-amasaha-2-na-cristiano-mu-kibuga-cy-indege-wasara-byaruta-nkabireka-umukunzi-wa-cristiano-georgina-rodriguez

  • 'Ndi uwo ndi we kubera wowe'! Ishimwe rya bamwe mu byamamare ku babyeyi babo (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu munsi wizihizwa ku wa karindwi w'icyumweru cya kabiri cy'ukwezi kwa Gicurasi aho hizihizwa uruhare rw'umubyeyi w'umugore mu kubaka Isi.

    Uyu munsi unyuranye n'uw'umwari n'umutegarugori wizihizwa buri wa 8 Werurwe hazirikanwa ab'igitsinagore muri rusange.

    Benshi mu byamamare bifashishije amafoto ya kera bari kumwe n'ababyeyi babo cyangwa abo bashakanye afite byinshi abumbatiye hagati yabo.

    Muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe bumwe mu butumwa ab'ibyamamare bageneye ababyeyi cyangwa abo bashakanye kuri uyu munsi.

    Meddy yazirikanye umubyeyi we Cyabukombe Alphonsine amushimira uburere bwiza yamuhaye ndetse n'umugore we Mimi Mehfira.

    Yanditse agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi k'uri mu ijuru, warakoze kungira umugabo ndi we uyu munsi.'

    Uyu muhanzi ubutumwa yatuye umugore we yanditse agira ati 'Umubyeyi, Umwamikazi, Umugore, Ndagukunda birenze uko ubizi.'

    Meddy yashimye umugore we n’umubyeyi we wamuhaye uburere bwiza mbere yo gutabaruka

    Tuma Basa mu butumwa yageneye umufasha we yanditse agira ati 'Kuri mama muto mwiza w'ibihe byose. Umunsi mwiza w'ababyeyi Abaynesh Jembere kandi iyi ntabwo ari inyandiko ya Instagram gusa, ni inyandiko igushimira ku byo wanzaniye byose mu buzima bwanjye na Ermi (umuhungu babyaranye).'

    Alpha Rwirangira we yagize ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi ku babyeyi b'abagore bose ariko cyane cyane ku mubyeyi w'umwana wacu Liliane Umuziranenge, ntidushobora kugushimira bihagije kubyo ukora byose mu buzima bw'umwana wacu! Turagukunda kandi turakwishimira.'

    Aline Gahongayire yagize ati 'Umulisa wabyaye Gahongayire, ndakumva, ndagukunda, Umushumba utaragirira ibihembo, nshima Imana yemeye ko mbyarwa nawe mwiza wa beza, nkunda uburyo uri umubyeyi wa bose ineza yawe ni wo murage, uzarame mama.'

    Clarisse Karasira yazirikanye umubyeyi we ndetse yishimira kuba uyu munsi umusanze yaramaze kwibaruka imfura yise Kwanda Krasney.

    Yanditse agira ati 'Uyu ni wo munsi wa mbere w'umugore usanze ncigatiye urukundo rwanjye n'umugisha wo mu ijuru SONshine Kwanda Krasney.'

    'Umunsi mwiza w'ababyeyi ku babyeyi bose, Imana ibahe imigisha hamwe n'abana mwibarutse, inzozi zanyu zizabe impamo kandi mukomeze gukomera n'imiryango yanyu.

    'Kuba umubyeyi bisaba byinshi kandi icyarimwe n'uburambe bwuzuye. Mukomeze mugubwe neza kandi mwishimire imigisha mwahawe!'

    Umukobwa wa Apôtre Joshua Masasu, Deborah U. Masasu Musafiri, yashimiye umubyeyi wamwibarutse avuga ko ari umunyamugisha kuba yarabyawe nawe.

    Yanditse agira ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi kuri mama wambyaye akampa ubuzima. Warakoze kuhaba ku buryo buhoraho. Ni gute nagize aya mahirwe agana gutya menshi?! Mfite amahirwe yo kuba umukobwa wawe! Warakoze ku bw'amasomo yose wampaye wabayeho kugira ngo nkurikire urugero rwawe!.'

    Kenny Sol yagize ati 'Umunsi mwiza w'ababyeyi kuri mama, Ndi uwo ndi we uyu munsi ku bwawe, kandi nzahora ngutera ishema kugeza ubuzima bwanjye bwose Ndagukumbuye mama.'

    Jules Sentore 'Ndagukunda ndagukumbura, nkurota nk'uwo duhorana, ntabwo wagiye uri hafi yacu, ndakumva neza cyane mama, maze udusabire Jambo kusa ikivi cyawe.'

    Umunsi Mpuzamahanga w'Umubyeyi ufite inkomoko mu kinyejana cya 20, aho watangijwe n'Umunyamerikakazi Anna Jarvis mu rwego rwo guha icyubahiro nyina witabye Imana mu 1905.

    Kuva icyo gihe uyu munsi watangiye kumenyekana ndetse ukitabirwa n'abantu benshi. Byageze mu 1914 uwari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Woodrow Wilson, yemeza uyu munsi nk'uw'ikiruhuko.

    Young Grace yashimiye umubyeyi we ku byo yamukoreye byose

    Umukinnyi wa filime Janvier Katabarwa na we yazirikanye umubyeyi we kuri uyu munsi w’ababyeyi

    Ubutumwa Frank Rukundo yageneye umubyeyi we

    Tuma Basa yashimiye umufasha we Abaynesh Jembere wamwibarukiye imfura

    Patient Bizimana yashimiye umugore umuba hafi ndetse na nyina avuga ko ahora aterwa ishema no kwitwa umwana we

    Kenny Sol yahize kuzahora akora ibitera ishema umubyeyi we

    Jules Sentore yasabye umubyeyi we kubasabira ku Mana ikabaha imbaraga zibafasha kusa ikivi cye

    Deborah U. Masasu Musafiri yashimiye umubyeyi wamwibarutse avuga ko ari umunyamugisha kuba yaramubyaye

    Clarisse Karasira yazirikanye umubyeyi we ndetse yishimira kuba uyu munsi umusanze yaramaze kwibaruka imfura yise Kwanda Krasney

    Bushali avuga ko ahora sabira umubyeyi we ibyiza gusa

    Bugingo Bonny wamamaye mu gusobanura filime nka Junior Giti yashimiye umugore we Muhoza Angel amwita umubyeyi w’ibyamamare

    Bahati Grace yasangije abamukurikira ubutumwa yahawe n’umugabo we

    Ange Rita Kagaju yasabye Imana kumuha byibuze kimwe cya kabiri cy’ubuntu n’impuhwe umubyeyi we agaragariza buri wese

    Ange Tricia yashimiye impano yahawe na Miss Mutesi Jolly

    Aline Gahongayire yazirikanye umubyeyi we amushimira uburyo ari uwa bose

    Alyn Sano avuga ko intsinzi yose ageraho hari Umwamikazi uba ubiri inyuma

    Alpha Rwirangira yashimiye Liliane Umuziranenge ukomeza kubaba hafi we n’imfura babyaranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ndi-uwo-ndi-we-kubera-wowe-ishimwe-rya-bamwe-mu-byamamare-ku-babyeyi-babo

  • Abacungamari mu mabanki bunamiye Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro, batangira mituweli imiryango 61 – #rwanda #RwOT

    Ihuriro ry'abacunga imari muri banki zinyuranye mu Rwanda babanje gusobanukirwa amateka akomeye yaranze Jenoside i Nyanza ya Kicukiro, berekwa ibice bitandukanye bigize Urwibutso ruruhukiyemo Abatutsi barenga ibihumbi 105 na magana atandatu.

    Bavuze ko bahigiye byinshi kuko harimo abari bakiri bato mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yabaga, biyemeza guharanira ko itazongera, no guhangana n'abahakana n'abayipfobya.

    Banasuye imiryango 61 y'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igizwe n'abantu 240 barimo abapfakazi bafite ubushobozi buke, babatangira ubwisungane mu kwivuza mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka.

    Kamanzi Fernand uhagarariye abacunga imari 55 muri banki zitandukanye mu Rwanda yavuze ko biyemeje kujya bakora igikorwa cyo kuremera Abanyarwanda bafite ubushobozi buke mu rugendo rwo kubafasha kwiyubaka.

    Ati 'Iyo ufite ubuzima uba ushobora gukora ukiyubaka, ni yo mpamvu twahereye kuri mituweli kugira ngo dusigasire ubuzima bw'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Icyo tubazaniye ni ubutumwa bw'urukundo no kubabwira ko twabatekerejeho dufatanyije na SURF na GAERG, turavuga tuti muri bike dufite tuzajya twifatanya tugire icyo turemera Abanyarwanda. '

    Yabijeje ko iyi ari intangiriro mu gufasha aba babyeyi ndetse ko bazakomeza gufasha mu bikorwa bitandukanye birimo no kubaka urwibutso ruzimurirwamo imibiri 7564 iruhukiye ahahoze Umurenge wa Gahanga n'indi 2522 iruhukiye mu Rwibutso rwa Kalembure, bose bakazashyingurwa mu rwibutso ruri ku kiliziya ruruhukiyemo imibiri 6711.

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gahanga, Ndagijimana Anastase, yashimiye abacunga imari mu mabanki baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bahawe ubuzima bw'umwaka wose.

    Ati 'Kuba turi aha turi kumwe n'aba baje kudutera ingabo mu bitungu ni ibyishimo. Dushimishijwe n'iki gikorwa dukorewe, kuba tubabonye ntimuzatujya kure. Aba bagenerwabikorwa bakeneye ibintu byinshi. Gusa kuba babonye mituweli nta gukererwa ni ibintu byiza cyane. Guhabwa ubuzima bw'umwaka wose ukabuhabwa ku gihe ni ikintu gishimishije.'

    Ushinzwe Isuku n'Isukura n'Ubuzima mu Murenge wa Gahanga, Izere Gad, yavuze ko aba baturage bahawe mituweli batazarembera mu rugo, cyane ko harimo abakuze, bikazabafasha mu kwita ku buzima bwabo.

    Bayizere Clothilde wahawe mituweli yavuze ko afite umuryango w'abantu umunani ndetse ngo afite umwana urwaye ugomba kuvurizwa mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, akavuga ko ashimishijwe n'uko azakomeza kumuvuza nta ngorane.

    Ati 'Aba bantu bakoze igikorwa gikomeye cyane, ubu nibazaga aho nzakura amafaranga kuko mfite umwana ndi kuvuza mu Bitaro by'i Kanombe. Ufite ubuzima ntacyo atageraho kuko ubuzima ni bwo bwa mbere.'

    Abacunga imari muri banki zitandukanye zo mu Rwanda mu mwaka ushize bari batangiye ubwisungane mu kwivuza imiryango 47 igizwe n'abantu 150, mu Karere ka Kamonyi.

    Basangijwe ubutumwa buri mu Busitani bwo Kwibuka i Nyanza ya Kicukiro

    Basobanuriwe ibice byose bigize Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Bunamiye Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

    Kamanzi Fernand uhagarariye abacunga imari 55 muri banki zitandukanye mu Rwanda yavuze ko biyemeje kujya bakora igikorwa cyo kuremera Abanyarwanda bafite ubushobozi buke mu kubafasha kwiyubaka

    Imiryango 61 yishyuriweho ubwisungane mu kwivuza

    Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Gahanga, Ndagijimana Anastase, yashimiye abacunga imari mu mabanki baremeye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abacunga imari mu mabanki mu Rwanda bunamiye Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro

    Bashyikirijwe inyemezabwishyu za mituweli bishyuriwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacungamari-mu-mabanki-bunamiye-abatutsi-biciwe-i-nyanza-ya-kicukiro-batangira

  • Perezida Kagame yashimye abakomeje gufata mu mugongo u Rwanda nyuma y'ibiza byahitanye 135 – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Gicurasi 2023, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter.

    Ibi biza byo ku wa 2 -3 Gicurasi 2023, byahitanye abantu 135 mu gihe abakomeretse bo ari 110. Muri abo, abamaze gukira ni 97 mu gihe abari mu bitaro ari 13.

    Kugeza ubu habarurwa abaturage 20.326 bakuwe mu byabo n'ibi biza aho kugeza ubu bacumbikiwe muri site z'agateganyo 83.

    Perezida Kagame yashimye abakomeje kwihanganisha u Rwanda muri ibi bihe bikomeye. Ati 'Turabashimira ko mwabaye hafi mukanafasha Abanyarwanda. Mu gihe dukora ibishoboka byose ngo dusane ibyangiritse tunafasha abarokotse, ubutumwa bwanyu butwibutsa ko tuzatsinda izi nzitizi.'

    Guverinoma y'u Rwanda itangaza ko nyuma y'ibyo biza ikomeje kwakira ubufasha butandukanye bwaba ubw'abantu ku giti cyabo ndetse n'ibigo byigenga.

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Habinshuti Philippe, yabwiye IGIHE ko 'Hari abantu benshi bari kudufasha baduha ibikoresho bitandukanye, ari abatanga inkunga y'amafaranga, ibikoresho by'ibanze dukeneye gukoresha uwo mwanya ariko ntabwo turi kureba iby'iminsi mike gusa, tugiye kureba n'iby'igihe kirambye.'

    MINEMA itangaza ko mu buryo butandukanye bwashyizweho bwo gukusanya inkunga haba kuri nimero ya konti cyangwa kuri telefone, yashyizweho hamaze gukusanywa miliyoni 110 Frw.

    Perezida Kagame ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023, yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo.

    Umukuru w'Igihugu yasuye abaturage bibasiwe n'ibiza bashyizwe kuri site zirimo iya Nyemeramihigo, Nyamyumba, Kanyefurwe n'iri kuri Vision Jeunesse Nouvelle.

    Abaturage baganirije Perezida Kagame ku buzima babayemo, bamugaragariza ibibazo bafite, na we abizeza ko Leta izakomeza kubaba hafi no kubaha ubufasha bwo gukomeza kubagoboka uko ubushobozi buzaboneka.

    Izindi nkuru wasoma:

    — Mu mafoto 100: Ibihe by'ingenzi byaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame i Rubavu ahibasiwe n'ibiza

    — Uko muhangayitse natwe biraduhangayikishije – Perezida Kagame yahumurije abibasiwe n'ibiza (Amafoto na Video)

    — Imbamutima z'abaturage bibasiwe n'ibiza basuwe na Perezida Kagame (Amafoto na Video)

    Perezida Kagame yasuye Akarere ka Rubavu by'umwihariko uduce twibasiwe n'ibiza turimo Mahoko, Pfunda na Nyundo

    Perezida Paul Kagame yashimye abakomeje gufata mu mugongo u Rwanda nyuma y'ibiza byahitanye abantu 135

    Amafoto: Igirubuntu Darcy

    Video: Mucyo Jean Regis


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-abakomeje-gufata-mu-mugongo-u-rwanda-nyuma-y-ibiza

  • Abakozi b'Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 12 Gicurasi 2023, aho aba bakozi batanze inkunga yo kubungabunga urwo rwibutso ndetse biyemeza kudaha urwaho uwo ari we wese wahirahira gusubiza u Rwanda aho rwavuye.

    Byabanjirijwe no gusobanurirwa amateka yihariye ya Jenoside yakorewe i Murambi aho Abatutsi bakusanyirijwe babanje gufungirwa amazi nyuma bakaza kubarasa, abarenga ibihumbi 50 bakicwa hakarokoka 30 barengaho gato.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa KFH, Ngirabacu Frederic, yavuze ko nubwo kwibuka bihoraho bahisemo uyu munsi kugira ngo bongere bafate umwanya wo guha icyubahiro Abazize Jenoside no gukomeza kwereka amateka abavutse nyuma yayo.

    Yagaragaje ko ibyo basobanuriwe byerekana ko buri kimwe cyose cyateguwe n'abantu cyaba ikibi cyangwa icyiza gishoboka, atanga urugero rw'uko higishijwe urwango bakerekwa ko Abatutsi nta kamaro bafite bakicwa bigashoboka n'uko Jenoside yahagaritswe abantu bakigishwa kunga ubumwe na byo bigashoboka.

    Ati 'Uko uyu munsi igihugu kigeze aho umuntu agenda ntacyo yikanga, ntibyaje nk'igitangaza ahubwo hari abagize uruhare rwo kuba ubu turi mu gihugu gitekanye. Ibi biduha isomo ko tugomba guharanira ko ibyabaye bitazasubira haba mu Rwanda n'ahandi ku Isi.'

    Yerekanye ko Jenoside yabaye mu maso ya benshi ndetse abari bafite ubushobozi bwo kuyihagarika bakigendera, ibitanga ubutumwa ko Abanyarwanda bagomba kwimenya bakagira uruhare mu kubungabunga amahoro kuko 'nitutabikora nta wundi uzabikora cyane ko nta watugirira impuhwe kurusha uko twazigirira.'

    Ngirabacu yerekanye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhuza abantu, akavuga ko iyo abayobozi batabigiramo uruhare igikugu kiba kikiri mu ntambara zo kwihorera cyangwa se ubundi bwicanyi.

    Ati 'Iyo uza ugasanga abantu bawe barabishe kandi ufite imbunda hari ubwo washoboraga kwihorera ariko ntibyabayeho. Bamwe mu bari mu Nterahamwe na FDLR, n'abandi bagize uruhare muri Jenoside ubu baciriwe imanza. Bamwe bari mu buyobozi bw'igihugu.'

    'Bicarana hamwe [n'abo biciye] bose bagatumwa mu butumwa hamwe nta kibazo. Ibyo bigaragaza ko ikibi gishoboka n'icyiza gishoboka. Bigaragaza kandi ko kubaka igihugu tukagiteza imbere biri mu biganza byacu kuko ari natwe tuzagena uko ejo hazaza heza hacyo.'

    Uretse gusobanurirwa amateka, abakozi ba KFH beretswe ko kuri ubu hari gukorwa ubushakashatsi ku bufatanye na kaminuza yo mu Budage, bw'uko imibiri y'Abazize Jenoside yabungwabungwa mu buryo bugezweho ikazamara igihe kirekire hagamijwe gukomeza kwita ku bimenyetso bya Jenoside.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Murambi rwubatse ahari kubakwa ishuri ry'imyuga mu 1994.

    Ni ku musozi wa Murambi ndetse Ingabo z'Abafaransa zahageze mu cyiswe Opération Turquoise bubaka ikibuga cy'umukino w'intoki bakajya bakinira hejuru y'ibyobo bari baratabyemo Abatutsi bishwe, ibigaragaza agashinyaguro no kudaha agaciro abayizize.

    Ni rumwe mu ziri ku rwego rw'igihugu ndetse ruri mu nzibutso enye u Rwanda rumaze igihe rusaba ko zakwinjizwa mu Murage w'Isi zirimo urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero n'urwa Nyamata.

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-b-ibitaro-byitiriwe-umwami-faisal-bunamiye-abazize-jenoside-yakorewe

  • Abanyarwanda baba muri UAE bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibi Amb Hategeka yabigarutseho ku wa 13 Gicurasi 2023 ubwo Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu yibukaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyitabiriwe n'abarenga 300.

    Igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye baba abo mu Rwanda na UAE, Abanyarwanda baba muri icyo gihugu n'inshuti z'u Rwanda.

    Hibutswe abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, hazirikanwa n'ubudaheranwa bukomeje kuranga abayirokotse ibikorwa byajyanye no kwishimira intambwe igihugu kimaze gutera mu kwiyubaka no kurwanya ko Jenoside itazongera kubaho ukundi aho ari ho hose.

    Amb Hategeka yagaragaje ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari umugambi wacuzwe igihe kirekire aho Abatutsi bakomeje kwicwa mu myaka itandukanye abandi bakameneshwa mu gihugu aho nta burenganzira bwo kugaruka bari bafite.

    Yerekanye uburyo u Rwanda muri iyi myaka 29 rwagaragaje itandukaniro mu kunga ubumwe no kwiyubaka nyuma y'uko igihugu cyari cyarahindutse umuyonga bijyanye n'amateka ashaririye cyanyuzemo.

    Ati 'Twagombaga gukora amahitamo akomeye. Turashimira ubutwari no kutikunda cyane byaranze abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi aho bagize uruhare muri gahunda y'ubumwe n'ubwiyunge binyuze mu kubabarira.'

    Yakomeje avuga ko abantu batakwibagirwa gushimira abagabo n'abagore bari barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame batsinze Leta yarangwaga n'ingengabitekerezo ya Jenoside ibikorwa byafatanyijwe no guhagarika Jenoside.

    Yashimangiye ko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ari inshingano za buri wese, asaba abitabiriye kutarebera bene ibyo bikorwa kuko ari icyiciro cya nyuma kiba gisigaye ngo Jenoside ishyirwe mu bikorwa.

    Ati 'Uyu munsi turacyabona amatsinda y'abahakana n'abashyigikira ibyo bikorwa rimwe na rimwe bigira inzobere bagakomeza gukwirakwiza amakuru atari yo agamije guhindura no gusibanganya amateka. Imvugo z'urwango ziracyagaragara mu bice bitandukanye bya Afurika n'ahandi ku Isi.'

    Agaragaza ko ibyo ari ibikorwa bishobora gutuma ikiremwamuntu gihura n'akaga gakomeye, agahamya ko kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi bigomba kuba umwanya mwiza wo gukangura umuryango mpuzamahanga ugahangana n'ibyo bibazo.

    Asaba ibihugu guhaguruka bigafatanya n'u Rwanda mu guta muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje kwihishahisha mu bice bitandukanye.

    Kuri ubu u Rwanda rugaragaza ko abagera ku 1148 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyiriweho impapuro zisaba ko batabwa muri yombi.

    Amb Hategaka avuga ko hakiri umukoro wo kubageza mu nkiko, agasaba ibihugu byose kubigiramo uruhare.

    Yasabye ibyo kandi mu gihe hashyizweho itsinda rishinzwe gushakisha amakuru ku bihugu bihishemo no gushaka imikoranire n'ibyo bihugu yatuma bafatwa bakaburanishwa cyangwa bakoherezwa mu Rwanda bakaba ari ho bakurikiranirwa.

    Mu mpapuro zatanzwe, izigera ku 1094 ntacyo zigeze zikorwaho nubwo zamaze kohererezwa mu bihugu birenga 33 birimo ibituranye n'u Rwanda n'ibya kure, haba muri Afurika no hanze yayo.

    Umuyobozi Mukuru w'Ishami rishinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane Mpuzamahanga ya UAE, Fahad Al Taffaq, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n'u Rwanda n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje guhura n'ihungabana baterwa n'ibyababayeho mu 1994.

    Ati 'Twifatanyije kandi n'imiryango yabuze ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gihe twibuka ni iby'agaciro kandi guharanira ko ubugome ndengakamere bwabaye butazongera kuba ukundi.

    Kuva mu 2014, Umuryango w'Abibumbye wemeje ko ibihugu bitandukanye byashyiraho amategeko ahana abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, umurongo kuri ubu umaze gukurikizwa n'ibihugu nk'u Bufaransa, u Bwongereza, u Bwongereza, u Butaliyani n'ibindi nubwo hari ubwo ayo mategeko bitayakurikiza uko bikwiriye.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE ucyuye igihe, Emmanuel Hategeka, yasabye ibihugu gufatanya n’u Rwanda mu guta muri yombi abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Hafashwe umunota wo kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Ambasaderi Emmanuel Hategeka n’umufasha we ubwo bacanaga urumuri rw’icyizere

    Dr Fahad Al Taffaq ushinzwe Afurika muri UAE yagaragaje ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu kuzirikana ibihe bishaririye rwanyuzemo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-uae-bibutse-abazize-jenoside-yakorewe-abatutsi

  • Ubu ni ubugome bw’indengakamere aho muri Kamonyi hari umugabo ukurikiranyweho gutaburura umubiri w’umuntu wapfuye muri 2003 – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kamonyi, hari umugabo ukurikiranyweho gutaburura umubiri w'umuntu wapfuye muri 2003.

    Mu murenge wa Musambira haravugwa inkuru y'uko inzego z'ubugenzacyaha zataye muri yombi umugabo ukekwaho gutaburura umubiri wa Mukurarinda Wenceslas.

    Umunyamabanga Nsingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira, Nyirandayisabye Chrstine yemereye ikinyamakuru UMUSEKE ayo makuru.

    Yavuze ko bahawe amakuru n'abo mu nzego z'ibanze yemeza ko Nyakwigendera Mukurarinda Wenceslas yitabye Imana mu mwaka wa 2003 abana be bamushyingura mu nzu ye.

    Mu mpera z'iki cyumweru dusoje nibwo umuhungu wa nyakwigendera yashatse abantu bajya kuba muri iyo nzu gusa yakubiswe n'Inkuba ubwo yasangaga umubiri wa se wataburuwe.

    Akibona ibyo yahise yiyambaza inzego z'ubugenzacyaha  maze zita muri yombi umugabo witwa Zimurinda Gracien bicyekwa ko yaba ariwe wataburuwe uwo mubiri.

    Mbere y'uko uyu mubiri utabururwa, Gracien yahawe akazi n'umuhungu wa nyakwigendera ko kumushakira umukiriya ugura isambu, gusa uyu muhungu yaje guca Gracien inyuma isambu ayigurisha n'umwuzukuri. Ibyo byarakaje Gracien maze avuga ko na we azamukorera ikintu kikamubabaza.

    Amakuru avuga ko kuva 2003 iyo nzu nta muntu wari uyituyemo ko ahubwo yari ishyinguwemo Nyakwigendera wasize ategetse abo mu muryango ngo we kuyi mushyinguramo.

    Kuri ubu Zimurinda Gracien afungiye kuri Sitasiyo ya RIB i Musambira akaba ategereje kugezwa imbere z'Ubushinjacyaha.

    Source : https://yegob.rw/ubu-ni-ubugome-bwindengakamere-aho-muri-kamonyi-hari-umugabo-ukurikiranyweho-gutaburura-umubiri-wumuntu-wapfuye-muri-2003/

  • Nyamirama: umunyonzi wari utwaye umugezi ufite ihene, bagonzwe na Scania maze uwo munyonzi ahabonera ibisa nk’ibitangaza atigeze abona mu buzima bwe https://wp.me/p7ovfz-UTZ – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyamirama: umunyonzi wari utwaye umugezi ufite ihene, bagonzwe na Scania maze umunyonzi ahabonera ibisa nk'ibitangaza atigeze abona mu buzima bwe.

    Imodoka yo mu bwoko bwa Scania yagonze umunyonzi, ararokoka ariko uwo yari atwaye ku igare yahise ahasiga ubuzima n'ihene yari afite.

    Ibi byabereye ahitwa i Nyamirama mu Karere ka Kayonza ahagana saa sita z'amanywa zo kuri uyu wa Mbere tariki 14 Gicurasi 2023.

    Habumugisha Jean de Dieu nawe wari uri muri uwo muhanda atwaye igare, yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko uwo munyonzi yashatse guca kuri iyi modoka gusa yaje kumwahuranya.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Jean Bosco Kabera yihanganishije umuryango wa nyakwigendera waburiye ubuzima muri iyi mpanuka, aboneraho gusaba abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y'umuhanda ndetse no kwirinda gutoroka igihe umushoferi akoze impanuka kuko iyo abikoze aba yishyira mu cyaha.

    Source : https://yegob.rw/nyamirama-umunyonzi-wari-utwaye-umugezi-ufite-ihene-bagonzwe-na-scania-maze-umunyonzi-ahabonera-ibisa-nkibitangaza-atigeze-abona-mu-buzima-bwe/

  • Ibya Moses bihinduye isura! Umunyamategeko wa Turahirwa Moses atangaje ikintu bagiye gukora nyuma y’uko Moses akatiwe iminsi 30 y'agateganyo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ibya Moses bihinduye isura! Umunyamategeko wa Turahirwa Moses atangaje ikintu bagiye gukora nyuma y'uko Moses akatiwe iminsi 30

    Me Bayisabe Irene wunganira Turahirwa wa Moshions mu mategeko yemeje ko bagiye kujuririra icyemezo cy'Urukiko rwemeje ko umukiliya we afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Ubwo yari asohotse mu cyumba cy'iburanisha, Me Bayisabe wagaragaraga nk'ucitse intege, yabwiye IGIHE ko bagiye kujuririra icyemezo cy'Urukiko rwemeje ko Turahirwa afungwa iminsi 30 y'agateganyo.

    Yagize ati 'Ngiye kujurira, ku birebana na pasiporo wumvise ko nta kibazo ariko urumva bavuze ko ikibazo kiri mu rumogi ubu ni cyo ngiye guhura na we turebe niba twajurira, tugiye gusoma icyemezo cy'Urukiko turebe.'

    Source : https://yegob.rw/ibya-moses-bihinduye-isura-umunyamategeko-wa-turahirwa-moses-atangaje-ikintu-bagiye-gukora-nyuma-yuko-moses-akatiwe-iminsi-30-yagateganyo/