Uwitwa MUKANYANDWI Sarah yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko IRADUKUNDA Sarah mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina amuteye ipfunwe.

Uwitwa MUKANYANDWI Sarah yasabye guhindura amazina mu buryo bwemewe n'amategeko IRADUKUNDA Sarah mu bitabo by'irangamimerere.
Impamvu atanga zituma asaba guhindura amazina akaba ari uko ari amazina amuteye ipfunwe.

Umuyobozi w'Uruganda rwa Kinazi, Jerome Bizimana yasabye abakozi barwo ko bagomba kurenga amateka mabi Abatutsi banyuzemo no kurwanya ingengabitekerezo ishingiye ku moko no kwamagana abatarunamura icumu bagishaka guhembera amacakubiri bityo bikaba umusanzu mwiza wo kugera ku iterambere.
Yagize ati 'Nk'uko habayeho abahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi natwe dukwiye kurenga amateka mabi yacishijwemo Abatutsi kugera ubwo bicwa bazizwa uko bavutse. Turabasaba kwamagana abagihembera amacakubiri bayimitse mu mutima wabo, tugaharanira ko abarokotse biteza imbere kandi twabafasha kubigeraho.'
Yongeyeho ko mu bushobozi bw'uruganda buri mwaka bafasha nibura uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda harimo kumuha inka, kubaka cyangwa gusana inzu ye kandi ibi byose bikorwa bagamije kumufasha gukomeza kwiyubaka.
Mukamusoni Fortune watanze ubuhamya yavuze ko benshi mu Batutsi bari bahungiye ku yahoze ari Komini Ntongwe batotejwe n'uwari Burugumesitiri Kagabo Charles kugeza ubwo abasabye guhungira kuri Komini ashaka ko bazabahabatsembera.
Umuyobozi w'Umuryango uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside mu Murenge wa Kinazi, Nzigiyimana Celestin yavuze ko ubugome bwakoranwe Jenoside buri munyarwanda wese akwiye kwamaganira kure abagifite amacakubiri ndetse tukagendera muri Ndi Umunyarwanda kandi abarokotse bagakomeza gufatwa mu mugongo bagaherekezwa mu gukira ibikomere batewe n'amateka mabi yaranze u Rwanda.
Yashimiye abagira uruhare bose mu gufasha abarokotse Jenoside guha icyubahiro ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no kwiyubaka.
Urwibutso rw'Akarere ka Ruhango rwa Kinazi rushyinguyemo imibiri igera ku bihumbi 63.235 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Benshi mu barushyinguyemo bavanywe mu cyobo cyajugunywagamo Abatutsi nyuma yo kwicwa cyari cyaracukuwe ku ishuri ribanza rya Rutabo A, ubu ryagizwe Urwunge rw'Amashuri rwa Rutabo A hakaba harakuwemo imibiri ibihumbi 60 y'Abatutsi bishwe barimo n'abiciwe i Nyamakumba bishwe n'abajandarume ndetse n'impunzi z'Abarundi bari barahungiye mu Rwanda mu 1993.
Rufite ibice bibiri birimo imva n'ahashyizwe imyambaro Abatutsi bari bambaye igihe bicwaga ariko hari ibindi bizubakwa birimo inzu y'Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk'uko byasobanuwe n'Umukozi ushinzwe kubungabunga inzibutso mu Karere ka Ruhango, Leonard Gacumbitsi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, nibwo uyu murambo wagaragaye.
Amakuru agera ku IGIHE, avuga ko Mukase w'uyu mwana ari we wari wamutwaye ndetse bikekwa ko ari we wamwishe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kanyinya, Uwanyirigira Clarisse, yabwiye IGIHE ko Mukase w'uyu mwana yamaze gutabwa muri yombi.
Yagize ati 'Nibyo hari umwana koko wagaragaye yapfuye ariko ntabwo twakwemeza ko ari Mukase wamwishe, gusa yahise ashyikirizwa Ubugenzacyaha kugira ngo hakorwe iperereza.'
Yakomeje avuga ko bigaragara ko uwo mwana yishwe anizwe ndetse yari yiriranwe na Mukase. Yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku IGIHE cyane ko ababyeyi be batahise babimenyesha ubuyobozi kugira ngo bafatanye kumushakisha hakiri kare.
Igihembo yagishyikirijwe kuri uyu wa 16 Gicurasi 2023 mu muhango wateguwe na Enabel ku bufatanye bwa leta y'u Rwanda na Ambasade y'u Bubiligi mu Rwanda, Wallonie Bruxelles Internationale (WBI), Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi (EU) n'abandi.
Byitabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Prof. Bayisenge Jeannette; , Ambasaderi w'u Bubiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, uwa EU mu Rwanda, Belen Calvo Uyarra, Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez n'abandi.
Ni ibihembo byiswe Awa Prize byatangijwe na Enabel ku busabe bwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bubiligi mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo b'abagore bihangiye imirimo no guhangana n'imbogamizi bahura na zo.
Bizatangwa mu gihe cy'imyaka ine aho icyiciro cya mbere cyabyo cyatangirijwe mu Rwanda mu Ukwakira 2022.
Ku ikubitiro imishinga 2472, ni yo yari yasabye guhatana hatsinda 12 mu byiciro bine birimo icy'imishinga igitangira, icykiri kwiyubaka ari na cyo Ruzigana yabayemo uwa mbere, icy'imishinga yaranzwe n'udushya ndetse n'icy'iyatowe.
Ababaye aba mbere muri ibyo byiciro bahembewe i Bruxelles muri Gashyantare 2023.
Ibihembo bifite agaciro ka miyiloni zisaga 50 z'amafaranga y'u Rwanda, bigizwe n'ikarita (coupon) ifasha nyirayo kujya kugura ibikoresho bimufasha n'ubufasha burimo amahugurwa n'ibindi akeneye mu kuzamura ibikorwa bye cyane ko amafaranga batayahabwa mu ntoki.
Ibikorwa bya Imanzi Creations bikenera ibikoresho bitandukanye birimo imashini zisohora ibitabo n'ibindi bifashisha umunsi ku wundi, Ruzigana akavuga ko bihenda kubibona, ibituma ibyo bakora bitagera ku bantu bose.
Ati 'Iki gihembo duhawe tuzacyifashisha mu kwigurira ibikoresho dukenera ku buryo ibyo bikorwa byose twazajya tubyikorera, tukabigeza ku Banyarwanda bose ndetse tukagura n'isoko ryo hanze y'u Rwanda kuko ubu dufite isoko muri Nigeria.'
Enabel ikorera mu bihugu 19 birimo u Rwanda, u Bubiligi, Benin, Burkina Faso, u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, RDC, Guinea, Côte d'ivoire, Jordanie, Mali, Mauritania, Maroc, Mozambique, Niger, Palestine, Senegal, Tanzania na Uganda.
Umuyobozi wa Enabel mu Rwanda, Dirk Deprez , yavuze ko guteza imbere ibijyanye no kwihangira imirimo ku bagore bo muri ibyo bihugu ari ingenzi kuko abari n'abategarugori ari bo bagihura n'imbogamizi ugereranyije n'abagabo.
Ati 'Ni imbogamizi zishingiye ku mpamvu zitandukanye haba mu mategeko mu ngo zabo, kutagira uburyo babona igishoro n'ibindi. Awa Prize rero yaje gushyigikira abagore bihangiye imishinga no gukora ubukangurambaga ngo n'abandi binjire muri uru rwego.'
Akomeza avuga ko iki gihembo kigira uruhare mu guhuza abagore bakora imishinga itandukanye bakaganira ku bibazo bahura na byo muri urwo rwego n'uko babikemura, ibijyana no kugaragaza uruhare rwabo mu bukungu bw'ibihugu baturukamo.
Raporo ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango ivuguruye ya 2021 igaragaza ko abagore batinyutse kwikorera ku giti cyabo mu mijyi bangana na 45% mu gihe mu bice by'icyaro ari 17%.
Mu bushakashatsi bwakozwe mu 2018 ku bijyanye n'abakozi mu nzego zitandukanye z'abikorera bwagaragaje ko mu bakozi bose, abagore bafite ubwiganze bugera kuri 44,8%, muri bo 28% nibo bari mu myanya y'ubuyobozi mu bigo bitandukanye.
Minisitiri Prof. Bayisenge ashingiye ku mibare y'Inama mpuzamahanga yiga ku bukungu ya 2022 (World Economic Forum 2022) yavuze ko u Rwanda rwaje ku mwanya wa mbere muri Afurika n'uwa gatandatu ku Isi ku kugabanya icyuho kiri mu buringanire hagati y'umugabo n'umugore mu nzego zitandukanye.
Ati 'Izo nzego ni ubukungu, uburezi, ubuzima no mu nzego zifata ibyemezo. Ibi bigaragaza u Rwanda nka kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi biha umwanya umugore. Yego turacyafite imbogamizi ndetse n'urugendo rwo guhangana na zo ariko iki ni cyo ubu bufatanye bumaze.'
Uyu muhango wabaye nk'integuza y'Inama Mpuzamahanga izabera mu Rwanda kuva ku wa 17-20 Nyakanga 2023 yiswe 'Women Deliver 2023' izaba igamije guhangana n'ibibazo bibangamiye uburinganire n'ubwuzuzanye, ikazahuza abarenga 6000 baturuka mu nzego zitandukanye.
Minisitiri Prof. Bayisenge yavuze ko ari amahirwe akomeye ku Rwanda mu bijyane no guhangana n'izo mbogamizi ndetse no kuganira ku zindi ngingo zirimo ihindagurika ry'ibihe n'izindi.
Yashimiye inzego zatangije Awa Prize ashimira n'abagore batinyutse bakihangira imirimo, ibigaragaza ko intego umuntu yihaye yayigeraho akabera intangarugero n'abandi, asaba inzego zose gufatanya mu guhanga n'imbogamizi abagore bahura na zo mu nzego zitandukanye.
Umuhango kandi wagaragayemo abagore bo mu Rwanda bihangiye imirimo mu bijyanye n'ubuhanzi n'ubugeni aho bagaragarije abitabiriye uruhare rwabo mu guteza imbere urwo rwego.
Ibi urukiko rwabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2023, nyuma y'uko mu iburanisha ryo ku wa 15 Gicurasi uyu mwaka, Ubushinjacyaha bwanenze raporo yari yakozwe ku burwayi bwe.
Icyo gihe Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko rwategeka ko hakorwa indi raporo ndetse ikazakorwa n'abaganga batatu b'inzobera baturuka mu bigo byita ku bafite ibibazo by'uburwayi bw'ubuzima bwo mu mutwe bitandukanye.
Uruhande rwa Karasira rwagaragaje ko runyuzwe n'ibyavuye muri raporo cyane ko ari rwo rwari rwasabye ko Karasira akorerwa isuzuma, rukagaragaza ko ibigaragazwa n'umuhanga bihagije.
Rwasabye Urukiko ko hatabaho uburyozwacyaha ahubwo Karasira Aimable akwiriye kuvanwa muri gereza akajya kuvurwa.
Nyuma yo gusuzuma ibyifuzo by'impande zombi, Urukiko rwasanze Karasira Uzaramba Aimable akwiye kongera gusuzumwa n'abaganga batatu bo mu bitaro bya Caraes Ndera.
Nubwo Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko mu bazakorera Karasira isuzuma hatazagaragaramo uwakoze irya mbere, Urukiko rwavuze ko nta kibazo ko mu bazamusuzuma yakongera kugaragramo.
Icyo Urukiko rwashingiyeho rufata icyo cyemezo ni uko Karasira atasuzumwe n'abaganga batatu ndetse n'ibitaro ntibitange impamvu bitabikozwe gutyo.
Urukiko rwategetse kandi ko ibitaro bya Caraes Ndera ari byo bizagena abaganga bazasuzuma Karasira Uzaramba Aimable.
Urukiko rwategetse ko raporo yindi igaragaza iby'uburwayi bwa Karasira izatangwa bitarenze tariki 16 Kamena 2023.
Ubwo Ubushinjacyaha bwari buri gusaba ko Karasira yongera gusuzumwa, yahise asohoka mu iburanisha nta ruhushya ahawe ahitamo kwicara hasi hanze y'icyumba cy'iburanisha ariko ryo rirakomeza.
Umwunganira Me Kayitana Evode yabajijwe ku myitwarire y'umukiriya we avuga ko atari we ubyikora ahubwo ko ari ikimenyetso cy'uburwayi afite.
Ibyaha Karasira akurikiranyweho kugeza ubu ni bitatu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y'ibihuha.
Indi nkuru wasoma:
Uzaramba Karasira Aimable yasanganywe uburwayi bwo mu mutwe; harakurikiraho iki?
Taliki nk’iyi, ukwezi nk’uku muri 2012 ni bwo inkuru y'incamugongo yasesekaye ku banyarwanda. Yaje ivuga ko umukinnyi w'ikipe y'Igihugu (Amavubi), Patrick Mafisango, yitabye Imana azize impanuka y'imodoka ubwo yageragezaga guhunga moto yari yataye umuhanda.Â
Ibyo byabereye mu gihugu cya Uganda. Akimara gukora impanuka yajyanwe kwa muganga ariko birangira ashizemo umwuka akiri munzira.
Yapfuye ari kuwa 4, kandi kuwa 1 muri icyo cyumweru yari yahamagawe na Micho watozaga ikipe y'Igihugu Amavubi mu bakinnyi azifashisha mu gushaka itike y'Igikombe cy'Afurika cya 2013 ndetse n'Icy’isi cya 2014.Â
Uyu mukinnyi wakinishwaga mu kibuga hagati cyangwa agakoreshwa nka myugariro, yapfuye asize umugore n'abana 2.
Patrick Mutesa Mafisango yavutse taliki 09 Werurwe 1980, avukira Kinshasa ariko nyuma yaje guhabwa ubwenegihigu kugira ngo akinire u Rwanda.Â

Uko imodoka ya Patrick Mafisango yari arimo yabaye nyuma yo gukora impanukaÂ
Yatangiye gukinira Amavubi muri 2007 ndetse aza no gukundwa n'Abanyarwanda bagera n’aho bamuha izina ry'akabyiniriro rya 'Patriote' bitewe n’ukuntu yitangaga mu kibuga.Â
Yakiniye Aamavubi imikino 23 ndetse ayitsindira ibitego 2. Umukino we wa nyuma yawukinnye ubwo u Rwanda rwatsindwaga n'u Burundi ibitego 3-1.
Mafisango yari yarabaye umukinnyi wa TP Mazembe mbere y’uko aza mu Rwanda mu ikipe ya APR FC mu mwaka w'2006. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yayikiniye umwaka umwe, ahita yerekeza muri ATRACO FC muri 2007 maze yo ayikinira imyaka ibiri 2.
Patrick Mafisango yaje kongera gusubira muri APR FC mu mwaka wa 2009, ayikinira undi mwaka umwe, maze muri 2010 ahita yerekeza muri Tanzania mu ikipe ya Azam FC.Â
Agezeyo naho yakinnye umwaka umwe, maze mu 2011 ahita yerekeza muri Simba SC asinyayo amasezerano y’imyaka 2 aza gupfa atari yarangira.

Patrick Mafisango ntazava mu mitwe y’abanyarwanda kubera ukuntu yitangaga mu AmavubiÂ

Yitabye Imana nyuma y’iminsi itatu gusa ahamagawe mu Amavubi
Umuhanzi Bruce Melodie nyuma y'iminsi 3 gusa hagiye hanze amashusho y'indirimbo Zanzibar yakoranye na Harmonize wo muri Tanzania, yongeye gushyira hanze andi mashusho y'integuza.
Iyi ndirimbo yateguje abakunzi b'umuziki we Yayikoranye n'umuhanzi Pallaso wo muri Uganda, bayise 'Guwe Nze' ni mu kirimi cy'ikigange.
Mu mashusho y'iyi ndirimbo huzuyemo Udushya twinshi cyane, doreko ko hari ibice bakoresheje bari mu rubuga ndetse harimo n'inyamaswa zitandukanye.
Â
Ibirori nkibi ntibisanzwe ni nayo mpamvu iyi nkuru yatunguye benshi, umugore w'imyka 37 y'amavuko yatunguye benshi ubwo yakoreshaka ibirori ashaka kureba uko bizaba bimeze igihe azaba yavuyemo umwuka.
Ubusanzwe tumenyereye ko abantu benshi bizihiza ibirori by'amasabukuru, za Bridal Shower, Baby shower, uyu mugore we yahisemo kwizihiza ibirori yise 'pre-burial'
Ni ibirori byabereye mugace uyu mugore atuyemo, yari yatumiye abantu benshi batandukanye ndetse harimo inshuti n'abavandimwe n'abandi bantu bari bahuruye kubera ukuntu byari bimeze.
Muri uyu muhango, uyu mugore yavuzeko yateguye ibi birori ashaka kureba ukuntu bizaba bimeze igihe azaba yapfuye, bazanyemo isanduku ishyirwamo abapfuye aripima ndetse barafunga neza, bashyira no mu mva barongera bamukuramo.
Ni ibirori byari byateguwe neza kuko hari hari ibyo kunywa ibyo kurya ndetse abari bahari wabonagako baje bambariye ikirori.
Kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, abarebye aya mafoto banenze cyane uyu mugore n'abamutahiye ibirori bavugako ibi ntabirori birimo ahubwo ari ukwisurira urupfu.

Uyu ni umuhango wabaga hafatwa amafoto n'amashusho by'urwibutso abantu bakaba banibaza icyo azabimaza.
Ubusanzwe tumenyereye ko abantu benshi bizihiza ibirori by'amasabukuru, za Bridal Shower, Baby shower, uyu mugore we yahisemo kwizihiza ibirori yise 'pre-burial'
Ni ibirori byabereye mugace uyu mugore atuyemo, yari yatumiye abantu benshi batandukanye ndetse harimo inshuti n'abavandimwe n'abandi bantu bari bahuruye kubera ukuntu byari bimeze.
Muri uyu muhango, uyu mugore yavuzeko yateguye ibi birori ashaka kureba ukuntu bizaba bimeze igihe azaba yapfuye, bazanyemo isanduku ishyirwamo abapfuye aripima ndetse barafunga neza, bashyira no mu mva barongera bamukuramo.

Ni ibirori byari byateguwe neza kuko hari hari ibyo kunywa ibyo kurya ndetse abari bahari wabonagako baje bambariye ikirori.
Kumbuga nkoranyambaga zitandukanye, abarebye aya mafoto banenze cyane uyu mugore n'abamutahiye ibirori bavugako ibi ntabirori birimo ahubwo ari ukwisurira urupfu.

Uyu ni umuhango wabaga hafatwa amafoto n'amashusho by'urwibutso abantu bakaba banibaza icyo azabimaza
Amafoto ya 'digital' yuzuye y'ibisigazwa by'ubu bwato biri muri metero 3,800 hasi mu nyanja ya Atlantika, yatunganyijwe hakoreshejwe ubuhanga bwa 'deep-sea mapping'.
Ubu buhanga bwatanze ishusho yo mu bwoko bwa 3D y'ubu bwato bwose, bituma bugaragara nk'aho butari mu mazi.
Icyizere ni uko ibi bizatanga urumuri ku byabaye mu by'ukuri kuri ubu bwato bwambutsaga abantu inyanja ya Atlantika bwarohamye mu 1912.
Abantu barenga 1,500 babupfiriyemo ubwo bwarohamaga nyuma yo kugonga urubura rutura (iceberg) mu rugendo buva i Southampton mu Bwongereza bugana i New York muri Amerika.
Parks Stephenson, umusesenguzi kuri Titanic, yabwiye BBC News ati: 'Haracyari ibibazo, ibibazo by'ibanze bikeneye gusubizwa kuri ubu bwato.'
Avuga ko aya mafoto ari 'intambwe ya mbere nini mu kugeza inkuru ya Titanic ku bushakashatsi bushingiye ku bimenyetso â” budashingiye ku bihuha.'
Titanic yakozweho ubushakashatsi bwinshi kuva ibisigazwa byayo byavumburwa mu 1985.
Ariko ni nini cyane kuburyo aho mu nda y'inyanja camera zibasha kwerekana ibice bito bito by'ubu bwato â” nta na rimwe bwigeze buboneka bwose.
Aya mashusho mashya y'ibisigazwa byayo aruzuye cyane, arerekana ishusho yose ya Titanic. Irambitse mu bice bibiri, icy'imbere n'icy'inyuma hagati yabyo hari metero hafi 800. Ibintu byinshi by'ibisigazwa by'ibyangiritse bikikije ubu bwato bwamanyutse.
Ubu buryo bwo gufata aya mashusho bwakozwe mu mpeshyi ya 2022 na Magellan Ltd, kompanyi ikora ibya 'deep-sea mapping', hamwe na Atlantic Productions irimo gukora 'documentaire' kuri uyu mushinga.
Amatsinda y'abahanga mu by'amato afite ibikoresho bigezweho yamaze amasaha arenga 200 yiga kuri ibi bisigazwa by'ubu bwato.
Bafashe amashusho arenga 700,000 yo muri buri mfuruka yabwo banarema 3D yayo.
Gerhard Seiffert wo muri kompanyi ya Magellan avuga ko uyu mushinga ari wo munini cyane wabayeho wo gukora 'scanning' mu kintu kiri mu nyanja.
Ati: 'Ubujyakuzimu bwaho, metero hafi 4,000, ubwabwo ni ikibazo, kandi utagomba gukora ku kintu cyose hafi yabwo kugira ngo utagira icyo wangiza kuri iki gisigazwa.
'Ikindi kibazo ni uko ugomba gukora ikarita ya buri santimetero kare â” yewe n'ibice bitari ngombwa, nk'ahari imyanda, ariko ibyo byose uba ubikeneye kugira ngo uhuze ibi bice byose n'ibintu by'ingenzi.'
Iyo 'scan' yerekana indeshyo y'ubu bwato, hamwe n'amakuru mato cyane, nka 'serial number/numéro de série' zanditse ku byuma bikaraga moteri yabwo.
Isonga (igice cy'imbere) y'ubu bwato, ubu yuzuyeho imyanda ireduka, iracyahita imenyekana n'ubwo hashize imyaka 100 ubu bwato burohamye.

Igice cy'inyuma cy'ubu bwato cyo ni uruvange rw'akajagari rw'ibyuma. Iki gice cya Titanic cyarashwanyutse ubwo bwihondaga ku ndiba y'inyanja.
Ibindi bintu byinshi by'ibice binyanyagiye iruhande rwabwo, birimo ibice by'imitako y'ibyuma, amacupa ya champagne n'ibindi. Hari kandi ibintu bwite by'abantu nk'inkweto n'ibindi.

Parks Stephenson wize Titanic imyaka myinshi yavuze ko 'yatangaye cyane' akibona bwa mbere aya mafoto mashya.
Ati: 'Atuma ubona ubu bwato mu buryo utigeze ububonamo aha buri, kandi ugashobora kububona bwose bwuzuye. Icyo akwereka ni ishusho nyakuri y'iki gisigazwa.'
Avuga ko aya mashusho ashobora gutanga ikindi gisobanuro cy'ibyabaye kuri Titanic muri iryo joro ribabaje ryo mu 1912.
Ati: 'Ntabwo mu by'ukuri tuzi imiterere y'uko kugonga 'iceberg'. Nta nubwo tuzi niba yarayigongesheje urubavu, nk'uko byerekanwa muri za filimi.'
Inyanja nayo ntiyoroheye ibi bisigazwa, udukoko (microbes) turabirya ndetse ibice byabwo birimo gushira.
Abanyamateka bazi neza ko igihe kirimo kubacika cyo kubasha kumva no kumenya neza iyi mpanuka.
Gusa aya mafoto mashya ubu arerekana kurushaho uko bwifashe, kandi azafasha izindi nzobere kwiga noneho kuri buri kantu kose. Icyizere ni uko amabanga ya Titanic azageraho akamenyekana.




Abanditse ibaruwa ni 24 bagaragaje ko babangamiwe ku rwego rwo hejuru, ibintu bavuga ko bibagiraho ingaruka nk'uko byatangajwe na Perezida wa Komisiyo y'Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n'Ibidukikije, Uwera Kayumba Marie Alice.
Muri rusange ariko abagomba kwimurwa bose hamwe ni 80, bagaragaza ko kuva mu 2021 basabye kwimurwa gusa ngo inzego zarabarangaranye.
Abadepite bagize iyi komisiyo bari bakiriye ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali ngo busobanure ibikomeje gukorwa mu gukemura iki kibazo.
Depite Uwumuremyi Marie Claire ati ''Bigira ingaruka ku buzima bw'abaturage kuko buriya amafaranga agura imiti n'icyo gihe abaturage bamara barwaye, ubibaze byatwara arenze miliyari 2 Frw. Bikwiye kurangira.''
Ni ikimoteri kiri kuri hegitari 80, aho kuva cyatangira hamaze kwimurwa imitungo y'abaturage 503, aho hasigaye indi mitungo 80 ariyo y'abo baturage banditse basaba ko bakwimurwa.
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ibikorwa byo kwimura abaturiye iki kimoteri bikomeje kandi hari icyizere ko bizarangira vuba.
Ati 'Mu by'ukuri ntabwo ari uko bitahawe agaciro, habayeho gushaka ingengo y'imari hagira abimurwa, muri gahunda ihari ni uko kwimura abo baturage bizarangirana na 2024/25.'
Kubimura byatangiye mu 2021, aho icyo gihe hakoreshejwe miliyoni 520 Frw, mu 2022/23 hishyuwe miliyoni 516 Frw zimuye abaturage 21 aho muri uyu mwaka wa 2023/24 hateganyijwe kwimurwa abaturage 80 basigaye, bizatwara miliyari 2 Frw.
Depite Hindura Jean Pierre ati 'Igikenewe cyane ni ukuganira hagati y'ubuyobozi n'abaturage. Ntimwabegereye ngo mubabwire ibyo mudusobanuriye ngo nibura mubabwire muti bamwe ni uyu mwaka, abandi ni uyu mwaka.''
“Ntabwo numva ntekanye kuba dufite ikibazo cy'abaturage kimaze imyaka ibiri none bakaba baduhaye indi myaka ibiri. Miliyari 2 Frw ntabwo ari amafaranga menshi, urwandiko ruri hano ruravuga ko n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe ndetse n'iby'Umukuru w'Igihugu, ikibazo barakizi.”
Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwijeje ko iki kibazo kigomba gushakirwa umuti urambye kandi bigakorwa mu gihe cya vuba kugira ngo hatazagira byinshi byangirikwa.
Inkuru wasoma:
â” Byinshi ku mushinga w'ikimoteri kigezweho i Kigali uzatwara asaga miliyari 26 Frw
â” Hakenewe asaga miliyari 3 Frw yo kwimura abaturiye ikimoteri cya Nduba