Blog

  • Itariki y’agahinda ku bakunzi ba ruhago mu Rwanda: Imyaka 11 irashize Mafisango Patrick yitabye Imana – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wabaye ubukombe hano muri Afurika y'iburasirazuba mu makipe akomeye harimo Simba yo mu gihugu cya Tanzania ndetse akaba umukinnyi karundura mu ikipe y'igihugu Amavubi yitabye Imana tariki nkiyi mu mwaka 2012.

    Mafisango Patrick wa komokaga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko akaba yarakiniraga ikipe y'igihugu Amavubi kandi ari umukinnyi ngenderwaho yitabye Imana tariki 17 Gicurasi 2012 azize impanuka y'imodoka habura amasaha macye ngo yurire rutemikirere aze mu Rwanda gukinira Amavubi.

    Uyu mukinnyi yari akunzwe cyane n'abanyarwanda kubera uburyo yitangiraga ikipe y'igihugu Amavubi dore ko yari yarahawe akazina k'akabyiniriro ka 'Patriote' akaba yarapfiriye mu nzira ajyanywe ku bitaro bya Muhimbiri Government Hospital kandi urupfu rwe rwatunguye benshi mu bakunzi ba ruhago.

     

    Source : https://yegob.rw/itariki-yagahinda-ku-bakunzi-ba-ruhago-mu-rwanda-imyaka-11-irashize-mafisango-patrick-yitabye-imana/

  • Ubwo murarenzwe sha! Ibintu byakomeye, abagabo babiri bandikiranye amasezera basheta imodoka zabo ku mukino ugiye kuba muri iri joro – dore urwandiko – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubwo murarenzwe sha! Ibintu byakomeye, abagabo babiri bandikiranye amasezera basheta imodoka zabo ku mukino ugiye kuba muri iri joro.

    Ni ibintu bitangaje cyane, abagabo bihebeye umupira w'amaguru ubu batangiye gusheta utwabo ku mukino ugiye guhuza Real Madrid na Manchester city.

    Abagabo babiri ba barundi bandikiranye urwandiko rutangaje rwemeza ko aba bombi bateze imodoka zabo.

    Umwe yavuze ko Real Madrid nitsinda aratwara imodoka yamugenzi we ndetse yatsindwa nawe agatanga iye.

     

     

     

    Source : https://yegob.rw/ubwo-murarenzwe-sha-ibintu-byakomeye-abagabo-babiri-bandikiranye-amasezera-basheta-imodoka-zabo-ku-mukino-ugiye-kuba-muri-iri-joro-dore-urwandiko/

  • “Nta muntu wisangiza umugabo reka musangire dore ubukene bw’abagabo bwarateye” Abagore babiri barwaniye umugabo mu mujyi rwagati bakomeje kurikoroza – YEGOB #rwanda #RwOT

    'Nta muntu wisangiza umugabo reka musangire dore ubukene bw'abagabo bwarateye' Abagore babiri barwaniye umugabo mu mujyi rwagati bakomeje kurikoroza.

    Ku mbuga nkoranya mbaga hakomeje guhererekanywa amashusho y'abagore babiri barwaniye umugabo karahava.

    Umugabo barwaniraga

    Aba bahuye ubwo umugabo yari atwaye uwo twakita nk'inshoreke, umugore mukuru arabafata, intambara iba itangiye gutyo.

    Aba bagore ni barwaniraga mu mujyi wo mu burundi ndetse nabo ubwabo bakaba ari abarundi, bagiriwe inama na bagenzi babo bababwira ko nta muntu wisangiza umugabo kuko ubukene bw'abagabo bwarateye.

    Gusa ntibigize bumva inama bagirwa ahubwo bakomeje bararwana karahava.

    Videwo

     

    Source : https://yegob.rw/nta-muntu-wisangiza-umugabo-reka-musangire-dore-ubukene-bwabagabo-bwarateye-abagore-babiri-barwaniye-umugabo-mu-mujyi-rwagati-bakomeje-kurikoroza/

  • Noneho Wayz arifata gute? Juno Kizigenza yagaragaye ari kumwe n’umukobwa mushya bivugwa ko yasimbuje Ariel Wayz (AMAFOTO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rurashyushye: Juno Kizigenza yagaragaye ari kumwe n'umukobwa mushya yasimbuje Ariel Wayz.

    Ku mbuga nkoranyambaga zigiye zitandukanye hakomeje gusakara amafoto ya Juno Kizigenza aryohewe n'ibihe yari arimo na Higa Shalon.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Higa Shalon yasohoye amafoto ari kumwe na Juno Kizigenza.

    Ababonye ayo mafoto batangiye gucyeka ko aba bombi baba bari mu munyenga w'urukundo.

    AMAFOTO

    Source : https://yegob.rw/noneho-wayz-arifata-gute-juno-kizigenza-yagaragaye-ari-kumwe-numukobwa-mushya-bivugwa-ko-yasimbuje-ariel-wayz-amafoto/

  • “Ni Papa wange wa kabiri” Umugore w’umuraperi B-Threy yamuteye imitoma idasanzwe – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore w'umuraperi Muheto Bertrand wamamaye ku izina rya B-Threy uri mu bahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda yatangaje amagambo akomeye ku mugabo we.

    Keza Muheto yateye umugabo we imitoma yo ku rwego rwo hejuru biratinda akaba ari imitoma yanyujije ku rubuga rwe rwa Instagram avuga uburyo asigaye afata umugabo we nk'umubyeyi we wa kabiri akomeza kandi avuga ko ari we bwatsi aruhukiramo akaba ari ingabo yiyengamizaho kandi ko ari we kintu kirenze ibindi byose yagezeho mu buzima bwe.

    Umugore wa B-Threy Keza yokomeje ku manuka imitoma yakataraboneka biratinda avuga ko azakunda umugabo we kugeza kwiherezo ry'ubuzima kandi ko azamuzoha ku ndiba y'umutima.

     

    Source : https://yegob.rw/ni-papa-wange-wa-kabiri-umugore-wumuraperi-b-threy-yatakagije-umugabo-we-ku-buryo-budasanzwe/

  • Alex Dusabe yamaganiye kure abahanzi baririmb… – #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie muri iyi minsi yibajije impamvu mu gihugu cy’u Burundi bahisemo guca indirimbo ze. Ibi kandi ngo babikoze bataraca itabi, akavuga ko bamurenganyije kuko indirimbo ze zitarusha itabi kwica abantu.

    Leta y'u Burundi iherutse gufata umwanzuro wo kubuza gucuranga indirimbo z’urukozasoni. Muri izo ndirimbo harimo n’iz’umunyarwada Bruce Melodie. Izi ndirimbo nizo benshi bita igishegu.

    Mu kiganiro yahaye MIE, Bruce Melodie yavuze ko atazi impamvu baciye indirimbo ze nyamara bataraca kunywa itabi mu gihugu.

    Alex Dusabe ashima Leta y'u Burundi kuba iri guca izo ndirimbo. Nawe agaruka ku kuba izi ndirimbo zitakabaye zicurangwa kuko ziyobya abantu b’Imana.

    Ati 'Ubwo bari mu murimo w'Imana, byose birica, ibyica ni byinshi. Nkanjye mbiba ubutumwa bwiza, numva igihe cyanjye cyo kuva mu Isi nikigera nzasubiza amaso inyuma nkibaza ngo harya nabibye iki? Ngasanga nabibye ubutumwa bwiza.'

    ” Ibaze igihe cyo kurangiza ubuzima kuri iyi si Imana ikaguha akanya gato, ugasanga wagiye ubiba ubusambanyi, kunywa itabi, urwangano, amacakubiri ngo ni uko bizaguha amafaranga, nibaza ko akanya Imana izaguha wanarira amarira menshi. Nta bwoba mfite bwo kubiba Yesu mu mitima y'abantu bose.'

    Alex Dusabe akunze kuvuga ko indirimbo z’isi ziba zirimo uburozi. Ubwo yari abajijwe kuri ayo magambo, yasubije ko atari zose.

    Impamvu asobanura ko nyinshi muri zo ziba zirimo uburozi. Ngo indirimbo nyinshi zisigaye zibanda ku busambanyi rimwe na rimwe abarebye ayo mashusho bakigana ibyo yakoraga.

    Ku bwa Alex Dusabe asanga hari abandi bahanzi baririmba indirimbo z'urukundo ariko mu buryo bwubaka sosiyete.

    Uyu muririmbyi wamamaye mu ndirimbo nka 'Umuyoboro' ageze kure imyiteguro y'igitaramo 'East African Gospel Festival' kizaba ku wa 21 Gicurasi 2023.

    Uyu muririmbyi ntabwo azaba ari wenyine kuko azaba ari kumwe na Apostle Apolinaire w'i Burundi, David Nduwimana wo muri Australia, Aimé Uwimana na Prosper Nkomezi.

    Uretse iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 21 Gicurasi 2023, hateganyijwe ikizabera muri Car Free Zone yo mu Mujyi ku wa 21-22 Nyakanga 2023.

    Alex Dusabe yongeye gukora ku mitima y’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana


    Alex Dusabe azakora igitaramo ku wa 21 Gicurasi 2023 muri Camp Kigali

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘NANJYE NZAZUKA’ YA ALEXIS DUSABE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129483/alex-dusabe-yamaganiye-kure-abahanzi-baririmba-ibishegu-129483.html

  • Bizimana Djihad yatandukanye n’ikipe ye #rwanda #RwOT

    Ikipe ya KMSK Deinze yo mu cyiciro cya kabiri mu Bubiligi yashimiye abakinnyi barimo Bizimana Djihad mu gihe bamaranye, ivuga ko batazakomezanya mu mwaka utaha w’imikino.

    Uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda yari ku mwaka we wa nyuma mu myaka 2 yasinyiye iyi kipe yasoje ku mwanya wa kabiri muri uyu mwaka w’imikino.

    Umwaka we wa mbere Djihad Bizimana wari mwiza ariko umwaka wa kabiri ntabwo azigera awibagirwa kuko awusoje nta mukino n’umwe akiniye iyi kipe.

    Djihad ukina mu kibuga hagati akaba yarageze n’aho anoherezwa gukorera mu bato b’iyi kipe.

    Ubwo ISIMBI yaganiraga na Djihad Bizimana ku kibazo yagiranye n’ikipe ye, mu magambo make yagize ati “ntabwo ari cyo gihe cyiza cyo kubivugaho.”

    Bizimana akaba yatangajwe mu bakinnyi 6 batazakomezanya n’iyi kipe yagezemo muri 2021 ubwo yari avuye muri Waasland Beveren yari amazemo imyaka 3.

    Djihad Bizimana ntabwo umwaka we wa nyuma muri KMSK Deinze wagenze neza

    Yashimiwe mu bakinnyi 6 batazakomezanya n’iyi kipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bizimana-djihad-yatandukanye-n-ikipe-ye

  • Ntwari Fiacre ukina mu izamu yatangaje aho ashobora gukomereza impano (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Uyu munyezamu wa Mbere w'ikipe y'Igihugu y'u Rwanda y'umupira w'amaguru Amavubi, yabaye mwiza muri uyu mwaka ndetse anafasha iyi kipe irebererwa n'Umujyi wa Kigali n'ubwo yageze aho itakaza umwanya wa Mbere.

    Nyuma yo gukomeza kwitwara neza mu ikipe ye no mu Amavubi, Ntwari yavuzwe mu makipe yo ku mugabane w'i Burayi ariko we aganira na UMUSEKE yahakanye aya makuru.

    Ati 'Nta deal mfite muri Turkey kabisa. Nzifite muri Afurika y'Epfo, Mazembe no muri Arabie Saoudite mu cya Kabiri.'

    Abajijwe amakipe yaba yaraganiriye na yo, uyu munyezamu yavuze ko atazivuga kandi ataramenya aho amahitamo ye amwerekeza ariko ko namara gusinya amasezerano azahita abitangaza.

    Ati 'Ntabwo nazivuga bitaracamo. Gusa ni ugukuraho urujijo nta deal mfite Turkey na Maroco kuko ni ho abantu bavuga.'

    N'ubwo uyu munyezamu avuga ibi ariko, ku kigero kinini ni uko atazaguma muri AS Kigali bitewe n'uko yitwaye muri uyu mwaka.

    Fiacre yazamukiye mu Intare , aca muri APR FC mbere yo gutizwa Marine FC yavuyemo aza muri AS Kigali amazemo imyaka ibiri.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ntwari-fiacre-ukina-mu-izamu-yatangaje-aho-ashobora-gukomereza-impano-ye

  • Reba bimwe mu bintu biranga umugore abagabo baba bifuza – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ibihe bitatu by'ingenzi mu buzima bwa muntu ni ukuvuka,Gushyingirwa no gupfa. Gushyingirwa no kugira umuryango ni ikintu cy'ingenzi mu buzima. Umusore ugiye guhitamo umugore areba niba umukobwa bakundana afite ibimenyetso bigaragara ko azavamo umugore mwiza.

    Ibi ni bimwe mu biranga umugore abagabo baba bifuza

    1. Udahora yinuba

    Umukobwa uzavamo umugore muzima ubereye urugo amenya gucunga ururimi rwe, ntabwo ahora yinubira ibitagenda akaba cyangwa se ibyo abonye byose akaba afite icyo abivugaho .

    Uburanga bwose umukobwa yaba afite aramutse ahora ari umuntu winuba yatera umugabo we kwicuza.

    2. Umukobwa utikubira

    Igihe mu rukundo ubona ko umukobwa mukundana ashishikajwe n'inyungu ze gusa cyangwa se ibimwerekeyeho, aba ari ikimenyetso ko atazavamo umugore muzima.

    Iyo rero ubona ako ashishikajwe n'iterambere ryanyu mwese ,adakurura yishyira , bikugaragariza yuko azubaka.

    3. Umukobwa ugushyigikira

    Umukobwa uzavamo umugore ukubereye umubona kare, aba yitaye ku iterambere ryawe,uburyo ugaragaramo ndetse agakora uko ashoboye kugira ngo abigufashemo.

    Igihe rero ubona ko uwo muri kumwe adashishikajwe n'ibyawe buriya no mu rugo azajya agutererana

    4. Umukobwa wigomwa

    Umukobwa wigomwa kugira ngo urukundo rwanyu rugire aho rugera, azakora na byinshi mu kwitangira urugo rwanyu.

    Iyo rero mubana mu byiza gusa akishimira ibyo umugezaho we ntacyo yakora ngo akurwanire ishyaka, ntabwo ashobora kuvamo umugore ubereye urugo

    5. Umukobwa ucisha make

    Umukobwa ucisha make ntiyishimire gusumbya ububasha uwo bakunda, iyo agezeyo arubaka ariko iyo bigaragara ko ashaka kuba ariwe ufata buri cyemezo cyose, iyo bageze mu rugo umuriro uraka.

    6. Umukobwa uzi gukunda

    Umukobwa uzubaka rugakomera usanga ashyize imbere urukundo kurenza ibindi byose.

    Igihe cyose umukobwa atagufitiye urukundo nushaka ntuzigore umushyira mu rugo kuko ntacyo wakora ngo umuntu utagukunda akubere mwiza

    7. Umukobwa udahuzagurika

    Ntabwo umukobwa yavamo umugore mwiza igihe ahuzagurika . Kuba umuntu akuze mu mutwe nabyo bigira uruhare mu gutuma ahazaza h'urugo rwe hatabamo rwaserera kuko aba afite ubushobozi bwo guhangana n'uburemere bw'ibibazo urugo rushobora kugira

    8. Umukobwa w'umunyakuri kandi wubaha

    Umukobwa w'umunyakuri, wubaha umugabo we , udasuzugura , umuha agaciro akwiriye n'ubundi iyo umushatse arabikomeza biba biri mu ndangagaciro ze

    9. Umukobwa usenga

    Umuntu wiyambaza Imana, uyubaha, umenya n'uburyo afata abantu, iyo rero ushatse umuntu utarigeze abimenya usanga ntacyo atinya, kuri we nta kirazira.

    Urutonde rushobora kuba rurerure bitewe n'icyo umuntu wese ashingiraho mu gushakisha umugore yakumva amunyuze ariko n'ibyavuzwe haruguru ni ingenzi.

    10. Agira umwete ku mirimo myiza

    Abanyarwanda bavuga ko ineza uyisanga imbere, ninayo mpamvu mu biranga umugore mwiza agomba kuba azi ko iyo ugira neza iyo neza iba izagarukira urugo rwawe.

    11.Azi kugabura ku gihe

    Umugabo ntabwo akunda umugore uzamwicisha inzara, bityo iyo mukundana akabona ko uri umunebwe mu guteka, cyangwa akabona ko utazi guteka ashobora kukureka kuko aba akeka ko bishobora kuzabishya imibanire yanyu mu rugo.

    12. Akunda gufasha abo arusha ubushobozi

    Umugore mwiza ni umugore uzajya kwa muganga, cyangwa umuntu wo mu muryango we yajya kwa muganga ntabure umugemurira kuko mu bushobozi afite afasha abandi barimo abishoboye n'abatishoboye.

    13. Amenya kubana neza n'abaturanyi

    Iyo umugore azi kubana neza n'abaturanyi bituma urugo rwe rugira amahoro, n'ikibazo kivutse akamenya kwegera abaturanyi bakagikemura.

    15. Yita ku bashyitsi akabagirira neza

    Mbere yo gufata icyemezo cyo gushaka umugore, abasore babanza kureba niba uwo mukobwa azashobora kwita ku bashyitsi basura urugo rwe, kuko mu Kinyarwanda bavuga ko 'Urugo ari urugendwa', kandi na Rugamba Cyprien yabivuze ukuri ifuni ibagara ubushuti ni akarenge.

    16. Azi kwifata mu magambo

    Umugore mwiza ni uzi kwifata mu magambo avuga kuko iyo ari umugore uvuga ibyo abonye byose bimuteranya n'abagore bagenzi bigatuma urugo rwanyu aho kunguka inshuti rugwiza abanzi.

    17. Yihanganira ubukene n'igihombo ;

    Muri iyi minsi hadutse imvugo ivuga ngo 'amafaranga ni umushyitsi', birashobora ko umuntu yaba yari afite akazi abayeho neza bakamuhagarika ku kazi agakena, cyangwa yaba yikorega agahomba, umugore mwiza aba hafi y'umugabo mu gihe cy'ibibazo by'ubukene bagafatanya gushaka uko babisohokamo ariko umugore ukunda ibintu agakabya ahita ata umugabo we akajya gushaka abagifite amafaranga.

    18. Ubukire ntibumutera isumbwe no kwishyira hejuru

    Nanone kimwe mu biranga umugore mwiza ni uko atishyira hejuru ngo yice ku bantu kuko urugo rwe rwateye imbere kuko abantu bahora bakeneranye.

    19. Aharanira ibyakubahisha umugabo we

    Umugore mwiza aharanira icyahesha umugabo we ishema mu bandi, akamuvuganira aho bibaye ngombwa. Niyo umugabo we ari mu ikosa rito umugore mwiza yirinda kumuteza abantu byaba ngombwa akaza kumucyaha biherereye.

    20. Kwita ku bana

    Umugore mwiza yita ku bana be cyane cyane mu bijyanye n'uburere bwabo, ibi akabikora yunganirwa n'umugabo we ntihavemo umwe ngo yigire ntibindeba.

    Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/reba-bimwe-mu-bintu-biranga-umugore-abagabo-baba-bifuza-71402

  • Guardiola yikomanze mu gatuza mbere y'umukino uri bumuhuze na Real (…) – Umuryango.rw #rwanda #RwOT

    Ni umukino w'itezwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu saa 21h00, ugahuze ikipe ya Manchester City na Real Madrid mu mukino wo kwishyura ugeze muri 1/2 cy'irangiza.Umukino ubanza amakipe yose yari yanganyije igitego 1-1.

    Mbere y'uyu mukino, Guardiola yavuze ko yiteguye atari n'ubwa mbere yaba yiteguye gutwara igikombe muri Champions League , kuko agitoza Fc Barcelona yayihesheshe ibikombe 2 mu mwaka wa 2009 na 2021.Ati” Aha narahabaye si ubwa mbere , ibigwi byanjye ni ntayegayezwa birihariye.Nabwiye abakinnyi banjye ngo bitegure kuhagirira ibihe byiza kuko ni amahirwe tugiye kubonera aha.”

    Yakomeje agira ati” Igikombe kiri mu maboko yacu, biraterwa natwe! gusa turi hano ngo dutsinde uyu mukino kugirango tugere ku mukino wa nyuma.”

    Uyu mukino witezwe n'abatari bacye, uraza kurangira hamenyekanye ikipe izahurira ku mukino wa nyuma na AC Millan.Icyo wamenya ni uko ,mu mikino,15 ya Champions Leagues Real Madrid imaze gukina , 13 muri yo niyo yatangiye ifungura amazamu.

    Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/guardiola-yikomanze-mu-gatuza-mbere-y-umukino-uri-bumuhuze-na-real-madrid